Blog

  • Polisi yafunze abantu batatu bacyekwaho gutanga ruswa ngo babone 'Provisoire' #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda mu Karere ka Ruhango yafashe uwitwa Hategekimana Théogene w'imyaka 35 y'amavuko ubwo yageragezaga guha umupolisi ruswa y'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 100 ngo amufashirize abantu babiri gutsinda ikizamini cy'uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, aba nabo bahise bafatwa.

    Ibi byabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Mutarama, ahasanzwe hakorerwa ikizamini cy'uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw'agateganyo mu kagari ka Kamusenyi mu murenge wa Byimana.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Habiyaremye yavuze ko Hategekimana yafatiwe mu cyuho aha umupolisi amafaranga, kugira ngo amufashirize Nyaminani Elia w'imyaka 41 na Niyomugabo Bosco w'imyaka 40 babashe kubona uruhushya rw'agateganyo rukorwa hifashishijwe mudasobwa.

    Yagize ati: 'Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo uwitwa Hategekimana yageze ahakorerwa ikizamini, maze abwira umupolisi wari uhari ko hari serivisi ashaka ko amufashamo, y'uko afite abantu be babiri baje gukora ikizamini ariko batazi imashini, amusaba ko yabimufashamo bagatsinda ari nako akura mu mufuka ibihumbi 100Frw ayahereza uwo mupolisi.'

    Yakomeje agira ati: 'Akimara kuyamuha, umupolisi yahise abibwira umuyobozi we bamuta muri yombi. Nyaminani na Niyomugabo yagiraga ngo bafashwe bavuga ko ubusanzwe ari umwarimu wigisha amategeko y'umuhanda kandi ko ari we wabandikishije kugira ngo babone nimero yo kuzakoreraho ikizamini (Code).

    Bavuze ko yari yabijeje ko azabafasha kugira ngo babashe gutsinda ikizamini ariko ko buri umwe yagombaga kumuha ibihumbi 250Frw, bari bumvikanye ko bazayatanga bamaze kubona ko batsinze.

    CIP Emmanuel Habiyaremye yagiriye abantu inama kwiga neza amategeko y'umuhanda no gutwara ibinyabiziga bakirinda gushaka gutanga ruswa kuko ari amafaranga bayabura ntibabone n'uruhushya ndetse bakanafungwa, asaba n'abazi ko badafite ubumenyi bwo gukoresha mudasobwa guhitamo gukora ikizamini cy'uruhushya rw'agatenyo gikorerwa ku mpapuro.

    Abafashwe bose bahise bashyikirizwa Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Byimana kugira ngo bakorerwe dosiye.

    Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z'agaciro k'indonke yatse cyangwa yakiriye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/polisi-yafunze-abantu-batatu-bacyekwaho-gutanga-ruswa-ngo-babone-provisoire

  • Carine ucyambaye impeta ya Issa Bigirimana ar… – #rwanda #RwOT

    Abinyujije kuri Tiktok ye, The Major yatatse ibyiza, ubwiza n'ibihe bidasanzwe Carine, amubwira ko yanyuzwe n'ibihe bagirana umunsi ku munsi mu rwego rwo kumwifuriza isabukuru y'amavuko.

    The Major yabwiye Carine ko amushakira ibyiza mu magambo asize umunyu ati''Warakoze ku bihe byiza wazanye mu buzima bwange, Isabukuru nziza mukunzi, ndagushakira ibyiza kandi ndagukunda.''

    Ni amagambo yashimishije ndetse anyura inshuti za Joackim uzwi nka The Major mu ndirimbo no mu gucuranga mu itsinda rya Symphony Band.

    Inkuru y'urukundo rwa Issa na Carine yavuzwe cyane muri Kamena 2019 ubwo uyu mukinnyi yateraga ivi agasaba Carine ko yazamubera umugore undi akabyemera, mu birori byabereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.

    Uyu rutahizamu yavuze ko yatandukanye na Carine yari yaranamaze gufata itariki y'ubukwe, aho bwagombaga kuba mu mpera z'umwaka wa 2021.

