5 Things You Need to Know About Tumor Marker C [â¦]
The post Tumor Marker C 19-9 Blood Test for Cancer: 5 things u need to know appeared first on UGWIRE.
Source : https://ugwire.com/tumor-marker-c-19-9-blood-test-cancer/
5 Things You Need to Know About Tumor Marker C [â¦]
The post Tumor Marker C 19-9 Blood Test for Cancer: 5 things u need to know appeared first on UGWIRE.
Source : https://ugwire.com/tumor-marker-c-19-9-blood-test-cancer/
Rutahizamu Luvumbu Nzinga Héritier ntazakina umukino Rayon Sports izakiramo Musanze FC ku wa Kabiri kuri Stade ya Muhanga.
Amakuru aravuga ko ibyangombwa bye bitaraboneka gusa ashobora kuzakina uzakurikiraho.
Amaso y'abakunzi ba Rayon Sports ahanzwe Umunye-Congo, Nzinga Héritier Luvumbu, uherutse gusinya amasezerano y'amezi atandatu muri iyi kipe yagarutsemo ku nshuro ya kabiri.
Luvumbu w'imyaka 30 ku byangombwa akiniraho, yagarutse muri Murera yigeze gukinira amezi abiri; muri Gicurasi na Kamena 2021 mbere y'uko yerekeza muri Angola.
Luvumbu wari udafite ikipe nyuma yo gutandukana na Clube Desportivo Primeiro de Agosto,yahise aza muri Rayon Sports kuko hifuzwaga umukinnyi ushobora gukinisha abandi basanzwe basatira muri iyi kipe.
Ku wa 31 Ukuboza, yasinye amasezerano y'amezi atandatu muri Rayon Sports.
Iyi kipe yambara ubururu n'umweru yatangiye uyu mwaka w'imikino intego ari igikombe ariko abakunzi bayo ntibabyizeye kubera imyitwarire yayo mu mpera z'igice cya mbere cya shampiyona.
Umukino wa Rayon Sports na Musanze FC wagombaga kuba kuri iki cyumweru tariki ya 22 Mutarama ariko urasubikwa kubera ko ikibuga cya Muhanga cyari cyabereyeho igiterane.
Ikipe ya Rayon Sports yatsindiwe i Musanze ibitego 2-0,izakira uyu mukino ishaka kugaruka mu bihe byiza nyuma yo kurangiza igice kibanza cya shampiyona itsindwa umusubirizo.
Rayon Sports iri ku mwanya wa gatanu n'amanota 28,gusa yarangije igice cya mbere cya shampiyonairushwa na AS Kigali ya mbere amanota abiri.
Yatsinzwe imikino itatu yikurikiranya ya nyuma iheruka,yahuyemo n'amakipe ya Etincelles FC, APR FC na Gasogi United.
Kwinjira ku mukino wa Rayon Sports na Musanze FC ni ibihumbi 2000,5000 na 10000 frw.
Urukiko rukuru rwahanishije Edouard Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'umuco,igihano cy'igifungo cy'imyaka 5 n'ihazabu y'amafaranga miliyoni 30.
Ni nyuma yo kumuhamya ibyaha bifitanye isano na ruswa mu gukoresha ububasha ahabwa n'itegeko mu nyungu ze bwite.
Urukiko rwavuze ko rwamugabanyirije ibihano ngo kuko yemeye ibyaha kandi akabisabira imbabazi.
Urukiko rwavuze ko rwamugabanyirije ibihano ngo kuko yemeye ibyaha kandi akabisabira imbabazi.
Bamporiki yaburanye yemera bimwe mu byaha yarezwe agasaba ko igihano cyo gufungwa imyaka ine yari yakatiwe cyasubikwa n'ihazabu ya miliyoni 60 yari yaciwe ikagabanywa.
Bamporiki yari yahamwe n'icyaha gifitanye isano na ruswa no gukoresha umwanya afite mu nyungu ze bwite.
