Blog

  • Couple eshatu zatigishije imbugankoranyambaga muri 2022 urukundo rukomeje kuganza #rwanda #RwOT

    Shaddyboo & Manzi Jeannot

    Shaddyboo umaze igihe atigisa imbuga nkoranyambaga z'u Rwanda, yari amaze imyaka myinshi avuga ko nta mukunzi afite ariko yaje kubona umusore w'Umunyarwanda utuye muri Kenya, batangirana urugendo rw'urukundo.

    Inshuro nyinshi Shaddyboo akunze gusangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amashusho n'amafoto y'ibihe byiza aba agirana n'umukunzi we aba yagiye gusura i Nairobi aho asanzwe atuye.

    Miss Nishimwe Naomie & Michael Tesfay

    Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2020 urukundo rugeze aharoshye n'umusore witwa Michael Tesfay wo muri Ethiopia uherutse kurangiza amasomo ye muri Kaminuza yo mu Bwongereza kuri ubu akaba abarizwa i Kigali aho ari gushakishiriza ubuzima.

    Urukundo rw'aba rwari rumaze igihe gito, rwarushijeho kwigaragaza mu ruhame mu birori byo gutanga ikamba rya Miss Rwanda 2022 cyane ko bari baserukanye.

    Nyuma yo gushyira hanze iby'urukundo rwabo, ntabwo bongeye kwihishira, inshuro nyinshi bakunze gusangiza ababakurikira amafoto y'ibihe byiza baba basangira.

    Frank Axel & Muligande Lauryn

    Umufotozi wabigize umwuga Frank Axel amaze igihe kitari gito mu rukundo n'umwe mu bakobwa bakundirwa ikimero cye witwa Muligande Lauryn.

    Urukundo rw'aba rumaze igihe ariko muri uyu mwaka rwarushijeho gukaza umurego. Inshuro nyinshi bagiye bagaragara mu bikorwa bitandukanye batemberanye ahantu nyaburanga yaba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

    Mu minsi ishize amafoto yabo bari gusangira ubuzima i Dubai ni amwe mu yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/couple-eshatu-zatigishije-imbugankoranyambaga-muri-2022-zikiri-kumwe

  • RDC: Abagiye mu myigaragambyo yo kwamagana Ingabo za EAC bahuye n'uruva gusenya #rwanda #RwOT

    Abanye-Congo bo mu Mujyi wa Goma biganjemo urubyiriko bazindukiye mu myigaragamyo yo kwamagana ingabo ziri mu mutwe w'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba EACRF ariko bashwiragijwe n'inzego z'umutekano.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Mutarama 2023 nibwo aba banyekongo bari bimwe uburenganzira na Leta bwo kwigaragambya bigabije imihanda bafite ibyapa byanditseho ubutumwa bifuza gutanga.

    Mu gutangira iyi myigaragambyo,bahutswemo n'inzego zishinzwe umutekano zibahata ibiboko

    Amakuru avuga ko mu Mujyi rwagati umutekano wari wakajijwe hirindwa ko izi nsoresore ziwukandagizamo ikirenge zikaba zamanuka ku mipaka ihuza u Rwanda na Congo.

    Mu duce iyo myigaragambyo yahereyemo Polisi ya Congo n'igisirikare bariye karungu, nyuma yo gukoresha amagambo bikanga, hitabazwa indembo bamwe barashwiragira.

    Abigaragambya bari bafite ibyapa biriho ubutumwa bwo gushyigikira igisirikare cyabo, buti 'FARDC komeza ukubite umwanzi tukuri inyuma.'

    Ibindi byapa bivuga ko Abanyekongo bifuza ko inzego z'umutekano zabo ari zo zibarizwa muri iki Gihugu gusa, buti 'FARDC na PNC (Polisi ya Congo) bakomeze kuba ari zo nzego zonyine z'umutekano ziwucungira Abanyekongo.'

