Blog

  • Muhanga: RIB n'Akarere bari gufasha gusubiza abaturage uburenganzira bambuwe n'Abacengezi batwitse ibitabo by'irangamimerere #rwanda #RwOT

    Hashize Igihe bamwe mu baturage b'Akarere ka Muhanga batakambira inzego zitandukanye ku bwo kutagira inyandiko z'Irangamimerere za mbere y'Umwaka w'1998 ubwo abacengezi bateraga bagatwika impapuro zose zo mu cyahoze ari Komini Bulinga, Nyakabanda na Nyabikenke mu cyari Perefegitura ya Gitarama. Ababuze ubwo burenganzira kubera Abacengezi bari kubusubizwa babanje gutanga abagabo imbere ya RIB n'ubuyobozi bw'Akarere.

    Iki gikorwa cyo gutanga Serivisi y'irangamimerere ku baturage kirimo gukorwa na RIB n'Abakozi b'akarere ku baturage bose bafite ikibazo cy'inyandiko z'irangamimerere zazimiye kubera Abacengezi. Kimaze iminsi kibera mu Mirenge ya Mushishiro, Muhanga, Nyarusange, Rugendabari, Kabacuzi na Kibangu

    Ni igikorwa cyishimiwe b'aba baturage bavuga ko nyuma y'imyaka isaga 25 bategereje uburenganzira bwabo noneho bagiye kubusubizwa nkuko bagiye babyizezwa n'inzego zitandukanye.

    Mukangango Pascasie, avuga ko hari serivisi batagiraga umutima wo gusaba kubera ibyo bajyaga babazwa kandi batabifitiye ibimenyetso. Yemeza ko nibura abaturanyi bamuzi bazamutangira ubuhamya, ko kandi kubura zimwe muri serivisi bitazongera kubaho.

    Yagize Ati' Rwose uko undeba ntabwo nigeze ngira serivisi naka ijyanye n'ubutaka kubera ko hari ibyo nabazwaga simbibone, ariko kubera ko hari abo duturanye banzi bazatanga ubuhamya bw'uko uwo twari twarashakanye yapfuye, twasezeranye byemewe n'amategeko'.

    Rukundo Sarathier, yabwiye intyoza ko banejejwe n'uko bagiye kwitwa abana b'ababyeyi bombi ndetse bakagira uburenganzira busesuye ku babyeyi bombi kuko ubu bari barabaye ba gahuru.

    Yagize Ati' Byaratunejeje kuko tugiye gusubizwa uburenganzira tumaze hafi imyaka 30 tudafite kubera ibyangombwa by'Ababyeyi bacu byatwitswe n'abacengezi. Iyo myaka yose hari abana batari bafite aho babarizwa barabaye ba Gahuru mu gihugu'.

    Munyarugero Papias, avuga ko nyuma y'uko babuze ibyangombwa byabo byabaga muri Komini, ntabwo byaboroheraga kugira ibyo basaba mu karere cyangwa ku murenge kuko byari byaratwitswe ntaho wabona izina ryabo. Yishimira ko bagiye guhabwa ibyo bari baratakaje, ko kandi nibirangira ashobora kuzajya gusaba inguzanyo agatanga isambu nk'ingwate akagira icyo yikorera.

    Umuyobozi w'Agateganyo w'Ishami ry'Imiyoborere myiza mu karere ka Muhanga, Umutoni Claude avuga ko muri iyi gahunda abaturage bagera ku 158 kuri 480 bari barabaruwe muri 2022 bamaze gusubizwa uburenganzira bwabo n'urukiko ndetse abandi 534 kuri 886 babaruwe muri 2020 bakaba barahawe uburenganzira mu bitabo by'Irangamimerere batagiraga.

    Akomeza avuga kutagira uburenganzira mu bitabo by'Irangamimerere byatumaga abaturage batabasha kwaka inguzanyo muri za Banki ndetse abasabye ubutane ntibabuhabwe kuko ntaho byabaga byanditse, hakiyongeraho kutagira ibyangombwa by'ubutaka buhuriweho, ko kandi guha abana iminani bitakundaga.

