Blog

  • M23 yashyizeho Umugaba Mukuru w'Ingabo Wungirije Makenga #rwanda #RwOT

    Perezida wa M23 Bertrand Bisiimwa kuri uyu wa gatanu tariki 13 Mutarama 2023 yazamuye mu ntera Col Byamungu Maheshe Bernard ku ipeti rya Brigadier General ahita agirwa Umugaba Mukuru w'Ingabo wungirije.

    Brigadier General Byamungu Maheshe Bernard yungirije Gen Sultan Emmanuel Makenga Umugaba Mukuru w'ingabo za M23.

    Yazamuwe mu ntera nyuma yo kuyobora bimwe mu bikorwa bya Gisirikare byatumye umutwe wa M23 wirukana Ingabo za RD Congo mu bice byo muri Teritwari ya Rutshuru, Nyiragongo na Masisi.

    Brig Gen Byamungu yigeze gufungirwa muri gereza ya Gisirikare mu 2012 azira kuba umwe mu bagize umutwe wa M23, afungurwa mu 2019 amaze guhabwa imbabazi na Perezida Felix Antoine Tshisekedi.

    N'ubwo Byamungu yafunguwe, yategetswe kutarenga i Kinshasa, akomeza gucungishwa ijisho ariho uburinzi bw'abasirikare benshi.

    Ku wa 17 Nzeri nibwo Byamungu wari Colonel icyo gihe yaratorotse asanga abasangirangendo be ba M23 mu burasirazuba bwa Congo.

    Ku wa gatanu tariki 13 Mutarama 2023 we na Colonel Mboneza Yusuf bagizwe ba Brigadier General muri M23. Aba basanzwe ari inshuti magara na Gen Sultan Emmanuel Makenga.

    Itangazo ryo kuzamura mu ntera Byamungu no guhabwa inshingano nshya, risohotse nyuma y'umunsi umwe gusa, abayobozi ba M23 bahuye n'Umuhuza w'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, EAC mu bibazo bya Congo, ari we Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya.

    Mu byo baganiriye na M23 harimo gusubira inyuma mu birindiro biri mu duce baheruka gufata, gukorana neza n'ingabo za EAC, no kureka abaturage bagasubira mu ngo zabo.

    Abayoboye M23 bagaragarije Uhuru Kenyatta ko bafite ubushake bwo kubahiriza ibyavuye mu biganiro bya Luanda na Nairobi, ariko bamusaba ko yagira uruhare mu guhagarika amagambo y'urwango n'ibikorwa bikorerwa abantu kubera isura cyangwa ubwoko bwabo.

    Ivomo: Umuseke

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/m23-yashyizeho-umugaba-mukuru-w-ingabo-wungirije-makenga

  • Ruti Jol yasogongeje abantu album ye nshya i… – #rwanda #RwOT

    Ni mu gitaramo cyabaye kuri uyu wa 14 Mutarama 2023, cyateguwe n’Itorero Ibihame by’Imana.

    Uyu musore ubwo yari agihamagarwa, yakirijwe urufaya rw'amashyi n'abari aho igitaramo cyabereye. Aba bateye indirimbo zitandukanye za Kinyarwanda, zirimo iya Kamaliza yise 'Naraye Ndose' n'izindi nyinshi zamenyekanye mu muco nyarwanda.

    Uyu muhanzi ku rubyiniro yaserukanye n'abasore bamufashaga, bamucurangira guitar n'ibindi bicurangisho birimo n'ibya gakondo.

    Yinjiye ku rubyiniro asuhuza abari bitabiriye igitaramo, arangije yanzika n'indirimbo zirimo iyo yise 'Cyane'. Yahise ashimira abakunze album ye ya mbere aheruka kumurikira abanyarwanda.

    Ati 'Ndabashimiye mwe mwakunze umuzingo wanjye wa mbere nise 'Musomandera'.' Yahise aririmba indirimbo ziriho kuri iyi album, zirimo 'Rwagasabo' na 'Cunda'.

