Blog

  • Mwadukinze ibikarito mu maso – Abafana biniguye babwiza ubuyobozi bwa Rayon Sports ukuri, Youssef yongera kugarukwaho #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Rayon Sports itangaje Ojera Joackiam ukomoka muri Uganda nk’umukinnyi mushya uje gufasha iyi kipe mu mikino yo kwishyura, ntabwo abakunzi b’iyi kipe babyakiriye neza aho babifashe nko gukingwa ibikarito mu maso.

    Rayon Sports yari isigaje umwanya umwe igomba kongeramo umukinnyi, abakunzi b’iyi kipe bari biteze izina rikomeye nk’uko bagiye babisezeranywa n’iyi kipe ko nyuma ya Luvumbu bazagura umwataka umwe kandi ukomeye.

    Ndetse n’umuvugizi wa Rayon Sports aherutse kwemerera Fine FM ko uyu mwataka yamaze kugurwa ahari igisigaye ari ukumwereka abakunzi ba Rayon Sports.

    Gusa na none bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports bavugaga ko n’uyu mukinnyi abuze hakaboneka umunya-Maroc Youssef Rharb wanyuze muri iyi kipe ari intizanyo ya Raja Casablanca bitabagwa nabi.

    Uko amasaha yo gufunga isoko ry’igura yegerezaga amatsiko yari menshi ku bakunzi ba Rayon Sports bategereje kumenya icyo gikonyozi Gikundiro ya bo yasinyishije.

    Habura iminota 26 gusa idirishya ryo kugura abakinnyi ngo rifungwe, hari saa 23h34′ z’ijoro z’ejo hashize, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga za yo, Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha rutahizamu wakiniraga URA FC muri Uganda.

    Gusa uyu mukinnyi akaba yaje ari intizanyo ya URA FC nk’uko iyi kipe yabitangaje binyuze ku rukuta rwa Twitter.

    Yagize iti 'Twishimiye kubatangariza ko umukinnyi wacu uca ku mpande Joackiam Ojera yatijwe muri Rayon Sports yo mu Rwanda mu gihe cy’amezi atanu ku bwumvikane bw’impande zombi. Uyu akaba ari we mukinnyi wa mbere dutije hanze y’Igihugu mu mateka y’ikipe yacu.'

    Ibi ntabwo byakiriwe neza na benshi mu bakunzi ba Rayon Sports aho bibazaga niba koko ari we rutahizamu wari warabasezeranyijwe ndetse bamwe bavuga ko ari nko gukingwa ibikarito mu maso.

    Ikindi benshi bagiye bavuga ko aho kuzana uyu bakabaye bazana Youssef kuko yanyuze muri Rayon bamuzi, gusa hari na bake bamwishimiye basaba ko yahabwa umwanya.

    Uyu mukinnyi ukina asatira anyuze ku mpande, iyo urebye imibare usanga ari umukinnyi udahambaye kuko kuva muri 2019 yakiniye URA FC imikino 60 ayitsindira ibitego 6 gusa.

    OFFICIAL: OJERA JOACKIAM is a @rayon_sports player ⚡#Gikundiro | #OneTeamOneDream pic.twitter.com/7QIYNKVbdX

    — Rayon Sports Official (@rayon_sports) January 27, 2023

    Iyi nayo ni flop kubera iki mutazanye Yussef burya niyo wagura umukinnyi uhenze uzaguha umusaruro ushaka bitandukanye no kugura umufungo wamacye uzagupfira ubusa.
    Muzicuza.

    — Bizimana Alphonse (@BizimanaAlpho18) January 28, 2023

    Mwamutoraguye hehe umwataka waciye ukubiri n’izamu c?
    Ni umwataka w’igihuhuha.
    C

    Pauvre commute ya royon sports fc

    — Ngomayubu (@Ngomirarura2345) January 27, 2023

    Mbega umwataka, uzi ko statistics ze ntaho zihuriye n’iza Esenu. Uyu mutype watsinze ibitego 6 mu mikino 60 ubwo ni ukuvuga ko azajya atsinda igitego 1 mu mikino 10. Ntaho bivuye ntaho bigiye. N’iyo mumwihorera nabonye Camara ashobora kongera kuba Camara. Uyu ahendeye ubusa kbsa.

