The education system in South Africa is one of the [â¦]
The post Top 10 Universities in South Africa 2023 University Rankings appeared first on UGWIRE.
Source : https://ugwire.com/top-10-universities-south-africa-rankings/
The education system in South Africa is one of the [â¦]
The post Top 10 Universities in South Africa 2023 University Rankings appeared first on UGWIRE.
Source : https://ugwire.com/top-10-universities-south-africa-rankings/
Kuri uyu wa kane, tariki 19 Mutarama 2023, Azarias Ruberwa Manywa yafatiwe ku kibuga cy'indege cya Ndjili i Kinshasa, ubwo yari agiye gufata indege imwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amarika, ari naho umuryango we utuye. Yahise ajyanwa guhatwa ibibazo mu biro bishinzwe iperereza, mbere yo gusubizwa mu rugo iwe, ari naho ubu afungishirijwe ijisho.
Azarias Ruberwa yari afite ibyangombwa byose bimwemerera kujya muri Amarika, aho yari agiye gushyingura mwisengeneza w'umugore we.
Leta ya Kongo ntiratangaza icyatumye Bwana Ruberwa abuzwa gusohoka mu gihugu, icyakora ibitangazamakuru bikorana n'ubutegetsi byahise byandika ko ngo Azarias Ruberwa yari ahunze, dore ko ashinjwa gufasha umutwe witwaje intwaro wa TWIRWANEHO, uvuga ko urengera Abanyekongo bo mu bwoko bw'Abanyamulenge bicwa n' imitwe ishyigikiwe n'ubutegetsi.
Nyamara abakurikiranira hafi ibyo muri icyo gihugu barahamya ko Azarias Ruberwa azira gusa kuba ari Umunyamulenge, ndetse no kuba aherutse kwakirwa n'Uhagarariye Ubudage muri Kongo , akamusobanurira akaga Abatutsi bo muri Kongo barimo.
Uwo Ambasaderi yahise atangaza ko yijeje Bwana Ruberwa ko igihugu cye kigiye gushyira igitutu ku butegetsi bwa Tshisekedi, bugahagarika Jenoside ikorerwa Abatutsi, n'imvugo zihembera urwango. Ibi byarakaje cyane Perezida Tshisekedi n'abambari be, bibwira ko Abatutsi bazakomeza kwicwa amahanga arebera.
Si Azarias Ruberwa uri mu mazi abira gusa, kuko na Depite Moise Nyarugabo ari mu bashinjwa gufasha Twirwaneho.
Abasesenguzi batangiye kugira impungenge ko abo bagabo bombi bashobora kwicwa cyangwa bagafungwa, kimwe nabandi Banyekongo bavuga ikinyarwanda bakomeje kwibasirwa.
Umunyamategeko Azarias Ruberwa yabaye Visi-Perezida wa Kongo ubwo Joseph Kabila yategekaga icyo gihugu.
Yanabaye kandi Minisitiri ushinzwe kwegereza abaturage ubuyobozi, ndetse mu matora aheruka akaba yariyamamarije umwanya wa Perezida wa Kongo. Icyakora kuba Azarias Ruberwa Manywa yarabaye mu myanya ikomeye y'ubutegetsi bwa Kongo ntibituma adafatwa nk'umunyamahanga, kimwe n'abandi bavuga ikinyarwanda bahozwa ku nkeke ngo nibatahe iwabo mu Rwanda cyangwa bicwe.
The post Azarias Ruberwa Manywa wigeze kuba Visi-Perezida wa Kongo ari mu mazi abira, azira gusa ko ari Umunyamulenge. appeared first on RUSHYASHYA.
Kyambogo University is one of the top 10 best universities [â¦]
The post Diploma Engineering courses at Kyambogo University 2023 appeared first on UGWIRE.
Source : https://ugwire.com/diploma-engineering-courses-kyambogo-university/
List of the top 10 best performing Extra County Schools [â¦]
The post Best Performing Extra County Schools In Kenya 2023 Top LIST appeared first on UGWIRE.
Source : https://ugwire.com/top-performing-extra-county-schools-kenya-2022/
Top ten Best Paying and Most Marketable Diploma Courses in [â¦]
The post Most Marketable Diploma Courses in Kenya 2023 (Best) appeared first on UGWIRE.
Source : https://ugwire.com/marketable-diploma-courses-kenya/
Uyu mugabo umaze kwamamara mu magambo akakaye ndetse no mukwisanzura gukabije mu gukoresha imbuga nkoranyambaga ze, yongeye kwandika kuri Twitter ye asubira Abanya-Kenya.
Mu magambo atari maremare yanditse ati: 'Abaturage bamwe bo muri Kenya baradutinya kuko bazi neza ko igisirikare cyacu gikomeye kurusha icyabo'.
Muhoozi Kainerugaba yongeyeho ati: 'Igisirikare cyacu cyafata Nairobi mu cyumweru kimwe'.
Arakomeza ati: 'Abaturage bo muri Kenya bagomba kunsaba imbabazi kubera igihe cyose nakubiswe nk'iri umwana muto nzira ko ndi umuhungu wa Museveni mu myaka ya za 1980'.
Muhoozi yasubiye kuvuga aya magambo nyuma y'induru nyinshi zavuyemo no gusaba imbabazi, aho se umubyara yasabye imbabazi abaturage ba Kenya ndetse n'abandi bose bari baragezweho n'amagambo y'umugabo utajya ugira ibinya mu gihe ari kwandika uko yiyumva uwo mwanya.
