Blog

  • Amayobera ku murambo w’Umukobwa wasanzwe mu muhanda i Kayonza #rwanda #RwOT

    Uyu murambo wabonywe mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 15 Mutarama 2023, mu Mudugudu wa Cyabitana mu Kagari ka Nkamba.

    Abaturage babonye uyu murambo,bavuze

    ko ari uw’umukobwa ukiri muto uri hagati y’imyaka 18 na 20 y’amavuko ariko ko badasanzwe bamuzi muri aka gace.

    Umwe mu bawubonye yagize ati 'Twaje duhuruye dusanga umuntu aryamye mu muhanda yubamye, bamukase mu ijosi no ku zuru.'

    Uyu muturage avuga ko uyu mukobwa bigaragara ko yari inzobe dore ko banasanze irangamuntu ye muri aka gace.

    Mugenzi we yagize ati 'Ni umukobwa w’umwana rwose uko bigaragara yari akiri inkumi, yari yubamye, yambaye ubusa, imyenda ye twayitoraguye mu ngarani.'

    Aba baturage bavuga ko nyakwigendera ashobora kuba yishwe n’abagizi ba nabi kuko bagerageje no gusibanganya ibimenyetso.

    Undi ati 'Imyenda ntayo yari yambaye, bamwishe bamwubika hasi, ntiwabashaga kumenya neza ariko aho bamukoreye isuku umuntu yamubonye ariko n’ubundi ntabwo twamumenye.'

    Aba baturage bavuga ko aha basanze uyu murambo bikekwa ko yahiciwe, hasanzwe hateye ubwoba kuko hadatuwe, bagasaba ko hashyirirwaho uburyo bwihariye bwo kuhacungira umutekano no kuhatunganya hakagaragara.

    Umwe yagize ati 'Kuva na cyera babanje kujya bahahotorera, kuko dutuye haruguru tukajya twumva induru.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruramira, Bisangwa Emmanuel yavuze ko amakuru y’urupfu rw’uyu mukobwa bayamenye, agasaba abatuye muri aka gace gukaza irondo.

    Yasabye abatuye muri aka gace kandi kwirinda kuhakorera ingendo mu masaha akuze, ati 'Ntibatindeyo cyane ngo wenda baveyo mu gicuku kuko bigaragara ko ari ahantu habi hatari ingo cyangwa umuntu ahuye n’ikibazo adashobora kubona abahamutaraba.'

    Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo ukorerwe isuzuma, ndetse n’inzego zishinzwe iperereza zikaba zahise ziritangira.

    Ivomo:RADIOTV10

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Amayobera-ku-murambo-w-Umukobwa-wasanzwe-mu-muhanda-i-Kayonza

  • Filime yakinnyemo ishobora guhatanira Oscars!… – #rwanda #RwOT

    Uwo nta wundi ni Kayije Kagame ukomeje gukangaranya isi ya sinema kuva i Hollywood muri Amerika, kugera mu bindi bihugu bikomeye muri sinema y'i Burayi.

    Uyu mukobwa w'imyaka 36 ukomoka mu Rwanda ubusanzwe ni umukinnyi w'ikinamico, akaba umunyarwenya, umubyinnyi wa 'Dance contemporaine' n'ibindi.

    Yavukiye i Genève mu Busuwisi ku babyeyi b'abanyarwanda. Yize ibijyanye no gukina filime n'amakinamico muri Ecole Nationale Supérieure des Arts et Technique du Théâtre de Lyon mu 2014, nyuma mu 2015 ajya kuba mu nyubako yagenewe abahanzi ya Watermill International Summer Program iba i New York muri Amerika.

    Uyu mukobwa yagaragaye muri filime iri kubica yiswe '''Saint Omer'', yagiye hanze ku wa 23 Ugushyingo 2022 mu Bufaransa.

    Akomeje guhesha ishema u Rwanda!

    Mu minsi ishize Kayije Kagame yashyizwe ku rutonde rw'abakinnyi 10 ba filime bitwaye neza mu 2022 ku mugabane w'u Burayi, bityo kubera impano zabo bakazahabwa amahirwe muri Porogaramu yiswe 'European Shooting Stars' ikorerwa mu iserukiramuco rya filime ribera mu Mujyi wa Berlin mu Budage.