    Carine uvugwa mu rukundo na The Major

    Mu kiganiro na Isimbi Tv, icyo gihe Issa yatangaje ko iby'urukundo rwe na Carine byashyizweho akadomo. Yagize ati: 'Ni byo twaratandukanye, ntabwo ibyo twapfuye ari ngombwa kubivuga mu itangazamakuru gusa hashize igihe, umwaka ushize mu kwezi kwa Kanama'.

    Yongeyeho ko 'Ubukwe bwari hafi, bwagombaga kuba tariki ya 1 Ugushyingo 2021'.

    Issa ashimira Carine bamaranye imyaka itatu baryoherwa n'urukundo avuga ko yamubereye umwana mwiza kandi yamubereye uw'ingenzi.

    The major yabonye umukunzi

    Muri 2021 hacicikanye amakuru ku mbuga nkoranyambaga avuga ko urukundo rwa Issa na Carine ruri ku manga nyuma y’uko umwe afashe undi amuca inyuma, ndetse bikaba birebire hafi yo kurwana, gusa ibyavugwaga bisa nk’aho byari ukuri kuko uyu mukinnyi ukina muri Zambia nyuma yaje gufata umwanzuro wo gutandukana n'uwo biteguraga kurushinga.

    The Major yamuteye imitoma itagira uko isa

    Issa Bigirimana yamenyekanye cyane muri APR FC cyane nk'umwe mu bakinnyi bakundaga kwibasira Rayon Sports mu mukino bahuyemo, nyuma aza kuyerekezamo nyuma yo kuva muri Yanga Africans, nayo yaje kuvamo yerekeza muri Zambia.

    Carine na Issa barasomanye karahava

    The Major yagaragaje ko anyuzwe n’urukundo ahabwa na Carine

    Issa yashinze ivi asaba Carine ko yamubera umugore

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124873/carine-ucyambaye-impeta-ya-issa-bigirimana-ari-mu-rukundo-rushya-na-major-wo-muri-symphony-124873.html

  • Patriots BBC yaraye mu ijoro ry’umwijima, its… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2023, ni bwo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yatangiye aho REG BBC na Patriots BBC zitwaye neza umwaka ushize zamanutse mu kibuga. 

    Ku isaha ya saa 19:00 PM ni bwo REG BBC yamanutse mu kibuga ihanganye na Orion BBC yazamutse mu cyiciro cya kabiri ari iya kabiri. 

    Uyu mukino wabereye ku kibuga cya Kepler aho agace ka mbere karangiye REG BBC ifite amanota 23 kuri 15 ya Orion BBC, agace ka 2 nabwo REG BBC yakihariye karangira ari amanota 26 ku 10;

    Agace ka gatatu karangiye ari amanota 26 kuri 20, agace ka nyuma REG igatsinda 28 kuri 6, umukino urangira REG BBC itsinze amanota 103 kuri 51 ya Orion BBC. Muhizi Prince wa REG BBC niwe watsinze amanota menshi agera kuri 19. 

    Orion BBC yatangiye urugendo rwayo mu cyiciro cya mbere

    Ku isaha ya saa 21 hahise hakurikiraho umukino w’injyanamuntu wahuje Patriots BBC yabaye iya kabiri muri shampiyona iheruka, aho yahuye na K Titans BBC yatwaye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri. 

    Ihangana hagati ya Patriots BBC na K Titans ryari ku rwego rwo hejuru

    Uyu mukino nawo wabereye ku kibuga cya Kepler, agace ka mbere karangiye  Patriots BBC ifite amanota 22 kuri 20, agace ka kabiri K Titans irigaranzura igatwara ifite amanota 28 kuri 26, agace ka 3 Patriots BBC ikegukana ku manota 26 kuri 16, naho agace ka nyuma K Titans igatsinda Patriots BBC inayisuzuguye amanota 34 kuri 11. 

    Umukino warangiye K Titans BBC ifite amanota 98 kuri 85 ya Patriots BBC. Munyeshuri Thierry K Titans iherutse kugura muri Espoir BBC, ni we watsinze amanota menshi agera kuri 42.

