Blog

  • Miss Mutesi Jolly yavuze icyubahiro yatewe no… – #rwanda #RwOT

    Ku nshuro yayo ya 28 amasengesho yo gusabira igihugu azwi nka 'National Prayer Breakfast' kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2023, yongeye kuba aho yabereye muri Kigali Convention Center.

    Mu byamamare byagiriwe umugisha wo kuyitabira harimo Miss Jolly, wagaragaje amarangamutima akomeye ashimangira ko mu gihe Imana iri mu ruhande rw'u Rwanda ntawarunesha bibaho.

    Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga yagize ati: 'Byari icyubahiro kwifatanya na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, abayobozi n'inshuti z'u Rwanda mu masengesho yo gusabira igihugu.'

    Akomeza asabira u Rwanda umugisha anashimangira ko ntacyaruhungabanya kuko rwubakiye ku Mana ati: 'Nta ntwaro ibaho yabasha kunesha igihugu ubuzima bwacyo bwubakiye ku mubano n'Imana. Umutima wacu ufatiye muri Kristo. Imana ihe imigisha u Rwanda.'

    Aya masengesho akaba ategurwa na Rwanda Leaders Fellowship, kuyitabira bikaba biba ari umugisha ndetse akaba afite igisobanuro gikomeye kuko yongera guhuriza hamwe abayobozi bakuru b'igihugu, abayobozi b'amadini n'amatorero, ibyamamare n'abandi bavuga rikijyana.

    Miss Mutesi Jolly akaba ari mu byamamare byabashije kwitabira aya masengesho no mu bato bari bayarimo, dore ko kugeza ubu uyu mukobwa yatangiye umwaka wa 27.

    Mutesi Jolly yishimiye kuba umwe mu bitabiye amasengesho yo gusabira igihuguYifurije umugisha igihugu ahamya ko kuko cyubakiye ku Mana ntacyagihungabanya

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124906/miss-mutesi-jolly-yavuze-icyubahiro-yatewe-no-kwitabira-amasengesho-yo-gusabira-igihugu-124906.html

  • DR Congo: Igisasu cyaturikiye mu rusengero, abantu basaga 10 bahasiga ubuzima #rwanda #RwOT

    Igisasu cy'igicurano cyishe abantu barenga 10 gikomeretsa benshi mu bari mu rusengero kuri iki cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2023 mu mujyi wa Kasindi mu ntara ya Kivu ya ruguru ya DR Congo, nk'uko abategetsi babitangaza. 

    Leta ya RDC yamaganye iki gitero yise icya 'kinyamaswa' ivuga ko 'biboneka ko cyakozwe n'abaterabwoba ba ADF' ku bantu bari gusenga bo muri Communauté des Églises Pentecôtistes du Congo. Radio Okapi, iterwa inkunga na ONU, ivuga ko abantu bagera kuri 17 aribo bapfuye abandi barenga 20 bagakomereka.

    Amashusho ababaje agaragaza abapfuye n'inkomere bacitse ingingo z'umubiri barimo abagore n'abana barambaraye hasi, hagati mu ntebe z'imbaho z'uru rusengero, yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga.

    Abakomeretse nabo bariho bakurwa aho ngo bajye kuvuzwa mu gihe benshi bari aho bari mu marira akomeye no gutabaza.

    Leta ivuga ko inzego z'umutekano ubu zigenzura aho ibi byabereye kandi hari gukorwa iperereza ngo hamenyakane neza abateze iki gisasu.

    Umujyi wa Kasindi uri ku mupaka wa DR Congo na Uganda muri teritwari ya Beni y'intara ya Kivu ya ruguru ni agace kamaze igihe katarangwamo ibikorwa nk'ibi by'iterabwoba.

    Hagarutsweho cyane mu makuru muri Kanama(8) ishize ubwo ingabo za ONU zinjiraga umupaka wa Mpondwe i Kasindi ku ngufu zivuye muri Uganda zikarasa zikica abantu. Bamwe mu babonye ibyabaye kuri iki cyumweru bavuga ko icyo gisasu cyaturitse mu gihe muri uru rusengero, rwarimo abantu barenga 100, bari bageze mu gihe cyo kubatiza.