    — Nzaramba Ernest (@nzarern) January 27, 2023

    Nubwo Yousef atari topical striker ariko nibura ubushobozi bwe burazwi. Ngaho ndebera uyu. Cyakoze kuva 2020 nagiye mvuga ko rtd ko ikipe azayigeza mucyiciro cya 2 bakanseka. Ngaho nyumvisha ko RAYON yatwara igikombe numve. Baraje bijunduke umutoza

    — BUKAYO SAKA (@Niyonku96428391) January 28, 2023

    Wasanga nawe ari traore wigendera

    — YANIGA🇷🇼🇺🇬 (@JaphetAlvin) January 27, 2023

    Ubuse uyu We Aturutsehe ra, Ko atazwi Ubwo arawuhamya

    — Ir. Francis Nzitabakuze (@francisnzita2) January 27, 2023

    Thanks bayobozi tugiye kuryama neza twizere ko azaca incundura

    — Theophile Twagirayezu (@TheophileTwagi6) January 27, 2023

    👏👏👏👏👏 Congratulation twishimiye Kubona ukuri nyako kd bibe ari ukuri kuko ntanarimwe turabona ikinyoma kuri rayon sport officials twari turambiwe ibihuha Karenzi atangaza kd ndabasaba mujye mubahafi mumunyomoze kuko asa nufite mission yokudusenyera ekipe

    — Fideli Barber (@fedelebarber) January 27, 2023

    Mudukinze ibikarito mumaso ntakindi mukoze, ubuse umuntu ufite ibitego 6 mumikino 64 azadufasha iki? kuri uyu ntacyo mbijeje rwose mwarwanaga nokuzuza umubare gusa

    — Raymond #Team PK ❤️🇷🇼 (@raymondrutiyomb) January 28, 2023

    Ndakubona

    — Murindwa (@Murindw31118284) January 28, 2023

    Uyu niwe rutahizamu ufite izina rikaze mwatubwiraga c? cyakora rayon sports yubu nihatali😂😂

    — Matunda🇷🇼 (@Matunda93) January 27, 2023

    Rayon yabaye nka hariya murutoki mu gatsata

    — Safari_nyubaha (@Snopemmy) January 27, 2023

    Hhhh ark Rayon yacu weeeee ubundi itsinzi yambere tuzagira nuko Ltd nabambari biwe bazavaho ibaze nkuyu niryo zina riremereye mwatubwiraga afite ibitego 6 mumikino 26 oooh Rayon

    — Umukamikazi (@WNshimi) January 28, 2023

    Uyu nyuma yiminsi micye turaba tuvuga ibindi, ark abayobozi muradutenguha p ,ntacyizere. Atanga kumibare ,tubihange amaso

    — NDISI (@ObedNiyonizeye) January 28, 2023

    Ikimbabaza nikimwe murikubaka Ikipe yubu ariko ntimuri gutegura Ikipe yahazaza irambye ibaze abakinnyi basinye amezi 6 & umwaka 1 ubwose iyokipe koko twayitegaho iki nitambukiraga da🤔

    — NEG Keza🇷🇼♥️💔😭 (@NiyiroraEsdras) January 28, 2023

    Hhhhhh 😂😂😂babyita ibikarito mumasoooo ubuse uyu ko arutwa na essanu

    — P (@PlacideCyubahi4) January 28, 2023

    Muranshimishije kbs niyo atawuhamya ariko ibanga niryoryambere nishimiye mwakoze cyane twose

    — munyehirwe jean mari (@MunyehirweM) January 28, 2023

    Iyi Rayon ya J. Fidel nzaba mbarirwa murabura kuzana yousef , ibi bipampara murunda mukarenganya umutoza, poor management ,gusinya amasezera nama campanies ni byiza ariko muri kwibagirwa ikingenzi

    — Diforever Beatman (@DiforeverB) January 28, 2023

    Ko ndeba yakinnye muri Uganda ubwo si nka Esenu!!!

