Blog

  • Abahanzi barwaniye kuririmba mbere! Demarco y… – #rwanda #RwOT

    Ni igitaramo cyari giteganyijwe mu masaha ya kare y'umugoroba. Muri iyi nyubako ya BK Arena isanzwe ijyamo ibihumbi 10, hari harimo abantu batageze no kuri 50.

    Saa yine nibwo MC Nario yinjiye ku rubyiniro, aganiriza abantu mbarwa bari bitabiriye. Nyuma y'iminota 30 ageze ku rubyiniro, we na Ange Umulisa bari bafatanyije gushyushya abantu bari bitabiriye bahamagaye Bushali ku rubyiniro.

    Uyu muhanzi yahereye ku ndirimbo yitwa 'Kamwe' yahuriyemo n'abandi bahanzi batandukanye, 'Kinyatrap', 'Mukwaha', 'Ku Gasima' na  'Kurura' asezera abari bitabiriye aragenda.

    Yakurikiwe na Ariel Wayz waririmbye indirimbo ze zirimo 'You should know',  'La vida loca', 'Chamber', 'Demo' yahuriyemo Sagamba, Soldier Kid, Bruce The 1st na  Kivumbi King.

    Kivumbi yaririmbye indirimbo zirimo 'Nana',  'Salute' n'izindi.

    Saa sita na 23' nibwo Demarco yageze ku rubyiniro. Yaririmbye ibihangano bye bitandukanye, akajya anyuzamo abwira abafana be ko yakunze u Rwanda. Yasoreje kuri 'No Wahala' na 'I Love My Life' zakunzwe cyane mu Rwanda.

    Abahanzi bamwe banze kuririmba, abaririmbye nabo babikora bameze nk'abari gutanga umugabo…

    Abahanzi nyarwanda icyenda nibo bari basigaye, muri 11 bari bateganyijwe gusangira urubyiniro na Demarco. Abo ni Bushali, Deejay Pius, Kivumbi, Ariel Wayz, Sintex, Spax, Dee RUG, Bishanya na Davy Ranks.

    Chriss Eazy na Ish Kevin bo bikuye muri iki gitaramo rugikubita, bashinja abagiteguye ubunyamwuga buke.

    Imiziki  yagombaga kuvangwa n'aba-Dj batanu barimo Dj Marnaud, Dj Infinity, Dj Tyga, Dj Kagz, Nep Djs, kikayoborwa n’abashyushyarugamba Ange na Nario.

    Kwinjira ku baguze amatike mbere, byari 5 000 Frw, 10 000 Frw, 20 000 Frw na 30 000 Frw. Mu gihe abayaguriye ku muryango byagombaga kuba ari 10 000 Frw, 15 000 Frw,  25 000 Frw  na  35 000 Frw.

    Uretse ubwitabire buke, abahanzi bagombaga kuririmba bose ntabwo bageze ku rubyiniro. Mu icyenda bagombaga kuririmbira abitabiriye; Bushali, Ariel Wayz na Kivumbi nibo bahanzi nyarwanda baririmbye.

    Bitandukanye no mu bindi bitaramo akenshi aho abahanzi bakunze kuririmba nyuma, kuri iyi nshuro batanguranwaga kujya ku rubyiniro kugira ngo bigendere.

    Yitabaje indirimbo z'abandi bahanzi, 'I Love My Love' iba intero ye!

    Demarco byagaragaraga ko iby'abanya-Kigali byamucanze. Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo zitandukanye ze, abona ntiziri gufata bake 'beza bari bitabiriye'.

    Uyu muhanzi yahisemo kwitabaza izindi ndirimbo z'abandi bahanzi zamenyekanye. Aha yaririmbye izirimo 'I gotta feeling' ya Black Eyed Peas n'izindi zitandukanye.

    Indirimbo yise 'I Love My Life' yayiririmbye kenshi, kuko ariyo yabonaga abitabiriye bakunze. Afatanya n'abari bitabiriye kuririmba.

    Si ibya none!

    Si ubwa mbere umuhanzi w'umunyamahanga aje mu Rwanda mu gitaramo, akabura abantu.

    Nka Kizz Daniel uri  mu bahanzi bakomeye muri Nigeria, yakoreye igitaramo mu Mujyi wa Kigali mu ijoro ryo kuwa 27 Gashyantare 2016, asiga abafana bijujuta abandi bamugaya ku mpamvu zitandukanye.

    Muri iki gitaramo yabanjirijwe n'abahanzi Charly & Nina, ndetse na Bruce Melodie bo mu Rwanda. Cyagombaga gutangira saa moya, ariko byageze saa yine n'igice muri Serena Hotel hari abafana barenga gato mirongo itanu.

    Uyu muhanzi yageze ku rubyiniro mu masaha ashyira saa saba, aririmba indirimbo nke mu minota 17 arigendera.

    Muri Kanama 2017, nabwo Umuraperi Darassa wari uri mu bagezweho muri Tanzania no muri Afurika y'Iburasirazuba muri rusange, yaririmbiye bwa mbere mu Mujyi wa Kigali, igitaramo cye cyitabirwa n'abantu mbarwa.

    Ku itariki ya 23 Kanama 2014 nibwo Chameleone na Amani bakoreye igitaramo i Gikondo, cyitabiriwe n'abantu batageze no kuri 50 bari baje gutaramirwa n'ibi byamamare.

    Ku wa 25 Nyakanga 2015 mu Rwanda habereye igitaramo cyiswe 'Kwibohora Concert' cyaranzwe n'ubwitabire bwari ku kigero cyo hasi cyane, ugereranyije n'uburemere bw'amazina y'abahanzi bo mu Rwanda na Uganda bari bacyitabiriye.

