Blog

  • Clarisse Karasira yakoreye igitaramo muri Mai… – #rwanda #RwOT

    Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, uyu muhanzikazi uzwi mu ndirimbo zirimo 'Tabita' aherutse gushyira ahagaragara, yavuze ko ku wa 21 Mutarama 2023 yagize ibihe byiza ubwo yataramanaga n'Abanyarwanda n'abandi batuye muri uyu Mujyi.

    Yaririmbye muri iki gitaramo 'An evening with Clarisse Karasira' cyabereye ahitwa Mayo Street Arts, ku wa 21 Mutarama 2023 acurangiwe n'umucuranzi wa piano, Mesa Schubeck.

    Mbere y'umunsi w'igitaramo, uyu muhanzikazi yari yavuze ko amatike y’igitaramo yashize, ashima Imana. Ati 'Bakundwa, amatike yose yo muri concert (igitaramo) yanjye kuri Mayo Street Art yaguzwe yose yashize. Imana ni nziza.”

    Ubuyobozi bwa Mayo Street aho Clarisse Karasira yakoreye iki gitaramo, bwashimye buri wese witabiriye iki gitaramo yakoze afatanyije na Mesa.

    Bwashishikarije buri wese gukomeza gushyigikira urugendo rw'umuziki wa Clarisse Karasira, kandi ko muri uyu mwaka uyu muhanzikanzi azashyira hanze album ye nshya. Bati 'Mukomeze gukurikirana ibikorwa bya Clarisse mu gihe yitegura gusohora album nshya, muri uyu mwaka.'

    Umugabo wa Clarisse Karasira, Ifashabayo Sylvain Dejoie yanditse avuga ko umugore we yatanze ibyishimo bisendereye ku batuye muri Leta ya Maine. Yavuze ko bimunyuze 'kubona umugore wanjye' akora icyo Imana yamuhamagariye.

    Kuri Mayo Street Art aho Clarisse yakoreye igitaramo hasanzwe habera ibirori biririmbamo abahanzi Mpuzamahanga cyangwa abahanzi babarizwa muri iyi Leta iherereye mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Amerika.

    Clarisse azwi mu ndirimbo nka 'Giraneza', 'Ntizagushuke,' 'Twapfaga Iki,' 'Ubuto,' 'Kabeho,' 'Rutaremara,' 'Imitamenwa,' 'Ubuntu' n'izindi zitandukanye.

    Uyu muhanzi afite abarenga miliyoni 30 bakurikiranye ibihangano bye ku rubuga rwa Youtube. Yizera ko azaba ikitegererezo kuri benshi mu gihe kizaza binyuze mu bihangano bye byitsa ku mahoro, kwita ku bandi n’ubumuntu.

    Clarisse yatangiye kumenyekana kuva mu mwaka wa 2018, ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye yise ‘Gira Neza’.

    Kuva yakwimukira muri Leta ya Maine, yaririmbye mu bitaramo birimo icyo gushakira inkunga abahunga intambara ihuje Ukraire n'u Burusiya.

    Kandi, yakomeje kugira uruhare mu mibereho ya sosiyete binyuze mu bihangano bye agenda ashyira hanze.

    Uyu muhanzikazi yifuza Isi irangwa n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, irimo amahoro arambye no kwishyira ukizana kwa muntu. 

    Clarisse Karasira yakoreye igitaramo kuri Mayo Street Arts, ahasanzwe habera ibirori bikomeye muri Leta ya Maine 

    Clarisse yari aherekejwe n’umucuranzi wa Piano, Mesa Schubeck 

    Karasira yavuze ko yifashishije uru rubuga mu kumenyekanisha umuziki w’u Rwanda

    Abanyarwanda n’abandi batuye muri uyu Mujyi bitabiriye iki gitaramo uyu muhanzikazi yakoreye muri Maine






    REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MAMA TABITA’ YA CLARISSE KARASIRA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125192/clarisse-karasira-yakoreye-igitaramo-muri-maine-yitegura-gushyira-hanze-album-amafoto-125192.html

  • Adrien Niyonshuti ayoboye ikipe y’igihugu ya… – #rwanda #RwOT

    Niyonshuti Adrien wamamaye mu mukino w’amagare mu Rwanda, ni we munyarwanda uri muri La Tropicale Amissa Bongo atari kumwe n’ikipe y’u Rwanda, ahubwo ayoboye ikipe y’igihugu ya Benin yamwizeye ikamugira umutoza mukuru.