    Yageze ku ndirimbo yitwa 'Nyambo', abwira abari mu gitaramo ko yanditswe na Buravan uheruka kwitaba Imana. Arangije arababwira ati 'Muyumve namwe!'

    Yahise akomereza ku ndirimbo yise 'Amaliza'.

    Arangije ahita avuga ko uretse kuba Buravan yarasize amufashije kwandika album ye, yanamusigiye umurage wo gukunda Imana. Ati 'Murakabyara muraberewe gusa nta kindi navuga. Aka gahungu [Buravan] nahoze mbabwira kamfashije gukora album yanjye. Yansigiye byinshi birimo n'Imana. Nanjye reka nyibaririmbire uko yayiririmbye.''

    Uyu muhanzi yahise yanzika n'indirimbo ya Buravan yise ''Ni Yesu'' ndetse aba ari nayo asorezaho.  Ruti yaserutse yambaye umushanana w'umweru ndetse n'inkweto z'umweru.

    Album 'Musomandera' Ruti yasogongeje abakunzi be, yagiye hanze ku itariki 10 Mutarama uyu mwaka. Yayitiriye izina ry'umubyeyi we Musomandera, akaba ari izina ryitiriwe nanone uwahoze ari Umugabekazi w'u Rwanda Kanjogera.

    Ni album iriho indirimbo icumi yakoze mu njyana ya gakondo gusa, ndetse akaba ari we wenyine uri kuri iyi album. Yayikozeho mu gihe cy'imyaka ibiri.

    Iyi album ishingiye ku rukundo rw'umubyeyi n'umwana, umugabo n'umugore ndetse n'urukundo rw'umuturage ku gihugu, asobanura nk'urukundo rutagira icyasha ari byo yise Rukundorwera. Iri rikaba ari ijambo akoresha cyane muri iyi album.

    Iyi album 'Musomandera' ni iya kabiri yashyize  hanze, nyuma y'iyo yitiriye izina rye 'Rumata' muri 2021.

    Ruti ni umwe mu bakomoka kuri Sentore Athanase, akaba mubyara wa Sentore Jules uri mu bahanzi bafite izina rikomeye bakora injyana gakondo.

    Ruti yatangiye umuziki mu 2013 abarizwa muri Gakondo Group, kugeza ubwo yatangiraga kuririmba wenyine.

    Mu bahanzi afatiraho icyitegererezo harimo Massamba Intore wamubaye hafi kuva kera, Muyango, Sentore Athanase, Rujindiri, Kayirebwa, Jules Sentore n'abandi.

    Ruti ubusanzwe witwa Rumata Joël, mu 2017 nibwo yagiye muri studio akorana indirimbo na King Bayo witabye Imana ndetse na Jules Sentore, bise 'Diarabi'.

    Indirimbo zazamuye izina rye zirimo 'Ndaryohewe' yahuriyemo n'abandi bahanzi, ndetse na 'Diarabi'. Hari kandi  'La Vie est Belle', 'Rumuri rw'Itabaza', 'Rusaro' , 'Igikobwa' , 'Rasana' ,  'Rumata' , 'Cyane' n'izindi nyinshi.

    Ruti Joel asigaye afashwa na Agura Group LTD, ifasha abahanzi ubu ikaba ikorana na we gusa. 

    Ruti ni umwe mu bahanzi bari kuzamuka nezaRuti yaserukanye n’umusore wamucurangiraga Ruti yaririmbye ibihangano bye biri kuri album ye nshya Ahabereye igitaramo hari hakubise huzuye Ibyishimo byari byose ku bitabiriye 

    AMAFOTO-Rwigema Freddy

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124891/ruti-joel-yasogongeje-abantu-album-ye-nshya-iriho-indirimbo-yanditswe-na-buravan-anamuvuga-124891.html

  • Uri urutare rwanjye mukundwa: Mimi yakomeje M… – #rwanda #RwOT

    Mu masaha macye ashize ni bwo Meddy yashyize hanze indirimbo nshya yishimiwe cyane dore ko yari amaze igihe kinini adashyira hanze indirimbo hanze kuko mu bihe yiteguraga kugira iyo yashyira hanze umubyeyi we yararwaye aza no kwitaba Imana kuwa 14 Kanama 2022.

