Blog

  • FERWAFA yafatiye ibihano Kiyovu Sports #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko bamwe mu bafana ba Kiyovu Sports basagariye umusifuzi Mukansanga Salima ku mukino wabahuje na Gasogi United, iyi kipe yahanishijwe kwakira umukino umwe nta bafana.

    Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ubwo Gasogi United yari yakiriye Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa 16 amakipe yombi anganya 0-0, bamwe mu bakunzi ba Kiyovu Sports batishimiye imisifurire batutse umusifuzi Mukansanga Salima wasifuye uyu mukino.

    Abafana ba Kiyovu Sports batishimiye bimwe mu byemezo uyu musifuzi yagiye afata byatumye bamuririmba n’umukino ukirimo ko ashaje.

    Bagize bati “urashaje, urashaje, urashaje.”

    Ubwo umukino wari urangiye, Salima arimo agenda agana mu rwambariro, ni ho yahuriye n’uruva gusenya aho batangiye kumuririmba bati “Malaya! Malaya! Malaya!”

    Ubwo baririmbaga ibi, umwe yamanutse ashaka kujya gutangira abasifuzi ngo abasagarire ariko abashinzwe umutekano baritambika baramutangira.

    Komiseri ushinzwe umutekano ku bibuga wa FERWAFA akaba yarashyize muri raporo ko abafana ba Kiyovu Sports batutse Mukansanga Salima bakoresheje ibitutsi biteye isoni aho abamututse bari bicaye iruhande rwa VIP ndetse harimo n’uwitwa Senyoro Abdulaziz wakomeje kwinubira uyu musifuzi akoresheje amagambo y’ibututsi avuga ko basifuriwe nabi.

    Tariki ya 26 Mutarama ni bwo Akanama gashinzwe imyitwarire ka FERWAFA katumijeho ubuyobozi bwa Kiyovu Sports kugira ngo bagire icyo babazwa ku myitwarire y’abafana ba yo.

    Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwemereye aka kanama ko bamwe mu bafana ba yo bakoze amakosa ndetse bavuga ko bagiye gukurikirana abafana babikoze bagahanwa bakaba barabisabiye imbabazi ndetse bagaragaza ko ibyabaye nta ruhare ubuyobozi bwabigizemo.

    Bemereye FERWAFA kandi ko mu nama bakoranye n’amatsinda y’abafana aho ndetse no mu iperereza ryakozwe ryagaragaje amwe mu mazina y’abafana bakekwaho iyo myitwarire ndetse rikaba rigikomeye.

    Mu myanzuro y’akanama gashinzwe imyitwarire ka FERWAFA kagejeje kuri Kiyovu Sports, yavuze ko komisiyo imaze gusuzuma raporo yakozwe na Komisiyo y’umutekano n’inyandiko y’inama y’abasifuzi ndetse na nyumva yo kumva ibisobanuro by’abayobozi b’ikipe ya Kiyovu Sports, aka kanama kasanze abafana ba Kiyovu Sports barakoresheje ibitutsi bigayitse kandi by’iterasoni ku musifuzi Mukansanga Salima Rhadia ku mukino wahuje Kiyovu Sports na Gasogi United kandi hari inzego zishinzwe kugenzura imisifurire ya bo, haba hari amakosa bakayahanirwa.

    Kiyovu Sports yasabwe kureba uko yaganiriza amatsinda y’abafana kugira ngo abafana ba yo batazongera kurangwa n’imyitwarire mibi kandi igayitse ku bibuga by’umupira w’amaguru mu Rwanda cyane cyane ko ari ikipe ishinzwe imyitwarire y’abafana ba yo.

