Blog

  • MU MAFOTO: Ian Kagame mu mwambaro wAbajepe – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 24/01/2023 ubwo habaga umukino wa kimwe cya kabiri wahuje Ingabo zirinda Umukuru w'Igihugu n'abandi bayobozi bakuru n'Ingabo zitwara ibimodoka bya rutura bya gisirikare, Ian Kagame ni umwe mu bawitabiriye mu mwambaro w'akazi n'amarinete, akaba yari yicaranye n'abandi basirikare bo mu Ngabo zirinda Umukuru w'Igihugu n’abandi batandukanye.

    Uyu mukino warangiye intsinzi ibaye iy'uyu mutwe w'Ingabo zirinda Umukuru w'Igihugu zatsinze ibitego 4 kuri 1, bakaba bahurira ku mukino wa nyuma na Special Forces nayo yakatishije itike y'umukino wa nyuma.

    Ibi bibaye nyuma y’uko Ian  Kagame yagaragaye bwa mbere ari mu barinze Perezida Kagame ubwo yitabiraga amasengesho yo gusabira igihugu ku nshuro yayo ya 28,  hari kuwa 15 Mutarama 2023.

    Ku wa 03 Ugushyingo 2022 ni bwo Ian Kagame yinjijwe mu Ngabo z'u Rwanda mu muhango wabereye mu ishuri rya gisirikare rya Gako i Bugesera. Ni nyuma yo gusoza amasomo ya gisirikare mu Bwongereza.

    Ishuri Ian Kagame yizemo,  riri mu mashuri akomeye mu Bwami bw'u Bwongereza aho yahawe ipeti rya Second Lieutenant.

    Ian Kagame ni umwana wa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, akaba ari umwana wa gatatu mu bana bane.

    Ni intiti mu bijyanye n'Ubukungu afitemo Master’s yakuye muri Kaminuza ya William College muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ian Kagame (hagati) mu myenda y’Abajepe 

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125269/mu-mafoto-ian-kagame-mu-mwambaro-wabajepe-125269.html

  • Bwa mbere Meddy yagaragaje isura yumwana we… – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo hasohotse ifoto ya Meddy ari kumwe n'umwana we w'imfura amuteruye, ubona ko ari kumukinisha anamusoma.

    Ni ifoto yakuruye amarangamutima ku mbuga nkoranyambaga, arimo nay'uwitwa Mulisa wishimiye uyu mwana ndetse na Elisabeth wanyuzwe no kumubona.

    Myla Ngabo niyo mazina yiswe n'ababyeyi be, ndetse uyu mwana akaba yarerekanye igikundiro cyinshi ubwo yagera ku isi.

    Tariki 22 Werurwe 2022 nibwo umuryango wa Ngabo Medard Jobert na Mimi Mehfra bibarutse umwana w'umukobwa.

    Muri Gicurasi 2021 nibwo Ngabo Médard Jobert ndetse na Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopia barushinze, nyuma y'igihe kinini bakundana.

    Aba bombi ibirori by'ubukwe bwabo byabereye muri Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021, byitabirwa na benshi mu byamamare mu Rwanda barimo King James, K8 Kavuyo, Shaffy, The Ben wanaririmbiye abageni, Adrien Misigaro, Miss Grace Bahati n'abandi.

    Meddy yerekanye umwana we

    Urukundo rwa Meddy na Mimi rwatangiye kuvugwa mu itangazamakuru kuva muri Kanama 2017.

    Muri Kanama 2018, Mimi kwiyumanganya byaranze maze asuka hanze amarangamutima ye, yifuriza isabukuru uyu muhanzi.

    Icyo gihe yashyize kuri Instagram ifoto ari kumwe na Meddy, ayiherekeza amagambo y'Ikinyarwanda amubwira ati 'Mutima wanjye, ndagukunda', arangije ashyiraho utumenyetso tw'umutima.