    Urebye intebe ibihumbi zari zateganyirijwe abafana muri Serena Hotel, ukareba n'uburyo abaje kureba iki gitaramo bari bake cyane, biguha isura y'ubwitabire buke.

    Muri Nyakanga 2016 umuhanzi ukomeye muri Afurika y'Iburasirazuba, Nimbona Jean Pierre [Kidumu Kibido Kibuganizo] yakoze igitaramo cyiswe 'Rosty Vibration Party', cyabereye i Gikondo.

    Igitaramo cyari cyatumiwemo Kidumu, Big Farious na Charly&Nina, cyabereye ahasanzwe habera imurikagurisha i Gikondo mu Karere ka Kicukiro, mu ijoro ryo kuwa 1 Nyakanga 2016.

    Ni igitaramo cyagaragayemo ibintu byatunguye benshi, Big Farious wari mu bahanzi bakomeye bagombaga kuririmba byarangiye atahakandagije ikirenge, mu gihe abamutumiye bari bijeje itangazamakuru ko 'agomba kuboneka'.

    Umunya-Nigeria Innocent Ujah Idibia wamamaye nka 2Face Idibia, nawe yaje mu Rwanda ahava abihiwe kubera igitaramo cye kitabiriwe ku kigero cyo hasi.

    Igitangaje kuri iki gitaramo ni uko ari kimwe mu bitaramo byari bimaze igihe bivugwa ko bikomeye mu Mujyi wa Kigali, ariko nticyamamajwe, 'ari nayo ntandaro yo kutitabirwa'.

    Abatumiye 2Face batunguwe n'uko ku munsi w'igitaramo bisanze muri Serena Hotel bari kumwe n'abatumirwa bake, n'abanyamakuru gusa.

    Abanyarwenya Aki na Pawpaw nabo  baje mu Rwanda, bataha bimyiza imoso.  Byari mu gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuwa 14 Gashyantare 2019, mu ihema rinini ryo muri Kigali Conference and Exhibition Village [Camp Kigali].

    Cyari cyateguwe mu rwego rwo gufasha abakundana kwizihiza umunsi wa Saint Valentin, ariko hanamurikwa umushinga wiswe Naija-Rwanda Connect, ugamije guteza imbere sinema nyarwanda ifashijwe n'iyo muri Nigeria.

    Na Harmonize yaririmbiye abantu mbarwa mu Mujyi wa Kigali, ku nshuro ya mbere yari ahakoreye  igitaramo. Ni igitaramo cyabaye tariki ya 24 Werurwe 2018. Yari yatumiwe mu kumurika The Mane, iteza imbere umuziki mu Rwanda.

    Iki gitaramo cye i Kigali cyitabiriwe n'abafana bake ugereranyije n'ubunini bw'ihema ryari ryateguwe muri Camp Kigali, ndetse n'umubare w'abahanzi bo mu Rwanda bakiririmbyemo.

    Icyo gihe Umuyobozi wa The Mane, Bad Rama mu ijambo risoza igitaramo yagize ati 'Nka The Mane ibi birahagije, ku mezi atandatu gusa ibi birahagije […] Mwari bake beza!'

    Igitaramo cya AV wo muri Nigeria cyagombaga kuba umwaka ushize mu Ukuboza nacyo ntabwo cyabaye, biturutse ku kuba uyu muhanzi yarisanze muri Camp Kigali aho cyari kubera wenyine.

     

    Bushali ni uku yaserutse yambaye 

    Bushali niwe wabanje ku rubyiniro aririmbira abafana bake bari baje

    DJ Tyga ari mu bavanze imiziki 

    Bake baje bizihiwe 

    Nta nyoni yatambaga kuri BK Arena ahabereye igitaramo 

    MC Nario niwe wayoboye iki gitaramo 

    Iki gitaramo ntabwo cyitabiriwe 

    NEP DJS bafunze umwuka baracuranga 

    Ariel Wayz yasusurukije abari bitabiriye 

    Demarco yari yazanye umu-Dj we wamufashije avanga imiziki cyane ko uyu muhanzi yaririmbye playbackKivumbi yafunze umwuka araririmbaIki gitaramo cyitabiriwe n’abantu mbarwaMC Nario niwe wayoboye iki gitaramo Abanyabirori bake baje bari bizihiwe BK Arena yari yambaye ubusa Demarco yahamagaye abakobwa bakaraga umubyimba ku rubyiniro Igitaramo cya Demarco cyitabiriwe n’abantu mbarwaDemarco ni ubwa mbere yari aje kuririmbira mu Rwanda ariko igitaramo cye ntabwo cyagenze neza, cyitabiriwe n’abantu mbarwaDemarco ni umwe mu bahanzi bakomeye bakomoka muri Jamaica Demarco yaririmbye ibihangano bye bitandukanye Demarco yageze aho ajya mu bafana Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’abantu mbarwa Demarco yabyinishije umwe mu nkumi zari zitabiriye 

    Ushaka andi mafoto wakanda hano

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125445/abahanzi-barwaniye-kuririmba-mbere-demarco-yasize-umugani-i-kigali-amafoto-125445.html

  • Nta n’inyoni itamba! Bwa mbere muri BK Arena… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo uyu muhanzi w'imyaka 40 yagombaga kugikora ku wa 28 Mutarama 2023, muri BK Arena. Cyateguwe na Diamond League Entertainment.

    Abahanzi icyenda bo mu Rwanda n’aba-Dj batanu ni bo bagombaga guzasangira urubyiniro n'uyu muhanzi. 

    Abo bahanzi barimo Bushali wanabanje ku rubyiniro, Deejay Pius, Kivumbi, Ariel Wayz, Sintex, Spax, Dee RUG, Bishanya na Davy Ranks.

