Blog

  • Republican Guard igiye guhatanira igikombe na… – #rwanda #RwOT

    Amarushanwa ya Inter Force Competition ategurwa n’Ingabo z’u Rwanda, yari amaze imyaka 2 adakinwa kubera icyorezo cya Covid-19. Yasubukuwe muri uyu mwaka wa 2023 aho mu mupira w’amaguru Republican Guard [Abajepe] ihataniye igikombe na Special Operation Force y’Ingabo zo mu mutwe udasanzwe uzwi nka [Special Force].

    Republican Guard yageze ku mukino wa nyuma itsinze ikipe ya Mechanized Division ibitego 4-1 naho ikipe ya Special Operation Force yo yageze ku mukino wa nyuma ikuyemo Basic Military Training Centre Nasho hitabajwe penariti, umukino wari warangiye ari igitego 1-1 ariko birangira Special Operation Force itsinze penariti 3-0.

    Umukino uheruka guhuza aya makipe yombi wabaye mu mwaka wa 2019 ariko byarangiye ikipe ya Republic Guard itsinze Special Operation Force ibitego 4-2. N’ubundi hari ku mukino wa nyuma w’irushanwa Inter Force Competition ryabaye muri uwo mwaka.

    Aya marushanwa y’ingabo z’u Rwanda aba buri mwaka agakinwa n’abagabo n’abagore mu bwoko 7 bw’imikino itandukanye, haba mu mupira w’amaguru, Handball, Volleyball, Kwiruka, Basketball, Netball n’umikino wo kumasha. Iyi mikino ihuzwa n’Umunsi Mukuru w’intwari mu Rwanda wizihizwa tariki 1 Gashyantare buri mwaka.

    Ikipe ya Republican Guard ubwo yatsindaga Mechanized Division ibitego 4-1 muri 1/2

    Iyi mikino yatangiye gukinwa mu kwezi kwa 11 ikinirwa mu matsinda Ingabo zibarizwamo (RDFUnits), none igiye gusozwa muri uku kwezi tariki 31 nk’uko bigaragara ku rukuta rwa Twitter rw’Ingabo z’u Rwanda [RDF]. Usibye kandi uyu mukino wa nyuma uzaba mu mupira w’amaguru, hari n’indi mikino ya nyuma izakinwa no mu bundi bwoko bw’imikino.

    Ku wa 6 muri Handball ikipe ya Rwanda Air Force izakina na Special Operation Force ku mukino wa nyuma ndetse na Military Force izakina na Rwanda Air Force muri Netball.

    Ku cyumweru ku mukino wa nyuma wa Basketball, ikipe ya General Headquarters izakina na Rwanda Air Force naho muri Volleyball ho Republican Guard izakina na Special Operation Force.

    Nk’uko biri mu nkuru ducyesha The New Times, abakinnyi bagaragaje impano zabo muri iyi mikino baratoranywa bakazifashishwa no mu mikino mpuzamahanga irimo nk’ihuza Ingabo zo muri Africa y’Iburasirazuba ndetse n’indi igiye itandukanye.

    Abafana ba Republican Guard bishimira intsinzi nyuma yo gutsinda Mechanized Division

    Hagiye kuba imikino isoza irushanwa Inter Force Competition

    AMAFOTO: Renzaho Christophe – Rwanda Magazine

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125424/republican-guard-igiye-guhatanira-igikombe-na-special-operation-force-mu-mikino-yingabo-zu-125424.html

  • Perezida wa Kiyovu Sports yasuye abafana bayo bafunzwe bakekwaho gutuka umusifuzi Salima #rwanda #RwOT

    Perezida w'Umuryango wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Régis “Général”, yasuye abafana ba Kiyovu Sports batawe muri yombi.

    Ku wa Gatanu, tariki ya 27 Mutarama 2023, ni bwo Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi abafana batandatu bakurikiranyweho gutuka Umusifuzi Mukansanga Salima.