    Ni ibintu bigoranye kubyakira cyane nk’uko Meddy yabikomojeho na cyane ko atari ahari mu bihe bye bya nyuma. Hari ubwo umuntu agira ikibazo, ugasa nuhugira mu bindi bikarangira bitakigukundiye na cyane ko hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z'Amerika harimo intera nini.

    Ubwo Meddy yashyiraga hanze ubutumwa burebure agaruka ku buryo amaze amezi menshi arira buri munsi, Mimi yahise anyura mu nyunganizi “Comment” aramuhumuriza mu magambo meza agira ati: 'Uri urutare rwanjye mukundwa reka urumuri rwawe rukomeze kumurika.'

    Ni amagambo meza koko akwiye ugereranije n’akababaro gakomeye kashenguye umutima wa Meddy nubwo muri byose ishimwe ku Mana akomeza kurigira intwaro dore ko ari yo imenya byose.

    Mu butumwa yashyize hanze, Meddy yatangiye agira ati:'Amezi macye ashize yari amezi yankomereye mu buzima. Byinshi byabaye mu buzima bwanjye ariko icyo nize ni uko icy'ingenzi ari cyo wubakiyeho ubuzima bwawe. 

    Kuko hari iminsi y'ikibi kandi twese tugomba kunyuramo. Ntababebeshye ubuzima bwanjye bwarahunganye kugera mu ndiba.'

    Avuga ko Imana yonyine ariyo yamunyujije mu bihe bikomeye amazemo iminsi ati: 'Icyo nari nishyingikirije cyonyine ni Imana, umugore wanjye ni we muhamya, yambonye nyura mu bubare bukomeye bw'ubuzima bwanjye ambera umwunganizi mwiza. 

    Narariraga buri munsi mu mezi menshi ariko na none ni ko buri munsi ukwizera kwanjye kwazamukaga.'

    Yavuze ko kubera kuyizera yari azi ko azongera agatora agatege ati:'Nari mbizi ko igihe kizagera nkongera gukomera nkahinduka nkaba umugabo mwiza rimwe na rimwe turebe uruhande ruto rw'ubuzima bwacu ariko hari uruhande runini rufite igisobanuro kigari n'intego, rero ntuzategereze kubabara ngo ubone kubibona.'

    Avuga ko icyo wabasha gukora ufite kugikora udategereje kandi ahamya ko Yesu ari umwami. Yanaboneraho gushima ahereye ku mugore we n'umwana ati:'Buri munsi duhabwa amahirwe kandi ayawe wasanga ari none rero bavandimwe Yesu ni urutare, ntewe ishema n'impano zanjye ebyiri Mimi na Myla.'

    Ashimira n'abamukunda n'abamufasha mu muziki we ati:'Kandi ntewe ishema n'umuryango wanjye, ntewe ishema namwe mwabanye nanjye mu rugendo rw'umuziki wanjye muri ab’ingenzi, ishimwe rikomeye kuri Licky, Innocente. Thiery na IMC Band.'

    KANDA HANO UNUMVE ‘GRATEFUL’ YA MEDDY

    “>

    Meddy yakomoje ku gahinda gakomeye yatewe no kubura umubyeyi kanashibutseho indirimbo ye nshya ‘Grateful’Meddy yavuze ko Mimi yamubereye imfura mu bihe bitari byoroshye undi na we yongera kumukomeza 

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124892/uri-urutare-rwanjye-mukundwa-mimi-yakomeje-meddy-wahishuye-ko-amaze-amezi-arira-124892.html

  • Umukinnyi wa Arsenal yahawe gasopo kubera kwishimira intsinzi bikabije atakinnye #rwanda #RwOT

    Myugariro w'ikipe ya Arsenal,Oleksandr Zinchenko,yahawe gasopo n'Ubuyobozi bwa FA kubera kwishimira intsinzi y'ikipe ye bikabije atar mu ikipe yakinnye.

    Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Bwongereza,FA ngo ryihanije Oleksandr Zinchenko ku mukino wabahuje na Fulham,ubwo uyu musore yishimiraga igitego cyabonetse mu minota ya nyuma gitsinzwe na Gabriel Maghlaes mu minota ya nyuma.

    Uyu musore utari mu ikipe ikina yaje mu kibuga kwishimira intsinzi bituma FA imuha gasopo yo kutazabisubira.

    Ikinyamakuru The Telegraph cyavuze ko FA yamwoherereje urwandiko imubwira ko kuri uwo mukino yafashwe nk'uwinjiye mu kibuga atabyemerewe kuko atari mu ikipe yakinnye uwo mukino.

    Uyu munya Ukraine yishimiwe cyane n'abakunzi ba Arsenal nubwo yayigezemo mu mpeshyi avuye muri Manchester City.

    Nubwo muri uwo mukino wo muri Kanama Zinchenko yari mu mvune,yishimiye igitego asanga abakinnyi hasi mu kibuga barishimana cyane ko Arsenal yatsinze uwo mukino ibitego 2-1.

    Yahise azamura amaboko yereka abafana ko bakwiriye gufana cyane mu minota ya nyuma kugira ngo ikipe ibone intsinzi.

    Ikipe ya Arsenal irasura Tottenham kuri iki cyumweru mu mukino w'ishyiraniro utegerejwe na benshi cyane ko iri ku mwanya wa mbere aho irusha City ya kabiri amanota 5 gusa.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umukinnyi-wa-arsenal-yahawe-gasopo-kubera-kwishimira-intsinzi-bikabije-n-igihe

  • Rutahizamu wifuzwaga na Rayon Sports cyane ashobora kuyitera umugongo akisangira Kagere Meddie #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko rutahizamu ukomoka muri DR Congo wifuzwaga cyane na Rayon Sports, Jean Marc Makusu Mundele kuri ubu udafite ikipe ashobora kwerekeza muri Tanzania gukinayo ibyo mu Rwanda akabivamo.

    Makusu uheruka gutandukana na St Éloi Lupopo, kuri ubu ari kubarizwa muri Algeria aho ari kumwe n’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri CHAN 2022.

    Uyu rutahizamu yegerewe na Rayon Sports ndetse imwereka ko imwifuza, baraganira ariko amakuru avuga ko bapfuye umushahara.

    Bivugwa ko Rayon Sports yaciwe n’uyu rutahizamu umushahara w’ibihumbi 3 by’amadorali ariko ikavuga ko itayabona.

    Mu gihe bikivugwa ko Rayon Sports irimo gushaka igusubizo kuri uyu rutahizamu, bivugwa ko yamaze kwerekeza muri Tanzania.

    Makusu w’imyaka 30 bivugwa ko yamaze kumvikana na Singida Big Stars isanzwe ikinamo umunyarwanda Meddie Kagere akaba azayerekezamo nyuma y’imikino ya CHAN.

    Gusa andi makuru aturuka muri Congo na Tanzania ni uko Simba SC ishobora kuyobya uyu rutahizamu ikaba yamwegukana.

    Jean Marc Makusu Mundele ashobora kwerekeza muri Singida Big Stars ya Meddie Kagere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-wifuzwaga-na-rayon-sports-cyane-ashobora-kuyitera-umugongo-akisangira-kagere-meddie

  • Bugesera: Polisi yasanze mu nzu y'abasore abakobwa bato bari bamaze iminsi baburiwe irengero #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abasore babiri bakurikiranyweho gusambanya abana bikekwa ko bakoreye abakobwa babiri b'abanyeshuri, bakaba bari baburiwe irengero mu minsi ishize.

