Blog

  • Beni:Igisasu cyaturikiye mu isoko gikomeretsa abantu benshi #rwanda #RwOT

    Abantu basaga 17 bakomeretse kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Mutarama 2023,ubwo igisasu cyaturikiraga mu isoko mu Burasirazuba bwa Kongo nkuko abayobozi babitangaje.

    Iki gisasu cyongereye ubwoba muri Beni kuko mu minsi ishize nabwo igisasu cyaturikirijwe mu rusengero gihitana benshi.

    Iki gisasu cyaturikiye mu isoko ryitwa Macampagne I Beni,byatumye abantu 17 bakomereka bajyanwa igitaraganya kwa muganga nkuko byatangajwe na Tharcisse Katembo,umwe mu bayobozi b'akarere.

    Umunyamakuru wa AFP yavuze ko yabonye abantu 8 bakomeretse barimo abakobwa 3 ndetse bahise bajyanwa kuvurirwa ku ivuriro riri hafi.

    Aba ngo bagize ibikomere ku maguru,amaboko ndetse no ku mutwe nkuko abitangaza.

    Umucuruzi witwa Dany Siauswa yabwiye AFP yagize iti “Umusore muto yasize igikapu cy'icyatsi ….avuga ko agaruka kugifata.Nyuma y'iminota 3 cyaturitse abantu barakomereka barimo nanjye n'abandi bakiriya bari baje kugura imyumbati.

    Joseph Kakule, umuyobozi wa sosiyete sivile yagize ati “Abantu nibura 19 bakomeretse kubera uko guturika.

    Beni ni kamwe mu duce duhoramo umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC, ndetse ibi bimaze imyaka isaga 30.

    Kuwa 15 Mutarama,umutwe wa Allied Democratic Forces (ADF),ugendera ku matware ya IS,wishe abantu 15 mu rusengero rw'aba Protestant i Kasindi hafi y'umupaka wa Uganda.

    Uyu mutwe kandi washinjwe kwica nibura abasivile 23 kuwa Mbere.

    Umutwe w'ingabo uhuriweho wa RDC na Uganda watangiye kurwana na ADF mu mwaka ushize ariko ntacyo byatanze kuko ibi byihebe biracyica abantu.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/beni-igisasu-cyaturikiye-mu-isoko-gikomeretsa-abantu-benshi

  • Godfrey Nzaramba wari umaze imyaka 7 atumvika… – #rwanda #RwOT

    “Turi aba Yesu” ni indirimbo y’iminota 4 n’amasegonda 2, igaruye byeruye Nzaramba Godfrey mu muziki. “Mbere turi aba nde, turi aba Yesu, twari aba satani turamwimura. Uri ku musaraba Yesu i Gorigota, wavuze kimwe uti birarangiye”- Ni amwe mu magambo yumvikana muri iyi ndirimbo.

    Mu kiganiro na inyaRwanda, Godfrey Nzaramba yavuze ko nubwo atumvikanaga mu muziki, yakoraga umurimo w’Imana mu bundi buryo. Ati “Yego nari maze igihe ncecetse ntakora gospel music ariko nkora umurimo w’Imana mu bundi buryo,  mbese ntabwo nigeze njya kure yayo”.

    Yakomereje kuri iyi ndirimbo ye nshya “Turi aba Yesu”, avuga ko irimo ubutumwa bwinshi bw’iyobokamana , ariko icya mbere “navuga ni uko Imana yatanze umwana wayo w’ikinege utari ufite icyaha na kimwe kugira ngo jye nawe tubone ubugingo buhoraho”. Yavuze ko by’umwihariko ayituye umuryango we “Madamu n’imfura yanjye yitwa Joshua”.

    Nzaramba wari umaze imyaka hafi 7 nta ndirimbo nshya atanagaragara mu bitaramo, arashima urwego umuziki wa Gospel ugezeho uyu munsi. Ati “Gospel y’uyu munsi imeze neza yateye imbere ugereranyije na cyera ku buryo bamwe mu bahanzi hano iwacu bakora Gospel music batunzwe n’impano zabo, ibi tugomba kubishimira igihugu cyacu kuko gifite Good Leadership”. 

    Uyu mugabo wabayeho umunyamakuru wa Rc Nyagatare aho yibandaga cyane ku biganiro by’Iyobokamana, yabajijwe niba yarabivuyemo burundu. Yabanje araseka, ati “Hhh, nigeze kubaho umunyamakuru igihe kimwe ni byo nza kubihagarika njya mu zindi nshingano, ariko igihe nikinyemerera nzabisubiramo kuko ndabikunda cyane”. 