    Umutwe wa ADF wagiye uvugwa mu bikorwa by'iterabwoba hafi y'aka gace ntacyo uratangaza ku bivugwa na Leta ko ariwo waba wateze icyo gisasu. Igice kinini cy'uburasirazuba bwa DR Congo nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, kimaze imyaka irenga 20 kibasiwe n'ibikorwa by'imitwe y'inyeshyamba z'abanyecongo, n'iz'abanyamahanga nka ADF ivuga ko irwanya ubutegetsi bwa Uganda, FDLR y'Abanyarwanda, cyangwa RED Tabara y'Abarundi.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/01/15/dr-congo-igisasu-cyaturikiye-mu-rusengero-abantu-basaga-10-bahasiga-ubuzima/

  • Perezida Kagame yagaragaje akamaro ko gusenga mu buzima bwa muntu #rwanda #RwOT

    Mu masengesho yo gusengera Igihugu yabaye kuri iki Cyumweru, Perezida Kagame yavuze ko gusenga ari byiza, bikwibutsa 'icyo turi cyo'.

    Yakomeje avuga ko hejuru y'ibyo bikwigisha guca bugufi n'icyo buri wese akwiriye kuba akora mu byo ashinzwe.

    Ati “Gusenga ni byiza kandi bikubiyemo ibintu byinshi, gusenga biributsa, bifite byinshi bitwibutsa. Bitwibutsa icyo turi cyo kandi dukwiriye kumenya icyo turi cyo, turi abantu […] kumenya icyo umuntu aricyo binaguha n'umwanya wo gutekereza uko wifata, gutekereza umuco, gutekereza uko wifata mvuga ni kwa kwicisha bugufi. Bitwibutsa n'icyo dukwiriye kuba dukora, icyo dushinzwe.”

    Perezida Kagame yakomeje avuga ko urebye imiterere y'Isi n'isanzure, n'uko bikora, byerekana ko hari ububasha bubiri inyuma bw'Imana.

    Ati “Iyo dusoma ibijyanye n'isanzure, no muri siyansi ihanitse ibijyanye n'isanzure ni amayobera, bashaka aho iva n'aho ijya bakayibona ariko ntabashobore kubisobanura ngo bavuge ngo ihera he, igarukira he. Buriya mu isanzure harimo ibintu byinshi cyane, byinshi abantu bazi, imibare babara bakameneka imitwe, ntibagere ku ndunduro yabyo.”

    Muri aya masengesho yabereye muri Kigali Convention Centre, Perezida Kagame yavuze ko abantu badakwiriye kwigira ibitangaza ngo bashake kubikangisha abandi, kuko umwanya buri wese afite ku isi ari muto.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/perezida-kagame-yagaragaje-akamaro-ko-gusenga-mu-buzima-bwa-muntu

  • Pasiporo zikomeye kurusha izindi ku isi muri 2023 [URUTONDE] #rwanda #RwOT

    Kompanyi yo mu Bwongereza y'ibijyanye n'ubwenegihugu n'aho gutura Henley & Partners yasohoye raporo yayo ya buri gihembwe ya pasiporo zifuzwa cyane ku isi bitewe n'aho zishobora kugeza abazifite.

    Hari ibihugu bitatu bya Aziya aho pasiporo zabyo ziha abazifite ubwisanzure bwo kujya henshi ku isi kurusha ibindi bihugu byose.

    Henley Passport Index ikora urutonde rw'uko pasiporo z'ibihugu zikurikirana n'aho abantu bazifite bashobora kujya batabanje gusabwa visa.

    Icyegeranyo cya Henley & Partners gishingira ku makuru atangwa na International Air Transport Association IATA — ikigo kinini kurusha ibindi gitanga amakuru ku ngendo ku isi.