    Abajya muri iyi porogaramu batoranywa bigizwemo uruhare na European Film Promotion (EFP), isanzwe ihuriyemo ibigo bitandukanye bikora akazi ko kumenyekanisha ubuhanzi bwo muri sinema mu bihugu 37 byo mu Burayi.

    Abatoranyijwe iyo bageze muri 'Berlin International Film Festival' bahabwa umwanya uhagije wo guhura n'abantu b'ingeri zitandukanye muri sinema, bafite icyo babafasha muri uyu mwuga.

    Aba barimo aba-agents b'impano, abatunganya filime bakomeye [producers], abayobozi ba filime n'abandi.

    Uwabonye aya mahirwe aba ahawe rugari ngo yigaragaze, ndetse bimufungurire amarembo amenyekane ku rwego mpuzamahanga no ku isi yose muri rusange.

    Abantu bahiriwe no kunyura muri 'European Shooting Stars', barimo Umwongerezakazi Michaela Coel uheruka kugaragara muri 'Black Panther: Wakanda Forever' yitwa Aneka, Umutaliyani Luca Marinelli, Umunya-Suède Alica Vikander umaze kubaka izina mu buryo bukomeye n'abandi benshi.

    'Berlin International Film Festival' izaberamo iki gikorwa, uyu mwaka izaba muri Gashyantare 2023. Izatangira guhera ku wa 16 kugeza ku wa 26 uko kwezi.

    Kayije Kagame yahawe aya mahirwe kuba mu bakinnyi ba filime 10 bagaragaye kuri uru rutonde, nyuma yo gukina mu yitwa 'Saint Omer' ya Alice Diop imara amasaha abiri n'iminota ibiri.

    Muri iyi filime, Kayije Kagame akina yitwa Rama. Aba ari umwanditsi w’ibitabo utwite witabiriye urubanza rwa Laurence Coly, umugore wo muri Senegal ushinjwa kwica umwana we w’amezi 15 akamusiga ku mucanga kugira ngo atwarwe n’umuraba.

    Aba yagiye muri uru rubanza kugira ngo azabone uko abara inkuru ya nyayo y'ibyabaye.

    Iyi filime ishingiye ku nkuru nyayo y'urubanza rwabereye mu Bufaransa mu 2016 rwa Fabienne Kabou, wahamwe n’icyaha nk'iki. Alice Diop wayoboye akanagira uruhare mu kwandika iyi film, yari yitabiriye uru rubanza rwa Kabou.

    Kayije mu mwaka ushize mu Bufaransa yahawe igihembo gitangwa na Académie des Arts et Techniques du Cinéma, kizwi nka Césars. Iki yagihawe nk'umukinnyi utanga icyizere mu mwaka wa 2023.

    Saint Omer yakinwemo na Kayije Kagame muri Amerika yahajegeje…

    'Saint Omer' iheruka kwerekanwa muri Leta Zunze Ubumwe za America, ku wa 13 Mutarama 2023.

    Iyi filime kuva yakerekanwa yakiriwe neza muri iki gihugu cy'igihangange ku isi by'umwihariko muri sinema, cyane ko uruganda rwayo rutazirwa izina rwa Hollywood ruri mu za mbere zubahwa cyane ku isi.

    Iyi filime iheruka kwegukana igihembo yahawe n'akanama nkemurampaka cyatanzwe muri Palm Springs International Film Festival (PSIFF). Iri serukiramuco riri mu yakomeye muri Amerika ryabaga ku nshuro ya 34.

    Akanama nkemurampaka kavuze ko Alice Diop wanditse akanayobora iyi filime, ari umuntu wabashije kugaragaza ibintu bitandukanye ku mwiraburakazi ku Bufaransa bw'ubu.

    Kagaragaje ko yabashije gukinisha neza Kayije Kagame na Guslagie Malanga bakina ari abakinnyi b'imena.

    Muri Cannes Film Festival ibera mu Bufaransa umwaka ushize iri muri filime z'icyubahiro, ndetse muri Venice International Film Festival uwo mwaka nabwo ihabwa igihembo nyamukuru n'akanama nkemurampaka.