    Kuri uyu wa Gatandatu harakomeza imikino y’umunsi wa kabiri, aho saa 13:00 APR BBC iri bwakire RP IPRC Musanze, naho 15:00 Tigers BBC yakire RP IPRC Huye imikino yose ikaba iri bubere muri Kepler. 

    REG BBC yatangiranye imbaraga nk’izo yatwaranye igikombe umwaka ushize

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124871/patriots-bbc-yaraye-mu-ijoro-ryumwijima-itsindwa-na-k-titans-bbc-izamutse-mu-cyiciro-cya-m-124871.html

  • Nyuma yo kubenga rutahizamu Issa Bigirimana, Carine urukundo rugeze aharyoshye n’umuhanzi #rwanda #RwOT

    Uwase Carine wahoze akundana na rutahizamu Issa Bigirimana urukundo rugeze aharyoshye na The Major wo muri Symphony Band.

    Uyu mukobwa urukundo rwe na Issa rwavuzwe cyane muri 2019 ubwo yamwambikaga impeta ya fiançailles, muri Werurwe 2022, Bigirimana Issa ni bwo yeruriye ISIMBI ko batandukanye.

    Uyu mukobwa akaba yarahise ajya mu rukundo na The Major uririmba muri Symphony Band.

    Nubwo aba bombi bakunze kugira urukundo rwa bo ibanga hari igihe kigera rukabatamaza bitewe n’amagambo babwirana ku mbuga nkoranyambaga.

    Abinyujije kuri Instagram Story, The Major yifurije uyu mukobwa isabukuru nziza amushimira impinduka yazanye mu buzima bwe.

    Ati “warakoze mu bihe byiza wazanye mu buzima bwanjye. Isabukuru nziza rukundo, ndakwifuriza ibyiza. Ndagukunda.”

    Amakuru avuga ko urukundo rw’aba bombi rumaze hafi umwaka, ni kenshi bagiye bakunda kugaragara bari kumwe basohokanye.

    The Major yeruye ko bakundana

    Ni kenshi bagiye bagaragara basohokanye

    Carine Uwase asigaye ari mu rukundo na The Major

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-yo-kubenga-rutahizamu-issa-bigirimana-carine-urukundo-rugeze-aharyoshye-n-umuhanzi

  • Kanye West yasezeranye na Bianca baheruka kug… – #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha ikinyamakuru cya TMZ ni uko  amazina y'umugore mushya wa Kanye West ari Bianca Censori, akaba akora nk'umukozi mu ikompanyi ya Kanye West izwi nka Yeezy aho amaze igihe kirere.

    Impamvu yari yatumye abantu badahita bamumenya akaba ari uko yogoshe imisatsi, mu gihe yari asanzwe afite imiremire.

    Nk'uko iki kinyamakuru gikomeza kibivuga ni uko aba bombi basezeranye mu birori byitabiriwe n'abantu bacye, gusa ntabwo haramenyekana neza niba baramaze no gusezerana mu mategeko.

    Kuri ubu aba bombi bakaba bari mu bihe byiza by'ukwa buki ndetse Kanye West yagaragaye yambaye impeta y'isezerano, ubwo bari kumwe ku i Hotel ya Waldorf Astoria mu gace ka Bev Hills, ibi bikaba bishimangira amakuru y'ubukwe bwabo.

    Binemezwa ko indirimbo uyu mugabo aheruka gushyira hanze aba avugamo amagambo y'urukundo yise 'Censori Overload', ariyo yakoreye uyu mugore we mushya.

    Muri iyi ndirimbo kandi agaruka ku bukwe bwe avuga ko yubaha Imana n'amagambo ya Bibiliya, bityo adakwiye gukora ubusambanyi akwiye umugore kandi ari ibintu byumvikana.

    Mu minsi micye ishize, nibwo haherukaga gukwirakwira amafoto y'aba bombi basangira bishimye. Nta byinshi bizwi hagati ya Kanye West na Bianca, n'uburyo biyemeje kubana kuko atari kenshi bagiye bagaragara bari kumwe.

