Blog

  • Israel Mbonyi aravugwaho ubuhemu na bamwe mu bamufashije mu gitaramo aherutse gukorera muri BK Arena #rwanda #RwOT

    Aba bavuga ko bakoze ibikorwa binyuranye muri iki gitaramo cya Israel Mbonyi cyabaye tariki 25 Ukuboza 2022, bavuga ko bambuwe amafaranga bakoreye nyamara iki gitaramo cyaritabiriwe ku buryo bemeza ko kinjije agatubutse.

    Bamwe mu baganirije Radiotv10 dukesha iyi nkuru, bavuga ko bagombaga kwishyurwa n'uyu muhanzi uyoboye umuziki uririmbirwa Imana mu Rwanda, nyuma yo kumufasha muri iki gitaramo cyari cyateguwe na Kompanyi ya EAP imenyerewe mu gutegura ibitaramo bikomeye mu Rwanda.

    Uwatanze amakuru avuga ko Kompanyi ya EAP (East African Promoters) yishyuye Israel Mbonyi miliyoni 60 Frw yagombaga kuvamo n'ubwishyu bw'abamufashije barimo abacuranzi, ababyinnyi ndetse n'abafata amashusho.

    Umwe mu bacuranzi bakoreshejwe muri iki gitaramo, yahamirije umunyamakuru ko batarabishyura, ariko ko banze kubishyira hanze kugira ngo batiteranya.

    Yagize ati 'Nta n'atanu baduhaye, ukwezi kurihiritse bataratwishyura, urumva kuva ku itariki 25 z'ukwezi gushize kugeza ubu, harimo ukwezi.'

    Hari kandi n'umwe mu bafata amashusho na we utifuje ko amazina ye atangazwa,wahamije ko batarishyurwa.

    Ubusanzwe iyo habaye igitaramo nk'iki, kompanyi yagiteguye yishyura abahanzi, batumiwemo, ariko hakaba hari uburyo bashobora gukoresha ababafasha bakabiyishyurira bakoze mu mafaranga bahawe, cyangwa se bakishyurwa n'iyo kompanyi.

    Israel Mbonyi yabwiye Radiotv10 ko atari azi aya makuru ko hari abakoze akazi muri iki gitaramo batarishyurwa, akavuga ko abo yakoresheje ku gite cye bose yabishyuye.

    Icyakora avuga ko wenda ikibazo cyaba kiri ku wo bakoranye muri iki gitaramo ariko ko ku ruhande rwe yumva ari umwere.

    Src:Radiotv10

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/israel-mbonyi-aravugwaho-ubuhemu-na-bamwe-mu-bamufashije-mu-gitaramo-aherutse

  • Police FC yahuye n’uruva gusenya itsindwa na Espoir FC ya nyuma #rwanda #RwOT

    Police FC yatunguwe na Espoir FC iyiysindira mu rugo 2-1 mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona ya 2022-23.

    Uyu mukino Police FC yakiririye kuri Stade ya Muhanga, yagiye kuwukina ihabwa amahirwe yo kuwutsinda cyane ko yaherukaga gutsinda Gorilla, benshi bumvaga Espoir FC ya nyuma itari buyinanire.

    Yaje gutungurwa hakiri kare ku munota wa 15 maze itsindwa igitego cya mbere na Iradukunda Clement bakunda kwita Zidane ni ku mupira yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

    Police FC yari imbere y’abafana mbarwa utanakwemeza ko ari aba yo, yaje guhita isubiza neza cyane aho ku munota wa 20 Ntwari Evode yaje kwishyurira iyi kipe y’abashinzwe umutekano, ni ku mupira mwiza cyane yahawe na Nshuti Dominique Savio. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-1.

    Igice cya kabiri kigitangira, ku burangare bw’abakina hagati ba Police FC batakaje umupira, Ndikumana Tresor yatsindiye Espoir FC igitego cya kabiri, ni umupira yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

    Police FC yagerageje kwishyura iki gitego ariko biranga maze umukino urangira ari 2 bya Espoir kuri 1 cya Police FC. Nyuma yo gutsinda uyu mukino Espoir FC yavuye ku mwanya wa nyuma ifata uwa 15 n’amanota 10(ubanziriza uwa nyuma) mu gihe itegereje uko umukino uzahuza Marines na Etincelles uzagenda, Police FC yagumye ku mwanya wa 7 n’amanota 24.

