Blog

  • Proline Film Academy Courses 2023 List PDF #rwanda #RwOT

    Proline Film Academy Courses 2023 PDF List Proline Film Academy […]

    The post Proline Film Academy Courses 2023 List PDF appeared first on UGWIRE.

    Source : https://ugwire.com/proline-film-academy-courses-list/

  • Top 10 public universities in Canada 2023 #rwanda #RwOT

    Top 10 Best Public universities in Canada in 2023. Canada […]

    The post Top 10 public universities in Canada 2023 appeared first on UGWIRE.

    Source : https://ugwire.com/public-universities-canada/

  • EPL: Umurwayi Liverpool yakinnye na Chelsea i… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu saa munani n’igice ni bwo abarwayi babiri bahuriye mu kibuga aho ikipe ya Liverpool yakiriye Chelsea kuri Anfled, birangira banganyije 0-0.

    Abakinnyi umutoza wa Liverpool yabanje mu kibuga: Alisson; Milner, Konate, Gomez, Robertson, Bajcetic, Thiago, Keita, Elliott, Salah na Gakpo.

    Ikipe ya Chelsea niyo yatangiranye amashagaga kuko ku munota wa 3 yari yamaze kubona igitego gitsinzwe na Kai Havertz ariko umusifuzi aracyanga kubera ko bari barariye.

    Ni ku mupira wari uvuye muri koroneri uraza usanga Thiago Silva yaraririye arawutera uragenda ukubita igiti cy’izamu uraguraka maze Kai Havertz asongamo kijyamo.

    Abakinnyi umutoza wa Chelsea yabanje mu kibuga: Kepa; Chalobah, Thiago Silva, Badiashile, Hall; Gallagher, Jorginho, Cucurella; Ziyech, Mount na Havertz.

    Nyuma yuko Liverpool igize Imana igatsindwa igitego ariko umusifuzi akacyanga, bahise bakanguka batangira gukina neza ndetse bashobora no gutsinda igitego ku munota wa 7 ku mupira Salah yahaye Cody Gakpo ukiri mushya, ariko atera umupira muremure unyura hejuru y’izamu. 

    Kutagira Virgir uri mu mvune ku ruhande rwa Liverpool byakomeje kuyigonga kuko abakinnyi ba Chelsea byaboroheraga gushaka uburyo bw’igitego ariko Alisson agatabara imipira akayifata hakiri kare. Ku munota wa 21 Chelsea yarase igitego kidahushwa aho Kai Havertz yahaye umupira Mount ari imbere y’izamu wenyine ariko aranyerera aragwa abura uko atsinda igitego.

    Chelsea yakomeje gukina nk’idashaka gutsinda kubera uburyo bwinshi bw’ibitego bahushaga, nko ku munota wa 31 babonye kufura maze Ziyech ayitera neza isanga umutwe wa Badiashile ayishyize mu izamu Alisson arawuruka ariko habura usongamo.

    Liverpool nayo yaje gushyira ibona amahirwe yo gutsinda igitego nubwo itayabyaje umusaruro. Ku munota wa 38 Salah yashoboraga gutsinda igitego ariko aburira umupira mu maguru. 

    Igice cya mbere kigiye kurangira Liverpool yatatse cyane binashoboka ko yabona igitego ariko biranga bituma bajya kuruhuka banganya 0-0.

    Igitego Thiago Silva yatsinze ariko umusifuzi akacyanga kubera ko yari yaraririye

    Ikipe ya Chelsea yatangiranye igice cya kabiri uburangare kuko Konate yari atsinze igitego gitunguranye kubera umuzamu wa Chelsea wari wasohotse cyane ariko agira amahirwe umupira ukanyura impande y’izamu gato.

    Liverpool yaje mu gice cya kabiri yarakaye ishaka igitego mu buryo bwose bishoboka ariko Salah akomeza kubatenguha kuko yicaga imipira yashoboraga kuvamo ibitego. Ku munota wa 53 ikipe ya Chelsea yakoze impinduka mu kibuga havamo Lewis Hall hinjiramo Mykhailo Mudryk baherukaga kugura. Uyu mukinnyi akinjira mu kibuga yagaragaje ko ari umuhanga yandagaza ba myugariro ba Liverpool. 