    Ubwo Kanye West na Bianca baheruka kugaragara bari kumweBianca muri Gicurasi 2022 ubwo yaserukaga mu birori bya Balenciaga Kanye West yatangiye kugaragara atewe ishema n’impeta yambikanaye n'uwo biyemeje kubana

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124846/kanye-west-yasezeranye-na-bianca-baheruka-kugirana-ibihe-byiza-124846.html

  • Abanyeshuri ba IPRC Kicukiro baganirijwe ku b… – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyabaye Taliki 11 Mutarama 2023, cyateguwe n'Umuryango witwa “Bohoka Tuganire Organization” washinzwe hagamijwe kubungabunga umuryango nyarwanda uzira amakimbirane, agahinda gakabije n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge.

    Uyu muryango ufite gahunda yo kuzenguruka igihugu wigisha urubyiruko kureka ibiyobyabwenge. Kuri iyi nshuro uyu muryango wari wasuye abanyeshuri biga muri IPRC Kicukiro.

    Ibiyobyabwenge byasobanuwe nk'ibintu byose bikoreshwa bikangiza ubuzima bw'ababikoresha ndetse bakabihitamo akenshi babitewe no kunanirwa kwakira ubuzima bahuye nabwo. 

    Bimwe mu biyobyabwenge bikunda gukoreshwa harimo urumogi, widi n'ayandi matabi akoreshwa. Si ibyo gusa kuko hari n'ibisindisha bindi birimo inzoga zikakaye n'ibindi byinshi.

    Benshi mu bitabiriye iki gikorwa cyo gukumira ibiyobyabwenge, bavuze ko zimwe mu mpamvu zituma abantu biyahuza ibiyobyabwenge cyane cyane urubyiruko, akenshi biterwa nuko abana bigana imico babonye ahandi.

    Biterwa kandi n’agahinda gakabije, kwangwa muri sosiete cyangwa bakabita amazina ajyanye nuko bateye, kubabwira ko ari babi, bityo bakibwira ko gukoresha ibiyobyabwenge byabazanira ibyishimo ndetse bakaba abantu barenze. Ingaruka ikaba kwangirika kw’ahazaza habo.

    Nshimyumuremyi Vedaste, Umuyobozi wa Bohoka Tuganire Organization, yashishikarije abanyeshuri kwimenya, bakikunda bakarwanira icyo bashaka kuba bo. Yagize ati 'Ejo heza hacu hari mu biganza byacu ndetse n'igihugu kiradushyigikiye.'


    Vedaste Umuyobozi wa Bohoka Tuganire Organization

    Apotre Mutabazi Kabarira Maurice, Umushumba w'Itorero New Covenant Kingdom Citizen yari umwe mu batumiwe kuri uyu munsi. Yagarutse ku mikorere y'ibiyobyabwenge iyo byageze mu mubiri ndetse n'ingaruka bitera.

    Yagize ati 'Nkiri ku ntebe y’ishuri banyitaga amazina ambabaza, ntekereza kunywa ibiyobyabwenge, ariko naje kumenya ko kubikoresha atari umuti wo gukemura ibibazo ahubwo ngomba gukomera ngashaka inzira zo ku bikemura.'

    Uwamungu Evariste, umuganga mu bijyanye n'imitekereze ku bitaro bya Ndera, yabwiye abanyeshuri n'urubyiruko muri rusange ko abafite agahinda gakabije, babagana bakabaganiriza. 

    Ati 'Mwatugana tukabagira n'izindi nama zabafasha aho kujya mu biyobyabwenge kuko ibiyobyabwenge bimunga intekerezo zanyu ibyo mwari kuzaba byo bikaburizwamo.'


    Uwamungu Evariste, Umuganga mu bitaro by’i Ndera

    Evaliste Murwanashyaka, Umugenzuzi w'Uburenganzira bw'Umwana mu gihugu yagize ati 'Amakimbirane mu miryango ni kimwe mu bituma abana biyahuza ibiyobyabwenge kugira ngo bishakemo ibyishimo baburiye mu miryango.'