    Ibyaha bakurikiranyweho babikoze ku mukino w'Umunsi wa 16 wa Shampiyona Gasogi United yakiriyemo Kiyovu Sports kuri Stade ya Bugesera tariki 20 Mutarama 2023, ikawunganya 0-0.

    Nyuma yo gutabwa muri yombi Général uyobora ikipe yabo yarabasuye, areba uko bamerewe.

    Abafana bafunzwe barimo abasanzwe bafite amazina azwi muri Kiyovu Sports barimo n'abisiga amarangi y'Icyatsi n'Umweru mu gushyigikira iyi kipe bihebeye.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko aba bafana bashinjwa ibyaha birimo gukoresha imvugo zirimo ibitutsi bigize icyaha cyo gutukana mu ruhame ndetse n'icyaha cy'ivangura.

    Yongeyeho ko abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo za RIB za Kicukiro, Kacyiru na Remera.

    Kiyovu Sports ya kane ku rutonde rwa Shampiyona n'amanota 31 irakira APR FC ya gatatu binganya amanota kuri Stade ya Muhanga kuri uyu wa Gatandatu saa Cyenda.

    Ivomo: IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/perezida-wa-kiyovu-sports-yasuye-abafana-bayo-bafunzwe-bakekwaho-gutuka

  • Igitego cy’ubukererwe cya APR FC cyaraje Kiyo… – #rwanda #RwOT

    Igitego cya Niyigena Clement mu minota y’inyongera, cyahesheje amanota 3 ikipe ya APR FC mu mukino waranzwe n’imbaraga nyinshi.

    Uko umukino wagenze

    Umupira watangijwe na APR FC binyuze muri Bizimana Yannick. Kiyovu Sports yatangiranye inyota y’igitego bigendanye n’uburyo yasatiraga. 

    Ku munota wa kane gusa Kiyovu Sports yabonye igitego ku mupira watewe na Norodien ahereza Ssekisambu wari wihengetse ku ruhande, akatira umupira Iradukunda Bertrand wahise atereka mu izamu nta kuzuyaza.

    Umukino waranzwe n’ihangana rikomeye 

    APR FC yagerageje kuzanzamuka ariko ba myugariro ba Kiyovu Sports bakomeza kuyigora. Ku munota wa 19, APR FC yishyuye igitego ku ikosa ryari rikozwe na Nzeyurwanda Djihad wasohotse nabi Byiringiro Lague amurenza umupira ugana mu izamu usanga Bizimana Yannick waganje abakinnyi ba Kiyovu Sports ahita atereka umupira mu izamu.

    Abakinnyi 11 Kiyovu Sports yabanje mu kibuga.

    APR FC yakomeje kugaragaza umujinya wo gushaka ibindi bitego no gutsinda, yaje kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Niyibizi Ramadhan ku mupira yatereye mu kibuga hagati, uruhukira mu izamu.

    APR FC yakomeje kugaragaza imbaraga ziganza iza Kiyovu Sports, ndetse byagaragaraga ko ishobora no gutsinda ibitego byinshi. Kiyovu Sports yakomeje kurangwa n’amakose ndetse yatangaga amakarita y’umuhondo, harimo ikosa Muzamiru yakoreye Mugisha Bonheur ku munota wa 30 ahita ahabwa ikarita y’umuhondo.

    Nyuma y’iminota icumi gusa Nshimiyimana Ismael nawe yakoreye ikosa Ishimwe Anicet ahita ahabwa ikarita y’umuhondo. Igice cya mbere cyarangiye nta mpinduka zibaye, amakipe ajya kuruhuka nta mpinduka zibaye. 

    Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibiga 

    Mu gice cya kabiri, Kiyovu Sports yazanye imbaraga zikomeye n’inyota yo kwishyura igitego. Ku munota wa 60, APR FC yakoze impinduka, Manishimwe Djaber ajya mu kibuga asimbuye Ishimwe Anicet. Ku munota wa 67 Kiyovu Sports yabonye igitego cya kabiri cyo kwishyura.

