Blog

  • LISA MARIE PRESLEY wahoze ari umugore wa Michael Jackson yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Tmz dukesha iy'inkuru ivuga ko uyu mugore yafashwe n'umutima ari mu rugo rwe
    kuwa 4 mu gitondo ,arikumwe n'umukozi we ndetse n'uwahoze ari umugabo we
    Danny Keough wabanje no kumukorera ubutabazi bw'ibanze akamuha umwuka
    ariko bigakomeza kwanga akaza kwitaba Imana akigera mu bitaro.

    Uyu mugore usanzwe akora umuziki, yamenyekanye ubwo yakoraga album yise 'To whom it may concern' yashyize hanze mu 2003, inashyirwa ku rukuta rwa Billboard ku mwanya wa gatanu, yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki 12 Mutarama 2023.

    Lisa Marie Presley wavutse ku babyeyi b'ibihangange muri muzika no gukina filime Elvis Presley na Priscilla Presley, yavuzwe cyane mu rukundo mu 1994 ubwo yasezeranaga na Michael Jackson.

    Aba baje gutandukana mu 1996 nyuma y'imyaka ibiri basezeranye kubana nk'umugore n'umugabo.

    Nyuma yo gutandukana na Michael Jackson, Lisa Marie Presley yashatse abandi bagabo babiri, byatumye mu buzima bwe ashaka abagabo bane.

    Usibye Danny Keough bashakanye mu 1988 kugeza mu 1994, na Michael Jackson bamaranye imyaka ibiri, na Nicolas Cage bamaranye na we ibiri undi mugabo barambanye ni Michael Lockwood bashakanye mu 2006 kugeza mu 2021.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/lisa-marie-presley-wigeze-kubaho-umugore-wa-michael-jackson-yitabye-imana

  • Rafael York yasinyiye ikipe nshya #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutandukana na AFC Eskilstuna, Rafael York yamaze gusinyira Gefle IF yo mu cyiciro cya kabiri muri Sweden.

    Mu Kuboza 2022 nibwo uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yari ku mpera z’amasezerano ye muri AFC Eskilstuna yo mu cyiciro cya kabiri muri Sweden ariko iyi kipe yari yananiwe kuzamuka mu cyiciro cya mbere yanga kuyongerera amasezerano.

    Nk’uko yari yabitangarije ikinyamakuru ISIMBI ni uko we yagombaga gukina mu cyiciro cya mbere uko byagenda kose mu mwaka w’imikino wa 2023.

    Bisa nk’aho bitamuhiriye kubera ko uyu mukinnyi byarangiye asinyiye Gefle IF ivuye mu cyiciro cya cya 3.

    Iyi kipe nk’uko yabitangaje ibinyujije ku rukuta rwa yo rwa Instagram ni uko uyu mukinnyi azabafasha kuba umwaka utaha bahita bazamuka mu cyiciro cya mbere muri Sweden.

    Si ubwa mbere agiye gukinira iyi kipe kubera ko muri 2016 yayinyuzemo ari intizanyo ya Sandvikens IF ubu ukinamo ya Yannick Mukunzi yanamaze kugura Byiringiro Lague.

    Rafael York w’imyaka 23 yakiniye amakipe atandukanye muri Sweden aho 2014-18 yakiniraga Sandvikens IF, ubwo yari muri iyi kipe 2016 yatijwe muri Gefle IF, 2017 atizwa muri VFL Bochum. Umwaka wa 2018-19 yawukinnye muri AFK Varnamo aho yakinnye imikino 7 ihita imutiza muri Sandvikens IF. 2019 kugeza 2021 yakiniraga Kalmar FF muri 2021 ni bwo yerekeje muri AFC Eskilstuna yakiniraga.

