Blog

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'IMITUNGO ITIMUKANWA IHEREREYE GASABO #rwanda #RwOT

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA, ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZAGURISHA MURI CYAMUNARA IMITUNGO ITIMUKANWA YA THOMAS NA PIRONGRANDS LACS LTD IHEREREYE MU MU MUDUGUDU WA NYIRABWANA, AKAGALI KA KIBAGABAGA,UMURENGE WA KIMIRONKO,AKARERE KA GASABO.

    IPIGANWA MU CYAMUNARA MU BURYO BW'IKORANABUHANGA RIZATANGIRA TARIKI YA 02/02/2023 I SAA MOYA ZA MU GITONDO (07H00'AM) KUGEZA TARIKI YA 09/02/2023 I SAA MOYA ZA MU GITONDO (07H00'AM).

    WIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:+250788478006

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-imitungo-itimukanwa-iherereye-gasabo-68820

  • Rayon Sports yanyagiye Musanze FC ifata umwanya wa 2 (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yanyagiye Musanze FC 4-1 ihita ifata umwanya wa 2 n’amanota 31 irushwa na AS Kigali ya mbere amanota 2.

    Ni umukino wabereye kuri Stade ya Muhanga kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Mutarama 2023, Rayon Sports yagiye kuwukina ibizi ko igomba kwiyunga n’abafana nubwo yaburaga abakinnyi bagera ku icyenda kubera ibibazo bitandukanye, hari nyuma y’igihe itsindwa.

    Ntiyari ifite Rwatubyaye Abdul, Ndizeye Samuel, Onana Léandre, Mbirizi Eric, Osalue Raphael na Tuyisenge Arsene kubera imvune, hari Nishimwe Blaise urwaye Malaria, Paul Were uri iwabo muri Kenya ugishaka ibyangombwa ndetse na Luvumbu uheruka kugurwa ariko akaba ataremererwa gukinira Rayon Sports.

    Hakiri kare ku munota wa 13, Rayon Sports yatsinze igitego cya mbere cyatsinzwe na Mitima Isaac, cyaje guhita cyishyurwa na Peter Agbelovor ku munota wa 18. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-1.

    Igice cya kabiri kigitangira Rayon Sports yashyize igitutu kuri Musanze FC ishaka igitego cya 2 maze ku munota wa 52 iza kukibona ni ku mupira Ganijuru Elie yasaga n’uhinduye imbere y’izamu maze Nsengiyumva Isaac yajya kuwukuraho ahubwo akawuboneza mu izamu rye.

    Ku munota wa 56, Ndekwe Felix yahannye ikosa ryari rikorewe Hadji, atera umupira mwiza maze Musa Esenu arirambura akozaho umutwe umupira uragenda ukubita igiti cy’izamu ugarutse uhura na Ngendahimana Eric wahise awushyira mu rushundura.

    Musa Esenu wari wakomeje kwisirisimbya imbere y’izamu, yaje gutsinda igitego cy’agashinguracumu ku munota wa 70, ni ku mupira wari uvuye muri koruneri. Umukino warangiye ari 4-1.

    Nyuma y’uyu munsi wa 16, AS Kigali ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 33, Rayon Sports ni iya 2 na 31 inganya na APR FC ndetse zikanganya n’ibitego zizigamye (9) ariko Rayon Sports ni yo yinjije byinshi 24 mu gihe APR FC ari 20, Kiyovu Sports ni iya 4 n’ayo na 31 ariko ikaba izigamye ibitego 7, Musanze FC ni iya 10 n’amanota 22, Marines FC na Espoir za nyuma zifite 7.

    Uko umunsi wa 16 wagenze

    Ku wa Gatanu, tariki ya 20 Mutarama 2023

    Gorilla FC 2-3 Police FC (Stade Bugesera, 12:30)
    Gasogi United 0-0 Kiyovu Sports (Stade Bugesera, 15:30)

    Ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Mutarama 2023

    AS Kigali 3-0 Marines FC (Stade Bugesera, 15:00)
    Espoir FC 0-1 Rwamagana City (Rusizi, 15:00)

    Ku Cyumweru, tariki ya 22 Mutarama 2023

    Rutsiro FC 0-1 Etincelles FC (Stade Umuganda, 15:00)
    Bugesera FC 1-1 Sunrise FC (Stade Bugesera, 12:30)
    APR FC 1-0 Mukura VS (Stade Bugesera, 15:30)

    Ku wa Kabiri tariki ya 24 Mutarama 2023

    Rayon Sports 4-1 Musanze FC (Stade Muhanga, 15:00)

    Abasifuzi n’uyu munsi bari bayobowe na Rulisa

    Ba kapiteni n’abasifuzi mbere y’umukino

    11 ba Rayon Sports babanjemo

    Ni umukino Rayon Sports yatsinze biyoroheye

    Karekezi Olivier yarebye uyu mukino yambaye umwambaro wa Rayon Sports

    Byari ibyishimo ku bakunzi ba Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yanyagiye-musanze-fc-ifata-umwanya-wa-2-amafoto

  • Abami ba Prank! Ibigaragaza ko Bruce Melodi… – #rwanda #RwOT

    Uwo nta wundi ni Bruce Melodie. Kuva ku ndirimbo zatumye bamwe batangira kumumenya mu 2011 nka 'Tubivemo' na 'Telefone', azwiho kuba umuhanzi ukora ubutitsa.

    Uretse ibyo, nk'urugero rwa hafi ni mu mwaka ushize aho ukoze impuzandengo y'ibikorwa bye mu muziki uhita ubona ko koko ari 'Munyakazi' aka ba bandi!

    Uyu muhanzi mu 2022 yakoze indirimbo 10 zirimo 5 zamuhuje n'abahanzi bo hanze y'u Rwanda. Yakoranye indirimbo n'abarimo Harmonize bakoranye ebyiri zabashije gusohoka, Innoss'B , Eddy Kenzo, Double Jay, Kirikou Akili na Nak.

    Yanakoze ingendo zitandukanye hanze y'u Rwanda, ahakorera ibitaramo. Ibintu bimugaragaza nk'uhora atekereza aho yahigira ifaranga hasi hejuru.

    Ni Rutwitsi! Uretse gukora cyane kugira ngo ahore mu matwi no mu maso ya rubanda nk'icyamamare, ahimbahimba ikintu cyose cyatuma avugwa ari na cyo ahuriyeho na Harmonize waje kumusura mu Rwanda; ndetse bakaba bamaze kubaka ubucuti bukomeye.

    Ibi abakurikirana uruganda rw'imyidagaduro barabizi cyane, aho umuntu ahimba inkuru ashaka kuvugwa mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, ibyo benshi bazi nka 'Prank!'.

    Muribuka inkuru yaciye igikuba y'umukobwa washinjaga Bruce Melodie kumutera inda; akajya amuzanira umwana w'uruhinja kuri studio.

    Iyi nkuru yamenyekanye mu Ugushyingo 2015 hagati ye n'umukobwa witwa Agasaro Diane, wamuzaniye umwana mu kabari k'i Nyamirambo ahahoze hakorera inzu ya Super Level amusaba indezo.

    Bruce Melodie yakomeje kumwigarika ndetse n'uyu munsi ntiyigeze yemera uwo mwana bamushinjaga ndetse nta n'ibizamini bya ADN byakozwe; ibintu bigaragaza ko bishobora kuba byari agatwiko!