    Ku munota wa 63 Liverpool nayo yakoze impinduka havamo Naby Keita hajyamo Darwin Nunez uvuye mu mvune. Hakim Ziyech wa Chelsea wari uri gukina neza cyane ku munota wa 71 yahinduye umupira imbere y’izamu usanga Mudryk ahagaze wenyine ariko kuwufunga biranga.

    Amakipe yombi yahize ibitego ariko birabura bituma umukino urangira ari 0-0. 

    Kugeza ubu Liverpool iri ku mwanya wa 8 n’amanota 29 naho Chelsea yo iri ku mwanya wa 10 nayo n’amanota 29.

    Salah warase uburyo bwinshi bw’ibitego

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125145/epl-umurwayi-liverpool-yakinnye-na-chelsea-irembye-habura-uhuhura-undi-125145.html

  • Amerika igiye kwita umutwe w'abarwanyi ba Wagner inkozi z'ikibi ndengamipaka #rwanda #RwOT

    Ibiro by'umukuru wa Leta zunze ubumwe za Amerika (White house) byatangaje ko bigiye kwita umutwe wa Wagner' Ishyirahamwe' ry'inkozi z'ikibi ndengamipaka. Uyu mutwe, bivugwa ko ufite ibihumbi by'abarwanyi mu gihugu cya Ukraine. Yatangaje kandi ko igiye gufatira uyu mutwe ibihano bishyashya kimwe n'abandi bose bawushamikiyeho.

    Umuvugizi w'urwego rushinzwe umutekano wa Amerika John Kirby yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu ko'[uwo mutwe] ukora amahano muri Ukraine n'ahandi'. Yongeyeho ko ubu hari abarwanyi 50.000 ba Wagner muri Ukraine.

    Kwita uwo mutwe gutyo, bizatuma Leta ya Amerika ishobora gushyira ibihano bikomeye kurushaho kuri uwo mutwe witwara nk'igisirikare. Ni umutwe kandi wakoreye muri Syria, Libya, Centrafrique, n'ahandi hatandukanye ku Isi, aho ubu abarwanyi bawo bavugwa mu Gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo-DR-Congo.

    Ku bwa Kirby, hafi 80% y'abarwanyi ba Wagner bavanwa muri za Gereza. Yavuze kandi ko uwo mutwe usigaye uhiganwa n'ingabo z'igihugu. Amerika ikibaza ko ''umwuka mubi urimo kuzamuka'' hagati y'abategetsi b'Uburusiya n'uwashinze Wagner, umuherwe akaba n'inshuti ikomeye ya Vladimir Putin, Yevgeny Prigozhin, utavugwaho rumwe.

    Kirby, yavuze ko amafoto y'iperereza rya Amerika yerekanye ibikamyo byinjiye muri Korea ya Ruguru, aho bivugwa ko zapakiye ibisasu bya roketi by'ingabo zirwanira ku butaka hamwe na misire, nyuma bigakoreshwa n'ingabo za Wagner. Akomeza avuga kandi ko bazakora uko bashoboye bakamenya ndetse bakaburabuza abo barwanyi n'indi mitwe ibashamikiyeho cyangwa abantu.

    Amerika yemera ko kuvana ibirwanisho muri Korea ya Ruguru ari ukurenga ku ngingo z'ibihano z'urwego rwa ONU rushinzwe umutekano. Ayo makuru y'iperereza ubu yahawe abo muri urwo rwego bashinzwe ibihano kuri Korea ya Ruguru.

    Kirby ati' Twiteze ko [Wagner] uzakomeza kubona ibirwanisho byo muri Korea ya Ruguru''. Birumvikana ko twamagana ibyo bikorwa bya Korea ya Ruguru kandi twamagana Korea ya Ruguru guhagarika guha ibyo birwanisho Wagner. Tugiye kurushaho gufatira ibihano uwo mutwe ubwawo'.

    Prigozhin, yasabwe kugira icyo avuga kuri ayo magambo ya Kirby ariko ntacyo yavuze ataziguye ku bihano bya Amerika, nkuko ibiro ntaramakuru Reuters ribivuga.