    Aba bana babiri baburiwe irengero ku wa Mbere tariki ya 9 Mutarama 2023 ubwo bari bageze mu gihe cyo gufata akaruhuko ku ishuri bivugwa ko basohotse aho bigaga muri GS Ntarama ariko ntibagaruka.

    Nyuma yo kubura, ubuyobozi bw'ishuri bufatanyije n'ababyeyi babo bagejeje ikibazo ku nzego z'ubuyobozi zirimo na RIB kugira ngo bafashwe kubabona.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Mutarama 2023 nibwo RIB yataye muri yombi abasore babiri barimo ufite imyaka 19 n'uwa 21 bakekwaho gusambanya abo bakobwa.

    Abo bakobwa bivugwa ko basambanyije umwe afite imyaka 15 yigaga mu mwaka wa kabiri w'amashuri yisumbuye mu gihe mugenzi we wigaga mu mwaka wa gatatu w'ayisumbuye afite imyaka 16.

    RIB ivuga ko abo bana bafatiwe mu nzu abo basore babagamo (ghetto) mu Murenge wa Ntarama, Akagari ka Kanzenze, Umudugudu wa Karumuna mu Karere ka Bugesera nyuma y'uko bari bamaze iminsi igera kuri ine ababyeyi babo batazi aho bari.

    Abatawe muri yombi bafungiwe kuri Stasiyo ya RIB ya Nyamata mu gihe aba bakobwa bajyanywe muri Isange One Stop Center ngo bitabweho.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry yavuze ko iperereza rigikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Icyaha cyo gusambanya umwana gihanwa n'ingingo ya kane y'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange riteganya ko igifungo kiba hagati y'imyaka 20 ariko ntirenga 25.

    Dr Murangira yavuze ko abantu basambanya abana batazihanganirwa na gato.

    Ati 'RIB irihanangiriza mu buryo bukomeye abantu basambanya abana. Ntabwo bazihanganirwa. Ubukure ntabwo bupimishwa ijisho kandi umwana wese ni umuntu utarageza ku myaka 18. Abantu rero bari bakwiye kuzibukira bakava muri ibi bikorwa.'

    Yakomeje agira ati 'Iki cyaha ntikigomba guhishirwa, RIB irasaba ubuyobozi bw'inzego z'ibanze guhaguruka bugafatanya nayo kurwanya icyaha cyo gusambanya umwana.'

    RIB kandi yongeye gusaba ko igihe cyose abantu bagize amakenga babonye hari ahantu hinjiye abana nko muri za ghetto, lodge, n'ahandi bajya bahamagara 166 cyangwa bakamenyesja station ya RIB ibegereye.

    IVOMO:IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/bugesera-polisi-yasanze-mu-nzu-y-abasore-abakobwa-bato-bari-bamaze-iminsi

  • MU MAFOTO 25: Papi Clever na Dorcas baserukan… – #rwanda #RwOT

    Ni igitaramo cyiswe “Yavuze Yego Live Concert” cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Mutarama 2023 muri Camp Kigali kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba.

    Papi Clever na Dorcas bageze ku rubyiniro ku isaha ya saa 06:40 mu ndirimbo yatumye biyemeza gutangira gukorana nk’uko Papi Clever yabitangaje.

    Papi yagize ati: 'Turabishimiye bantu mwese kuko mwaje kwifatanya natwe, indirimbo dutangiriyeho ni yo twaririmbanye bwa mbere turi kumwe kuva ubwo sinongere kuririmba njyenyine.'

    Ku isaha ya saa 06:50, bombi bakiriye ku rubyiniro abana babo babiri bavuga ko kuva bakwiyemeza kubana mu mwaka wa 2019, Imana yabakoreye ibikomeye ibaha n'urubyaro.

    Abana babo ni abakobwa 2 Ineza Oakynn na Uwineza Kylie. Papi yatangaje ko abana babo nabo ari abakozi b'Imana kandi bakunda umuziki cyane.