    Police FC yatunguwe itsindwa na Espoir FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/police-fc-yahuye-n-uruva-gusenya-itsindwa-na-espoir-fc-ya-nyuma

  • Amatike y’igitaramo cya Sengabo Jodas yahurij… – #rwanda #RwOT

    Amatike yo muri iki gitaramo kizaba ku wa 3 Gashyantare 2023, ari kuboneka ku rubuga rwa Noneho.com. Kwinjira ni 5000Frw mu myanya isanzwe, ariko binyuze ku rubuga rwa Noneho ubasha guhitamo umubare w’amatike ya 5000Frw ugura.

    Mu myanya y’icyubahiro (VIP) ni 10,000 Frw naho ubasha guhitamo umubare w’amatike ugura. 

    Ni mu gihe ku meza y’abantu batandatu wishyura 50,000Frw, naho ushobora guhitamo umubare w’ameza ugura, ushobora kugura ameza arenze abiri.

    Iki gitaramo kizaririmbamo abubakiye umuziki kuri gakondo barimo umusizi Junior Rumaga, Nyirinkindi, Ange na Pamella, Audia Intore, Itorero Indangamirwa ndetse na Iganze Gakondo.

    Sengabo Jodas aherutse kubwira InyaRwanda, ko yabatumiye ashingiye ku bikorwa bya buri umwe n'umubano bagirana. Ikindi ni uko bahuriye mu gice kimwe cy'umuziki wuje ubuvanganzo Nyarwanda.

    Ati 'Narabiyambaje baranyumva, ibyo akaba ari nacyo cy'ibanze mbashimira. Inshuti igufasha mu rugamba ukayisanga ikakumva. Nabagejejeho urugendo rwanjye baranyumvira.'

    Uyu muhanzi yavuze ko iki gitaramo kizaba umwanya mwiza wo gushimira Imana urukundo yerekwa n'abantu n'uburyo bakomeza kumutera inkunga, aho yacitse intege bakamukomeza.

    Album ye iriho indirimbo 10. Avuga ko isobanuye byinshi ku muziki we, haba mu gihe amaze mu muziki kandi agikomeje. Avuga ko umuntu ajya mu kintu afite intego mu rugendo, muri urwo rugendo hakabamo imbogamizi no kugira amahirwe yo kubona urukundo rw'abantu aho byanze bakagushyigikira.

    Avuga ko album ye yayitiriye indirimbo 'Bene u Rwanda', kubera ko iyo ndirimbo yereka Abanyarwanda ko 'imbaraga zabo ari ubumwe bwabo.'

    Indi mpamvu atanga ni uko 'iyi ndirimbo ariyo yanyinjije mu muziki'. Agakomeza ati 'Ni indirimbo irimo ubutumwa cyane cyane nkunze gutanga mu bihangano byanjye, ikaba indirimbo ifite igisobanuro gikomeye ku mateka yaranze abanyarwanda.'

    KANDA HANO UBASHE KUGURA ITIKE YAWE MURI IKI GITARAMO 

    Sengabo yahurije abarimo Rumaga, Ange na Pamella n'abandi mu gitaramo azamurikiramo album ye ya mbere yise ‘Bene u Rwanda’ 

    Sengabo yavuze ko indirimbo ye ‘Bene u Rwanda’ yakunzwe, ku buryo byamuhaye umukoro wo gukora izindi ndirimbo nziza


    Ange na Pamella bazwi mu ndirimbo zirimo ‘Gwera’ bazaririmba mu gitaramo cya Sengabo Jodas


    Umuhanzikazi Audia Intore uzwi mu ndirimbo zirimo nka ‘Sine ya mwiza’, ‘Simbi ryanjye’ n’izindi


    Umusizi Rumaga uzwi mu bisigo birimo ‘Ayabasore’, ‘Umugore si umuntu’ n’ibindi ategerejwe muri iki gitaramo  

    Itorero Iganze Group bitegura gukora igitaramo ku wa 31 Mutarama 2023 bazaririmba mu gitaramo cya Sengabo Jodas


    Umuhanzi Nyirinkindi uzwi mu ndirimbo nka ‘Nzagarukira’, ‘Nkugabiye urukundo’ n'izindi 

    Itorero Indangamirwa (abasore/abagabo) bazaririmba mu gitaramo cya Sengabo 

    Itorero Indangamirwa (abakobwa/abagore) bazaririmba muri iki gitaramo cyo kumurika album 