    Uyu mukobwa byavuzwe ko yabyaranye na Bruce yateye abantu kumwibazaho

    Bruce yakomeje kurikoroza mu nkuru ziganjemo iz'ibinyoma, bituma ahora mu matwi y'abanyarwanda…

    Bruce Melodie yujuje Arena?

    Tariki 5 Ugushyingo uyu muhanzi yakoreye igitaramo muri Kigali Arena yizihiza imyaka 10 yari amaze muri muzika. Ni mu gitaramo yahuriyemo  n'abahanzi batandukanye.

    Yari yiteze gukora igitaramo cy'amateka, ariko siko byagenze kuko iyi nyubako yari yitezeho kuzuza bitamukundiye.

    Mu kujijisha abantu no gushaka uko yavugwa nk'umwe mu bakoze amateka muri iyi nyubako, yahaye abamotari amatike yo kwinjira maze hamaze kuzura aravugwa karahava.

    Melodie yahaye amatike abamotari kugira ngo yuzuze Arena biranga

    Yasinye amasezerano ya miliyari ya baringa

    Itahiwacu Bruce umaze kwamamara nka Bruce Melodie muri Kanama 2021 nabwo yavugishije benshi ubwo yavugaga ko yasinye amasezerano ya miliyari Rwf yo kwamamaza sosiyete yitwa Food Bundle igurisha ibiribwa kuri Internet.

    Shikama Dioscore watangije iyi sosiyete, mu kiganiro n'itangazamakuru ubwo Bruce Melodie yasinyaga aya masezerano, yavuze ko bashatse gukora amateka y'ibidasanzwe bikorwa mu ruganda rwa muzika.

    Ati 'Twashatse guhindura ibisanzwe biba mu ruganda rwa muzika nyarwanda. Ntabwo ibi bintu ari igihuha ni byo.'

    Basinya aya masezerano, bavuze ko afite agaciro ka miliyari y'amanyarwanda azatangwa mu myaka ibiri ariko ntabwo hagaragajwe ibiyakubiyemo byimbitse n'aho ayo mafaranga azaturuka dore ko icyo kigo cyari gishya.

    Iby'aya masezerano byarangiriye mu magambo ndetse na Melodie iyo abajijwe ibye n'iyi sosiyete 'arisekera'.

    Bruce Melodie ubwo yasinyiraga miliyari byarangiye ibaye igihuhaShikama wari uhagarariye sosiyete yasinyishije Bruce Melodie aheruka mu itangazamakuru avuga iby’iyi miliyari yabaye ‘prank’

    Yarindishijwe televiziyo abeshya ko ari iye!

    Ku wa 17 Mutarama 2020 nibwo Bruce Melodie n'uwari Umujyanama we, Kabanda Jean de Dieu, bamuritse ku mugaragaro televiziyo bise 'Isibo TV” [I TV].

    Icyo gihe byavugwaga ko Bruce Melodie ayifatanyije n'umujyanama we, ndetse anafitemo imigabane myinshi nyamara nyuma biza gutahurwa ko nta n'igiceri cy'ijana afitemo ahubwo ari 'Ugutwika' cyangwa se 'Prank'.

    Uyu mugabo wari waranditse ko ariwe nyiri iyi televiziyo, ku mbuga nkoranyambaga yaje kubikuraho bidateye kabiri. Bivugwa ko aho kugira ngo ashore muri iyi televiziyo ahubwo yari yahawe amafaranga yo kuyamamaza.

    Ubwo hamurikwaga Isibo TV byavugwaga ko ari iya Melodie kandi ari ukubeshya

    Aba-Followers ba Bruce Melodie bakunze kwibazwaho

    Mu Ukwakira 2021, Bruce Melodie yavuzweho kugura abamukurikira ku rubuga rwa Instagram ibintu bitavuzweho rumwe cyane ko bari biganjemo Abarabu.

    Ubwo yari mu kiganiro The Choice Live, Bruce Melodie yemeje ko ibyo ari gukora ari byo biri gutuma abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga biyongera umusubirizo atari ukubagura nk'uko byavuzwe.

    Ati 'Ibi byamamare turi gukorana muri Wild Aid umuryango urwanya icuruzwa ry'ibikoresho bikomoka ku nyamaswa ku isi hose nibyo biri gutuma bankurikira cyane, gusa se ubundi abahinde muvuga baramutse bankurikiye byo bitwaye iki?''

    Arakomeza ati ''Ni iki cyatuma batankurikira, sinumva impamvu abantu babibonamo ikibazo kuba nagura aba-followers kuko  nafashe amafaranga yanjye nkabagura sinumva ikibazo kirimo'

    Ibi byavuzwe kuri uyu muhanzi mu gihe abahanzi nyarwanda bashinjwaga kugura 'views' cyane ko byari biherutse kuba muri Nyakanga 2021 ubwo indirimbo ya Meddy yise 'My Vow' yagiraga miliyoni y'abayirebye mu minsi ibiri bikibazwaho; kandi bari aba nyabo.

    Abakurikira Melodie kuri Instagram mu minsi ishize bibajijweho

    Uwavuga ibya Bruce Melodie ntiyabivamo. No muri Werurwe 2021 Werurwe Bruce Melodie yakije umuriro nyuma y'amajwi ye yagiye hanze yishongora ku bahanzi bagenzi be, barimo abo byaketswe ko ari Meddy na The Ben bamaze kugeza umuziki w'u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.

    Mu butumwa bwagiye hanze uyu muhanzi yari ari kuganira n'inshuti ye yitwa Emmy, ayibwira ko iki ari igihe cye bityo adakwiye kugereranywa n'abandi bahanzi atavuze amazina ariko abakurikiye neza ikiganiro bavuga ko ari Meddy na The Ben yavugaga.

    Icyo gihe yagize ati 'Sha Emmy buriya rero igihe kirageze ko ibintu bisobanuka njye ibyo bintu byawe nta kintu na kimwe cyatuma mbyumva kimwe na we. Abo basore banyu b'abahanzi nta kintu cyatuma ungereranya nabo, erega iki ni igihe cyanjye! Ntabwo ari ibintu byo kwikina kuko kwikina ni ukwivuga ibintu bitari byo.'

    Yakomeje avuga ko aba bahanzi (Meddy na The Ben) ari abanebwe babi, cyane ko bakora akaririmbo kamwe mu mwaka mu gihe we akora cyane.

    'Prank' ya Melodie aheruka ni iyo yakoze ari kurwana na Manager we Gael Karomba [Gael Coach] aho batangira barimo bashwana ndetse nyuma yo gushwana Coach Gael agahita akubita ingumi Bruce Melodie.

    Bruce Melodie akora ibishoboka byose byatuma ahora mu itangazamakuru

    Harmonize si agafu k'imvugwa rimwe muri 'Prank'!

    Rajab Abdul Kahali [Harmonize] yamenyekanye kuva mu 2015 ubwo yasinyaga amasezerano yo kurebererwa inyungu na Wasafi Records ya Diamond Platnumz. Iyi yayivuyemo mu 2019.

    Uyu muhanzi yakunze cyane kuvugwa mu itangazamakuru mu nkuru zitandukanye bigashyushya umutwe abakurikira imyidagaduro.

    Nko mu 2018 yakoze 'Prank' ko yatandukanye n'Umutaliyanikazi witwa Sarah, bakundanaga icyo gihe. Mu gukomeza gutuma avugwa yagaragaje ko gushyira mu majwi uwari umurinzi wa Diamond witwaga Mawarabu Fighter yavugaga ko amuca inyuma.