    Aba baramyi baserutse mu myambaro myiza ubona ko rwose bari biteguye cyane iki gitaramo nk'ubukwe. Ni cyo gitaramo cya mbere bakoze kuva batangiye kuririmbana nk’itsinda ry’umugabo n’umugore.

    Papi n’umugore we Dorcas bakomeje guhembura imitima y’abakunzi baboUmukobwa wabo mukuruMu byishimo byinshi umuryango wiyemeje kuramya no guhimbaza Imana

    N’abo hanze y’u Rwanda bakunda bikomeye umuziki wa Papi Clever na Dorcas

    Igitaramo cyaranzwe n’ubwitabire buri ku rwego rwo hejuru

    Abantu bitabiriye ku bwinshi banaryoherwa n’umuziki

    Papi Clever yuzuye amashimwe!

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124890/mu-mafoto-25-papi-clever-na-dorcas-baserukanye-nabana-babo-mu-gitaramo-cyamateka-124890.html

  • Igitego Fernandes yatsindiye Man United itsinda mukeba wayo City gikomeje kurikoroza #rwanda #RwOT

    Nyuma y'imikino myinshi ikipe ya Manchester United itsindwa mu buryo bugayitse na Manchester City,kuri uyu wa 14 Mutarama 2023 ibintu byahindutse United iyitsinda ibitego 2-1 birimo icya mbere gikomeje gutera impaka.

    Abakinnyi ba Manchester City na bamwe mu bakunzi ba ruhago bafite umujinya kubera iki gitego Manchester United yatsinze ku munota wa 78 ibifashijwemo na Bruno Fernandes nyamara Rashford wari waraririye yakurikiye umupira bigaragara,arawushorera nk'ugiye kuwukina ariko birangira atawukozeho.

    Bitangira,Jack Grealish winjiye mu kibuga asimbuye Phil Foden,yatsinze igitego nyuma y'iminota 3 yinjiye ku mupira yaherejwe na Kevin De Bruyne,atsinda n'umutwe ku munota wa 60.

    Manchester City yakomeje gukinira mu kibuga cya Manchester United ishaka igitego cya kabiri ariko yibagirwa kugarira byatumye bayishyura baranayitsinda mu minota 10 ya nyuma.

    Manchester United FC yishyuye igitego cyo kunganya ku munota wa 78 ibifashijwemo na Bruno Fernandes ariko benshi barashinja VAR kwica amategeko nkana.

    Umusifuzi Stuart Attwell yemeje iki gitego nyamara uwo ku ruhande yari yacyanze agendeye ku itegeko risanzwe rigenga imisifurire ku mukinnyi waraririye.

    Itegeko rya 11 rya FIFA rivuga ku kurarira rivuga ko bibaho igihe umukinnyi waraririye akoze igikorwa gituma uwo bahanganye atabasha gukina umupira.”

    Uyu mupira wasanze uyu Rashford arawukurikira gusa ntiyigeze awukoraho nubwo yabaye nk'ujya kuwutera ugaterwa na Bruno Fernandes.

    City iravuga ko umunyezamu wayo Ederson yasohotse mu izamu agendeye ku ntambwe za Rashford wari umusatiriye ashoreye umupira.

    Myugariro Akanji yabwiye BBC ati “Mu by'ukuri igitego cya mbere n'urwenya kuba cyemejwe kuriya.

    Nabonye ko Rashford yaraririye,mufata nk'uwaraririye.Yirukanse ku mupira kugeza ku isegonda rya nyuma hanyuma ahagarara umupira awugezeho kandi yari imbere y'umunyezamu yiteguye gutsinda kuko Bruno Fernandes yamusakurizaga.

    Numvise ngo ntiyakoze ku mupira ariko yirukanse metero 30 ku mupira kugeza ku isegonda rya nyuma.

    Kuri njye yari yaraririye.Umusifuzi ntabwo yigeze anareba uko byagenze.”

    Pep yagize ati “Akanji yahagaze ku murongo.Iyo amenya ko yari kwiruka kuri Rashford yari kubikora agahangana nawe umwe kuri umwe ariko yari yabonye ibyabaye.Gusa [Rashford] yagize uruhare mu gikorwa.