    Amaso ahanzwe 'Oscars'

    Kuva 'Saint Omer' yajya hanze muri Amerika, ibinyamakuru bikomeye muri icyo gihugu byayisamiye hejuru bimwe biha ibiganiro Alice Diop wayikoze.

    Ibinyamakuru byayanditseho harimo nka TheWrap, The New York Times, Variety, Rolling Stone, Deadline Hollywood, Vogue, The New Yorker. Byose icyo bihurizaho ni uko yakinanywe ubuhanga ndetse bimwe bigera kuri Kayije Kagame ukinamo yitwa Rama bikamutindaho bivuga ko afite impano ntagereranywa.

    Iyi filime iri muri filime mpuzamahanga zatanzwe zizatoranywamo izizahatana mu bihembo bya  Academy Awards cyangwa se Oscars, bizatangirwa muri Amerika muri Werurwe.

    Filime zizahatanira ibihembo ku nshuro ya 95 muri Oscars zishobora kugaragaramo n'iyi ya 'Saint Omer' yakinnyemo Kayije Kagame, zizamenyekana ku wa 24 Gashyantare 2023.

    Ikinyamakuru Rolling Stone cyanditse inkuru cyahaye umutwe ugira uti ''Saint Omer' Is an Unforgettable Film That Deserves Oscars Attention'' mu rurimi rw'Ikinyarwanda bishatse kugaragaza ko iyi filime idakwiriye kurenzwa ingohe mu bihembo bya Oscars kubera ubwiza ntagereranywa bwayo.

    Bigaragara ko iyi filime yakunzwe muri Amerika ishobora kugira amahirwe igahatana muri ibi bihembo, bikomeye ku isi muri sinema.

    Kayije Kagame ni umwe mu bakinnyi b’imena b’iyi filime Alice Diop wagize uruhare mu iyandikwa n’iyoborwa ry’iyi filime akomoka muri Senegal ariko aba mu BufaransaGuslagie Malanda ukina muri iyi filime ari umubyeyi wataye umwana we 

    REBA AGACE GATO KA ‘SAINT OMER’ FILIME IGARAGARAMO UMUNYARWANDAKAZI IRI KUBICA MURI AMERIKA

    “>
     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124965/filime-yakinnyemo-ishobora-guhatanira-oscars-uko-kayije-kagame-akomeje-guhesha-ishema-u-rw-124965.html

  • Niwe gihombo gikomeye cyabayeho mu mateka y’u… – #rwanda #RwOT

    Gutsindwa kwa Paris Saint-Germain muri shampiyona y’u Bufaransa, biri gutuma abakinnyi bayo bakina ku ruhande rw’ubusatirizi batukwa. Kuva iyi mikino yatangira iyi kipe imaze gutsindwa imikino 2. 

    Ejo yatsinzwe na Rennes igitego 1-0 ndetse yanatsinzwe na Lens ibitego 3-1, ku itariki 6 z'ukwezi kwa 1 muri uyu mwaka. Ejo bakimara gutsindwa abafana bararakaye cyane banatuka abakinnyi babo, barimo Neymar bavuga ko ntacyo abafasha.

    Umunyamakuru w’umufaransa witwa Daniel Riolo nawe niko abibona. Abona Neymar yarabaye igihombo gikomeye ndetse anavuga ko kuva yava mu gikombe cy’isi asezerewe muri 1/4, nta musaruro agitanga muri Paris Saint-Germain nk'uwo yatangaga bitegura kujya kugikina. 

    Mu magambo y’uyu munyamakuru yagize ati “Mu mikino ya mbere ya shampiyona yafashije Paris Saint-Germain, kubera ko yiteguraga igikombe cy’Isi. Ugendeye ku mafaranga yaguzwe ndetse n'ayo ahembwa, ni igihombo gikomeye isi y’umupira w’amaguru yagize”. 

    Neymar ejo mu mukino byari byanze burundu

    Mbere y’uko uyu mukinnyi yerekeza muri Qatar kujya gukina igikombe cy’Isi yari amaze gutsinda ibitego 15, ndetse yari yaranatanze imipira 12 ivamo ibitego ariko nyuma yaho amaze gutanga umupira umwe gusa uvamo igitego, nta gitego na 1 aratsinda. Iyo urebye ibyo byose watekereza ko Neymar ashobora kuba atsinda iyo abishaka gusa.