    Ahagana mu mwaka w'1998 mu ntambara yiswe iy'Abacengezi, bateye ibyari igice cya Ndiza muri Komini ya Nyakabanda ndetse na Bulinga maze batwika ibyari mu bubiko bw'izi Komini zombi, hatikiriramo ibyangombwa by'Imiryango.

    Muri iki gikorwa, buri muturage wese bireba mu mirenge yavuzwe asabwa kuzana abahamya 2 bazi ko yasezeranye cyangwa atigeze asezerana maze haba n'ufite amafoto akayerekana agahabwa uburenganzira bwe yambuwe. Iyi gahunda byitezwe ko izasubiza uburenganzira abarebga 1000 bahoraga bategereje ubuyobozi ko bubakemurira ikibazo bari bamaranye imyaka hafi 25.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/01/29/muhanga-rib-nakarere-bari-gufasha-gusubiza-abaturage-uburenganzira-bambuwe-nabacengezi-batwitse-ibitabo-byirangamimerere/

  • SC Kiyovu yasabye FERWAFA gutera mpaga APR FC… – #rwanda #RwOT

    APR FC yatsinze SC Kiyovu ibitego 3-2 mu mukino w’umunsi wa 17 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Muhanga ejo kuwa Gatandatu, tariki 28 Mutarama 2023.

    Uwo mukino wagaragayemo Byiringiro Lague ku ruhande rwa APR FC ndetse yagize uruhare rukomeye mu mukino, aho yanatanze umupira wavuyemo igitego cya kabiri cya Bizimana Yannick.

    Rutahizamu, Byiringiro League usatira aciye ku ruhande rw’ibumoso amaze iminsi yerekanywe ku mbuga nkoranyambaga nk’umukinnyi mushya wa Sandvikens IF yo muri Sweden, ibyo SC Kiyovu ishingiraho ivuga ko atari uwa APR FC.

    Mu ibaruwa SC Kiyovu yandikiye FERWAFA, yasabye ko APR FC yamburwa amanota 3 yaboneye kuri Stade ya Muhanga. Ibaruwa ya SC Kiyovu yasoje ivuga ko bategereje igisubizo.

    Ibaruwa ya SC Kiyovu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125463/sc-kiyovu-yasabye-ferwafa-gutera-mpaga-apr-fc-yakinishije-umukinnyi-utari-uwayo-125463.html

  • Brighton yongeye gutungurana isezerera Liverpool muri FA Cup #rwanda #RwOT

    Nubwo yatakaje abakinnyi bakomeye n'umutoza wayo Graham Potter,ikipe ya Brighton &Hove Albion yatunguranye isezerera Liverpool mu gikombe cya FA Cup yatwaye umwaka ushize,iyitsinze ibitego 2-1.

    Brighton ikomeje kwereka isi ko ari ikipe ikomeye,yatsinze Liverpool igitego ku munota wa nyuma ibifashijwemo n'Umuyapani Kaoru Mitoma,ikomeza mu cyiciro gikurikiraho.

    Liverpool yari hafi gutwara ibikombe bine umwaka ushize,isezerewe muri 3 yarimo uyu mwaka nyuma yo kuva muri Carabao Cup,Premier League n'iyi FA Cup.Yatomboye Real Madrid muri 1/16 cya UEFA Champions League.

    Liverpool itarahiriwe n'uyu mwaka w'imikino,yari yafunguye amazamu ibifashijwemo na Harvey Elliott ariko iki gitego cyaje kwishyurwa na Lewis Dunk myugariro wa Brighton.

    Liverpool yakomeje kugerageza kureba uko yatsinda ikindi biranga ari nako Kaoru Mitoma yabibaga umugono abatsinda igitego mu minota 4 ya nyuma y'inyongera.

    Ikipe ya Liverpool ibaye iya 3 yikurikiranya isezerewe mu cyciro cya 4 cy'iri rushanwa nyamara yaratwaye iriheruka.Ibi biheruka kuri Arsenal,Leicester.

    Brighton yatsinze ibitego 8 Liverpool muri uyu mwaka w'imikino wonyine. nta yindi kipe yabikoze.