    Mu ntangiriro z’icyumweru gishize nibwo ibinyamakuru by’ i Cotonou muri Benin byemeje ko Umunyarwanda Adrien Niyonshuti yahawe amasezerano y’umwaka umwe nk’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Benin isanzwe itazwiho byinshi mu mukino w’amagare.

    Adrien mu mwenda w’ikipe ya Benin

    Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare muri Benin ryateguranye imishinga na Adrien Niyonshuti usanzwe abarizwa mu Butaliyani, yemera kuza muri America ngo afashe abanya-Benin gutera intambwe ijya imbere mu mukino w’amagare ndetse na we yubake izina mu butoza.

    Ku ikubitiro, Adrien yajyanye n’abasore batanu b’ikipe ya Benin mu mihanda yo muri Gabon, aho bagiye kugerageza gushaka imidari muri irushanwa mpuzamahanga rya La Tropicale Amissa Bongo 2023 ryatangiye kuri uyu wa mbere rikazasoza ku ya 29 Mutarama 2023.

    Abakinnyi batandatu bahagarariye Benin muri la La TAB 2023 ni; Sagbo Emmanuel, Soudji Romouald, Sowou Remi, Sudjede Ricardo, Saizonou Giorad na Kinnouhezan Honoré ari nabo batoranijwe mu beza basanzwe bakanyakanye i Cotonou.

    Abaserukiye Benin muri La TAB 2023

    Nyuma ya La Tropicale, Niyonshuti n’abakinnyi be bazakomereza muri Tour ya Mauritania mbere yo gutoranya abo azazana nabo i Kigali mu Rwanda, ahazabera Shampiyona Nyafurika y’amagare ya 2023, iteganijwe muri Werurwe.

    Mu kiganiro kigufi Adrien Niyonshuti yahaye InyaRwanda, yemeje ko amaze iminsi agizwe umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Benin, aho atekereza kuzakorera mu gihe cy’imyaka itatu kugira ngo azabe amaze kugeza abanya-Benin kuri byinshi.

    Yagize ati “Perezida w’ishyirahamwe ry’amagare muri Benin twaraganiriye  ambaza niba nabafasha, twemeranya gukorana umwaka ushobora kongerwa kuko icyerekezo cyanjye ni icy’imyaka itatu kugira ngo ibyo ntekereza kubagezaho nzabe nabibagejejeho. Ndi umutoza mukuru w’ikipe ya Benin.”

    Abanya-Benin bafitiye icyizere umutoza Adrien Niyonshuti

    Niyonshuti w’imyaka 36 y’amavuko ni umwe mu banyarwanda bamamaye kubera umukino w’amagare, aho yanegukanye Tour du Rwanda ya 2008 mbere y’uko iba mpuzamahanga, byiyongera ku yandi masiganwa yatwaye mbere na nyuma y’aho.

    Nyuma yo guhagarika gukina, Adrien yinjiye muri gahunda zo gutoza no gufasha iterambere ry’amagare mu Rwanda no muri Africa muri rusange. Yatoje ikipe ya Skol Adrien Cycling (SAC) yari anafitemo imigabane, nyuma ashinga ikipe ye bwite yise Adrien Niyonshuti Cycling Academy (ANCA).

    Si ubwa mbere Niyonshuti ahawe ikaze mu ikipe y’igihugu ya Benin kuko yakoranye n’abakinnyi bayo abaha inama n’ubunariribonye mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2022, ubwo biteguraga Tour du Benin yo isanzwe iba muri Gicurasi.