    Muri icyo gihe mu kiganiro Harmonize yagiranye na Hot96 FM y'i Nairobi nyuma yo kuhakorera igitaramo yeruye ko adafite umukunzi muri iki gihe. Ubwo yari abajijwe niba ateganya gukora ubukwe mu minsi ya vuba yasubije ati 'Ntibiraba, nta mukunzi mfite.'

    Yatangaje ayo magambo nyuma anandika ubundi butumwa bwateje urujijo ku mbuga nkoranyambaga ashyira mu majwi umurinzi wa Diamond witwa Mwarabu ko amuca inyuma akaryamana na Sarah.

    Mu buryo busa no kuninura yashyize kuri Instagram ifoto ya Mwarabu the Fighter [wari umurinzi wa Diamond akaza kwirukanwa] mu mvugo akoresha izina rya Mbosso uri mu bahanzi bashya binjiye muri WCB Wasafi.

    Yanditse ati 'Iyo numva ko ari Mbosso baryamanye, nari kuzamutegerereza ku kabyiniro ka Life Club ku wa 13 Gicurasi, nitwaje umupanga ku buryo yinjira ngahita mutsinda aho.'

    Sarah ukundana na Harmonize yasubije ubutumwa bwakomeje gucicikana ko aca inyuma umukunzi we. Yagize ati 'Mumbabarire, ntabwo njye ndi umugore uteye atyo.''

    Uretse aya magambo Harmonize nyuma yanakoze urutonde rw'amazina 11 y'abagabo baryamanye na Jacqueline Wolper bigeze gukundana.

    Harmonize kuri uru rutonde yavuzemo abahanzi Diamond na Jux n'abandi batandukanye bazwi mu myidagaduro muri Tanzania. Uru rutonde rumaze kujya hanze [kuri Instagram ya Harmoize] byazamuye guterana amagambo nyuma y'iminota mike araruhanagura.

    Rwaje rwenyegeza umuriro kuko umukinnyi wa filime Shamsa Ford yahise yiyama uyu muhanzi amubwira ko adakwiye gukinisha izina ry'umugabo we Chidi Mapenzi amuvanga muri uru rukururano yari yamushyizemo.

    Uwari umurinzi wa Diamond yaketsweho guca inyuma Harmonize nyuma yaho uyu muhanzi yakije umuriroHarmonize yigeze gukangaranya abantu ubwo yagaragazaga abagabo 11 baryamanye n’uwari umukunzi we SarahWolper Jacqueline uri iburyo wakundanye na Harmonize akishakisha ndetse na Sarah bakundanye nyuma bakunze kumvikana baterana amagambo kubera uyu muhanzi

    Harmonize umwami mu nkuru zo kwijajara inkumi, zitumbagiza kuvugwa kwe!

    Mu gushaka kuvugwa cyane no guhora imbere ku mapaji y'ibitangazamakuru bitandukanye muri Tanzania, Harmonize akunze kumvikana kenshi mu nkuru z'urukundo.

    Uyu muhanzi yavuzwe mu nkuru z'urukundo n'abakobwa benshi barimo Jacqueline Wolper bakundanye uyu musore akishakisha bagatandukana mu 2017.

    Yakundanye kandi na Sarah Michelotti ukomoka mu Butaliyani mu 2019 bakora  ibirori binogeye ijisho basezerana kubana akaramata. 

    Mu 2020 nibwo aba bombi batandukanye nabwo biteza impagarara, bigaragara ko nabwo Harmonize yashakaga kuvugwa mu itangazamakuru.

    Icyo gihe, ku mbuga nkoranyambaga muri Tanzania benshi batangajwe n'intambara y'amagambo yari iri hagati ya Harmonize na Sarah Michelotti wari umugore we, ariko akaba yahisemo ko batandukana nyuma y'uko uyu muhanzi atangaje ko yamuciye inyuma akabyara undi mwana mu gasozi.

    Harmonize yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, yagaragaje ko yaciye umugore we inyuma, ndetse akabyara umwana w'umukobwa yise Zulekha ku wundi mugore.

    Mu magambo maremare yanditse, yiseguye kuri uyu mwana we yabyaye yishinja kutamwerekana, arangije aravuga ati 'Ukuri gutuma umuntu abohoka […] nizera ko gushyira ibi hanze nzumva mbohotse. Mbabarira mwamikazi wanjye kuba ntaratewe ishema nawe mu gihe cy'umwaka n'amezi arindwi.''

    Arongera ati 'Naguhishe Isi ndetse ubura ubwamamare bwose njye nka so, nahawe umugisha wo kugira.'

    Harmonize yakomeje avuga ko yasabye imbabazi umugore we ndetse yanamubwiye iby'uyu mwana.

    Sarah na we yahise ajya ku rukuta rwe rwa Instagram avuga ko Harmonize nta mwana agira ndetse agaragaza ko ibizamini bya ADN byagiye bikorwa byagaragaje ko amaraso y'uyu mwana ntaho bahuriye.

    Yakomeje agaragaza ko Harmonize yagiye amubanira nabi ndetse akamubeshya, akamuca inyuma.

    Arongera ati 'Nanyuze mu nkundo z'amafuti nyinshi. Nshyize hanze buri kimwe, buri muntu yagwa mu kantu. Wambaye amasura abiri. Ubuzima buzakwigisha amasomo ukwiriye ku byo wankoreye ndetse ngiye kwita ku buzima bwanjye. Imana iguhe umugisha, ubu ufite igihe cyo kuba uri kumwe n'umugore wese wifuza.''

    Muri Gashyantare 2021, Harmonize yari yatangaje ko ari mu rukundo na Kajala Masanja, mbere y'uko mu mezi abiri yakurikiyeho uyu mukobwa yahise atangaza ko batandukanye.

    Mu 2020 nibwo Harmonize w'imyaka 32 yakundanye na Kajala w'imyaka 40, nyuma yo gutandukana na Sarah Michellotti bakundanaga.

    Gusa uyu muhanzi yamugaragaje ubwo yizihizaga umunsi w'abakundana uzwi nka 'Saint Valentin' ku wa 14 Gashyantare 2021.

    Urukundo rw'aba bombi rwaje kuzamo ibibazo ubwo uyu mugore yamenyaga ko Harmonize atangiye gutereta umukobwa we w'imyaka 19 witwa Paula Kajala.

    Byamenyekanye nyuma y'amafoto ya Harmonize yambaye ubusa yagiye hanze, byavugwaga ko ariwe wayoherereje Paula. Icyo gihe Paula yakundanaga na Rayvanny.

    Ibi byakomanyije imitwe aba bahanzi bahoze muri label imwe ya Wasafi, aho Harmonize yavugaga ko mugenzi we ari we washyize aya mafoto hanze ndetse yashatse kumujyana mu nkiko.

    Harmonize yahise akundana na Briana Jai wo muri Australia kuva mu Ugushyingo 2021. Uyu ntabwo barambanye kuko muri Werurwe 2022 bahise batandukana.