    Rafael York yasinyiye Gefle IF yo mu cyiciro cya kabiri muri Sweden

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rafael-york-yasinyiye-ikipe-nshya

  • Uwizera Christine Coleman na Sylvia Mukankiko , inkotsa-nkunguzi zarenze ihaniro #rwanda #RwOT

    Bimaze kugaragara ko Christine Coleman Uwizera, wiyita umuvugabutumwa, ntaho ataniye na Mukankiko Sylvia, inkotsa-nkunguzi yigize umuvugizi w'abahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba adahwema guterekera ise Mutabazi Andereya wakanguriraga urubyiruko kwivanga mu rwangano no kwikoma Abatutsi mu yahoze ari komini Murama, yari Perefegitura ya Gitarama.

    Urusaku, amanjwe no kutagira ikinyabupfura, ni icyita-rusange hagati ya Mukankiko na Christine Coleman, basabitswe n'ingengabitekerezo ya Jenoside. Birababaje kuko iyo usesenguye ubona nta n'igaruriro, kuko ubugome bwamaze kubagera mu musokoro!

    Nubwo Christine Coleman yiyita umupasitori, urebye amateka ye n'ibikorwa bimuranga mu minsi ishize, ntiwatinda kwanzura ko umukambwe Micheal Coleman wibwira ko yashakanye n'umuvugabutumwa, ahubwo yarongoye umuvugizi wa Sekibi. Niba Michael Coleman ataraburiye, iki ni igihe cyo kwitandukanya na kabutindi, amazi atararenga income.

    Christine Uwizera wiyise umuvugabutumwa, agorwa bikomeye no kuvuga Ijambo ry'Imana yiyitirira, kuko n'iyo abigerageje ntibikunda, dore ko ururimi rwe rwagoramiye mu gutuka abayobozi b'u Rwanda na FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibyo abikora yirengagije ko nta na rimwe ikibi kiganza icyiza, kandi ayo mahomvu atzigera akoma imbere ibikorwa byubaka .

    Christine Uwizera ukunda kubeshya ko yacitse ku icumu, muw' 1994 yari afite imyaka 22 y'amavuko, kandi ababyeyi be bapfuye mbere ya 1994. Mu gihe Jenocide yabaga yigaga muri Kaminuza Nkuru y'uRwanda, aho yabonye buruse kubera ko yari Umuhutukazi, nk'uko byagendaga muri politike y'uburezi ishingiye ku ivanguramoko. Abo bakuranye twaganiriye, baduhamirije ko nta buhanga yigeze mu mashuri yisumbuye bwari kumuhesha gukomeza muri kaminuza.

    Inkotanyi zimaze guhagarika Jenocide yakorewe Abatutsi, abayigizemo uruhare ndetse n'imiryango yabo bahungiye mu yahoze ari Zayire, ari naho Christine Uwizera yahungiye. Uburaya no kwiyandarika yari asanganywe mu Rwanda yanabukomereje mu nkambi zo muri Zayire, ari na byo byamuhuje na Micheal Coleman, wari umukoresha we mu kazi ko gufasha impunzi.

    Umwe mu banyeshuri biganye na we muri Kaminuza I Butare, yabwiye Rushyashya ko Christine Uwizera yari umukobwa wahoranaga umushiha kuri bagenzi be b'Abatutsi , akabasebya akanabatoteza bikabije. Hari na mugenzi we biganaga yafatiye igitabo ashushanyamo inzoka, amwandikiraho ngo 'inzoka mwaremewe kumenwa umutwe'.  Abo Batutsi se bari kuvugirwa nande, ko Kaminuza yari iyobowe n'abarusha ubugome Christine Uwizera!

    Nta gushidikanya ko kuba Abatutsi batarashiriye ku icumu muw' 1994 byababaje cyane Christine Uwizera kuko aribyo yifuzaga, ndetse anabyizeye. Ngaho aho yakuye urwango afitiye FPR Inkotanyi yarokoye Abatutsi, zikabuza Christine Uwizera gukabya inzozi zo kuzatura mu gihugu kizira Umututsi.
    Sylvia Mukankiko umenyerewe ku kabyiniriro k'inkotsa-nkunguzi, we twamugarutseho kenshi. Igisekeje gusa kuri iyi ntumwa ya satani nka mugenzi wayo Uwizera Christine, iyo ananiwe gusobanura niba ibimuvugwaho atari ukuri, akora mu nganzo maze si ugutukana akiva inyuma.