    Adrien yabaye umukinnyi mpuzamahanga, Aha yakiniraga Dimension Data yakoreraga muri Africa y’Epfo no mu Butaliyani

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125209/adrien-niyonshuti-ayoboye-ikipe-yigihugu-ya-benin-i-libreville-125209.html

  • Umutoza wa APR FC yavuze ibibazo ba kabiteni b’iyi kipe Djabel na Prince bafite #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC, Ben Moussa yavuze impamvu yakinnye umukino wa Mukura VS adafite ba kapiteni we Manishimwe Djabel na Buregeya Prince ari ukubera ibibazo by’imvune bombi bafite.

    Ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 22 Mutarama 2023 APR FC yari yakiriye ndetse inatsinda Mukura VS 1-0 mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona ya 2022-23 wabereye kuri Stade ya Bugesera.

    Ni umukino utaragarayemo kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel ndetse n’umwungiriza we Buregeya Prince.

    Nyuma y’uyu mukino, umutoza mukuru wa APR FC, Ben Moussa yavuze ko impamvu batagaragaye kubera ibibazo by’imvune.

    Ati 'Djabel afite ikibazo cy’imvune y’akagombambari yagize ku mukino wa Etincelles, umukino wasozaga igice kibanza cya shampiyona, yaragarutse yongera kugira ikibazo ubu arimo kugenda agaruka ndakeka mu cyumweru gitaha azaba yiteguye kwiyunga ku bandi.'

    'Prince na we afite ikibazo cy’imvune y’akagombambari ariko azatangirana imyitozo n’abandi ku wa Kabiri.'

    Nta gihindutse Buregeya Prince we azagaragara mu mukino w’umunsi wa 17 tariki ya 28 Mutarama 2023 wo bazakirwamo na Kiyovu Sports ni mu gihe Djabel we ashobora kuba agifite iminsi hanze y’ikibuga.

    Manishimwe Djabel aracyafite imvune

    Prince azatangira imyitozo ku munsi w’ejo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-apr-fc-yavuze-ibibazo-ba-kabiteni-b-iyi-kipe-djabel-na-prince-bafite

  • Batatu baheruka gusezera mu ikipe y’igihugu bashimiwe #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryashimiye abakinnyi batatu baheruka gusezera mu ikipe y’igihugu.

    Abo bakinnyi ni Dusabimana Vincent uzwi nka Gasongo, Karera Emile Dada ndetse na Yakan Guma Lawrence.

    Hari mu muhango wo gusoza shampiyona ya Volleyball yaraye yegukanywe na REG VC mu bagabo ndetse na APR WVC mu bagore.

    Aba bakinnyi bagenewe certificate igaragaza ko bakiniye ikipe y’igihugu, bashimirwa umusanzu wa bo batanze igihe bakinaga ndetse banahawe imyenda y’ikipe y’igihugu yanditseho amazina ya bo na nimero bambaraga.

    Dusabimana Vincent ubu ukinira APR VC wanakiniye ikipe y’igihugu imyaka 12 (2009-2021), ni we wahagarariye bagenzi kuko bo batari bahari.

    Dusabimana Vincent ni we wahagarariye bagenzi muri uyu muhango

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/batatu-baheruka-gusezera-mu-ikipe-y-igihugu-bashimiwe

  • Abanyarwandakazi 11 bateye nkibisabo bakurur… – #rwanda #RwOT

    Kugira igikundiro bikururwa n'ibintu byinshi, muri ibyo harimo n'uko uteye. U Rwanda rero ruzwiho kugira abakobwa n'abagore beza, biragoye kuba washyira ku gipimo ngo ukore urutonde rufatika rw'abahiga abandi.

    Gusa hari abagiye bamamara kubera impamvu zitandukanye zirimo n'imbuga nkoranyambaga cyane urwa Instagram, ugasanga barigwijeho ababakurikira batagira ingano badakurikiye ikindi uretse kwirebera amafoto yabo.