    Muryanashyaka Theoneste, umugenzuzi w’uburenganzira bw’umwana mu gihugu hose

    Haragirimana Clever umuyobozi w’Umuryango utari uwa Leta witwa OPROMAMER, yagaye bamwe mu rubyiruko bihaye imvugo yitwa 'Gutwika'. Ati 'Gutwika nk'imvugo yadutse mu rubyiruko, irabangiriza bakanywa ibiyobyabwenge ngo bavugwe nk'abantu badasanzwe. Mureke tubirwanye ku bw’ahazaza hacu.'


    Harerimana Clever yabibukije kwigira kandi bakikunda

    Madamu Byiringiro Consolatrice ukora mu bijyanye n'ikoranabuhanga, yavuze ko imbuga nkoranyambaga zishuka abana bagatangira kwigana ibyo bazibonaho.


    Consolatrice yavuze ko nawe ari mu rubyiruko, bityo akaba yiteguye kubafasha 

    Yagize ati 'Imbuga nkoranyambaga ni wowe uzikoresha, iyo uhisemo ibikwangiriza biba bihari n’iyo uhisemo ibigufitiye akamaro biba biriho. Rubyiruko mwite ku hazaza hanyu hari mu biganza byanyu.

    Ndagijimana Jean Pierre, mu magambo akomeye arimo inyigisho ku rubyiruko rwari ruteraniye aho yagize ati 'Muharanire kuba abo muri bo aho kwigana abandi.' Yavuze ko yakuriye mu muryango ukennye, ariko yaharaniye kwiteza imbere akazamura n'abo akomokaho, kandi yabigezeho.

    CIP Irene Umuhozari mu mpanuro ze yagize ati 'Birababaje kuba wakwamburwa umwenda mwiza nk’uwo mwambaye, mukambikwa iroza bambika abagiye gufungwa, kuko uzahanwa nufatwa ukoresha ibiyobyabwenge.' Yabagiriye inama yo kubungabunga amagara yabo bakubaka igihugu.

    Abanyeshuri bari bitabiriye iki gikorwa, bari bafite inyota yo kumva izi nama. Bavuze ko bagiye kwigisha na bagenzi babo bakamenya ibibi byabyo ndetse bagaharanira kubaka igihugu dore ko ari bo Rwanda rw’ejo.

    Abanyeshuri bafashe ifoto y’urwibutso n’abayobozi bari babasuye

    REBA UKO BYARI BIMEZE MU MASHUSHO

    VIDEO + PHOTOS: Iradukunda Jean de Dieu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124789/abanyeshuri-ba-iprc-kicukiro-baganirijwe-ku-bubi-bwibiyobyabwenge-video-124789.html

  • Kwizera Evariste wa Mukaperezida yarekuwe nyuma y’amezi icyenda afunzwe #rwanda #RwOT

    Kwizera Evariste umugabo wa Mukaperezida yarekuwe nyuma y’amezi icyenda afunzwe akurikiranyweho gufata ku ngufu umwana utarageza imyaka y’ubukure.

    Tariki ya 13 Mata 2022 nibwo Kwizera Evariste yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa yakoreshaga ku kabiri yari yarafunguye.

    Bivugwa ko yamusanze aho yacumbikaga ari ni njoro maze akamufata ku ngufu, ni ko guhita yitabaza inzego z’umutekano, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rufata Evariste aho yahise ajyanwa gucumbikirwa kuri Sitasiyo ya Kigabiro.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Kwizera Evariste wari ukiburana ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo yarekuwe ubu yatashye akazajya yitaba Ubutabera mu gihe bumukeneye.

    Muri 2020 uyu mugabo nabwo yari yatawe muri yombi azira gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure, yaje kubihamywa n’urukiko akatirwa imyaka 10 ariko aza kujurira ari nabwo yagizwe umwere.

    Kwizera yamenyekanye mu mpera za Mutarama 2019 ubwo yasezeranaga mu Murenge n’umugore witwa Mukaperezida, wamurushaga imyaka 27.Icyo gihe Kwizera yari afite imyaka 21 ari nabwo agisoza amashuri yisumbuye.