    Aba bigaragambya biganjemo urubyiruko rutagira akazi, babanje guhurira mu masangano y'ahitwa Mutinga mu Mujyi wa Goma, ubundi bafata urugendo rwo mu muhanda n'umuriri mwinshi bagaragaza uburakari bwinshi bavuza amafirimbi banaririmba.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-abagiye-mu-myigaragambyo-yo-kwamagana-ingabo-za-eac-bahuye-n-uruva-gusenya

  • NYAKIBI NTIRARA BUSHYITSI: IBINYOMA BY'UBUTEGETSI BWA KONGO BIRAGENDA BITA AGACIRO. #rwanda #RwOT

    Umuntu utaragera muri Kongo cyangwa ngo abone amakuru ahagije kuri icyo gihugu, niwe wenyine ucyumva ibinyoma bya Leta ya Kongo bishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23.

    Ingabo za Kenya zikigera mu burasirazuba bwa Kongo ntizatinze kubona ko M23 atari umutwe w'iterabwoba nk'uko Kinshasa ibivuga, ko ahubwo ari Abanyekongo barwanira uburenganzira bwabo, cyane cyane abavuga ikinyarwanda.

    Nguko uko ingabo za Kenya zirinze kwijandika mu ntambara nk'uko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwabyizeraga ndetse bunakabyizeza abaturage, ahubwo izo ngabo zihitamo gutwara buhoro M23 no kyisaba kubahiriza, ku neza, imyanzuro igamije kugarura amahoro.
    Uwo mutwe warazumviye, ndetse utangira kwivana mu duce dukomeye wari warigaruriye, nka Kibumba na Rumangabo, turi mu bilometero bike uvuye mu mujyi wa Goma.
    Ingabo za Kenya nazo zasezeranyije M23 ko nta musirikari wa Kongo uzakandagira mu duce ivuyemo, kuko byagaragaye ko FARDC idashoboye kurinda umutekano w'abaturage. Icyo si igihugu mu kindi?

    Leta Kongo ibonye ingabo z'Umuryango w' Afrika y'Uburasirazuba zititeguye kwinjira mu mirwano kuko zamaze kumenya aho ukuri kuri, yiyambaje abacancuro b'Abarusiya, biba byongereye ibinyoro mu bibembe, ndetse bitesha agaciro ubutegetsi bwa Tshisekedi mu ruhando rw'amahanga.

    Undi watahuye ko ibivugwa na Leta ya Kongo nta shingiro bifite, ni Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya akaba ari we muhuza mu kibazo cya Kongo. Bwana Uhuru amaze gusobanukirwa ko M23 atari umutwe w'iterabwoba, mu cyumweru gishize yakiriye abayobozi ba gisivili n'aba gisirikari muri M23, bamusobanurira ko ari Abanyekongo bafashe intwaro ngo birwaneho, dore ko Leta y'igihugu cyabo ibafata nk'abanyamahanga, bagomba gusubira'iwabo' cyangwa bakicwa.

    Amakuru yizewe avuga ko Uhuru Kenyatta yabwiye izo ntumwa ko ingabo z'Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba, zirimo n'iza Kenya, zitazanywe muri Kongo no kurwana na M23, ndetse abizeza gushyira igitutu ku butegetsi bwa Kinshasa, bukareka guhembera urwango, kandi bukayoboka inzira y'imishyikirano.

    Ababikurikiranira hafi barahamya ko Perezida Tshisekedi yabuze ayo acira n'ayo amira. Aribaza uko azashyikirana n'abo yise 'umutwe w'iterabwoba', akanibaza ariko uko azakomeza kwinangira kandi abisabwa n'umuhuza Uhuru Kenyatta.

    Amakuru Rushyashya ifitiye gihamya ni uko ubu Tshisekedi ashakisha uko yahura na M23 mu ibanga, akagira ibyo yemerera 'Intare za Sarambwe' zitaramushishimura.

    The post NYAKIBI NTIRARA BUSHYITSI: IBINYOMA BY'UBUTEGETSI BWA KONGO BIRAGENDA BITA AGACIRO. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyakibi-ntirara-bushyitsi-ibinyoma-byubutegetsi-bwa-kongo-biragenda-bita-agaciro/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyakibi-ntirara-bushyitsi-ibinyoma-byubutegetsi-bwa-kongo-biragenda-bita-agaciro

  • Bijoux wo muri Bamenya bivugwa ko yatandukanye n’umugabo, yateje urujijo #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24 ariko agahita abukuraho, Munezero Aline [Bijoux], yashyize benshi mu rujijo avuga ko umuntu agomba kubana cyangwa guteretana n’umuntu umwumva.