    Iki gitaramo kizayoborwa n’abashyushyarugamba bane; MC Nario, Nicky, Alice na Bebina

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SIMBI RYANJYE' YA SENGABO JODAS

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125387/amatike-yigitaramo-cya-sengabo-jodas-yahurijemo-angelpamela-na-rumaga-yashyizwe-ku-isoko-125387.html

  • Sitball: Imikino ya 1/2 irakinirwa i Bugesera – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru mu Karere ka Bugesera ku bibuga byo muri sitade, hazabera imikino ya 1/2 cy’irangiza muri shampiyona ya Sitball umwaka w’imikino 2022/3.

    Iyi mikino izakinwa n’amakipe 10 mu bagabo, n’amakipe 10 mu bagore. Kuri gahunda y’ishyirahamwe ry’imikino y’abafite ubumuga mu Rwanda, imikino ya Sitball niyo yatangiye mbere, ndetse byitezwe ko Mutarama irangira hamenyekanye amakipe azakina imikino ya nyuma.

    Amakipe yageze muri 1/2

    Abagabo: Nyagatare, Kirehe Kayonza, Gasabo, Karongi, Rutsiro, Rubavu, Gisagara, Musanze na Rulindo. Mu bagore: Kirehe, Ngoma Kayonza, Nyamasheke, Rubavu, Musanze, Gicumbi, Muhanga na Nyanza.

    Amakipe mu ngeri zombi araba yabukereye 

    Amakipe azagera ku mukino wa nyuma mu byiciro byombi, byitezwe ko azakina imikino ya nyuma tariki 1 Mata nk'uko bigaragara ku ngengabihe ya NPC. 

    Gasabo mu bagabo niyo ibitse igikombe cya shampiyona giheruka 

    Musanze mu bagore niyo ibitse igikombe cya shampiyona giheruka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125405/sitball-imikino-ya-12-irakinirwa-i-bugesera-125405.html

  • Serumogo yamaze kuva no ku rubuga ahuriramo na bagenzi be muri Kiyovu Sports #rwanda #RwOT

    Myugariro wo ku ruhande rw’iburyo wa Kiyovu Sports, Serumogo Ali nyuma yo guhagarika imyitozo kubera ko Kiyovu Sports itubahirije ibyo bumvikanye, yamaze no kuva muri ‘WhatsApp Group’ ahuriramo n’abakinnyi bagenzi be.

    Uyu mukinnyi usanzwe ari na kapiteni wungirije wa Kiyovu Sports, ntabwo yishimiye kuba atarahabwa amafaranga yaguzwe ubwo yongeraga amasezerano.

    Serumogo Ali umaze iminsi yarahagaritse imyitozo, amakuru ISIMBI yamenye ndetse yahawe n’umwe mu nshuti z’uyu mukinnyi ni uko yamaze kuva muri WhatsApp Group y’ikipe.

    Ati “we urumva ntabwo arimo gukina, yahagaritse imyitozo kubera ikibazo gihari, ntabwo rero yari kurugumaho kandi ameze nk’aho atari kumwe n’abandi, ikibazo nigikemuka azasubiraho.”

    Amakuru kandi avuga ko amaze igihe yaravuye kuri uru rubuga. Aherutse kunyuza ubutumwa kuri WhatsApp Status yageneye abakunzi ba Kiyovu Sports agira ati “nibikemuka muzambona.”

    Ibikemuka nta bindi ni amafaranga yemerewe n’iyi kipe ubwo yongeraga amasezerano y’imyaka 2 ariko akaba yarayategereje amaso agahera mu kirere.

    Serumogo yamenyesheje Kiyovu Sports ko birenze tariki ya 10 Mutarama 2023 atarahabwa amafaranga atazagaruka mu kazi ndetse ko ashobora no gushaka indi kipe.

    Ni ko byagenze kuko yahise ahagarika akazi ndetse ubuyobozi bugerageza kumwegera bumubwira ko azayabona n’abandi bakinnyi bahembwe ariko yanga kubikozwa we avuga ko azakigarukamo yamaze kwishyurwa.

    Bivugwa ko ubwo yongeraga amasezerano y’imyaka 2 yemerewe miliyoni 15 ahabwamo 4 akaba arimo yishyuza miliyoni 11.