Aburana, yemeye ko yakiriye amafaranga agera kuri miliyoni 10 y'umucuruzi kugira ngo amufashe ibyo ashaka kugeraho akoresheje ingufu afite mu butegetsi, birimo no gufunguza umugore w'uwo mucuruzi.
Mu buryo butamenyereye, kuva yashinjnwa kandi akanagezwa imbere y'inkiko Bamporiki yafungiwe iwe mu rugo gusa.
Urubanza rwe ruri mu zavuzwe cyane mu mwaka ushize mu Rwanda.
Muri Gicurasi (5) ishize, Perezida Paul Kagame yahagaritse ku mirimo Edouard Bamporiki wari umunyamabanga wa leta ushinzwe urubyiruko n'umuco “kubera ibyo akurikiranyweho”.
Nyuma gato y'itangazo rimwirukana, urwego rw'ubugenzacyaha (RIB) rwahise rutangaza ko Bamporiki “afungiye iwe mu rugo” akaba “akurikiranweho icyaha cya ruswa”.
Bamporiki ni muntu ki?
Bamporiki yavuze ko yavukiye mu muryango ukennye wo mu karere ka Nyamasheke mu burengerazuba bw'u Rwanda,yarangiza umwaka wa gatatu w'amashuri yisumbuye akaza mu mujyi wa Kigali gushaka ubuzima.
Yavuze ko yageze i Kigali afite amafaranga 300 FRW,akora imirimo iciriritse kugeza amenyekanye mu mivugo n'amakinamico ndetse akaza kumenyekana mu ishyaka riri ku butegetsi RPF-Inkotanyi.
Bamporiki yagaragaye kenshi mu biganiro ku burere mboneragihugu, n'ubumwe n'ubwiyunge mu Banyarwanda.
Ni umusizi, umwanditisi, n'umukinnyi wa filimi n'amakinamico, yamaze imyaka igera kuri ine (4) ari umudepite w'ishyaka riri ku butegetsi, mu 2017 agirwa umukuru w'Itorero ry'igihugu, naho kuva 2019 agirwa ushinzwe urubyiruko n'umuco muri guverinoma.
Bamporiki, w'imyaka 39, uzwi cyane mu ikinamico URUNANA akina nka 'Kideyo' azwiho kandi kuba intyoza mu Kinyarwanda.
BBC
Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco yakatiwe imyaka itanu ahamijwe icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n'itegeko.
Umuvugizi wa RIB,Dr Murangira Thierry yemereye itangazamakuru ko Bamporiki Edouard yamaze kugezwa muri Gereza ya Mageragere mu kubahiriza imyanzuro y'Urukiko Rukuru.
Bamporiki niyemerewe kujurira bwa kabiri kuko igifungo yakatiwe kiri munsi y'imyaka 10.
Inzira ishoboka yaba iyo gusubirishamo urubanza ku mpamvu z'akarengane kandi na byo byakorwa igihano yaragitangiye.
Bamporiki Edouard, yagejejwe muri Gereza ya Mageragere aho agomba gufungirwaimyaka itanu akanatanga n'ihazabu ya miliyoni 30 Frw,mu kubahiriza imyanzuro y'Urukiko Rukuru.
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Mutarama 2023, ni bwo umwanzuro ku bujurire bwa Bamporiki n'ubw'Ubushinjacyaha watangajwe.
Mbere y'aho, Bamporiki yari yahamijwe ibyaha birimo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n'itegeko, hashingiwe ku mafaranga yahawe n'umushoramari Gatera Norbert mu iburanisha ryo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Uru rukiko rwamukatiye gufungwa imyaka ine no gutanga ihazabu ya miliyoni 60 Frw ariko ahita ajuririra iki gihano.
Ikipe ya Everton yirukanye uwari umutoza wayo,Umwongereza Frank Lampard nyuma y'uko yari igeze ku mwanya wa 19 muri Premier League kandi yaraguze abakinnyi bakomeye.