    Bamaze gutandukana, nyuma yo gutakamba cyane asaba imbabazi, uyu muhanzi yasubiranye na Kajala muri Kamena 2022 bongera gutandukana mu Ukuboza uwo mwaka.Jaqueline Wolper mu bihe bye byiza na Harmonize. Aba bombi batandukanye mu 2015

    Sarah atandukana na Harmonize yakije umuriroSarah yavuze ko uyu mwana atari uwa Harmonize ubwo batandukanaga mu 2020Ibizamini byagiye hanze byagaragazaga ko umwana Harmonize avuga ko ari uwe atari ko bimeze

    Harmonize na Brianna bakundanye amezi atandatu bakanyujijeho karahavaHarmonize na Kajala bakunze gukundana bongera bashwana

    'Prank' zabaye nyinshi kuri Harmonize mbere yo kuza mu Rwanda…

    Harmonize udasiba mu itangazamakuru, yatangiye gukora ibintu bivugisha benshi ubwo yateguraga urugendo rwe i Kigali kugira azahagere imitwe ya benshi yarumvise izi inkuru ze nyinshi n’abatari bamuzi bamumenye.

    Bwa mbere mu Ukuboza yabanje gukekwaho gukundana n'Umunyarwandakazi Munezero Rosine benshi bazi nka Dabijou. Icyo gihe byaturutse ku mafoto yabo yagiye hanze.

    Uretse uyu, yanavuzwe mu rukundo na Keza Kessy umuhanzikazi w'umunya-Tanzania.

    Yanatangaje kandi ko yifuza inkumi yo gusangira nayo ibihe byiza ku munsi w'abakundana wa Saint Valentin.

    Ku wa 18 Mutarama mbere y'uko aza mu Rwanda nabwo havutse intambara y'amagambo hagati ya Harmonize na Rayvanny.

    Icyo gihe Ryavanny yabwiye Harmonize ko nta kintu na kimwe amurusha. Iyi ntambara y'amagambo isa n'iyatangijwe na Harmonize watangiye ashinja abahanzi bagenzi be kwiyegurira ubusinzi no kuririmba indirimbo zisingiza inzoga, abasaba kubireka.

    Nubwo ubu butumwa buterura ngo bugaragaze umuhanzi watunzwe agatoki, Rayvanny yahise asubiza Harmonize, amacyurira ko nta ndirimbo zikunzwe agira.

    Ikimero cya Dabijou cyakuruye Harmonize kugera aho amutumira muri Tanzania mbere y’uko aza mu Rwanda

    Harmonize yageze mu Rwanda ararikoroza

    Harmonize mu mitwe y'abanyarwanda yabaye isereri. Akigera mu Rwanda, yavuze ko yifuza gushyingiranwa n'Umunyarwandakazi.

    Hagiye hanze amashusho kandi ari kumwe na Producer Element, Ariel Wayz na Bruce Melodie muri studio, ibintu nabyo byatumye yongera kugarukwaho.

    Nyuma yagaragaje ko yifuza guhura na nyina wa Yolo The Queen umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga na we arabimwemerera ko nta kibazo rwose agomba kugenda abonanye n'uwo mubyeyi we.

    Yananditse agaragaza ko ashaka ubwenegihugu bw'u Rwanda, ibintu byavugishije benshi.

    Uyu muhanzi yaraye agiye mu Biryogo kuri uyu wa Mbere tariki 23 Mutarama, ashagawe n'abanya-Kigali cyane abatuye i Nyamirambo, ibintu byatunguye benshi ari kurya umuceri w'ipirawu na capati. Bivugwa yasize ahatanze amafaranga arenga ibihumbi 600 Frw.Harmonize akigera i Kigali yavuze ko yifuza Umunyarwandakazi, nyuma aza kugaragaza ko yifuza guhura na nyina wa Yolo The QueenHarmonize na Element mu RwandaHarmonize aheruka kuvuga ko ashaka ubwenegihugu bw’u Rwanda

    Harmonize yakangaranyije abantu i Nyamirambo

    Isano rikomeye hagati ya Bruce Melodie na Harmonize

    Bruce Melodie na Harmonize bamaze gukorana indirimbo ebyiri. Aba bahanzi bombi bahuriye ku kuba mu bwana bwabo barashaririwe n'ubuzima, ku buryo nta n'umwe wize kaminuza.

    Nka Bruce Melodie ubu w'imyaka 30 uretse kuba yarasoje amashuri yisumbuye ahitwa Islamique i Rwamagana; nta yandi mashuri yigeze yiga ahubwo yahise ajya gushakisha uko yakwiga gutunganya indirimbo birangira abaye umuhanzi.

    Harmonize yatangiye muzika mu mwaka wa 2011, izina rye ntiryahise rimenyekana ndetse nyinshi mu ndirimbo yakoze agitangira ntabwo zamenyekanye kugeza ahuye na Diamond.

    Mu 2018 mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru ubwo yari ari mu Rwanda, yavuze ko hari igihe yari umukene cyane kandi akora umuziki ku buryo yararaga ku muhanda ku cyapa cy'imodoka.

    Yagize ati 'Nanjye nanyuze mu bizazane, kuva navuka nanyuze mu bihe bikomeye[…] urugendo rwanjye rwari rurerure cyane. Hari igihe ntabonaga aho ndara nkiryamira muri gare kandi icyo gihe nakoraga umuziki. Ubwo natangiraga umuziki, ndababwiza ukuri ko nacuruje imyenda ya caguwa, nacuruje byinshi […] Ntabwo watera imbere udaciye mu bibazo.'

    Harmonize yise amashuri yisumbuye muri ‘Mkundi Secondary School’ aho yarangirije mu 2009, agahita aparikira aho.

    Uyu muhanzi kuri ubu uri mu Rwanda biteganyijwe ko azakorana indirimbo n'abahanzi batandukanye. 

    Ibi byose twavuze aba bahanzi babikora bashaka guhora bavugwa cyane ko nk’ibyamamare ari bwo bacuruza yaba ibihangano cyangwa kubona amasoko yo kwamamaza n’ibindi bibabyarira inyungu bitandukanye. Ni ba ‘Kazitunga’.

    Harmonize ubu ni inshuti y’akadasohoka ya Bruce MelodieGael Coach uri ibumoso ubanza ni we uri gufasha mu bikorwa bya Melodie na HarmonizeMelodie afitanye isano na Harmonize ryo kuba baranyuze mu buzima bukomeye ubu bakaba ari ibyamamareHarmonize yaciye mu bihe bitandukanye bikomeye mu buzima bwe 

    REBA IMWE MU NDIRIMBO MELODIE NA HARMONIZE BAHURIYEMO

    “>
     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125276/abami-ba-prank-ibigaragaza-ko-bruce-melodie-na-harmonize-uri-i-kigali-ari-ba-kazitunga-125276.html

  • US: Urukiko rwatesheje agaciro ibirego bishinja u Rwanda gushimuta Rusesabagina #rwanda #RwOT

    Umucamanza wo mu rukiko rwa Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatesheje agaciro ibirego by'uko u Rwanda rwashimuse Paul Rusesabagina wamenyekanye cyane kubera Filimi yiswe 'Hotel Rwanda' ubu akaba afungiye mu igororero rya Mageragere.

    Icyemezo cy'umucamanza cyatangajwe ku wa 23 Mutarama 2023, aho cyaje cyunga mu byakomeje kuvugwa na Guverinoma y'u Rwanda, ko rutigeze rushimuta Rusesabagina ubu ufungiye mu igororero mu Rwanda, nyuma yo guhamwa n'ibyaha byo gutera inkunga umutwe w'iterabwabo wahitanye ubuzima bw'abaturage mu Rwanda, ukangiza n'imitungo myinshi hagati y'umwaka wa 2018-2020. Ubu yahawe igihano cyo gufungwa imyaka 25.