Nyuma gato yo gutangaza ayo magambo, hashize iminota 17 gusa, Muhoozi yongeye arandika ati:”Abanya-kenya bigira nk'aho ari inshuti magara za papa uyu munsi. Kuki bankubitaga mu myaka 40 ishize, umuhungu we [wa Museveni] ubwo twari mu buhungiro?”.
Aya magambo yakomeje gutangaza benshi bemeza ko hashobora kuba hari ikiyihishe inyuma, dore ko ari kuyandika ubutitsa.

Kenyans need to apologise to me for all the beatings, as a young boy, that I got because I was Museveni’s son in the early 1980s.
â” Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) January 20, 2023
Nyuma yo kutishimira imisifurire ku mukino wabahuje na Gasogi United, abafana ba Kiyovu Sports bibasiye umusifuzi Mukansanga Salima bamuririmba ko ari indaya ndetse ko ashaje.
Uyu munsi Gasogi United yari yakiriye Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2022-23.
Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Bugesera, umusifuzi mpuzamahanga, Mukansanga Salima ni we wamusifuye aho warangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi.
Abafana ba Kiyovu Sports batishimiye bimwe mu byemezo uyu musifuzi yagiye afata byatumye bamuririmba n’umukino ukirimo ko ashaje.
Bagize bati “urashaje, urashaje, urashaje.”
Ubwo umukino wari urangiye, Salima arimo agenda agana mu rwambariro, ni ho yahuriye n’uruva gusenya aho batangiye kumuririmba bati “Malaya! Malaya! Malaya!.”
Ubwo baririmbaga ibi, umwe yamanutse ashaka kujya gutangira abasifuzi ngo abasagarire ariko abashinzwe umutekano baritambika baramutangira.
Ibikorwa nk’ibi ntabwo byari bimenyerewe muri shampiyona y’u Rwanda ko abafana bashobora kwibasira umusifuzi aho ibikorwa nk’ibi byaherukaga ku mukino wahuje Etincelles na AS Kigali mu Kuboza 2021 aho amakipe yanganyije na 1-1, umusifuzi yari yongeyeho iminota 10 ari na yo AS Kigali yishyuyemo Etincelles, nyuma y’uyu mukino abafana birunze mu kibuga bashaka gusagarira abasifuzi ariko polisi iritambika.
Yannick Mukunzi waraye usubiye muri Sweden mu ikipe ya Sandvikens IF yasize asuye imva ya Yvan Buravan inshuti ye magara.
Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana tariki ya 17 Kanama 2022, ntabwo Yannick Mukunzi yagize amahirwe yo kumushyingura kubera ko yari muri Sweden mu kazi.
Yannick wari inshuti y’uyu muhanzi, aho bahuriye ku ishuri La Colombiere bigagaho Yannick ari mu irerero rya APR FC yari amaze iminsi mu biruhuko mu Rwanda akaba yarasuye imva ye mu rwego rwo kumuha icyubahiro.
Yannick Mukunzi mu ijoro ry’ejo hashize tariki ya 19 Mutarama 2023 ni bwo yasubiye muri Sweden kwitegurana shampiyona na Sandvikens IF.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mukunzi-yannick-wasubiye-muri-sweden-yasuye-yvan-buravan
Myugariro w'umunya Brazil,Dani Alves ari muri gereza aho akurikiranyweho icyaha gikomeye cyo gufata ku ngufu umugore.
Uyu Myugariro wubatse izina muri Barcelona araregwa gusambanya ku ngufu umugore mu kabyiniro kitwa Sutton, ikirego cyatanzwe 30 Ukuboza 2022.
Dani Alves w'imyaka 39 afungiwe muri kasho yo mu ntara ya Catalunya kuri iki cyaha atemera.
Kuri uyu wa Gatanu nibwo Alves yitabye sitasiyo ya polisi yitwa Mossos d'Esquadra de Les Corts kugira ngo abazwe kuri iki cyaha.
Uyu ngo arahita ajyanwa ahitwa Ciutat de la Justicia i Barcelona,ari naho azagezwa imbere y'urukiko bwa mbere gusa ngo hari gukorwa iperereza.
Alves yagize ati 'Uwo mugore ni nde? Yego, akabyiniro nari nkarimo ndi kwishimisha hari abantu benshi.Abanzi neza bazi ko nkunda kubyina.Nari ndimo kwishimisha ariko ntagize uwo mbangamiye.
Ntabwo nzi uwo mugore uwo ariwe.Ujya mu bwiherero ntabwo ubaza izina uburimo.Nta muntu nigeze mvogera.Ni gute nakorera ibyo bintu umugore cyangwa umukobwa?.Biragatsindwa na nyagasani.”
Turamenyesha ko uwitwa BASIGARIYE Jean mwene Murengerantwali na Mukamunazi, utuye mu Mudugudu wa Rebero, Akagari ka Nyendo, Umurenge wa Rwimiyaga, Akarere ka Nyagatare, mu Ntara y'Iburasirazuba wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo BASIGARIYE Jean, akitwa BYOSENIYO Jean mu gitabo cy'irangamimerere. Impamvu atanga yo guhinduza izina ni Izina ry'irigenurano rikaba riteye ipfunwe.
The post INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA appeared first on RUSHYASHYA.