Blog

  • Gabiro Guitar na Ricky Password bakoze indiri… – #rwanda #RwOT

    Mu buryo bwo gukomeza kwinjiza abantu mu mwaka mushya wa 2023, Gabiro Guitar yakoze mu nganzo yifashishije umuhanzi Ricky Password bakora indirimbo nziza.

    Muri iyi ndirimbo ibyinitse irimo abana babyinisha umubiri, bumvikanamo batakagiza umukobwa Ricky avuga ko na we ari umuntu akunda ariko ababazwa no kubona uwo akunda ari kumwe n'abandi kandi yifuza kumutetesha.

    Gabiro Guitar yumvikana avuga ko rwose yiteguye gukundwakaza uwo yihebeye, uyu muhanzi akaba ari umwe mu bamaze igihe mu ruganda rw'imyidagaduro bagira umuziki ukundwa na benshi.

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Gabiro agaruka kuri iyi ndirimbo yagize ati: 'Ricky Password twamenyanye kuva kera, twari twarifuje gukorana indirimbo tuza kwiyemeza kujya studio duhuza injyana mu gihe cy’iminota 80 kwa producer Logic Hit It'.

    Gabiro Guitar ashyize hanze indirimbo nshya, nyuma ya Album aheruka gushyira hanze yise ‘Girishyaka’.

    Mu busanzwe zimwe mu ndirimbo Gabiro Guitar wanitabiye irushanwa rya Tusker azwimo zirimo Kakadance, Byakubera, Koma, Igikwe yahuriyemo na Confy n'izindi. 

    Gabirio Guitar na Ricky bahuriye muri ‘Pretend’Mu mashusho y’indirimbo baba bakina umukino w’urukundo n’inkumi zitandukanyeGabiro ari mu bahanzi bagira igikundiro cyo hejuruIndirimbo bahuriyeho ifite amashusho aryoheye ijishoZimwe mu nkumi zigaragara mu ndirimbo ‘Pretend’

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘PRETEND’ YA GABIRO GUITAR FT RICKY

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125017/gabiro-guitar-na-ricky-password-bakoze-indirimbo-bise-pretend-irimo-inkumi-zikimero-video-125017.html

  • Mukansanga Salima ayoboye amatora y’abantu ba… – #rwanda #RwOT

    Mukansanga Salima, umusifuzi mpuzamahanga wo mu kibuga hagati, ni umwe mu ishusho y’u Rwanda kuri ubu by'umwihariko muri Siporo nyuma yo gusifura igikombe cya Afurika ndetse akaza no kugira agahigo kadasanzwe ko kuba umusifuzi  wa mbere w’umugore by’umwihariko muri Afurika wasifuye imikino y’igikombe cy’Isi, aho mu mwaka ushize yasifuye imikino yabereye muri Qatar.

    Mukansanga Salima ibikorwa yagezeho byatumye ubu ari mu banyafurika bari guhatanira ibihembo bya Forty Under 40 Africa Award. Mukansanga Salima ahanganye n’abandi basiporotifu barimo Amine Zarat washinze irerero rya Basketball ryitwa Tibu Basketball Academy riherereye muri Maroc, Mmabatho Langa usanzwe ari umuganga rusange wa rubanda muri Afurika y’Epfo, na Dr Koketjo Tsebe usanzwe ari umwarimu muri kaminuza, ndetse akaba n’umuganga mu bya siporo muri Afurika y’Epfo.

    Mukansanga amaze kuba ikimenyabose kubera imikino amaze gusifura 

    Kuri ubu amatora yo mu cyiciro ya siporo ari kubera kuri nacagha.com, ari naho wanyura ugatora umwe muri aba basiporotifu twavuze haruguru. Kuri ubu ubwo twandikaga iyi nkuru, Mukansanga Salima niwe wari uyoboye aya matora aho afite amajwi 47 ku ijana, agakurikirwa na Mmabatho Langa ufite amajwi 22, Dr Koketjo Tsebe ufite amajwi 19, naho Amine Zariat akaba afite amajwi 10 ku ijana.

    Forty Under 40 Afurica Award ni igihembo baha abanyafurika bari munsi y’imyaka 40 bakora business, bakanibanda mu mikurire ya business n’inganda zikubiye mu kwihangira umurimo, abafite ibyo bagezeho mu gukora cyane kandi bakabikora bakiri bato. 

    Umuntu ujya muri iri rushanwa agomba kuba avuka muri kimwe mu bihugu 55 bigize umugabane wa Afurika, ikindi kandi agomba kuba atarengeje imyaka 40 cyangwa ariyo afite mu gihe cyo gutanga ibihembo. 

    Amina Zariat niwe mugabo uri guhatana muri siporo akaba ari nawe ufite amajwi make 

    Gutora abagomba guhatanira iki gihembo, byatangiye tariki 24 Ukwakira birangira tariki 16 Ukuboza 2022. Amatora y’abatoranyijwe yatangiye tariki 10 Mutarama akazasozwa tariki 28 Gashyantare, mu gihe igihembo nyamukuru kizatangwa tariki 25 Werurwe uyu mwaka.

    Mmabatho Langa uhanganye na Mukansanga Salima

    Dr Koketjo Tsebe nawe ari mu bahanganye na Mukansanga 

    KANDA HANO UTORE MUKANSANGA SALIMA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125015/mukansanga-salima-ayoboye-amatora-yabantu-bakoze-ibikorwa-byindashyikirwa-muri-afurika-125015.html

  • Hamuritswe imyambaro hizihizwa umwaka ushize… – #rwanda #RwOT

    Umwaka ushize atangiye gukorera kuri Mundi Center awusobanura nk'amahirwe adasanzwe yagize mu buzima bwe, kuko ababyeyi be bamushyigikira mu byo akunda- Kandi afite icyizere cy'uko abamugana bazakomeza kwiyongera.

    Babo w’imyaka 21 y’amavuko yavukiye mu Rwanda ariko akurira mu Budage, bituma agira ubwenegihugu bw’iki gihugu. Ni umwe mu bakiri bato bashoye imari mu kumurika imideli, ashinga iduka ry’imyambaro abifashijwemo n'umuryango we.