    Nyuma y'uko Rusesabagina afashwe muri Kanama 2020, we n'umuryango we batanze ikirego muri Gashyantare 2022. Gusa, ku Mbere tariki 23 Mutarama 2023, Umucamanza wo ku rwego rw'Akarere muri Amerika , 'the U.S. District Judge' witwa Richard J. Leon, yavuze ko icyo kirego uko cyatanzwe n'uburyo cyasobanuwemo bitamunyuze.

    Yagize ati 'Icyo kirego nticyemewe bitewe n'ubudahangarwa bw'Igihugu cy'amahanga, n'ubudahangarwa bw'Umukuru w'Igihugu'.

    Uhagarariye Rusesabagina mu mategeko, Steven R. Perles, yavuze ko umukiriya we, yatwawe n'inzego z'umutekano ku ngufu, zikamushimuta zikamujyana mu Rwanda, zikamukorera iyicarubozo, nyuma ngo akanafungwa mu buryo bunyuranyije n'amategeko. Ariko ibyo nabyo Umucamanza Leon yavuze ko nta shingiro bifite.

    Rusesabagina yasabye indishyi za Miliyoni 400 z'Amadolari ya Amerika, ariko abagizweho ingaruka n'ibitero by'umutwe waterwaga inkunga na Rusesabagina bagera kuri 90, bo mu turere twa Nyaruguru, Rusizi na Nyamagabe, batanze ikirego basaba indishyi ya Miliyari 1.6 z'Amafaranga y'u Rwanda.

    Abo bagizweho ingaruka n'ibyo bikorwa by'iterabwoba kandi, bajuririye igihano cy'igifungo cy'imyaka 25, bavuga ko yagombye guhabwa igihano kiremereye kurushaho kubera ingaruka zatewe n'umutwe yeteraga inkunga, waje kugaba ibitero ku Banyarwanda ku butaka bw'u Rwanda.

    IVOMO: Kigali Today

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/us-urukiko-rwatesheje-agaciro-ibirego-bishinja-u-rwanda-gushimuta-rusesabagina

  • U Rwanda rwarashe indege ya RDC yongeye kuvogera ikirere cyarwo #rwanda #RwOT

    Igisirikare cy'U Rwanda cyarashe ku ndege Sukhoi-25 y'Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ubwo yinjiraga mu kirere cy'U Rwanda mu Karere ka Rubavu, amashusho yerekanye iyi ndege iri kuzimirizwa i Goma.

    Ahagana Saa Kumi n'Imwe z'Umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, nibwo ku mbuga nkoranyambaga hasakajwe amashusho y'iyi ndege iri kwaka umuriro ku ibaba ry'iburyo.

    Amafoto yashyizwe hanze yagaragaje iyi ndege yatobaguwe n'amasasu ku ruhande rumwe ndetse iri gushya ku ibaba ry'iburyo nyuma yo kuraswa n'abashinzwe umutekano b'u Rwanda.

    Ntiyahise igwa hasi, ahubwo yakomeje ijya guparika ku Kibuga cy'Indege cya Goma iri kwaka umuriro, aho abakozi bacyo bahise bayizimya.

    U Rwanda rwahise rusohora itangazo rivuga ko iyi ndege yavogereye ikirere cyarwo ingamba zo kuyirasa zihita zifatwa.

    Ruti”Uyu munsi saa kumi n'imwe n'iminota 3 z'umugoroba,Sukhoi-25 ya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yavogereye ikirere cy'u Rwanda ku nshuro ya 3.

    Ingamba zo kwirinda zahise zifatwa.

    U Rwanda rurasaba RDC guhagarika ubushotoranyi.”

    Abaturage bari ku mupaka muto uhuza u Rwanda na Congo bumvise ikintu cyaturitse cyane bisanzwe ubwo iyi ndege yaraswagaho.

    Mbere y'iyi nshuro, indege za FARDC zavogereye ikirere cy'u Rwanda inshuro ebyiri, ndetse rimwe yaguye umwanya muto ku kibuga cy'indege cya Rubavu.

    Mu cyumweru gishize,Leta y'u Rwanda yatangaje ko bimwe mu bivugwa mu itangazo riheruka gusohorwa na leta ya DR Congo 'bigaragara nko gushaka gushoza intambara ku Rwanda'.

    Kuwa gatatu,tariki ya 18 Mutarama 2023, RDC yasohoye itangazo ryongera gushinja u Rwanda gufasha M23, no kuba uwo mutwe utubahiriza ibyagenwe n'amasezerano y'amahoro ya Luanda.

    Ku munsi wakurikiyeho,u Rwanda narwo rwashinje Kinshasa kutubahiriza ayo masezerano iha 'ubufasha bwa politiki n'ubwa gisirikare' umutwe wa FDLR n'indi mitwe itandukanye.

    Iryo tangazo ryashinjaga u Rwanda kutubahiriza amasezerano ya Luanda 'rwanga guhagarika gufasha umutwe w'iterabwoba wa M23, kandi rushotora RDC'.

    U Rwanda ruhakana gufasha M23 ndetse rukavuga ko ntaho ruhuriye n'ibibazo by'umutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo.

    Kubera ibyo, Kinshasa yasabye umuryango w'Ubumwe bwa Africa n'indi miryango y'ibihugu itandukanye 'gufatira ibihano abategetsi b'u Rwanda n'aba M23'.

    Iryo tangazo rivuga ko 'mu kurinda ubusugire' bwa DR Congo iki gihugu 'cyiteguye ibishoboka byose kandi kizirengera mu buryo bwose bushoboka' hagendewe ku byo Perezida Tshisekedi yabwiye inteko rusange ya ONU muri Nzeri (9) ishize ko:

    'Twebwe abanyeCongo, ubu noneho, twiteguye kurangiza burundu ikibazo cy'umutekano mucye mu burasirazuba bw'igihugu cyacu, icyo byasaba cyose.'

    Itangazo ry'u Rwanda ryavuze ko ibyanditse mu rya Congo 'bigaragara nko gushaka gushoza intambara ku Rwanda'.

    U Rwanda narwo rushinja Kongo kutubahiriza amasezerano ya Luanda igafasha FDLR 'mu buryo bwa politike n'ubwa gisirikare' n'indi mitwe 'inabangamiye umutekano w'u Rwanda'.

    Iri tangazo rivuga ko 'kuba DRC yarinjije abacanshuro b'abanyamahanga' ari ikimenyetso cyerekana ko 'yitegura intambara, idashaka amahoro'.

    Guverinoma y'u Rwanda yemeje bwa mbere ko indege ya Sukhoi-25 yavogereye ikirere cy'u Rwanda ahagana 11h20, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ugushyingo 2022,ndetse igwa umwanya muto ku kibuga cy'indege cya Rubavu, mu Ntara y'Iburengerazuba.

    Yakomeje iti “Nta cyemezo cya gisirikare cyafashwe ku ruhande rw'u Rwanda mu gusubiza, iyo ndege isubira muri RDC.”

    “Ubuyobozi bw'u Rwanda bwamaganye ubwo bushotoranyi bubimenyesha Guverinoma ya RDC, yemera ko byabayeho.”

