Blog

  • Umunsi wa 16 wa shampiyona uratangira Gorilla FC yakira Police FC, umukino wa Rayon Sports na Musanze wegejwe inyuma #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 Werurwe 2023 nibwo imikino yo kwishyura mu kiciro cya mbere ku makipe akina Primus National League, mu mikino iteganyijwe kuri uyu wa gatanu, Gorilla FC irabanziriza andj makipe yakira Police FC.

    Imikino ibanzira indi irabera kuri Sitade ya BUgesera guhera saa sita n'igice aho kuri icyo kibuga Gorilla FC yatsinze Police FC umukino ubanza igitego kimwe ku busa, barongera bakine.

    Uyu mukimo urakurikirwa n'uhuza Gasogi United yakira Kiyovu SC yaraye yongereye amasezerano myugariro wabo Nsabimana Aimable ugiye kuyikinira mu myaka ibiri iri imbere.

    Kuri uyu wa gatandatu kandi ku munsi wa 16 shampiyona izakomeza, ikipe ya As Kigali izakina na Marines FC, uyu mukino ugiye guhuza ikipe ya Mbere ndetse n'iya 15 ku rutonde rwa shampiyona rw'agateganyo.

    AS Kigali yasoje imikino ibanza iri ku mwanya wa mbere, yaraye ihaye amasezerano umukinnyi wa Mukura VS, Djibrim Aboubakar Akuki.

    Ku cyumweru i Bugesera, ikipe ga APR FC izakira Mukura VS yari yanganyije n'ikipe y'ingabo z'igihugu.

    Umukino wa Rayon Sports yitegura guhura na Musanze FC wo wamaze gushyira tariki ta 24 Mutarama 2023.

    Ibi biraterwa n'uko sitade y'i Muhanga irimo kuberamo igiterane kizamara iminsi itatu, akaba aribyo byatumye uyu mukino wa Gikundiro wegezwa inyuma.

    Uko amakipe ari buhure ku munsi wa 16 wa PNL2022-2023:

    Gorilla FC vs Police Fc

    Gasogi United vs Kiyovu SC

    As Kigali vs Marined FC

    Rutsiro FC vs Etincelles FC

    Espoir FC vs Rwamagana City

    Bugesera FC vs Sunrise FC

    APR FC vs Mukura VS

    Rayon Sports vs Musanze FC

    The post Umunsi wa 16 wa shampiyona uratangira Gorilla FC yakira Police FC, umukino wa Rayon Sports na Musanze wegejwe inyuma appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umunsi-wa-16-wa-shampiyona-uratangira-gorilla-fc-yakira-police-fc-umukino-wa-rayon-sports-na-musanze-wegejwe-inyuma/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umunsi-wa-16-wa-shampiyona-uratangira-gorilla-fc-yakira-police-fc-umukino-wa-rayon-sports-na-musanze-wegejwe-inyuma

  • Bayovu mwe nibikemuka muzambona ndahari – Serumogo wabijije icyuya Kiyovu Sports #rwanda #RwOT

    Kapiteni wungirije wa Kiyovu Sports, Serumogo Ali ntari mu bakinnyi iyi kipe iri bwifashishe ku mukino wa Gasogi United aho yahagaritse akazi kubera umwenda iyi kipe imufitiye.

    Uyu musore ukina ku ruande rw’ibumoso yugarira, aherutse kunyuza ubutumwa kuri WhatsApp Status yageneye abakunzi ba Kiyovu Sports agira ati “nibikemuka muzambona.”

    Ibikemuka nta bindi ni amafaranga yemerewe n’iyi kipe ubwo yongeraga amasezerano y’imyaka 2 ariko akaba yarayategereje amaso agahera mu kirere.

    Serumogo yamenyesheje Kiyovu Sports ko birenze tariki ya 10 Mutarama 2023 atarahabwa amafaranga atazagaruka mu kazi ndetse ko ashobora no gushaka indi kipe.

    Ni ko byagenze kuko yahise ahagarika akazi ndetse ubuyobozi bugerageza kumwegera bumubwira ko azayabona n’abandi bakinnyi bahembwe ariko yanga kubikozwa we avuga ko azakigarukamo yamaze kwishyurwa.

    Gusa amakuru avuga ko umukino w’umunsi wa 17 ashobora kuwukina kuko ari kimwe mu bintu bihangayikishije ubuyobozi bw’iyi kipe aho burimo gukora ibishoboka byose ngo babone amafaranga ye ndetse ko bitarenze impera z’iki cyumweru bashobora kuba bamwishyuye.

    Bivugwa ko ubwo yongeraga amasezerano y’imyaka 2 yemerewe miliyoni 15 ahabwamo 4 akaba arimo yishyuza miliyoni 11.

    Serumogo Ali yanze gukora akazi ka Kiyovu Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bayovu-mwe-nibikemuka-muzambona-ndahari-serumogo-wabijije-icyuya-kiyovu-sports

  • Mu mategeko ni ingaragu! Akajagari mu rushako… – #rwanda #RwOT

    Uretse kumenyekana muri sinema nyarwanda nk'umwe mu bakinnyi b'abanyempano, yanamenyekanye cyane mu guhinduranya abagabo nk'uhindura imyambaro.

    Cyane ko, uretse iby'urukundo rwe n'umunyamakuru Mustafa Kiddo banabyaranye umwana w'umuhungu w'imfura ye ariko bakundanye ataramenyekana cyane, nyuma yakunze kumvikana mu nkuru z'urukundo rutakunze kuramba na gato.

    Ni umukobwa w'inzobe, uteye neza, useka amasaro agaseseka, w'ishinya y'umukara udashidikanywaho uburanga ariko igitera gutandukana kwe n'abasore ubutitsa nicyo cyakunze kwibazwaho cyane.