    Rashford yavuze ati “Nabonye ko nagiye kare mpagarika kwiruka.Iyo niruka ku mupira mba nawufashe nkawutera cyangwa nkawuhereza undi.Natekereje ko naraririye ndeka gukora ku mupira…..Kuri njye nta ruhare nagize mu mukino.Gikwiye kuba igitego.”

    Uwahoze ari umunyezamu wa Chelsea na Arsenal,Petr Cech yagize ati “Igitego cya mbere United yatsinze kiragaragaza ko abashyiraho amategeko batazi umupira.

    Kuri Twitter,abafana nabo bemeje ko habayemo kurarira.Umwe yagize ati “Rashford yagize uruhare runini ku gusatira kandi yari yaraririye.Nta kuntu kiriya cyari kuba igitego.

    Undi yagize ati ” Uwemeye kiriya gitego akwiriye kwirukanwa.100% yari yaraririye.Umusifuzi buri gihe amanika igitambaro iyo umukinnyi waraririye yirutse ku mupira nubwo myugariro yaba awufite.Biteye agahinda.”

    Iki gitego cyahaye imbaraga United itsinda icya kabiri ubwo Alejandro Garnacho yirukankanaga umupira, acenga ba myugariro, awushyira mu rubuga rw'amahina, Rashford wari uhagaze neza ahita atsinda igitego cya kabiri.

    Manchester City yashakishije uko yishyura iki gitego bikomeza kwanga, ari nako umutoza Erik Ten Hag yahise akora impinduka zihuse ashyiramo ba myugariro kugira ngo arinde izamu rye.

    Nyuma yo gutsinda umukino, Manchester United yahise irushwa inota rimwe na Manchester City zikurikiranye ku rutonde rwa Shampiyona y'u Bwongereza.

    Urutonde rw'iyi Shampiyona ruyobowe na Arsenal ifite amanota 44 nubwo igifite umukino izahuramo na Tottenham ku Cyumweru, igakurikirwa na Manchester City ifite 39 ndetse na Manchester United ifite 38.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/igitego-fernandes-yatsindiye-man-united-itsinda-mukeba-wayo-city-gikomeje

  • Indirimbo ya Shakira 'yandagaza Piqué' yaciye agahigo kuri YouTube #rwanda #RwOT

    Indirimbo ya Shakira ivuga ko uwo bahoze babana Gerard Piqué yamucaga inyuma yaciye umuhigo kuri YouTube.

    Video y'indirimbo 'Out of Your League' yarebwe inshuro zirenga miliyoni 63 nyuma y'amasaha 24 ishyizweho, bituma iba indirimbo ya mbere yo muri Amerika y'Epfo irebwe cyane mu gihe kingana gutyo.

    Mu 2022 Shakira w'imyaka 45 yatandukanye na Piqué, 35, wahoze ari umukinnyi wa FC Barcelona nyuma y'imyaka irenga 10 babana.

    Aba bombi bafitanye abana babiri.

    BBC yasababye Piqué kugira icyo avuga kubivugwa mu ndirimbo ya Shakira.

    Iyi ndirimbo y'iminota ine niyo ya mbere ya Shakira yakozwe na DJ Bizarrap wo muri Argentine.

    Shakira agiye ku rutonde rugufi rw'abo muri Amerika yepfo baciye imihigo kuri YouTube, abandi barimo J Balvin, Luis Fonsi na Daddy Yankee.

    Ntabwo ariyo ndirimbo ye ya mbere kuri uko gutandukana — Monotonia yasohoye mu mezi atatu ashize, yari iyo gushenguka umutima kurusha kuvuga amagambo yo kwihora.

    Muri iyi ndirimbo nshya, Shakira aririmba iby'uko Piqué ubu ari kumwe n'umukobwa w'imyaka 23.