    Nta gitangaje ariko, uburere bugerwa ku mashyi yahawe nibwo bwamushoye mu bukunguzi n'ubushizi bw'isoni. Tubonereho kumubwira ko gutuka Rushyashya n'ubuyobozi bwayo ntacyo bizahindura ku murongo wayo , ahubwo biyiha imbaraga n'imbaduko byo gukomeza kwamagana inkozi z'ibibi nka we.

    Twibutse gusa ko Inkotsa-nkunguzi, Mukankiko Sylvia, ari mwene Mutabazi Andereya wamenyekanye mu gace yari atuyemo ka Rutobwe no hanze ya ko , nk'Interahamwe ruharwa, yari ishinzwe kuroga urubyiruko. Yakoze uko ashoboye mu gutsemba Abatutsi, maze umukobwa we Mukankiko asigarana umurage mubi. Nawe azarinda arunduka umugambi wo gutsemba Abatutsi ku isi atawugezeho.

    Bigaragara ko Abanyarwanda bamaze gutahura ububi bw'uburozi Christine Uwizera Coleman ajunditse, nk'ubwo Mukankiko amaranye imyaka mu ijigo. Ntabwo bakirangazwa n'ibinyoma bishingiye ku ngengabitekerezo yamunze ubwonko bw'aba bagore bombi barenze ihaniro, nako barumbiye Imana n'abantu.

    The post Uwizera Christine Coleman na Sylvia Mukankiko , inkotsa-nkunguzi zarenze ihaniro appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/uwizera-christine-coleman-na-sylvia-mukankiko-inkotsa-nkunguzi-zarenze-ihaniro/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uwizera-christine-coleman-na-sylvia-mukankiko-inkotsa-nkunguzi-zarenze-ihaniro

  • Muhanga: Baciriwe amarenga ku nzu zishaje n'ibibanza bitubatse biteza umwanda mu mujyi #rwanda #RwOT

    Abafite ibibanza bitubatse n'Inzu bigaragara ko zishaje mu mujyi wa Muhanga basabwe kubaka no kuvugurura kuko urukomatane rwa byombi bitera umwanda. Bibukijwe ko mu gihe bitaba bikozwe, izi nzu zishaje zafungwa, ibibanza bitubakwa bikamburwa bene byo bigahabwa abumva icyerekezo cy'uyu mujyi kandi biteguye guhita babibyaza umusaruro.

    Byagarutsweho n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo, Busabizwa Parfait mu birori byo kwifurizanya umwaka mushya muhire wa 2023 ku bikorera bo mu karere ka Muhanga. Ibirori byabaye tariki ya 8 Mutarama 2023.

    Yagize Ati' Abanyura n'abazagenderera uyu mujyi bakwiye kubona isuku ihakwiye, ariko ntabwo bishoboka ko hagaragara isuku mu gihe hari amazu bigaragara ko ashaje ndetse hakiyongeraho n'ibibanza nabyo ubona ko bitubakwa na benebyo. Byagira uruhare mu kurimbya umujyi no gushyira mu bikorwa igishushanyo cy'uyu mujyi kuko bikozwe neza byatuma haba heza kurushaho'.

    Akomeza yemeza ko bene amazu asa nabi yangiza isura y'umujyi n'ibibanza bitubatse bakwiye kubitekerezaho batarafungirwa inzu zabo cyangwa ibibanza bikaba byahabwa abandi babishoboye banumva neza icyerekezo cy'umujyi wegereye Kigali (Saterite city).

    Ndayambaje Philippe, umwe mubikorera mu Mujyi wa Muhanga yabwiye Umunyamakuru wa intyoza.com ko umujyi ugenda uhindura isura ariko hakiri urugendo kuko hari benshi mu bahafite amazu bigaragara ko ashaje kandi nta bushobozi bafite, bityo bikaba bitabakundira kuhakora ibikorwa biremereye. Avuga ko mu bo baganira usanga bifuza kubona abo bafatanya kuhashyira amazu meza akomeye.