    Inkuru ze zijyanye n'inkundo zijya kwamamara mu itangazamakuru, bijya gutangira tariki 28 Kanama 2020, ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amafoto ya Bijoux n'umusore witwa Abijuru Benjamin [King Bent] yamwambitse impeta ya fiançailles.

    Icyo gihe kuri Bijoux byari umunezero udasanzwe ndetse yasutse amarangamutima ye yose, agaragaza ko Imana imushubije akaba agiye kwibonera umugabo.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Bijoux icyo gihe yagize ati “Uru rukundo ni inzozi, uri inzozi, igisubizo cy'amasengesho yanjye, uri ikimenyetso cy'ubwiza bw'Imana kuri njye. Nzarinda iyi mpano by'iteka. Nta wundi tuzamarana igihe cy'ubuzima nsigaje kuri iyi Si. Uri igice cy'ubuzima bwanjye, nshuti yanjye magara niteguye kubana nawe.'

    Bijoux mu mukino wo guhinduranya abakunzi!

    Nyuma y'amezi atatu yambitswe impeta ya fiançailles, Bijoux yagarutse mu itangazamakuru avuga ko yatandukanye n'umukunzi we agahita abona undi.

    Icyo gihe mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru Isimbi Tv, yavuze ko nyuma y'amezi 3 gusa yambitswe impeta y'urukundo yahise atandukana na Abijuru Benjamin wari umukunzi we ndetse agahita abona undi.

    Icyo gihe yagize ati 'Abanyarwanda icyo nababwiye ni uko mfite fiancé, wenda ashobora kuba yarahindutse. Nari naranze kubitangaza kuko hari ibintu biba atari ngombwa.'

    Yanze kuvuga icyatumye atandukana na Abijuru wari usanzwe atazwi cyane mu itangazamakuru gusa avuga ko nk'abantu batari kubura icyo bapfa, ndetse bahisemo guhagarika urukundo rwabo uyu mukobwa akamusubiza impeta.

    Ati ''Twaratandukanye. Ntabwo ari ngombwa ngo nze ngo mvuge ibi gusa ntabwo ari byiza, ntabwo twumvikanye […] Hari igihe umuntu aba ari mwiza ku isura ariko wenda ibyo ashaka cyangwa imiterere y'iwe atari byo wowe ushaka cyangwa se ntimunahuze.''

    Uyu mukobwa yavugaga ko yari yafashe umwanzuro wo kwerekana umukunzi we kuko yari afite gahunda yo kubaka, ariko bikaba bitaragenze neza.

    Muri icyo kiganiro ni naho yahise atangaza ko yishumbushije undi musore. Ati 'Njye mfite fiancé, mfite umuntu nkunda, ubu hari abantu bari buvuge ngo utandukanye n'uriya uhise ushaka undi? Hari ikintu cyitwa kudaheranwa n'agahinda. Twaratandukanye kandi nta n'ikibazo dufitanye.'

    Batandukana na Abijuru, Bijoux yahisemo gusiba amafoto ye yose bari kumwe yari yarashyize ku rukuta rwe rwa Instagram. Icyo gihe yavugaga ko yahisemo kujya mu itangazamakuru kuvuga ko batandukanye, kubera ko yari amaze iminsi abibazwa.

    Uyu musore wakundanaga na Bijoux ntabwo yashakaga kumutangaza na gato.

    Muri Nyakanga byatangiye guhwihwiswa ko Bijoux yaba ari mu rukundo n'umuhanzi Lionel Sentore.

    Muri Kanama urukundo rwaramutamaje maze yivamo. Icyo gihe mu magambo yanditse agaragariza amarangamutima Sentore, yamutatse bitarabaho.

    Ati ''Gukunda ntacyo bimaze, igifite umumaro ni ugukundwa. Ariko ikiruta byose ni ugukunda ukanakundwa. Ndagukunda Lionel Sentore.'

    Urukundo rw'aba bombi rwakomeje gusagamba kugeze aho uyu muhanzi mu Ukuboza amwambika impeta y'urukundo, amusaba ko yazamubera umugore undi atazuyaje arabyemera.

    Bose bahuye ari indushyi mu rukundo…

    Bijoux na Lionel Sentore usanzwe aba i Burayi bose bahuye bamaze gutandukana n'abakunzi babo ndetse uyu mukobwa yari yarasubije impeta ya fiançailles, mu gihe uyu muhanzi nawe yari yarayisubijwe na Mahoro Anesie.

    Amakuru yavugaga ko uyu musore yatandukanye n'uwari umukunzi we, wari wamusubije impeta yari yaramwambitse.

    Mahoro wari wambitswe impeta na Lionel Sentore yamenyekanye ubwo yiyamamarizaga muri Miss Rwanda 2014.

    Lionel Sentore uzwi mu muziki gakondo yari yambikiye impeta uyu wari umukunzi we mu Bubiligi muri Gashyantare 2020, nyuma baza gutandukana.

    Bijoux na Lionel Sentore basezeranye imbere y'Imana badakoze umurenge, ibya Visa biragorana!

    Lionel Sentore na Bijoux bakoze ibirori byo gusezerana imbere y'Imana tariki 8 Mutarama 2022.

    Hari habayeho ibindi birori byabanjirijwe no gusaba no gukwa, mu muhango wabereye kuri Golden Garden ku i Rebero. Gusezerana imbere y'Imana byabereye mu Itorero Anglican Paruwasi ya Remera. Basezeranijwe na Rev Dr Antoine Rutayisire.

    N'ubwo habayeho ibindi birori byose, InyaRwanda yahawe amakuru ko aba bombi batigeze basezerana imbere y'amategeko.

    Uwaduhaye amakuru ati ''Nta murenge bigeze bakora. Ntabwo basezeranye imbere y'amategeko.''

    Amakuru avuga ko kudasezerana mu murenge aribyo byatumye aba bombi bashwana ndetse Sentore wizezaga uyu mukobwa ko bishobora kuzakorwa nyuma, birangira ashwanye nawe ndetse bose inzu babanagamo i Kigali bayivamo umwe ajya i Burayi undi asubira iwabo.