    Ubwo Mimi yendaga kwibaruka

    Urukundo rwakomeje kugurumana kugeza aho Mimi yifataga rimwe na rimwe akandika ku mbuga nkoranyambaga, amagambo agaragaza ko ariwe mukobwa ubayeho neza ku Isi kubera urukundo ahabwa na Meddy.

    Byari ibyishimo kuri Meddy

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125268/bwambere-meddy-yagaragaje-isura-yumwana-we-nyuma-yiminsi-300-yibarutse-amafoto-125268.html

  • Harmonize akoresheje ikinyarwanda aribaza uwamukoreye indangamuntu y’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Umuhanzi umaze kwandika izina muri Afurika y’Iburasirazuba ukomoka muri Tanzania, Rajab Abdul Kahal [Harmonize] yibajije umuntu wafashe indangamuntu y’u Rwanda agashyiraho izina rye n’ifoto ye.

    Uyu muhanzi ukunzwe na benshi ari mu Rwanda kuva mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru aho yaje azanywe no gutembera.

    Ejo hashize abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24, yavuze ko yifuza ubwenegihugu bw’u Rwanda.

    Ibi byazamuye amarangamutima ya benshi bagenda babivugaho bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga kugeza aho batangiye gukora photoshop bafata ifoto ye bamukorera indangamuntu y’u Rwanda.

    Kuri iyi ndangamuntu bamwise Bikorimana Abdul Rajab Harmonize (Bikorimana ni izina ry’ikinyarwanda bamuhimbye, andi ni amazina ye).

    Ibi byaje kumugeraho ari na bwo yahise yibaza uwabikoze. Ni ubutumwa yatanze mu kinyarwanda abinyujije kuri Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24. Ati “Ni nde wakoze ibi bintu?”

    Harmonize akomeje kuryoherwa na Kigali aho bivugwa ko azahava amaze gukora indirimbo 2 zirimo iyo yakoranye na Bruce Melodie, bivugwa ko kandi umushinga awugeze kure na Element wo gusubiramo indirimbo ye “Kashe”.

    Amaze gusura Kigali Arena, ni mugoroba akaba yari mu Biryogo aho yasogongeye ku buryohe bw’icyayi na capati byo mu Rwanda.

    Harmonize aribaza uwakoze iyi ndangamuntu

    Chapati zo mu Biryogo yaziriye da

    Yasabanye n’abo yahasanze

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/harmonize-akoresheje-ikinyarwanda-aribaza-uwamukoreye-indangamuntu-y-u-rwanda

  • Ese umwana Dani Dyer aherutse kubyara ni uwa Jarrod Koko ? #RwOT #Rwanda

     Ese Umwana Dani Dyer aherutse kubyara ni uwa Jarrod Koko? Aba bahuriye kuri instagram baheretse kwibaruka umwana.

  • Sengabo Jodas yasobanuye album yise ‘Bene u R… – #rwanda #RwOT

    Yabwiye InyaRwanda ko album ye yayitiriye indirimbo 'Bene u Rwanda' kubera ko iyo ndirimbo yereka Abanyarwanda ko 'imbaraga zabo ari ubumwe bwabo.'

    Indi mpamvu atanga ni uko 'iyi ndirimbo ariyo yanyinjije mu muziki'. Agakomeza ati 'Ni indirimbo irimo ubutumwa cyane cyane nkunze gutanga mu bihangano byanjye, ikaba indirimbo ifite igisobanuro gikomeye ku mateka yaranze abanyarwanda.'

    Album ye iriho indirimbo 10. Avuga ko isobanuye byinshi ku muziki we, haba mu gihe amaze mu muziki kandi agikomeje. Avuga ko umuntu ajya mu kintu afite intego mu rugendo, muri urwo rugendo hakabamo imbogamizi no kugira amahirwe yo kubona urukundo rw'abantu aho byanze bakagushyigikira.

    Sengabo avuga ko iki gitaramo kizaba umwanya mwiza wo gushimira Imana urukundo yerekwa n'abantu n'uburyo bakomeza kumutera ikunga, aho yacitse intege bakamukomeza.