    Indirimbo nshya “Turi aba Yesu” ya Nzaramba yakozwe na Capital Records igezweho muri iyi minsi. Arayishimira cyane ati “Navuga ko ari nko mu rugo kuko nyirayo brother Eric Rukundo dufitanye imishinga myinshi kuva cyera. Twahujwe n’umurimo w’Imana kuva mu 2003, kuva icyo gihe duhinduka abavandimwe kandi nari muziho ubuhanga n’ubunyangamugayo”.

    Arashima urwego umuziki wa Gospel ugezeho

    “Turi aba Yesu” niyo ndirimbo igaruye Nzaramba mu muziki

    UMVA INDIRIMBO NSHYA “TURI ABA YESU” YA GODFREY NZARAMBA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125361/godfrey-nzaramba-wari-umaze-imyaka-7-atumvikana-mu-muziki-agarukanye-indirimbo-yise-turi-a-125361.html

  • Perezida Kagame yoherereje ubutumwa Sassou-N'Guesso wa Congo #rwanda #RwOT

    Ibiro bya perezida wa Congo Brazzaville byatangaje ko Perezida Denis Sassou-N'Guesso kuwa gatatu yakiriye minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda Vincent Biruta azanye ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame.

    Ibikubiye muri ubu butumwa ntibyatangajwe kugeza ubu.

    Sassou-N'Guesso, umuturanyi wa hafi wa Tshisekedi, ni umwe mu bategetsi bo mu karere bagiye berekana ubushake mu gukemura amakimbirane mu karere.

    Muri iyi minsi umwuka mubi hagati y'u Rwanda na DR Congo ugeze habi, cyane nyuma y'uko u Rwanda rurashe ku ndege y'intambara ya DR Congo iri mu kirere kitavugwaho rumwe.

    RDC ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ibyo u Rwanda rwakomeje guhakana.

    Imirwano ikomeye hagati ya M23 n'ingabo za leta yakomeje kuwa gatatu mu bice bya centre ya Kitshanga muri Masisi n'izindi ngerero zitandukanye hafi yaho muri teritwari ya Rutshuru.

    Kugeza ubu ntibizwi neza ugenzura centre ya Kitchanga, gusa amakuru atandukanye yemeza ko inyeshyamba za M23 zafunze umuhanda wa Kitshanga- Goma ari nawo utuma hashoboka ubucuruzi n'ingendo hagati ya Goma — Masisi – na Walikale.

    Imiryango ifasha ikomeza gutabariza abantu ibihumbi barimo guhunga iyi mirwano.

    Ku mbuga nkoranyambaga benshi bagaragaza impungenge ko DR Congo n'u Rwanda bishobora kwinjira mu ntambara kubera ibyo Kinshasa ikomeza gushinja Kigali.

    Birashoboka cyane ko ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame kuri mugenzi we Sassou-N'Guesso burebana n'iki kibazo.

    Nyuma yo kuganira n'umuturanyi we Felix Tshisekedi muri Kamena(6) ishize ubwo inyeshyamba za M23 zari zafashe umujyi wa Bunagana, Perezida Nguesso yavuze ko yizeye ko aya makimbirane azarangira.

    Ibiro ntaramakuru AFP bimusubiramo agira ati: 'Ntekereza ko vuba vuba tuzakemura izi ngorane tukazana amahoro mu biganiro'.

    Ikinyamakuru Africa Intelligence mu cyumweru gishize cyatangaje ko Perezida Tshisekedi yanze kwitabira ibiganiro byari kuba kuwa mbere, bikamuhuza na mugenzi we Paul Kagame i Doha muri Qatar.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yoherereje-ubutumwa-sassou-n-guesso-wa-congo

  • Muhanga: Iryavuzwe riratashye, Miliyoni 570 zigiye kubakishwa Umurenge wa Nyamabuye #rwanda #RwOT

    Mu bihe bitandukanye, abaturage n'abagana Umurenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga basaba Serivise zitandukanye, bagiye bumvikana basaba ubuyobozi kububakira umurenge ujyanye n'igihe dore ko inyubako ikorerwamo yahoze ari ibiro bya Komini Nyamabuye mu cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama. Ni inyubako itari ikijyanye n'igihe, yakomeje kuvugisha benshi mu bayigana bashaka Serivise zitandukanye. Cyera kabaye, igisubizo cyabonetse kuko Miliyoni 570 zigiye gukoreshwa mu kubaka ibiro bishya kandi bijyanye n'igihe.