    Mitoma amaze gutsinda cyangwa gutanga umupira uvamo igitego mu mikino 8 muri 11 aheruka gukina mu marushanwa yose[ yatsinze ibitego 6 atanga imipira 2]

    Ubu Liverpool ikurikiye Arsenal na Chelsea zamaze gusezererwa mu gihe United na Man Cty na Tottenham zigikomeje gushaka iyi FA Cup.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/brighton-yongeye-gutungurana-isezerera-liverpool-muri-fa-cup

  • Bigoranye REG VC yatsinze Gisagara VC yegukana irushanwa ry’Intwari (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    REG VC ni yo yegukanye igikombe cy’Intwari 2023 mu mukino wa Volleyball ni nyuma yo gutsinda Gisagara VC ku mukino wa nyuma.

    Ejo hashize ku wa Gatandatu n’uyu munsi ku Cyumweru muri Volleyball habaga irushanwa ry’Intwari 2023 mu rwego rwo kwizihiza Umunsi uzikiranwaho Intwari z’igihugu, ni umunsi uba tariki ya 2 Gashyantare buri mwaka.

    Iri rushanwa ryakinwe n’amakipe 4 mu bagabo n’abagore, ni ukuvuga amakipe yarangije mu myanya ya mbere muri shampiyona.

    Iri rushanwa ryahereye muri 1/2, mu bagore APR WVC yageze ku mukino wa nyuma isezereye Ruhango WVC ni mu gihe mu bagabo Gisagara VC yahageze isezereye APR VC n’aho REG VC isezerera FOREFRONT VC.

    Uyu munsi imikino yabanjirijwe w’umwanya wa 3 aho mu bagore wegukanywe RRA itsinze Ruhango amaseti 3-0 (25-22, 25-23 na 25-18).

    Mu bagabo wegukanywe na FOREFRONT yatsinze APR VC amaseti 3-0 (25-22, 25-22 na 25-18).

    Hahise hakurikiraho imikino ya nyuma aho mu bagore igikombe cyegukanywe na APR WVC yatsinze FOREFRONT amaseti 3-2 (25-20, 25-27, 25-20, 20-25 na 15-12).

    Hahise hakurikiraho umukino karundura mu bagabo wahuje Gisagara VC na REG VC aho benshi bahaga amahirwe REG VC ari na ko byaje kugenda iyitsinda amaseti 3-2.

    REG VC yatsinze amaseti 2 abanza (25-17 na 25-18) Gisagara yahise ikanguka na yo ihita itsinda andi maseti 2 akurikiyeho (25-17 na 25-20), byahise biba ngombwa ko bitabaza iseti ya kamarampaka REG VC itsinda 15-10.

    REG VC yatsinze Gisagara VC ku mukino wa nyuma

    Mu bagore RRA yabaye iya 3

    FOREFRONT yabaye iya 2

    Mu bagore APR WVC ni yo yegukanye igikombe

    Gisagara VC yabaye iya kabiri mu bagabo yahawe imidari

    Gisagara VC yabaye iya kabiri mu bagabo yahawe imidari

    REG VC mu bagabo ni yo yatwaye igikombe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bigoranye-reg-vc-yatsinze-gisagara-vc-yegukana-irushanwa-ry-intwari-amafoto

  • Novak Djokovic yegukanye Australian Open anganya agahigo na Nadal muri Tennis #rwanda #RwOT

    Umunya Serbia, Novak Djokovic yatsindiye Umugereki Stefanos Tsitsipas kuri iki cyumweru,ku mukino wa nyuma w'irushanwa rya Australian Open ahita anganya na Rafael Nadal ibikombe bikomeye muri Tennis [Grand Slams].

    Imbere y'imbaga y'abakunzi ba Tennis,Djokovic yakoze ibyo benshi bari bamwitezeho,atsinda Tsitsipas amaseti 3-0 [6-3, 7-6 (7/4), 7-6 (7/5)] niko kwegukana iri rushanwa ku nshuro ya 10 ndetse iba Grand slams ya 22 aho yanganyije nyinshi na Rafael Nadal wari ufite nyinshi mu bagabo.

    Iyi ntsinzi yahise ituma uyu munya Serbia akorera amanota 2000 ahita yisubiza umwanya wa mbere ku isi muri Tennis.

    Uyu mugereki yabashije kurenga imvune yari yagize atsinda Tsitsipas amurusha ku kibuga cya Rod Laver mu mujyi wa Melbourne.