    Christophe Galtier ubwo ejo yari ari mu kiganiro n’itangazamakuru, yagize acyo avuga ku bakinnyi be bataka barimo na Neymar. Yagize ati “Abakinnyi banjye bataka nta bushake n’injyana yo gutsinda bafite”.

    Nk'uko ibinyamakuru byo ku mugabane w’i Burayi byagiye bikunda kubyandika, Neymar ashobora kuzahosoka muri Paris Saint-Germain mu mpeshyi y’uyu mwaka bitewe n'uko atumvikana na Kylian Mbappé. Uyu mukinnyi wahoze akinira Fc Barcelona afite amasezerano azamugeza muri 2026, ariko Paris Saint-Germain ishobora kuzamutangira kuri make. 

    Neymar yaje muri Paris Saint-Germain mu mwaka wa 2017 aguzwe ibifurumba by’amafaranga, yaguzwe miliyoni 222 z’amayero. Amaze gukinira Paris Saint-Germain imikino 167, yatsinzemo ibitego 115 ndetse anatanga imipira 73 ivamo ibitego. Neymar yafashije Paris Saint-Germain mu bikombe bikinirwa mu Bufaransa gusa, kuko ntabwo arabafasha kwegukana Champions League bamaze igihe biruka inyuma.

    Neymar arashinjwa kuba igihombo gikomeye mu mateka y’umupira w’amaguru

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124966/niwe-gihombo-gikomeye-cyabayeho-mu-mateka-yumupira-wamaguru-neymar-yahagurukiwe-124966.html

  • Kayonza:Umukobwa ukiri muto yasanzwe mu muhanda yitabye Imana abamwishe bamukuyemo imyenda #rwanda #RwOT

    Uyu murambo wabonywe mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 15 Mutarama 2023, mu Mudugudu wa Cyabitana mu Kagari ka Nkamba.

    Abaturage babonye uyu murambo, babwiye Radiotv10 ko ari uw'umukobwa ukiri muto uri hagati y'imyaka 18 na 20 y'amavuko ariko ko badasanzwe bamuzi muri aka gace.

    Umwe mu bawubonye yagize ati 'Twaje duhuruye dusanga umuntu aryamye mu muhanda yubamye, bamukase mu ijosi no ku zuru.'
    Uyu muturage avuga ko uyu mukobwa bigaragara ko yari inzobe dore ko banasanze irangamuntu ye muri aka gace.

    Mugenzi we yagize ati 'Ni umukobwa w'umwana rwose uko bigaragara yari akiri inkumi, yari yubamye, yambaye ubusa, imyenda ye twayitoraguye mu ngarani.'

    Aba baturage bavuga ko nyakwigendera ashobora kuba yishwe n'abagizi ba nabi kuko bagerageje no gusibanganya ibimenyetso.

    Undi ati 'Imyenda ntayo yari yambaye, bamwishe bamwubika hasi, ntiwabashaga kumenya neza ariko aho bamukoreye isuku umuntu yamubonye ariko n'ubundi ntabwo twamumenye.'
    Aba baturage bavuga ko aha basanze uyu murambo bikekwa ko yahiciwe, hasanzwe hateye ubwoba kuko hadatuwe, bagasaba ko hashyirirwaho uburyo bwihariye bwo kuhacungira umutekano no kuhatunganya hakagaragara.

    Umwe yagize ati 'Kuva na cyera babanje kujya bahahotorera, kuko dutuye haruguru tukajya twumva induru.'
    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ruramira, Bisangwa Emmanuel yavuze ko amakuru y'urupfu rw'uyu mukobwa bayamenye, agasaba abatuye muri aka gace gukaza irondo.

    Yasabye abatuye muri aka gace kandi kwirinda kuhakorera ingendo mu masaha akuze, ati 'Ntibatindeyo cyane ngo wenda baveyo mu gicuku kuko bigaragara ko ari ahantu habi hatari ingo cyangwa umuntu ahuye n'ikibazo adashobora kubona abahamutaraba.'

    Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo ukorerwe isuzuma, ndetse n'inzego zishinzwe iperereza zikaba zahise ziritangira.

    Src:Radiotv10

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/kayonza-umukobwa-ukiri-muto-yasanzwe-mu-muhanda-yitabye-imana-abamwishe

  • Simon wahoze ari umu Depite mu Bwongereza ari mu rukundo n'umunyarwandakazi(Amafoto) #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w'imyaka 56 yari mu Nteko Ishinga Amategeko hagati ya 2010 na 2017 ariko aza kwirukanwa nyuma y'uko hagaragaye ubutumwa bw'urukozasoni yandikiraga umwana w'umukobwa w'imyaka 17, si ibyo gusa kuko byanavugwaga ko banaryamanye, byanatumye atandukana n'umugore we.

    Aganira n'ikinyamakuru Manchester Evening cyavuze ko mu minsi ya vuba azashyingiranwa n'uyu mukobwa kuko ari umugore mwiza kandi w'umuhanga.

    Ati 'Claudine arakuze kandi ni umugore w'umuhanga. Ndashaka gushyingiranwa na we. Nabonye umugore unkwiriye ndetse ndanemeza ko tuzabana iteka ryose.'

    Yakomeje avuga ko uyu mukobwa yamubwiye amateka ye mu rukundo ndetse ko buri umwe azi undi ku buryo buhagije.

    Aba bombi bahuye muri Werurwe 2022 bahurira i Kigali muri Casa Keza, akaba ari Restaurent y'abanya-Espagne, nyuma bakomeje kugenda bahura kugeza bisanze bakundanye.

    Bagize umwanya kandi wo gutemberana mu Kiyaga cya Kivu, akaba yari inshuro ye ya 3 yari asuye Akarere ka Afurika y'Iburasirazuba.

    Claudine we yavuze ko yatunguwe cyane na Simon ubwo yamusabaga kumubera umugore, yahise abyemera kuko ari umugabo byoroshye kubana na we.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/simon-wahoze-ari-umu-depite-mu-bwongereza-ari-mu-rukundo-n-umunyarwandakazi

  • Hamenyekanye abakinnyi batanu Arsenal yifuza kuvanamo umwe igura #rwanda #RwOT

    Kuwa Gatandatu,ikipe ya Arsenal yahombye umukinnyi Mykhailo Mudryk yari imaze iminsi yirukaho,waguzwe na Chelsea ku munota wa nyuma.

    Mikel Arteta nabo bakorana,bari bamaze gutanga asaga miliyoni 70 z'amayero kongeraho izindi 25 bitewe n'uko azitwara kugira ngo basinyishe uyu munya Ukraine.

    Ikipe ya Arsenal iri gushaka umukinnyi uca ku mpande asatira ariyo mpamvu itari buze kudohoka mu rugamba rwo gushaka umusimbura wa Saka na Martinelli muri uku kwezi kwa mbere.

    Mudryk niwe wari nimero ya mbere ikipe ya Arsenal yifuzaga muri uku kwezi ariko miliyoni 98 z'amapawundi Chelsea yatanze n'umushahara w'ibihumbi 200 ku kwezi ntiyabigezaho.

    Amakuru aturuka muri Espagne aravuga ko Arsenal yahise isubira ku isoko ishaka umunya Brazil Raphinha utamerewe neza muri FC Barcelona aho ngo umuyobozi wa siporo Edu yamaze kuvugana n'umuhagarariye ariwe Deco.

    Barcelona yaguze Raphinha muri Leeds kuri miliyoni 57 z'amapawundi ariko biravugwa ko yo imushakamo miliyoni 88 z'amapawundi.

    Ikinyamakuru Sport kiravuga ko uyu mukinnyi umaze gutsinda ibitego 2 mu mikino 18 amaze gukinira FC Barcelona muri La Liga ari mu bagurishwa.

    Rutahizamu wa Crystal Palace, Wilfried Zaha,nawe ngo aratekerezwaho kubera ko mu mpeshyi azaba asoje amasezerano ye bityo nayo yakwifuza kugira amafaranga imubonamo.