    Avuga ko iri duka rya ‘Sahorn’ ari impano yahawe n’umubyeyi we. Aho bacuruza imyambaro y’abagabo, abagore n’abana, kandi ibicuruzwa byose bacuruza biva mu Budage.

    Mu muhango wabaye mu mpera za weekend, Babo yavuze ko gushinga iri duka yatekereje ku bushobozi bwa buri wese. Ati “Buri wese yaza akagura.”

    Mu gihe cy’umwaka umwe ushize bafunguye iri duka avuga ati “Dushima Imana aho twageze… kandi biracyagenda neza. Turashima aho turi. Iyo haje ibintu bishyashya baragaruka…”

    Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo zirimo nka 'Ich Liebe Dich' yakoranye na Urban Boys, avuga ko bitaye cyane ku kugurisha imyambaro n’inkweto ziri ku rwego rwiza, ku buryo buri wese yishimira ireme ry’ibyo bacuruza.

    Avuga kandi ko batanga amahitamo ku bakiriya, ku buryo ushobora kugurira umukunzi wawe ikintu runaka atagishima akazajyayo kwifatira ikindi ashaka.

    Umubyeyi wa Babo, Sandrine, yakoze ibijyanye no kumurika imideli igihe kinini byanatumye yemeranya n’umwana gukora ibintu n’ubundi basanzwe bakunda.

    Yavuze ko gushora imari mu Rwanda, byaturutse ku mugabo we wabonye uburyo akunda ibijyanye no kumurika imideli yiyemeza kumushyigikira kugira ngo anakorere mu Rwanda. Yavuze ko byinshi biri muri iri duka byose biva mu Burayi.

    Sandrine avuga ko mu gihe cy’umwaka ushize bashinze ‘Sahorn’ yagutse. Akavuga ko yinjiye mu bijyanye n’imideli cyera, nyuma yo kubwira umugabo we kumushyigikira.

    Ati “Naricaye mpa igitekerezo umugabo wanjye ndamubwira nti njyewe ndifuza ko nakwikorera, kandi nkora noneho n’ibintu biturutse iwacu mu Rwanda kugira ngo abantu b’iburayi babimenye.”

    Uyu mugore yakoreye mu Budage, mu Mujyi wa Brussels mu Bubiligi mu 2018, U Buyapani, mu Buholandi no mu bindi bihugu yagiye amurikamo imyambaro cyane cyane ifite akarango k’ibyakorewe mu Rwanda.

    Avuga ko i Burayi yamenyekanye cyane, atangira no gutekereza uko yakorera mu Rwanda. Ni igitekerezo avuga ko yahawe na Babo, amusaba ko ibikorerwa mu Burayi nabyo yabigeza mu Rwanda-Hari mu gihe cya Covid-19, banzura gutangiza Sahorn muri Mutarama 2022. Ati “Ndabona nabyo biri kugenda neza.”

    Ajya inama, akavuga ko buri wese ufite aho ashaka kugera adakwiye gucika intege, ahubwo akwiye gukomeza agahatana kugeza ageze ku ntsinzi.

    Ariko avuga ko bagitangira abantu batahise biyumvamo Sahorn, ariko uko bucya n’uko bwije ‘baratugannye cyane’. Ikindi ngo ni uko bakira ibitekerezo bitandukanye by’abakiriya bubakirayo mu kurangura ibyo bacuruza.

    Sandrine avuga ko amaze iminsi yakira ibitekerezo by’abantu banamusaba gukorera mu bihugu birimo u Burundi. Anavuga ko kuba Babo ari umuhanzi, byongera abakiriya b’iri duka.

    Umuraperi M Izzle ni umwe mu bakorana na Babo igihe kinini. Avuga ko byinshi biri muri iyi nzu y’imideli byihariye ‘ku buryo utapfa kubisanga ahandi’.

    Ibirori byo kwizihiza umwaka ushize Babo afunguye iyi nzu y'imideli byitabiriwe n'abantu bazwi mu ruganda rw'imyidagaduro barimo nka Mupende Ramadhan uzwi nka Bad Rama washinze The Mane, yari kumwe n'umuvandimwe we Safi ari nawe ushinzwe ibikorwa bya The Mane.

    Hari kandi Muyoboke Alex wabaye umujyanama w'abahanzi banyuranye mu Rwanda, muri iki gihe ari gukorana na Chriss Hat.

    Ibi birori kandi byitabiriwe na Mike Karangwa n'umufasha we n'abandi. Byanahuriranye no kumurika imyambaro mishya igaragara muri Sahorn Ltd, ihanzwe na Lito Ris Design ndetse n'iya Karssh Design.

    Lito Ris Design ni inzu y'imideli yashinzwe n'Umunyamakuru wa ISIBO TV, Murenzi Emmanuel, umaze kumenyekana mu itangazamakuru nka Emmalito

    Yabwiye InyaRwanda ko yamuritse imbumbe (Collection) y'imyambaro ibiri; imwe yitwa 'Umubavu' indi yitwa 'Umutoni'. Avuga ko zitandukanye mu mabara n'uko ikozwemo. Iyi myambaro icuruzwa na Lito Ris Design iba yashushanyijwe cyangwa se yahanzwe na Emmalito. 