    Serumogo Al yavuye ku rubuga rwamuhuzaga na bagenzi be

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/serumogo-yamaze-kuva-no-ku-rubuga-ahuriramo-na-bagenzi-be-muri-kiyovu-sports

  • Real Madrid yahannye Atletico Madrid ikatisha… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane saa yine z’ijoro ikipe ya Real Madrid yakiriye Atletico Madrid kuri Santiago Bernabeu, ni mu mukino wa 1/4 muri Copa Del Rey. Umukino warangiye Real Madrid itsinze Atletico Madrid, ihita ikatisha itike ya 1/2.

    Ikipe ya Real Madrid niyo yatangiranye amahirwe ndetse n’uburyo bwo kubona igitego. Ku munota wa 6 gusa rutahizamu Karim Benzema yabonye umupira mwiza, ariko gutsinda ntibyamukundira. 

    Nk’ibisanzwe bigendanye n’imikinire isanzwe y’amakipe yombi, Real Madrid niyo yatambazaga neza umupira kurusha Atletico Madrid, byageze ku munota wa 10 Real Madrid ifite 54 % byo gutambaza umupira mu kibuga naho Atletico Madrid yo ifite 45%.

    Myugariro wa Real Madrid, Antonio Rudiger ku munota wa 19 yananiwe gukuraho umupira wari uhinduwe na Koke, bibera bibi ikipe ye. Nahuel Molina yahise afata uyu mupira neza, nawe ahereza Alvaro Morata atsinda igitego cya 1 cya Atletico Madrid.

    Nyuma yo gutsindwa igitego, Real Madrid yatangiye urugendo rwo gushaka igitego cyo kwishyura ndetse inagumya kwiharira umupira cyane kurusha Atletico Madrid nk’ibisanzwe, gusa abakinnyi nka Rodrigo De Paul banyuzagamo nabo bakataka. 

    Ferland Mendy ku munota wa 44 yagize ikibazo cy’imvune bituma ava mu kibuga, ahita asimburwa na Daniel Ceballos. Nyuma y'akanya gato Vinicius yahise yirukankana umupira ashaka igitego cyo kwishyura, ariko Rodrigo De Paul akora ikosa ahagarika umuvuduko bituma ahabwa ikarita y’umuhondo. Igice cya mbere cyarangiye Real Madrid yahize igitego cyo kwishyura yakibuze burundu.

    Abakinnyi ba Atletico Madrid bishimira igitego

    Mu minota 5 y’igice cya kabiri kigitangira, Atletico Madrid yatangiye yihagazeho ubona nta gahunda ifite yo kwishyurwa. Real Madrid yatangiye kwataka cyane guhera ku munota wa 52, kuko nibura yarekuye amashoti yaka umuriro menshi yikurikiranya, iryatewe na Vinicius ndetse na Federico Valvered mu gihe kitarenze iminota 2.

    Igitego cyo kwishyura cya Real Madrid cyabonetse ku munota wa 79 gitsinzwe na Rodrygo akoresheje ukuguro kwe kw'iburyo, ku mupira mwiza yari ahawe na Luka Modric. 

    Nyuma y'uko Atletico Madrid itsinzwe igitego cyo kwishyura yabuze umupira cyane, kuko wabaga ufitwe n’abasore ba Real Madrid bashaka igitego cy’intsinzi ariko kirabura burundu, iminota 90 y’umukino irangira amakipe yombi akinganya 1-1.

    Hongeweho iminota 30 y’inyongera, kugira ngo hamenyekane uwegukana intsinzi yerekeze muri 1/2. Rutahizamu Karim Benzema niwe watsinze igitego cya 2 cya Real Madrid ku munota wa 102, naho Vinicius we yatsinze igitego cya 3 ku munota wa 122 bituma babona itike yo kwerekeza muri 1/2 batsinze Atletico Madrid ibitego 3-1.

    Igitego cyo kwishyura cya Rodrygo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125375/real-madrid-yahannye-atletico-madrid-ikatisha-itike-ya-12-125375.html

  • Eric Nshimiyimana yabonye ikipe nshya #rwanda #RwOT

    Eric Nshimiyimana yagizwe umutoza wa Bugesera FC mu gihe cy’umwaka n’igice uri imbere.

    Mu ntangiriro z’uku kwezi ni bwo Bugesera FC yatangaje ko mu bwumvikane yatandukanye n’uwari umutoza wa yo Étienne Ndayiragije.