    Abanyamerika bibaza ko ibirwanisho byo muri Korea ya ruguru nta ngaruka ikomeye cyane byagize ku rugamba muri Ukraine, aho abarwanyi b'uwo mutwe wigenga bagize uruhare rukomeye cyane mu gikorwa cy'Uburusiya cyo kugerageza kwigarurira umujyi wa Bakhmut mu burasirazuba bwa Ukraine, aho ingabo za Ukraine zivuga ko abarwanyi ba Wagner bahatakarije cyane nyuma yo guhatirwa gukomeza kwigira imbere mu karere kagaragara kandi barimo bararaswa.

    Mu kwezi kwa Nzeri(cyenda) 2020 nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, Wagner yafatiwe ibindi bihano bya Amerika nyuma y'aho abategetsi bavugiye ko ikoreshwa kugira ngo ifashe Prigozhin kwigwizaho ubutunzi abinyujije mu gucukura amabuye y'agaciro muri Sudan na Centrafrique.

    John Kirby.

    Abategetsi ba Amerika bavuga ko Prigozhin ashobora kuba yarashoye ingabo ze ku rugamba rwa Bakhmut kugira ngo agenzure ahacukurwa umunyu na gypsum/gypse muri ako karere.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/01/21/amerika-igiye-kwita-umutwe-wabarwanyi-ba-wagner-inkozi-zikibi-ndengamipaka/

  • Opinion: Icyuho cya Miss Rwanda nandi marush… – #rwanda #RwOT

    Imyidagaduro ikomatanirijemo byinshi birimo umuziki, ubwiza, imideli n'ibindi bihuza bikanagura umuco w'ahantu runaka, byose bituma ibyishimo n'ubuzima bikomeza.

    Hirya y'ibyo rero iminsi ibaye 306 uhereye ku itariki ya 20 Werurwe 2022 ubwo hamenyekanaga abakobwa bahize abandi mu irushanwa ry'ubwiza rya Miss Rwanda, barimo n'uwahize abandi akaza kwegukana ikamba ari we Nshuti Divine Muheto.

    Uretse Miss Muheto wegukanye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda n'iry'umukobwa wabaye ikimenyabose akanagira n'igikundiro cyo hejuru [Miss Popularity], hari andi makamba agera kuri 7 yahawe abandi bakobwa.

    Muri ayo harimo iry'Igisonga cya mbere ryegukanwe na Keza Maolithia, Igisonga cya kabiri ryegukanwe na Kayumba Darina n’irya Nyampinga w'umurage Ruzindana Kellia.

    Hatanzwe kandi iry'Umushinga mwiza ryegukanywe na Uwimana Jeannette, Umunyempano mwiza Saro Amanda, Nyampinga uberwa n'amafoto Ndahiro Mugabekazi Queen n'Uwahize abandi muri Siporo Uwimana Marlene.

    Aya makamba yose ba nyirayo baracyayafite n'ubwo ibikorwa bakoze mu minsi bayamaranye ari bike ugereranije n'uko mu yindi myaka yabanje byagiye bigenda.

    Ibi byatewe n'ibirego byatanzwe ku muyobozi wa Rwanda Inspiration Backup, Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid wanatawe muri yombi akamara igihe kinini mu gihome ariko akaza kurekurwa agizwe umwere.

    N'ubwo ariko yarekuwe irushanwa ryari ryaravanwe mu maboko ya kompanyi ye, ryegurirwa Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco binyuze mu Nteko y'Umuco ari nayo mbona ikwiriye kubazwa icyuho cya Miss Rwanda n’andi marushanwa y’ubwiza mu myidagaduro yo mu Rwanda.

    Urebye iminsi ishize ibi bitangiye, ntiwaba wibeshye uvuze ko hajemo kugenda gake mu bahawe umwanya wo kunoza imitegurirwe y'iki gikorwa. Ibi bitera kugenda hagabanuka icyanga cyaryo.

    Uvuze kandi ko Miss Rwanda itari ikiri iya kompanyi yayiteguraga ndetse n’abayitabiraga, ukavuga ko yari imaze kuba umuyoboro uhuza abanyarwanda, ukaba n’ibyishimo, ntiwaba ubeshye.