    Asobanura gushyigikirwa nk'imbaraga z'ahazaza mu muziki we, ndetse no 'kwerekana icyo nshoboye hagira n'umfasha akamfasha ariko nibura nagize icyo mwereka, mu by'ukuri iri ni itafari ryanjye rya mbere ku muziki wanjye.'

    Iki gitaramo kizaririmbamo abubakiye umuziki kuri gakondo barimo umusizi Junior Rumaga, Nyirinkindi, Ange na Pamella, Audia Intore, Itorero Indangamirwa ndetse na Iganze Gakondo.

    Sengabo Jodas avuga ko yabatumiye ashingiye ku bikorwa bya buri umwe n'umubano bagirana. Ikindi ni uko bahuriye mu gice kimwe cy'umuziki wuje ubuvanganzo Nyarwanda.

    Ati 'Narabiyambaje baranyumva, ibyo akaba ari nacyo cy'ibanze mbashimira. Inshuti igufasha mu rugamba ukayisanga ikakumva. Nabagejejeho urugendo rwanjye baranyumvira.'

    Sengabo avuga ko indirimbo ye 'Bene u Rwanda' yakiriwe neza, bimuha umukoro wo gukora indirimbo ziyirusha ubwiza.

    Ati 'Iteka uko najyaga gukora igihangano gishya wasangaga mpangana na Bene u Rwanda, kugira ngo kitajya hanze abakiriye Bene u Rwanda bagasanga kiri hasi.'

    Album ya Sengabo yatunganyijwe na ba Producer batandukanye, barimo Jay P bakoranye igihe kinini ndetse na Mucyo Nicolas.

    Hari kandi Producer Igor wakoreraga muri Touch Record, akaba ari nawe wakoze 'Bene u Rwanda'. Ni mu gihe indirimbo nka 'Isimbi' yakozwe mu buryo bw'amashusho na Producer Fayzo.

    Iki gitaramo cyo kumurika iyi album kizaba ku wa 3 Gashyantare 2023, kikazayoborwa n’umushyushyarugamba MC Tino.

    Kwinjira ni 5,000 Frw mu myanya isanzwe, 10,000 Frw muri VIP na 50,000 Frw ku meza y’abantu batandatu. 

    Kizabera ahitwa Cayenne Resort iherereye ku Murenge wa Kimironko, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. 


    Sengabo Jodas yahurije mu gitaramo abarimo Rumaga, Ange na Pamella n'abandi mu gitaramo azamurikiramo album ye ya mbere yise ‘Bene u Rwanda’ 

    Sengabo yavuze ko indirimbo ye ‘Bene u Rwanda’ yakunzwe, ku buryo byamuhaye umukoro wo gukora izindi ndirimbo nziza 

    Ange na Pamella bazwi mu ndirimbo zirimo ‘Gwera’ bazaririmba mu gitaramo cya Sengabo Jodas 

    Umuhanzikazi Audia Intore uzwi mu ndirimbo zirimo nka ‘Sine ya mwiza’, ‘Simbi ryanjye’ n’izindi 

    Umusizi Rumaga uzwi mu bisigo birimo ‘Ayabasore’, ‘Umugore si umuntui’ n’ibindi ategerejwe muri iki gitaramo  

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SIMBI RYANJYE’ YA SENGABO JODAS

     “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘BENE U RWANDA’ YA SENGABO JODAS

     “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125243/sengabo-jodas-yasobanuye-album-yise-bene-u-rwanda-agiye-kumurika-125243.html

  • Rayon Sports ibura abakinnyi 8 irakira Musanze FC #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yugarijwe n’ibibazo bitandukanye, irakira Musanze FC mu mukino w’umunsi wa 16 isabwa gutsinda ku kabi n’akeza.

    Ni umukino uribubere kuri Stade ya Muhanga uyu munsi saa 15h, wagombaga kuba warabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ariko ntibyakunda kubera ko iyi Stade harimo ibindi bikorwa by’akarere.

