Blog

  • Aryoha asubiwemo! Ibyamamare byitabiriye igi… – #rwanda #RwOT

    Ni mu gitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatandatu  tariki 14 Mutarama 2023, muri Kigali Convention Center.  Cyabaye nyuma y'icyo baherukaga gukora mu 2019, icyo gihe bari bacyise 'Intango Kanywabahizi.'

    Kiri mu bitaramo byubakiye ku muco w'u Rwanda byaherekeje umwaka wa 2019, wakurikiwe n'inkundura y'icyorezo cya Covid-19 cyamaze  imyaka ibiri cyica ibihumbi by'abantu ku Isi.

    Iki gitaramo iri torero ryafashijwemo na Ruti Joel, wasogonjeje abari bitabiriye album ye nshya yise 'Musomandera'. Iyi akaba ari album yitiriye umubyeyi we. Hari kandi na Impakanizi uri mu bahanzi bari kuzamuka neza mu muziki gakondo.

    Iki gitaramo cyari kigizwe n'ibice bibiri. Icya mbere cyanaririmbyemo aba bahanzi twavuze, ryakinnyemo umukino ugaragaza ko abantu bakwiriye guharanira kuba intwari kuko 'wanga kumenera igihugu amaraso, imbwa zikayasinda!'

    Igice cya kabiri cyaganjwe n'imbyino njyarugamba gakondo. Iri torero ryamaze igihe kigera ku isaha riri gutaramira abari bitabiriye, mu mbyino zitandukanye gakondo.

    Itorero Ibihame by'Imana ryakoze iki gitaramo, n'ubundi ryari ryagiteguye rigamije kumurikiramo Yvan Buravan nk'Intore nshya, ariko aza kwitaba Imana kitabaye.

    Bahamagaye ababyeyi b'uyu muhanzi  babaha umwambaro wa gakondo Buravan iyaba ahari yari kwambara, yinjizwa mu banyamuryango b'Ibihame.

     Iri torero ryatangiye mu 2013.Rigamije kwigisha umuco nyarwanda kuko abaritangije ni abantu bakuriye muri uwo muco, bakoze amateka menshi cyane cyane mu kubyina ikinyarwanda.Umubyeyi wa Buravan yari yizihiwe Akanyamuneza kari kose ku bitabiriye 

    Ruti Joel yasusurukije abari bitabiriye anaririmba indirimbo ya Buravan yise ‘Ni Yesu’

    Ahabereye igitaramo hari huzuye 

    Akanyamuneza kari kose ku bitabiriye 

    Itorero Ibihame ryanyuze benshi 

    Gahima wahoze ari umugabo wa Aline Gahongayire ni umwe mu bari bitabiriye iki gitaramo

    Isheja Sandrine n’umugabo we bari baryohewe n’urwenya rwa Rusine

    Ababyeyi ba Buravan bari bitabiriye iki gitaramo

    Raissa uvukana na Buravan ndetse uyu akaba ari umwe mu bavandimwe uyu muhanzi yakundaga cyane yari yitabiriye igitaramo 

    Imyambaro yitiriwe Buravan yari iri gucuruzwa 

    Hamiss Sango ukorera Radio/Tv 10 ni umwe mu bari bitabiriye 

    Sandrine Isheja ni umwe mu bari bitabiriye 

    Mukuru wa Buravan yari yitabiriye 

    Andy Bumuntu ni umwe mu bahanzi bari bitabiriye 

    Massamba ni umwe mu bari bitabiriye 

    Abakuru bari bizihiwe 


    Victor Rukotana ni umwe mu byamamare byari bihari Abera bari bizihiwe gakondo Ku muryango ni uku byari bimeze…Abakobwa bafashaga iri torero mu kugorora ijwi Ruti yarabyinnye biratinda Ababyeyi ba Buravan bahawe umwambaro yari kuzambara yinjira muri iri torero Iri torero ryarishimiwe

    AMAFOTO-Rwigema Freddy

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124949/aryoha-asubiwemo-ibyamamare-byitabiriye-igitaramo-cyibihame-byimana-amafoto-124949.html

  • Mighty Popo agiye guserukira u Rwanda mu iser… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi wo mu Rwanda azahuriramo n'abandi barimo Innoss’B, Reddy Amisi, Yekima na La Reine Saidathe bo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; Umunya-Senegal Didier Awadi, Umurundikazi Joy ukomoka mu Burundi ariko ukorera umuziki mu Bubiligi na Nay wa Mitego wo muri Tanzania.

    Muri iri serukiramuco ingoma zo mu Burundi zizahabwa umwihariko. Iri serukiramuco rizamara iminsi itatu rizaba guhera ku wa 10, rikomeza ku wa 11 kugeza ku wa 12 Gashyantare 2023. Rizabera ahitwa Athenée d’Ibanda mu Mujyi wa Bukavu.

    Mighty Popo agiye kwitabiram iri serukiramuco mu gihe mu mwaka ushize hari hagiyeyo Charly na Nina.

    Mu 2020 Bill Ruzima niwe wari wagiyeyo mu gihe mu 2019  iri serukiramuco ryari ryitabiriwe na Butera Knowless na Yvan Buravan[ witabye Imana umwaka ushize].