    Zaha w'imyaka 30,yifujwe na Arsenal mu myaka ishize ndetse amaze gutsinda ibitego 6 mu mikino 17 ya Premier League uyu mwaka.

    Umubiligi Leandro Trossard arashaka kuva muri Brighton nyuma yo gushwana n'umutoza Roberto De Zerbi akivumbura akava mu myitozo itarangiye byatumye akurwa mu ikipe yatsinze Liverpool ibitego 3-0.

    Trossard w'imyaka 28 arifuzwa na Arsenal ndetse ikinyamakuru 90MIN cyatangaje ko Arsenal yamuvugishije cyane ko ibizi ko na Tottenham imushaka cyane.

    Uyu yatsinze ibitego 7 anatanga imipira 3 yavuyemo ibitego mu mikino 16 amaze gukina muri Premier League.

    Noni Madueke nawe nundi mukinnyi Arsenal yateyeho ijisho nyuma yo kwigaragaza mu ikipe ya PSV Eindhoven yo mu Buholandi.

    Uyu mwongereza w'imyaka 20,yifuzwaga na Chelsea ariko yabonye Mudryk na Joao Felix ishobora kutamugumaho.

    Uwa nyuma uvugwa ni Moussa Diaby wa Bayer Leverkusen ndetse mu mpeshyi ishize yaramushatse kuri miliyoni 60 ntibyayikundira gusa kuri iyi nshuro imuhanganiye na Newcastle.

    Diaby w'imayaka 23 yarigaragaje muri Bayer Leverkusen muri uyu mwaka w'imikino kuko yatsinze ibitego 6 anatanga imipira 3 yavuyemo ibindi mur mikino 15 ya Bundesliga amaze gukina.Yanatsinze ibitego 2 muri Champions League.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/hamenyekanye-abakinnyi-batanu-arsenal-yifuza-kuvanamo-umwe-wayifasha

  • RIB yafunze umuyobozi wa P&A group ushinjwa ubwambuzi bushukana #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Ubugenzacyaha rwataye muri yombi Shema Prince w'imyaka 20 ukurikiranweho icyaha cy'ubushukanyi bugamije kwambura iby'abandi.

    Uyu ngo yakoresheje kompanyi ye yitwa P&A group abeshya abaturage ko abatumiriza imodoka mu mahanga nyamara agamije kubarya amafaranga.

    Umuvugizi wa RIB,Dr. Murangira Thierry yavuze ko bari bamaze kwakira ibirego bitanu by'abamuhaye amafaranga abizeza kubatumiriza imodoka ariko ntibazibone.

    Uyu aje akurikira amakuru y'uko Kompanyi ya Tom Transfers nayo yakoraga ubucuruzi burimo ubujyanye no gukodesha no kugurisha imodoka, gukodesha no kugurisha inzu 'apartments', n'ibindi, yamaze gufunga imiryango.

    Ni nyuma y'uko uwayishinze Munyaneza Thomas akurikiranyweho ubwambuzi mu nkiko aho hari amakuru avuga ko aregwa n'abarenga 200 bamushinja kubambura miliyari 2Frw.

    Tom Transfers yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2019, aho yafashaga abantu bakeneye gukodesha imodoka by'igihe gito ikazibatiza ndetse n'abashaka kuzigura ikazibatumiriza mu mahanga.

    Gusa kuva muri Gicurasi 2022, abantu batandukanye batangiye gushyira mu majwi iki kigo bagishinja kubariganya aho ababaga batumije imodoka bategerezaga bagaheba, ndetse n'abazikodesha rimwe na rimwe bakabeshywa ntibazihabwe kandi bamaze kwishyura.

    Byaje kugera aho bitabaza inzego zirimo Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB ndetse nyuma biza kumenyekana ko Munyaneza watangije Tom Transfers yamaze gutoroka igihugu.

    Uwari umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n'imari muri Tom Transfer, Willy Ernest Uwimana yabwiye New Times ko iki kigo cyafunze imiryango.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rib-yafunze-umuyobozi-wa-p-a-group-ushinjwa-ubwambuzi-bushukana

  • UK-Rwanda: Umugambi wo kohereza impunzi wongeye gukomwa mu nkokora #rwanda #RwOT

    Urukiko rukuru mu mujyi wa London mu Bwongereza rwatanze uruhushya rw'uko hajuririrwa urubanza ku cyemezo cya Leta kitavugwako rumwe cyo kohereza impunzi mu Rwanda.