    Novak Djokovic utarakinnye iri rushanwa rimuhira kurusha ayandi mu mwaka ushize kubera ko yanze kwipimisha Covid-19,yaje uyu mwaka afite gahunda yo kuritwara ndetse byamuhiriye kuri iki cyumweru.

    Uyu yatwaye iki gikombe se atari muri stade kubera ko yakoze agashya yifotoza afashe ibendera ry'Uburusiya ririho isura ya Vladimir Putin washoje intambara kuri Ukraine.

    Djokovic akimara gutsinda,yahise azamuka muri stade ahobera nyine n'abagize ikipe ye hanyuma asubira ku ntebe,asuka amarira kubera ibyishimo.

    Nyuma y'uko uyu mugabo w'imyaka 35 akuriweho ibihano na Australia kubera ko yanze gufata urukingo,yaje afite imbaraga atwara igikombe cya Adelaide International,cyamufashije kwinjira muri iri rushanwa rikomeye afite imbaraga nyinshi.

    Djokovic yaciye amarenga ko ariwe uzasoza Tennis ari hejuru ku bafite ibikombe bikomeye muri Tennis byinshi,kuko ubu yahise afata Nadal kandi uyu munya Espagne nta cyizere atanga kubera imvune zamwokamye.

    Bombi banganya ibikombe 22 mu gihe barusha umunyabigwi Roger Federer wasezeye ibikombe bibiri.

    Nadal yasezerewe mu cyiciro cya kabiri kubera ikibazo yagize mu kibero,ubu ari kwitegura kureba niba yazitwara neza ku bibuga by'igitaka kuko niho abera mubi cyane.

    Aba bombi bazahanganira muri French Open bashaka gutanguranwa igikombe cya 23 gusa uko bihagaze ubu Novak Djokovic niwe ufite amahirwe.

    Nadal wari uwa kabiri ku isi azasubira inyuma ku rutonde rw'abakinnyi ba Tennis, mu gihe Djokovic azahita akura ku mwanya wa mbere Carlos Alcaraz awisubize nkuko byari bimeze muri Kamena 2022. Tsitsipas azaba uwa 3.

    Djokovic yatwaye igikombe gikomeye cya Tennis [Grand Slam] bwa mbere muri 2008 kuri Rod Laver Arena mu gihe Tsitsipas yatsinze,yatangiye kumenyekana muri 2019 atsinda Federer.

    Djokovic yaje muri iri rushana afite icyizere kuko yaherukaga gutwara amarushanwa icyenda ya Australian Open,yaherukaga gukina umukino wa nyuma kandi amaze gutsinda uyu mugereki inshuro 10-2.

    Nubwo yari afite akavune koroheje,Djokovic ntiyakanzwe na Tsitsipas kuko yamutsinze atamubabariye amaseti 3 yikurikiranya.

    Tsitsipas yakinaga umukino wa kabiri wa Grand Slam mu gihe Djokovic yakinaga uwa 33 ndetse ni nawe umaze gukina imikino ya nyuma y'ibikombe bikomeye muri Tennis,nyinshi.

    Uyu Djokovic yagaragaje ko yari yiteguye gutsinda kuko yari yakoresheje ikoti ryanditseho nimero 22 ndetse yaryambaye ubwo yari amaze gutwara iki gikombe cya 22 cya Grand Slam.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/novak-djokovic-yegukanye-australian-open-anganya-agahigo-na-nadal-muri-tennis

  • Minisitiri w'Intebe yirukanye ku mirimo Umuyobozi mukuru wa RCA #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yakuye Prof Jean Bosco Harelimana ku mwanya w'Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA), asimburwa by'agateganyo na Pacifique Mugwaneza usanzwe ari umuyobozi wungirije.

    Itangazo rya Minisitiri w'Intebe kuri uyu wa 28 Mutarama 2023, rivuga ko Harelimana yakuwe kuri uyu mwanya “kubera ibibazo by'imiyoborere.”

    Prof. Harelimana yagiye muri izi nshingano mu 2018, mbere yaho akaba yarakoze inshingano zitandukanye zirimo ko yabaye umwalimu muri INES-Ruhengeri, ndetse guhera mu 2006 yigishije muri kaminuza zitandukanye mu Rwanda, Senegal, Benin, Ethiopia n'u Bubiligi.