    Sandrine, umubyeyi wa Babo yashimye abagize uruhare mu iterambere rya Sahorn mu gihe cy’umwaka umwe ushize batangiye gukora 





    Bahawe impano zihariye mu rwego rwo kubashimira gushyigikira ‘Sahorn’ 

    Umuraperi M Izzle usanzwe ukora muri Sahorn yashimiwe umusanzu we mu guteza imbere iyi nzu y’imideli 

    Ibi birori byo kwizihiza umwaka ushize Babo afunguye iduka ry’imideli byahuje abantu b’ingeri zinyuranye 

    Mike Karangwa n’umufasha we Isimbi Mimi Roselyne bitabiriye ibi birori bya Babo 

    Se wa Babo yashimye buri wese ushyigikira urugendo rw’iterambere rw’umukobwa we 

    Umunyabugeni yahaye impano y’ifoto Babo 

    Ababyeyi ba Babo bagaragaje ishimwe bafite kuri buri wese ushyigikira umwana wabo 

    Umuyobozi wa Uno Fashion, Daniel Kwizera [Uri iburyo] ufite abanyamideli bamuritse imyambaro muri iki gikorwa 

    Abasore b’ibituza bifashishijwe mu kugaragaza imyambaro yahanzwe n’inzu eshatu z’imideli 

    Imyambaro yahangiwe muri ‘Sahorn’ ya Babo ifite umwihariko mu mabara n’uburyo ikozemo    

    Buri wese yatekerejweho ubwo iyi myambaro bayihangaga





    Umuhanga mu kuvuza Saxophone, Sax Water yifashishije iki gicurangisho cy’umuziki yaririmbye nyinshi mu ndirimbo zizwi anyura benshi 


    Bad Rama washinze The Mane ntiyacitswe n’ibi birori nyuma yo gukora ku mushinga wa The DonPodcast anyuzaho ibiganiro




    Abanyamideli bamuritse imyambaro yo muri Karssh Design n’ibindi bijyana nayo





    Amakote meza yahanzwe n’inzu y’imideli ya Lito Ris Design yamuritse





    Sax Water azwi cyane mu ndirimbo zirimo nka ‘Umutima uramwenya’, ‘I’m fine’ n’izindi



    Umushyushyarugamba akaba n’umunyamakuru wa KT Radio, Kasirye Martin uzwi nka Mc Tino ni we wayoboye ibirori


    Umuraperi M Izzle ni umwe mu bakora muri iyi nzu ya Babo anafasha mu bijyanye n’umuziki  


    Bada Rama [Ubanza ibumoso], Muyoboke Alex wabaye umujyanama w’abahanzi [Uri hagati] na Nizzo Kaboss [Uri ibumoso bwe]




    Abanyamideli babanje kwitabwaho mu bijyanye n’ubwiza mbere y’uko bamurika imyambaro  


    Babo yashyigikiwe na Bad Rama ndetse na Murumuna we Safi, ushinzwe ibikorwa bya The Mane


    Abakobwa babarizwa muri Uno Fashion bakoze ‘Protocol’ muri ibi birori



    Murenzi Emmanuel uzwi nka Emmalito washinze Lito Ris Design [Uri iburyo] yifashishije abanyamideli bagaragaje imyambaro yahanze 

    Nsengiyumva Alphonse washinze SupraFamily itegura amarushanwa ya Miss Supranational, ibihembo bya Rwanda Influencers Awards n’ibindi

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘BODIDI’ YA BABO

    “>

    Kanda hano na hano urebe amafoto menshi

    AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125008/hamuritswe-imyambaro-hizihizwa-umwaka-ushize-umuhanzikazi-babo-ashinze-inzu-yimideli-amafo-125008.html

  • Cricket: U Rwanda rwakoreye amateka mu mikino… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kabiri tariki 17 Mutarama, nibwo ikipe y’igihugu y’abangavu batarengeje imyaka 19 mu mukino wa Cricket yakinnye umukino wayo wa kabiri, mu mikino y’igikombe cy’Isi kiri kubera muri Afurika Y’Epfo. 

    Uyu mukino watangiye ku isaha ya saa 10:00 za Kigali, aho u Rwanda rwagiye kujya mu kibuga rubizi neza ko rugomba gutsinda uyu mukino kugira ngo rugume mu irushanwa, kandi ruhatanira imyanya y’imbere.

    U Rwanda nirwo rwatangiye rukubita udupira (Batting) rushyiramo amanota 119, bivuze ko Zimbabwe mu gice cya kabiri yagombaga ku Batting ishaka amanota 120. Mu gice cya kabiri, Zimbabwe yagombaga kuza ishaka kurenza ku manota u Rwanda rwari rumaze gukora, gusa ntabwo byabakundiye kuko bakoze amanota 80 gusa muri Overs 18.2 mu gihe u Rwanda rwakinnye Overs 20.

    Gisele Ishimwe Kapiteni w’ikipe y’igihugu niwe wakoze amanota menshi muri uyu mukino agera kuri 34, mu gihe Natasha Mtombe yakoze amanota 20 ku ruhande rwa Zimbabwe.

    U Rwanda rusigaje umukino ruzakina n’u Bwongereza tariki 19 Mutarama, mu gihe Zimbabwe izakina na Pakistan. Bitewe n’urwego rwo hasi Zimbabwe iri gutsindiraho kuko ubu ifite -5.325 bituma n'iyo yatsinda, u Rwanda byagorana ko ica ku Rwanda ariyo mpamvu u Rwanda rwamaze kuzamuka mu makipe atandatu ya mbere.

    Amakipe 16 ari muri iyi mikino agabanyije mu matsinda 4 aho buri tsinda rizazamukamo amakipe 3 akaba 12, ubundi agakora amatsinda abiri aho buri tsinda rizaba ririmo amakipe 6. 


    u Rwanda rwatsinze umukino warwo wa mbere mu mateka y’igikombe cy’isi mu mikino ya cricket

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125004/cricket-u-rwanda-rwakoreye-amateka-mu-mikino-yigikombe-cyisi-125004.html

  • Kamonyi: Ubu bwenge turata bwose bukomoka ku burere no kwitabwaho twahawe n'Ababyeyi-Visi Meya Uwiringira #rwanda #RwOT

    Mu nteko y'Abaturage yo kuri uyu wa 17 Mutarama 2023 mu Mudugudu wa Bukimba, Akagari ka Gihara, Umurenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Uwiringira Marie Josee, yakebuye ababyeyi batita ku mikurire y'abana babo. Yatunze agatoki benshi mu barimo n'abitwa ko bajijutse nyamara ugasanga abana babo bangirika, bakagwingira bitewe no kutitabwaho, haba mu byo babagaburira n'ibindi byangiza ubuzima bwabo bakiri impinja bitewe no kutitabwaho.