    Ishyirahamwe ry'abagiraneza rirengera impunzi, Asylum Aid, ni ryo ryasabye ubwo bubasha bwo kujuririra icyemezo cyari cyafashwe n'urukiko cyo kohereza izo mpunzi mu Rwanda.

    Asylum Aid yavuze ko icyemezo cyafashwe n'Urukiko atari cyo, aho rwari rwemeje ko uwo mugambi wa Leta y'Ubwongereza ukurikije amategeko kandi ko u Rwanda ari Igihugu gitekanye, kibereye kwakira abimukira.

    Uku kunaniza umugambi wa Leta gusubiye kuba gusobanuye ko kohereza impunzi mu Rwanda bihita bisubira kwigizwa inyuma.

    Uyu mugambi w'Ubwongereza, ufatwa na Leta nk'intambwe ikomeye mu gukemura ikibazo cy'abimukira, wagomba kuba waratangiye gushyirwa mu bikorwa mu kwezi kwa gatandatu umwaka ushize, aho indege ya mbere yari yitezwe guhagurukana impunzi izitwaye mu Rwanda.

    Leta y'Ubwongereza nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, yashyize imbere cyane kurwanya abimukira badaca mu nzira z'amategeko, mu guca intege abafata inzira y'amazi ya English Channel.

    Leta y'Ubwongereza, yaherukaga gutsinda urubanza yari yashingishije, aho urukiko rwavuze ko umugambi wo kohereza impunzi mu Rwanda ukurikije amategeko. Uwo mugambi ushingiye ku bwumvikane hagati ya Leta y'u Rwanda n'iy'Ubwongereza, aho humvikanywe ko zimwe mu mpunzi zije mu Bwongereza ziciye muri English Channel zajya zihita zoherezwa mu Rwanda ikibazo cyazo kikigirwa yo.

    Leta y'u Rwanda mu kwakira izo mpunzi ihita ihabwa amafaranga yo kuzitunga no kwiga amadosiye yazo. Uwo mugambi wamaganwe cyane mu Bwongereza n'abantu batandukanye barimo abakuru b'amadini, hamwe n'abanyepolitike bagizwe ahanini n'abatavuga rumwe na Leta.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/01/16/uk-rwanda-umugambi-wo-kohereza-impunzi-wongeye-gukomwa-mu-nkokora/

  • M23 yavuye mu bindi bice yari yarafashe muri Rutshuru #rwanda #RwOT

    Umutwe wa M23 kuri iki cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2023, yavuye muri tumwe mu duce yagenzuraga muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

    Okapi yatangaje ko uko kuva muri Rutshuru byatangiriye mu Burasirazuba bw'agace ka Kiwanja nk'uko abaturage baho babibwiye iki gitangazamakuru cy'ishami ry'umuryango w'Abibumbye MONUSCO.

    Amakuru yizewe ni uko icyo cyemezo bagifashe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa imyanzuro y'inama yahuje abakuru b'ibihugu ba Afurika y'Iburasirazuba yabereye i Luanda.

    Tariki ya 15 Mutarama 2023, nk' igihe ntarengwa cyo kuba yavuye mu duce yari yarafashe dutandukanye two muri Rutshuru na Nyiragongo na Masisi mu rwego rwo kugira ngo basubire mu birindiro bahozemo muri Sabyinyo na Chanzu.

    Kugeza ubu uyu mutwe umaze kurekura ibice bya Nyamilima, Buramba na Kisharo.

    Abaturiye Kiwanja kimwe na sosiyeye sivile bavuga ko babonye umurongo w'inyeshyamba za M23 bikoreye amasasu n'ibindi bikoresho.