    Umwe mu bacuruzi bafite ibibanza bitandukanye utifuje ko amazina ye atangazwa yavuze ko bibagora iyo batangiye kwaka ibyangombwa byo kubaka kuko bagenda bananizwa na bamwe mu bakozi bo mu biro by'ubutaka ndetse nyuma ukajya usabwa n'ibindi byo gukora, aho usanga iyo mikorere yaradindije bamwe mubari batangiye.

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Madamu Kayitare Jacqueline avuga ko hari imishinga akarere gakorana n'abikorera aho akarere kagira uruhare gatanga harimo ubutaka bukorerwaho ibikorwa ndetse hari n'ibibanza bitubatse basaba ba nyirabyo kubyubaka kugirango habe umujyi mwiza ucyeye.

    Yagize Ati' Hari ibikorwa duhuriramo n'abikorera kandi tugashyiramo uruhare kugirango babashe kugira ibyo bakora kandi bibazanire inyungu, batange serivisi nziza ku baturage bacu. No mu ngengo y'Imari tubatekerezaho hakagira amafaranga ashyirwamo kandi naho gukorera'. Akomeza avuga ko muri uyu mujyi koko hari ibibanza bitubatse biratandukanye harimo ibikiri mu manza.

    Nubwo ubuyobozi busaba ko ibibanza bitubatse byubakwa ndetse n'abafite inzu zishaje bakazivugurura, bene byo nabo barasaba ko ibyo akarere gafite birimo na zimwe mu nyubako z'ubuyobozi zigaragaza ubusaze kuko zubatswe ahagana mu 1970-1980 ndetse na mbere yaho nako kagira uruhare mu gukora nk'ibyo gasaba abaturage.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/01/13/muhanga-baciriwe-amarenga-ku-nzu-zishaje-nibibanza-bitubatse-biteza-umwanda-mu-mujyi/

  • RDC: Hatanzwe impuruza ko hari umugambi wo gusahura Congo #rwanda #RwOT

    Imiryango itari iya leta mu ntara ya Nord Kivu yatanze impuruza ko hari umugambi wo gusahura Repubulika ya Demokarasi ya Congo, no komeka ibice bimwe byayo ku bihugu bituranyi.

    Ikinyamakuru SOS Media cyanditse ko iyi miryango ivuga ko uyu mugambi wihishe mu kuzana ingabo z'amahanga muri iki gihugu, ndetse ko gahunda yazo nyamukuru ari ugusahura ubutunzi bw'iki gihugu, cyane mu ntara za Nord na Sud Kivu zirimo intambara kuva mu myaka ya 1990.

    Sosiyete Sivile iravuga ko abanyekongo mu ntara ya Nord Kivu cyane cyane urubyiruko bagomba kuba maso, kuko yaba abaturanyi batavuzwe, ingabo z'ibihugu byinshi ndetse n'umuryango mpuzamahanga barajwe ishinga no gusahura, ntawe urajwe ishinga n'intambara iri gutwara ubuzima bw'abaturage.

    Muri iki gihe ingabo z'Umuryango wa Afurika y'iburasirazuba EAC zirimo abaturuka mu bihugu bya Uganda, Burundi na Kenya ziri muri iyi ntara, aho ziri hagati y'ingabo za leta FARDC n'inyeshyamba za M23.

    Uyu mutwe wa M23 uvuga ko urwanira uburenganzira bw'abanyekongo bavuga ikinyarwanda, batemerwa n'ubutegetsi bwa Kinshasa.

    The post <strong>RDC: Hatanzwe impuruza ko hari umugambi wo gusahura Congo</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/01/13/rdc-hatanzwe-impuruza-ko-hari-umugambi-wo-gusahura-congo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rdc-hatanzwe-impuruza-ko-hari-umugambi-wo-gusahura-congo

  • Uganda: Umugore yaguwe  gitumo ari guca inyuma umugabo we mu bitaro #rwanda #RwOT

    Umugabo mu karere ka Apac, yaguye gitumo umugore we asambana aho yari yaragiye kwivuza malariya, mu bitaro muri aka Karere.