    Iyi kipe ikaba yamaze kwerekana Eric Nshimiyimana nk’umutoza mushya mu gihe cy’umwaka n’igice, ni nyuma y’iminsi 16 iyi kipe ifitwe n’umutoza wungirije Mutarambirwa Djabir.

    Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize iti “Turabamenyesha ko Eric Nshimiyimana ubu ari umutoza mukuru w’Ikipe ya Bugesera FC mu gihe kingana n’umwaka umwe n’igice.'

    Eric Nshimiyimana aheruka kwirukanwa na AS Kigali mu Kuboza 2021 kubera umusaruro mubi, asanze Bugesera FC ku mwanya wa 12 n’amanota 19.

    Nshimiyimana yatoje amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Kiyovu Sports, AS Kigali, APR FC ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi.

    Eric Nshimiyimana yagizwe umutoza wa Bugesera FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/eric-nshimiyimana-yabonye-ikipe-nshya

  • RDC yigaritse ibyo kwanga guhurira na Perezida Kagame i Doha #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa leta ya DR Congo akaba na minisitiri w'itumanaho,Bwana Patrick Muyaya yabwiye BBC Gahuzamiryango ko Perezida Tshisekedi atigeze yanga guhura na mugenzi we Paul Kagame i Doha nkuko byavuzwe.

    Mu ntangiriro z'iki cyumweru havuzwe amakuru ko Perezida Felix Tshisekedi yanze kwitabira inama y'ubuhuza yateguwe na Qatar yari kubera i Doha kuwa mbere, yari kumuhuza na mugenzi we Paul Kagame.

    Muyaya yabwiye BBC ati: 'Twebwe ntabwo twanze kujya i Doha, nkuko twari i New York iruhande rwa Perezida Macron [muri Nzeri 2022]…iyo nama [ya Doha] sinibaza ko yaburijwemo ahubwo ntekereza ko yasubitswe kubera abandi bireba nabo bagomba kuyigiramo uruhare aha ndavuga EAC, Angola cyangwa Kenya.'

    Radio Mpuzamahanga y'Abafaransa, RFI,yavuze ko ibiganiro byari kubera i Doha muri Qatar,byasubitswe kubera ubushake bwa Félix-Antoine Tshisekedi,wanze guhura na Perezida Kagame nyamara ku ruhande rw'u Rwanda bari biteguye ndetse intumwa zarwo zari zamaze kugera muri Qatar.

    RDC ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 wayishojeho intambara mu gihe u Rwanda ruyishinja gukorana na FDLR iyihungabanyiriza umutekano.

    Amakuru atandukanye yemeza ko abategetsi bo mu karere no mu mahanga yandi barimo kugerageza guhuza impande zombi mu biganiro mu gushaka guhosha amakimbirane.

    Impande zombi zikomeza gushinjanya kwanga kubahiriza ibyasabwe n'amasezerano ya Luanda na Nairobi.

    Muyaya avuga ko mu gihe DR Congo ubu yatangiye ibikorwa byo kubarura abazitabira amatora no kubaha amakarira y'itora, hari impungenge ko ikibazo cy'umutekano mucye 'gishobora guhungabanya ibyo ibikorwa' bibanziriza amatora ateganyijwe mu Ukuboza(12) uyu mwaka.

    Muyaya ahakana ko leta itari kwishora mu makimbirane igamije gusubika aya matora.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/rdc-yigaritse-ibyo-kwanga-guhurira-na-perezida-kagame-i-doha

  • Nyabihu: Ikamyo yabuze Feri igonga imodoka eshanu zirimo itwara abagenzi #rwanda #RwOT

    Ikamyo yari itwaye sima izikuye muri Tanzania yakoreye impanuka ikomeye mu karere ka Nyabihu igonga imodoka eshanu zirimo n'itwara abagenzi,Imana ikinga ukuboko ntihagira umuntu uhasiga ubuzima.

    Iyi kamyo yaripakiye sima yagonze imodoka 5 zose ubwo yari igeze mu mudugudu wa Gatagara,akagari ka Kijote mu murenge wa Bigogwe ho mu karere ka Nyabihu.

    Iyi kamyo imaze kugonga izo modoka 5 nkuko abari aho impanuka yabereye babivuga,yahise igonga amapoto y'amashanyarazi.