    Mighty Popo ni umwe mu bahanga mu muziki, by'umwihariko mu gucuranga ibicurangisho bitandukanye ariko cyane guitar.

    Uyu mugabo wavukiye mu Burundi ahitwa mu Ngagara ni umwe mu ntyoza mu gukirigita guitar ndetse yatangiye gukora ibikorwa bya muzika afite imyaka icyenda y'amavuko, gucuranga byo abitangira kubikora afite icumi.

    Mu mabyiruka ye yakunze cyane injyana ya Blues ariko na none yiyumvamo Reggae. Mu bo babyirukanye mu Burundi niwe wenyine usigaye akora umuziki abandi baciye undi muvuno.

    Ni umwe mu nararibonye mu Rwanda mu muziki kuko uretse ubuhanga buhambaye afite mu gucuranga yanagiriwe icyizere cyo guhabwa umwanya wo kuyobora ishuri ry'umuziki riherereye mu Karere ka Muhanga rimaze gukarishya ubwenge bwa benshi.

    Yamamaye mu ndirimbo nyinshi zitandukanye mu Rwanda no hanze , anakora album zirimo Muhazi, Mighty Popo: Ngagara, Dunia Yote, Tamba na Gakondo.

    Akunze kuvuga  ko gukora umuziki bitamuvuna kuko ari ibintu akorana urukundo rwinshi.

    Uyu mugabo yagiye abona amashimwe atandukanye arimo iryo yaherewe Ottawa muri Canada aho yamaze ibyumweru bibiri yigisha ataraza mu Rwanda , mu 1995 yahawe igihembo n'umu-Meya wa Ottawa nk'umukinnyi wa guitar ya Blues muri uwo mwaka.

    Urubyiruko rw'Abanyarwanda rwo muri Canada rwamuhaye ishimwe mu 2012, mu 2007 yahawe ishimwe biturutse kuri album ye yise 'Muhazi' yamamaye cyane.

    Yahawe ishimwe na FPR Inkotanyi, Umuryango nyafurika uba muri Canada mu 2000 nawo wamuhaye igihembo, mu 2004 yanegukanye Juno Awards kiri mu bihembo bikomeye muri Canada ndetse yagiye abona ibindi byinshi bigaragaza ko ari umunyabigwi mu ruganda rw'umuziki.

    Mighty Popo agiye guserukira u Rwanda muri Amani Festival

    REBA IMWE MU NDIRIMBO ZA MIGHTY POPO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124950/mighty-popo-agiye-guserukira-u-rwanda-mu-iserukiramuco-rizabera-muri-congo-124950.html

  • Amagare: Chris Froome uri mu bakinnyi b’ibihe… – #rwanda #RwOT

    Chris Froome w'imyaka 37 y’amavuko, yaraye yemeje ko azakinira mu Rwanda ari nabwo bwa mbere azaba akiniye muri Africa, umugabane yavukiyeho. Mu mashusho yanyujijwe ku mbuga za Tour du Rwanda, yagaragaye amwenyura avuga ko yiteze isiganwa ryiza.

    Yagize ati 'Muraho mwese, ndi Chris Froome. Nishimiye gutangaza ko nzasiganwa muri Tour du Rwanda mu kwezi gutaha kwa Gashyantare. Bizaba ari inshuro ya mbere muri Afurika, nzagira inararibonye yo gusiganwa mu Rwanda kandi niteze ko rizaba ari isiganwa ridasanzwe.'

    Froome akinira Israel Premier Tech 

    Froomey umaze imyaka 12 yigaragaza ku ruhando rw’isi azazana i Kigali na bagenzi be bo mu ikipe ya Israel Premier Tech, barimo n’abakinnye muri Tour du Rwanda ziheruka.

    Uyu mugabo wavukiye muri Kenya mu 1985 mbere yo kuba muri Africa y’Epfo no gusubira mu Bwongereza aho akomoka, ni umwe mu bihangange byabayeho mu mateka y’umukino w’amagare, aho yahawe inshuro eshatu igihembo cya Velo D’Or gihabwa umukinnyi witwaye neza mu mwaka ku isi.

    Clive Froome yatwaye Tour de France inshuro 4 ndetse ni we mukinnyi wenyine wabigezeho mu kinyejana cya 21, bituma abarwa ku rwego rumwe n’abatwaye Tour de France inshuro 5 aribo; Jacques Anquetil, Eddy Merckx, Bernard Hinault, na Miguel Indurain.

    Yatwaye kandi Giro d’ Italia muri 2018, anegukana Vuelta España inshuro 2 (2011 & 2017), bimugira umwe mu bakinnyi 7 gusa babayeho mu mateka begukanye ayo masiganwa atatu akomeye nibura inshuro imwe kuri buri rimwe.