    Nyuma umubano w'aba bombi warahwekereye, ndetse inzozi zo kujya kubana i Burayi kuri Bijoux zirangirira aho.

    Bijoux mu buzima bushya

    Nyuma yo gutandukana na Lionel Sentore, Bijoux yahise akundana n'undi musore bari kumwe ubu. Ndetse, inshuti ze zizi isura cyangwa amazina y'uyu musore ni mbarwa cyane ko ubuzima bw'uyu mukobwa ngo atacyifuza ko bujya mu itangazamakuru.

    Bikekwa ko kandi uyu musore usigaye ukundana ubu na Bijoux kuva muri Werurwe umwaka ushize, bishoboka ko ari nawe babyaranye umwana uyu mugore aheruka kwibaruka.

    Bijoux aherutse kwibaruka ubuheta bwe, akaba umwana w'umuhungu yabyaye muri iki cyumweru. Kuri ubu bivuze ko Bijoux yakongera gushaka undi mugabo, cyane ko mu mategeko akiri ingaragu.

    Abijuru Benjamin yambitse impeta Bijoux nyuma y’amezi atatu arayimusubiza.

    Bijoux ubwo yakorerwaga ibirori byo gusezera ku bukumi agiye kurushinga na Lionel Sentore.

    Akanyamuneza kari kose mu maso.

    Lionel Sentore na Bijoux mu bihe byabo by’urukundo.

    Sentore yari aziko agiye guhozwa amarira yatewe na Mahoro Anesie yambitse impeta akayimusubiza none byarangiye atandukanye na Bijoux batamaranye kabiri.

    Sentore ubwo yambikaga impeta umukunzi we.

    Bijoux yambitswe impeta na Lionel Sentore ku munsi we w’amavuko.

    Lionel Sentore na Bijoux ku munsi w’ubukwe bwabo bari baberewe.

    Abasore n’inkumi bari babukereye mu bukwe bwa Bijoux na Lionel.

    Basezeranye imbere y’Imana gusa.

    Bijoux na Lionel Sentore bari mu rusengero ku munsi w’ubukwe bwabo

    REBA BIJOUX UBWO YATANGAZAGA KO YATANDUKANYE NA ABIJURU BENJAMIN

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125077/mu-mategeko-ni-ingaragu-akajagari-mu-rushako-rwa-bijoux-na-lionel-sentore-125077.html

  • Ibyo muri Libya byanze bituma yongera amasezerano muri Kiyovu Sports #rwanda #RwOT

    Myugariro Nsabimana Aimable yongereye amasezerano muri Kiyovu Sports nyuma y’uko kwerekeza muri Libya mu ikipe ya Al Naser SC mu cyiciro cya mbere byanze.

    Nsabimana Aimable mu Kwakira 2022 yari yasinyiye Kiyovu Sports amasezerano y’amezi 3. Mu gihe amasezerano ye yaganaga ku musozo, yaje kumvikana na Al Naser ikina mu cyiciro cya mbere muri Libya aho ubu iri ku mwanya wa mbere.

    Uyu mukinnyi yagombaga kwerekeza muri Libya mu ntangiriro z’uku kwezi ariko akaba yari yabwiye ISIMBI ko hari ibitararangira ndetse ko ashobora ko kuterekezayo akigumira muri Kiyovu Sports.

    Inkuru yaje kuba impamo aho uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi yamaze kongera amasezerano y’imyaka 2 mu ikipe ya Kiyovu Sports.

    Nsabimana Aimable yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Marines, APR FC na Police FC, yanakinnye kandi mu Buhinde.

    🚨 CONTRACT EXTENDED 🚨

    Nsabimana Amaible yongereye amasezerano yigihe cyimyaka 2.

    WELCOME BACK 💪#KiyovuSports💚🤍 #MerciKiyovu pic.twitter.com/i6FGOp2Jbg

    — Kiyovu Sports (@SCKiyovuSports) January 19, 2023

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibyo-muri-libya-byanze-bituma-yongera-amasezera-amasezerano-muri-kiyovu-sports

  • Rwajemo umuhengeri! Itangiriro niherezo byu… – #rwanda #RwOT

    Tukiri ku bemeramana hari abajya bavuga ko 'Iyo igihe cy'Imana kigeze, isaha ikora nta buye ririmo!'

    Aya magambo yose tuyasanishije n'urukundo rwa Mbabazi Egide na Miss Mutesi Aurore Kayibanda, uhita ubona ko mu gihe cyabo Imana yabageneye bakibanyemo neza n'ubwo ibihe byabo by'urukundo byajemo umunabi, ndetse urukundo 'rugashonga' aka wa muhanzi!

    Aba bombi barakundanye karahava, ureke bya bindi by'ibyamamare bikundana ari ukuryaryana cyangwa undi akurikiyeho undi ubwamamare cyangwa amafaranga.

    Ibaze ariko gukundana n'umuntu, mukiyemeza ko ku mbuga nkoranyambaga ariwe wenyine uzajya ukurikira nawe kandi akabigenza atyo, akaba ari wowe akurikira ku rubuga rwe rwa Instagram.

    Kuva mu ntangiro z'urukundo rwa Mbabazi na Miss Aurore Kayibanda  benshi bakundaga 'couple' yabo mu buryo budasanzwe, cyane ko bamwe bemeza ko Miss Aurore ariwe nyampinga w'ibihe byose.

    Barakundanye karahava mu rugendo rw'umubano watangiye mu 2006 nyuma ukaza kuvamo urukundo rwashyizweho akadomo mu 2021 ubwo Kayibanda yemezaga ko yatandukanye n'uwari umugabo we.

    Aka Socrates wabaye umwe mu babyeyi b’icengeramitekerereze, ”Urukundo rwashyushye cyane, rurangirira mu bukonje bwo ku rwego rwo hejuru!”