    Abo bose uba usanga amafoto basangiza ababakurikira agaragaza ubuzima bwiza babayemo, aho bagenda basohokera mu mahoteli, n'uduce dutandukanye tw'isi.

    Mubo uyu munsi twabegeranirije hazamo umukobwa umaze iminsi abica bigacika uzwi nka Dabijou, uri mu bari kugarukwaho cyane kuva hatangira inkuru zivuga ko ari mu rukundo na Harmonize wageze mu Rwanda, bamwe bagacyeka ko ariwe aje kureba.

    Uyu mukobwa uzagaragara mu mashusho y'indirimbo nshya ya Yago yatangiye kwamamaza yitwa 'Si Swing', si we wenyine kuko kuri uru rutonde hari Uwumubyeyi Noella wamamaye muri filimi nyarwanda nk'iyitwa Papa Sava.

    Noella uheruka kurushinga mu Ukwakira 2022 wanitabiye irushanwa rya Miss Rwanda 2022, ari mu banyura benshi ndetse usanga uko ateye bigarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga.

    Uwicyeza Pamella wamaze gusezerana mu mategeko na The Ben, na we ari mu bafite imiterere nk'iy'igisabo. Uyu mukobwa witegura kurushinga akunze kugarukwaho cyane bitari uko yitabiye Miss Rwanda 2019 cyangwa kuba akundana n'icyamamare, ahubwo kubera n'ubwiza bwe.

    Hariho kandi na Uwase Hirwa Honorine wabaye ikimenyabose bigakurizaho kumwita Miss Igisabo, hari mu wa 2017 ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda yanabayemo Miss Popurality, akaza no guhagararira u Rwanda muri Miss Earth. 

    Umuvandimwe wa Uwicyeza Pamella witwa Hilton Sonia na we ari kuri uru rutonde, rwiganjeho abakobwa bazwi cyane nk'abanyamideli b'ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga.

    Olga Bae

    Ishimwe Delicia Mignone

    Uwase Hirwa Honorine

    DabijouYolo The Queen

    Uwicyeza Pamella

    Aggy Nkurunziza

    Hilton Sonia

    Uwumubyeyi Noella

    Tinah Bae

    Kisitu Kirabo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125171/abanyarwandakazi-11-bateye-nkibisabo-bakurura-benshi-amafoto-125171.html

  • RIB yafunze Nshimiye Joseph wahoze ari Umuyobozi muri AS Kigali #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Nshimiye Joseph ukekwaho ubwambuzi bushukana bivugwa ko yakoranye n'abandi babiri.

    Amakuru aravuga ko Nshimiye Joseph ku wa Gatandatu yishyikirije RIB ahita atabwa muri yombi.

    Nyuma yo kumara ahigwa na RIB ariko agakomeza kwihishahisha Ubutabera, Nshimiye Joseph yabanje kugirwa inama yo kwijyana ariko biba iyanga.

    Ku wa Gatandatu tariki 21 Mutarama 2023, ni bwo Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Nshimiye Joseph uvugwaho ubwambuzi bushukana.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B.Thierry yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko uru rwego rwafunze Nshimiye Joseph ufungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro.

    Ati 'Yego ni byo. Yafashwe ejo [ku wa Gatandatu tariki 21 Mutarama 2023].'

    Ibi bibaye nyuma y'aho tariki 7 Mutarama 2023, abantu barindwi bashyikirije ikirego RIB barega batatu barimo Nshimiye Joseph, Barahinguka Serge na Ntambara Pierre Céléstin wiyise Billy.