    Uhereye ku bakobwa bitabiraga iri rushanwa, abariteraga inkunga, abarikurikiranaga yaba mu Rwanda no hanze yarwo, ibihamya birahari ko igihombo gikomeza kwiyongera.

    Kugenda gake kw'abahawe gutegura iri rushanwa kuwa 10 Gicurasi 2022 bivuze ko ari iminsi 245 kugera none, byanateje igihombo abari bafite amarushanwa y'ubwiza yigenga nayo yari afitiye umumaro abayitabiraga.

    Bisa nk'aho icyari icyaha cy'abashoramari bamwe, cyabaye imbogamizi ku ishoramari rusange. Wakwibaza ngo byabazwa nde kuba abanyarwanda bigoye ko bazongera kubona ibyishimo bakeshaga aya marushanwa?

    Indi mpungenge ihari kandi ifatika ni uko uko iminsi ishira ari ko abahanga bazana udushya dusumbye iki gisata, bisa nk'aho aho cyari kigeze bishobora kuzarangira bibaye kongera kubaka bundi bushya.

    Ni byo koko ikintu n'iyo cyaba gifite akamaro ariko kirimo ikosa kigomba gusenywa ngo hatazagira abakigwamo, cyangwa kigakosorwa kigashyirwa ku murongo. 

    Aho rero wakwibaza niba bikwiye ko amarushanwa y'ubwiza asenywa burundu mu Rwanda 'kubera icyaha cya bamwe', cyangwa se niba byakosorwa bigashyirwa ku murongo ariko bigakorwa mu gihe gikwiriye, bitabangamiye abandi bashoramari bari mu marushanwa y'ubwiza.

    Mu Ugushyingo 2022 Inteko y'Umuco yahawe gutegura irushanwa rya Miss Rwanda no kunoza imitegurirwe y'amarushanwa y'ubwiza, humvikanye amakuru y'uko yahisemo gusubika irya 2023.

    Ariko se wakwibaza niba bikwiriye, ese ni iki kiri gukorwa gihambaye gikwiye gufata umwaka urenga wose kugira ngo ibyari ibyishimo by'abanyarwanda n'isooko yo kubaho kuri bamwe, cyongere kuboneka?.

    Ni ibibazo byinshi, byagera ku bandi bategereje amabwiriza n'amategeko amaze hafi umwaka ategurwa, ngo bongere gukora bategure amarushanwa y'ubwiza, bikaba ibindi.

    Ni byinshi byo kwibaza ariko mbona hakwiye kwihutishwa icyagarura ku murongo igisata gikomeye mu myidagaduro nyarwanda, aho gusinzira kw'abakabikoze kuko n'iyo ivugururwa ry'Itegeko Nshinga riri gukorwa, indi mirimo y'igihugu runaka irakomeza.

    Abakobwa batatu bafite amakamba ahiga ayandi mu y’ubwiza muri Miss Rwanda 2022 kugeza ubu ni Muheto, Keza na Kayumba

    Iyi nkuru ishingiye ku bitekerezo by'umwanditsi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125031/opinion-icyuho-cya-miss-rwanda-nandi-marushanwa-yubwiza-mu-myidagaduro-kizabazwa-nde-125031.html

  • Arsenal imaze kugura abakinnyi babiri irashaka kizigenza wa Real Madrid #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Arsenal imaze kugura abakinnyi babiri barimo rutahizamu na myugariro irashaka kugura kizigenza wa Real Madrid,Eduardo Camavinga ukina hagati.

    Uyu mufaransa w'umuhanga arifuzwa n'umutoza Mikel Arteta kugira ngo aze kumufasha mu kibuga hagati.

    Arsenal yaraye yerekanye ku mugaragaro rutahizamu mushya yaguze, Leandro Trossard,kugira ngo aze kuyifasha gushaka ibitego.

    Iyi kipe irashaka gukomeza kubaka ubushobozi bwayo kugira ngo ibashe kwegukana igikombe cya shampiyona iheruka 2003.