    Evariste wa Mukaperezida yarekuwe

    Source : http://isimbi.rw/andi-makuru/article/kwizera-evariste-wa-mukaperezida-yarekuwe-nyuma-y-amezi-icyenda-afunzwe

  • Kayumba Christopher yasabiwe gufungwa imyaka 10 ku byaha yise 'ibihimbano' #rwanda #RwOT

    Umushinjacyaha yasabiye Christopher Kayumba wahoze ari umwarimu muri kaminuza y'u Rwanda igifungo cy'imyaka 10 n'amezi 6 ku byaha akurikiranyweho byo gufata abakobwa ku ngufu.

    We ibyo byaha arabihakana. Yasabye urukiko kugirwa umwere rukamuhanaguraho ibyo byaha yise ibihimbano biri mu nyungu za politiki.

    Dr Kayumba Christopher yavuze ko abari abakozi be yabirukanye bitewe n'imyitwarire mibi bari bafite; ko ibi byaha akurikiranyweho ari iturufu y'Ubushinjacyaha kuko ibyo abo bari abakozi be bavuga ari byo bategetswe bityo ko mu buhamya harimo itekinika.

    Urubanza mu mizi rwabereye mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, umushinjacyaha ashinja Christopher Kayumba ko yafashe ku ngufu abakobwa 2, umwe wari umukozi we n'undi wigaga muri Kaminuza mu itangazamakuru.

    Umushinjacyaha yavuze ko muri 2012 aribwo yafashe ku ngufu uwari umukozi we bwa mbere yamusabye gukora isuku mu cyumba cye.

    Umushinjacyaha kandi yavuze ko muri 2017 nabwo yashatse gufata undi mukobwa wigaga muri kaminuza ariko akamunanira.

    Ni icyaha yarezwe nyuma y'imyaka 9 y'igihe bivugwa ko cyakorewe.

    Umushinjacyaha abwira urukiko ko umukozi yanze kubivuga kuko yabonaga Kayumba atinyitse, kandi ko icyaha cyo gufata ku nufu gishobora kuregerwa mbere y'uko kimara imyaka 10.

    Mu gusubiza ibyo birego Christopher Kayumba yabwiye urukiko ko ari ibihimbano; yafashe umwanya wo gusobanurira urukiko uko ibimenyetso ku byaha byo gufata ku ngufu bitahurwa mbere y'uko biregerwa n'urukiko.

    Kayumba avuga ko ibivugwa n'ubushinjacyaha, mu magambo ye, ari ibintu abantu biganirira yagereranyije n'iby'”abacuruzi bo mu isoko babuze abakiriya”.

    We n'umwunganizi we Me Seif Ntirenganya bavuga ko ubushinjacyaha nta bimenyetso bugaragaza bati 'niba nta raporo y'umuganga ihari twaje gukora iki mu rukiko?'; bongeraho ko amagambo gusa adashobora guhamya icyaha cyo gufata ku ngufu.

    Ywabwiye urukiko ko ibyo birego byose byaje mu kwezi kwa 3 umwaka wa 2021 ubwo yaramaze gushinga ishyaka rya politiki yise Rwandese Platform for Democracy — icyo gihe kandi ngo abantu atavuze baramuhamagaye ngo bamusaba kwihutira kwisubiraho ku byo gushinga ishyaka cyangwa akabona ingaruka – avuga ko nyuma n'ubucuruzi bwe bwose bwafunzwe.

    Umushinjacyaha yamusabiye igihano cy'igifungo cy'imyaka 10 n'amezi 6; Kayumbe asaba urukiko kumugira umwere rukemeza ko ibyo bamurega ari ibihuha bigamije kumutesha agaciro.

    Urukiko rwavuze ko umwanzuro uzatangwa tari 10 z'ukwezi kwa kabiri.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/kayumba-christopher-yasabiwe-gufungwa-imyaka-10-ku-byaha-yise-ibihimbano

  • Prof Kalisa Mbanda wayoboye NESA yahitanwe n'uburwayi #rwanda #RwOT

    Prof Kalisa Mbanda wari Umuyobozi wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora yitabye Imana azize uburwayi butamaze igihe kinini.