    Imiziki yavanzwe na Dj Marnaud, Dj Infinity, Dj Tyga, Dj Kagz, Nep Djs. Cyayobowe n’abashyushyarugamba Ange na Nario.

    Demarco yageze mu Rwanda ku wa Kane tariki 26 Mutarama 2023. Igitaramo cye ntabwo abantu bagishamadukiye nk'uko ibindi biheruka mu mwaka ushize byari bimeze. 

    Yaba ku mbuga nkoranyambaga cyangwa mu biganiro hagati y'abantu ntabwo cyakunze kugarukwaho bigaragara ko uyu muhanzi atari akenewe cyane mu Rwanda.

    Bitandukanye n'ibindi bitaramo byabereye muri BK Arena, ni ubwa mbere habaye icy'umuhanzi ukomeye nka Demarco iyi nyubako izwiho kwakira ibitaramo ikaba yambaye ubusa.

    Ubusanzwe iyo hateganyijwe igitaramo muri iyi nyubako usanga mu gace iherereyemo abantu ari urujya n'uruza ariko kuri iyi nshuro uhereye mu masaha y'umugoroba byari ibisanzwe nta kanunu nk'ak'ahantu 'birabera' nk'uko bamwe babivuga mu mvugo z'ubu.

    N'ikimwaro cyinshi abashyushyaruganga bageze ku rubyiniro ahagana saa yine batangira gufasha aba-Djs bavangaga imiziki gushyushya abantu. 

    Umubare munini wabonaga ari abantu bambaye 'badges'  barimo abanyamakuru n'abandi bafite akazi muri iki gitaramo ku buryo ugereranyije muri BK Arena nta bantu na 20 bari barimo binjijye bishyuye.

    Bushali ni we wabanje ku rubyiniro ameze nk'uwikiza aririmba iminota mike ahita avaho. Uyu muraperi yaririmbye ibihangano bye birimo 'Kinyatrap', 'Mukwaha', 'Ku Gasima' na 'Kurura' arangije arikubura aragenda.

    Uyu muhanzi yakurikiwe na Ariel Wayz, Kivumbi n’abandi. Ntabwo bikunda ko mu bindi bitaramo abahanzi barwanira kuririmba mbere kuko baba bavuga ko bikorwa n’abataramenyekanye basa nk’abakubura ikibuga ariko kuri iyi nshuro abahanzi babirwaniraga kugira ngo ‘binyakure’ bagende hakiri kare bajye mu bindi.

    Demarco watumiwe nk'umuhanzi mukuru muri iki gitaramo asanzwe ari Producer, umwanditsi w'indirimbo unatunganya amashusho yazo. 

    Azwi mu ndirimbo nka 'Fallen Soldiers', 'Love My Life', 'No Wahala' yakoranye na Akon na 'Runtown' aza gukundwa mu zindi nka ''Comfortable'', ''Bad Gyal Anthem'', ''Copulation'' n'izindi.

    Yandikiye indirimbo abarimo Rihanna, Bounty Killer n'abandi. Muri Mutarama 2022, yabwiye ikinyamakuru Formidable ko afite intego y'uko uyu mwaka uzamusiga ahagaze neza mu muziki, yaba mu gushyira hanze indirimbo, gukora ibitaramo n'ibindi.

    Uyu mugabo yavukiye mu gace ka Portmore, aho ku myaka 15 yari yatangiye kuririmba mu tubyiniro.

    Agejeje imyaka 16 yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho yigiye ibijyanye no gutunganya indirimbo, cyane cyane izubakiye ku mudiho wa Hip Hop na Dancehall akora muri iki gihe.

    Mu 2017, yasinye amasezerano mu inzu ifasha abahanzi ya Akon, Entreegre Recodrds/Konlive. Yaje kuyivamo maze tariki 6 Ukuboza 2019 ashyira hanze EP ye yise '2020 Vision. Ni mu gihe ku wa 16 Mata 2021 yasohoye Album yise 'Melody'.

    Iyi album iriho indirimbo yakoranye n'abarimo Sean Paul yitwa 'My Way', umuraperi Sarkodie bakoranye iyitwa 'For you'.

    Demarco amaze gutaramira mu bihugu bya Afurika birimo nka Ghana, Uganda, Kenya, Zimbabwe, Tanzania, Guinea n'ibindi.Igitaramo cya Demarco cyabuze abantuDJ Tyga yashimishije bake beza bari bahari

    Mc Nario ni umwe mu bashyushyarugamba bayoboye iki gitaramoBK Arena yari yambaye ubusa Ni ubwa mbere muri BK Arena habaye igitaramo abahanzi bakaririmbira intebe NEP DJS bashimishije abari bitabiriye Hari hitabiriye abantu wabarira ku mitwe y’intoki 

    Abantu binjiye bishyuye ubaze neza ntibarenga 20

    AMAFOTO: Sangwa Julien & Nathanael Muhirwa – InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125444/nta-ninyoni-itamba-bwa-mbere-muri-bk-arena-abahanzi-baririmbiye-intebe-gusa-amafoto-125444.html

  • Gutsinda ni ku buntu – MTN Rwanda yateguriye… – #rwanda #RwOT

    Ku biro bya MTN Rwanda biri rwagati mu Mujyi wa Kigali (CHIC Branch), niho hatangirijwe ku mugaragaro Poromosiyo ya Izihirwe iri kuba ku nshuro ya 4, mu rwego rwo kwizihiza ko iyi Sosiyete imaze imyaka 25 igeza Serivisi nziza ku baturarwanda.

    Mu imurikwa ry’iyi Poromosiyo, bamwe mu bayobozi ba MTN Rwanda n’abayikorera mu kwamamaza (Brand Ambassadors) basabanye n’abakiliya ndetse bamwe mu bari bateraniye imbere y’inyubako ya CHIC bataha batsindiye amafaranga.