    Visi Meya Uwiringira, yibukije ababyeyi baba abagabo n'abagore ko kubyara ari kimwe ariko no kwita ku mwana, kumenya ibyo arya, gukirikirana imikurire ye ari ikindi kindi kandi gifite uruhare rukomeye ku mibereho ye y'ahazaza n'ubwenge azagira.

    Ababyeyi baje n'abana babo. Bamwe bati' Menyereza umwana inzira akwiriye kunyura, azarinda asaza atarayivamo'.

    Yatanze urugero rw'umubyeyi w'umugore(atavuze amazina) bahuye, w'umusirimu kandi ujijutse, wari ufite umwana w'umwaka n'amezi 8 apima ibiro bisaga 12, aho ngo amurebesheje ijisho yabonaga umutwe w'umwana ari munini kandi hasi agenda anyunyuka( ananuka), bigaragara ko ari kugwa mu mirire mibi.

    Abajije Uyu mubyeyi igihe aherukira ku mujyanama w'ubuzima cyangwa kwa muganga gupimisha umwana, yamusubije ko aheruka kwa muganga amukingiza urukingo rw'umwaka n'igice, ko kandi abona umwana we nta kibazo ngo kuko abona yigirira Apeti( umuhate mu kurya), 'akiyibagiza ko iyo nayo ishobora kuba imwe mu mpamvu iganisha umwana mu mirire mibi'.

    Visi Meya Uwiringira Marie Josee rwagati mu baturage.

    Visi Meya Uwiringira, yibukije ababyeyi ko kugwa mu mirire mibi k'umwana bidaterwa gusa n'uko ibyo kurya ntabyo cyangwa se byabaye bike, ko ahubwo no kurya cyane rimwe na rimwe bitajyanye n'ibyo umubiri ukeneye bishobora kugwisha umwa mu mirire mibi. Yasabye ababyeyi kwita ku bana cyane mu myaka ibiri ya mbere kuva bavutse, haba mu byo bagaburirwa n'ibindi.

    Yakebuye kandi Ababyeyi, abibutsa ko bakwiye kwita ku kwegera Abajyanama b'Ubuzima n'ibigo by'ubuvuzi kugira ngo bapimishe abana barebe imikurire yabo niba ijyanye n'uko bikwiye kuba biri. Yabibukije ko ubwenge bose barata babukomora ku burere no kwitabwaho n'Ababyeyi, ko nabo bakwiye kubigenzereza batyo abo bibaruka ndetse bo bakarushaho.

    Ati' Ubu bwenge turata, bwose bukomoka ku burere cyangwa ku kwitabwaho twahawe n'Ababyeyi bacu kuva ugisamwa kugera ugize imyaka 2. Munsi y'imyaka ibiri niho umwana agwingirira'. Yakomeje abasaba kutirara mu byo basabwa kuko Leta yo ibyayo iba yabiteganije, ko kandi aribo ba mbere barebwa n'uburere bw'abana.

    Muri iyi nama y'inteko y'Abaturage, ababyeyi bakanguriwe kugana amarerero abegereye, bakajyana yo abana babo bari munsi y'imyaka 5, by'umwihariko ku bafite abahuye n'ibibazo by'imirire mibi n'igwingira kuko bibafasha gukangura ubwonko bwabo no kubitaho kugira ngo bakure uko bikwiye. Bibukijwe kandi ko kuvukira mu rugo rufite ibyo kurya bihagije atari igisobanuro cyo kurya ibikwiye ku mwana, ko hakwiye kubaho kumwitaho no kumenya ibijyanye n'ibyo akeneye muri we. Banibukijwe kandi ko ijisho ryonyine ridapima umwana, ko ari byiza kwegera Abajyanama b'Ubuzima.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/01/17/kamonyi-ubu-bwenge-turata-bwose-bukomoka-ku-burere-no-kwitabwaho-twahawe-nababyeyi-visi-meya-uwiringira/

  • Uburwayi bwo mu mutwe burasya butanzitse mu rubyiruko rw’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Ibi Minisitiri Bizimana yabiragutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Mutarama,2023 mu nama nyungurana bitekerezo yahuje Minsitireri ayoboye n’abahagarariye amadini ndetse n’imiryango ishingiye ku myemerere , igamije gufasha umuryango nyarwanda gukira ibikomere, guteza imbere ubumwe n’ubudaheranwa n’imibanire myiza mu Banyarwanda.

    Agaruka ku buryo imibare y’ihungabana ikomeje kwiyongera mu banyarwanda mu byiciro bitandukanye cyane cyane mu rubyiruko , Minisitiri Bizimana yavuze ko umucyo nyarwanda wasenyutse ati’‘Nta munyarwanda wagombye kwica , Valeurs zarabangamiwe cyane,Umuco nyarwanda warasenywe”

    Yasabye abitabiriye inama ko mu nyigisho n’ingero batanga mu nsengero zabo bajya bagerageza kuzihuza n’amateka yaranze u Rwanda kugira ngo abayoboke bayo babashe gusobanukirwa neza .

    Umuyobozi w’Itorero ry’abadivantiste mu Rwanda akaba n’umuvugizi, Dr Byiringiro Hesron wari mu bitabiriye iyi nama , yavuze ko abanyamadini basabwa gushyira amanga bakabwira abayoboke babo amateka uko ari gusa yemeza ko nabo bibasaba kubanza gusobanukirwa neza ibyo bagiye kwigisha.

    Minisitiri Bizimana yifashishije ubushakashatsi butandukanye yavuze ko mu mwaka wa 2022, abanyarwanda bagaragaweho uburwayi bwo mu mutwe bushingira akenshi mu gukoresha ibiyobyabwenge n’inzoga byinshi kandi kenshi ari abantu 96, 357 mu gihe mu 2021 bari 74,364 bivuze ko biyongereyeho 21,993 bahwanye na 29,6%.