    Sukhoi Su-25 ni indege z'intambara zakozwe na Leta Zunze Ubumwe z'Abasoviyete guhera muri Gashyantare 1975. Izi ndege zigikorwa n'uruganda rw'Abarusiya rwa Sukhoi, zifite ubushobozi bwo kugenda kilometero 950 mu isaha.

    Kuwa Gatatu tariki 28 Ukuboza 2022,nabwo Indege y'intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 nabwo yongeye kuvogera ikirere cy'u Rwanda ntiyagira icyo iba ndetse leta ya RDC ivuga ko u Rwanda rubeshya itakandagiye ku butaka bwarwo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/u-rwanda-rwarashe-indege-ya-rdc-yavogereye-ikirere-cyayo-bwa-gatatu-irashya

  • Mr Kagame wahiriwe ninjyana zose; yeretswe i… – #rwanda #RwOT

    Noneho bigeze ku zindi ari kurapa, izo aririmba mu 'Amapiano' nka ''Tugende'' cyangwa ''Gengo'' yashyize hanze biragoye ko kwiyumvisha ubuhanga bw'uyu musore ubusanzwe witwa Eric Mabano Kagame.

    Cyane ko atari ibya buri muhanzi kuririmba mu njyana yose kandi ukumva birajyanye. Bimwe ab'iki gihe bita kugwamo fresh!

    Mr Kagame amaze gushinga imizi mu muziki nyarwanda gusa bamwe bajya bavuga ko yirengagizwa ntahabwe agaciro yari akwiriye kubera ubuhanga bwe, gusa we ntacike intege agakomeza gukora ubutitsa.

    Nyuma yo kuririmba indirimbo nyinshi mu njyana zitandukanye, ubu noneho yiharaje 'Amapiano'.

    Uyu muhanzi yashyize hanze indirimbo yise ''Gengo'' cyangwa se ''Igikundi'' yaje ari iya kabiri ye ikoze muri iyi njyana akomeza gushimangira ko ari umuhanzi utagira umupaka nk'uko nawe 'akunda kubyivugira'.

    Uyu musore watangiriye mu Njyaruwa, iyi ndirimbo yashyize hanze yiganjemo amagambo agaragaza ko igikundo cye cyangwa se 'Gengo' nk'uko yabyise, batandukanye n'abandi bantu kuko nta kubamenyera.

    Hari aho aririmba ati ''Umva twaratutswe, ni byinshi bavuze. Ku mijinya n'imishiha, ni byinshi bavuze. Umpime nguhime, umpishiire nkwishyure, ukubare ntuzubare [ushake amafaranga nturangare], menya rubanda jya ukunda amafaranga. Gengo  yanjye yanga ibirozi; ntitongana, ntisambana.''

    Mu bitekerezo byatanzwe kuri iyi ndirimbo, mu gihe imaze iri hanze abantu bose bishimiye uburyo ikozemo ndetse uyu muhanzi bahamya ko amaze guhamya ibigwi mu muziki.

    Ukoresha amazina ya Money Vibes yanditse igitekerezo asaba abantu kubwira bagenzi babo ko Mr Kagame yashyize hanze indirimbo.

    Ati ''Ndakwinginze, bwira inshuti yawe ibwire inshuti ko Mr Kagame yashyize hanze indirimbo nshya igiye gukundwa. Mureke twuzuze miliyoni y'abayirebye nibura mu byumweru bibiri gusa.''

    Cleppin Tuyisenge we nta byinshi yavuze, yagaragaje ko uyu muhanzi yakoze indirimbo nziza mu buryo bwose.

    Jibubarista__ we yanditse ati ''Mr. Kagame ntabwo ajya adutenguha.''

    Ukoresha amazina ya D.O.N TV we yagize ati ''Umwami wa nyawe w’Amapiano. Ababyinnyi bose babikoze neza muri iyi video y'iyi ndirimbo. Ni umuriro.''

    Ibi abihurizaho na THE INK, uyu we agira ati ''Ubundi uyu niwe mwami wa Amapiano inaha.''

    Tugukeneye mu bitaramo!

    Mu mpera z'umwaka ushize InyaRwanda yanditse inkuru yari ifite umutwe ugira uti ''Ntibahiriwe n'ibitaramo! Abahanzi 5 bakoze iyobwabaga mu 2022 bakarenzwa ingohe''. Kuri uru rutonde Mr Kagame yari ariho.

    No mu minsi mike ishize Muyoboke Alex wabaye umujyanama w'abahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda, yagaragaje uyu muhanzi ku rutonderw'abanyempano barenzwa ingohe n'abategura ibitaramo.

    Abantu batanze ibitekerezo kuri iyi ndirimbo nabo babigarutseho bavuga ukuntu Mr Kagame ari umukozi ariko akaba adatumirwa mu bitaramo bikomeye mu Rwanda.

    Nk'uwitwa Tallents TV 100k yagize ati ''Cyakoze muvandimwe  barabyibagiwe koko ko utwika, tugukeneye mu bitaramo.''

    Iradukunda Daniel nawe ntabwo yagiye kure ya mugenzi we, nawe ati ''Ba bandi banga gutanga ibiraka barajya he ko turya show hano kuri shene  yawe?''

    Nappyboy250 nawe yahise agaragaza ko abantu bemera ko  uyu muhanzi yirengagizwa  n'abategura ibitaramo yamuha 'like'.

    Ni mu gihe Tuyishime Elissa we yasabye uyu muhanzi gukomeza gukora cyane kugeza abategura ibitaramo binenze ubwabo. Ati ''Mr kagame uri Umwami  mu Murwa kora cyane ibikorwa nk'ibi, bazinenga kuko urarenze komereza aho!''

    Iyi ndirimbo Mr Kagame yise ''Gengo'' ije ari iya kabiri nyuma yaho muri Werurwe 2022 uyu muhanzi yari yashyize hanze album ye ya mbere yise 'Goligota' yahurijeho abahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda.

    Iyi album iriho indirimbo 10. Zirimo izo yahuriyemo n'abahanzi nka Theo Bosebabireba, Ariel Wayz, Cally, Herbert Skillz, DJ Marnaud na Nessa. Iyi album iriho indirimbo zitandukanye nka Bwombo, Mukunzi, Kiliziya, Akanini k'icumi n'izindi.

    Mr Kagame yamenyekanye guhera mu 2014 mu bihangano bitandukanye gusa icyo gihe yaririmbaga mu Njyaruwa akenshi. Ariko, nyuma yaje no kujya mu zindi njyana kandi naho abikora neza.

    Mr Kagame ni umwe mu bahanzi bakora cyane ariko bakarenzwa ingohe

    REBA INDIRIMBO NSHYA YA MR KAGAME

    UYU MUHANZI INJYANA ZOSE ABASHA KUZIRIMBAMO KANDI NEZA

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125284/mr-kagame-wahiriwe-ninjyana-zose-yeretswe-ishavu-nabatamubona-mu-bitaramo-bikomeye-video-125284.html

  • Rayon Sports yagarutse muri shampiyona inyagira Musanze FC #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri cya shampiyona yiyunga n'abafana ubwo yanyagiraga Musanze FC ibitego 4-1 mu mukino wabereye kuri stade ya Muhanga.

    Uyu mukino w'umunsi wa 16 wa shampiyona watangiye utinzeho iminota isaga 10 kuko abakinnyi ba Rayon Sports bari bambaye amasogi y'umweru kandi na Musanze FC yambaye amasogi y'umweru.