    — Theophile Twagirayezu (@TheophileTwagi6) January 27, 2023

    Imibare ye ntakigenda byo! Ibitego 6 mu mikino 60. Arutwa na esenu

    — Kim kizito (@Kimkizito1) January 27, 2023

    Yababa kizigenza ahubuo Dupfukamire Esenu atazivumbura kuko uyu nta kirimo

    — Shema alain (@Shemaalain102) January 27, 2023

    Reka mbitege maso Fidel ibyawe biraza gusubirwamo

    — Kabiri Icyenda (@icyenda) January 28, 2023

    Uwo ombolenga cyangwa Claude azamubika mu mufuka we Ubundi bongere barongorwe nkuko bisanzwe

    — MANU . BI. (@irambove) January 28, 2023

    Rutahizamu mwiza avuye muri CHAN yakiniraga URA 👍

    — kayonga🇷🇼 (@BellaSi99211854) January 27, 2023

    Specialist I risk taking!! These are who you are bros !!!!ikibuga n’icyo kizatubwira na gikenyeri Onana ntawri umuzi gusa yavuye mumfube utabara ZUZUYE mu ikipe zihembwa UMUSHAHARA gusa !! Gusa muzarebe neza niba bitazegeraho ba Ndekwe ( niwukinana ubushake) bakivumbura bikagoran

    — Mikel (@Mikel166981002) January 28, 2023

    Sha harigihe ureba umuntu ukahita umubonamo ubushonozi bucye kbx ndabivuze uyu nakina match 2 muzifuza kumwiruka mubibure azabanwesha amazi
    Ark ndabona gahunda yanyu arukurimbura Rayon sport nabayikunda Bose
    Sha igikombe nkyivuyeho hehe nokucyirota

    — jean Dusabimana (@Dusabimanayaha1) January 27, 2023

    Izanwa rya Ojera Joackiam ryasembuye ibitekerezo by’abakunzi ba Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mwadukinze-ibikarito-mu-maso-abafana-biniguye-babwiza-ubuyobozi-bwa-rayon-sports-ukuri-youssef-yongera-kugarukwaho

  • Umukinnyi Arsenal yifuza yigaragambije ku ikipe akinira ngo imurekure #rwanda #RwOT

    Umunya Ecuador ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Brighton,Moises Caicedo,yasabye kurekurwa vuba akerekeza muri Arsenal cyangwa Chelsea zimwifuza kandi ziri gutanga akayabo ngo zimubone.

    Uyu munya Ecuador w'umuhanga,yari yateje ariko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Mutarama 2023,yamenye ko Arsenal yishyuye miliyoni 60 z'amapawundi kugira ngo imubone niko gusaba Brighton kumurekura vuba na bwangu.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze,Moises Caicedo yabwiye Brighton ko ashaka kugenda cyane ko iyi kipe iri guhabwa amafaranga menshi ngo imurekure.

    Yagize ati “Ndashimira cyane Bwana [Tony] Bloom na Brighton kumpa amahirwe yo kuza muri Premier League kandi ndumva buri gihe narakoze ibyiza ku bwabo.Buri gihe nkina umupira w'amaguru nishimye n'umutima wanjye.

    Ndi umwana muto mu bana 10 tuvukana mu muryango ukennye i Santa Domingo muri Ecuador.

    Inzozi zanjye iteka ni ukuba umukinnyi ukomeye kurusha abandi bose muri Ecuador.Ntewe ishema no kuba naca agahigo ko kugurwa amafaranga menshi mu mateka ya Brighton kandi byayifasha gushora no kurushaho gutsinda.

    Abafana banshyize mu mitima yabo,nanjye bazahora ku mutima wanjye kandi nizeye ko bashobora kumva impamvu nshaka gufata aya mahirwe y'akataraboneka.

    Caicedo arashaka kwerekeza mu ikipe ikomeye akareba ko yatwara ibikombe ndetse n'umushahara we ukiyongera dore ko ziriya kipe zimushaka ziri mu zikize ku isi.

    Hari amakuru avuga ko Chelsea yamushatse mbere yishyuye miliyoni 55 z'amapawundi hanyuma Brighton irazanga ariyo mpamvu kuri uyu wa Gatandatu Arsenal yatanze miliyoni 60 nazo zatewe utwatsi.

    Biravugwa ko Chelsea yitegura gutanga miliyoni 75 z'amapawundi ikegukana uyu musore mu gihe na Arsenal nayo iri kwisuganya ngo irebe ko yakubita hasi uyu mukeba wayitwaye Mudryk ubushize.