    Mu bihe bitandukanye, ibibazo by'amakoperative byakomeje kugorana, ku buryo hari zimwe zagiye ziseswa zirimo nyinshi z'abamotari, ubu zirimo gusimbuzwa inshya.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/minisitiri-w-intebe-yirukanye-ku-mirimo-umuyobozi-mukuru-wa-rca

  • Kiyovu Sports yareze APR FC iyisabira gukurwaho amanota #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Kiyovu Sports yandikiye Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA irega APR FC ko yakinishije Byiringiro Lague kandi yaramaze gutangazwa nk'umukinnyi mushya wa Sandvikens IF yo muri Suède.

    Kuri uyu wa 28 Mutarama 2023 ni bwo Kiyovu Sports yatsinzwe na APR FC ibitego 3-2 mu mukino w'Umunsi wa 17 wa Shampiyona y'u Rwanda wabereye kuri Stade Regional ya Muhanga.

    Mu bakinnyi Ikipe y'Ingabo yifashishije harimo na Byiringiro Lague wabanje mu kibuga ariko akaza gusimburwa. Uyu rutahizamu yakinnye iminota 67 mbere yo guha umwanya Ishimwe Fiston.

    Umukino ukirangira, abayobozi ba Kiyovu Sports bahise bandikira Ishyirahamwe Nyarwanda rya Ruhago, FERWAFA n'irireberera uyu mukino ku Isi, FIFA, barega APR FC yakinishije Lague wamaze kugurwa n'ikipe yo mu Cyiciro cya Gatatu muri Suède.

    Ibinyujije mu ibaruwa yashyizweho umukono na Perezida wa Kiyovu Sports Ltd icunga ikipe ya Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, yasabye ko APR FC yamburwa amanota.

    Iyo baruwa igira iti ' Dukurikije amakuru tuvana mu Ikipe ya Sandvikens IF yo muri Suède, aho ku wa 26 Mutarama 2023 yatangaje kuri Twitter yayo ko Byiringiro Lague ari umukinnyi wayo byemewe n'amategeko, tukaba dusanga idakwiye guhabwa amanota y'umukino waduhuje na yo ku wa 28 Mutarama 2023.'

    Kiyovu Sports yagaragaje n'ibindi byangombwa bishimangira ikirego yatanze cy'uko yari yamaze gutangazwa ko ari umukinnyi w'iyi kipe yo muri Sweden.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/kiyovu-sports-yareze-apr-fc-iyisabira-gukurwaho-amanota

  • Kiyovu Sports yareze APR FC muri FERWAFA kubera Byiringiro Lague #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sports yamaze kwandikira Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) isaba ko APR FC yakamburwa amanota y’umukino wabahuje kubera yakinishije Byiringiro Lague wamaze gusinyira Sandvikens IF.

    Mu ibaruwa yasinyweho n’Umuyobozi wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal yavuze ko ku mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona baraye batsinzwemo na APR FC 3-2, iyi kipe yakinishije umukinnyi Byiringiro Lague wamaze gusinyira Sandvikens IF mu cyiciro cya 3 muri Sweden.

    Ati “umukino waduhuje byagaragaye ko APR FC yakinishije umukinnyi utari uwa yo. Dukurikije amakuru tuvana mu ikipe ya Sandvikens IF yo mu gihugu cya Sweden aho tariki ya 26 Mutarama 2023 yatangaje kuri Twitter ya yo ko Byiringiro Lague ari umukinnyi wa yo byemewe n’amategeko, tukaba dusanga ko ikipe ya APR FC ikwiye kudahabwa amanota y’umukino waduhuje na yo uyu munsi (ejo hashize) ku wa 28 Mutarama 2023 i Muhanga.”

    “Bwana munyamabanga ku mugereka w’iyi baruwa murahasanga urutonde rugaragaza ko uwo mukinnyi wavuzwe haruguru ari umukinnyi wa Sandvikens IF, tukaba twatunguwe cyane no kubona anagaragara ku rutonde rw’abakinnyi ba APR FC ndetse akaba yakinnye uwo mukino. “

    Byiringiro Lague ni umukinnyi uheruka gutagazwa n’ikipe ya Sandvikens IF nk’umukinnyi wa yo mu gihe cy’imyaka 4 iri mbere.