    Amakipe yakomeje gukinira mu kibuga hagati, ariko Kiyovu Sports ikanyuzamo ikagera imbere y’izamu, ari na ko Djabel wari wagiye mu kibuga asimbuye yagoraga Kiyovu cya ku mipira y’imiterekano. 

    Iminota 90 yarangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2, umusifuzi yongeraho iminota ine. Ku munota wa 93 Ku mupira w’umuterekano wari utewe na Manishimwe Djaber, Niyigena Clement yateye umupira mu buryo bw’umugeri, umupira uruhukira mu izamu. 

    Nta yandi mahirwe Kiyovu Sports yari isigaranye nibura yo kunganya, kuko batanze umupira Umusifuzi ahita yemeza ko umukino urangiye.

    Clement wambaye 13 ni we watsinze igitego cy’itandukaniro

    Mu mikino 3 yaherukaga, APR FC yari itaratsinda Kiyovu Sports kuko Kiyovu Sports yari yatsinzemo 1 inganya 2. APR FC yahise ifita umwanya wa mbere n’amanota 34, As Kigali yatsinzwe na Rwamagana City ikaba iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 33 Rayon Sports ku mwanya wa 3 n’amanota 32. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125437/igitego-cyubukererwe-cya-apr-fc-cyaraje-kiyovu-sports-mu-gahinda-125437.html

  • Hamenyekanye akayabo Cristiano Ronaldo ari gukodesha Hoteli ari kubamo I Riyadh #rwanda #RwOT

    Kizigenza Cristiano ronaldo ari kugenda amenyera ubuzima bwo muri Saudi Arabia yerekejemo nyuma yo gukina i Burayi aho bivugwa ko Hoteli abamo ari kuyishyura akayabo k'arenga miliyoni 250 z'amafaranga y'u Rwanda ku kwezi.

    Abari hafi ya Cristiano Ronaldo bavuga ko uyu mukinnyi w'umuherwe ari kwishyura ikode rya hoteli ibihumbi 250,000 by'amapawundi ku kwezi.

    Hoteli Ronaldo abamo yitwa Four Seasons hotel mu mujyi wa Saudi Arabia.

    Uyu munyabigwi w'imyaka 37 yasinye amasezerano azajya atuma ahembwa akayabo ka miliyoni 173 z'amapawundi ku mwaka mu ikipe ya Al-Nassr.

    Aka kayabo karimo yagasinyiye mu kwezi gushize ubwo yari amaze gutandukana nabi na Man United.

    Mu gihe uyu mukinnyi atarabona inyubako yo kubamo muri Saudi,we n'abagize umuryango we bari kuba muri iriya hoteli iri muri metero 267 uvuye aho abayobora ubwami bwa Saudi Arabia batuye.

    Nkuko Tatler ibitangaza,ikipe ye iba mu byumba 17 bigize iyi hoteli ariyo mpamvu yishyura kariya kayabo.

    Icyakora,aya mafaranga yishyura,ayakuye mu mushahara we ayakorera igitondo kimwe gusa.

    Ronaldo n'umukunzi we Georgina Rodriguez n'abana babo batanu bivugwa ko baba mu gice cya cyami,ama etaje 2 arimo icyumba cy'uruganiriro,ibiro byihariye,aho kurira ndetse n'ahagenewe itangazamakuru.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/hamenyekanye-akayabo-cristiano-ronaldo-ari-gukodesha-hoteli-ari-kubamo-i-riyadh

  • APR FC biyisabye isegonda rya nyuma ngo ifate umwanya wa mbere, Rayon biranga, AS Kigali itungurirwa i Ngoma #rwanda #RwOT

    APR FC yafashe umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports 3-2 harimo n’igitego cyo ku munota wa nyuma cya Niyigena Clement.

    Nyuma y’uko ejo hashize Police FC yatunguwe na Espoir FC ikayitsinda 1-0, uyu munsi shampiyona yari yakomeje hakinwa umunsi wa 17.