    Avuga ko muri abo barwayi bakiriwe bose 70% ari urubyiruko bafite ibibazo byo mu mutwe bishingiye ku biyobyabwenge n’inzoga kenshi, aho usanga bakeneye ubuvuzi atari ukubaherekeza gusa.

    Akomeza avuga ko muri aba 42 % bari hagati y’imyaka 20 na 39, hejuru y’imyaka 40 ni 38% mu gihe abari munsi ya 19 ari 20

    Minisitiri Bizimana yavuze ko amashami yibitaro bya CARAES mu mwaka wa 2022 buri munsi bakiraga abantu 264 ,ugereranyije na 2021 hiyongereho 60%.

    Imibare y’ubu bushakashatsi igaragaza ko abatuye Umujyi wa Kigali aribo bafite ibibazo byo mu mutwe kurusha abandi kuko bihariye 40.5%, abagabo bakaba ari bo benshi ugereranyije n’abagore.

    Mu bushakashatsi RBC yakoze mu mwaka wa 2018 bwagaragaje ko hose ikibazo cy’indwara y’agahinda gakabije bwari hejuru aho byatezaga indwara yo kwiyahura no kwiyanga aho 11,9% biyanze bashaka kwiyahura. Muri aba abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1194 ni bo benshi cyane kuko ari 33%, muri bo abafite agahinda gahoraho ni 3%.

    Imibare y’ubushakashatsi bw’Umuryango Unity Club Intwararumuri yo mu 2021, igaragaza ko mu rubyiruko mu bafite hagati y’imyaka 14 na 18, abafite ibibazo by’ihungabana rishingiye ku mateka ari 10% bigaragaza ko ihungabana rigenga rijya mu bisekuru uko bigenda bisimburana.

    Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko aho ihungabana rigaragrana cyane ari mu bana batazi inkomoko benshi biciwe ababyeyi ari impinja aho ihungabana riri kuri 99%, mu barokotse Jenoside ni 87%, mu gihe abavutse ku babyeyi basambanyijwe ku gahato abafite ihungaba ari 69%.

    Avutse ku babyeyi badahuje ubwoko nabo hari uburyo Sosiyete utabakira aho abafite ihungabana ari 43% , abavutse ku babyeyi bakoze Jenoside riri kuri 35%.

    Imibare ivuga ko mu rubyiruko rwose muri rusange 14% mu bavutse nyuma ya Jenoside bafite ikibazo cy’ihungabana ibi bikaba umukoro ku banyamadini n’abayoboye imiryango ishingiye ku myemerere ku komora ahazaza h’igihugu begera uru rubyiruko kandi barwigisha amateka atagoretse.

    Iyi nama yitabiriwe n’abahagarariye amadini atandukanye

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Uburwayi-bwo-mu-mutwe-burasya-butanzitse-mu-rubyiruko-rw-u-Rwanda

  • Umukozi w'Imana( Pasitoro) muri Uganda yatawe muri yombi azira gufata umugore ku ngufu #rwanda #RwOT

    Umuvugabutumwa wo muri Uganda yafunzwe akekwaho kwambura no gufata ku ngufu umugore wo muri Latvia/ Lettonie aho yari acumbitse mu murwa mukuru Kampala. Abapolisi batatu nabo barafunze kubera iki kirego.  

    Polisi ya Uganda, yatangaje ko aba bose bambuye uyu mugore amafaranga ye bagafatira na pasisiporo ye. Abaregwa ntacyo baravuga ku byaha bashinjwa.

    Uwo mupasitoro wo mu itorero ry'abapantekoti yari yatumiye uyu mugore w'imyaka 36 gusura Uganda, uyu yari amaze ukwezi kumwe ahageze, nk'uko itangazo rya polisi ribivuga. Abapolisi batatu bafunze ni abo uwo mugore yaregeye iki cyaha kuri station ya polisi ya Jinja, hanze ya Kampala, bo bashinjwa imyitwarire mibi.

    Uwo mugore nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, ashinja abaregwa kumufungira mu kazu gato bakamuhatira gusinya inyandiko yemera ko yasubijwe amafaranga ye yose no kureka ikirego cyo gufatwa ku ngufu arega uwo muvugabutumwa.

    Ikinyamakuru Monitor cyo muri Uganda gisubiramo uyu mugore wakibwiye ko uyu pastoro yamubwiye ati: 'Ndashaka ko umbyarira umwana…' mbere yo kumufata ku ngufu tariki 11 Ukuboza 2022.

    Iki kinyamakuru, kivuga kandi ko abapolisi uyu mugore yaregeye bamwatse amafaranga, cyangwa bakamusaba ko baryamana nawe kugira ngo bakurikirane ikirego cye.

    Ibiro bya Polisi bishinzwe gukurikirana ibyaha ubu nibyo byafashe iki kirego mu nshingano kandi byasabye uw'ariwe wese ufite ibindi birego nk'ibi kuri uyu muvugabutumwa kubizana.

    Monitor, ivuga ko uyu mugore yari afite ubwoba bwo kuguma muri Uganda, kandi byari biteganyijwe ko ava muri iki gihugu kuwa mbere w'iki cyumweru.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/01/17/umukozi-wimana-pasitoro-muri-uganda-yatawe-muri-yombi-azira-gufata-umugore-ku-ngufu/

  • Umukozi w'Imana( Pasitoro) muri Uganda yatawe muri yombi azira gufata ku ngufu umugore #rwanda #RwOT

    Umuvugabutumwa wo muri Uganda yafunzwe akekwaho kwambura no gufata ku ngufu umugore wo muri Latvia/ Lettonie aho yari acumbitse mu murwa mukuru Kampala. Abapolisi batatu nabo barafunze kubera iki kirego.  

    Polisi ya Uganda, yatangaje ko aba bose bambuye uyu mugore amafaranga ye bagafatira na pasisiporo ye. Abaregwa ntacyo baravuga ku byaha bashinjwa.