    Nubwo iyi kipe yamaze kumvikana na APR FC bakagura uyu mukinnyi, amakuru avuga ko Transfer ye imukura muri APR FC imujyana muri Sweden itarakorwa ari na yo mpamvu yakinnye uyu mukino, ikindi ni uko isoko ryafunzwe ku bakinnyi binjira muri shampiyona y’u Rwanda atari abayisohokamo.

    Lague yateje urujijo kuri Kiyovu Sports ihita irega

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-yareze-apr-fc-muri-ferwafa-kubera-byiringiro-lague

  • Abaturage ba Gakenke na Muhanga basabwe kurinda ikiraro cyo mu kirere bubakiwe #rwanda #RwOT

    Hashize amezi 10 hakoreshwa ubwato bwa Gisirikare kugirango abaturage bo mu turere twa Muhanga na Gakenke babashe guhahirana no kugenderanirana bitewe n'ikiraro cya Gahira bari basanzwe bakoresha cyatwawe n'ibiza ndetse kinahitana ubuzima bw'abantu muri Mata 2022. Igisubizo kirambye cyabonetse kuko bubakiwe ikiraro cyo mu kirere, aho abaturage basabwe kukirinda kwangirika.

    Kuri uyu wa 27 Mutarama 2023 nibwo abayobozi b'uturere twa Muhanga na Gakenke ndetse n'abaturage babo batashye ikiraro cyo mu kirere cyambukiranya uruzi rwa Nyabarongo cyuzuye gitwaye Miliyoni 120 z'Amafaranga yu Rwanda yatanzwe n'uturere twombi.

    Bamwe mu baturage bakoreshaga ikiraro cya Gahira kitarasenyuka, bavuga ko kimaze gusenyuka cyatumye ubuhahirane n'imigenderanire bihinduka nubwo bagiye bafashwa n'ubwato bwa Gisirikare bwashyizwemo n'ingabo z'urwanda ku bufatanye bw'utu turere.

    Tuginama Medard, umuturage wa Muhanga avuga ko mbere iki kiraro kitarasenyuka bambukaga kenshi bakajya mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro muri Gakenke ariko kimaze gusenyuka ingendo barazigabanije kuko bambukaga nibura gatatu mu cyumweru.

    Mukarukundo Rosine yagize ati' Turashimira ingabo z'Igihugu zazanye ubwato kuko iyo zitabuzana ubuzima bwo kwambuka tujya hakurya bwari guhagarara kuko imigenderanire ntabwo yari gushoboka kandi fufite abana biga hakurya y'uruzi ndetse hari nabo hakurya bazaga kurema isoko ryo kuri Mbuye ariko ubwato bwa Gisirikare bwaradufashije cyane'.

    Mukankusi Drothea, avuga ko nubwo imodoka itanyuraho ariko abikoreye ku mitwe, amagare n'amapikipiki azajya yambutsa ibicuruzwa biva ku mpande zombi kandi n'abaturage bazajya bahahirana mu buryo bwagutse badafite ubwoba ko imvura yuzuza umugezi ukabatwara mu gihe bagiye gushaka serivisi z'ubuvuzi n'ibindi.

    Abayobozi ku mpande zombi, basabye abaturage kurinda iki gikorwaremezo bahawe. Basabwe kandi gukomeza kugira ubufatanye no kukibyaza umusaruro ufatika wo kuzamura imibereho yabo.

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, avuga ko ikiraro cya Gahira kigitwarwa n'ibiza hashakishijwe uburyo bwo kwambutsa abaturage bari bafite ibyo bakora ndetse n'abana bajya kwiga. Yasabye abaturage kurinda iki kiraro bahawe kuko kizabafasha guhindura ubuzima bwabo n'ibyo bakora ku mpande zombi.

    Ku ruhande rw'Akarere ka Gakenke, umuyobozi w'Akarere Bwana Nizeyimana Jean Marie Vianney avuga ko bishimiye ko iki kiraro cyo mukirere kibonetse kigatahwa. Yabijeje kandi ko hari gushakishwa uko hubakwa ikiraro kizajya kinyurwaho n'imodoka zipakiye, abasaba kurinda iki kiraro bakagikoresha mu nyungu za bose nticyangizwe kuko bidakozwe byatuma ubuhahirane bwongera kuba ikibazo hagati y'utu turere.