    Nshimiye Joseph ariyongera kuri Barahinguka Serge na Ntambara Pierre Céléstin wiyise Billy, bafashwe kugira ngo baryozwe amafaranga bivugwa ko banyanganyije abaturage binyuze mu gisa n'urusimbi cyiswe Gold Panning A.I, bakanyereza arenga miliyoni 100 Frw.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rib-yafunze-nshimiye-joseph-wahoze-ari-umuyobozi-muri-as-kigali

  • Kanyinya: Umugeni yanze gusezerana n'umgabo bageze mu rusengeero amusaba ikintu gitangaje #rwanda #RwOT

    Kuwa Gatandatu muri paruwasi Gatolika ya Kanyinya, muri Diyosezi ya Kirundo mu gihugu cy'u Burundi habereye ibidasanzwe ubwo umusaseridoti yari agiye gusezeranya abageni agatungurwa n'uko umukobwa yigaritse umusore akanga gusezerana avuga ko umusore natamugurira umupira n'inkweto nta masezerano yemera gukora.

    Umupadiri wari uyoboye umuhango yasabye abageni kumvikana kugira ngo abone kubasezeranya ariko igihe bananirwa kumvikana ababwira ko amasezerano yabo yari kuba atakibaye.

    Nyuma y'uko umusore yatungurwaga yakoze iyo bwabaga ajya gushaka uko agura umupira n'inkweto yasabwaga gusa ntiyabashije kubibona byose kuko yabonye umupira, inkweto arazibura ku bw'amahirwe umukobwa yaciye inkoni izamba yemera gusezerana n'umugabo we.

    Abageni bagarutse mu Kiliziya nyuma y'amasaha atatu basubitse isezerano ryabo, ariko bagarutsemo abantu babaherekeje bivumbuye batashye, gusa ntibyabuje ko basezerana kuzatandunywa n'urupfu.

    Radiyo Isanganiro dukesha iyi nkuru yatangaje ko abaturage batashye kuko banenze imyitwarire y'uwo mukobwa bagira inama urubyiruko rwifuza kubaka kudashingira ku bintu ahubwo bakubakira urugo ku rukundo ntibashyire imbere imitungo

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/kanyinya-umugeni-yanze-gusezerana-n-umgabo-bageze-mu-rusengeero-amusaba-ikintu

  • Dore ibintu 7 ukwiye kwihutira gukora ukirangiza gukora imibonano mpuzabitsina #rwanda #RwOT

    Inzobere mu byerekeye icyo gikorwa zivuga ko hari uburyo bwinshi abantu bakwiye kwitwara nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina.

    1. Kujya mu bwiherero

    Abahanga bavuga ko mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina za microbe zishobora kujya mu muyoboro w'inkari cyane nko ku bagore, bityo kujya kwihagarika nyuma y'imibonano mpuzabitsina bikaba bituma izo microbe zisohoka hanze.

    Kutajya kwiherera nyuma y'imibonano mpuzabitsina ngo bishobora guteza ibyago birimo indwara zifata umuyoboro w'inkari.

    2. Kwisukura

    Dr. Sunny Rodgers, Umunyamerikakazi usanzwe ari inzobere mu bijyanye n'imibonano mpuzabitsina, avuga ko nyuma yo gukora imibonano
    mpuzabitsina ikintu cya mbere ugomba gukora ari ukujya muri douche ukoga.

    By'umwihariko ngo ugomba koza ibice by'ibanga ukoresheje amazi y'akazuyaze, cyangwa ukabihanaguza agatambaro gafite isuku.

    Ku bwe “Ibi bituma wumva uguwe neza kandi bikakurinda kwandura microbe nk'iyitwa UTIs igutera ububabare.”

    3. Kwambara ikariso ikurekuye

    Rodgers avuga ko nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina ari byiza ko ahindura ikariso kandi agahitamo ituma mu bice bye by'ibanga hinjiramo akayaga akambara iya cotton kandi itamuhambira mu matako.

    4. Kuganirizwa n'uwo mwakoranaga imibonano mpuzabitsina

    Mu busanzwe hari abarangiza imibonano mpuzabitsina ngo bagahita bigira mu bindi, urugero nko kuri terefoni.