    Mugisha Clapton ‘Kibonke’ na Niyitegeka Gratien wamamaye nka ‘Papa Sava’ ni bamwe mu bamamaza ibikorwa bya MTN Rwanda bari baserutse mu mwenda w’amabara y’umuhondo uranga iyi Sosiyete, aho banakinnye umukino muto uvuga kuri Poromosiyo ya Izihirwe.

    Clapton Kibonke yasusurukije abakiliya ba MTN

    Uretse Clapton na Gratien kandi, hari Umusifuzi mpuzamahanga w’umupira w’amaguru, Mukansanga Salima wahagarariye u Rwanda mu gikombe cy’Isi cya 2022, aho na we ari umwe mu bazamenyekanisha ‘Izihirwe’.

    Iyi Poromosiyo yihariye ku kuba nta kiguzi na gito bisaba ngo umuntu ayinjirwmo, bitandukanye n’uko ahandi kenshi na kenshi bisaba amafaranga runaka y’ibanze atangwa kugira ngo umuntu abashe gutsindira andi.

    Muri ‘Izihirwe na MTN’ ho birasaba gusa gukanda *456*25# ubundi ukijnira muri Poromosiyo. Buri uko uguze amainite, Ipaki ya Interineti, wohereje amafaranga kuri MoMo cyangwa ukoresheje izindi Serivisi za MTN, ni ko wongera amahirwe yo gutsindira ibihembo.

    Ruhinduka Desire, umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri MTN Rwanda yavuze ko Izihirwe na MTN iri kuba ku nshuro yayo ya kane, izamara amezi 10 aho abanyamahirwe bagera kuri 700 bazabona ibihembo bitandukanye.

    Ruhinguka Desire asobanura uburyo bwo kwinjira muri Poromosiyo ya Izihirwe

    Mu bizahembwa abakiliya ba MTN Rwanda hari igihembo nyamukuru cy’amafaranga, Amapaki ya Internet, Amainite n’ibindi byinshi bihwanye na Miliyoni 100Frw, bizagera ku batuye mu Ntara zose z’u Rwanda.

    Bwana Ruhinduka yagize ati “Uyu mwaka urakomeye kuri MTN Rwanda kuko tumaze imyaka 25 dutangiye gukorera mu Rwanda, kwizihiza isabukuru bizakomeza ariko uyu munsi icyo twatangiranye ni igikorwa cyo kwizihirwa hamwe n'abafatabuguzi bacu bakoresha imirongo ya MTN.'

    Yavuze kandi ko ubuyobozi bwa MTN Rwanda bushyize imbere gukomeza kugeza Serivisi nziza ku banyarwanda bakomeje kuyigana ku bwinshi, kuko kuri ubu imaze kugira abakiliya bayinga Miliyoni 7.

    Sosiyete ya MTN yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1998, ugira uruhare rukomeye mu iterambere rirambye ry’itumanaho. Uretse Serivisi zo guhamagara kuri Telephone itanga, inafasha abanyarwanda mu kubitsa, kubikuza no kohererezanya amafaranga n’ibindi byinshi.

    Gratien ‘Papa Sava’ ati ‘Nanjye ndatomboye’

    Umwe mu bakobwa bari baje kumva ibya ‘Izihirwe na MTN’ yahise ayora amafaranga

    Umusifuzi, Mukansanga Salima Radhia yari ahari

    MC Buryohe abwira abakiliya ba MTN uburyohe bwayo

    Kureba andi mafoto menshi kanda link – MTN Rwanda itangiza Izihirwe ku nshuro ya 4

    AMAFOTO: NGABO Serge 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125432/gutsinda-ni-ku-buntu-mtn-rwanda-yateguriye-abakiliya-bayo-miliyoni-100frw-zishimwe-muri-iz-125432.html

  • ‘Iteka African Cultural Festival’; iserukiram… – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Mutarama 2023 kuri Institut Français mu Mujyi wa Kigali. Ryahurije hamwe amatorero atandukanye yiganjemo ayo muri Afurika y'Uburasirazuba.

    Byari akanya ku muco nyafurika n'umuziki gakondo wo mu Rwanda. Ibirori nyamukuru byabanjirijwe n'imurikagurisha rya ba rwiyemezamirimo bakiri bato bo muri Afurika, imbyino n'umuziki, imideli ndetse no gushushanya imbonankubone byahuje abashushanya abakora  imideli, abahanzi n'ababyinnyi.

    Iki gikorwa cyateguwe n'umuryango w'urubyiruko rwa Iteka ku bufatanye na Yan Events, iri serukiramuco rigamije kwizihiza umunsi w'isi ku muco w'Abanyafurika n'Abanyafurika ndetse no guteza imbere amahoro, ubumwe kugira ngo habeho guhura ku bantu b'ingeri zinyuranye binyuze mu buhanzi bukora abahanzi batandukanye bahujwe hamwe, amahugurwa n’ibiganiro.

    Kuri iyi nshuro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti 'Art as a tool for humanity' mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo 'Ubuhanzi nk’igikoresho cy'ubumuntu'.

    Iri serukiramuco ryahuje abantu b’ingeri zose, ibihugu bitandukanye ndetse n’amoko atandukanye kandi ritanga amahirwe yo gusobanura hamwe ku busobanuro bw’amahoro n’icyo bisaba gushinga imiryango y’amahoro muri Afurika n’ahandi hose mu isi.

    Iserukiramuco ngarukamwaka ryakiriye itsinda ry'imbyino ry'abagore b'Abarundi ryitwa Abeza Ba Karanga, Himbaza na Intwari nyo yo mu Burundi, Danny Collection hamwe na Iteka Band.