    Mu kiganiro n'umuyobozi w'Akarere ka Muhanga Wungirije Ushinzwe iterambere ry'Ubukungu, Bizimana Eric yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko nyuma y'ibyifuzo by'abaturage ubuyobozi bwicaye butekereza uko hakubakwa umurenge ugezweho kandi wuzuzanya n'Icyerekezo cy'Igishushanyo cy'Umujyi ku bijyanye n'Imikoreshereze y'ubutaka n'imiturire muri uyu mujyi(Master PLan).

    Yagize Ati' Abaturage bamaze igihe basaba ko uyu murenge wasenywa tukubaka undi. Ibyifuzo byabo twarabyumvise kandi turabitegura, bityo rero amafaranga asaga Miliyoni 500 yamaze gutegurwa kugirango twubakwe ibiro by'umurenge ugezweho kandi ujyanye n'icyerekezo cy'umujyi mu rwego rujyanye n'imikoreshereze y'ubutaka n'imiturire nkuko yemejwe na njyanama y'akarere kacu'.

    Akomeza avuga ko mbere yo kubaka hari ibyagombaga kubanza kwitabwaho ku bijyanye n'imibereho myiza y'abaturage ariko hakanakomeza gushakwa ubushobozi bwo kubaka umurenge usobanutse. Yongeyeho ko ibisabwa byose bihari kandi n'abatsindiye isoko bahari bagomba gutangira imirimo y'ubwubatsi vuba.

    Yagize Ati' Ntabwo twatinze kuko hari ibindi byabanje kwitabwaho bijyanye no gufasha abaturage kuva mu mibereho mibi, ndetse twashatse ubushobozi bwo kubaka umurenge usobanutse kandi n'ibyari bikenewe byose byarateganyijwe kandi abatsindiye isoko bariteguye ndizera ko bari butangire vuba'.

    Mu yandi makuru twamenye ni uko uyu murenge utazubakwa habanje gusenywa inyubako zari zisanzwe, ahubwo biteganyijwe ko uzubakwa ahasanzwe Ubusitani, ahari hasanzwe hakazubakwa imbuga ngali izajya iparikwamo ibinyabiziga by'abazajya baza gusaba serivisi(Parking).

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/01/26/muhanga-iryavuzwe-riratashye-miliyoni-570-zigiye-kubakishwa-umurenge-wa-nyamabuye/

  • Ibigugu muri Volleyball bigiye kwesurana #rwanda #RwOT

    Amakipe yitwaye neza muri shampiyona ya Volleyball yasojwe mu mpera z’icyumweru gishize, agiye guhurira mu irushanwa ry’igikombe cy’Intwari.

    Iri rushanwa riteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru ku wa Gatandatu tariki ya 28 no ku Cyumweru tariki ya 29 Mutarama 2023.

    Amakipe 4 yitwaye neza mu bagabo ayobowe na REG VC yatwaye igikombe, Gisagara VC yabaye iya, APR VC yabaye iya 3 na FOREFRONT VC yabaye iya 4 ni yo azaba ahatanira iki gikombe.

    Mu bagore ni APR WVC yegukanye igikombe cya shampiyona, FOREFRONT WVC yabaye iya 2, RRA WVC yabaye iya 3 na Ruhango WVC yabaye iya 4.

    Imikino yose izabera Kimisagara aho ku wa Gatandatu hazakinwa 1/2 mu gihe ku Cyumweru hazakinwa imikino ya nyuma n’umwanya wa 3.

    Muri 1/2 ikipe ya mbere izahura n’iya 4, iya kabiri ihure n’iya 3. Bivuze ko saa 11:00′ ku wa Gatandatu mu bagore APR WVC izahura na Ruhango WVC mu gihe saa 13:00′ FOREFRONT WVC izahura na RRA WVC.

    Mu bagabo saa 15:00′ REG VC izahura na FOREFRONT VC n’aho saa 17:00′ Gisagara VC yesurane na APR VC.

    Ibiro birongera kuvuza ubuhuha mu mpera z’iki cyumweru

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibigugu-muri-volleyball-bigiye-kwesurana

  • Si agafu k’imvugwa rimwe muri Golf! Ibyahishu… – #rwanda #RwOT

    Byari nyuma y'aho uyu mukobwa atandukanye na Mbabazi Egide bakundanaga bakanasezerana kubana akaramata.