    Pasiporo zikomeye muri uyu wa 2023 – Henley Passport Index

    Ubuyapani (ikugeza mu bihugu 193)
    Singapore, Korea y'Epfo (ikugeza mu bihugu 192)
    Ubudage, Espagne (ibihugu 190)
    Finland, Ubutaliyani, Luxembourg (ibihugu 189)
    Austria, Denmark, Ubuholandi, Suwede (ibihugu 188)
    Ubufaransa, Ireland, Portugal, Ubwongereza (ibihugu 187)
    Ububiligi, New Zealand, Norway, Ubusuwisi, USA, Czech Republic (ibihugu 186)
    Australia, Canada, Ubugereki, Malta (ibihugu 185)
    Hongiriya, Poland (ibihugu 184)
    Lithuania, Slovakia (ibihugu 183)
    Pasiporo za nyuma zo gutunga mu 2023

    Hari ibihugu ku isi bifite pasiporo zidasaba visa cyangwa uyisabira aho ugeze ku hantu 40 cyangwa munsi, ibyo ni;

    102. Korea ya ruguru (ibihugu 40)

    103. Nepal, Palestine (ibihugu 38)

    104. Somalia (ibihugu 35)

    105. Yemen (ibihugu 34)

    106. Pakistan (ibihugu 32)

    107. Syria (ibihugu 30)

    108. Iraq (ibihugu 29)

    109. Afghanistan (ibihugu 27)

    Ibihugu bya Africa bihagaze he kuri Henley Passport Index?

    Ibihugu bitatu bya Africa biza imbere kuri uru rutonde ni;

    Seychelles, ni iya 29 ku rutonde rw'isi rwa Henley Passport Index, abayifite ibemerera kujya mu bihugu 153 ku isi nta visa babanje gusaba.

    South Africa iza ku mwanya wa kabiri n'uwa 53 ku isi. Abafite pasiporo yaho bashobora kujya mu bihugu 106 nta visa babanje gusaba.

    Ku mwanya wa gatatu muri Africa hari Botswana ya 63 ku isi. Pasiporo yaho yageza uyifite mu bihugu 87 ku isi nta visa abanje gusaba.

    Muri aka karere, u Rwanda ruri ku mwanya wa 83 ku isi aho pasiporo yarwo yakugeza mu bihugu 61 byiganjemo ibya Africa, n'ibindi nka Qatar, Iran, Singapore, Indonesia, Bangladesh cyangwa Ecuador.

    U Burundi buza ku mwanya wa 93, pasiporo yabwo yakugeza mu bihugu 50 utabanje gusaba visa, byiganjemo ibya Africa, n'ibindi nka Haiti, Indonesia, Singapore, cyangwa Bolivia.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/pasiporo-zikomeye-kurusha-izindi-ku-isi-muri-2023-urutonde

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'IMITUNGO YIMUKANWA IHEREREYE KICUKIRO #rwanda #RwOT

    ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'IMITUNGO YIMUKANWA IHEREREYE KICUKIRO

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA, ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO HAZATEZWA MU CYAMUNARA IMITUNGO YIMUKANWA YA GLOBAL VENTURES LTD/ADCOMPLIANCE LTD IGIZWE N'IBIKORESHO BITANDUKANYE BIKURIKIRA BIHEREREYE MU MUDUGUDU W'AMAJYAMBERE, AKAGALI KA GASHARU, UMURENGE WA KICUKIRO,AKARERE KA KICUKIRO.

    IPIGANWA MU CYAMUNARA MU BURYO BW'IKORANABUHANGA RIZATANGIRA TARIKI YA 20/01/2023 I SAA SITA Z'AMANYWA (12H:00) KUGEZA TARIKI YA 27/01/2023 I SAA SITA Z'AMANYWA (12H:00).

    WIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:+250788734008.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-imitungo-yimukanwa-iherereye-kicukiro-68584

  • Abatuye I Goma bateguye imyigaragambyo isaba kwirukana ingabo za EAC #rwanda #RwOT

    Abanyekongo bibumbiye muri Muvoma ya rubanda batuye umujyi wa Goma bandikiye umuyobozi w'umujyi bamusaba kwemererwa kwigaragambya mu mahoro.

    Aba baturage barasaba kwirukana ingabo za EAC,kuko babona nta gahunda zifite yo kurwanya umutwe wa M23.

    Mu ibaruwa banditse bavuze ko nkuko babyemererwa n'amategeko bifuza gukora urugendo rwuzuye amahoro rwo 'kuvuga oya ku basirikare 750 ba Sudani y'Epfo no kugaragaza kurebera n'uburyarya bw'abasirikare bose boherejwe na EAC.'

    Iyi myigaragambyo bashaka ko iba kuwa 18 Mutarama 2023 guhera saa tatu igahera ku muhanda wa Mutinga kugera ku biro by'intara.

    Aba ngo bazasomera kuri ibi biro ubutumwa bazaba bafite bwamagana ingabo za EAC zaje muri RDC kubafasha kugarura amahoro ariko ntizihangane na M23.

    Aba baturage basabye ibi mu ibaruwa banditse kuwa 14 Mutarama 2023.

    Mu ugushyingo 2022,abasirikare barenga 1.000 ba Kenya boherejwe muri RDC bari mu mutwe w'ingabo z'akarere zigamije gufasha kugarura amahoro muri Repuburika ya Demokrasi ya Congo (RDC).

    Repubulika ya Demokarasi ya imaze imyaka myinshi ihungabanyirizwa umutekano n'imitwe yitwaje intwaro na cyane cyane mu burasirazuba bushyira amajyaruguru.

    Ingabo za EAC ntiziragaragaza niba zizarwana n'iyi mitwe gusa umugaba wazo Maj.Gen Jeff Nyagah amaze iminsi aganira na M23 iri kuva mu duce yafashe.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/abatuye-i-goma-bateguye-imyigaragambyo-isaba-kwirukana-ingabo-za-eac

  • Amerika yabwiye RDC icyo yakora ngo ikemure ikibazo cya M23 #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken yasabye RDC kugira uruhare mu gutuma amasezerano ya Luanda yubahirizwa kuko ngo nibyo byayifasha gukemura ikibazo cya M23.

    Ibi byavugiwe mu kiganiro Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi,yagiranye na Blinken kuri uyu wa Gatandatu.

    Ibiro bya Perezida Tshisekedi nibyo byatangaje iby'icyo kiganiro cyakorewe kuri telefone, icyakora ku ruhande rwa Amerika ntacyo batangaje.

    Congo ivuga ko Tshisekedi na Blinken baganiriye ku kibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba bw'icyo gihugu, bagaruka ku ntambara ya M23.

    Amerika yijeje Congo gukoresha uburyo bwose bushoboka kugira ngo imyanzuro yafashwe n'abakuru b'ibihugu mu biganiro byabereye i Luanda mu Ugushyingo umwaka ushize, ishyirwe mu bikorwa.

    Mu myanzuro ya Luanda harimo gusa M23 kurambika intwaro hasi no kuva mu duce yafashe, kwambura intwaro no gucyura abarwanyi ba FDLR, ADF, RED Tabara n'indi mitwe, gucyura impunzi zose zirimo abanye-Congo bamaze imyaka isaga 25 mu bihugu bituranye n'icyo gihugu n'ibindi.

    Umutwe wa M23 uherutse kuva mu duce turimo Kibumba na Rumangabo wari warafashe, uhasiga ingabo z'umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba mu rwego rwo kubahiriza amasezerano ya Luanda.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/amerika-yabwiye-rdc-icyo-yakora-ngo-itsinde-umutwe-wa-m23

  • Uburusiya bwongeye gutera ibisasu byinshi mu mijyi ya Ukraine bihitana benshi #rwanda #RwOT

    Uburusiya bwarashe ibindi bisasu byinshi bya misile ku mijyi itandukanye muri Ukraine kuwa gatandatu, aho mu mujyi wa Dnipro mu burasirazuba byishe abantu 12 ku nzu ya apartment.