    Bivugwa kandi ko Caicedo yakwifuza kujya gukorana n'Umutoza Graham Potter wamutoje muri Brighton ndetse ko bishoboka ko Chelsea ifite amahirwe menshi.

    Caicedo afite amasezerno azageza 2025 muri Brighton gusa iyi kipe ye ntishaka kumurekura muri uku kwezi kwa mbere kuko ikeneye kurangiza hejuru muri Premier League.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umukinnyi-arsenal-yifuza-yigaragambije-ku-ikipe-akinira-ngo-imurekure

  • U Rwanda rwongeye gusaba amahanga kwita ku kibazo cya RDC #rwanda #RwOT

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Loni, Gatete Claver yongeye kugaragariza amahanga impungenge z'u Rwanda ku mutekano mucye mu Burasirazuba bwa RDC ko ari ikibazo ku iterambere ry'akarere.

    Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibiganiro ku kubaka amahoro arambye, ibiyahungabanya n'umuti wabyo, Amb. Gatete yongeye gusaba amahanga ubufatanye mu gukemura iki kibazo giherewe mu muzi wacyo.

    Yagaragaje ko kubungabunga amahoro mu karere k'ibiyaga bigari ari icyifuzo cy'ibihugu byose byo mu karere, harimo n'u Rwanda, ko ariyo mpamvu u Rwanda rukomeje kugaragaza impungenge z'umutekano mucye muri Kivu y'Amajyaruguru n'Amajyepfo.

    Yavuze ko urugomo rukabije n'ihohoterwa bikomeje gukorwa mu burasirazuba bwa DRC, cyane cyane kurwanya Abanyekongo bavuga ururimi rw'Ikinyarwanda, biterwa no kunanirwa kwa Leta ya Kongo idafite ubushobozi bwo kurinda ituze n'umutekano by'abaturage bayo ndetse bikanagira ingaruka ku bindi bihugu bituranyi.

    Yagaragaje ko gutotezwa, ivangura, umutekano muke, iterabwoba rihoraho ku gice kimwe cy'abaturage ba Congo byatumye Abanyekongo bagera ku 80.000 bahungira mu Rwanda ndetse n'abandi benshi mu bindi bihugu birimo u Burundi, Uganda, Kenya, na Tanzaniya.

    Yavuze ko gukemura ikibazo cy'ubuhunzi no kugera ku mahoro arambye, bisaba gukemura ikibazo haherewe mu muzi wacyo nyir'izina kandi bigakorwa vuba.

    Yavuze ko RDC ari icumbi ry'imitwe yitwaje intwaro irenga 130, harimo na FDLR, umutwe wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda nk'uko byanemejwe n'Umuryango w'Abibumbye, igitangaje ngo ni uburyo Leta ya Congo yahaye FDLR umwanya ukomeye mu Burasirazuba bwa DRC.

    Ingaruka z'ibi byose, ngo ni ibikorwa bya FDLR n'indi mitwe bikomeje guteza ibibazo bikomeye ku baturage ba Congo ndetse bikagira n'ingaruka ku mutekano w'u Rwanda.

    Ashingiye kuri ibi ngo u Rwanda ntirushobora kugera ku mahoro arambye rwifuza hakiri ibi bibazo by'umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo.

    Aha niho Amb. Gatete yahereye asaba akanama gashinzwe umutekano muri Loni, UNSC gufasha akarere kugera ku mahoro arambye muri DRC.

    Yavuze ko UNSC idakwiye guhera mu kwerekana ibimenyetso by'umutekano muke muri DRC mugihe irenza amaso impamvu muzi w'uwo mutekano mucye.

    RBA

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/u-rwanda-rwongeye-gusaba-amahanga-kwita-ku-kibazo-cya-rdc

  • Rayon Sports yatiye rutahizamu w'umunya Uganda ku munsi wa nyuma w'isoko #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yatijwe rutahizamu Joachim Ojera wakiniraga ikipe ya Uganda Revenue Authority muri Uganda ndetse yakiniye igihugu cye muri CHAN 2020.

    URA FC yo mu cyiciro cya mbere muri Uganda yatangaje ko yatije Rayon Sports, umukinnyi Joachim Ojera, ku masezerano y'amezi atanu (5).