    Ni nyuma y’uko uyu mukobwa wakunzwe muri filime y’uruhererekane ya Bamenya yakoze ubukwe na Lionel Sentore ariko bikaba bivugwa ko batakibana.

    Ubukwe bwa bo bwabaye tariki ya 8 Mutarama 2022, nyuma y’iminsi mike byavuzwe ko batandukanye ndetse ni yo urebye ku mbuga nkoranyambaga za bo nta n’umwe ugikurikira undi, buri umwe yasibye amafoto bari kumwe harimo n’ay’ubukwe.

    Mu butumwa butamaze umwanya munini kuri Instagram Story ye, Munezero Aline yashyize mu rujijo bibaza icyo yashakaga kuvuga.

    Yifashishije ifoto y’amaboko abiri yambaye isaha yagize ati “teretana n’umuntu ugushaka, umuntu uha agaciro igihe cya we, ukora ibishoboka byose ngo akumenye anakumve, ukumva akanagushyigikira, umuntu wishimira kumarana igihe na we, utuma wumva udasanzwe, utuma wumva ukenewe kandi unakunzwe.”

    Ntabwo bizwi niba ari ubutumwa yageneye umugabo we cyangwa se yaba ari mu rukundo rushya.

    Bakoze ubukwe nyuma y’uko ku mugoroba wo ku wa 16 Ukuboza 2021, muri Kigali Serena Hotel, Lionel Sentore yari yamwambitse impeta y’urukundo, ni mu muhango warahuriranye n’isabukuru y’amavuko y’uyu mukobwa.

    Ubutumwa bwashyize benshi mu rujijo

    Bijoux bivugwa ko yatandukanye n’umugabo we

    Source : http://isimbi.rw/sinema/article/bijoux-wo-muri-bamenya-bivugwa-ko-yatandukanye-n-umugabo-yateje-urujijo

  • Ruhango: Ibiraro n'amateme byangijwe n'ibiza biracyabangamiye ubuhahirane #rwanda #RwOT

    Hashize igihe abaturage bo mu bice bitandukanye by'Akarere ka Ruhango bavuga ko ubuhahirane butakigenda neza bitewe nuko ibiraro n'amateme byabafashaga mu koroshya imigenderanire byarasenywe n'imvura yaguye ari nyinshi mu mwaka washize wa 2022 iteza ibiza.

    Mu kiganiro Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yahaye umunyamakuru wa intyoza.com yavuze ko bikigoye akarere kubona ingengo y'Imari yahita yubaka ibi biraro binini ndetse n'Amateme mato bitewe n'imiterere yabyo. Avuga ko byose hamwe bisaga 40, ariko ko mu gihe bizakorwa, bizatunganywa neza ku buryo bitakongera kugenda mu buryo bworoshye.

    Yagize Ati' Twahuye n'imvura nyinshi itera ibiza bitwara bimwe mu bikorwaremezo birimo; ibiraro n'Amateme byaba ibinini n'ibito, bituma ubuhahirane budakomeza kugenda nka mbere ariko turabitekereza kandi turashaka ko bizakorwa neza ku buryo bitazongera gutwarwa kuko kubikora bikongera kugenda twaba ntacyo dukoze'.

    Akomeza yemeza ko bafite umubare w'Ibiraro n'amateme bisaga 40, byose byatwawe n'Ibiza byatewe n'imvura nyinshi. Ahamya ko inyigo babikoreye basanze bishobora kuzatwara amafaranga asaga Miliyari eshatu(3) y'u Rwanda kugirango bikorwe neza.

    Yagize Ati' Kugeza ubu twamaze kumenya neza ko ibiraro n'amateme byangijwe n'Ibiza byatewe n'imvura bisaga 40, tunabikorera inyigo dusanga dukeneye amafaranga yo kubyubaka asaga Miliyari 3 z'Amafaranga y'U Rwanda kandi turifuza ko byakorwa neza kurushaho kugirango ejo hatazaba habi kurushaho byongeye gusenyuka'.

    Umuturage arasabwa iki?