    Camavinga waguzwe na Real Madrid kuri miliyoni 26 z'amapawundi niwe Arsenal yifuza kugira ngo ayifashe muri iki gice cya kabiri cya shampiyona cyane ko yananiwe kubona umwanya uhoraho mu ikipe ye.

    Uyu Mufaransa w'umuhanga ari inyuma ya Toni Kroos, Luka Modric na Federico Valverde mu guhabwa umwanya wo gukina.

    Icyakora ntabwo bizwi neza niba Real Madrid izemera gutiza uyu musore wayo w'imyaka 20 uri mu batanga icyizere mu myaka iri imbere.

    Kuva yerekeza muri Madrid muri 2021 avuye mu ikipe ya Ligue 1 yitwa Rennes,yakinnye inshuro 66 atsinda ibitego 2 ndetse atanga imipira 3 yavuyemo ibitego.

    Camavinga yaza muri Arsenal nk'umufasha wa Thomas Partey na Granit Xhaka bayoboye iyi kipe ya mbere muri shampiyona y'Ubwongereza.

    Icyakora amakuru aravuga ko Arsenal idashaka kugura uyu mukinnyi burundu kuko yamaze kwiyemeza kugura Declan Rice wa West Ham.

    Iyi kipe iyoboye Premier League,iri hafi gusinyisha myugariro Jakub Kiwior ukinira Spezia.

    Kiwior yari mu ikipe ya Poland yakinnye igikombe cy'isi giheruka muri Qatar yageze muri 1/16.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/arsenal-imaze-kugura-abakinnyi-babiri-irashaka-kizigenza-wa-real-madrid

  • KNC yishongoye kuri Kiyovu Sports imaze igihe yarananiwe Gasogi United #rwanda #RwOT

    Perezida wa Gasogi United FC, Kakoza Nkuliza Charles [KNC], yavuze ko Kyovu Sports igikomeye yakora ku ikipe ye ari ukunganya ndetse ko iciriritse cyane kuba yumva ko bayibye nyamara imaze imyaka myinshi muri shampiyona kurusha Gasogi.

    Ibi yabitangaje nyuma y'umukino amakipe yombi yanganyijemo 0-0 mu mukino wari washyuhijwe n'abayobozi ku mpande zombi ariko igikomeye cyawubayemo kikaba guhusha ibitego ku mpande zombi.

    KNC yagize ati “Guhusha ibitego bidahushwa.Uyu mukino twakabaye twawutsinze mu gice cya mbere n'ibitego nka bitatu.Twarase ibitego byinshi,wabonaga ko ntabwo wari umunsi wacu.

    Mbere na mbere ndabanza no gushimira Kiyovu kuko nicyo gikomeye yakora [kunganya] kandi wabonye ko banishimye.Kubona inota rimwe kuri Gasogi ni byiza kuri bo.”

    KNC yavuze ko babuze abakinnyi bakomeye barimo Malipangu ariko ashimira ababasimbuye kuko ngo bitwaye neza ndetse anaboneraho gushimira abo baguze.

    Abajijwe ku magambo y'abafana ba Kiyovu Sports bavuze ko Gasogi United yateguye uburyo kwiba umukino,KNC yagize ati “Icyo abayovu barizwa nacyo ni iki?.Ikibazo Abayovu bagize,bagiye mu kabari,bishimira intsinzi umukino utaraba,bavuga amagambo sinzi niba ari abapfumu bababeshye,numvaga bazanamo iby'imisarani n'ibindi,…Ntekereza ko n'ibintu perezida wabo yagiye kubabeshya,ababeshyera ahantu mu kabari baragenda babifata nk'ihame ariko Gasogi n'ikipe nkuru kuri Kiyovu nubwo imaze imyaka myinshi.

    Sinibaza ukuntu n'imyaka Kiyovu imaze ivuga ngo Gasogi United yayiteguye,ibyo nabyo biteye isoni n'agahinda.Birakwereka ukuntu Kiyovu iciriritse.

    Gasogi United ni yo imaze gutsinda Kiyovu Sports imikino myinshi mu icyenda yahuje amakipe yombi. Iyi kipe yo ku Gasozi ka Gasogi yatsinzemo itanu, Kiyovu y'abanyamujyi itsinda umwe, amakipe yombi anganya 3.