    Chris Clive Froomey (Uwambaye umupira w’umuhondo) ubwo yatwaraga Tour de France 2017 hamwe na Team Sky

    Tour du Rwanda 2023 yitezweho kuzakurura ba mukerarugendo bavuye impande zose z’isi, itegerejwe mu mihanda y’intara zose z’igihugu, kuva ku ya 19 kugeza tariki 26 Gashyantare 2023, aho izitabirwa n’amakipe 20 ari mu byiciro bine by’Amakipe y’ibihugu, UCI Continental team, UCI Pro teams na UCI World Tour teams.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124933/amagare-chris-froome-uri-mu-bakinnyi-bibihe-byose-azitabira-tour-du-rwanda-2023-124933.html

  • Amakuru atunguranye ku rubanza rwa Bamporiki #rwanda #RwOT

    Itanganzwa ry’umwanzuro kuri uru rubanza mu rukiko rukuru ryari riteganyijwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Mutarama 2023 ariko rwaje gusubikwa rwimurirwa ku 23 Mutarama 23

    Umuvugizi w’Inkiko Mutabazi Harrison yavuze ko uru rubanza rwasubitswe kubera ko urukiko rutararangiza kurusesengura.

    Yagize ati 'Hari igihe biterwa n’ingano yarwo, aba ari byinshi cyane bigomba gusesengurwa. Hari igihe umwanya baba bafite uba udahagije kandi ni ibintu biteganywa n’amategeko, avuga ko niba mutararurangiza murusubika hagasobanurwa impamvu hanyuma mugatenganya indi tariki.'

    Isomwa ry’uru rubanza ryahise ryimurirwa ku wa Mbere w’icyumweru gitaha tariki ya 23 Mutarama 2023 saa munani.

    Bamporiki yahamijwe ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko, hashingiwe ku mafaranga yahawe n’umushoramari Gatera Norbert.

    Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamukatiye gufungwa imyaka ine no gutanga ihazabu ya miliyoni 60 Frw ariko ahita ajuririra iki gihano.

    Ubwo aheruka mu rukiko, Bamporiki n’abunganizi be, babwiye urukiko ko hari impamvu eshatu zatumye bajurira, bitsa ku kugabanyirizwa ibihano no kubisubika.

    Bavuze ko impamvu ya mbere ari uko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahamije Bamporiki icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, kandi amafaranga yahawe ari ishimwe risanzwe.

    Bamporiki kandi yajuriye asaba kugabanyirizwa ibihano kuko bikurikurije amategeko.

    Ubushinjacyaha nabwo bwari bwajuririye icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge bushingiye ku kuba urukiko rutarahuje amategeko no kuba yarakiriye indonke, kuba hari ibikorwa bimwe mu bigize icyaha cyo kwaka no kwakira indonke bitasuzumwe, no kuba haratanzwe ibihano bito.

    Ivomo:Igihe

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Amakuru-atunguranye-ku-rubanza-rwa-Bamporiki

  • Umukino wa Rayon Sports na Musanze FC ushobora kuba ikirarane #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Akarere ka Muhanga kemereye Rayon Sports kwakirira imikino yo kwishyura ya shampiyona kuri Stade ya Muhanga ariko hatarimo tariki ya 20 na 21 Mutarama 2023, umukino wa yo na Musanze FC ushobora kuba ikirarane.

    Imikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2022-23 izatangira mu mpera z’iki cyumweru tariki ya 20 Mutarama 2023, Rayon Sports yagombaga kwakira Musanze FC tariki ya 21 Mutarama 2023.

    Imikino yo kwishyura Rayon Sports izayakirira kuri Stade ya Muhanga kubera ko Stade Regional irimo kuvugururwa.

    Ubwo yahabwaga uburenganzira bwo kwakirira kuri Stade Muhanga, yamenyeshejwe ko tariki ya 20 na 21 Mutarama iki kitazaboneka kubera ibindi bikorwa bizaberamo.

    Kugeza ubu ntabwo haramenyekana amatariki mashya y’igihe uyu mukino uzakinirwa cyane ko tariki ya 21 byo bitazakunda.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukino-wa-rayon-sports-na-musanze-fc-ushobora-kuba-ikirarane

  • Chris Froome watwaye Tour de France enye, yemeje ko azitabira Tour du Rwanda isiganwa rizazenguruka igihugu muri Gashyantare 2023 #rwanda #RwOT

    Uwavukiye muri Kenya agakurira mu Bwongereza usanzwe asiganwa ku magare, yaraye yemejeko azitabira isiganwa ryo kuzenguruka u Rwanda rizwi nka Tour du Rwanda ari kumwe n'ikipe ye ya Israel Prem-Tech.

    Binyuze ku rubuga twa Twitter y'abashinzwe gutegura Tour du Rwanda, bagaragaje ko uyu mukinnyi azitabira iri siganwa rizaba mu mpera za Gashyantare 2023.

    Mu mashusho yashyizwe hanze, Chris Feoom yagize ati 'Nishimiye kubamenyeshako nzasiganwa mu irushanwa rya Tour du Rwanda riteganyijwe mu kwezi gutaha kwa Gashyantare, ni nyuma y'igihe kinini ntagaruka ku mugabane wa Afurika'.

    Christopher Clive Froome w'imyaka 37 y'amavuko, yavukiye mu gihugu cya Kenya tariki ya 20 Gicurasi 1985, uyu mugabo kandi unafite ubwenegihugu bw'u Bwongereza yatwaye Tour de France enye mu bihe bitandukanye.