    Uwo mupasitoro wo mu itorero ry'abapantekoti yari yatumiye uyu mugore w'imyaka 36 gusura Uganda, uyu yari amaze ukwezi kumwe ahageze, nk'uko itangazo rya polisi ribivuga. Abapolisi batatu bafunze ni abo uwo mugore yaregeye iki cyaha kuri station ya polisi ya Jinja, hanze ya Kampala, bo bashinjwa imyitwarire mibi.

    Uwo mugore nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, ashinja abaregwa kumufungira mu kazu gato bakamuhatira gusinya inyandiko yemera ko yasubijwe amafaranga ye yose no kureka ikirego cyo gufatwa ku ngufu arega uwo muvugabutumwa.

    Ikinyamakuru Monitor cyo muri Uganda gisubiramo uyu mugore wakibwiye ko uyu pastoro yamubwiye ati: 'Ndashaka ko umbyarira umwana…' mbere yo kumufata ku ngufu tariki 11 Ukuboza 2022.

    Iki kinyamakuru, kivuga kandi ko abapolisi uyu mugore yaregeye bamwatse amafaranga, cyangwa bakamusaba ko baryamana nawe kugira ngo bakurikirane ikirego cye.

    Ibiro bya Polisi bishinzwe gukurikirana ibyaha ubu nibyo byafashe iki kirego mu nshingano kandi byasabye uw'ariwe wese ufite ibindi birego nk'ibi kuri uyu muvugabutumwa kubizana.

    Monitor, ivuga ko uyu mugore yari afite ubwoba bwo kuguma muri Uganda, kandi byari biteganyijwe ko ava muri iki gihugu kuwa mbere w'iki cyumweru.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/01/17/umukozi-wimana-pasitoro-muri-uganda-yatawe-muri-yombi-azira-gufata-ku-ngufu-umugore/

  • Harimo nahishyurwa Miliyoni 17 Frw! Ahabera… – #rwanda #RwOT

    Ijwi ry'abanyamuziki mu myaka 10 ryumvikanaga rivuga ko kimwe mu bituma umuziki w'u Rwanda udatera imbere, harimo n'inyubako zitoroshya kwidagadura.

    Bashingiraga ku bitaramo bimwe na bimwe byagiye bifungwa kubera urusaku byatezaga muri rubanda, bityo Polisi igashyiraho ingufuri abantu bagataha.

    N'ubwo bimeze gutya ariko hari ibyo Umujyi wa Kigali ugenderaho, wemerera gukorera igitaramo mu nyubako z'imyidagaduro zabugenewe cyangwa ahandi.

    Tariki 22 Ukuboza 2022, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru yahuriyemo n'izindi nzego za Leta, cyagarukaga ku gutanga ubutumwa ku batuye uyu mujyi n’abawugenda mu bihe by’iminsi mikuru yaherekeje 2022.

    Asubiza ikibazo cy'umunyamakuru wa InyaRwanda, Pudence Rubingisa yavuze ko hari ibigenderwaho mu gutanga uruhushya kuri aba bantu bategura ibitaramo, bihuriza hamwe abantu benshi.

    Rubingisa yavuze ko uruhushya rusabwa kandi rugatangwa mu gihe cy'icyumweru kimwe, kandi hari itsinda ryashyizweho risuzuma niba uwaka uruhushya yujuje ibisabwa.

    Iri tsinda rigizwe n'abakozi b'Umujyi wa Kigali; Polisi, abakozi bo mu Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB) cyane cyane abo muri Ikigo gishinzwe kumenyekanisha Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (Rwanda Convention Bureau-RCB), ndetse rimwe na rimwe iri tsinda rishyirwamo n'abashinzwe ubuvuzi.

    Umuhanzikazi Spice Diana wo muri Uganda, mu mpera za Weekend yahuye n'isaganya ubwo Polisi yamufungiraga igitaramo saa sita z'ijoro, ni mu gihe we yari yabwiye abafana be n'abakunzi b'umuziki ko igitaramo kirangira saa saba z'ijoro.

    Icyorezo cya Covid-19 cyajegeje ubuzima bwa muntu nguni zose. Cyashyize akadomo ku bikorwa byinshi by'abahanzi, ibitaramo birahagarikwa mu rwego rwo kurengera ubuzima bw'abantu.

    Abanyarwanda baherukaga gutaramirwa n'abahanzi mu ntangiriro za 2020. Bongeye gusoma ku mutobe bidagadura, baririmbirwa n'abahanzi muri Mutarama 2022.

    Muri Werurwe 2022, Umuyobozi ukuriye ishami rishinzwe ubukerarugendo muri RDB, Kageruka Ariella yabwiye Televiziyo y'u Rwanda ko urwego rw’imyidagaduro rwagizweho ingaruka na Covid-19 kimwe n’izindi nzego, 'bityo ko rukeneye kuzahurwa no kongera kwiyubaka binyuze mu kwinjiza amafaranga ava mu bikorwa by’imyidagaduro bitandukanye, gusa nanone bigakorwa hatabangamiwe ubuzima rusange bw’abaturage'.

    Ibitaramo byinshi byabaye mu 2022 byabereye muri BK Arena, ibindi Camp Kigali, Canal Olympia ku i Rebero, M Hotel na Kigali Convention Center. Gukorera igitaramo aha hantu tuvuze haruguru, bisaba umugabo bigasiba undi.

    Hari aho usaba gukorera igitaramo, ugasanga serivisi nyinshi ukenera barazifitiye. Ugategekwa gukoresha Application yabo yo kuguriraho amatike, uhabwa abashinzwe umutekano w'ahabera igitaramo (Bouncers), abashinzwe kwakira abantu (Protocol), aho abahanzi bitegurira (Back Stage) n'ibindi.


    1. Camp Kigali

    Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, ni hamwe mu hantu hazwi cyane ahanini biturutse ku mahema arenga ane yashyizwemo, afasha buri wese guhitamo aho akorera igitaramo bitewe n'uko yifite-Iherereye mu rubavu rwa Kigali Serena Hotel.