    Impaka ku mpande zombi zatindije itangira ry'umukino.

    Kera kabaye saa Saa 15:41 ni bwo Umusifuzi Rulisa Patience na bagenzi be bari kumwe n'abakinnyi b'impande zombi,basohotse mu rwambariro umukino uhita utangira.

    Rayon Sports yatangiranye inyota nyinshi byatumye ku munota wa 8 gusa umunyezamu Ntaribi Steven akuramo umupira ukomeye wari mu kirere arasimbuka awushyira muri koloneri.

    Bidatinze ku munota wa 13,Mitima Isaac yafunguye amazamu ku gitego cyiza yatsinze nyuma y'umupira mwiza yahawe na Moussa Camara acenga myugariro, aroba umunyezamu Ntaribi.

    Rayon Sports yahise yongera kuzamukana umupira,hanyuma Moussa Camara afata umupira ari wenyine mu rubuga rw'amahina,atera ishoti rikomeye ryagaruwe n'umutambiko w'izamu umupira ujya hanze.

    Ku munota wa 19,Musanze FC yabonye igitego cyo kwishyura nyuma y'aho Namanda Luke Wafula,yahinduye umupira avuye ku ruhande, umunyezamu Hakizimana Adolphe ananiwe kuwufata, usanga Peter Agblevor uwukoraho gato werekeza mu nshundura.

    Ku munota wa 30,Nduwayo Valeur yahawe umupira na Wafula, atera ishoti rikomeye ryashyizwe muri koruneri na Hakizimana Adolphe.

    Musanze FC yagerageje gukanga Rayon Sports inshuro nyinshi mu gice cya mbere ariko ntibyayikundira kubona ikindi gitego.Igice cya mbere cyarangiye ari igitego 1-1.

    Ku munota wa 50,Rayon Sports yinjije igitego cya kabiri ku mupira wahinduwe mu rubuga rw'amahina na Ganijuru Elie, Nsengiyumva Isaac aritsinda.

    Rayon Sports ntiyongeye guha agahenge na gato Musanze FC kuko ku munota wa 54 yahise ishyiramo igitego cya 3 kuri coup franc yatewe neza na Ndekwe Felix ku ikosa rya Uwiringiyimana, umupira ukorwaho mu kavuyo ukubita igiti cy'izamu, ugarutse ushyirwa mu izamu na Ngendahima Eric n'umutwe.

    Ku munota wa 57,Ndekwe Felix yinjiranye umupira, ageze hafi n'urubuga rw'amahina atera ishoti rikurwamo na Ntaribi,umupira ujya muri koruneri.

    Musanze FC yotswaga igitutu cyane,yarokotse ikindi gitego ku munota wa 63 ubwo Iraguha Hadji yahinduraga umupira imbere y'izamu, Moussa Camara wari wacomotse atera ishoti rikomeye umupira ushyirwa hanze n'umunyezamu.

    Ku munota wa 70,Iraguha Hadji yongeye gucomekera umupira Moussa Camara bari bacomokanye, ateye mu izamu ukurwaho na Ntaribi ujya muri koruneri.

    Musa Esenu yatsinze igitego cya kane cya Rayon Sports ku munota wa 71,ku mupira wari uvuye muri Koloneri.

    Umukino warangiye Rayon Sports yiyunze n'abafana bayo itsinda ibitego 4-1 nyuma y'uko yaherukaga gutsindwa imikino 3 iheruka na Etincelles,APR FC na Gasogi United.

    Rayon Sports ifashe umwanya wa gatatu n'amanota 31 inganya na APR FC ya kabiri ndetse aba baranganya ibitego 9 bazigamye.

    Iyi kipe yambara ubururu n'umweru izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu yakirwa na Mukura VS.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yagarutse-muri-shampiyona-inyagira-musanze-fc

  • Rayon Sports yanyagiye Musanze 4-1 iyikumbuza… – #rwanda #RwOT

    Wari umukino Rayon Sports yari yakaniye kuko itashakaga gutsindwa umukino wa kabiri na Musanze FC ndetse ikaba yashakaga gutsinda umukino ubanza mu yo kwishyura kugira ngo biyihe intangiriro nziza.

    Uko umukino wagenze

    Umukino wogombaga gutangira saa 15:30 pm, watangiye ukererewe ho iminota 15 kuko watangiye saa 15:45 PM utangizwa na Musanze FC yari yasuye. 

    Musanze FC niyo yabonye uburyo bwiza bwa mbere ku munota wa 2, umupira muremure watewe na Isaac Nsengiyumva, ugera kuri Peter Agblevor wahise awoherereza Tuyisenge Yasser umupira awutera adahagaritse urenga izamu. 

    Nyuma y’ubu buryo, Rayon Sports yatangiye gukina ndetse no kugera imbere y’izamu rya Musanze FC ku mipira yazamurwaga na Bavakure Ndekwe Felix.

    Rayon Sports yatangiye iri hejuru cyane 

    Ku munota wa 8 Iraguha Hadji yazamukanye umupira ku ruhande rw’ibumoso, awukatira Mucyo Didier wahise atera adahagaritse umupira ujya hanze. Rayon Sports yari yahereye kare icaracara imbere y’izamu rya Musanze FC, ku mupira wari mu kavuyo, Moussa Camara yaje gufata umupira ahereza Mitima Isaac wahise ahindukira nta gutinda, areba uko umunyezamu ahagaze, amutera umupira wihuse uruhukira mu izamu Rayon sports ibona igitego cya mbere.

    Rayon Sports yishimira igitego

    Ntabwo byagarukiye aho kuko ku munota wa 16 nabwo Rayon Sports yateye igiti cy’izamu, ku mupira wari uzamukanwe na Ganijuri Elie, ahereza Iraguha Hadji nawe wahise ahereza Moussa Camara ateye umupira ufata umutambiko w’izamu.

    Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga 

    Hakizimana Adolphe, Mugisha Francois, Mitima Isaac, Mucyo Didier Junior, Ganijuru Ishimwe Elie, Kanamugire Roger, Ngendahimana Eric, Ndekwe Felix, Moussa Camara, Musa Esenu na Iraguha Hadji.

    Ku munota wa 18, Musanze FC yaje kubona igitego ku mupira wazamukanywe na Harerimana Obed awukata imbere y’izamu usanga Peter Agblevor aho yari ahagaze ahita atsinda igitego bitamugoye. 

    Kuva ku munota wa 22 amakipe yatangiye gukinira mu kibuga hagati ndetse ku buryo bwenda kungana kuko Rayon Sports yafataga umupira Musanze FC ikawuyaka na Rayon Sports ikabikora uko.

    Mu gice cya mbere hagati amakipe yageze aho yoroshya umupira 

    Ku munota wa 30 Nduwayo Valeur yarekuye ishoti rikomeye cyane ari mu kibuga hagati, Hakizimana Adolphe umupira awushyira muri koroneri itagize icyo itanga. Ku munota wa 40 Mugisha Francois yaje kugira ikibazo cy’imvune ariko idakomeye kuko nyuma yagarutse mu kibuga.

    Ku munota wa 45 Rayon Sports yabonye kufura yatewe na Ndekwe Felix ariko umupira ujya muri koroneri itagize icyo itanga. Umusifuzi yongeyeho iminota 3 itagize icyo itanga, amakipe yombi ajya kuruhuka ari igitego 1 kuri 1.