    Umugabo wahuruje polisi ubwo yasangaga umugore we utwite asambana, yavuze ko yari amaze iminsi 5 muri ibi bitaro yaragiye kwivuza malaria.

    Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko bitumvikana ukuntu uyu mugabo yageze ahasanzwe harwarira abagore, cyane ko ari umugabo usanzwe wotsa inyama mu isanteri yegereye kwa muganga.

    Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Apac, yavuze ko babuze inyito y'icyaha bakurikiranaho uyu mugabo wasambanyaga umugore w'abandi, bagapfa kwandika ko yateje intugunda muri rubanda.

    Umuyobozi w'ibitaro bya Apac yabaye nk'uwishongora kuri uyu mugabo barongoreye umugore, kuko yamubwiye ko abagabo bose bahora bavuga ko bahuze ntibahe akanya umugore, ari bene izi nkoni bakwiye kujya bakubitwa.

    Yamubajije ukuntu yohereje umugore kwa muganga akamara iminsi 5 yose ataramugeraho, avuga ko abagabo bose bahorana impamvu zo kutaboneka bose, bizajya birangira babarongoreye abagore cyangwa se bakabatwara burundu.

    Uyu mugore ntiyavuze icyari cyabuze ngo ahitemo kwishakira uyu mucoma nk'uko abotsa inyama mu tubari babita, cyane ko ngo malaria yari itarakira kandi anatwite.

    The post <strong>Uganda: Umugore yaguwe  gitumo ari guca inyuma umugabo we mu bitaro</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/01/13/uganda-umugore-yaguwe-gitumo-ari-guca-inyuma-umugabo-we-mu-bitaro/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uganda-umugore-yaguwe-gitumo-ari-guca-inyuma-umugabo-we-mu-bitaro

  • Nyuma yo kwirukanwa na Police FC, Onesme yanze kuva mu murwa #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kwirukanwa na Police FC, rutahizamu Twizerimana Onesme yanze kujya hanze ya Kigali ahitamo gusinyira Gorilla FC.

    Mu ntangiriro z’uku kwezi ni bwo Police FC yatangaje ko yamaze gusezerera Twizerimana Onesme wari usigaje amasezerano y’amezi 6 ahanini bishiniye ku myitwarire ye.

    Onesme byavugwaga ko ashobora gusubira muri Musanze Fc yagiriyemo ibihe byiza, byarangiye agumye i Kigali asinyira Gorilla FC.

    Uyu rutahizamu wasoje igice kibanza cya shampiyona amaze gutsinda ibitego 5 ari na we watsindiye Police FC byinshi, yasinyiye Gorilla FC amasezerano y’amezi 6.

    Twizerimana Onesme yasinyiye Gorilla FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-yo-kwirukanwa-na-police-fc-onesme-yanze-kuva-mu-murwa

  • Kardinali George Pell ati: Papa Francis ni 'akaga' #rwanda #RwOT

    George Pell, umukardinali utavugwaho rumwe uherutse gupfa, yasize asohoye urwandiko rutagira izina rya nyirarwo anegura ubuyobozi bwa Papa, aho yavugaga ko ari 'akaga', nk'uko bivugwa n'umunyamakuru warusohoye.

    Uyu mukaridinali w'umunya-Australia wapfuye ku wa kabiri afite imyaka 81, yabaye umwe mu bafasha ba Papa Francis/François bo hejuru mbere yo kwegra kugira ngo ahangane n'ibirego by'ihohotera rishingiye ku gitsina yashinjwaga ko yakoreye abana.

    Uru rwandiko rwasohorewe ku rubuga rwa Interineti rwa Vaticani mu mwaka ushize ruriko izina ritari ryo.

    Rushyira ahabona ibyo nyiri ukurwandika yita ko ari ibyo papa uriho yananiwe gukora hamwe n'urutonde rw'ibyagenderwaho mu gutora uzamusimbura.

    Muri uru rwandiko rutagira nyirarwo, nyiri kurwandika yavuze ko 'Kristu arimo kwigizwa kure' ya kiliziya kuri Papa Francis kandi ko icyubahiro cya politike cya Vaticani cyagabanutse kugera 'ku rugero rwo hasi' ku buyobozi bwe.