    M23 iri kuva mu duce yirukanyemo ingabo za Leta mu rwego rwo kubahiriza ibyo yasabwe n'amasezerano ya Luanda no kwerekana ko ishaka amahoro arambye mu burasirazuba bwa Congo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/m23-yavuye-mu-bindi-bice-yari-yarafashe-muri-rutshuru

  • Ruhango: Hizihijwe isabukuru y'imyaka 35 ya FPR-Inkotanyi, basabwa kugira uruhare mu iterambere rya buri muturage #rwanda #RwOT

    Umuyobozi(Chairman) w'Umuryango FPR Inkotanyi mu murenge wa Ruhango akaba na Meya w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yibukije abanyamuryango ko ibyagezweho mu myaka 35 byaturutse ku bufatanye. Yasabye Abanyamuryango kudatezuka, ahubwo bagakomeza kurandata abagifite intege nkeya bigafasha Igihugu kugera ku majyambere yifuzwa mu mpinduramatwara y'umuryango.

    Ibi birori by'Isabukuru y'iyi myaka 35 mu Murenge wa Ruhango, mu kwishimira ibimaze kugerwaho, Meya Habarurema yagize ati' Turishimira ko imyaka 35 ishize kandi umuryango wagiye ukura ku buryo n'ibyo twifuza tuzabasha kubigeraho. Abanyamuryango bacu bagize uruhare mu bikorwa byinshi bimaze kugerwaho ndetse n'umutekano dufite twawuhawe n'umuryango'.

    Yakomeje asaba abanyamuryango n'abandi banyarwanda gufashanya bagashyiramo imbaraga zose zikenewe kugirango ibyo Perezida wa Repuburika Paul Kagame akaba na Chairman w'Umuryango FPR-Inkotanyi yemereye abaturage bizabe bimaze kugera kuri buri wese bitarenze 2024.

    Bamwe mu banyamuryango bashimira umuryango FPR -Inkotanyi ibyo umaze kugeza ku banyarwanda. Bavuga ko nabo bazakomeza kugendera ku ndangagaciro z'umuryango bagamije gukomeza kugira ubumwe no gufasha abagifite intege nkeya.

    Umuyobozi uhagarariye ishuri ry'ubumenyi ngiro rya Ruhango TVET School mu mategeko, Bimenyimana Alphonse avuga ko nk'Abanyamuryango batekereje kuremera umunyamuryango utagira amata, ko kandi ibyo babikomora ku bayobozi bakuru b'Umuryango, ko kandi hari umugani uvuga ko umwera uturutse ibukuru ukwira hose.

    Akomeza yemeza ko mu bihe byashize kujya mu mashuri byagoraga abana ndetse n'ugiye kwiga bikitwa kugira amahirwe, ariko ngo ibyo byabaye amateka kuko FPR Inkotanyi yabihinduye, aho buri mwana wese yemerewe kujya kwiga. Ahamya ko yishimira ko umuryango udatoranya abo gufashwa, ko ahubwo ukorera abanyarwanda bose bagahabwa Girinka n'ibindi hagamijwe kuzamura imibereho itandukanye y'abaturage. Avuga kandi ko bazakomeza kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye.

    Umwe mu bagabiwe inka, yashimiye ubuyobozi bw'Umuryango FPR-Inkotanyi bwatekereje ku banyantege nkeya bo gufashwa bagahabwa inka n'ibiribwa hagamijwe kubavana mu bibazo by'imibereho mibi. Yemeza ko yahinduriwe amateka kuko atigeze anatekereza kuzatunga inka iwe akurikije imibereho y'ubuzima bwe.

    Abanyamuryango ba FPR -Inkotanyi, baravuga ko nubwo hari byinshi bimaze kugerwaho ubwabyo byivugira, ariko na none ngo haracyari urugendo rwa byinshi byo gukora birimo; ibikorwaremezo nk'imihanda, amashanyarazi, amazi no guteza imbere Ubuhinzi bwa kijyambere ndetse n'inganda nto zajya zitunganya ibikomoka ku buhinzi n'Ubworozi. Bahamya ko ibyo bemerewe na Chairman w'Umuryango ari nawe Mukuru w'Igihugu bazabigeraho muri 2024 kuko imvugo ye ariyo ngiro.

    Abana bagaburiwe banahabwa Amata.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/01/16/ruhango-hizihijwe-isabukuru-yimyaka-35-ya-fpr-inkotanyi-basabwa-kugira-uruhare-mu-iterambere-rya-buri-muturage/