    Bamwe mu bakoranye na Prof Mbanda babwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko atari arembye, gusa ngo yari arwaye.

    Charles Munyaneza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, yabwiye UMUSEKE ko urupfu rw'uwari Umuyobozi we yarwumvise, ariko bisa n'ibitunguranye.

    Ati 'Ntabwo ndamenya neza uko byagenze, twavuganaga ambwira ko azajya gukoresha 'check up' (kwisuzumisha) kwa muganga, bambwiye ko yagiye kwa muganga uyu munsi agezeyo ahita apfa.'

    Prof Kalisa Mbanda yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe mu Mujyi wa Kigali.

    Charles Munyaneza yabwiye UMUSEKE ati 'Nta burwayi twari tumuziho, yari amaze amezi atatu tudakorana kuko manda ye yari yararangiye, ariko twavuganaga. Yajyaga ajya kwivuza (medical check-up) ariko yagiyeyo ahita apfa.'

    Imirimo Prof Mbanda yakoze

    Prof Kalisa Mbanda yari asanzwe ari umuyobozi w'icyubahiro wa Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK.

    Yakoze mu bigo bitandukanye bikomeye birimo Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) nk'impuguke mu mishinga iteza imbere abaturage kuva mu 1990-1995.

    Igihe cye kinini yakimaze mu burezi kuko yabaye Umuyobozi w'ishami ry'Ubuhinzi n'Ubworozi mu yari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda hagati ya 1995-1998, akora muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi nk'Impuguke mu igenamigambi ishinzwe Ubuhinzi, Iterambere ry'icyaro n'ibidukikije hagati ya 2000-2003, aba n'Umuyobozi w'Ishuri Rikuru ry'Ubuhinzi n'Ubworozi (ISAE) mu 2003-2007.

    Nyuma yaho, Prof Mbanda yakoze nk'impuguke akorana n'ibigo birimo MINALOC, RLDSF (Rwanda Local Development Support Fund) FARG ,MINAGRI/RSSP n'ibindi.

    Prof Kalisa Mbanda kandi yigeze kuyobora Inama Njyanama y'Umujyi wa Kigali, mu 2006.

    Impamyabumenyi y'Ikirenga (PhD) mu Binyabuzima (Biology) yayivanye muri Kaminuza Gatolika ya Louvain-La-Neuve mu Bubiligi, ari naho yakuye impamyabumenyi ya Kaminuza mu buhinzi nka 'Tropical Agriculture Engineer'.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/prof-kalisa-mbanda-wayoboye-nesa-yahitanwe-n-uburwayi

  • Abasirikare 127 ba RDF basoje amasomo yumuzi… – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2023.  Aba basirikare 127 bo mu Ngabo z'u Rwanda (RDF) basoje amasomo y'ibanze ya muzika mu bya gisirikare, Isomo ryo kuvuza Ingoma, irijyanye n'imyiyereko yo mu birori ndetse n'iijyanye no kwiga guhugura abandi.

    Iki gikorwa cyateguwe na 'Military Band' cyamaze umwaka wose. Gutanga impamyabushobozi ku basoje amasomo byabereye ku Cyicaro cya Gisikare i Kanombe.

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Gisirikare cya Kanombe, Major General Augustin Turagara, ni we wayoboye iki gikorwa mu izina ry'ubuyobozi bukuru bwa RDF.

    Yashimiye abasoje amasomo yabo abasaba gukoresha neza  ubumenyi babonye mu gihe bafataga aya masomo, mu rwego rwo gukomeza gufasha Igisirikare cy'u Rwanda ndetse n'igihugu muri rusange.

    Yashimiye kandi ubuyobozi bwa RDF ku nkunga bukomeza gutera 'Military Band' mu kubaha ibikoresho no kububakira ubushobozi.

    Aba basirikare basoje amasomo y’umuziki 

    Iki gikorwa cyabereyemo akarasisi 

    Abasirikare 127 basoje amasomo y’umuziki 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124863/abasirikare-127-ba-rdf-basoje-amasomo-yumuziki-amafoto-124863.html