    Nkuko amateka abigaragaza uyu mugabo yatwaye isiganwa rya mbere ku isi, ubwo ni irya Tour de France mu mwaka wa 2013, 2015, 2016 na 2017.

    Mu bindi bihembo bikomeye yatwaye harimo isiganwa rya  Giro d'Italia ya2018,La Vuelta a España incuro ebyiri 2011 na 2017. Uyu kandi yanatwaye andi masiganwa mu ruce dutandukanye ubwo yakinaga ari mpuzamahanga.

    Chris watwaye imidali ibiri y'Ifeza muri shampiyona y'isi ya 2012 na 2016 n'undi w'Umuringa muri 2017 azitabira Tour du Rwanda izatangira kuya 19 kugeza kuya 26 Gashyantare 2023.

    The post Chris Froome watwaye Tour de France enye, yemeje ko azitabira Tour du Rwanda isiganwa rizazenguruka igihugu muri Gashyantare 2023 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/chris-froome-watwaye-tour-de-france-enye-yemeje-ko-azitabira-tour-du-rwanda-isiganwa-rizazenguruka-igihugu-muri-gashyantare-2023/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=chris-froome-watwaye-tour-de-france-enye-yemeje-ko-azitabira-tour-du-rwanda-isiganwa-rizazenguruka-igihugu-muri-gashyantare-2023

  • Perezida yagereranyije Isi nk’ururo mu isanzu… – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 15 Mutarama 2023, mu masengesho yo gusengera Igihugu no gushima Imana, yabereye muri Kigali Convention Center azwi nka National Prayer Breakfast.

    Yitabiriwe n'abandi baturutse mu bihugu bitandukanye birimo nka Botswana, Congo Brazzaville, Gabon, u Budage, Ghana, Kenya, Uganda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Zimbabwe.

    Aya masengesho ngarukamwaka yo gusengera Igihugu ategurwa na Rwanda Leaders Fellowship (Rwanda L. Fellowship), umuryango wa Gikirisitu ufite intego yo kwimakaza indangagaciro zubahisha Imana mu buyobozi.

    Kuva uyu muryango washingwa mu 1995, utegura ibikorwa bitandukanye bihuza abayobozi hagamijwe gusengera Igihugu n’abayobozi mu nzego zitandukanye;

    Gushimira Imana ibyagezweho, ndetse no kwiga inyigisho z’ijambo ry’Imana ku bijyanye n’ubuyobozi bwiza.

    Uyu muryango wifuza kandi uhora uharanira ko u Rwanda ruhora ari Igihugu cyubaha Imana, Igihugu gitera imbere kandi Imana ihora yishimira.

    Inyigisho ndetse n’impanuro zitangirwa mu materaniro nk’aya zisiga amasomo meza mu bayobozi, kandi bikazana impinduka mu miryango, mu kazi, ndetse no mu gihugu muri rusange.

    Kuri iyi nshuro aya masengesho yabaye yubakiye ku nsanganyamatsiko igira iti ''Gukunda Igihugu, ni ibuye rikomeza imfuruka y’inzu y’iterambere rirambye.”

    Umuyobozi wa Rwanda Leaders Fellowship, Moses Ndahiro avuga ko gukunda igihugu ari imwe mu ndangagaciro-remezo zimakaza Ubunyarwanda ndetse n’ubukristu.

    Avuga ko amahoro, iterambere bisagambye mu gihugu ari umusaruro w’ubwitange bwa Perezida Kagame n’abandi bayobozi bakunze ‘iki gihugu bakakitangira’.

    Ati 'Ubwitange bwanyu buri uko tubwumvise budutera ishyaka n’ishema. Mwarakoze kuduhindurira amateka no kutwubakira umusingi uhamye dukomeza kubakira (ho). Mukaduhesha agaciro. Uwiteka akomeze abagirire neza.”

    Mu ijambo rye Perezida Kagame yavuze ko gusenga ari byiza, kandi bitwibutsa ‘icyo turi cyo’. Hejuru y’ibyo bikigisha byinshi umuco, guca bugufi, icyo buri wese akwiriye kuba akora mu byo ashinzwe n’ibindi.

    Ati 'Gusenga ni byiza, bikubiyemo ibintu byinshi. Gusenga biributsa, biba bitwibutsa icyo turi cyo. Turi abantu, biratwigisha. Kubera kumenya icyo umuntu ari cyo biguha umwanya wo kumenya uko wifata. Bitwibutsa n'icyo tuba dukwiriye gukora. Icyo dushinzwe…'

    Umukuru w’Igihugu yifashishije urugero rw’umubumbe w’Isi, yavuze ko isanzure ririmo ibintu byinshi kandi ni amayobera ku buryo n’abiyita abahanga batarabasha gusobanukirwa neza.

    Avuga ko isanzure ari naryo ririho iyi si dutuye ari nk’ururo mu ntoki, bikwiye gutuma buri wese yiroroshya.