    Uko Miss Aurore yamenyanye na Egide Mbabazi

    Aurore Kayibanda mu kiganiro yagiranye na Dady de Maximo mu 2020,  yavuze ko yahuye na Mbabazi mu 2006.

    Hari mu birori by'isabukuru y'inshuti yabo baramenyana ariko igihe kiragera ntibongera kuvugana. Mu 2009 Egide yandikiye Miss Aurore amubwira ko yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu 2012 Mbabazi Egide yagarutse mu Rwanda baravugana ndetse barabonana.

    Umubano wabo wagiye ukura kugera mu mpera za 2014 ubwo byatangiraga guhwihwiswa ko Miss Mutesi Aurore ari mu rukundo na Mbabazi Egide. Ntibigeze babihakana cyangwa ngo bihishire dore ko kenshi wasangaga amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga ndetse banabwirana amagambo meza y'urukundo.

    Mu 2015 byaje gushimangirwa n'urugendo Egide yagiriye mu Rwanda nyuma y'imyaka myinshi yari amaze aba muri Amerika, akaboneraho gusangira ubuzima bwiza na Aurore bagatembera ahantu hari ubwiza nyaburanga ndetse n'ahandi hatandukanye.

    Miss Mutesi Aurore na Mbabazi Egide mu munyenga w'urukundo…

    Bigitangira kuvugwa ko bakundana bahorana mu ngendo za buri munsi ndetse ntibasibaga gusangiza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga, amarangamutima yabo mu rukundo.

    Mu gihe umwe yabaga yagize isabukuru byabaga ari umunsi udasanzwe kuri mugenzi we.

    Nko ku wa 22 Gashyantare 2017 Miss Mutesi Aurore ubwo yizihizaga isabukuru y'imyaka 25 y'amavuko, Mbabazi Egide yamwandikiye kuri Instagram amusingiza mu buryo bukomeye amuvuga nk'umuntu ukomeye wamufashije kugera ku nzozi ze.

    Ati 'Isabukuru nziza ku muntu w'uburanga kandi w'umunyamutima, wamfashije kugera ku nzozi zanjye ndetse ukabigiramo uruhare rukomeye. Ntewe ishema na we mu buryo butandukanye […] Ndakwifuriza indi myaka myinshi y'ibyiza mu buhangange bwawe.'

    Miss Mutesi Aurore na we ntiyahwemaga kwereka Mbabazi Egide ko ari umuntu w'igitangaza mu buzima bwe. Yigeze kumwandikira agira ati 'Sinabona amagambo asobanura uwo uri we kuri njye kuko urihariye kandi ntabwo usanzwe gusa nkwifurije ibyiza byose.'

    Umunsi udasanzwe mu buzima bwa Aurore

    Ku wa 1 Werurwe 2018, mu bitangazamakuru byo mu Rwanda nibwo hasakaye inkuru igaragaza ko Mutesi Aurore Kayibanda wabaye nyampinga w'u Rwanda mu 2012, yambitswe impeta na Mbabazi Egide amusaba kuzamubera umutoni mu bandi bakobwa bose, undi nawe ntiyazuyaza arabyemera.

    Icyo gihe, Grace Kamuronsi, umuvandimwe wa Miss Mutesi Aurore, abinyujije kuri Instagram yahishuye ibihe by'umunezero w'ikirenga murumuna we yagize ubwo yambikwaga impeta na Mbabazi Egide.

    Ati 'Ibyishimo ni ukubona murumuna wanjye yishimye nk'uku. Ku bw'urugendo rushya mwembi mutangiye, Imana yonyine niyo yabasha kugera ku mutima wanjye ngo imenye ibyiyumviro mbafiteho.'

    Mbabazi Egide yambikiye impeta Miss Mutesi Aurore muri Pariki ya Grand Canyon iherereye i Las Vegas muri Leta ya Nevada muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nubwo bo ubwabo bataragira icyo batangaza kuri aya makuru.

    Aba bombi bahanye isezerano imbere y'amategeko ku wa 29 Nyakanga 2018 ku nkombe z'inyanja mu Mujyi wa Portland wo muri Leta ya Maine, bemeranya kubana ubudahemukirana haba mu byiza no mu makuba.

    Amafoto y'uwo muhango yabanje gusohorwa cyane cyane n'inshuti zabo nyuma na bo ubwabo bayashyira ku mbuga nkoranyambaga bakoresha, anaherekejwe n'amagambo ashimangira uburyohe bw'urukundo bimitse mu myiteguro yo kuzabana nk'umugore n'umugabo.

    Miss Mutesi Aurore yayasohoye aherekejwe n'ijambo riboneka muri Bibiliya mu gitabo cya Yakobo 1:16-18 rigira riti 'Ntimukayobe bene Data bakundwa. 17. Gutanga kose kwiza n'impano yose itunganye rwose ni byo biva mu ijuru, bimanuka bituruka kuri Se w'imicyo udahinduka, cyangwa ngo agire n'igicucu cyo guhinduka.'

    Yakurikijeho akajambo #Auride gahuza izina rye n'irya Egide mu gushimangira ubumwe bwabo, arongera ati 'Imana ni nziza,' aherutsa akamenyetso k'ibiganza bishimira.

    Urukundo rwajemo umuhengeri!

    Kuva ku wa ku 8 Ukuboza 2018 abakunzi ba couple ya Miss Mutesi Aurore Kayibanda na Egide Mbabazi batangiye kubunza imitima.

    Icyo gihe ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amakuru yavugaga ko batandukanye. Nyuma baje kongera kunga ubumwe bugamije kujijisha bongera gukurikirana.

    Icyo gihe,  Aurore yasibye urubuga rwe rwa Instagram ndetse na Egide asiba amafoto y'aba bombi ku munsi w'umunezero wabo ubwo basezeranaga kubana.