    Itsinda ry'imbyino rizwi cyane mu Rwanda nka Intayoberana naryo ryerekanye ryashimishije cyane  abari bitabiriye. Iri tsinda ryanageze kure muri East Africa's Got Talent.

    East Africa's Got Talent, ni irushanwa  ryahurije hamwe abanyempano batandukanye bo mu bihugu bya Afurika y'Iburasirazuba.

    Abo banyempano baturutse mu Rwanda, Kenya, Tanzania na Uganda hatitawe ku myaka iyo ari yo yose umuntu yaba afite, bahawe umwanya buri wese agaragaza icyo ashoboye.

    Ni irushanwa ryari rigamije gushaka abanyempano mu byiciro bitandukanye nk'umuziki, ubufindo, kubyina n'ikindi icyo ari cyose umuntu ashobora gukora kidasanzwe ndetse uwa mbere yagombaga kwegukana 50.000$ .

    Itsinda rya Gakondo rya ‘Iganze’ naryo ryakuye abantu mu myanya yabo ubwo baririmbaga zimwe mu ndirimbo zizwi cyane za Gakondo ndetse ryatumye  bamwe barisanga ku rubyiniro.

    Iteka Youth Organization yateguye iki gikorwa  ni umuryango  utegamiye kuri leta w'urubyiruko ufite icyicaro mu Rwanda washinzwe na Yannick Niyonzima.

    Washinzwe hagamijwe kongerera ubushobozi no gutera inkunga urubyiruko binyuze mu mishinga y'uburezi, imibereho myiza mu bukungu, kuvumbura impano rwifitemo mu buhanzi na siporo, guteza imbere no gukoresha ubushobozi bwabo mu kubaka umuryango wuzuye amahoro n'ibindi.

    Abantu batandukanye bari bitabiriye iki gikorwa Ni ubwa kabiri iri serukiramuco ryabereye mu Rwanda Ababishoboye bafataga amafoto Abanyarwanda bacanye umucyo muri iki gitaramo Abana bo mu itorero Intayoberana bashimishije benshi Akanyamuneza kari kose ku bitabiriye Itorero rya Himbaza ryo mu Burundi ryanyuze benshi Umuco nyafurika wanyuze n’abazunguAbitabiriye batashye banyuzwe 

    Ushaka kureba andi mafofo wakanda hano

    REBA UKO BYARI BIMEZE MU MASHUSHO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125442/iteka-african-cultural-festival-iserukiramuco-ryabaye-bwa-kabiri-rikanyura-benshi-amafoto-125442.html

  • Amerika: Diane Zebedayo yibarutse ubuheta – #rwanda #RwOT

    Diane Nyirashimwe ni yo mazina ye asanzwe, gusa azwi cyane nka Diane Zebedayo na cyane ko ari ryo zina akoresha mu muziki no ku mbuga ze nkoranyambaga. Hari n’abamuzi nka Deborah izina aherutswe kwitwa na Apostle Dr. Paul Gitwaza wamusabye kureka kwitwa Diane.

    Mu Ugushyingo 2021 ni bwo Diane yerekeje muri Amerika asanzeyo umugabo we. Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi hashize amezi 15 yaranzwe n’ibihe byiza muri uyu muryango utaraherukanaga kuko amakuru dufite ni uko baherukanaga mu 2017 ubwo bakoraga ubukwe.

    Kuwa 27 Mutarama 2023 impundu zatashye muri uyu muryango aho wibarutse umwana wa kabiri waboneye izuba mu gihugu batuyemo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni umwana w’umuhungu, waje akurikira imfura yabo y’umukobwa bise Keza Abiella.

    Diane yatangiye kuririmba cyera cyane abana na nyina dore ko se yitabye Imana akiri muto. Ni umwe mu bantu bane batangije True Promise Ministries yaje kwaguka mu murimo ubwo yigaga muri Kaminuza, bifata indi ntera atangira kumenyekana mu bantu benshi.

    Mu 2017 ni bwo aba bombi basezeranye kubana akaramata n'umugabo we Mpore Eric bafitanye abana babiri; Umukobwa n’Umuhungu. Ubukwe bwabo bwabereye mu Rwanda mu rusengero rwa Foursquare Gospel Church ruyoborwa na Bishop Dr. Masengo Fidele.

    Diane yibarutse umuhungu

    Mpore Eric ateruye umuhungu we

    Diane ubwo yajyaga muri Amerika yaherekejwe i Kanombe n’abavandimwe be n’inshuti

    Diane na Mpore bamaze imyaka 5 barushinze

    Diane, Mpore n’imfura yabo Keza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125434/amerika-diane-zebedayo-yibarutse-ubuheta-125434.html

  • Perezida Tshisekedi yiyemeje gufungira u Rwanda amayira #rwanda #RwOT

    Perezida Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yafashe umwanzuro wo gufungira u Rwanda amayira mu nama y'umutekano yayoboye.

    Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisitiri w'Itumanaho akaba n'Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya Katembwe, yatangaje ko inama y'umutekano yayobowe n'umukuru w'igihugu bafatiyemo imyanzuro itandukanye irimo gufungira inzira igihugu cy'u Rwanda.

    Ati ' Perezida wa Repubulika yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko yayoboye inama y'inzego z'umutekano yiga ku bibazo by'umutekano by'umwihariko mu gace ka Kitshanga no mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru; yizeza abaturage cyane abo muri Kivu y'Amajyaruguru, ko ingamba zose zafashwe mu gufungira amayira u Rwanda na M23.'

    Iyi nama yatumijwe nyuma y'uko inyeshyamba za M23 zifashe umujyi muto wa Kitshanga,na nyuma y'uko indege y'igisirikare cya Congo yinjiriye mu Rwanda, ku nshuro ya gatatu bikaba ngombwa ko iraswaho.