    Indi mijyi irimo Kyiv, Kharkiv na Odesa nayo yarashweho.

    Igice kinini cya Ukraine ubu kiri mu kizima nyuma nyuma y'uko misile zirashwe ku bikorwa remezo by'amashanyarazi mu mijyi myinshi.

    Mbere y'ibi bitero, Ubwongereza bwari bwatangaje ko bwoherereza Ukraine ibifaru bya Challenger 2 mu gufasha iki gihugu kwikingira.

    Minisitiri w'intebe Rishi Sunak yavuze ko izo Challengers, ibifaru by'ingenzi by'igisirikare cy'Ubwongereza, byafasha ingabo za Ukraine 'gusubiza inyuma ingabo z'Uburusiya'.

    Uburusiya bwasubije ko guha Ukraine izindi ntwaro biganisha ku kongera ibitero by'ingabo zabwo n'imfu z'abasivile.

    Nyuma kuwa gatandatu — umunsi abanya Ukraine b'aba Orthodox bizihiza umwaka mushya — Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yavuze ko ibitero by'Uburusiya ku basivile bishobora guhagarikwa Ukraine ihawe intwaro zicyenewe n'inshuti zayo z'iburengerazuba.

    Mu ijambo atangaza buri joro, Zelensky yagize ati: 'Ni iki gikenewe kuri ibi? Ni ziriya ntwaro ziri mu bubiko bw'abafatanyabikorwa bacu kandi ingabo zacu zitegereje cyane.'

    Yongeyeho ko kuwa gatandatu ingabo ze zahanuye misile 20 muri 30 zarashwe n'Uburusiya kuri Ukraine.

    Misile zarashwe ku mujyi wa Dnipro zakubise urwinjiriro rw'inzu y'amagorofa icyenda, zihindura ibice by'iyi nzu ibishwangi, abantu 73 bakomeretse barimo abana 14, nk'uko abategetsi ba Ukraine babivuga, mu gishobora kuba igitero kibi kurusha ibindi mu mezi menshi ashize.

    Abantu benshi bahise bajya mu bikorwa by'ubutabazi kuri iyo gorofa bafasha abatabazi – bari babacye bacye – gushakisha abaheze mu bisigazwa by'iyo nzu, bakoreshaga amatoroshi n'ibindi bimurika mu mwijima n'umukungugu mwinshi.

    Mu ijambo rye, Zelensky yavuze ko ibikorwa by'ubutabazi no kwigizayo ibyasenyutse bikomeza ijoro ryose. Ati: 'Turarwana kuri buri wese, kuri buri buzima bwose.' Kugeza ubu abantu 37 batabawe bakurwa muri iyo nzu yashenywe, barimo abana batandatu, nk'uko abategetsi babivuga.

    Ntiharamenyekana impamvu ibitero byibasiye iyi nzu ibamo abantu, haribazwa niba ari ukwibeshya cyangwa byakozwe nkana, kuko iri ku ntera runaka uvuye ku kigo gitanga amashanyarazi kiri hafi.

    Hari hashize ibyumweru bibiri nyuma y'ibindi bitero nk'ibi by'Uburusiya ku bigo bitanga amashanyarazi muri Ukraine. Zelensky yavuze ko ku bigo nkibyo byarashwe kuwa gatandatu aho byifashe nabi cyane ari i Kharkiv na Kyiv.

    Kompanyi y'ingufu ya leta ya Ukraine, Ukrenergo, mbere yari yavuze ko uburyo bwo gusaranganya amashanyarazi ku masaha bwashyizwe kugeza saa sita z'ijoro mu bice byose by'igihugu.

    Abategetsi b'iburengerazuba n'aba Ukraine batangiye kwibaza niba 'intambara ku bikorwa by'ingufu' y'Uburusiya yaba irimo kugana ku musozo, kuko hashobora kuba hari ubuke bwa misile zabugenewe no kuba ibi bikorwa bitaratumye Ukraine imanika amaboko.