    Hakinwe imikino 5 aho yose yaberye rimwe ku isaha ya saa 15h00′. I Muhanga kuri Stade ya Muhanga, Kiyovu Sports yari yakiriye APR FC.

    Kiyovu Sports yatangiye umukino neza nyuma yo gutsinda igitego cya mbere hakiri kare ku munota wa 2 cyatsinzwe na Iradukunda Jean Bertrand, ni ku mupira yari ahawe na Erissa Ssekisambu.

    APR FC yatangiye gushaka uko yishyura iki gitego ndetse iza no ku bigeraho ku munota wa 20 gitsinzwe na Bizimana Yannick nyuma y’uko Lague yari arobye umunyezamu Nzeyurwanda Djihad ariko umupira ntugeremo maze Yannick akawusunikiramo.

    Iki gitego cyaciye intege Kiyovu Sports byatumye batsindwa igitego cya kabiri ku munota wa 26 na Niyibizi Ramadhan ku ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 2-1.

    Kiyovu Sports yatangiye igice cya kabiri ishyira igitutu kuri APR FC ubona ishaka kwishyura, ba rutahizamu ba yo barimo Bertrand na Ssekisambu bagerageza amahirwe atandukanye, yagiye ikora impinduka aho nka Muzamiru Mutyaba na Riyaad Norodien bahaye umwanya Benedata Janvier na Mugenzi Bienvenue.

    Ibi byaje kubaha umusaruro ku munoya wa 63 ubwo Ismail Nshimirimana yayitsindiraga igitego cya kabiri ku mupira yatereye mu rubuga rw’amahina.

    Amakipe yombi yakomeje gushaka igitego cy’instinzi ariko bikomeza kugenda bigorana aho iminota 90 yashize ari 2-2.

    Umusifuzi yamanitse iminota 3 y’inyongera ndetse byasaga n’aho amakipe yombi yiyakiriye ko agiye kugabana amanota ariko ku isegonda rya nyuma Niyigena Clement yahesheje APR FC amanota 3 atsinda igitego cya 3, ni ku mupira w’umutekerekano wari utewe na Djabel winjiye mu kibuga asimbura Anicet, ni ku ikosa Nsabimana Aimable yakoreye Ishimwe Fiston. Djabel yateye uyu mupira usanga Clement mu rubuga rw’amahina na we ahita ashyira mu rushundura. Umukino urangira ari 3-2.

    I Huye Rayon Sports yahanganyirije na Mukura 1-1. Moussa Camara yatsindiye Rayon ku munota wa 11 kiza kwishyurwa na Nsabimana Emmanuel ku munota wa 61.

    AS Kigali yatsindiwe i Ngoma na Rwamagana City 1-0, Gasogi United inyagirira Sunrise FC iwayo 3-0 ni mu gihe Rutsiro yatsinze Musanze FC 1-0. Ejo Etincelles izakira Marines n’aho Bugesera FC yakire Gorilla FC.

    Kugeza ubu APR FC ni yo iyoboye urutonde n’amanota 34, AS Kigali ya 2 ifite 33, Gasogi United ni iya 3 n’amanota 32 inganya na Rayon Sports ya 4 n’aho Kiyovu Sports ni iya 5 n’amanota 31.

    APR FC yatsinze Kiyovu Sports ifata umwanya wa mbere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-biyisabye-isegonda-rya-nyuma-ngo-ifate-umwanya-wa-mbere-rayon-biranga-as-kigali-itungurirwa-i-ngoma

  • Inzu nziza cyane i Kanombe ikodeshwa ku giciro cyiza #rwanda #RwOT

    Iyi ni inzu nziza cyane iri i Kanombe, ifite ibyumba bine na toilette 3 mu nzu hamwe n’igikoni cyiza cyane mu nzu kandi iri ahantu heza hafi y’umuhanda. Iyi nzu irakodeshwa amafaranga 400.000 Frw. Uyishaka wahamagara kuri 0788328340