Ikipe ya Everton yaherukaga gutsindwa imikino 8 mu icyenda iheruka gukina ndetse nta cyizere cyo gusubira mu bihe byiza yari ifite ariyo mpamvu yirukanye uyu mwongereza w'imyaka 44 wubatse izina muri Chelsea nk'umukinnyi.
Lampard yari amaze gukorera amanota 15 mu mikino 20 ya Premier League Everton yari imaze gukina ariko irarushwa amanota 2 gusa n'amakipe atari mu murongo utukura.
Uyu mutoza yavuganye n'abayobozi be mu mpera z'iki cyumweru hanyuma atsindwa na West ham ibitego 2-0 byatumye bafata umwanzuro wo kumwereka umuryango.
Abakinnyi ba Everton bahawe ikiruhuko uyu munsi nyuma yo gutsindwa na West Ham ari nabwo umutoza wabo yirukanwe.
Mu gihe Everton igishaka umutoza,umunyabigwi wayo Leighton Baines, utoza abatarengeje imyaka 18 na Paul Tait utoza U21 nibo baraba bafite akazi.
Nyuma y'igikombe cy'isi,Everton yabonye inota rimwe mu mikino 5 n'ukuvuga umukino banganyijemo na Manchester City,mu gihe no muri FA Cup basezerewe na Manchester United.
Igitangaje nuko mu mikino iheruka,Everton yatsinzwe na Wolves, Southampton na West Ham nazo zimerewe nabi.
Lampard avuye Goodison Park atsinze imikino 12 muri 44 yatoje hanyuma atsindwa inshuro 23.Umusaruro we wari ku mpuzandengo ya 27Â %.
UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA, ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZATEZA MURI CYAMUNARA UMUTUNGO UTIMUKANWA WA Flugence NKURUNZIZA UFITE UPI:5/06/13/01/6191 UGIZWE N'ISHYAMBA RIHEREREYE MU MUDUGUDU WA KUMURENGE, AKAGALI KA GAFUNZO, UMURENGE WA SAKE,AKARERE KA NGOMA.
IPIGANWA MU CYAMUNARA MU BURYO BW'IKORANABUHANGA RIZATANGIRA TARIKI YA 29/01/2023 I SAA KUMI Z'UMUGOROBA (16H00) KUGEZA TARIKI YA 05/02/2023 I SAA KUMI Z'UMUGOROBA(16H00).
WIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:+250788441672.

Urukiko Rukuru rwahamije Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco yakatiwe icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n'amategeko mu nyungu ze bwite,rumukatira imyaka 5 y'Igifungo n'ihazabu ya Miliyoni 30 z'amafaranga y'u Rwanda.
Bamporiki yahamwe n'ibyaha bibiri ariko kubera impurirane mbonezamugambi yahaniwe icyaha cyiruta ibindi ari cyo gukoresha ububasha ahabwa n'amategeko mu nyungu ze bwite.
Isomwa ry'Urubanza rwa Bamporiki Edouard ryabanje kwimurirwa amasaha kuko ubu bujurire bwasomwe i saa kumi (16h0) zo kuri uyu wa 23 Mutarama 2023 aho kuba i saa munani (14h00).
Umwanzuro kuri uru rubanza mu rukiko rukuru wagombaga kumenyekana kuwa Mbere tariki ya 16 Mutarama 2023 ariko rwaje gusubikwa rwimurirwa ku 23 Mutarama 23 kubera ko urukiko rutari rwakarangiza kurusesengura.
Mbere,Bamporiki yari yahamijwe ibyaha birimo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n'itegeko, hashingiwe ku mafaranga yahawe n'umushoramari Gatera Norbert.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamukatiye gufungwa imyaka ine no gutanga ihazabu ya miliyoni 60 Frw ariko ahita ajuririra iki gihano.