    Impungenge ni nyinshi ku bakunzi b’iyi kipe bibaza niba bashobora kwikura imbere ya Musanze FC yabatsinze mu mukino ubanza.

    Imvano y’izi mpungenge nta zindi ni ukuba iyi kipe ibura abakinnyi 8 bose bafite ubushobozi bwo kubanza mu kibuga.

    Muri abo bakinnyi harimo abakinnyi batanu bafite ibibazo by’imvune nka myugariro ngenderwaho Ndizeye Samuel uheruka kubagwa, Mbirizi Eric iyo ari muzima abanza mu kibuga ubu na we arimo gukiruka “Meniscus”, Tuyisenge Arsene( asanzwe ari umusimbura), Raphael Osalue uheruka kubagwa mu ivi yatangiye imyitozo ariko bivugwa ko atiteguye ndetse na Onana Léandre nyuma y’imvune yagize ku mukino wa Gasogi United yatangiye imyitozo ku munsi w’ejo hashize.

    Aba bakinnyi biyongera kuri Nishimwe Blaise urwaye Malaria akaba amaze igihe adakora imyitozo.

    Hari kandi Paul Were ukiri iwabo muri Kenya aho ataraza kubera hari ibyangombwa agishaka atarabona.

    Héritier Nzinga Luvumbu, rutahizamu mushya Rayon Sports iheruka kugura na we ntabwo yifashishwa kuri uyu mukino kubera ko FIFA itarabaha uburenganzira bwo kwandikisha abakinnyi bashya bitewe n’uko bataragaraza ko bishyuye uwahoze ari umutoza wa yo wungirije, Daniel Ferreira.

    Abandi bakinnyi bose barahari uretse Rwatubyaye Abdul ushidikanywaho ariko akaba amaze iminsi akora imyitozo yose aho yakize.

    Gahunda y’umunsi wa 16

    Ku wa Gatanu, tariki ya 20 Mutarama 2023

    Gorilla FC 2-3 Police FC (Stade Bugesera, 12:30)
    Gasogi United 0-0 Kiyovu Sports (Stade Bugesera, 15:30)

    Ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Mutarama 2023

    AS Kigali 3-0 Marines FC (Stade Bugesera, 15:00)
    Espoir FC 0-1 Rwamagana City (Rusizi, 15:00)

    Ku Cyumweru, tariki ya 22 Mutarama 2023

    Rutsiro FC 0-1 Etincelles FC (Stade Umuganda, 15:00)
    Bugesera FC 1-1 Sunrise FC (Stade Bugesera, 12:30)
    APR FC 1-0 Mukura VS (Stade Bugesera, 15:30)

    Ku wa Kabiri tariki ya 24 Mutarama 2023

    Rayon Sports vs Musanze FC (Stade Muhanga, 15:00)

    Rayon Sports igiye kwakira Musanze FC ibura abakinnyi benshi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-ibura-abakinnyi-8-irakira-musanze-fc

  • Moroco ibaye igihugu cyambere muri afurika gifashije Ukraine #RWOT

     Igihugu cya maroc kibaye icyambere muri afurika mu gufasha ukraine cyohereje imodoka z’intambara zo mu bwoko bwa blinde zigiye guhangana n’ingabo z’uburusiya. Ikibazo abasesenguzi bakomeje kw’ibaza kiragira giti: “Ibindi bihugu bya afurika birohereza blinde zayo ryari muri Ukraine?”

    Source : https://news.ea.rw/video.php?vid_id=166346

  • Abakinnyi b’abavandimwe Ndamukunda Flavier na Kavalo Patrick mu gahinda gakomeye #rwanda #RwOT

    Abakinnyi bavukana banditse izina rikomeye mu mukino wa Volleyball, Ndamukunda Flavier na Akumuntu Kavalo Patrick bari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko nyina ubabyara yitabye Imana.

    Mu ijoro ryakeye ni bwo haje iyi nkuru y’incamugongo ko aba bavandimwe umubyeyi wa bo bari basigaranye ari we nyina ubabyara yitabye Imana.