    Akomeza ati '…Urebe ahantu iyo si yabaye akantu gato nk’ururo, hanyuma wowe wibaze: Jye wicaye aha muri iki cyumba.., Isi yose yabaye nto, u Rwanda rwabaye ruto, hanyuma se wowe? Ibyo se ntibyatuma ubwabyo witonda ugacisha make?'

    Yavuze ko hari abirengagiza ibi byose bakazamura urutugu, yewe ngo hari n’ibihugu byifata uko. Ati 'Niyo mpamvu mvuga ngo wowe wahera he ushaka kumbwira ngo ushaka ko mba gutya! Ubimbwira gute ko twese turi bato.'

    '…Hari abibagirwa ibyo nasobanuraga bagenda bakubita igituza bavuga ko ari ibitangaza. Twese turi bato, igikwiriye kuba kibaho cyonyine ni magiririrane.”

    Yakomeje avuga ko buri gihe mu buzima abantu bakora ariko ibindi bakabiharira Imana.

    Ati 'No kuyumva muyumve neza [Aha yavugaga Imana], ibintu bimwe turagenda tukagera ku byo dushoboye ibindi ukabyihorera. Rimwe na rimwe ibindi ubirekera Imana. Hari abavuga ko bayisobanukiwe neza ntabwo ndi bujye impaka nabo […] Ni ukuvuga ngo dushaka kugera kuki mu bikorwa byacu mu myumvire yacu. Ni ukuvuga ngo imico, imyifatire n'imyumvire.'

    Umukuru w'Igihugu yagaragaje ko n'ubwo buri Cyumweru abantu batamubona mu Misa nawe asenga.

    Ati “Ubu nanjye rimwe na rimwe mubona mutambona mu Misa buri Cyumweru, ntibivuze ko wowe ujyayo buri munsi ufite icyo undusha, nta na busa, ubwo ni uburyo bwawe, nanjye mfite ubwanjye, icyangombwa ni uko tuba twabonye wa mwanya tugashima, tugasenga, tugakunda tukabana.” 

    Amasengesho yo gusengera Igihugu yatangiye gukorwa kuva mu 2016.


    Perezida Kagame yumvikanishije inyungu ziri mu kwiyegereza Imana uko bukeye n'uko bwije 

    Kagame avuga ko Isi ari akantu gato yagereranyije n'ururo ruri mu ntoki mu bigize isanzure muri rusange



    Perezida Kagame yavuze ko abantu bose ari bato, bityo ntawe ukwiye kumva ko aruta abandi kuri iyi Si 

    Umukuru w'Igihugu yabwiye abayobozi kumva neza umutwaro w'inshingano bahawe 

    Perezida Kagame yasabye abantu kwiyoroshya 

    Kagame avuga ko buri wese azabazwa ibye-Bityo akwiye guharanira gusiga isi neza kurusha uko yayisanze 

    Umuyobozi wa Rwanda Leaders Fellowship, Ndahiro Moses [Ubanza imbere] na Pasiteri Yves Castanou ukomoka mu Bufaransa [Uri inyuma ye] 

    Ange Ingabire Kagame n’ umugabo we Bertrand Ndengeyingoma mu bitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu no gushima Imana, National Prayer breakfast 

    Umuhangamideli Sonia Mugabo n’umugabo we Diego Twahirwa

    Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aime Uwimana ufatwa nka 'Bishop w'abahanzi' yisunze indirimbo zitandukanye yasusurukije abitabiriye aya masengesho 

    Umuramyi Yvan Ngenzi uzwi mu ndirimbo zirimo nka 'Ishyanga Ryera' yaririmbye muri aya masengesho ngarukamwaka yo gusengera igihugu


    Mukarwema Yvette wari Umusangiza w’amagambo muri aya masengesho yabaye kuri iki Cyumweru tariki 15 Mutarama 2023


    Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente


    Intumwa y’Imana Dr Paul M. Gitwaza, Umushumba Mukuru w’Itorero Zion Temple Celebration center ku Isi


    Rwanda Leaders Fellowship (Rwanda L. Fellowship) ni umuryango wa Gikirisitu ufite intego yo kwimakaza indangagaciro zubahisha Imana mu buyobozi 


    Donatha Mukanyarwaya Ukuriye PSF mu Ntara y’Amajyaraguru yagarutse ku mashimwe y’u Rwanda mu mwaka wa 2022











    REBA HANO IJAMBO RYA PEREZIDA PAUL KAGAME MU MASENGESHO YO GUSENGERA IGIHUGU

    “>

    Kanda hano urebe amafoto menshi

    AMAFOTO: Village Urugwiro

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124911/perezida-yagereranyije-isi-nkururo-mu-isanzure-asaba-abantu-guca-bugufi-amafoto-124911.html

  • R’Bonney Gabriel yambitswe ikamba rya Miss Un… – #rwanda #RwOT

    Yasubije ikuzo n'icyubahiro iki gihugu cy'igihangange ku Isi, kuko imyaka 10 yari yuzuye nta mukobwa uhakomoka wegukana ikamba rya Miss Universe. Baherukaga ikamba rya Miss Universe mu 2012, icyo gihe ryegukanwe na Olivia Culpoa.