    Uru rwandiko rugira ruti: “Abakunze gutanga ibyiyumviro byabo ahantu hose, ku bintu bitandukanye…baremeza ko ubuyobozi bw'uyu mupapa ari ibyago mu buryo bwinshi cyangwa hafi ya bwose; ni akaga'.

    Rumushinja ko yinumiye ku bibazo bijyanye n'imyitwaire iboneye — nko ku bijyanye n'uburenganzira bwa muntu muri Hong Kong n'Ubushinwa hamwe n'igitero cy'Uburusiya kuri Ukraine.

    Uru rwandiko rugira ruti: “Ibikorwa nyamukuru ku mupapa mushya bizaba gusubiza ibintu mu nzira nziza, kugarura umuco mu kwemera no mu myitwarire iboneye, kugarura iyubahirizwa ry'amategeko no kwemeza ko ikintu cya mbere cyo gufatiraho mu kugena abepiskopi ari ukwemera kugendera ku mico y'abatumwa'.

    Umunyamakuru w'umutaliyani, ari na we wasohoye uru rwandiko bwa mbere, yabwiye Reuters ejo ku wa kane ko Kardinali Pell yari 'yashatse ko ndusohora'.

    Padiri Joseph Hamilton, umunyamabanga wa Kardinali Pell, yanze kugira icyo atangaza mu binyamakuru bitari bike byamushatse, akavuga ko ikimuraje 'ishinga gusumbya ibindi ari icyunamo'. Umuvugizi wa Vaticani na we yanze kugira icyo atangaza.

    Ejo ku wa gatandatu nibwo Papa Francis azasezera bwa nyuma Kardinali Pell mu misa yo gusabira abapfuye, nk'uko bisanzwe bigenda kuba kardinali.

    Mu ntangiriro z'iki cyumweru, ikinyamakuru The Spectator cyasohoye inkuru kivuga ko yanditswe na Pell mbere y'uko apfa.

    Muri iyo nkuru, Kardinali Pell yavugaga ko ibiganiro Papa yagiranye n'abalayiki (laïcs) ku bibazo by'ingutu, nko ku byerekeye inyigisho za kiliziya ku bijyanye n'ubuzima mpuzabitsina hamwe n'uruhara rw'abagore, nk' 'indoto z'ubumara'.

    Kardinali Pell yagizwe Minisitiri w'ubukungu na Papa Francis mu 2014, kandi akaba yafatwaga nk'umutegetsi wa gatatu i Vaticani.

    Ariko uyu mutegetsi wa kiliziya yavuye muri uwo mwanya mu 2017 ahita asubira muri Australia kugira ngo yitabe inkiko ku byaha by'ihohotera rishingiye ku gitsina yashinjwaga ko yakoreye abana.

    Yaje gufungwa ariko nyuma aza kugirwa umwere.Niwe mutegetsi wa Kiliziya gatorika wenyine wafungiwe ibyaha nk'ibyo.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/iyobokamana/article/kardinali-george-pell-ati-papa-francis-ni-akaga

  • Imodoka yo muri Congo yishe umunyarwanda, Umushoferi n’abo yaratwaye baracika #rwanda #RwOT

    Umushoferi n’abari muri iyo modoka bayivuyemo bariruka.

    Iyi mpanuka yabereye mu murenge wa Nyakarenzo, mu kagari ka Karangiro mu mudugudu wa Kabayego.

    Ku isaha ya saa munani n’iminota 40 nibwo iyo modoka ifite purake CGO 9428AC22 yatobotse ipine ita umuhanda igonga umugabo witwa Niyonzima Emmanuel w’imyaka 35 y’amavuko wari utuye mu murenge Gashonga, mu kagari ka Buhokoro mu mudugudu wa Gahinga ahita apfa.

    Ntwawizera Jean Pierre Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakarenzo yemeje iby’iyi mpanuka, ndetse yihanganisha abaturage.