    Source : http://www.ukwezi.rw/Store/article/Inzu-nziza-cyane-i-Kanombe-ikodeshwa-ku-giciro-cyiza

  • Kamonyi: Polisi yafashe umugabo agiye kuvunjisha akayabo k'amadolari y'amiganano #rwanda #RwOT

    Polisi y' U Rwanda mu Karere ka Kamonyi kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Mutarama, yafashe Nizeyimana Salatiel w'imyaka 27 y'amavuko ucyekwaho gukora amadorari y'amiganano angana na 2,756,575Frw ubwo yari agiye kuyavunjisha muri Banki.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Habiyaremye yavuze ko Polisi yahawe amakuru n'abaturage ko Nizeyimana usanzwe afite iduka mu murenge wa Runda afite amadolari y'amahimbano, niko guhita hategurwa igikorwa cyo kumufata.

    Yagize ati: “Tukimara kumenya amakuru twahise dutegura ibikorwa byo kumufata, tumufatira kuri Banki ubwo yari agiye kwinjiramo ngo atangire asabe serivisi yo kuvunjisha mu manyarwanda.'

    Yakomeje avuga ko ubwo uyu Nizeyimana yafatwaga yari afite inoti 51 z'amadorari y'amahimbano, buri noti imwe ari iy'amadorari 50 yose hamwe ari 2550$.

    Nizeyimana akimara gufatwa yavuze ko aya madorari na we yari yayaguze n'umudamu atatangaje amazina ye n'aho aherereye.

    CIP Habiyaremye yashimiye abatangiye amakuru ku gihe mu rwego rwo gukumira icyaha kitaraba, asaba abaturage muri rusange kwirinda ikintu cyose cyatuma bishora mu byaha kuko ubifatiwemo bimugiraho ingaruka kuri we no ku muryango.

    Nizeyimana Salatiel akimara gufatwa yahise ashyikirizwa Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Runda kugira akorerwe dosiye kuri iki cyaha acyekwaho.

    Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange ingingo ya 269, ivuga ko umuntu wese, ku bw'uburiganya wigana, uhindura amafaranga y'ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa na yo, impapuro zifite agaciro k'amafaranga y'igihugu zashyizweho umukono n'inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n'izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/kamonyi-polisi-yafashe-umugabo-agiye-kuvunjisha-akayabo-k-amadolari-y-amiganano

  • Yishe mugenzi we amuziza ifi yokeje yariye atishyuye #rwanda #RwOT

    Umucuruzi w'amafi wo mu gace kitwa Ntabuta mu ntara ya Tharaka Nithi muri Kenya yakatiwe igifungo cy'imyaka 10 azira kwica mugenzi we amuhoye ifi imwe y'amashilingi 30.

    Urukiko rwa Chuka muri Kenya,Kuwa kane w'iki cyumweru rwahamije ko Bwana Nicholas Mwiti yateye icyuma mugenzi we witwa Geoffrey Muriungi kuwa 30 Nzeri 2022 bapfuye ifi.

    Umucamanza Lucy Gitari yumvise ko uwo munsi saa kumi n'ebyiri z'umugoroba ubwo aba bombi barimo basoma agacupa,Uwishwe yegereye Bwana Mwiti amubaza ifi ariko uyu amusaba kubanza kwishyura mbere y'uko ayimuha.

    Urukiko rwumvise ko nyuma yo guterana amagambo hagati yabo,uwishwe yakoresheje imbaraga afata ifi umwe,bivamo intambara ikazi ari nabwo uyu Mwiti yafashe icyuma agitera Muriungi inshuro ebyiri ahita amwica.

    Amaze kubona ko amwishe,abari hafi aho bahise bahunga basiga umurambo aho ariko umusaza umwe mu mudugudu wa Matakiri witwa Emanuel Kibunjia abwira polisi.