    Gabriel yatangajwe mu birori byabaye mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 14 Mutarama 2023, byabereye mu nyubako y'imyidagaduro ya Morial Convention Center mu Mujyi wa New Orleans, aho abakobwa barenga 80 aribo bari bahataniye iri kamba.

    Ni ku nshuro ya 71 iri rushanwa ryari ribaye. Riri mu marushanwa ane akomeye ku Isi, kandi u Rwanda ntirurabasha kuryitabira n'umunsi n'umwe.    

    Abakobwa bahatanye mu byiciro bitandukanye birimo nko kwiyerekana mu myambaro gakondo, ibiganiro mpaka, kwiyerekana mu makanzu maremare, mu mwambaro wo kogana (Bikini), icyo batekereza cyakorwa mu guhindura Isi nziza n'ibindi.

    Ibi byose byasize Akanama Nkemurampaka kemeje ko R’bonney Gabriel wo muri Amerika, ari we wahize abandi mu bwenge, ubwiza n'ibindi. Yambitswe ikamba na Harnaaz Sandhu yasimbuye.

    R’Bonney Gabriel wegukanye ikamba rya Miss Universe afite imyaka 28 y'amavuko. Asanzwe ari umuhangamideli ubarizwa muri Leta ya Texas. Kugira ngo yitabire iri rushanwa yatwaye imodoka mu gihe cy'amasaha ane avuye iwabo, kugira ngo abashe kugera aho ryabereye.

    Uyu mukobwa asanzwe afite ikamba rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Asanzwe afite kandi Impamyabumenyi y'icyiciro cya Kabiri yakuye muri Kaminuza ya North Texas mu bijyanye no guhanga imideli, kandi afite iduka ry'imideli.

    Ubwo yari ageze muri batanu ba mbere bavuyemo Miss Universe, Gabriel yabajijwe n'umwe mu bagize Akanama Nkemurampaka impinduka yifuza muri iri rushanwa.

    Yabwiwe ko mu gihe gishize komite itegura iri rushanwa yakuyeho ingingo yabuzaga abarushinze kwitabira iri rushanwa.

    Uyu mukobwa yatanze igisubizo cyatumye ahita ajya muri batatu ba mbere. Yavuze ko imyaka y'abakobwa bitabira iri rushanwa ikwiye kuzamurwa, kuko ubu ugomba kuba utarengeje imyaka 28 kandi nawe akaba ariyo yahatanye afite.

    Ati 'Kuri njye ndifuza ko imyaka yazamurwa, kuko ubu mfite imyaka 28. Iyi niyo myaka fatizo kugeza ubu kugira ngo uhatane. Ndatekereza rero cyaba ari ikintu kinini.' Yavuze ko nk'umukobwa yizera neza ko imyaka atari yo 'idusobanura'.     

    Yabajije kandi icyo azakora aramutse yegukanye iri kamba ry'agaciro kanini ku Isi.

    Yavuze ko imyaka 13 ishize yunze ubumwe n'umwuga wo kudoda. Avuga ko azakoresha ubuhanzi mu kugaragaza ibyiza no kuba umuyobozi uzana impinduka.

    Uyu mukobwa yavuze ko afite abagore n'abakobwa bahuye n'ikibazo cyo gucuruzwa, gufatwa ku ngufu n'ihohoterwa ry'umubiri yigisha kudoda.

    Avuga kandi ko ibikoresho byinshi akoresha mu kudoda bidahumanya ikirere. Yavuze ko buri wese akwiye gukoresha ububasha yifitemo mu guhindura sosiyete.

    Ati 'Buri wese yifitemo ibidasanzwe muri we. Iyo duteye izo mbuto mu bandi tubahindurira ubuzima.'

    Amanda Dudamel wo muri Venezuela ni we wambitswe ikamba ry'igisonga cya Mbere, ni mu gihe Andreina Martinez Founier wo muri Dominican Republic ari we wambitswe ikamba ry'igisonga cya Kabiri.

    Sofía Depassier wo muri Chile ndetse na Maxine Formosa Gruppetta, buri umwe yegukanye ikamba ryo kubanira neza abandi (Miss Congeniality).

    Umuhango wo gutangaza Miss Universe 2022 watambutse imbonankubone ku bitangazamakuru bikomeye, uyobowe n'abashyushyarugamba Olivia Culpo na Jeannie Mai Jenkins.

    Akanama Nkemurampaka kari kagizwe na Ximena Navarrete, Big Freedia, Mara Martin, Wendy Fitzwilliam, Emily Austin, Olivia Quido, Myrka Dellanos, Sweta Patel, Kathleen Ventrella ndetse na Olivia Jordan.

    Umuhango wo gutangaza Miss Universe kandi waririmbyemo abahanzi barimo Big Freedia, Big Sam Funky Nation, Amanda Shaw, Yolanda Adams & Tank na the Bangas.