    Meya Habarurema, avuga ko hari ibiraro bigari bisaba izindi ngufu zirenze iz'Abaturage, ariko ko hari ibindi bito bito byakorwa hifashishijwe ubushobozi bw'Abaturage ubwabo bityo uwazana igiti kikaba cyakoreshwa, ubuhahirane bugakomeza kugenda neza.

    Bamwe mu baturage twaganiriye bo mu murenge wa Byimana ahitwa i Mpanda, bavuga ko amateme mato bagira icyo bigomwa agakorwa naho abandi bavuga ko bakwiye gutabarwa kubera ko imodoka zimwe na zimwe zigikoresha aya mateme zikagwamo zipakiye.

    Munyaneza Alphonse w'imyaka 47 atuye i Mpanda, avuga nta muturage wanga kugira uruhare mu bimukorerwa, ko ibiti n'ibindi byasabwa ababifite babitanga, abandi bagatanga imibyizi ibyangiritse bikubakwa ubuhahirane bugakomeza.

    Mukarugambwa Drothea w'imyaka 54, yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko hari amateme maremare mu bugari ndetse akeneye ubushobozi bwinshi yasenyutse akeneye imbaraga zivuye muri Leta. Atanga urugero ku Kiraro gihuza umurenge wa Nyamabuye ho muri Muhanga ndetse n'umurenge wa Byimana wo muri Ruhango, aho cyasenywe n'ibiza byatewe n'imvura ndetse ngo imodoka ziremereye ntizikinyuraho n'izinyuraho n'ubwihebe kuko kiraregetse. Ahamya ko ibisaba ubushobozi burenze ubw'umuturage Leta ariyo ihanzwe amaso, bo bakazakora ibiri mu bushobozi bwabo.

    Mu bigaragara kandi n'ubuyobozi butemera cyangwa ngo buhakane ni uko nta mahirwe ko ibi biraro byakubakwa muri iyi ngengo y'Imari kuko aya mafaranga uko angana ntabwo yateganyijwe. Gusa, ibiraro bito bikeneye ubundi bushobozi bucye bwatangwa n'abaturage byo byakubakwa ndetse n'abaturage biteguye gukora ibishoboka.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/01/18/ruhango-ibiraro-namateme-byangijwe-nibiza-biracyabangamiye-ubuhahirane/

  • Mu gahinda kenshi Keza Terisky yise The Trainer ikirura nyuma y'ibyo yatangaje #rwanda #RwOT

    Mu butumwa Keza yanyujije kuri status ye ya Whatsap yasabye abantu kwirinda gutwarwa n'ibyo The Trainer ari gutangaza mu bitangazamakuru bitandukanye kandi ko ari 'Ikirura cyambaye uruhu rw'intama '.

    Uyu mukobwa witegura kwibaruka imfura yarengejeho ko bitarenze amasaha 48 [Iminsi 2] araza gutangaza ukuri ku biri kuvugwa na The Trainer usanzwe atoza abantu imyitozo ngororamubiri.

    Mu magambo ye yagize ati: ''Ndarambiwe pe ndanananiwe, nirinze kugira icyo mvuga ariko ibi bimaze gufata indi ntera, haba ibinyamakuru bimwe na bimwe ndetse n'ababyihisha inyuma bagashaka kwigira abatagatifu, Guys mureke gushukwa n'ibyo mwumva cyangwa mwabonye ngo mutwarwe n'amarangamutima y'ikirura kiyambitse uruhu rw'intama. Bitarenze amasaha 48, ibi ndaza kubisobanura kuko maze kurambirwa. Mugire umunsi mwiza.''

    Muri Kamena 2021 ni bwo iby'urukundo rwabo byaje kujya hanze. Nyuma The Trainer nk'uwari wafashe iya mbere asaba urukundo Keza, yateye intambwe amwambika impeta amusaba ko bazabana, hari muri Mata 2022.

    Gusa urukundo rwabo rwaje kurangwa n'ibizazane byanabaviriyemo gutandukana muri Nzeri 2022. Nyuma ni bwo hamenyekanye ko Keza atwite ubu akaba yitegura kwibaruka umwana wabo nubwo batagikundana.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/mu-gahinda-kenshi-keza-terisky-yise-the-trainer-ikirura-nyuma-y-ibyo-yatangaje

  • Afite amaraso yo mu baturanyi! Chris Froome u… – #rwanda #RwOT

    Kuva tariki 19 Gashyantare kugera tariki 26 mu Rwanda hazaba hari kubera isiganwa ngarukamwaka ry’amagare Tour Du Rwanda, rizaba rifite umwihariko ukomeye kuri iyi nshuro aho Chris Froome ufite Tour de France zigera kuri 4, azaba ari umwe mu bahanzwe amaso kuva i Rwamagana kugera i Rusizi. 