    Inkuru zakurikiye ibi zose zaganishaga ku kuba baratandukanye ariko bakirinda kubitangaza. Hari amakuru yavugaga ko icyo gihe bari batandukanye bucece ndetse n'imiryango iraguyaguya ngo bongere biyunge biranga.

    Intandaro yo gutandukana hagati y'abo byavugwagwa ko yaturutse ku bwumvikane buke n'umubano agatotsi kazanywe  no kuba Mbabazi Egide yaragiriye urugendo muri Jamaica mu 2018, akaza kugirana ibihe byiza n'undi mukobwa Aurore yaza kubimenya bikaba ibibazo.

    Ngo uyu musore yasabye imbabazi biba iby'ubusa kuko n'ubundi ngo Aurore yavugaga ko atari ubwa mbere amubabariye, undi akamubwira ko na we atari shyashya akwiriye gucisha make bagakomeza umubano.

    Nyuma bongeye gusa nk'abajijisha bakajya bagaragaza ko bakiri kumwe, ariko nabwo urukundo rukomeza kugenda ruzamo ibibazo ku buryo buri umwe yagiye ananirwa kugeza aho batandukanye.

    Muri Gashyantare 2021 , ni bwo urukundo rwa Mbabazi Egide na Aurore Kayibanda rwatangiye kongera gukemangwa, bamwe batangira kuvuga ko baba baratandukanye.

    Iby'urukundo rwabo byibajijweho nyuma y'aho bose nta n'umwe wari ugikurikira undi ku mbuga nkoranyambaga. Ubundi mbere Aurore Kayibanda yakurikiraga umuntu umwe gusa ari we Mbabazi Egide, none ubu nta n'umwe akurikira.

    Mbabazi na we yakurikiraga umuntu umwe (ariwe Aurore Kayibanda) none yaretse kumukurikira amusimbuza umwana wa mukuru we witwa Lina Akabibo.

    Muri icyo gihe iyo babazwaga icyabaye bararucaga bakarumira, nka Mbabazi Egide yigeze kubazwa ku gutandukana kwe na Aurore  yirinda kugira icyo abivugaho.

    Mu 2021 nabwo mu kiganiro Miss Aurore  yagiranye n'abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram, yababwiye kumubaza ibibazo bitandukanye bijyanye n'ibyo baba bifuza kumenya kuri we.

    Muri abo bose hari abamubajije niba agikundana na Mbabazi Egide. Mu gusubiza iki kibazo yagiye abica ku ruhande, ati 'Reka mubaze'.

    Undi muntu ukurikira Miss Mutesi  Aurore Kayibanda, yamubajije impamvu atagikurikira Egide Mbabazi kuri Instagram, yongera kumubaza niba koko bagikundana.

    Mu kumusubiza Miss Aurore Kayibanda yagize ati 'Gukurikirana ku mbuga nkoranyambaga bisobanuye niba abantu bari mu rukundo cyangwa batarurimo?' Nyamara urukundo rwabo rwari rwaramaze kurangira.

    2021, umwaka wasize ukuri ku rukundo rwa Mbabazi na Miss Aurore kumenyekanye

    Muri Gashyantare 2021 ni bwo urukundo rwa Mbabazi Egide na Aurore Kayibanda rwatangiye kongera gukemangwa, bamwe batangira kuvuga ko baba baratandukanye.

    Byatewe n'uko bose nta n'umwe wari ugikurikira undi ku mbuga nkoranyambaga, ndetse nabwo amafoto bari barashyizeho bahuriyeho bakaba barayasibye.

    Mu kiganiro kirekire yagiranye na Ally Soudy muri uko Kwezi,  Miss Mutesi Aurore Kayibanda yavuze ko bamaze gutandukana.

    Ati 'Ukuri guhari twaratandukanye, urugendo rwacu rwageze ku iherezo. Ndumva ari icyo cyonyine nabivugaho. Reka nzandike igitabo kirimo ibirambuye byose. Nigisohoka nzababwira.'

    Yakomeje avuga ko iki gitabo kizaba kirimo ibijyanye n'amateka y'urukundo rwe na Mbabazi Egide.

    2022, umwaka w'ingamba nshya mu rukundo kuri Miss Aurore Kayibanda

    N'ubwo Mbabazi Egide ukunze kwiyita ku mbuga nkoranyambaga ataragaragaza umukunzi we, Miss Aurore we kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Mutarama 2023, hagiye hanze amafoto yambikwa impeta y'urukundo n'umusore bivugwa ko akina umukino wa golf.

    Bitandukanye n'igihe Mbabazi Egide yamwambikaga impeta agahuruza imiryango kuri iyi nshuro we n'umukunzi bigaragara ko bari bari ahantu hirengeye ari bo bonyine.

    Indi ngamba yatangiranye umwaka wa 2023 igitabo yari kwandika ku rukundo rwe na Mbabazi Egide yakiretse kuko yaje gusanga yahitamo kwandika igifitiye Abanyarwanda benshi akamaro kurusha ikimureba wenyine.Aurore Kayibanda yabaye nyampinga w’u Rwanda mu 2012Ubukwe bwa Egide na Aurore bwari bunogeye ijishoAkanyamuneza kari kose barushinga

    Kuva yatandukana na Egide Aurore Kayibanda nta muntu akurikira kuri InstagramEgide akurikira umuntu umwe  kuri InstagramGuhera mu 2018 nibwo urukundo rw’aba bombi rwatangiye gukemangwa Egide nta muntu n’umwe akurikira kuri InstagramKayibanda mu 2018 yakuyeho urubuga rwe rwa Instagram mu rwego rwo kwiha amahoro kubera umwuka mubi wari uri mu mubano we na Egide bari baranasezeranye kubana akaramataBatangira gukundana Mbabazi yakurikiraga Aurore Kayibanda gusaMbabazi Egide ni uku yaserutse ku munsi w’ubukwe bwe na Miss Aurore Kayibanda