    Inseko ya Gabriel wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kwambikwa ikamba rya Miss Universe kuri uyu wa 13 Mutarama 2023 

    Gabriel yishimanye n'abakobwa bari bahatanye nyuma yo gutangazwa nka Miss Universe wa 71, mu birori byabereye mu Mujyi wa New Orleans 

    Gabriel yashyize ikiganza mu gituza nyuma yo gutangazwa ko ari we uhigitse abakobwa barenga 80 bari bahatanye 


    Amanda wabaye igisonga cya Mbere 


    Martinez wabaye igisonga cya Kabiri 

    Gabriel yazamuye amashimwe nyuma yo kwambikwa ikamba rya Miss Universe 2022 

    R'bonney Gabriel [Amerika] na Amanda Dudamel [Venezuela] ubwo bari bategereje itangazwa ry'uwegukana ikamba rya Miss Universe 

    Uhereye ibumoso: Amanda Dudamel wo muri Venezuela wabaye igisonga cya Mbere, R'bonney Gabriel wegukanye ikamba rya Miss Universe na Andreína Martínez wabaye igisonga cya Kabiri cya Miss Universe 


    Sandhu wabaye Miss Universe 2021 yishimira mugenzi we wegukanye ikamba
















    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124903/rbonney-gabriel-yambitswe-ikamba-rya-miss-universe-nyuma-yimyaka-10-amerika-itegereje-amaf-124903.html

  • Marine FC yatsinze APR FC mu mukino wa gicuti – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki 15 Mutarama 2023 Marine FC yari yakiriye APR FC kuri sitade Umuganda, umukino watangiye ku isaha ya saa 15:00. 

    Marine FC yari igihe gukina umukino wa kabiri nyuma yo kunganya na Musanze FC ibitego 2-2 nyuma yo gutizwa abakinnyi bagera kuri 4 bavuye muri APR FC, Marine FC yari yabanje mu kibuga Mbonyumwami Taiba na Nkundimana Fabio.

    APR FC yari yabanje mu kibuga ikipe twakita iya mbere, usibye Nka Mugunga Yves na Nshuti Innocent bari ku ntebe y’abasimbira. Ku munota wa 2 gusa Marine FC yahise ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Gitego Arthur, ku mupira yari ahawe na Nkundimana Fabio. 

    Marine FC yihariye igice cya mbere, APR FC yiharira igice cya kabiri 

    Marine FC yihariye igice cya mbere ndetse ikomeza kubona uburyo bw’igitego, ariko gutereka mu izamu bikanga. Bizimana Yannick yabonye uburyo bubiri mu gice cya mbere bukomeye, aho yasigaranaga n’umunyezamu umupira akawumukuraho. Mu gice cya kabiri amakipe yakoze impinduka, Marine FC ikuramo abakinnyi 10 mu gihe APR FC nayo yakoze impinduka. 

    Ku munota wa 51 APR FC yishyuye igitego ku mupira Ishimwe Fiston yahaye Mugunga Yves wari wasimbuye Byiringiro Lague ku bukapiteni, ahita atsinda igitego. Uburyo Marine FC yari yihariye igice cya mbere, ni nako APR FC yihariye igice cya kabiri ariko nayo ibitego bikanga.

    Ku munota wa 88 umukino wenda kurangira, Nsanzimfura Keddy yazamukanye umupira bamukorera ikosa inyuma y’urubuga rw’amahina, batanga kufura Nsanzimfura Keddy yateye neza Marine FC ibona igitego cya kabiri. 

    Iminota 90 y’umukino yarangiye Marine FC iyoboye, ndetse umusifuzi yongeraho iminota 4 itagize icyo itanga, APR FC itsindwa umukino wa kabiri muri uyu mwaka w’imikino nyuma y’umukino Bugesera FC yayitsinzemo ibitego 2-1.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124897/marine-fc-yatsinze-apr-fc-mu-mukino-wa-gicuti-124897.html

  • Ibihame byImana banyuze benshi mu gitaramo … – #rwanda #RwOT

    Ni mu gitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatandatu  tariki 14 Mutarama 2023, muri Kigali Convention Center.  Cyabaye nyuma y'icyo baherukaga gukora mu 2019, icyo gihe bari bacyise 'Intango Kanywabahizi.'

    Kiri mu bitaramo byubakiye ku muco w'u Rwanda byaherekeje umwaka wa 2019, wakurikiwe n'inkundura y'icyorezo cya Covid-19 cyamaze  imyaka ibiri cyica ibihumbi by'abantu ku Isi.

    Iki gitaramo iri torero ryafashijwemo na Ruti Joel, wasogonjeje abari bitabiriye album ye nshya yise 'Musomandera'. Iyi akaba ari album yitiriye umubyeyi we. Hari kandi na Impakanizi uri mu bahanzi bari kuzamuka neza mu muziki gakondo.

    Uyu yaririmbye ibihangano bye bitandukanye, birimo 'Umunyabigwi' n'ibindi byinshi. Uyu musore yanyuzagamo agacinya akadiho, bigashimisha benshi.

    Iki gitaramo cyari kigizwe n'ibice bibiri. Icya mbere cyanaririmbyemo aba bahanzi twavuze, ryakinnyemo umukino ugaragaza ko abantu bakwiriye guharanira kuba intwari kuko 'wanga kumenera igihugu amaraso, imbwa zikayasinda!'