    Iki kiraro gifite Metero 105, kikaba gifite Metero 10 uvuye ku mazi y'umugezi wa Nyabarongo (Niveau d'Eau)mu gihe amazi atiyongereye. Cyuzuye gitwaye Miliyoni 120 z'amafaranga y'Urwanda yatanzwe n'uturere twa Muhanga na Gakenke. Utu turere ni natwo twafashaga ubwato bwa Girikare kubona amavuta yo gukoresha bwambutsa abaturage.

    Andi makuru twabashije kumenya n'uko inyigo yo kubaka ikiraro kizajya kinyuraho imodoka zikoreye ibicuruzwa yatangiye gukorwa ndetse ikaba yaragaragaje ko iki kiraro nicyubakwa kizatwara asaga Miliyari 9 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Akimana Jeande Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/01/29/abaturage-ba-gakenke-na-muhanga-basabwe-kurinda-ikiraro-cyo-mu-kirere-bubakiwe/

  • Derby y’ i Rubavu yatangijwe n’ijoro ryo gucu… – #rwanda #RwOT

    Iyo Etincelles FC na Marine FC bahuriye mu mukino ‘Rubavu Derby’ impungenge zo gutakaza amanota ku mpande zombi ziba zihari ndetse uyu mukino uba uvuze byinshi kuko uhuza amakipe y’abaturanyi basangiye umujyi wa Gisenyi.

    Mu busanzwe, aya makipe yombi asanzwe ahanganira mu kibuga mu gihe cy’umukino ndetse ntiyoroherana mu bihe byo kugura abakinnyi, ariko ijoro ryakeye ryarengeje ibyo, abo ku mpande zombi bacakirana barwanya imbaraga z’umwijima.

    Ahagana i Saa tatu z’ijoro (21:00′) abakunzi ba Etincelles FC bazenguruka Stade bayicungiye umutekano, nyuma y’aho bari bikanze ko bamwe mu bashyigikiye Marine FC bajyanye imiti y’ibitego mu mazamu ya Stade.

    Nyuma y’aho, abo muri Marine FC nabo bageze kuri Stade bamurikiwe n’amatara ya Stade batangira gucungana ku jisho no guterana amagambo, bamwe bita bagenzi babo abakoresha imbaraga z’umwijima mu gushaka intsinzi.

    Abafana ba Etincelles FC bageze ubwo banzura kurara barinze Stade kugeza bukeye ndetse bamwe basimbuka inkuta za Stade Umuganda, binjiramo imbere ngo bicare neza bagenzura ikibuga bari bukinireho.

    Abasanzwe bacunga umutekano kuri Stade ya Rubavu bikanze ko abafana b’impande zombi bashobora gushyamirana, bahita bahamagara inzego za Polisi y’ u Rwanda n’iz’Akarere ka Rubavu kugira ngo umutekano urusheho gukazwa.

    Uko amasaha yagendaga akura, niko abafana barushagaho kwinjira muri Stade banyuze hejuru, nyuma ahashyira i Saa 22:30′ mu ijoro, abapolisi baza kwicungira umutekano no guhosha ubushyamirane bwatutumbaga.

    Umwanzuro wa Polisi y’ u Rwanda wabaye gusohora abafana b’impande zombi muri Stade Umuganda ndetse bose bizezwa ko abapolisi ari bo bari bwicungire umutekano neza mu rwego rwo gushakira umutuzo abo ku mpande zombi.

    Aya makipe yo mu Burengerazuba bw’u Rwanda arahurira mu mukino w’umunsi wa 17 wa Shampiyona uteganijwe gutangira i Saa Cyenda (15:00) z’amanywa yo kuri iki Cyumweru.

    Marine FC iri mu bihe bibishye kuko imaze gusarura amanota 7 gusa mu mikino 16 yose imaze gukina ndetse ikaba iri ku mwanya wa nyuma, mu gihe Etincelles yo ihagaze ku mwanya wa 6 n’amanota 26.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125456/derby-y-i-rubavu-yatangijwe-nijoro-ryo-gucungana-ku-marozi-muri-stade-umuganda-125456.html