    Ojera yakina nka Rutahizamu cyangwa imbere ku ruhande rw'iburyo.

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Mutarama 2023,nibwo Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije Joachim Ojera,Umugande ukina aca ku mpande asatira,wakiniraga Uganda Revenue Authority y'iwabo.

    Amakuru avuga ko uyu musore umwaka ushize yabonye ikipe yo muri Repubulika ya Czech, banga kumurekura, arivumbura avuga ko atazongera gukinira URA F.C batavuguruye amasezerano ngo bashyiremo ingingo imurekura mu gihe haba haje ikipe imushaka.

    URA FC yahise itangira gahunda yo kumugabanyiriza umushahara we na kapiteni Shafik Kagimu barabyanga ntibongera gukina.

    Ojera aheruka gukinira URA FC kuya 14 Ukwakira 2022, banganya na Bul FC 1-1

    Yitozaga ariko ntakine, mu cyumweru gishize yakinnye muri FUFA Drum (Irushanwa ritegurwa n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Uganda, rikinwa n'abakinnyi bakina muri shampiyona ariko harebwe uduce bavukamo), yatsinze igitego anatanga n'umupira wavuyemo igitego.Amakuru avuga ko yavutse mu 1995.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yatiye-rutahizamu-w-umunya-uganda-ku-munsi-wa-nyuma-w-isoko

  • Today in HIstory Jan 27th, 1945 : Auschwitz is liberated by Russian troops #Rwanda #RwOT

    On January 27, 1945, Soviet troops enter Auschwitz, Poland, freeing the survivors of the network of concentration camps—and finally revealing to the world the depth of the horrors perpetrated there.

    Auschwitz was really a group of camps, designated I, II, and III. There were also 40 smaller “satellite” camps. It was at Auschwitz II, at Birkenau, established in October 1941, that the SS created a complex, monstrously orchestrated killing ground: 300 prison barracks; four “bathhouses” in which prisoners were gassed; corpse cellars; and cremating ovens. Thousands of prisoners were also used for medical experiments overseen and performed by the camp doctor, Josef Mengele, the “Angel of Death.”

    Listen to HISTORY This Week Podcast: January 27, 1945: Surviving Auschwitz

    The Red Army had been advancing deeper into Poland since mid-January. Having liberated Warsaw and Krakow, Soviet troops headed for Auschwitz. In anticipation of the Soviet arrival, SS officers began a murder spree in the camps, shooting sick prisoners and blowing up crematoria in a desperate attempt to destroy the evidence of their crimes. When the Red Army finally broke through, Soviet soldiers encountered 648 corpses and more than 7,000 starving camp survivors. There were also six storehouses filled with hundreds of thousands of women’s dresses, men’s suits and shoes that the Germans did not have time to burn.

    source : https://www.history.com/this-day-in-history/soviets-liberate-auschwitz

  • Rayon Sports yatunguranye itangaza rutahizamu mushya #rwanda #RwOT

    Mbere y’uko isoko rito mu Rwanda rifungwa, Rayon Sports yatanguranye itangaza rutahizamu Ojera Joackim ukomoka muri Uganda.

    Ku wa Kane ubwo yari imaze gukomorerwa na FIFA ikemererwa kwandikisha abakinnyi, Rayon Sports yahise ihera kuri Luvumbu gusa yari isigaranye umwanya umwe.

    Uyu mwanya amatsiko yari menshi hibazwa uzawujyamo havugwaga Youssef Rharb, hakavugwa rutahizamu Jean Makusu ukomoka muri DR Congo.

    Byari ikibazo cy’igihe gusa, n’aho kumenyekana uwujyamo byo byari ngombwa ndetse benshi bafite amatsiko.

    Habura iminota 26 gusa idirishya ryo kugura abakinnyi ngo rifungwe, hari saa 23h34′ z’ijoro z’ejo hashize, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga za ya, Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha rutahizamu wakiniraga URA FC muri Uganda.

    Uyu mukinnyi ukina asatira anyuze ku mpande, iyo urebye imibare usanga ari umukinnyi udahambaye kuko kuva muri 2019 yakiniye URA FC imikino 60 ayitsindira ibitego 6 gusa.