    Polisi yajyanye umurambo mu bitaro bya Marimanti hanyuma ihita ishakisha Mwiti,imufata mu gitondo cyakurikiyeho ahagana saa kumi n'imwe.

    Uyu Mwiti yemeye icyaha agisabira imbabazi ubwo yari agejejwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Marimanti.

    Uyu yanavuze ko hari abantu bari bemeye kurihira nyakwigendera iyo fi ariko atabyitayeho ahubwo aramwica.

    Uyu yavuze ko nyakwigendera yamurakaje kugera ku rwego atabasha kwihangana ndetse yamwishe kuko iyo fi yariye ari imwe mu zari kumufasha gutunga umuryango we kuko ariwe ubitaho wenyine.

    Mwiti yakatiwe imyaka 10 ndetse yahawe iminsi 14 yo kujuririra iki cyemezo.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/yishe-mugenzi-we-amuziza-ifi-yokeje-yariye-atishyuye

  • Perezida Kagame yagaragaje ikintu kimwe RDC yakora amahoro arambye akaboneka mu Burasirazuba bwa Congo #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yavuze ko igihugu cya RDC kidasabwa byinshi ngo kigarure amahoro mu Burasirazuba bwacyo ko ahubwo abayobozi b'iki gihugu bashyize umuhate mu gukemura ibibazo aho kubigereka ku bandi byatanga umusaruro urambye

    Ibi yabigarutseho mu kiganiro kirekire yagiranye n'Umwanditsi Mukuru wa Jeune Afrique, François Soudan,ku wa 17 Mutarama 2023, muri Village Urugwiro.

    Yavuye imuzi ibibazo by'umutekano muke muri RDC ndetse n'icyakorwa ngo umutekano urambye ugaruke mu burasirazuba bwa kiriya gihugu kinini muri Afurika.

    Abajijwe icyakorwa ngo mu Burasirazuba bwa Kongo hongere kuba amahoro,Perezida Kagame yagize ati “Ntabwo hakenewe byinshi, igikenewe ni kimwe. Abayobozi ba Congo n'abanyapolitiki bagomba kugira umuhate wo guhangana n'ikibazo, bakiyemeza kugikemura, aho gushakira inzitwazo hanze y'igihugu. Nta na hamwe ku isi amahoro arambye yigeze yubakirwa ku kwihunza inshingano.

    Ikibazo cyaba ari imiyoborere, umutekano cyangwa byombi? Abanye-Congo nibo bo kubikemura, bagafata inshingano.”

    Abajijwe ku cyatuma intambara ya FARDC na M23 ihagarara,Perezida Kagame yagize ati “Ku ruhande rumwe, M23 igomba guhagarika imirwano. Ku rundi kandi, mu gihe kimwe, Guverinoma ya Congo igomba kwigana ubushishozi ibyo basaba, n'ibyo barwanira, ikabisubiza.

    Abayobozi ba Kinshasa bakwiriye guhagarika imvugo zibasira Abatutsi no gucunaguza abaturage babohereza mu Rwanda mu gihe bari iwabo muri Congo.

    Hanyuma, aho kugira ngo umuryango mpuzamahanga ukomeze kwica amatwi wumva gusa ibivugwa n'uruhande rwa Congo, impande zirebwa zikwiriye kugira uruhare mu kwakira aba bantu. U Rwanda ntabwo ari ahantu hadatuwe ku buryo igihugu cy'igituranyi cyumva ko gishobora kuhohereza abantu kidashaka.”

    Perezida Kagame abajijwe niba abona impamvu M23 irwanira zifite ishingiro,yasubije ati “Mu nama iherutse mu 2022, nabajije Perezida Félix Tshisekedi ikibazo gikurikira: “Reka tureke guta umwanya duca ibintu ku ruhande. Ufata abagize M23, imiryango yabo, ndetse n'ibihumbi by'impunzi zo muri iyo miryango, nk'Abanye-Congo cyangwa nk'Abanyarwanda?” Aransubiza, imbere y'abandi bakuru b'ibihugu ati “Ni Abanye-Congo”.