    Niho hakiriye igitaramo 'Yavuze Yego' cya Papi Clever n'umugore we Dorcas, bamurikiyemo album y'indirimbo zihimbaza Imana 300. Mbere yaho hari habereyemo igitaramo 'Nahawe Ijambo' cya Vestine na Dorcas.

    Ntawakwirengagiza kandi ko ihema rinini cya Camp Kigali ari ryo ryakiriye igitaramo gikomeye cya Chorale de Kigali, ifatwa nka nimero ya mbere muri Kiliziya Gatolika.

    Ni naho habereye umuhango wo gusezera bwa nyuma ku muririmbyi Yvan Buravan, witabiriwe n'ibihumbi by'abantu.


    Nari nibagiwe ko ari naho habereye ibirori bya Bianca Fashion Hub byaririmbyemo Eddy Kenzo, eeeh hanabereye Seka Live yarimo Anne Kansiime, ni byinshi ntiwarondora!

    Ikindi ni uko uruganda rwa SKOL rwifashishije imbuga ngari ya Camp Kigali, berekana imikino y'igikombe cy'Isi giheruka kubera muri Qatar.

    InyaRwanda yabonye amakuru avuga ko kugira ngo ukorere igitaramo Camp Kigali, ku munsi umwe wishyura Miliyoni 3.5 Frw. Ariko hari igihe bagutera inkunga aya mafaranga akajya munsi.


    2. Intare Conference Arena

    Iherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo-Ni imwe mu nyubako zagutse yihariye mu kwakira inama n'ibirori, yaba ibyateguwe n'Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga.

    Igizwe n'ibikoresho byagutse, n'ibyumba byinshi bitatse mu buryo bunyuranye. Ifite icyumba kinini gishobora kwakira abantu 2500 bicaye neza, ishobora no kwakira ibirori nk'ibitaramo by'abahanzi by'abantu nibura 3000 bose batekanye.

    Iyi nyubako ikunze kuberamo Inama za Biro Politike z'Umuryango FPR Inkotanyi.

    Mu bijyanye n'ibitaramo yakunze kwakira cyane amarushanwa ya nyuma y'irushanwa rya Miss Rwanda-Uyu mushinga ubu urabitse mu kabati kuko ryahagaritswe.

    Niho habereye igitaramo cya Adrien Misigaro yise 'Each One Reach One'- Umunya-Senegal w'Umunyamuziki Youssou N’Dour aherutse kuhakorera igitaramo asanganirwa ku rubyiniro n'itsinda rya Sauti Sol, imbere ya Perezida Paul Kagame n'abandi.

    Si ubwa mbere kuko imyaka ibiri ishize nabwo Sauti Sol yari yahataramiye. Bwa mbere rurangiranwa mu muziki wa Afurika Burna Boy ataramira i Kigali, yaririmbiye mu Intare Conference Arena (mu 2019)- Icyo gihe yari kumwe na Ya Levis.

    Iyi nyubako irakubita ikuzura-Iyo uwateguye ashyizeho uburyo bworohereza abantu kuhagera- Nk'imodoka zivana abantu kuri Stade zikabagezayo.

    Ntiwibagirwe ko igitaramo gisoza ihuriro nyafrika ry’urubyiruko, Youth Connekt Africa, cyaririmbyemo Patoranking cyabereye muri iyi nyubako.

    InyaRwanda yabonye amakuru avuga ko ku munsi umwe ushaka kuhakorera igitaramo, wishyura nibura Miliyoni 4 Frw. Ariko kenshi bakunze gutera inkunga abahanzi, bakahakorera ku mafaranga macye cyane ugereranyije n'ayo bakabaye batanga.


    3. Canal Olympia

    Canal Olympia iri mu mushinga wa 'Kigali Cultural Village' aho yatashywe tariki 03 Ukuboza 2020, mu muhango witabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye, abahanzi barimo Ruti Joel, Peace Jolis, abakinnyi ba filime barimo Isabelle Kabano wakinnye muri filime 'Petit Pays, abanyarwenya barimo Ntaringwa Diogene [Atome] n'abandi batandukanye bafite aho bahuriye n'inganda Ndangamuco.

    Ni umushinga mugari wuzuye utwaye agera kuri miliyoni 40$, wubatswe ku bufatanye na Leta y'u Rwanda ibinyujije mu Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere, RDB, na kompanyi yitwa Vivendi Africa.


    Igizwe n'ibice bitandukanye by'ahantu ho kwidagadurira, harimo na Canal Olympia yerekaniwemo filime 'Petit Pays' ya Gaël Faye.

    Canal Olympia yubatse mu buryo bw'ikoranabuhanga, haba mu majwi no mu mashusho. Afite inyerekanamashusho (Ecran) ya metero 14, isohora amajwi kuri 7.1 ku ikoranabuhanga rya 3D mu cyumba cy'umutuzo ujyanye no kunogerwa na filime zitandukanye n'ibindi bishamikiyeho.

    Iyi nzu ikoreshwa n'amashanyarazi aturuka ku izuba. Ifite ibyuma 400 biyifasha gufata amashanyarazi y'izuba. Ibi bituma igabanya imyuka ya gaze karubonike (C02) ingana n'ibiro 416. Ku mwaka ni hafi toni 150 za C02 igabanya, kubera gukoresha amashanyarazi aturuka ku izuba.

    Ifite igice kinini gitwikiriye kiri mu ihema gishobora kwakira abantu ibihumbi 20 nko mu gitaramo n'ibindi, ikanagira Parikingi yisanzuye yakira imodoka zigera kuri 500 icyarimwe. Izengurutswe n'ubusitani bugitoha.

    Ni hamwe mu hantu hakiriye ibitaramo bikomeye mu 2022. Ibuka ko ariho habereye iserukiramuco rya MTN|ATHF ryaririmbyemo Sheebah Karungi na Kizz Daniel, ibitaramo by'abahanzi b'indirimbo ziramya zigahimbaza Imana 'Rwanda Gospel Stars'.

    Igitaramo cy'abaraperi Trappish Concert II, iserukiramuco rya Oldies Music Festival n'ibindi.