    Abari aho bavuga ko ari igitangaza cy'lmana kuko nta muntu wapfuye, nta n'uwakomeretse bikabije uretse umuntu umwe wakomeretse byoroheje.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Bigogwe Bwana Muhirwa Robert, yabwiye UMURYANGO ko iyo mpanuka yabaye ahagana saa tanu n'igice zo kuri uyu wa 26 Mutarama 2023 ariko nta muntu yahitanye n'ubwo yari iteye ubwoba.

    Yagize ati “Iyo mpanuka yabaye mu ma saa tanu n'igice.Urabona muri Shaba ahantu hamanuka,hari ikamyo yari isa nk'iy'ahapfiriye,inyuma hari izindi nyinshi zikurikiranye,zirimo amakamyo n'izindi ntoya.

    Hari ikamyo ya actros yari ivanye Sima Tanzania iyerekeza i Gisenyi.Ihageze bitewe n'uburemere bw'ibintu yari atwaye,umushoferi imyuka yamubanye mike,imodoka zose agenda azigonga,icyakora ku bw'amahirwa hangiritse Coaster,Daihatsu,indi kamyo n'iyo yaguye,ku bw'amahirwe nta muntu wapfuye.

    Hari umuntu umwe wakomeretse wari uri muri Coaster ariko navuganye n'abaganga bambwira ko nta kibazo gikomeye yagize.

    Urebye uko impanuka yari imeze wakumva ko abantu bashize.Imana yahabaye nta muntu wigeze atakaza ubuzima.”

    Yasabye abaturage gukoresha neza umuhanda kuko impamvu iyi mpanuka itahitanye abantu ngo ahanini byatewe nuko abaturage.

    Ati “Icyo nabwira abaturage,icya mbere n'ukubahumuriza no kumenya gukoresha umuhanda neza,kuko amahirwe yabayeho nuko nta bantu bari bigabije umuhanda.Bari bitaruye umuhanda kuko iyo baba bakoresheje umuhanda nabi byari gutwara ubuzima bw'abantu benshi kandi bakazirikana ko impanuka yaba igihe cyose bakoresheje nabi umuhanda.”

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/nyabihu-ikamyo-yabuze-feri-igonga-imodoka-eshanu-imana-ikinga-ukuboko

  • Amagambo ya Papa Francis ku butinganyi yatunguye benshi #rwanda #RwOT

    Papa Francis yabivuze mu kiganiro yagiranye n'Ibiro Ntaramakuru by'Abanyamerika, Associated Press ku wa Kabiri w'iki cyumweru.

    Uyu mushumba mukuru wa Kiliziya Gatulika ku Isi, yabivuze ubwo yagarukaga ku itegeko rihana ubutinganyi riri mu mategeko ya bimwe mu Bihugu.

    Mu magambo ye, Papa Francis yagize ati 'Kuba umutinganyi [uryamana n'wo bahuje igitsina] si icyaha (crime) [mu rwego rw'amategeko].'

    Muri iki kiganiro, umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, yagaye Ibihugu bihana abakundana n'abo bahuje ibitsina cyangwa bibabangamira.

    Gusa kuri we avuga ko ubutinganyi ari icyaha (sin) imbere y'imana ariko ko bushobora guterwa n'amateka y'umuntu yanyuzemo bityo ko Abasenyeri bakwiye kugira uburyo bumvamo iyi ngingo.

    Yagize ati 'Aba basenyeri bakwiye gutangira urugendo rwo guhindura imyumvire, bakabitaho, bakabanezeza nkuko imana ibikorera buri wese muri twe.'

    Ibi bitekerezo bya Papa bigamije kuvuganira uburenganzira bw'abatinganyi ni ubwa mbere yari avuze kuri aya mategeko.

    Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi yavuze ko Kiliziya Gatulika itazigeza ikorera ivanvura abatinganyi kuko isanzwe yakira kimwe abantu bose.

    Yagize ati 'Twese tiri abana b'Imana, kandi Imana idukundira uko turi yaba imbaraga nyinshi cyangwa nke zacu.'

    Ibihugu 67 byamaze gushyira mu mategeko yabyo ubutinganyi nk'icyaha gihanwa n'amategeko, birimo 11 bigitangaho igihano cy'urupfu.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/amagambo-ya-papa-francis-ku-butinganyi-yatunguye-benshi