    Ni ibyo. Abanye-Congo b'inkomoko cyangwa se wenda bafite umuco nyarwanda, ariko ni abaturage b'Abanye-Congo, nk'uko mu Majyepfo ya Uganda hari uturere turimo Abanya-Uganda bavuga Ikinyarwanda kandi nta kibazo biteye. Hanyuma, niba kuba bari muri Congo biteye ikibazo, ni iki nkwiriye kubazwa?

    Ku rundi ruhande, aho bitugiriraho ikibazo ni igihe imiryango amagana yavanywe mu byabo yitwa ko ari “Abanyarwanda” cyangwa se “Abatutsi”, ikaza gushaka ubuhungiro hano.

    Aba Banye-Congo bari kugirwaho ingaruka n'ivangura rishingiye ku moko bamaze kugera mu Rwanda ari ibihumbi 80. Barabwirwa ngo “Nimusubire iwanyu”. Ariko iwabo kuva mu binyejana byinshi bishize, ni mu Burasirazuba bwa Congo!

    Guverinoma ya Kabila yijeje ko izakemura iki kibazo. Nta kintu cyakozwe. Guverinoma ya Tshisekedi na yo yatanze iryo sezerano, ndese abayobozi ba M23 bagiye i Kinshasa, aho bamaze amezi ane muri hotel nta muntu urabakira.

    Benshi mu bagize M23 bari barahungiye muri Uganda, babonye ko birengagijwe barongera barisuganya, basubira guharanira uburenganzira bwabo.

    Mwishyire mu mwanya w'aba bantu, bavukiye kandi bagakurira muri Congo, ababyeyi babo na ba sekuru bavukiye ku butaka bwa Congo, ubu bari kubwirwa ngo basubire iyo baturutse mbere y'ubukoloni na mbere y'uko imipaka ibaho!

    Hanyuma wibaze uko Afurika yahinduka buri wese akinnye uyu mukino mubi. Ibyo kandi ubyongereho imvugo z'urwango ziva mu bagize Guverinoma, abayobozi, abanyapoliiki b'abanye-Congo, n'isano hagati yabyo n'ibyabaye mu Rwanda mu 1994. Ni ibintu byigaragaza.

    Gufata aba bantu (M23) ukabita Abatutsi, ni ibintu bitanga igisobanuro kitari cyo kandi kiyobya: ni ukuvuga ko ubwo bashyigikiwe, bahabwa inkunga n'intwaro n'abavandimwe babo b'Abatutsi bo mu Rwanda, ku isonga na Kagame ubwe.”

    Abajijwe niba u Rwanda rufasha M23 yagize ati “Ibirego by'uruhare rwanjye mu bibazo bya Congo, ntabwo bimpangayikisha. Si ubwa mbere nta n'ubwo ari ubwa nyuma. Icy'ingenzi ni ukumenya impamvu nabigiramo uruhare.

    Niba mutibaza iki kibazo, muca ku ruhande ibintu by'ingenzi. Kandi igisubizo kiroroshye: impungenge ku mutekano wacu biturutse ku bikorwa by'umutwe ugendera ku ngengabitekerezo ya Jenoside nka FDLR, zo ubwazo zatugeza ku butaka bwa Congo, nta guca ku ruhande cyangwa se gusaba uburenganzira.

    Iyo utewe ntabwo utegereza amabwiriza y'uguteye cyangwa se y'umukingiye ikibaba ngo ubone kugira icyo ukora.

    Ku birebana na M23, bishobora kugera aho mvugana n'abayobozi bayo. Kuko n'ubundi, bari ku mipaka yacu, kandi ibiganiro bya Nairobi na Luanda, byo ubwabyo bisaba ko habaho kuganira n'imitwe yose yitwaje intwaro, harimo n'uyu, birasobanutse.