    Ntabwo iryo tangazo risobanura neza uburyo u Rwanda rugiye gufungirwa inzira, gusa usesenguye neza byumvikanisha n'ubundi umurongo RDC imaze igihe yarafashe, ko u Rwanda ruvogera ubusugire bwayo.

    Iyi nama ibaye nyuma y'iminsi ibiri Ingabo za M23 zigaruriye agace ka Kitshanga mu mirwano ikomeye yayihuje n'ingabo za Leta.

    Igisirikare cya Congo cyatangaje ko kuva mu gace ka Kitshanga ari amayeri y'urugamba yo kubona uko bakwivuna M23.

    Mbere yo gufata Kitshanga, M23 yari yafashe utundi duce dutandukanye turimo imihanda ihinguka i Goma, bivuze ko ubu ariyo iri kugenzura inzira zo mu merekezo ya Goma-Masisi.

    Mu magambo yumvikanye ubwo bafataga Kitshanga izi nyeshyamba zavugaga ko zigiye guhagrika Jenoside iri gukorerwa bene wabo bari I Masisi Lita n'ingabo zayo bahagarikiye abo bicanyi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/perezida-tshisekedi-yiyemeje-gufungira-u-rwanda-amayira

  • Umutoza wa Chelsea yakoreye agashya abakinnyi be #rwanda #RwOT

    Umutoza Graham Potter yatunguye abakinnyi be badafite umukino muri iyi weekend abajyana mu kigo cya gisirikare mu rwego rwo kubigisha isomo ryo gukorera hamwe nk'ikipe.

    Bwana Potter yafashe abakinnyi be biganjemo abashya ngo bajye guhura n'abasirikare ba nyabo mu rwego rwo kurushaho gukomeza urwambariro.

    Ibi kandi ngo yabikoze mu rwego rwo kumenyereza abakinnyi bashya mu ikipe cyane ko bafite urugamba rwo gushaka uko baza mu myanya 4 ya mbere.

    Ikipe yose yagiye gusura ikigo cya gisirikare kiri hafi y'Umujyi wa Liss muri Hampshire kuwa Kabiri ushize.

    Ikigo cya gisirikare cya Bordon and Longmoor kiri muri ako gace kandi gifite amateka akomeye ku rugamba.

    Muri iki kigo,umutoza Potter yakoresheje ubunararibonye mu rwego rwo kuzamura imitekerereze y'abakinnyi be aho ngo bakoze imyitozo itandukanye yo mu mutwe ibafasha gutekerereza hamwe no gukorera hamwe.

    Chelsea yamaze gusezererwa muri FA Cup uyu mwaka,yakoresheje ikiruhuko akora ku buzima bwo mu mutwe bw'ikipe ye n'imyitozo y'umubiri.

    Bivugwa ko hari indi gahunda yihariye afite mu cyumweru gitaha ariko ntabwo yigeze itangazwa.

    Iyi kipe yaguze abakinnyi bashya 6 muri uku kwezi ku kayabo ka miliyoni 189.5 z'amapawundi,harimo na miliyoni zisaga 10 zatanzwe ku ntizanyo Joao Felix.

    Chelsea yatsinze imikino ibiri gusa muri 10 iheruka gukina mu marushanwa yose kandi ubu iri ku mwanya wa 6 muri Premier League.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umutoza-wa-chelsea-yakoreye-agashya-abakinnyi-be

  • Indege za Gisirikare z'Ubuhinde zagonganiye mu kirere #rwanda #RwOT

    Indege ebyiri z'igisirikarw cy'Ubuhinde zagonganiye mu kirere kuri uyu wa Gatandatu mu myitozo mu majyepfo y'umujyi wa Delhi nkuko Polisi yabitangarije AFP.

    Izi ndege zagonganye zikimara guhaguruka ku birindiro bya Gwailor air base, hafi ibirometero 50 uvuye aho zari zihagurukiye.

    Dharmender Gaur yabwiye AFP ati “Twabonye ibice bimwe by'indege,tunabona n'umupilote umwe wakomeretse mu mashyamba ya Pahadgarh.

    Indi ndege ishobora kuba yaguye kure cyane kuko twohereje amakipe yo kuyishaka.”

    Igisirikare kiri gusuzuma uko izi ndege zagonganye nkuko Hindustan Times ibitangaza.

    Indege ya Su-30 yari irimo abapilote babiri mu gihe Mirage jet yarimo umwe nkuko amakuru abitangaza.

    Amakuru avuga ko zagonganiye mu birometero 300 uvuye muri Delhi rwagati.

    Ubuyobozi buvuga ko bwasabye abaturage gukorana na leta kugira ngo babone iyi ndege yaburiwe irengero

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/indege-za-gisirikare-z-ubuhinde-zagonganiye-mu-kirere

  • APR FC yigaranzuye Kiyovu Sports ifata umwanya wa mbere,Rayon Sports na AS Kigali ziratungurwa #rwanda #RwOT

    Igitego cya Niyigena Clement ku munota wa nyuma w'inyongera cyahesheje APR FC intsinzi kuri Kiyovu Sports, ihita ifata umwanya wa mbere muri shampiyona,mu gihe Rayon Sports na AS Kigali zarangaye zigatakaza amanota.

    Mu mikino y'umunsi wa 17 yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Mutarama 2023,ikipe ya APR FC yigaranzuye Kiyovu Sports yari imaze imyaka 2 yarayigaruriye ibona amanota 3 yayifashije gufata umwanya wa mbere ushobora kuyihesha ikindi gikombe cya shampiyona.

    Kiyovu Sports yafunguye amazamu ku munota wa mbere ku gitego cyatsinzwe na Iradukunda Jean Bertrand ku munota wa 2 w'umukino ahawe umupira mwiza na Erissa Ssekisambu.