    Ojera Joackim yasinyiye Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yatunguranye-itangaza-rutahizamu-mushya

  • Njuga yijunditse uwo bakoranye indirimbo ntiy… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo aba bahuriyemo ari batatu yiswe ''Abachou''. Igaruka ku butumwa bwo kwishimisha nyuma yo gusoza akazi.

    Ubwo iyi ndirimbo yerekwaga itangazamakuru, Sebatware Emmanuel [Emma] wagize uruhare mu ikorwa ryayo cyane cyane mu buryo bw'amafaranga, yabwiye itangazamakuru ko igitekerezo cyayo cyaje bashaka gufasha abantu kwizihirwa no kwishimira ibyo bagezeho bakaryoshya.

    Ati ''Ni indirimbo twakoze dushaka kugaragaza ko umuntu akwiriye kwishimisha mu gihe ibyo yakoze byatanze umusaruro. Ni indirimbo twitezeho gukundwa n'abanyabirori n'abandi bantu batandukanye izaryohera amatwi yabo.''

    Iyi ndirimbo iri mu njyana ya 'Amapiano' igezweho cyane ku isi yose.

    N'ubwo iyi ndirimbo yakozwe ariko, Njuga avuga ko uburyo yasohotsemo bitamushimishije kuko ibyo yari yumvikanye na Emma bitubahirijwe.

    Ati ''Uburyo indirimbo yasohotsemo ntabwo bwanshimishije. Kano kanya ntabwo nishimiye uko iyi ndirimbo yashyizwe ku rubuga rwa Youtube. Indirimbo yasohotse mu buryo butari bwiza ntabwo nishimye. Uburyo indirimbo yasohotsemo ntabwo byanshimishije, nagiye ndakarira abantu bamwe na bamwe.''

    Arakomeza ati ''Indirimbo ni igitekerezo cyanjye, ni nanjye watekereje kuba nafata buri umwe nkamushyiramo. Indirimbo nashakaga ko ijya kuri shene yanjye ya Youtube, nashatse kubikora ariko abantu banzanaho ubutekamutwe.''

    Njuga avuga ko gushora amafaranga mu ndirimbo bitavuze ko iba ari iyawe. Akemera ibintu byose byagiye kuri iyi ndirimbo byishyuwe na Emma usanzwe ari umukoresha we muri Fine Media.

    Akomeza avuga ko bari bumvikanye ko igomba kujya kuri shene ye ariko ntabe ari ko bigenda kuko Emma yavuze ko indirimbo igomba gushyirwa kuri shene ifite abantu benshi. Avuga ko akunda gukora ibintu yikinira akenshi bigakundwa.

    Sebatware Emmanuel we yavuze ko ibyo Njuga avuga byenda kuba ukuri ariko kutuzuye neza. Ati ''Ntabwo navuga ko Njuga arakaye ahubwo ashimishijwe n'uko indirimbo yagiye hanze”. 

    “Navuga ko asa n'uwegera ukuri ariko atari ukuri kuzuye. Icyo nemera ni uko yampuje na The Nature. Indirimbo ni iyanjye ahubwo Njuga na The Nature bifashishijwe mu buryo bwo kugira ngo indirimbo isohoke imeze neza.''

    Iyi ndirimbo yahuriyemo ibyamamare birimo; Ndimbati, Mitsutsu, Clapton Kibonge, Riderman, Mico The Best n'abandi benshi batandukanye bazwi mu myidagaduro.

    Mu buryo bw'amajwi indirimbo yakozwe na Evydecks muri studio Ibisumizi mu gihe amashusho yafashwe na Fayzo Pro.

    Sebatware Emmanuel ukoresha amazina ya Emma asanzwe ari umuyobozi wa Fine Media.

    Iyi ni sosiyete iherereye mu karere ka Musanze, ikora ibikorwa bitandukanye. Uretse iyi ndirimbo iyi sosiyete yashoyemo imari, inahuriza hamwe ibyamamare muri filime. Bakoze filime zirimo 'Urusobe', 'Urusaku', 'Kamujyi', 'Misiyo y'amaraso' n'izindi.

    Reba amafoto y’ibyamamare byari byaje mu gikorwa cyo kumurikira itangazamakuru iyi ndirimbo itari kuvugwaho rumwe.