    Bakinnyemo umukino ushingiye ku nkuru mpamo, y'umugabo witwa Muvunyi wa Karema. Aha bagaragaje ukuntu Umwami Ruganzu n'ingabo ze zitwaga 'Ibisumizi' bateye uwitwaga Bwogo, nyuma bamwe muri izi ngabo bakaza gufatwa mpiri nyuma yo gutsindwa.

    Ngo nyuma y'ibi Ruganzu yasabye imishyikirano, ariko asabwa ko yatanga inka ye yakundaga yitwaga 'Iguriro'. Icyo gihe yarabyemeye ateranya ingabo ze abagisha inama biyemeza gutanga ya nka. Muvunyi wa Karema yasabye Umwami kujyana ya nka ariko Ruganzu kubera amahane yari azi kuri uyu mugabo, amusaba ko yagenda nta ntwaro cyangwa ingabo bari kumwe.

    Ibi yarabyemeye aragenda ariko ageze mu nzira aca inkoni arayitwaza. Yagezeyo aravunyisha bamuha ikaze.

    Bwogo yabonye uyu mugabo aje wenyine yemera kumwegera, yagaza ya nka atwarwa n'ubwiza bwayo, ashiduka Muvunyi wa Karema yamukubise inkoni muri nyiramivumbi undi arapfa. Aha hahita hakomoka umugani uvuga kuri Muvunyi wa Karema.

    Igice cya kabiri cyaganjwe n'imbyino njyarugamba gakondo. Iri torero ryamaze igihe kigera ku isaha riri gutaramira abari bitabiriye, mu mbyino zitandukanye gakondo.

    Igitaramo cyari icyo kwakira Buravan witabye Imana…

    Itorero Ibihame by'Imana ryakoze iki gitaramo, n'ubundi ryari ryagiteguye rigamije kumurikiramo Yvan Buravan nk'Intore nshya, ariko aza kwitaba Imana kitabaye.

    Ni igitaramo bise 'Rurasugiye' cyabaye kuri uyu wa 14 Mutarama 2023, kibera muri Kigali Convention Centre.

    Burabyo Yvan (Yvan Buravan) wagombaga kumurikwa nk'umunyamuryango mushya w'Ibihame muri iki gitaramo,  yitabye Imana mu rukerera rwo ku wa 17 Kanama 2022 aguye mu bitaro byo mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza.

    Ibihame muri iki gitaramo bakoze bavuze ko bagiye bagira ibihe byiza n'ibibi, ibi bibi bikaba byaratwaye umuvandimwe Buravan. Bati 'Twagiye tugira ibihe byiza n'ibibi. Kuri uyu munsi twifuje kuzirikana Buravan, ntabwo tumubabaye ahubwo turasingiza ibigwi yasize. Uyu mwanya turashaka guhamagara ababyeyi ba Buravan, kugira ngo tubashyikirize impano twabageneye.'

    Bahise babaha umwambaro wa gakondo Buravan iyaba ahari yari kwambara, yinjizwa mu banyamuryango b'Ibihame. Barangije bati 'Uyu munsi yakabaye ari kumwe natwe. Niyo mpamvu twahisemo ko umwenda Buravan yamaze igihe kinini yitoreza, tuwushyikize ababyeyi be.'

    Bahise baririmba indirimbo iri mu zo uyu muhanzi yasize akoze kuri album yitwa 'Twaje' yitwa  'Gusaakaara', barahamiriza basezerera abari bitabiriye babasengera, banabasabira kugera mu rugo amahoro.

    Ni ku nshuro ya kabiri Ibihame bateguye igitaramo, kuva bakwihuza ari abahungu 22. Ibihame by'Imana bamaze kubyina mu bitaramo bitandukanye nko muri Hobe Rwanda, igitaramo 'Inganzo yaratabaye' cya Jules Sentore n'ibindi bitaramo bitandukanye.

    Iri torero ryatangiye mu 2013 ritangijwe na Bahizi Aimable, hamwe na Igihangange Emery usanzwe ari Mukuru wa Massamba Intore hamwe na Burigo Olivier. Aba bagabo bashimiwe na bamwe mu rubyiruko rw'Ibihame, babaha inkoni y'ubushumba yo kubayobora. Barangije bati 'Kuri uyu munsi bacaniwe uruti, tubahaye inkoni y'ubushumba kandi tuzabumvira. Ntibadutoje gusa baratugaburiye. Ibyo badutoje nibyo bidutunze.'

    Rigamije kwigisha umuco nyarwanda kuko abaritangije ni abantu bakuriye muri uwo muco, bakoze amateka menshi cyane cyane mu kubyina ikinyarwanda.Abagize uruhare mu gutangiza Ibihame bashimiweItorero Ibihame rimaze gushinga imizi muri gakondo

    Iki gitaramo cyitabiriwe cyane Akanyamuneza kari kose Ruti Joel yasusurukije abari bitabiriye Ibihame byaherukaga gukora igitaramo kera Ababyeyi ba Buravan muri iki gitaramoImpakanizi yataramiye abari bitabiriye 


    AMAFOTO-Rwigema Freddy

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124893/ibihame-byimana-banyuze-benshi-mu-gitaramo-rurasugiye-ababyeyi-ba-buravan-bahabwa-umwambar-124893.html