Ubwo aheruka mu rukiko, Bamporiki n'abunganizi be, babwiye urukiko ko hari impamvu eshatu zatumye bajurira, bitsa ku kugabanyirizwa ibihano no kubisubika.
Bavuze ko impamvu ya mbere ari uko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahamije Bamporiki icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n'itegeko mu nyungu ze bwite, kandi amafaranga yahawe ari ishimwe risanzwe.
Bamporiki kandi yajuriye asaba kugabanyirizwa ibihano kuko bikurikurije amategeko.
Ubushinjacyaha nabwo bwari bwajuririye icyemezo cy'urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge bushingiye ku kuba urukiko rutarahuje amategeko no kuba yarakiriye indonke, kuba hari ibikorwa bimwe mu bigize icyaha cyo kwaka no kwakira indonke bitasuzumwe, no kuba haratanzwe ibihano bito.
Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/bamporiki-yakatiwe-gufungwa-imyaka-itanu
Bitera kwibaza cyane mu gihe wabonye umukobwa ufite ubwoya ahantu hose na cyane ko bizwi ko abagabo ari bo babugira.
N'ubwo bitapfa gufatwa nk'ubusembwa, kugira ubwoya ku nda bishobora kuba ikimenyetso cy'imisemburo yiganje kurenza indi kuri uwo mugore cyangwa umukobwa ufite ubwoya hamwe na hamwe ku mubiri we.
Ikintu cya mbere gishobora gutuma umugore cyangwa umukobwa agira ubwoya ku nda cyangwa ahandi hantu, ni ikizwi nka 'Genetics'. Bigaterwa cyane n'amavuta bisiga, ibyo kurya bafata cyane n'ibindi.
Ikindi twavuga hano ni ikibazo cy'imisemburo iba itaringaniye. Imisemburo igira uruhare rukomeye cyane, ikaba ituma habaho umubyibuho ukabije.
Ikindi gikomeye gitera abagore kuzana ubwoya ahantu runaka by'umwihariko ku nda ni imiti itandukanye aba yarakoresheje by'umwihariko ifasha abarwayi ba Diabetes n'abarwaye indwara y'umwingo.
Muri make, imiti imwe n'imwe yo kwa muganga nayo si myiza iyo yakoreshejwe nabi cyangwa hakabaho kurenza urugero (Kutubahiriza amabwiriza ya muganga).
Iyo umugore agize ubwoya aho ariho hose, bigaragara ko ashobora kuba arwaye kubera ko muri kamere y'igitsina gore badakunda kugira ubwoya.
Niyo mpamvu bagirwa inama yo kugana abaganga mu gihe babonye ingano y'ubwoya bafite ku mubiri wabo haba ku nda cyangwa ahandi.
Ikindi abagore bamwe bagira ubwoya ku nda cyane iyo batwite. Abaganga babafasha mu buryo burimo kuba babaha ibinini bigabanya ingano y'ubwoya bwabo cyangwa bikabukuraho, babafasha kwita ku misemburo yabo ituma buza cyangwa hakabaho kubabaga.
Ubukwe bw'aba bombi butegenyijwe ku wa 18 Gashyantare 2023 kuri Hotel Vive iri mu Karere ka Rusizi , mu gihe gusezerana imbere y'Imana bizabera Paroisse Cathédrale ya Cyangugu.
Urukundo rw'aba bombi ntirwigeze ruvugwa cyane mu itangazamakuru gusa bamaranye imyaka icyenda bakundana.
Isabelle Giramata ni umukobwa w'imyaka 24, yatangiye gukundana na Marchal Ujeku mu 2014.
Uyu muhanzi yatangarije Igihe dukesha iyi nkuru ko bimwe mu byo yakundiye uyu mukobwa harimo kuba yiyoroshya no gushyira imbere urukundo.