    Ibitero byo kuwa gatandatu ariko bigaragaza ko Moscow igitekereza ko ikwiye gukomeza ubu buryo bw'ibitero byo gusenya.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/uburusiya-bwongeye-gutera-ibisasu-byinshi-mu-mijyi-ya-ukraine-bihitana-benshi

  • Wa munsi wageze! Papi Clever na Dorcas baziri… – #rwanda #RwOT

    Igitaramo “Yavuze Yego Live Concert” cya Papi Clever na Dorcas kiraba uyu munsi tariki 14 Mutarama 2023, kibere muri Camp Kigali. Amarembo araba akinguye kuva saa cyenda, gitangire saa kumi n’imwe. Cyatewe inkunga n’Ibigo birimo Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory: RFL].

    Mu kiganiro n’abanyamakuru, Papi Clever na Dorcas bavuze ko bateguye iki igitaramo nyuma yo gutegereza igihe kirekire, Imana iza kubabwira ‘YEGO’. Bati “Twakabaye twaragikoze kera na mbere, twarabiteguye igihe kirekire, ariko kubera ko ari umugambi w’Imana yatubwiye ngo Yego ko ari cyo gihe dukwiriye gukoreraho igitaramo, niyo mpamvu natwe tubikoze kino gihe.”

    Batangaje ko imyanya y’ubuntu igera ku 2,000 bashyizeho yamaze kuzura. Ubu hasigaye amatike n’ubutumire. Amatike ari kugura 10,000 Frw, naho ‘Invitations’ [ubutumire] ziri kuboneka ku 30,000Frw muri VIP na 50,000 Frw muri VVIP. Amatike n’Ubutumire biri kuboneka kuri www.ishem.rw cyangwa ukandika muri telefone yawe *797*30#.

    InyaRwanda yamenye amakuru meza y’uko amatike n’ubutumire byegerejwe abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana aho biri kuboneka ahantu hatandukanye nko kuri Camellia zose muri Kigali no kuri Simba Supermarket. Hanashyizweho kandi nimero uwashaka amatike n’ubutumire yahamagara bikamugeraho byoroshye, iyo akaba ari: +250783255262.

    Indi nkuru nziza ni uko abatuye hanze y’u Rwanda (Diaspora) bazirikanywe bakagezweho uburyo bwiza bwabafasha gukurikira LIVE iki gitaramo “Yavuze Yego Live Concert”. Baraza kugikurikira banyuze kuri www.eastflix.tv aho basabwa gusa kwishyura amadorali atanu y’Amerika ($5.)

    “Hari imyanya y’ubuntu twari twashyizeho igera ku bihumbi bibiri, iyi myanya twari twatekereje ko hari abantu hatabasha kubona ubushobozi bwo kwishyura igitaramo, gusa ubu tuvugana iyo myanya yose yamaze kuzura ubu hasigaye ubutumire bw’amafaranga” – Papi Clever

    Ibi biragaragaza uburyo abantu benshi banyotewe cyane n’igitaramo Papi Clever na Dorcas bagiye gukora bwa mbere mu mateka yabo. Kiraba kuri uyu wa Gatandatu, kiyoborwe na Tracy Agasaro & Rene Patrick. Papi na Dorcas baraba bari kumwe na Ben & Chance, Prosper Nkomezi, Josh Ishimwe, Hirwa Gilbert na Jonathan Nish.

    Mu kiganiro baherutse kugirana n’abanyamakuru, Papi Clever na Doracs bavuze ko bahishiye byinshi kandi byiza abitabira iki gitaramo cyabo. Mu byo babahishiye harimo n’indirimbo zabo nshya bamaze iminsi batunganya n’izindi zo mu gitabo. “Uvuze Yego” ni indirimbo yabo yakomotseho iki gitaramo, nayo ikaba yitezwe mu zo bari buririmbe.