    N'ubwo byagoranye kumenyakana kw'amazina y'umusore wambitse impeta Miss Aurore Kayibanda, The New Times mu bucumbuzi yakoze yasanze uyu musore yitwa Jacques Gatera akaba ari umushabitsi n'umukinnyi mu buryo butari ubw'umwuga w’umukino wa Golf.

    Amakuru avuga ko ari umwe mu bakinnyi beza bakina umukino wa Golf cyane ko ari mu cyiciro cya 3 handicap Golf; uru ni urwego rw'ubuhanga buhebuje mu mukino wa Golf.

    The New Times yahawe amakuru ko Jaques Gatera yatwaye ibikombe bitandukanye kuva ku mugabane wa Afrika, ndetse no hanze yawo.

    Umwe mu bo bakinana Golf yabwiye iki kinyamakuru ati “Ni umwe mu bakinnyi ba Golf beza nabonye bakina. Ni abakinnyi bake bashobora kumutsinda muri iki gihugu.''

    Uyu muntu bakinana utashatse gutangaza amazina ye yavuze Gatera yari umwe mu bakinnyi ba Golf bageze muri kimwe cya kabiri cya shampiyona ya PMC Golf ya 2022 hamwe n'Umuyobozi wa Kigali Golf Club.

    Jaques Gatera muri iyi mikino yatsinzwe na Andrew Kulaigye wageze ku mukino wa nyuma agatana na Innocent Rutamu wahize abandi.

    Gukina Golf kwa Gatera Jaques ntabwo byatangiriye mu Mujyi wa Kigali cyane ko bivugwa ko byatangiye igihe yimukiye, hamwe n’umuryango we, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavuye muri DR Congo, mu 2000.

    Urubuga rw’amakuru rufite icyicaro i San Francisco, muri California , SFGATE, rwamuvuze ko ari ‘Umwe mu bakinnyi ba Golf beza bakiri bato muri Phoenix'. Icyo gihe byari mu 2005 afite imyaka 18 gusa.

    Nk'uko SFGATE ibitangaza, Gatera hamwe n'abavandimwe be, Patrick Kisomanga na Serge Gashegu binjiye muri Golf bigizwemo uruhare na mugenzi we bagenganaga mu itorero, Tim Kloenne.

    Ubwo batangiraga gufata amasomo yo kwiga Golf, Gatera yahise yigaragaza nk’umukinnyi mwiza mu muryango, kuba intyoza muri Golf bitangira ubwo.

    Gatera n'aba bavandimwe babiri twavuze haruguru amakuru avuga ko ari bo bana bonyine ba Therese Mbuya, nyina wabo ukomoka muri RDC na Anaclet Munyurangabo, ukomoka mu Rwanda.

    Amakuru avuga ko nyuma yaho Kayibanda yavuye mu Rwanda akimukira muri Amerika ari ho yahuriye na Gatera.

    Icyo gihe ntabwo byakunze ko binjira mu rukundo kugeza igihe Miss Mutesi Aurore Kayibanda na Mbabazi Egide bakundanaga.

    Amakuru atamenyekana neza ni igihe aba bombi bazakorera ubukwe, ariko inshuti za hafi z'aba bombi zo zihamya ko bishoboka cyane ko ari uyu mwaka.

    Usibye gukunda Golf, Gatera ni umucuruzi. Akora ubucuruzi butandukanye mu Rwanda no muri Amerika. Amakuru ajyanye n'umukunzi yagize mbere yo gukundana na Miss Aurore, ntabwo aramenyekana neza.

    Twiyibutse iby'urukundo rwa Miss Aurore na Mbabazi Egide bari bari baherutse gutandukana…

    Mu mpera z'umwaka wa 2014 ni bwo byatangiye kuvugwa ko Miss Mutesi Aurore ari mu rukundo na Mbabazi Egide.

    Icyo gihe ntibigeze babihakana cyangwa ngo bihishire kuko akenshi wasangaga amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga bari kumwe, barebana akana ko mu jisho ndetse banabwirana amagambo meza y'urukundo.

    Ku wa 1 Werurwe 2018 hagiye hanze amakuru yemeza ko Mutesi wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu 2012 yambitswe impeta y'urukundo na Egide Mbabazi bari bamaze igihe kirekire bakundana, amusaba kumubera umugore bakinjira mu buzima bazabanamo akaramata.