Ati 'Akunda Abantu, ariyoroshya , aca bugufi ugeranyije n'uko asa n'uwo ariwe, bitandukanye n'uko nzi abandi bakobwa iyo bamenye ko basa neza.'
'Mu bukene bwe yemera uko angana, ntiyifuza bimwe bya bamwe bararikira ibigezweho byose ni byo badafite, mu gihe cyose twamaranye ashyira imbere urukundo kurusha ibintu kuko yemeraga agakora akazi gaciriritse kugira ngo abone amafaranga nubwo yabaga aziko nyafite kandi nayamuha.'
Isabelle Giramata ni umucuruzi akaba n'umujyanama w'uyu muhanzi mu mishinga afite itandukanye irimo umuziki, ubwubatsi n'ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Si ibyo gusa kuko ari n' umufatanyabikorwa mu muryango wa Marchal Foundation ufasha abatishoboye no kwishyurira amashuri abana 57 no gufasha ba rwiyemezamirimo bakiri bato.
Giramata akora ibikorwa bitandukanye birimo ibya sosiyete yashinze yise Izza Pads icuruza ibikoresho by'isuku na Maisha Chili icuruza urusenda ku kirwa cya Nkombo.

Vuba aha we n'umugabo we baritegura gushinga umuryango ufasha abana b'abakobwa babyariye iwabo badafite ubushobozi no gufasha abakobwa bafite imishinga ariko badafite inama n'uburyo byo kuyishyira mu bikorwa.
Marchal ni umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo “Bombole Bombole”, “Bikongole'' na “Kuch Kuch Hota Hai” icuranze mu mujyo w'umuziki w'Abahinde.
Marshal avuga ko nyuma y'ubukwe bazakomeza gutura ku Nkombo aho bafite ibikorwa bitandukanye birimo ubworozi, Uburobyi, ubuhinzi n 'inganda ziciriritse.
Gusa kubera ibikorwa bafite i Kigali na Nyagatare bazajya bahagera kenshi dore ko bafite urugo ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.


Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-marchal-ujeku-aritegura-kurushinga-n-umukunzi-we
Igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2021, Miss Akaliza Amanda yavuze ko ubwo yari yasuye Nyirakuru ari kumwe n’umukunzi we yahigiye ibintu 4 by’ingenzi.
Mu butumwa uyu mukobwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 22 Mutarama 2022 yari yasuye Nyirakuru (nyina ubyara mama we) ari kumwe n’umukunzi we w’umuzungu.
Yavuze ko yishimiye kumusura kubera ko buri gihe iyo agiyeyo yiga ibintu bishya kandi by’inenzi kuri we.
Amanda yahise ahishura ibintu 4 yize ku muco nyarwanda ku munsi w’ejo hashize ubwo yari kwa Nyirakuru.
Ati “kuva kera kugeza n’uyu munsi ba Nyogokuru n’abuzukuru ba bo b’abakobwa babaga bafite umubano ukomeye kurusha ba mama n’abakobwa ba bo. Ba Nyogokuru ni bo babaga bazi amabanga akomeye kandi bakayabika.”
“Mbere na nyuma y’ubukwe umugeni yagombaa kujya kwa Nyirakuru akamarayo icyumweru (Kwarama).” Yakomeje asa n’utebya avuga ko yabimenye kuko yajyanyeyo umukunzi, “ibi nabimenye kubera ko najyanye umwunganizi wanjye.”
“Abaore ntabwo bakamaga byari iby’abagabo. Ibyo nakozeyo ni impinduka no gutungurana.”
“Iyo inka irigase umusatsi wawe uroroha (sinzi hano niba ari byo cyangwa ni ba umuryango wanjye warimo unnyuzura).”
Akaliza Amanda ni umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2021 ndetse aza no kuba igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda, ni umuntu udahisha amarangamutima ye kuri uyu musore yihebeye aho akunda gusangiza abamukurikira ibihe byiza agirana na we.