    Iri nota rimwe ryatumye Kiyovu Sports yicara ku mwanya wa mbere by'agatenganyo n'amanota 31, AS Kigali ifata uwa kabiri n'amanota 30, mu gihe Gasogi United iri ku mwanya wa gatatu n'amanota 29.

    Mu mukino wabanjirije uyu saa 12:30,kuri uyu wa Gatanu, Police FC yatsinze Gorilla FC ibitego 3-2 birimo kimwe cya Hakizimana Muhadjiri.

    Imikino iteganyijwe mu mpera z'icyumweru

    Ku wa Gatandatu tariki 21 Mutarama 2023

    AS Kigali vs Marines FC (Stade Bugesera, 15:00)

    Espoir FC vs Rwamagana City (Rusizi, 15:00)

    Ku Cyumweru, tariki ya 22 Mutarama 2023

    Rutsiro FC vs Etincelles FC (Stade Umuganda, 15:00)

    Bugesera FC vs Sunrise FC (Stade Bugesera, 12:30)

    APR FC vs Mukura VS (Stade Bugesera, 15:30)

    Ku wa Kabiri, tariki 24 Mutarama 2023

    Rayon Sports vs Musanze FC (Stade Muhanga, 15:00)

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/knc-yishongoye-kuri-kiyovu-sports-imaze-igihe-yarananiwe-gasogi-united

  • Ubuzima bugoye bwo mu nkambi y'abanyecongo barimo guhungira mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Impunzi z'abanyecongo zavuye muri Rutshuru na Masisi ziri mu nkambi ya Nkamira mu burengerazuba bw'u Rwanda zivuga ko zahunze kwicwa n'imitwe yitwaje intwaro izita Abatutsi b'Abanyarwanda cyangwa ko ari aba M23.

    Mu nkambi z'agateganyo za Kijote na Nkamira mu burengeruba ubu hari abagera ku 1,200 biganjemo abagore, abana, n'abashaje, abandi barenga ibihumbi bitatu bahunze kuva mu mpera z'umwaka ushize bajyanywe mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe mu burasirazuba.

    Leta y'u Rwanda ishinja iya DR Congo 'kutagira icyo ikora' ku kibazo cy'izi mpunzi no gufatanya n'imitwe nka FDLR na za Mai-Mai kwibasira Abanyecongo b'Abatutsi bavuga Ikinyarwanda, Kinshasa ihakana ibyo kandi ikavuga ko Kigali “igira impunzi igikoresho cya politike”.

    Mwamini Gisele yabwiye BBC ko yaturutse ahitwa Gicanga muri teritwari ya Masisi, ko yahunze Abahunde n'abaMai-Mai Nyatura “nibo batwirukaho”.

    Ati: “Twarahigwaga kuko tuvuga Ikinyarwanda, bamwe twitwa ko turi Abatutsi, abantu bakatubwira ngo nimuve hano mu gihugu cyacu mujye iwanyu mu Rwanda.

    “Nagiye kuko abaturanyi bacu bamwe babaciye imitwe abandi bakabajyana tukababura, ufite uburyo bwo kuva muri ako karere akagenda.”

    Mwamini avuga ko yafashe umwanzuro wo guhungira mu Rwanda 'kuko baravugaga ngo nidutahe, dutekereza ko nitugera mu Rwanda tuzabona amahoro n'umutekano.'

    Umugabo w'ikigero cy'imyaka 60 utifuje gutangazwa amazina, yagize ati:

    “Nabaga mu nka, ubwo batangira kurya inka, n'abantu bahunga, inka nazitaye ku musozi mbonye bariyemo nyinshi, kandi natwe badutangatanga bashaka kutwica, duhitamo kwiruka.

    “Bazaga bavuga ko turi M23 bakadusanga mu mabuga [y'inka] bakatwica ubundi bagakomeza baduhiga ngo M23 itwihishemo aho mu nka, ni icyo ahanini twaziraga.”