    Ku bw'ibyo natanze ubutumwa kuri M23, nsaba abayobozi bayo guhagarika imirwano, bakava mu bice bari bigaruriye. Ni ibintu bemeye. Ikibazo, ni Ingabo za Congo zabyuririyeho zigatangira kubagabaho ibitero, mbere yo kongera gutsindwa.”

    Perezida Kagame abajijwe niba aziyamamaza muri 2024,yagize ati “Yego na oya. Birashoboka ariko ntabwo ndabimenya neza.”

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yagaragaje-ikintu-kimwe-rdc-yakora-amahoro-arambye-akaboneka-mu

  • Rumaga yishyize mu mwanya wumuntu wasuye Ima… – #rwanda #RwOT

    Iki gisigo kije gikurikira icyo yakoze bwa mbere yise 'Ivanjiri'. Muri iki gisigo cya mbere uyu muhanzi aba ari mu isi mu gihe 'Ivanjiri II' aba yagiye mu ijuru nk'uko yabibwiye InyaRwanda.

    Ati ''Nk'uko tubizi mu buzima twese tugira imyemerere itandukanye ariko tugahurira ku Mana. Muri kiriya gisigo mba ndi mu ijuru. Nkabarira Imana inkuru z'iwacu iby'imico yadutse itari isanzwe n'ibindi. Ni igisigo nakoze ndi mu mwanya w'umuntu wagiye kubonana n'Imana.''

    Yavuze ko yakoranye na Alpha Rwirangira kuko basanzwe baziranye, ndetse yaramwifashishije kuko yumvaga muri iki gisigo yajyamo bikaba byiza cyane.

    Akomeza avuga ko uretse iki gisigo bafitanye indi mishinga myinshi.

    Rumaga yari aherutse gushyira hanze album y'igisigo yise 'Mawe' iriho ibisigo 10 birimo n'iki yashyize hanze.

    Muri ibi bisigo harimo icyo yise 'Mawe' yanitiriye iyi album, 'Inyana y'Inyange Imaragahinda', 'Narakubabariye' yahuriyemo na Bruce Melodie, 'Kibobo' yakoranye na Juno Kizigenza na 'Mazi ya Nyanja' yakoranye na Alyn Sano.

    Hari kandi 'Intango y'Ubumwe' yahuriyemo na Mr Kagame, Bulldogg na Yvan Buravan witabye Imana ushize, 'Komera Mukobwa', 'Intambara y'Ibinyobwa' yakoranye na Rukizangabo na Rusine ndetse, 'Komera Mukobwa' n'iki gisigo yashyize hanze.

    Rumaga mu kwamamaza iyi album yafashe ifoto ari kumwe n'umubyeyi ku buryo bamwe bakekaga ko ari nyina ariko avuga ko atari we ahubwo ari uko izina rya album ari “Mawe” cyangwa se “Mama” bityo akaba yarifashishije uwo mubyeyi kugira ngo ubutumwa buriho bugire injyana.

    Uyu musore kugeza ubu yamaze kumurika n'urubuga ruzajya rucururizwaho ibisigo ndetse ni naho album ye izabanza kujya ica. Kugeza uyu munsi Rumaga ari gukorana n'abasizi barimo Saranda Poetes, Tuyisenge Olivier, Dinah Poetes na Fefe Kalume.

    Iyi album iriho iki gisigo yashyize hanze  uyu musore yayanditse mu 2019, yahisemo kuyishyira hanze ku  wa 3 Nyakanga 2022 cyane ko ariyo tariki avukaho. Ku wa Gatanu tariki 8 Nyakanga ni bwo iyi album izashyirwa ku mbuga zitandukanye, ahereye ku rubuga rwe yise 'SigaRwanda'.

    Rumaga ni umwe mu basizi bakomeye mu RwandaRumaga yasohoye igisigo cy’iyobokamana

    REBA IGISIGO RUMAGA YASHYIZE HANZE


     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125423/rumaga-yishyize-mu-mwanya-wumuntu-wasuye-imana-mu-ijuru-mu-gisigo-gishya-video-125423.html