    Ndimbati na Mama Sava ni bamwe mu bari bitabiriye igikorwa cyo kumurika iyi ndirimbo yiswe ‘Abachou’Njuga yari yicaranye na Emma ashinja kutubahiriza ibyo bumvikanye ubwo bakoraga indirimboRiderman yari yitabiriye igikorwa cyo kumurika iyi ndirimbo yakorewe muri studio yeMurumuna wa Riderman witwa Bobly usanzwe nawe ari umuhanzi yari ahari ubwo indirimbo ‘Abachou’ yerekanwagaUmuraperi Karigombe uri mu nshuti za hafi z’Ibisumizi yari ahari

    Abarimo Soloba uzwi muri sinema bari baje muri iki gikorwaNjuga yarebye indirimbo asekera ku mutsi w’iryinyoLucky niwe wari MC Ndimbati na Mama Sava bari bahuje urugwiroSebatware wagize uruhare mu ikorwa ry’iyi ndirimbo cyane mu buryo bw’ubushoboziNjuga avuga ko atanyuzwe n’uko iyi ndirimbo yasohoweKillaman ari mu byamamare byari byitabiriye Afrique yari ahariDr Nsabi yari ahabaye

    REBA IYI NDIRIMBO

    “

    REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NJUGA NA EMMA ASHINJA KUMUTENGUKA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125421/njuga-yijunditse-uwo-bakoranye-indirimbo-ntiyubahirize-ibyo-bumvikanye-video-125421.html

  • MONUSCO yasabye ikintu gikomeye M23 yafashe Kitshanga #rwanda #RwOT

    Ingabo z'umuryango w'abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo,MONUSCO,zanenze ibikorwa bya M23 byo kwigarurira ibice mu Burasirazuba bw'iki gihugu ndetse ziwusaba kumanika amaboko vuba.

    MONUSCO yavuze ko ibi bikorwa bya M23 byatumye abaturage 450 barimo abagore n'abana bajya gushakira ubuhungiro mu kigo cyabo mu mujyi wa Kitshanga.

    MONUSCO ibinyujije kuri Twitter yagize iti” M23 igomba kureka ubwihebe ikava mu bice yafashe kugira ngo yubahiriza ibikubiye mu masezerano ya Luanda,

    Igitero cy'ahitwa Kitshanga nicyo M23 iheruka gukora ndetse uyu mujyi baraye bawufashe nyuma yo gukubita inshuro FARDC n'abambari bayo barimo imitwe nka FDLR n'abacancuro igihugu cyakodesheje.

    M23 imaze gufata igice kinini cya Kivu ya Ruguru ndetse ibi bikomeje gutera ubwoba ko bashobora gufata umujyi wa Goma.

    RDC ishinja u Rwanda gufasha M23 ariko rubihakana rwivuye inyuma rukayisaba gukemura ikibazo cyayo idatunze intoki abandi.

    Umutwe wa M23 wagiye uva mu duce wafashe ariko ukomeza kuvuga ko ingabo za FARDC zikomeza kubashotora bakirwanaho ndetse kuri ubu wihaye umukoro wi guhagarika Jenoside yananiye amahanga kuyihagarika.

    Abaturage bahungiye mu birindiro bya Monusco bemereye Reuters ko M23 yafashe uyu mujyi ndetse ko ingabo za leta zahunze bizikomeranye.

    M23 yasohoye itangazo ivuga ko ihereye Kitshanga no mu tundi duce,igiye guhagarika Jenoside ikomeje gukorerwa Abatutsi muri RDC ariko amahanga akarebera.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/monusco-yasabye-ikintu-gikomeye-m23-yafashe-kitshanga

  • Jose Mourinho yakoze agashya ku isabukuru ye y'imyaka 60 #rwanda #RwOT

    Umutoza Jose Mourinho yakorewe ibirori n'abakinnyi be ku munsi w'isabukuru ye y'imyaka 60 ariko yakoze agashya aha umukinnyi umwe gusa kuri Cake.

    Amashusho yashyizwe ku rubuga rwa Twitter rwa AS Roma,agaragaza abakinnyi bose ba AS Roma ndetse n'abatoza bakomera amashyi Mourinho ku isabukuru ye mu rwambariro rw'ikipe.