    Nta makuru menshi aramenyekana ku rupfu rwe uretse kuba yari amaze iminsi arwaye ndetse uburwayi bukaba ari bwo bwamuhitanye.

    Ndamukunda Flavier na Akumuntu Kavalo Patrick banditse izina mu mukino wa Volleyball aho ubu bombi bakinira Gisagara VC, gusa Flavier akina anatoza (player-coach).

    Umubyeyi wa Kavalo na Flavier yitabye Imana

    Kavalo na Flavier bari mu gahinda gakomeye ko kubura umubyeyi bari basigaranye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-b-abavandimwe-ndamukunda-flavier-na-kavalo-patrick-mu-gahinda-gakomeye

  • Munezero yaserukanye ishema mu birori bya Par… – #rwanda #RwOT

    Ni mu birori byabaye guhera ku wa  ku wa 17 kugeza ku wa 22 Mutarama, 2023 mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa. Hari mu gice cyiswe Fashion Week Men’s.

    Yaserukanye imyambaro ya Officine Générale yahawe inyito ya ''Fall/ Winter 23''. Ibi birori yamuritsemo imyambaro bizakurikirwa n'ibiratangira uyu munsi kugeza ku wa 26 Mutarama.

    Imyambaro izerekanwa muri Paris Fashion Week kuri iyi nshuro, iri mu cyiciro cya Haute Couture.

    Mu 2019 nibwo Munezero yahuye na 'Webest Model Management', ikigo cyatangijwe na Franco Kabano ndetse na Sarah Nynthia, gifasha abanyamideli kwagura impano zabo no kubahuza n'ibigo n'inzu mpuzamahanga z'imideli.

    Kuva bahura batangiye kumuhugura ku bijyanye no kumurika imideli, ari nako bamushakira abamufasha.

    Nyuma yaje gusinyana amasezerano na 'Next Models Worldwide' yamufashije kugera ku ruhando mpuzamahanga.

    Munezero haba mu Rwanda, aho yakoranye na Moshions ndetse nyuma mu 2020 atangira gukorana n'inzu zitandukanye mpuzamahanga; amaze kwigwizaho ibigwi mu kumurika imideli.

    Amaze gukorana n'ibigo nka Maison Valentino, Maison Malgiela, Chroe, Dior, Versace, Maxmara, Gucci, Courrèges, Giambattiste Vali n'izindi. Yitabiriye ibirori bikomeye by'imideli nka Milan Fashion Week, London Fashion Week na Paris Fashion Week.

    Uyu mukobwa amaze guhamya ibigwi mu kumurika imideli Munezero amaze igihe kitari gito mu ruganda rw’imideli

      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125219/munezero-yaserukanye-ishema-mu-birori-bya-paris-fashion-week-2023-125219.html

  • Perezida Ndayishimiye yasanze abahinzi mu murima abafasha gusarura ibirayi [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Perezida Ndayishimiye Evariste w'u Burundi yagaragaye ari mu murima ari gufatanya n'abahinzi gusarura ibirayi mu gace ka Kayanza.

    Ibiro by'umukuru w'Igihugu,Ntare Rushatsi,byatangaje ko Perezida Ndayishimiye yiyemeje guteza imbere igihingwa cy'ibirayi.

    Ibi biro bigira biti “Ibirayi ni kimwe mu bihingwa by'ingenzi mu mibereho y'abatuye isi.Nyiricyubahiro Evariste Ndayishimiye arashaka kuzamura umusaruro w'iki gihingwa mu Burundi.

    Uyu munsi yagiye guhura n'abahinzi ba Kayanza.”

    Perezida Ndayishimiye akunze kugaragara asabana n'abaturage mu buryo budasanzwe aho yigeze kugaragara asangira nabo urwagwa,yikoreye ijerekani ndetse niwe ujya kwisarurira ibirayi bye.



    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/perezida-ndayishimiye-yasanze-abahinzi-mu-murima-abafasha-gusarura-ibirayi