    Christopher Clive Froome bakunze kwita Chris Froome, yavutse tariki 20 Gicurasi 1985, avukira i Nairobi muri Kenya, avuka ku babyeyi bakomoka mu Bwongereza ndetse akurira muri iki gihugu, aza kuhava ubwo yari afite imyaka 14 yerekeza muri Afurika y’Epfo gukomeza amashuri yisumbuye.

    Chris Froome ni we mukinnyi wa mbere ufite amateka akomeye mu igare ugiye gukina Tour du Rwanda  

    Ubwo Chris Froome yari afite imyaka 13 bakiba muri Kenya, Nyina yamuhaye igare ndetse yitabira irushanwa ariko kubera kwivumbura ntiyarisoza, ibintu byatumye ababyeyi be bamusubiza mu rugo. 

    Ubwo yari muri Afurika y’Epfo mu gihe ki kiruhuko, Chris Froome yitabiraga imikino itandukanye y’amagare, ariko imyitarire ye ntabwo yatangaga icyizere ko ashobora kuzaba uwo ari we ubu.

    Ku myaka 22 ni bwo Chris Froome yatangiye kuba umukinnyi wabiguze umwuga, aho yatangiye akina amasigwa yo kurira imisozi. 

    Mu 2006 yakinnye Commonwealth Games yabereye i Melbourne ahagarariye Kenya, asoza ku mwanya wa 17 mu bakinnyi 25, byatumye abantu batangira kumutekerezaho kubera umwanya yabonye n’ibikoresho bidashinga yari afite. 

    Muri uyu mwaka kandi, Chris Froome yitabiriye isiganwa rya Road Word Championships mu batarengeje imyaka 23 asoza ku mwanya wa 36. Iki gihe akaba yarakiniraga ikipe ya Konica Minolta.

    Chris Froome imyaka ye y’ubuto yayimaze hano hirya muri Kenya 

    Chris Froome yakomeje guhatana ndetse no kwitabira amarushanwa atandukanye arimo imikino Olympics ya 2012, Tour de France, Tour Vuelta yo muri Espagne, kugera mu 2013 ubwo yegukanaga Tour de France ye ya mbere.

    Mu 2013 Chris Froome yagiye kujya muri Tour de France amaze gukina amasiganwa agera kuri 5 muri uwo mwaka, ndetse yemeza ko ari bimwe mu byamufashije gukora amateka muri Tour de France. 

    Tariki 21 Nyakanga ni bwo Isi yose yamenye ko Chris Froome yegukanye Tour de France akoresheje amasaha 83, iminota 54 n’amaseginda 40 aho yarushaga iminota 4 n’amasegonda 2o Quintana wabaye uwa kabiri, Chris Froome aba ikirangirire ku Isi uko.

    Amasiganwa yegukanye

    Chris Froome yegukanye Tour de France inshuro 4, 2013, 2015, 2016 na 2017. Yegukanye kandi Giro d’Italia mu 2018, yegukana Vuelta a Espana mu 2011 na 2017. Chris Froome kandi yegukanye Velo d’Or ihabwa umukinnyi mwiza mu magare mu 2013, 2015 na 2017.

    Amakipe yakiniye

    Chris Froome yatangiye mu makipe y’abatarabigize umwuga mu ikipe ya Super C Academy na Hi Q Super Academy. Mu 2007 yasinyiye ikipe ya Team Konica Minolta, nyuma y’umwaka ajya mu ikope ya Barloword, ayivamo 2009. 

    Mu 2010 yasinyiye ikipe ya Team Sky yakiniye kugera mu 2020 ari nayo yagiriyemo ibihe byiza, mu 2021 asinyira ikipe ya Israel Start-Up isanzwe ifitanye umubano n’ikipe ya Bugesera Cycling team. 