    Mbabazi na Aurore ubwo basezeranaga Basezerana mu mategeko abarimo Bahati Grace wabaye Miss Rwanda 2009 bari babukereye Mbabazi Egide ku munsi w’ubukwe ubwo yafataga ifoto na mukuru wa Aurore Ibyishimo byari byose ku nshuti n’imiryango Wari umunsi w’amateka mu buzima bw’aba bombi

    Aurore Kayibanda yasutse amarira yambikwa impeta!Mukuru wa Aurore niwe wagaragaje ko murumuna we yateye indi ntambweIbyishimo ku nshuti 

    Mu bindi bihe byiza by’urukundo…Bajyanaga gusura ahantu hatandukanye Bambaraga ibisa Urukundo rukiryoshye byari ibicika hagati y’aba bombi Aurore yahabwaga indabo n’umukunzi we, wamukundwakazagaAba bombi mu mwambaro ugaragaza ko bakomoka mu Rwanda bajyanishijeImbere habo babonaga hazaba bakabyarana hungu na kobwa ariko siko byagenzeMalaika Uwamahoro yari umwe mu nshuti z’akadasohoka z’umuryango Bariye isi karahavaAurore yabonye umusimbura wa Mbabazi Egide utaramenyekana amazinaAurore Kayibanda yongeye kwambikwa impeta 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125080/rwajemo-umuhengeriitangiriro-niherezo-byurukundo-rwa-mbabazi-egide-na-miss-aurore-wishumbu-125080.html

  • Yabwiraga umuzimu -Ijambo Lionel Messi yavuze… – #rwanda #RwOT

    Lionel Messi yakoze amateka, ahesha ikipe y’igihugu cye cya Argentine igikombe cya 3 cy’isi mu mateka . Ibi uyu mukinnyi w’imyaka 35 yabikoze nyuma y’igihe kinini yiruka inyuma y’iki gikombe ariko kugitwara byaranze, kuko muri 2014 yari yageze ku mukino wa nyuma ariko batsindwa n’u Budage igitego 1-0.

    Kuri uyu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cya 2022 cyaberaga muri Qatar, Argentine yatwaye iki gikombe itsinze u Bufaransa kuri penariti. Umukino wari warangiye ari ibitego 2-2 maze hongerwaho iminota 30 Lionel Messi atsinda igitego cya 3, ariko na Kylian Mbappé aba ibamba aza kwishyura icyo gitego cya 3. 

    Bageze muri Penariti Lionel Messi niwe wateye penariti ya mbere arayinjiza maze hasigara akazi k'abandi bakinnyi bakinana, kugira ngo nabo bazinjize ubundi batware igikombe cy’isi.

    Lionel Messi ubwo yabwiraga nyirakuru wapfuye

    Nk'uko Marca ibitangaza abantu bakoresha Tik Tok batangaje amagambo yavuzwe na Lionel Messi areba mu kirere, mbere y’amasegonda make ngo Gonzalo Montiel atere penariti ya nyuma ituma baterura igikombe. 

    Uyu mukinnyi yarebye mu kirere amasegonda agera kuri 30 ari gusubiramo amagambo agira ati “Birashoboka uyu munsi nyogukuru wanjye”. Akimara kubivuga Gonzalo Montiel usanzwe ukinira Sevilla Fc yo muri Espagne yahise ayitereka mu nshundura, maze ibyishimo biba ibyishimo ku bakinnyi n’abaturage ba Argentine. 

    Nyirakuru wa Lionel Messi witwaga Celia hashize igihe kinini apfuye, kuko yapfuye Lionel Messi afite imyaka 10 gusa. Nyirakuru w’uyu mukinnyi ngo yari yarabonye ko azavamo umukinnyi ukomeye, kuko ku myaka 5 gusa aribwo [nyirakuru] yari yaratangiye kubivuga kuko ni nawe wijyaniye uyu mukinnyi ku mutoza wamutoje [Lionel Messi] bwa mbere n'ubwo yari mugufi cyane.

    Kuva Lionel Messi yajya muri Fc Barcelona muri 2004 uyu nyirakuru we atarapfa, ibitego yatsindaga byajyaga bishimisha uyu mukecuru ku rwego rwo hejuru. Muri ubu buryo Messi yavuganyemo na nyirakuru we wapfuye, ni ibisanzwe mu gihugu cye cya Argentine.

    Lionel Messi ateruye igikombe cy’isi nawe ateruwe n’abafana

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125078/yabwiraga-umuzimu-ijambo-lionel-messi-yavuze-ku-mukino-wa-nyuma-wigikombe-cyisi-ryamenyaka-125078.html

  • Ndimbati yanze gutanga indezo nyuma yo gufungurwa- Fridaus yateye inda #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye na shene ya youtube ya MIE Empire kuri uyu wa 18 Mutarama 2023 Fridaus yatangaje ko Ndimbati yanze gutanga indezo z'abana be, aho avuga ko ahangayikishijwe n'imibereho yabo.

    Fridaus akomeza avuga ko mu bintu urukiko rwanzuye ko nta ndezo z'abana bigeze batekerezaho ndetse ko ataniteguye kujya kuregera indezo z'abana.

    Akomeza avuga ko kuva Ndimbati yafungurwa yamuhaye amafaranga agera ku bihumbi mirongo irindwi gusa mu byiciro bibiri.

    Nyuma yo kubona ko Ndimbati nta gahunda yo gutanga indezo ku bana afite, byatumye Fridaus afata umwanzuro wo kutazongera gutuma se w'abo ajya kubasura ngo kuko ntiyitaye ku mibereho yabo.

    Mu mpera z'umwaka ushize nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Uwihoreye Jean Bosco ku byaha yari akurikiranyweho rusaba ko ahita arekurwa.