    Intambara y'umutwe wa M23 n'ingabo za leta n'imitwe imwe n'imwe yitwaje intwaro muri Kivu ya Ruguru imaze igihe kigera ku mwaka yubuye, gusa guhunga byongeye gukomera mu mpera z'uyu mwaka ku banyecongo bavuga Ikinyarwanda.

    Imibare yo mu Ukuboza (12) 2022 y'ishami rya ONU ryita ku mpunzi HCR ivuga ko DRC ifite impunzi 72,192 z'Abanyarwanda naho u Rwanda rukagira impunzi 76,004 z'Abanyecongo.

    'Iyo umuntu ahunze yemera guteseka'

    UNHCR ivuga ko kuva mu cyumweru gishize izi mpunzi zatangiye kwinjira mu Rwanda ku bwinshi ari nacyo cyatumye bafatanyije na Leta y'u Rwanda bashyizeho iyi nkambi y'agateganyo ya Nkamira mu karere ka Rubavu ubu irimo abagera kuri 600, n'iya Kijote mu karere ka Nyabihu irimo abarenga 500.

    Abari i Nkamira bavuga bakiriwe neza ariko ko ubuzima bugoye cyane.

    Umugore w'ikigero cy'imyaka 40 utifuje gutangazwa ati: “Ikibazo dufite ni icyo kuryama hasi, nta matora tugira, usanga abana nkaba, n'abakecuru bataka umugogngo kubera kuryama hasi.”

    Undi mugabo ati: 'Mfite imyaka 73, ubuse urareba imvungure zinkwiriye?

    “Singira ingotomero yindi, mu gitondo ni imvungure, nimugoroba ni imvungure zitagira ikindi kintu, urabona norohewe koko? [Ariko] N'ubundi nta buhunzi bwiza iyo umuntu ahunze yemera guteseka.”

    Lilly Carlisle umuvugizi wa UNHCR mu Rwanda yabwiye BBC ko icyo bakora ubu ari uguha izi mpunzi nshya ubufasha bw'ibanze mbere yo kuzivana mu nkambi z'agateganyo.

    Ati: “Iyo bageze hano i Nkamira tubaha ihema ryo kubamo, dufatanyije n'abaterankunga tukabaha amafunguro gatatu ku munsi, ariko hari iby'ibanze bindi bakeneye.

    “Kugeza ubu bararyama hasi kuko ubu nta mafaranga ahagije dufite yo kugura matora, icyo ni kimwe mu bintu turimo gukoraho vuba bishoboka.”

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/ubuzima-bugoye-bwo-mu-nkambi-y-abanyecongo-barimo-guhungira-mu-rwanda

  • Bitewe n’aho wicaye wavuga ku gikombe ariko igikombe si amagambo – Mashami Vincent #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Police FC, Mashami Vincent avuga ko igikombe cya shampiyona buri wese ashatse yakivugaho ariko na none si buri wese wagitwara kuko kugitwara atari amagambo bisaba kugikorera.

    Ni nyuma y’umukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona ya 2022-23 Police FC yatsinzemo Gorilla FC ibitego 3-2.

    Uyu mutoza abajijwe niba ikipe ye abona iri mu makipe ahataniye igikombe cya shampiyona bitewe n’uko yatangiye imikino yo kwishyura, yavuze ko igikombe atari amagambo bisaba kugikorera.

    Ati “Ngira ngo iby’igikombe byo buri wese abivuga uko ashatse bitewe n’aho yicaye, nicaye ahantu nshobora kukivuga ariko na none bisaba ko ubikorera, igikombe si ukugitwara kuko wakivuze mu magambo.”

    “Nkeka ko twebwe tuzagerageza gukora akazi katureba ko gushaka amanota umukino ku mukino hanyuma wenda bitewe n’uko shampiyona izaba igenda aho tuzavuga ku gikombe, ariko kukivuga utabasha kuba wagikorera nkeka atari byiza, reka tubanze tugikorere hanyuma tuzakivuga igihe nikigera.”

    Mashami Vincent ni umwe mu batoza bake b’abanyarwanda bazi uko kwegukana igikombe cya shampiyona bimera aho yagitwaye muri shampiyona ya 2013-14 ubwo yatozaga APR FC.