    Kiyovu yakomeje kuba mu mukino aho ku munota wa 14 w'umukino,Iradukunda Jean Bertrand yatereye ishoti rikomeye inyuma y'urubuga rw'amahina rikubita igiti cy'izamu, umupira ugarukira Riyaad Noordien wawuteye uhita ujya hanze.

    Ntibyatinze ariko kuko APR FC yahise igaruka mu mukino ku munota wa 20 Bizimana Yannick atsinda igitego cyo kwishyura ku ruhande rwa APR FC nyuma y'aho Byiringiro Lague yarobye umunyezamu hanyuma uyu musore awuboneza mu rushundura.

    Ku munota wa 26,Niyibizi Ramadhan yatsinze igitego cya kabiri cya APR FC,nyuma y'ishoti rikomeye yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina,umupira ugonga igiti cy'izamu werekeza mu nshundura.

    Igice cya mbere cyarangiye APR FC iyoboye umukino n'ibitego 2-1 cya Kiyovu Sports.

    Kiyovu Sports nk'ikipe yatsinzwe yatangije igice cya kabiri cy'umukino iri hejuru ndetse ba rutahizamu bayo bagenda babona uburyo bwinshi babupfusha ubusa.

    Abarimo Iradukunda Bertrand bagerageje amahirwe y'amashoti aremereye ariko umunyezamu Ishimwe Pierre ahagarara neza mu izamu rye.

    Ku munota wa 65 w'umukino, Nshimirimana Ismael yatsinze igitego cyo kwishyura cya Kiyovu Sports cyavuye ku ishoti riremereye yatereye mu rubuga rw'amahina,ukora ku mukinnyi wa APR FC awuyobya iceyerekezo ujya mu izamu.

    Ku munota wa 67,Nshimirimana Ismael yahawe umupira na Erisa Ssekisambu, atera ishoti rikomeye ryaciye hirya gato y'izamu rya Ishimwe Pierre.Kiyovu Sports yari hejuru mu mukino.

    Ku munota wa 74, Mugenzi Bienvenue yabuze amahirwe yabazwe nyuma y'umupira yahawe ari wenyine imbere y'izamu ariko ateye ugahura n'ikirenge cya Ishimwe Pierre wahise awufata neza.

    Abakinnyi ba Kiyovu Sports bari hejuru cyane kuva ku munota wa 60 kugeza kuwa 90 ndetse babona amahirwe adasanzwe imbere y'izamu bananirwa kuyabyaza umusaruro.

    Icyakora ku munota wa 79,Niyibizi Ramadhan yacenze ab'inyuma ba Kiyovu Sports barimo Nsabimana Aimable ariko ateye umupira uca hanze gato y'izamu rya Nzeyurwanda Djihad.

    Nyuma y'iminota 90,Umukino wongeweho iminota itatu y'inyongera.

    Iyi minota yabaye mibi kuri Kiyovu kuko kuwa nyuma Nsabimana Aimable yahawe ikarita y'umuhondo nyuma y'ikosa yakoreye kuri Ishimwe Fiston inyuma y'urubuga rw'amahina.

    Iyi coup franc yavuyemo igitego cya 3 cya APR FC cyatsinzwe na Niyigena Clement kuko yatewe neza na Manishimwe Djabel umupira ugenda mu kirere usanga uyu myugariro aho yari ahagaze ahita awusunikira mu nshundura.

    APR FC yatangiye imikino yo kwishyura ihagaze neza kuko imaze kuyitsinda yombi aho iheruka yatsinze Mukura VS yatsinze igitego 1-0 mbere yo kubona atatu yavuye kuri Kiyovu Sports yatsinze ibitego 3-2.

    Iyi Kipe y'Ingabo izasubira mu kibuga isura Sunrise FC mu mukino uzabera kuri Stade ya Nyagatare mu Burasirazuba.

    APR FC yahise ifata umwanya wa mbere. AS Kigali yari iyoboye, yaguye i Ngoma aho yatsindiwe na Rwamagana City 1-0 cya Lisombo Cédric 43.

    Rayon Sports yanganyije na Mukura VS igitego 1-1 mu mukino w'Umunsi wa 17 waberaga i Huye.

    Rayon Sports yagize amanota 32 ku mwanya wa gatatu, irushwa abiri na APR FC ya mbere.Izakurikizaho Kiyovu Sports,tariki 5 Gashyantare na APR FC tariki 12 Gashyantare 2023.

    Rayon Sports yari yabonye igitego hakiri kare itsindiwe na Moussa Camara ku munota wa 11, ariko mu gice cya kabiri cyishyurwa na Nsabimana.Mukura VS yagize amanota 24 ku mwanya wa karindwi.

    Uko imikino yose yagenze:

    KIYOVU SPORTS 2-3 APR FC
    MUKURA VS 1-1 RAYON SPORTS
    SUNRISE FC 0-3 GASOGI UNITED [Malipangu 33',Ndjoumekou 52',Niyongira Danny 85]
    MUSANZE FC 0-1 RUTSIRO FC [
    RWAMAGANA FC 1-0 AS KIGALI

    Urutonde:
    1. APR FC 34 Pts
    2. AS KIGALI 33 Pts
    3. GASOGI Utd 32 Pts (+10)
    4. RAYON SPORTS 32 Pts (+9)
    5. KIYOVU SPORTS 31 PTS

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/apr-fc-yigaranzuye-kiyovu-sports-ifata-umwnya-wa-mbere-rayon-sports-na-as

  • Twaganiriye! Yaryumyeho ku wamutereye ivi mu… – #rwanda #RwOT

    Umunsi wo kuwa 27 Mutarama 2023 ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hahererekanijwe ku rwego rwo hejuru amashusho agaragaraza umusore witwa Jean Lionel Bayubahe uzwi nka Animateur aterera ivi inkumi yitwa Umulisa Nelly ikamwandagaza ikamusiga aho ngaho.