    Uyu mugabo wari wishimye,yashimiye aba bagenzi be iki gikorwa cyiza hanyuma aragenda azimya buji hanyuma akata kuri cake ahereza agace umukinnyi Lorenzo Pellegrini wenyine.

    Ibi kandi ngo niko yabikoze ubushize yizihiza isabukuru y'imyaka 59 kuko yahereje uyu kapiteni we wenyine.

    Igitangaje kurusha ibindi n'ukuntu yarenze abakinnyi benshi bari ku murongo harimo na Nicolo Zaniolo batari kumvikana arangije agaburira uyu Pellegrini wenyine.

    Bamusabye kugira icyo atangaza nyuma yo guhabwa cake,Mourinho yagize ati “Ijambo ry'iki?reka tujye mu kazi ku cyumweru dufite umukino,tugende.”

    AS Roma ifite umukino ukomeye mu mpera z'iki cyumweru kuko izahura na Napoli kuri Stadio Diego Armando Maradona.

    Napoli niyo ya mbere mu Butaliyani aho irusha AC Milan iyikurikiye amanota 12 kuko ifite amanota 50 mu gihe Roma ari iya 5 n'amanota 37 inganya na Lazio na Inter Milan.Zose ziri inyuma ya AC Milan ifite 38.



    Mourinho yagaburiye umukinnyi umwe gusa kuri cake yahawe

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/jose-mourinho-yakoze-agashya-ku-isabukuru-ye-y-imyaka-60

  • Abacancuro ba Wagner bafatiwe ibihano bikomeye na Amerika #rwanda #RwOT

    Amerika yafatiye ibihano Wagner Group biciye mu biro bishinzwe kugenzura imitungo mpuzamahanga muri Minisiteri yayo y'Ububanyi n'Amahanga.

    Ni ibihano uriya mutwe w'abacanshuro wafatiwe uzira kugira uruhare mu ntambara u Burusiya bumaze amezi 11 burwanamo na Ukraine, ibyo Amerika ivuga ko ari ikimenyetso ntakuka cy'uko Wagner ari umuryango mpuzamahanga ukora ubugizi bwa nabi.

    Amerika kandi yafatiye ibihano za Company ndetse n'abantu hirya no hino ku Isi bakorana n'uriya mutwe wa Wagner.

    Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n'Amahanga, Anthony Blinken, yatangaje ko biriya bihano bigomba “kwibasira ibikorwa remezo bitandukanye bya Wagner, birimo uruganda rw'indege zikoreshwa na Wagner, umuryango ufasha Wagner muri Propagande ndetse na za Company zikorana na Wagner.”

    Amerika ikomeza ivuga ko bijyanye no kuba u Burusiya bukomeje guhurira n'ibibazo ku rugamba, Perezida Vladimir Putin yahisemo “kwishingikiriza Wagner kugira ngo akomeze intambara ye yahisemo.”

    Itangazo rya Amerika kandi rishinja Wagner Group kuba “yarivanze ndetse ikanahungabanya ibihugu bya Afurika, ihonyora uburenganzira bwa muntu kenshi ndetse ikanasahura umutungo kamere w'abaturage babyo.”

    Muri 2019 Wagner Group bivugwa mu bihugu bya Afurika bivugwa ko ikoreramo harimo Mozambique, Sudani, Mali, Burkina Faso, na Repubulika ya Centrafrique aho mu 2021 yafashije kurengera ubutegetsi bwa Perezida Faustin-Archange Touadéra bwari bugeramiwe n'inyeshyamba zishyigikiye François Bozizé.

    Mu kwezi gushize kandi uyu mutwe wavuzwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Amakuru avuga ko RDC yahaye akazi abacancuro 100 bo mu mutwe wa Wagner bageze i Goma ku wa 22 Ukuboza, ndetse byitezwe ko uku kwezi kugomba kurangira byibura ifite ababarirwa muri 300.

    Aba bacanshuro n'imitwe irimo uwa FDLR bamaze iminsi bafasha Ingabo zayo mu mirwano zihanganyemo na M23, gusa izi nyeshyamba zikomeje kubambura uduce dutandukanye tw'Intara ya Kivu y'Amajyaruguru.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/abacancuro-ba-wagner-bafatiwe-ibihano-bikomeye-na-amerika