    Papi Clever na Dorcas Ingabire basezeranye kubana akaramata tariki 7 Ukuboza 2019. Bafitanye abana babiri b’abakobwa; Oakynn na Kylie. “Ubu ni igihe cyo kubyina twitambire Uwiteka yakoze ibikomeye” – Ibi byatangajwe na Papi Clever ubwo we n’umugore we bibarukaga ubuheta. Nyuma y’igihe gito atangaje ibi, bahise bategura igitaramo cyabo cya mbere.

    Rwanda Forensic Laboratory yateye inkunga iki gitaramo, itanga serivisi zirimo gutahura inyandiko mpimbano n'izindi zagibwaho impaka, kumenya isano abantu bafitanye, guhuza ibimenyetso by'ahakorewe icyaha n'abagikoze, ikaba iganwa n'inzego za Leta n'abantu ku giti cyabo, baba bashaka ibimenyetso bishingiye ku bumenyi bwa gihanga.

    Papi Clever na Dorcas bageneye Ubunani abakunzi b’umuziki wa Gospel

    Aba baramyi bazirikanye abatuye hanze y’u Rwanda babashyiriraho uburyo bwo gukurikira igitaramo cyabo

    “Yavuze Yego Live Concert”

    Papi na Dorcas baraba bari kumwe n’abaramyi batandukanye

    Papi Clever na Dorcas bazirikanye abatuye hanze y’u Rwanda

    Ukp abantu bari bube bicaye muri ‘Yavuze Yego Live Concert’

    Ubwo Papi Clever na Dorcas baganiraga n’abanyamakuru mu minsi micye ishize

    PAPI CLEVER NA DORCAS MU KIGANIRO N’ABANYAMAKURU

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124876/wa-munsi-wageze-papi-clever-na-dorcas-bazirikanye-aba-disapora-banegereza-abakunzi-babo-in-124876.html

  • Indirimbo Fame ya Safi Madiba yakije umuriro… – #rwanda #RwOT

    Indirimbo Fame ya Safi Madiba iri ku mwanya wa gatatu kuri uru rutonde mu gihe indirimbo iyoboye izindi ari ya Kizz Daniel, RTID; igakurikirwa na KPC ya Viviane Chidid, ku mwanya wa gatatu hakazaho Fame ya Safi Madiba.

    Nyuma ya Safi Madiba, haza abahanzi nka One Lyrical, Yvon Yusuf, Mr King na Thiird n'ubundi bafite izina rikomeye muri uyu muziki wa Afurika ndetse n'isi muri rusange.

    Fame ije kuri uru rutonde mu gihe imaze iminsi 11 gusa, aho imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 268 bayihozaho ijisho umunsi ku munsi bitewe n'uko iryoheye amatwi ku babashije kuyumva.

    Fame ifite amashusho y'umwihariko, ikaba ari indirimbo Safi avuga ko yamufashe umwanya kugira ngo ahe ikintu kiza abakunzi be n'abakunzi b'umuziki nyarwanda bamushyigikira umunsi ku munsi.

    Safi Madiba atangiranye umwaka imbaraga zidasanzwe

    Radiyo mpuzamahanga y'Abafaransa (RFI) niyo isanzwe itegura ibihembo bya Prix Découvertes byegukanywe n'umunyarwanda Yvan Buravan mu 2018 uherutse kwitaba Imana.

    Mu gihe amakuru yamenyekanaga ko uyu muhanzi yitabye Imana, iyi Radiyo yafashe icyemezo cyo gutura igihembo cy'uyu mwaka uyu muhanzi witabye Imana ku wa 17 Kanama 2022.

    Indirimbo Fame mu zigezweho i Paris

    Mu bihugu bivuga igifaransa, indirimbio ya Safi Madiba irakunzwe

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO FAME YAKIJE UMURIRO MU BUFARANSA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124836/indirimbo-fame-ya-safi-madiba-yakije-umuriro-mu-bufaransa-ikurikira-iya-kizz-daniel-124836.html