    Mu 2013 ni bwo Chris Froome yegukanye Tour de France ye ya mbere 

    Chris Froome azwiho umuvuduko wo hejuru ndetse no kwihisha umuyaga 

    Hasigaye ukwezi kumwe tukamubona azenguruka ibice bitandukanye by’u Rwanda, aho azaba ahanganye ndetse ashaka kwegukana Tour du Rwanda ye ya mbere

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125024/afite-amaraso-yo-mu-baturanyi-chris-froome-ugiye-kuba-ikimenyabose-muri-tour-du-rwanda-ni–125024.html

  • Igisa no guterana amagmabo hagati ya Tshisekedi na Clare Akamanzi wa RDB #rwanda #RwOT

    Muri iyi nama y’ihuriro ry’abayobozi yiga ku bukungu iteraniye i Davos mu Busuwisi, kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Mutarama 2023, Perezida Tshisekedi ni umwe mu bayobozi batanze ikiganiro.

    Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), Clare Akamanzi uri muri iri huriro, yaboneyeho kubaza uyu Mukuru w’Igihugu cya DRC, impamvu adashaka umuti w’ibibazo by’umutekano mucye biri mu Gihugu cye mu gihe yari amaze kugaragaza ko ari imbogamizi.

    Mu kubaza kwe, Akamanzi yagize ati 'Niba ikibazo cy’umutekano ari imbogamizi kuri mwe, niba mufite ubushobozi bwo kugikemura, mwagakwiye kuba mwarabikoze cyera, nifuzaga kumenya impamvu mutifuza imikoranire mu gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe i Nairobi igamije gushaka umuti urambye ? Ntekereza ko igisubizo kiri mu biganza byanyu mukaba mwanakorana n’abiteguye kubafasha kugikemura.'

    Clare Akamanzi yavuze ko aturuka mu Rwanda, kandi ko kugira ngo ibikorwa by’ubukerarugendo bigende neza muri aka karere ruherereyemo, hakenewe umutekano mu karere kose harimo no muri DRC.

    Tshisekedi yatangiye avuga ko 'niba uri Umunyarwandakazi wagombye kumenya ko mu kwezi k’Ugushyingo (2022) habaye inama yashyizeho imyanzuro igamije gusohoka muri iki kibazo. Iyi nama yabereye muri Angola i Luanda yitabiriwe n’Ibihugu byose byumwihariko abahagarariye Ibihugu bibiri birebwa n’ikibazo, ni ukuvuga u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.'

    Uyu mukuru w’Igihugu cya DRC yakomeje avuga ko imyanzuro yavuye muri iyi nama yasabaga umutwe wa M23 guhagarika imirwano no gusubira inyuma, yongera kuzanamo u Rwanda avuga ko rufasha uyu mutwe.

    Yavuze ko itariki 15 Mutarama yahawe uyu mutwe irenzeho iminsi ibiri nyamara ko ukiri mu bice bimwe wafashe.

    Ati 'Kubera igitutu cy’umuryango mpuzamahanga uwo mutwe uracyari mu birindiro nubwo wakoze igisa nko kwiyerurutsa usa nk’ubivuyemo ariko wongera kugarukamo mu bundi buryo ukaguma muri izo Lokalite.'

    Iki gisubizo kitumvikanagamo ikijyanye n’ikibazo Clare Akamanzi yari yabajije, Tshisekedi yakomeje avuga ko uyu mutwe wa M23 wakoze ubwicanyi muri Kishishe ugamije gutera ubwoba abahatuye kugira ngo ugumane aka gace ubundi ubyaze umusaruro umutungo kamere uhari.

    Ati 'Rero ikibazo dufite kirakomeye kuko ntiwashobora gushora imari mu iterambere ry’Igihugu ndetse ngo unashyira imbaraga mu kongerera ubushobozi igisirikare kugira ngo kibashe kurinda umutekano.'

    Perezida Tshisekedi yavuze ko ubwo yajyaga ku butegetsi, buri Gihugu mu icyenda bihana imbibi n’Igihugu cye, yagiye akigezaho umushinga w’ishoramari bakorana ndetse n’ibijyanye no gushaka a mahoro n’umutekano mu karere ariko ko hari bimwe mu Bihugu by’ibituranyi bitamubaniye.