    Amakuru agera kuri InyaRwanda avuga ko aha hantu hakodeshwa Miliyoni 2.4 Frw, igihe ushaka kuhakorera igitaramo mu gihe cy'umunsi umwe.


    4. Kigali Convention Center

    Iyi nyubako irihariye mu kwakira ibirori n'inama zikomeye-Iri mu zabereyemo Inama izwi nka CHOGM y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bibumbiye mu muryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza “Commonwealth, u Rwanda rwakiriye mu 2022.

    Niyo yabereyemo ibitaramo itsinda rya Kassav' ryakoreye i Kigali mu minsi yirukiranya. Haherutse kubera iserukiramuco ry'urwenya na Seka Fest.

    Habereye ibitaramo bibiri byateguwe n'umuryango Irere Network, byaririmbyemo abahanzi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

    Bwa mbere umunya-Nigeria Simi aririmbira i Kigali yaririmbiye muri iyi nyubako-Icyo gihe yari kumwe na Patoranking. Ku rubyiniro banahuriyemo na Charly&Nina.


    Iyi nyubako kandi yagiye yakira ibirori birimo nk'iby'uruganda rwa Bralirwa binyuze muri Coca-Cola, aho yafashaga abakunzi b'umupira kureba igikombe cy'Isi giheruka kubera muri Qatar.

    Symphony Band niho yakoreye igitaramo cyabo cya mbere bari batumiye Rich Hassani wo muri Nigeria, Yemi Alade na Sauti Sol niho bataramiye… Yewe ni byinshi.

    Amakuru avuga ko iyi nyubako ikodeshwa Miliyoni 3 Frw, mu gihe ushaka kuhakorera igitaramo mu gihe cy'umunsi umwe.


    5. BK Arena

    Kuva Banki ya Kigali yashora Miliyari 7 Frw ikagura kwitirirwa iyi nyubako mu gihe cy'imyaka irindwi iri imbere, yabaye isibaniro ry'ibitaramo by'abahanzi.

    Ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10 bitegeye neza urubyiniro. Kuva mu 2022, yiganje cyane mu hantu havuzwe habereye ibitaramo bikomeye.

    Ingero ni nyinshi, nawe uribuka nk'igitaramo cya Israel Mbonyi yamurikiyemo album ze ebyiri, aca agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere wo mu Rwanda wujuje iyi nyubako.

    Yewe n'igitaramo cya Diamond cyari kuba ku wa 23 Ukuboza 2022, niho cyari kubera n'ubwo cyasubitswe ku munota wa nyuma.

    InyaRwanda ifite amakuru avuga ko Miliyoni 33 Frw zari zimaze kwinjira, zivuye mu bantu baguze amatike. Bamaze kuyasubizwa!

    Itsinda rya Hill Song, ishami ryo mu Bwongereza niho ryongeye gukorera igitaramo. Binjije Miliyoni 50 Frw yavuye mu baguze amatike.

    Intumwa y'Imana Apôtre Dr. Paul Gitwaza aherutse kuhakorera amasengesho, yambukiranyije umwaka wa 2022 ari kumwe n'abakristu ba Zion Temple.

    James na Daniella bamamaye mu ndirimbo 'Mpa amavuta', niho bakoreye igitaramo cyabo cya mbere.

    Habereye igitaramo cya Rap City, 'Rwanda Rebirth Celebration' cyatumiwemo The Ben, icy'umufaransa Tayc yakoreye i Kigali nyuma yo kwishyurwa Miliyoni 80 Frw, Chop Life umunya-Nigeria Tecno yaririmbyemo atasuzumye ibyuma kubera ko yigeze kwamburirwa i Kigali, icya Bruce Melodie yizihiza imyaka 10 mu muziki.

    East African Party yahariwe abahanzi 12 bo mu Rwanda, Sauti Sol yasize ibyishimo i Kigali n'ibindi umuntu atarondora. Iyi nyubako yanabereyemo imikino ya Basketball n'iya Volleyball.

    Iyi nyubako ikodeshwa nibura Miliyoni 17 Frw ku munsi umwe- Ibiganiro mugirana n'ubuyobozi bishobora kuba imbarutso yo kugabanyirizwa.

    Hari ahandi hantu habera ibitaramo kandi tutirengagije nka Kigali Serena Hotel, M Hotel hakodeshwa hagati ya Miliyoni 1-1.5 Frw, Marriott Hotel, L'Espace Kacyiru n'ahandi. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124963/harimo-ahishyurwa-miliyoni-17-frw-ahabera-ibitaramo-nka-bk-arena-nahandi-hakodeshwa-angahe-124963.html

  • M23 yafashe ikindi cyemezo gikakaye #rwanda #RwOT

    Okapi yatangaje ko uko kuva muri Rutshuru byatangiriye mu Burasirazuba bw’agace ka Kiwanja nk’uko abaturage baho babibwiye iki gitangazamakuru cy’ishami ry’umuryango w’Abibumbye MONUSCO.

    Amakuru yizewe ni uko icyo cyemezo bagifashe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inama yahuje abakuru b’ibihugu ba Afurika y’Iburasirazuba yabereye i Luanda.

    Tariki ya 15 Mutarama 2023, nk’ igihe ntarengwa cyo kuba yavuye mu duce yari yarafashe dutandukanye two muri Rutshuru na Nyiragongo na Masisi mu rwego rwo kugira ngo basubire mu birindiro bahozemo muri Sabyinyo na Chanzu.

    Kugeza ubu uyu mutwe umaze kurekura ibice bya Nyamilima, Buramba na Kisharo.

    Abaturiye Kiwanja kimwe na sosiyeye sivile bavuga ko babonye umurongo w’inyeshyamba za M23 bikoreye amasasu n’ibindi bikoresho.

    M23 iri kuva mu duce yirukanyemo ingabo za Leta mu rwego rwo kubahiriza ibyo yasabwe n’amasezerano ya Luanda no kwerekana ko ishaka amahoro arambye mu burasirazuba bwa Congo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/M23-yafashe-ikindi-cyemezo-gikakaye