    Abakinnyi 11 Musanze FC yabanje mu kibuga

    Ntaribi Steven, Niyonshuti Gad, Harerimana Obed, Uwiringiyimana Christophe, Nsengiyumva Isaac, Nduwayo Valeur, Ntijyinama Patrick, Namanda Luke Wafula, Agblevor Peter, Eric Kanza Angua na Tuyisenge Yasser Arafat.

    Igice cya kabiri, Musanze FC yagitangiranye agahinda n’umubabaro nyuma yaho Nsengiyumva Isaac yitsinze igitego nyuma yaho Ganijuru Ishimwe yari akase umupira ashaka Moussa Camara ariko Nsengiyumva Isaac akozaho akaguru umupira uruhukira mu izamu. 

    Nta gutinda ku munota wa 55 gusa, Rayon Sports yabonye igitego cya 3 cyatsinzwe na Ngendahimana Eric kuri kufura yari itewe na Ndekwe Felix ufata igiti cy’izamu uragaruka, Ngendahimana Eric asubyamo n’umutwe. 

    Ndekwe yagoye Musanze FC cyane

    Rayon Sports yagumye kugora Musanze FC binyuze kuri Bavakure Ndekwe Felix wagoye cyane abakinnyi bo gahati ba Musanze FC. Ku munota wa 60, Musanze FC yakoze impinduka, Nsengiyumva Isaac ava mu kibuga hinjira Gasongo.

    Ku munota wa 70 Camara yacomotse ba myugariro ba Musanze FC atera umupira wihuse Ntaribi awushyira muri koroneri. 

    Koroneri yaje guterwa neza na Iraguha Hadji, umupira usanga Musa Esenu wari uhagaze neza atereka ho umutwe, yinjiza igitego cya kane cya Rayon Sports kikaba icya mbere cye. 

    Ku munota wa 81 Rayon Sports yakoze impinduka Ndekwe Felix asimburwa na Iradukunda Pascal, na Rudasingwa Prince arinjira. 

    Musa Esenu watsinze igitego cya kane

    Iminota 90 y’umukino yarangiye ari ibitego 4-1, umusifuzi yongeraho iminota 4 nayo itatanze impinduka, umukino urangira ari ibitego 4 bya Rayon Sports ku gitego 1 cya Musanze FC.

    Rayon Sports yahise ifata umwanya wa kabiri n’amanota 31 ikaba izigamye ibitego 9, aho ikurikirwa na Kiyovu Sports banganya amanota ndetse na Gasogi United iza ku mwanya wa 4 n’amanota 29. Musanze FC ikaba iri ku mwanya wa 10 n’amanota 22. 

    Uku mubona Haringingo yicaye neza ni na ko yicaye ku rutonde rwa shampiyona mbere yo guhura na Mukura yagiriyemo amateka 

    Nsengiyumva Isaac ni we wakongeje itsindwa rya Musanze FC  


    Rwarutabura yasengeye Rayon Sports karahava 

    Cangirangi yakoze iyo bwabaga, ariko ikipe ye yanga kumuguriza intsinzi 


    Abakinnyi ba Rayon Sports ku ntebe y’abasimbura, nabo intego yari amanota 3 


    Abakinnyi ba Musanze FC yaba uwakinnye n’utakinnye bari bagiye kure mu gutekereza

    Ntaribi Steven wambaye umukara, yaje mu izamu rya Musanze FC agaragaza imyiteguro idahagije

    Ni umukino wanejeje abafana ba Rayon Sports 

    AMAFOTO: Serge Ngabo – Inyarwanda 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125281/rayon-sports-yanyagiye-musanze-4-1-iyikumbuza-ubwiza-bwumutoza-amafoto-125281.html

  • RDF yarashe indege ya DRCongo yinjiye mu Rwan… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa 24 Mutarama 2023 ni bwo indege yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yongeye kwinjira mu kirere cy’u Rwanda mu buryo butemewe, aho yagaragaye yogoga ikirere cya Rubavu igakurikizwa ibisasu.

    Nk’uko abatuye ku Karere ka Rubavu babibwiye InyaRwanda ndetse bigaragara mu mashusho yafashwe n’abatuye muri uwo mujyi, indege yinjiye i Rubavu yahise ikurikizwa ibisasu bya rutura, isubira i Goma ho muri DRCongo yihuta.

    Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda [OGS], havuzwe ko “Indege Sukhoi-25 ya DRcongo yinjiye mu kirere cy’u u Rwanda ku buryo butemewe ku nshuro ya gatatu” kandi ko “Habayeho uburyo bwo kwirinda” hanongerwaho ko u Rwanda rwasabye DRCongo guhagarika ubushotoranyi.

    Ni ku nshuro ya Gatatu indege ya DRCongo yari yinjiye mu kirere cy’u Rwanda mu buryo nk’ubu, nyuma y’uko ku ya 7 Ugushyingo no ku ya 28 Ukuboza 2022 nabwo indege ya FARDC zagaragaye i Rubavu.

    Imwe mu mafoto yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Goma, igaragaza indege icumba umwotsi ndetse yafashwe n’umuriro, aho bivugwa ko ari iyari yinjiye mu kirere cy’u Rwanda ikaraswaho i Rubavu.

    Indege yarashwe yageze i Goma icumba

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125283/rdf-yarashe-indege-ya-drcongo-yinjiye-mu-rwanda-mu-buryo-butemewe-125283.html

  • Nyuma yo kuva i Dubai, Arthur Nkusi yatunguwe… – #rwanda #RwOT

    Arthur Nkusi uzwi nka Rutura, ubwo yageraga i Kigali, yatunguwe no gusanga inshuti ze zimutegereje ngo bizihizanye isabukuru, atungurwa n'uburyo babiteguye nyamara yari kumwe n'umugore we i Dubai.

    Byari ibyishimo n'umunezero utangaje nyuma yo gusangiza ababakurikira ibihe bidasanzwe bagiranye mu birori bibereye ijisho byakozwe na Muthoni Fiona akaba umugore we.

    Aba bombi bakubutse i Dubai aho bari bagiye kwizihiriza ubuzima bw'impera z'umwaka zivatse n'isabukuru zabo zegeranye cyane ko bombi bavuka mu kwezi kumwe.

    Mu mashusho n'amafoto bagaragaye mu bihe bitandukanye bari ku mucanga batwaye ibimoto binini, ubona ko baryohewe n'ubuzima.

    Kuwa Gatandatu tariki ya 14 Kanama 2021 nibwo umunyarwenya Nkusi Arthur yakoze ubukwe n'igisonga cya 3 cya Nyampinga w'u Rwanda 2015 akaba n'umunyamakuru wa CNBC TV, Naringwa Muthoni Fiona.

    Arthur Nkusi yanyuzwe n’ibirori yateguriwe n’abarimo umugore we

    Ikipe yose bakoranye kuri Kiss Fm irimo Uncle Austin na Sandrine Isheja

    Sandrine hamwe na Arthur Nkusi

    Umugabo wa Sandrine Isheja aganira na Arthur Nkusi

    Byanyuzwe n’umunsi 


    Byari umunezero

    Bari bakubutse i Dubai


    Bagiriye ibihe byiza i Dubai 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125250/nyuma-yo-kuva-i-dubai-arthur-nkusi-yatunguwe-numugore-we-bakigera-i-kigali-amafoto-125250.html