    Police FC ubu iri ku mwanya wa 6 n’amanota 24 mu gihe Kiyovu Sports ya mbere ifite 31, gusa uru rutonde rushobora guhinduka kuko hari imikino y’umunsi wa 16 itarakinwa.

    Mashami Vincent avuga ko igikombe atari amagambo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bitewe-n-aho-wicaye-wavuga-ku-gikombe-ariko-igikombe-si-amagambo-mashami-vincent

  • Nta muvandimwe nari mfiteyo ntabwo nari kwihangana – Muhadjiri agaruka kugutandukana n’ikipe ye, ibyavuzwe byo kwirukanwa #rwanda #RwOT

    Hakizimana Muhadjiri avuga ko yatandukanye n’ikipe ya AlKholood FC yo muri Saudi Arabia ku bushake ahanini hashingiwe ku birarane bari bamufitiye ariko nta muntu wamwirukanye nk’uko byavuzwe.

    Muri Nyakanga 2022 ni bwo uyu mukinnyi yasinyiye AlKholood FC ikina mu cyiciro cya kabiri amasezerano y’imyaka 2, nyuma y’amezi 6 baratandukana yigarukira muri Police FC yo mu Rwanda akinira uyu munsi.

    Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Muhadjiri yavuze ko yagarutse mu Rwanda ku bushake, nta kipe yamwirukanye ndetse ko yari afiteyo n’andi makipe amushaka ariko ahitamo kuza mu Rwanda.

    Ati “ndibaza ubushize nabivuzeho, njyewe naragarutse kubera ubushake bwa njye, mu ikipe yanjye yanarakinaga, hari ibyo tutumvikanaga mfata icyemezo cyo kugaruka kuko urebye nari mfite ikipe hariya ishaka ko nyikinira ariko ku giti cyanjye, umutima wanjye numvaga nshaka kugaruka nkakina aya mezi mu rugo nkareba ko namera neza kuko ntabwo mu mutwe nari meze neza.”

    Yakomeje avuga ko ikintu yapfuye n’ikipe ye ari ukumara amezi 2 adahembwa nubwo atabigira urwitwazo ariko na none ngo yumvaga ashaka kugaruka agakina mu rugo.

    Ati “nta muntu wari kunyirukana kuko nakinaga imikino yose, nta mukino n’umwe ntakinnye, ikintu gihari ni uko twamaze amezi 2 tudahembwa ariko twaje kumvikana kuko njye nashakaga no kuhava kuko njye nari mfite n’andi makipe ariko numva nshaka gukina mu rugo kuko gukina hanze rimwe na rimwe ni stress.”

    Hakizimana Muhadjiri yakomeje avuga ko atakwihanganira kumara hanze amezi 2 akina ariko adahembwa kuko nta muvandimwe ahafite.

    Ati “Navuga ko ari byo kuko njyewe namaze amezi abiri ntabona umushahara ariko ntabwo ari byo nakwitwaza kuko hari abahasigaye, nanze kwihangana kuko hariya ntabwo ari mu rugo, njyewe ntabwo nakina hanze amezi 2 ntahembwa, mu rugo nakwihangana kuko nanjya no kwa mushiki wanjye nkarya ariko si mu rugo, buri wese afite uko abyumva ariko nta muntu wanyirukanye.”

    Uyu mukinnyi yavuze ko yumvaga ashaka kuruhuka mu mutwe cyane ko yari afite ikipe imwifuza.

    Ati “Numvaga nshaka kugaruka nkaruhuka mu mutwe, mu by’ukuri buri muntu afite uko yumva ibye ariko nari mfite ikipe nshobora kujyamo ariko nahisemo kuza hano.”

    Hakizimana Muhadjiri wemeza ko gukina hanze bisaba kwihangana, yakiniye amakipe atandukanye arimo Kiyovu Sports, Mukura VS, AS Kigali, Etincelles, APR FC na Emirates Club yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

    Muhadjiri yahise agaruka muri Police FC, yananiwe kwihanganira hanze yamaze amezi 2 adahembwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nta-mama-nta-muvandimwe-nari-mfiteyo-muhadjiri-agaruka-kugutandukana-n-ikipe-ye-ibyavuzwe-byo-kwirukanwa