    Ibi ngo ni amakosa akomeye kuko buri umwe mu bari baryamanye aba akwiye kubaza mugenzi we uko igikorwa cyagenze, ibyo abahanga
    bavuga ko bifasha imibiri kurekura umusemburo urema urukundo hagati ya bombi witwa 'oxytocin'.

    Chamin Ajjan usanzwe ari inzobere mu bijyanye n'ubuvuzi bw'indwara z'imitekerereze akaba n'inzobere mu bijyanye no kugira inama abafite ibibazo
    mu bijyanye n'imibonano mpuzabitsina, avuga ko ibiganiro bya nyuma y'imibonano byongera ubwizerane hagati yanyu.

    Ati: “Mushobora no kuganira ku byifuzo byanyu by'ahazaza hanyu, intumbero ufite kuri uwo muntu, cyangwa n'ikindi cyose mubona kibafitiye
    akamaro mwembi nacyo mwakivugaho.”

    5.Kunywa amazi

    Burya ngo ni byiza kwiyegereza icupa ry'amazi yo kunywa mu gihe ugiye gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa ukaba wizeye ko amazi ari hafi
    yawe.

    Rodgers avuga ko ari ngombwa kunywa amazi nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina kuko muri iki gikorwa uba urangije hari amatembabuzi
    menshi uba watakaje, ibyuya, amavangingo n'ibindi.

    Ku bwe, ngo “ibi bikurinda umwuma kandi bikagufasha kugarura vuba imbaraga yatakaje.”

    6. Kurya indyo yoroheje

    Chamin Ajjan na Rodjers icyo bahurizaho ni uko nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina umuntu akwiye kurya byoroheje nk'utubiswi, cyangwa
    mwembi mukajyana mu gikoni mugategura nk'umureti mukawusangira.

    Ajjan avuga ko “ibi bibaha n'umwanya uhagije wo gukomeza kwiyumvanamo no gukomeza kuganira.”

    7. Gushimirana

    Karla Ivankovich, umujyanama w'abakundana ukora mu kigo 'One global health', avuga ko ari ngombwa kubwira mugenzi wawe icyo wamukunzeho
    mu gikorwa muvuyemo mukabikora ako kanya umusemburo wa oxytocin ukiri mwinshi mu mibiri yanyu.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/dore-ibintu-7-ukwiye-kwihutira-gukora-ukirangiza-gukora-imibonano-mpuzabitsina

  • Amagare: Ikipe y’ u Rwanda yambariye kwegukan… – #rwanda #RwOT

    La Tropicale Amissa Bongo ni rimwe mu masiganwa akomeye muri Africa, aho ringanya na Tour du Rwanda urwego (2,1) nk’uko bigenwa n’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi, akaba ari yo masiganwa abiri gusa afite uru rwego muri Africa.

    Team Rwanda yageze muri Gabon ndetse inakora imyitozo ya mbere yitegura isiganwa muri rusange, by’umwihariko agace ka mbere kazakinwa kuri uyu wa 23, aho abasiganwa bazava i Bitam berekeza Oyem ku ntera ya Kilometero 122.

    Abakinnyi 6 bagize ikipe y’ u Rwanda ni Areruya Joseph, Kajyibwami Swayibu, Mugisha Moise, Byukusenge Patrick, Uhiriwe Renus na Manizabayo Eric ‘Karadiyo’ bazaba bahabwa amabwiriza n’umutoza mukuru, Sempoma Felix.

    Team Rwanda

    Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 16 rigizwe n’uduce 7 tuzakinwa kuva ku ya 23 kugeza tariki 29 Mutarama 2023. Hazahatana amakipe 15 arimo ayo muri Africa, i Burayi no muri America.

    Amakipe akomeye arimo twavuga nk’ikipe y’igihugu ya Erithrea, Burgos BH yo muri Espagne, Total Directe Energie yo mu Bufaransa, Ikipe y’ u Rwanda na EF Education – Nippo Development yo muri Leta Zunze Ubumwe z’America.