    Egide yambikiye Miss Mutesi Aurore impeta y'urukundo muri Pariki ya Grand Canyon iherereye i Las Vegas muri Leta ya Nevada.

    Icyo gihe amakuru yasakajwe n'umuvandimwe wa Miss Mutesi Aurore, Grace Kamuronsi abinyujije kuri Instagram, atangaza ibihe by'umunezero udashira Mbabazi na Mutesi batangiye bibaganisha ku kurushinga, mu mafoto yasakajwe Miss Aurore byari byamurenze asuka amarira.

    Aba bombi bahanye isezerano imbere y'amategeko ku wa 29 Nyakanga 2018 ku nkombe z'inyanja mu Mujyi wa Portland muri Leta ya Maine, bemeranya kubana ubudahemukirana haba mu byiza no mu makuba.

    Muri Gashyantare 2021 ni bwo Kayibanda yemeje ko yatandukanye n'umugabo we. Aba bombi kuva mu 2019 mu rukundo hagiye havugwamo umwuka mubi gusa babibazwa mu itangazamakuru bakaryumaho.

    Uretse kuba Mutesi Aurore yarabaye Nyampinga w'u Rwanda mu 2012, yanambitswe ikamba rya Miss FESPAM ryatangiwe mu Mujyi wa Brazzaville mu iserukiramuco Nyafurika rya muzika, Festival Panafricain de la Musique mu 2013.Miss Aurore Kayibanda aheruka kwambikwa impeta n’umusore witwa Gatera Jaques ukina GolfBamenyanye ubwo Aurore yajyaga kuba muri Amerika ariko kubera ko yakundanaga na Egide Mbabazi ntibyakunda ko bakundana

    Amakuru avuga ko uyu musore wambitse impeta Miss Aurore asanzwe ari umushoramari mu Rwanda no muri Amerika 

    Akanyamuneza kari kose kuri Miss Kayibanda ubwo yambikwaga impeta

    Fiance wa Aurore ari kumwe na mama na barumuna be kuko ni we mukuru iwabo

    Miss Kayibanda Aurore ubwo yambikwaga impeta na Mbabazi Egide mu 2018

    Ubwo Miss Aurore Kayibanda  na Mbabazi Egide bakoraga ubukwe muri Nyakanga 2018

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125333/si-agafu-kimvugwa-rimwe-muri-golf-ibyahishuwe-kuri-fiance-wa-miss-aurore-kayibanda-125333.html

  • Kigali: Harmonize yongeye gutanga akayabo ka… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi ukomeje gutungurana mu mujyi wa Kigali bitewe n'ibikorwa ari gukora, yongeye gutanga akayabo k'amafaranga.

    Harmonize yagiye ahazwi nko kuri CHIC ku mugoroba w’uyu wa Gatatu, ahaba hateraniye abamotari benshi maze abanyanyagizamo amafaranga.

    Abantu batandukanye babonye batacikanwa maze nabo bateza umuvundo mu kwishakira ifaranga. Bashimye cyane uyu muhanzi ku bw’umutima mwiza afite.

    Umwe mu bari bahari yabwiye inyaRwanda ko Harmonize yageze kuri CHIC ava mu modoka aha iza bitanu [5,000Frw] buri muntu wese wari uri hafi aho, abonye babaye benshi afata ibinote byinshi bya 5000 Frw abibanyanyagizamo.

    Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Instagram, Harmonize yavuze ko yahuye n'abafana be bamukunda ndetse yishimiye kubaha amafaranga kandi ko azahora akora cyane kugira ngo abone icyo abaha.

    Ab’inkwakuzi bakomeje kurya ifaranga rya Harmonize

    Harmonize waje mu Rwanda mu rukerera rwo ku cyumweru,  agiye kumara hafi iminsi ine mu Rwanda aho yakiriwe na Bruce Melodie, nyuma yaho agahura na Ariel Wayz na Kenny Sol.

    Nyuma yaho uyu muhanzi yaje gusura BK Arena anyurwa nayo akomereza kurya Capati n'ipirahu yo mu Biryogo.

    Harmonize yahaye abamotari ifaranga

    Umujyi wa Kigali wamunyuze cyane

    Abantu bari benshi baje kwirira ifaranga

    Bamushimiye umutima mwiza afite

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125328/ndabasengera-harmonize-yongeye-gutanga-akayabo-kamafaranga-mu-baturage-125328.html