    Isomwa ry'urubanza ryabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 29 Nzeri 2022 ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ari narwo rwaruburanishije uru rubanza ku wa 13 Nzeri 2022. Icyo gihe Ubushinjacyaha bwasabiye Uwihoreye gufungwa imyaka 25.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ndimbati-yanze-gutanga-indezo-nyuma-yo-gufungurwa-fridaus-yateye-inda

  • Hazaca uwambaye! Batanu ba mbere bayoboye mu… – #rwanda #RwOT

    Aya matora yatangiye kuva ku wa 17 Mutarama 2023 azarangira ku wa 4 Gashyantare 2023, ari nabwo hazahita hamenyekana 30 bakomeza mu cyiciro cya nyuma.

    Amajwi yafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 19 Mutarama 2023, agaragaza ko Laura Sarah ufite Nimero 29 ari we uri imbere n'amajwi aho agejeje 2,182.

    Akurikiwe na Ngabonziza Diane [Nimero 38] ufite amajwi 1,323, Rosine Bamurenga ufite Nimero 53 agejeje amajwi 1,025, Keylan Mucyo ufite Nimero 71 agejeje amajwi 788 ndetse na Marie Benigne Nsanzimana ufite Nimero 30 agejeje amajwi 679.

    Abanyamideli bahatanye ni 88 bavuye mu 177 biyandikishije binyuze kuri Email. 30 bazakomeza ni abagize amajwi menshi mu itora ryo kuri internet (Most Voted), batanu batoranyijwe n’abafana (Public Choice) ndetse na batanu bahize abandi mu kwiyerekana neza (5 Best in virtual Casting) abandi 15 bazatangwa n’Akanama Nkemurampaka (15 by Judges).

    Ndekwe Paulette uhagarariye Embrace Africa iri gutegura iki gikorwa, yabwiye InyaRwanda ko mu guhitamo abanyamideli 30 bazaha ijambo abafana.

    Yavuze ati 'Tuzashyiraho uburyo abafana bagira ijambo mu rwego rwo kubaha umwanya wo guhitamo abagomba gukomeza. Hiyandikishije benshi, rero abafana bazahitamo batanu bajya mu kindi cyiciro babona bahize abandi.”

    Akomeza ati “Impamvu twahaye umwanya abafana, ni uko mu bikorwa byinshi usanga ababikurikirana bataha bavuga ko batanyuzwe. Rero utazakomeza hariya ubwo n’abafana ntibazaba bamushimye. Ni ukugira ngo habeho umucyo uhagije muri iki gikorwa.

    KANDA HANO UBASHE GUKOMEZA GUTORA ABAHATANYE


    Laura Sarah [Nimero 29] afite amajwi 2,182


    Ngabonziza Diane [Nimero 38] afite amajwi 1,323


    Rosine Bamurenga ufite Nimero 53 agejeje amajwi 1,025


    Keylan Mucyo ufite Nimero 71 agejeje amajwi 788


    Marie Benigne Nsanzimana ufite Nimero 30 agejeje amajwi 679

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125084/hazaca-uwambaye-batanu-ba-mbere-bayoboye-mu-majwi-muri-rwandas-global-top-model-125084.html

  • Lionel Messi na Paris Saint-Germain batsikami… – #rwanda #RwOT

    Mu mukino wa gishuti, ikipe ya Paris Saint-Germain yatsinze ikipe ya Al Nassr yihuje na Al Hilal zo muri Saudi Arabia. Uyu mukino watangiye gukinwa saa moya z’ijoro, ubera kuri King Fahd International Stadium yo muri Saudi Arabia.

    Ikipe ya Paris Saint-Germain ifite abakinnyi bakomeye ugereranyije n’aya makipe abiri niyo yatangiye iri hejuru, bituma ku munota wa 3 gusa Lionel Messi afungura amazamu. Al Nassr na Al Hilal bakimara gutsindwa igitego bahise bajya ku gitutu, cyane cyane kuri Cristiano Ronaldo washakaga gutsinda igitego cya 1 mu ikipe nshya yagiyemo.

    Ku munota wa 33 byaje kumuhira asimbuka cyane agiye gutsinda igitego, ariko umuzamu wa Paris Saint-Germain arazamuka amukubitana n’umupira. Ku munota wa 34 umusifuzi yahise atanga penariti maze kizigenza Cristiano Ronaldo ayitereka mu nshundura, igitego cyo kwishyura kiba kirabonetse.

    Ikosa Cristiano Ronaldo yakorewe rikavamo penariti

    Paris Saint-Germain yari yabanjemo abakinnyi bayo bakomeye, nyuma yo kwishyurwa batangiye kwataka cyane. Ku munota wa 40, Kylian Mbappé yinjiranye ba myugariro ba Al Nassr na Al Hilal ashaka gutsinda igitego ariko biranga. Ku munota wa 43 Kylian Mbappé yahereje umupira Marquinhos, ahita atsinda igitego cya 2 cya Paris Saint-Germain.

    Iminota isanzwe y’igice cya mbere yarangiye hongerwaho iminota 5 y’inyongera, ku munota wa 2 Paris Saint-Germain yabonye penariti ariko Neymar arayirata. Nyuma y’umunota umwe gusa Cristiano Ronaldo yakosoye Neymar,  ashyira umupira ku mutwe uragenda ukubita igiti cy’izamu uragaruka ahita asobyamo, igitego cya 2 cya Al Nassr na Al Hilal kiboneka gutyo.

    Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ibitego 2 bya Paris Saint-Germain kuri 2 bya Al Nassr na Al Hilal.

    Lionel Messi yishimira igitego cya 1 ari kumwe n’abandi bakinnyi

    Igice cya kabiri cyatangiye Kylor Navas ahura n’akazi gakomeye, bitewe n’amashoti akomeye y’abasore ba Al Nassr na Al Hilal. Al Nassr na Al Hilal batatse bibagirwa kurinda izamu, ku munota wa 54 Sergio Ramos yatsinze igitego cya 3 ku mupira yari ahawe na Kylian Mbappé wabanje kubyinisha ba myugariro.