    Team Rwanda ni imwe mu zihabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa kuko igizwe n’abakinnyi bamenyereye amasiganwa yo muri Africa, bayobowe na Areruya Joseph waryegukanye muri 2018. Ikipe y’ u Rwanda yihariye agahigo ko kuba ikipe rukumbi yo muri Africa yatwaye La Tropicale Amissa Bongo.

    Areruya Joseph ‘Kimasa’ yatwaye La TAB 2018

    Uretse Areruya Joseph watwaye La TAB, ikipe y’ u Rwanda inafite Mugisha Moise watwaye Tour du Cameroon 2022, Manizabayo Eric watwaye Shampiyona y’ u Rwanda 2022 mu gusiganwa bisanzwe na Kajyibwami Swayibu watwaye agace ka Shampiyona ko gusiganwa n’ibihe (ITT).

    Hari kandi Byukusenge Patrick ugira ubuhanga mu gucungira umutekano bagenzi be ndetse na Uhiriwe Byiza Renus wihuta mu kuvuduka byo gusoza isiganwa (Final Sprint).

    Byukusenge Patrick ni umwe mu bamenyereye imihanda yo muri Africa

    La TAB ni rimwe mu masiganwa akomeye arebwaho iyo hagiye gutangwa igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka muri Africa, Icyo Areruya Joseph yegukanye muri 2018 amaze guhigika ibikomerezwa i Libreville.

    Iri rushanwa kandi rizongerera imbaraga n’ubumenyi abakinnyi ba Team Rwanda ndetse ribafashe kurushaho kwitegura neza kuzahatana muri Tour du Rwanda 2023 iteganijwe kuzazenguruka intara zose z’ Urw’imisozi 1000 mu mpera za Gashyantare.

    Uhereye Ibumoso; Areruya Joseph, Kajyibwami Swayibu, Manizabayo Eric, Uhiriwe Byiza Renus na Mugisha Moise

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125174/amagare-ikipe-y-u-rwanda-yambariye-kwegukana-la-tropical-amissa-bongo-2023-125174.html

  • Breaking: REG VC yegukanye igikombe cya shamp… – #rwanda #RwOT

    REG VC yasabwaga kugera ku mukino wa nyuma kugira ngo yuzuze amanota ayemerera igikombe cya shampiyona, yabigezeho itsinze APR VC mu mukino wa 1/2 amaseti 3-1. 

    Iseti ya mbere yarangiye ari amanota 25 ya REG kuri 18 ya APR VC, iseti ya 2 APR VC iyegukana ku manota 17 ya REG kuri 25 ya APR VC, iseti ya gatatu REG yagarutse iyitsinda amanota 25 kuri 19, naho iseti ya nyuma REG iyitsinda amanota 25 kuri 18 ya APR VC umukino uhita urangira.

    REG VC yegukanye igikombe cya shampiyona itarakina umukino wa nyuma

    REG VC yarushaga inota rimwe ikipe ya Gisagara VC irimo gukina na IPRC Ngoma, bivuze ko n'iyo Gisagara VC yagera ku mukino wa nyuma igatsinda REG VC itakegukana igikombe kuko banganya amanota, hakarebwa ikipe yegukanye uduce twinshi, kandi REG VC niyo yihariye uduce twinshi twa shampiyona.

    Kwizera Pierre Marshal utoza REG VC mu 2017 nibwo yasezeye mu ikipe y’igihugu nk’umukinnyi yinjira mu by’ubutoza, none yegukanye igikombe cye cya mbere cya shampiyona 


    REG VC yagaragaje urwego rwo hejuru mu kuzibira imipira ya APR VC 


    Abafana batandukanye bari ibitabiriye ku bwinshi, ndetse bashyigikiye REG VC hafi umukino wose 

    Amakipe yagiye gukina umunsi wa nyuma ari uku ahagaze ku rutonde 

    AMAFORO: Shema Innocent – REG Team

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125170/breaking-reg-vc-yegukanye-igikombe-cya-shampiyona-125170.html