    Congo ishinja u Rwanda kuba ku isonga ry’umutekano muke binjuze mu gufasha umutwe wa M23 mu gihe rwo rubihakana ahubwo rukayishinja gukorana bya hafi n’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR ugizwe ahanini n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Igisa-no-guterana-amagmabo-hagati-ya-Tshisekedi-na-Clare-Akamanzi-wa-RDB

  • U Rwanda rukomeje kwandika mu mikino Nyafurika #rwanda #RwOT

    Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Handball y’Abatarengeje imyaka 20 yatsinze Congo Brazzaville ibitego 34-32 mu mukino wa kabiri w’Irushanwa Nyafurika ‘IHF Trophy Continental Phase’.

    Ni umukino wabaye ejo hashize ku wa Kabiri tariki 17 Mutarama 2023 muri Congo Brazaville aharimo kubera iri rushanwa, hari nyuma y’uko ku wa Mbere bari batsinze Madagascar ibitego 50-29.

    Nubwo Congo yatangiye ubona irusha u Rwanda ariko rwaje kuyigaranzura igice cya mbere kirangira ari ibitego 17-16. Igice cya kabiri amakipe yakomeje kugendana ariko u Rwanda rurangiza umukino ruwutsinze 34-32.

    Kuri uyu wa Gatatu saa 10h muri Gymnase Nicole OBA, U Rwanda rurakina umukino wa 3 na Guinée.

    Iyi mikino Nyafurika irimo guhuza amakipe yabaye aya mbere mu turere twa yo ‘Zones’, amakipe yose akaba agomba guhura ubundi hakabarwa amanota iya mbere ihabwe igikombe abe ari na yo izahagararira Afurika mu mikino mpuzamigabane 'IHF Trophy Intercontinental Phase', izabera muri Costa Rica.

    U Rwanda rwatsinze Congo Brazaville imbere y’abafana ba yo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-rukomeje-kwandika-mu-mikino-nyafurika

  • Amatora yatangiye mu banyamideli 88 bahatanye… – #rwanda #RwOT

    Amatora ari kubera ku rubuga rwa Noneho.com, yatangiye kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Mutarama 2023 azarangira ku wa 4 Gashyantare 2023. Kuri uwo munsi nibwo hazaba igikorwa cyo guhitamo abanyamideli 30, bakomeze mu kindi cyiciro (Top 30 Selection).

    Aba banyamideli 88 bavuye mu 177 biyandikishije binyuze kuri Email. 30 bazakomeza ni abagize amajwi menshi mu itora ryo kuri internet (Most Voted), batanu batoranyijwe n’abafana (Public Choice) ndetse na batanu bahize abandi mu kwiyerekana neza (5 Best in virtual Casting) abandi 15 bazatangwa n’Akanama Nkemurampaka (15 by Judges).

    Ndekwe Paulette uhagarariye Embrace Africa iri gutegura iki gikorwa, yabwiye InyaRwanda ko mu guhitamo abanyamideli 30 bazaha ijambo abafana.

    Yavuze ati 'Tuzashyiraho uburyo abafana bagira ijambo mu rwego rwo kubaha umwanya wo guhitamo abagomba gukomeza. Hiyandikishije benshi, rero abafana bazahitamo batanu bajya mu kindi cyiciro babona bahize abandi.”

    Akomeza ati “Impamvu twahaye umwanya abafana, ni uko usanga mu bikorwa byinshi usanga ababikurikirana bataha bavuga ko batanyuzwe. Rero utazakomeza hariya ubwo n’abafana ntibazaba bamushimye. Ni ukugira ngo habeho umucyo uhagije muri iki gikorwa.

    Ibi bikorwa nk'ibi by'imideli byafashije abarimo Naomi Campbell, Gisele Bündchen, Cindy Crawford, Lais Ribeiro n'abandi.

    Ku wa 3 Ukuboza 2021, ikinyamakuru DailyMail cyasohoye inkuru igaruka ku kuntu Naomi Campbell yitwaye mu kumurika imideli mu gikorwa cyiswe 'Arise Fashion Week', cyabereye muri Hotel Armani i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

    Icyo gihe, iki kinyamakuru cyavuze ko imyaka 36 ishize nta muntu ufite ikibazo ku buhanga bwa Naomi, mu kumurika imideli.