    Yagize ati 'Yari ifite umuvuduko mwinshi ipine iratoboka, imodoka irenga umuhanda igonga udupoto two ku muhanda tw’utugarurarumuri n’umungabo witwa Niyonzima Emmanuel ahita apfa.'

    Uyu muyobozi yavuze ko umushoferi n’abagenzi bane bari mu modoka bayivuyemo bariruka, hafatwamo abagenzi babiri.

    Ati 'Abandi kugeza ubu baracyashakishwa, umurambo uri mu bitaro bya Gihundwe. Twihanganishije abaturage, tunabasaba kwirinda guhagarara ku muhanda kuko impanuka itera itateguje'.

    Amakuru ava mu baturage baturiye uyu muhanda avuga ko imodoka zituruka muri Congo zikunze kuhakoresha umuvuduko mwinshi zisiganwa no kugira ngo mu mupaka batazifungiraho.

    Ivomo:Umuseke

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Imodoka-yo-muri-Congo-yishe-umunyarwanda-Umushoferi-n-abo-yaratwaye-baracika

  • M23 yateye indi ntambwe i Mombassa #rwanda #RwOT

    Bertrand Bisimwa n’intumwa ayoboye Lawrence Kanyuka, Colonel Castro, na Benjamin Mbonipa bahuriye n’umuhuza Uhuru Kenyatta i Mombasa, baganira ku bijyanye no gukomeza kuva mu bice bari barafashe.

    Itangazo rivuga ko inyeshyamba za M23 ziyemeje gukomeza kuva mu duce zafashe mu rwego rwo kugaragaza ubusake mu gushyira mu bikorwa agahenge ko guhagarika imirwano kemejwe.

    M23 kandi ngo yiyemeje gukomeza gukorana bya hafi n’ingabo z’Umuryango wa EAC zigenda zifata uduce twahozemo inyeshyamba.

    Ibi biri mu myanzuro yari yafashwe n’Abakuru b’ibingabo z’ibihugu bya EAC mu nama yabereye i Bujumbura.

    Itangazo ry’ibiro bya Uhuru Kenyatta rivuga ko M23 yiyemeje gukomeza kuva mu bice yafashe kandi bikagenzurwa n’ingabo za EAC n’urwego rushinzwe kugenzura ibibera ku mipaka, rwa ICGLR, ndetse himejwe ko abavuye mu byabo n’impunzi bakomeza gutaha mu ngo zabo.

    M23 yasabye ko umuhuza aharanira ko amahoro agaruka muri Congo, ndetse basaba ko imitwe y’inyeshyamba yaba iyo muri Congo n’ikomoka hanze yayo irambika intwaro hasi, kandi igahagarika ibitero kuri M23 mu rwego rwo gushaka igisubizo mu mahoro.

    Inama y’umuhuza Uhuru Kenyatta n’abayobozi ba M23 ngo yasanze hari intambwe iterwa mu kugaruka kw’ituze mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, ndetse ngo abavuye mu byabo batangiye gutaha.

    M23 yagaragaje ko ishyigikiye ubushake bw’ibihugu by’Akarere mu gushakira amahoro uburasirazuba bwa Congo, by’umwihariko inama iheruka guhuza Uhuru Kenyatta, Perezida Ndayishimiye Evariste ndetse na Perezida Felix Tshisekedi.

    Ngo yanashimye ko ibiganiro bitaha bizaba mu kwezi kwa Kabiri bizabera muri Congo mu rwego rwo kubyegereza bene byo.

    Uyu mutwe wanasabye Uhuru Kenyatta gusaba ko imbwirwaruhame n’ibikorwa byibasira abantu kubera abo bari bo bihagarara.

    Ubusanzwe M23 Leta ya Congo ivuga ko ari umutwe w’Iterabwoba, ko itaganira na wo, gusa mu biganiro byahuje u Rwanda na Congo i Luanda muri Angola, hemejwe ko M23 iva mu bice yafashe noneho Leta ya Congo ikabona kuganira na bo.

    Ntihavuzwe niba mu biganiro bitaha bizahuza Abanye-Congo, n’umutwe wa M23 uzaba ubirimo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/M23-yateye-indi-ntambwe-i-Mombassa