    Agereranya uko gukundana kwabo nko guhindura imodoka ya 'Ferrari ugafata [Renault] Twingo” cyangwa isaha ya “Rolex iya Casio”.

    Muri iyi ndirimbo kandi uyu muririmbyi wo muri Colombia anavuga ku bategetsi bo muri Espagne bamushinje ko yanyereje imisoro kubyo yinjije ya miliyoni 14€.

    Muri iyo ndirimbo, Shakira asa n'uvuga ko Piqué yamutaye muri ibyo byose yarimo acamo.

    Anenga kandi uburyo Piqué akoramo siporo — aririmba ati: 'igihe kinini muri gym, ariko ubwenge bwawe nabwo bukeneye siporo'.

    Gerard Piqué ntabwo arasubiza kuri iyo ndirimbo, amaze igihe atangaza ibijyanye n'umushinga we mushya, King's League.

    Muri Kamena (6) ishize Piqué na Shakira basohoye itangazo ko batandukanye, bavuga ko bagiye kwita ku kurera abana babo Milan w'imyaka icyenda na Sasha w'imyaka irindwi.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/indirimbo-ya-shakira-yandagaza-pique-yaciye-agahigo-kuri-youtube

  • Umunya Uganda wibwe inka ze 39 yashimiye cyane u Rwanda rwazimusubije #rwanda #RwOT

    Umuturage wo mu gihugu cya Uganda wibwe inka ze 39 zikazanwa mu Rwanda ari naho zafatiwe, arashimira cyane inzego z'ubuyobozi z'u Rwanda uburyo zamufashije kubona izonka ze.

    Aravuga ibi mugihe u Rwanda kuri uyu wa Gatanu rwashyikirije igihugu cya Uganda kumugaragaro izo nka 39.

    Umuturage wibwe izo nka yitwa Mushaija Dickson wo muri District ya Rukiga ni mu ntara y'Uburengerazuba bw'igihugu cya Uganda ari nawe ushima ubuyobozi bw'u Rwanda.

    Yagize ati 'Ati ibi ntabwo byashoboka umuntu adafatanyije n'undi, iyo ubuvandimwe buhari byose biroroha kubera ko nje mu Rwanda, u Rwanda rwamfashije kubona izi nka kandi rufata n'abajura, mu by'ukuri ndashima u Rwanda cyane rwaduhaye imodoka ya police idufasha gushaka inka zacu ndashima n'abaturage bose b'u Rwanda guhera kubwa Rwempasha n'igihugu cyose muri rusange.”

    Umuyobozi w'Akarere ka Rukiga, Mbabazi Robert Kakwelele ashima ubufatanye buranga ibihugu byombi by'umwihariko iki gikorwa cyo kugaruza izi nka zari zibwe.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gatunda, Rusakaza Alphonse wari uhagarariye ubuyobozi bw'u Rwanda muri iki gikorwa avuga ko ashima buri wese wagize uruhare mu gikorwa cyo gufata izi nka zikaba zashyikirijwe nyirazo.

    Izi nka 39 zivugwa zibwe tariki 10 z'uku kwezi kwa Mutarama 2023 zinjizwa mu Rwanda ariko bukeye tariki 11 nibwo zafashwe n'inzego z'umutekeno ku ruhande rw'u Rwanda zifatirwa mu Mudugudu wa Kaburimbo, Akagari ka Nyamikamba, Umurenge wa Gatunda mu karere ka Nyagatare, nyuma y'amakuru yari amaze gutangwa n'abaturage.

    Abakekwaho kwiba izi nka muri Uganda bakazizana mu Rwanda ni abagabo batatu, aho babiri muri bo bari mu maboko y'ubutabera bw'u Rwanda.

    Igikorwa cyo gushyikiriza izi nka nyirazo cyabereye ku mupaka wa Buziba uhuza igihugu cy'u Rwanda nicya Uganda.

    IVOMO:RBA

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/umunya-uganda-wibwe-inka-ze-39-yashimiye-cyane-u-rwanda-rwazimusubije