    Cristiano Ronaldo yishimira igitego

    Nyuma y’iminota 3 gusa abasore ba Al Nassr na Al Hilal bahise batsinda igitego cya 3 gitsinzwe na Hyun-Soo Jang, ku mupira wari uvuye muri koroneri. Kylian Mbappé wari wahize igitego kuva kare, ku munota wa 60 yatsinze igitego cya 4 kuri penariti. 

    Nk’ibisanzwe mu mukino wa gishuti abakinnyi bakomeye ku ruhande rwa Paris Saint-Germain bavuyemo hinjiramo abandi, ndetse na Cristiano Ronaldo yasimbujwe bituma umukino ugabanya umurego wari uriho. 

    Ku munota wa 78 Ekitike yatsinze igitego cya 5, yinjiye mu kibuga asimbuye Kylian Mbappé. Umukino ugiye kurangira Anderson Talisca yatsinze igitego cya 4 cya Al Nassr na Al Hilal, bituma umukino urangira Paris Saint-Germain ariyo iyoboye n’ibitego 5-4.

    Cristiano Ronaldo na Lionel Messi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125087/lionel-messi-na-paris-saint-germain-batsikamiye-cristiano-ronaldo-nikipe-ye-125087.html

  • Prosper Nkomezi agiye gukorera igitaramo muri… – #rwanda #RwOT

    Ni ku nshuro ya Kabiri Prosper Nkomezi agiye gutaramira muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye-Ahaheruka muri Gashyantare 2020 ubwo yari yagiye gufatanya na Israel Mbonyi, mu gitaramo cya mbere yakoreye muri iyi Kaminuza.

    Bikaba ku nshuro ya mbere uyu muramyi agiye kuhakorera igitaramo cye bwite, yacyise 'Prosper Nkomezi Live Concert in Huye”.

    Prosper Nkomezi yabwiye InyaRwanda ko iki gitaramo kizaba umwanya mwiza wo guhembuka kw’abakunzi be b’i Huye n’abandi, kuko yari amaze igihe adatarama nabo.

    Yavuze ati “Nizere ko abantu bazahembuka ari benshi, kuko hari hashize igihe kinini mbona ubutumire bwabo bigaragara ko bakunda ibihangano byacu (bye). Nafashe igihe kinini mbitekerezaho, hari imyaka ibiri ariko numvaga hari umunsi nzahataramira byanze bikunze.”

    Uyu muramyi uherutse gushyira ahagaragara indirimbo yise 'Nyigisha', avuga ko 'Imana yashimye ko ‘tariki 12 Gashyantare 2022’ ari bwo tuzahataramira'. Ati “Reka twizere ko bizaba ari ibihe byiza ku banyeshuri.' Ndetse no ku bandi bantu batuye mu Mujyi wa Butare.

    Nkomezi avuga ko iki gitaramo cyari gikwiye, kuko ab'i Huye bari bamaze igihe badataramirwa n'abahanzi bakorera umuziki mu Mujyi wa Kigali.

    Yizeye ko Imana izigaragaza muri iki gitaramo. Ati 'Tuzahahembukira. Tuzahagirira ibihe byiza. Twizeye ko ari igihe cy’Imana. Kugira ngo n’abantu bo mu Ntara nabo bahemburwe n’ibitaramo. Usanga twibanda cyane hano muri Kigali, ariko cyari igihe kinini nyuma y’ubutumire bwinshi bw’abantu b’i Butare badutumiraga kujya kuhakora umurimo ariko Imana yashyizeho ko tujyayo ariya matariki.”

    Kuva mu mpera z'umwaka ushize Prosper Nkomezi yiyambajwe mu bitaramo bikomeye, birimo icya Vestine na Dorcas bamurikiyemo album yabo ya mbere bise 'Nahawe ijambo', cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, ku wa 24 Ukuboza 2022.

    Hari kandi igitaramo 'Yavuze Yego' cya Papi Clever n'umugore we Dorcas, cyabereye muri Camp Kigali ku wa 14 Mutarama 2023.

    Prosper Nkomezi yatangiye umuziki muri 2017 ahera ku ndirimbo yise 'Sinzahwema', iyi abantu benshi bakunda indirimbo ze bakaba bayizi nka 'Amamara'.

    Azwi cyane mu ndirimbo ziri kuri album ye ya mbere nka Sinzahwema, Humura, Ibasha gukora, Singitinya, Urarinzwe, Nzayivuga n'izindi zitandukanye.

    Mu gitaramo ‘Hari amashimwe Live Concert’ Aimé Uwimana yakoze tariki 14 Ukwakira 2018, Prosper Nkomezi ari mu bahanzi baririmbye akora ku mitima ya benshi bari aho dore ko habaye n’agashya, aho yavuye kuri stage abantu bagakomeza kuririmba indirimbo ze.

    Aha ni naho izina rye ryamenyekaniye cyane dore ko ari cyo gitaramo cya mbere gikomeye yari aririmbyemo, byongeye hakaba hari hakoraniye itangazamakuru n’abakunzi benshi b’umuziki wa Gospel. 

    Prosper Nkomezi yatangaje ko ku wa 12 Gashyantare 2023 azakorera igitaramo muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Huye 

    Prosper Nkomezi yavuze ko yiteguye guhembura abantu muri iki gitaramo nyuma y'ubutumire bwa benshi yari amaze igihe ari kubona 

    Kuva mu mpera za 2022 Prosper Nkomezi yaririmbye mu bitaramo birimo icya Vestine na Dorcas, n'icya Papi Clever n'umugore we Dorcas

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NYIGISHA’ YA PROSPER NKOMEZI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125085/prosper-nkomezi-agiye-gukorera-igitaramo-muri-kaminuza-yu-rwanda-ishami-rya-huye-125085.html