    Mu kiganiro na inyaRwanda, uyu musore witwa Animateur yadutangarije ko ari ibintu yakoze yateguye mu kwerekana ukuntu abantu b'iyi minsi barajwe ishinga no kwishimisha mu kababaro k'abandi, ibintu avuga ko bitagakwiriye ndetse akavuga ko bikwiye gucika.

    Atanga urugero ko nubwo bitari ukuri ariko ntawari ubizi ko barimo gukina umukino. Avuga ko mu babonye ibyajyaga mbere bose bisekeraga bafata amashusho bashyira ku mbuga nkoranyambaga. Umuntu umwe mu mbaga yari aho niwe wenyine waje kumuhagurusta ubwo umukobwa yamusigaga.

    Nyuma yo kumva uruhande rwa Animateur no kubamenyesha iby'ingenzi kuri we, twifuje no kubagezaho mu buryo burambuye Umulisa Nelly usanzwe ari mu ruhando rw'imyidagaduro aho akorana n'abahanzi bamwifashisha mu ndirimbo akanakina muri filime zitandukanye.

    Mu kiganiro na inyaRwanda.com, Umulisa yatangiye avuga muri macye uwo ari we:

    “Umulisa Nelly ndi umukobwa w'umukinnyi wa filime unifashishwa mu mashusho y'indirimbo. Navukiye i Nyamirambo ndahakurira ariko nyuma nza kuhava ubu nkaba ntuye i Gikondo, nkaba narahisemo gukurikira ibirebana n'amahoteli mu mashuri yanjye”.

    Arasobanura uko yinjiye mu byo gukina filime:

    “Natangiye gukina filime mu mwaka wa 2021 mpera mu yitwa “Bad Bitch” ya Njuga yahagaze nkomereza mu nzira yanjye nyivamo ubu ndi gukina muri filime eshatu zirimo “Urugo Rwanjye”, “Kigali Drama” na “Ishyano” “.

    Agaruka ku birebana no gukorana n'abahanzi aho ajya mu mashusho yabo y'indirimbo

    “Natangiye kugaragara mu mashusho y'indirimbo mu mwaka wa 2022, hari ukuntu abantu bakubwira bati ibi bintu wabishobora ukabyanga, ariko igihe kiragera ukavuga uti bya bintu reka rero mbigerageze. Iyo ubigerageje ukabona hari ikintu wungukamo uravuga uti bino bintu nta mpamvu yo kubireka.

    Indirimbo maze kugaragaramo ni nyinshi harimo iya Kaayi yitwa Pali, indi ni iya Kevin Kade yitwa Tiana, iya Mico The Best yitwa Indembo, iya Active yitwa Kubicu n’izindi. Nubwo ariko amafaranga aza atari menshi, ariko ayo tuba twavuganye barayaduha kugeza ubu ntawe ndakorana na we utaranyishyuye”.

    Umulisa avuga kandi uko ahuza ubuzima bwe busanzwe n’ibyo gukina filime no kugaragara mu mashusho y'indirimbo

    “Urabishobora, urumva ngira igihe cy'ubuzima bwanjye busanzwe nkabihuza n'ibyo bindi kandi birajyana”. 

    Kugera ubu nubwo abandi bantu batamwumva kimwe ariko ababyeyi n'inshuti ze baramwumva kandi baramushyigikira

    “Umubyeyi wanjye aranyumva, mu bantu basanzwe bo uba wumva bumva ko kuba ujya mu ndirimbo atari ibintu byiza baba bumva ko nyine wataye umuco wabaye ikirara, hari n’abadatinya kukwita indaya ariko burya njyewe ndiyizi n'ababyeyi baranzi bazi uko bandeze. Ikindi ibi bintu nabigiyemo mbizi neza ko bazamvuga ariko nzi icyo nshaka”.

    Umulisa ageze ku mashusho akomeje guhererekanwa yandagaza Animateur wamutereye ivi yavuze ko ntacyo yifuza kuyavugaho

    “Ibijyanye n’ariya mashusho byo nta kintu mbivugaho, nta kintu nshaka kubivugaho muri aka kanya”.

    Yafashe umwanya agira inama abandi bakobwa bifuza kwinjira mu mwuga wo gukina filime, ati  “Ikintu nabwira abakobwa bifuza kuba bajya mu ndirimbo ntabwo bisonuye ko kujya mu ndirimbo ugiye gukora uburaya, ugiye kuba ikirara, unaniranye, … ibyo byose wabikora uba no mu rugo kuko nanjye ndacyaba iwacu, ndacyabana n’ababyeyi banjye kandi mbikora”.

    Yungamo ati “Niba ubikunda bikore ariko ukomeze ube wa wundi uri we apana guhinduka ngo kuko wabaye umusitari, bino ni ibintu bishira iyo ubyitwayemo nabi byica ubuzima bwawe, rero ugomba kumenya icyo ushaka ukamenya ubuzima bwawe, ukamenya n’uko ubwitwaramo”.

    Umulisa asoza agira icyo asaba abanyarwanda

    “Abanyarwanda bakwiye guhindura imyumvire ibyo kumva ko gukina filime, kugaragara mu ndirimbo ari uburara, oya, bakamenya ko biriya ari akazi uko ubigaragaramo atari bwo buzima uba ubayemo”.

    Avuka mu muryango w’abana batatu, we ni uwa kabiri

    Asanzwe mu myidagaduro ariko amashusho ye ya vuba abwira OYA umusore wamutereye ivi niyo yamamaye cyane

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125431/twaganiriye-yaryumyeho-ku-wamutereye-ivi-mu-mikino-umulisa-nelly-yatangaje-uko-yatangiye-g-125431.html