    Uyu munyamideli w'Umwongereza w'imyaka 51, aheruka mu Rwanda mu mwaka wa 2019 ubwo yitabiraga umuhango wo Kwita Izina.

    Izina rye ryagiye ryisanisha n'ibikorwa byo kumurika imideli bikomeye ku Isi. Abari gutegura 'Rwanda’s Global Top Model' bavuga ko barangamiye gufasha abanyamideli bo mu Rwanda kugera ku rwego mpuzamahanga nk'urw'abandi.

    Ni ku nshuro ya mbere kigiye kubera mu Rwanda, mu ntego yo gushyigikira no guteza imbere abiyumvamo impano zo kumurika imideli.

    Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru Laura Sarah ni we wari imbere mu majwi

    KANDA HANO UBASHE GUTORA UWO USHYIGIKIYE MU IRUSHANWA

    AMAFOTO Y'ABASORE N'INKUMI BAHATANYE MURI IRI RUSHANWA:


    1.Divine Muziranenge


    2.Piorrine Kabasinga


    3.Naomi Muhoza


    4.Joy Rwagitinywa


    5.Olive Gihozo


    6.Shamimu Kamanzi


    7.Esther Kamanzi


    8.Hortence Gakwanya


    9.Adraide Uwase


    10.Annette Karenzi


    11.Flora Ineza


    12.Kany Nikeze Mupenzi


    13.Nelly Mukundwa


    14.Lea Nzamukosa


    15.Teddy Rudasingwa


    16.Aimee Uwase


    17.Danmbaye Ndarbe


    18.Sarah Mugiraneza


    19.Sandrine Uwimpuhwe


    20.Justin Shema


    21.Umubyeyi Deborah


    22.Ndikumana Zawadi


    23.Tuyisenge Ruth


    24.Gihozo Patience


    25.Uwiragiye Grace


    26.Batamuriza Yvette


    27.Muberarugo Ellianh


    28.Sarah Laura


    29.Marie Nsanzimana Benigne


    30.Annet Shallon Rwahama


    31.Iwacu Grettah


    32.Alliance Atete


    33.Benitha Karire


    34.Cecile Murerwa Uwimana


    35.Munyana Kenson


    36.Marie Grace Bateta


    37.Diane Ngabonziza


    38.Marie Bonne Ngirimana


    39.Nadia Umuhire


    40.Ugirimbabazi Cecile


    41.Michelle Ashimwe


    42.Zaninka Emelyne


    43.Fabiola Teta Nshuti


    44.Quethia Ritha Mudahogora


    45.Amelia Mwiza


    46.Iradukunda De Dieu


    47.Muhoza France


    48.Niyiturinda Aime Jesus


    49.Uwamahoro Joana


    50.Beyse Uwambayinema


    51.Jovaille Boase


    52.Rosine Bamurange


    53.Umutoni Christelle


    54.Nahimana Esther


    55.Akumuntu Kevine


    56.Uwera Anette


    57.Isimbi Sylivie


    58.Nzayihimbaza Rachel


    59.Mutesi Ruth


    60.Mugemana Justin


    61.Kakira Prince


    62.Ishimwe Christopher


    63.Buseyi Christian


    64.Umutesi Nadine


    65.Nshogoza Jean


    66.Habimana Eric


    67.Mugisha Andrew


    68.Mugabe Brian


    69.Birasa Edison


    70.Mucyo Kelyan


    71.Hakim Cedric


    72.Hamad Yasin


    73.Nshuti Boris


    74.Sangano Chris


    75.Uwurukundo Erson


    76.Gatete Fred


    77.Willy Cedrick


    78.Abdul Karim Kayumba


    79.Irumva Mugisha Jacob


    80.Nkurunziza Kenny


    81.Ishimwe Kevin


    82.Ruberwa Edvin


    83.Rebero Iriho Osee


    84.Israel Maic


    85.Patrick Umukunzi


    86.Alan Mac Rwemerakurinda


    87.Uzabakiriho Emmy


    88.Umuganwa Goretti

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125013/amatora-yatangiye-mu-banyamideli-88-bahatanye-muri-rwandas-global-top-model-amafoto-125013.html