    Hashingiwe ku ngingo ya 21 ijyanye n’inshingano, igika cya yo cya mbere cy’amategeko agenga imyitwarire ateganya ko; 'FERWAFA, amashyirahamwe, amakipe babazwa imyitwarire y’abakinnyi, abayobozi, abanyamuryango, abakunzi ba bo n’undi muntu wese wagenwe n’ishyirahamwe cyangwa ikipe ngo akore akazi mu mukino';

    Hashingiwe na none ku ngingo ya 36 ijyanye no gutekwa gukina nta bafana aho riteganya ko; 'Gutegekwa gukina nta bafana bituma amashyirahamwe, amakipe akina umukino nta bareba umupira bari ku kibuga.'

    Komisiyo ishinzwe imyitwarire ya FERWAFA yahanishije ikipe ya Kiyovu Sports kuzakina umukino umwe bazakira nta bafana bari ku kibuga bakimara kumenyeshwa iki cyemezo. Bamenyeshejwe ko kandi kujurira biba mu gihe kitarenze iminsi 2 bakimara kumenyeshwa umwanzuro.

    Bafatiwe ibi bihano mu gihe RIB iheruka gufunga abafana ba yo batandatu bakekwaho kugira uruhare muri iki kibazo.

    Bivuze ko umukino w’umunsi wa 19 bazakiramo Rwamagana City tariki ya 11 Gashyantare 2022, Kiyovu Sports izawukina nta bafana bari ku kibuga kubera ko umukino w’umunsi wa wa 18 bazasura Rayon Sports.

    Kiyovu Sports izakira umukino umwe nta bafana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yafatiye-ibihano-kiyovu-sports

  • Bugesera-Musenyi: Barijujutira abajura b'amatungo biba no kumanywa y'ihangu #rwanda #RwOT

    Hari abaturage bo mu Murenge wa Musenyi, mu karere ka Bugesera, bavuga ko barembejwe n'abajura babibira amatungo magufi. Ikibatera impungenge ni uko ubwo bujura bukorwa no ku manywa y'ihangu, aho abo bajura badatinya no kubagira amatungo bibye mu ngo bayibiyemo, bagasaba ubuyobozi ko bwahagurukira icyo kibazo.

    Ubuhamya bw'abo byabayeho abaturanyi na rubanda muri rusange bwose, buhuriza kukuba mu murenge wa Musenyi bugarijwe n'ubujura bw'amatungo magufi yiganjemo ingurube, ihene n'inkwavu.

    Muri ubwo buhamya bw'abatuye mu isanteri ya Nyagihunika no nkengero zayo ni mu kagari ka Nyagihunika kari muri uwo murenge, humvikanamo ko hari ubwo ubujura nk'ubwo bukorwa ku manywa y'ihangu cyangwa ababukora bakitwikira ijoro, ariko n'ubundi bakagera ku mugambi wabo wo gucuza rubanda utwabo nta nkomyi bahuye nabo.

    Umwe mu bibwe yagize ati 'Ubwo rero naje kubyuka nsanga urugi rurakinguye, ndebye nsanga nta hantu barwishe ariko nsanga uburyo bakinguyemo ni uburyo buri tekinike. Naje kwigira haruguru ndebye no ku kiraro cyanjye cy'inkwavu nsanga nazo bazitwaye, banyibye inkwavu zitajya m nsi ya 120.'

    Mugenzi we ati 'Bwakeye mu gitondo aza kundeba mu rugo (Se umubyara) ambwira ati ya ngurube yanjye bayiciye imbere y'ikiraro, twahasanze amaraso.'

    Undi nawe ati 'Ihene baraje bayizitura ari ku manywa, nayo barayijyana.'

    Aba baturage kuri iyi nshuro baratakambira ubuyobozi ngo buce ubwo bujura, buri gufata intera itari  iya hafi, kandi abafashwe bagakanirwa urubakwiye.

    Umwe ati 'Bakwiye gufata ingamba zikakaye z'abajura, bakabaha ibihano nk'ibyo bakatira uwishe undi.'

    Mugenzi we yunzemo agira ati 'Ikintu cyakorwa kuko no kumanywa biba, kandi ntiwabona umuntu agenda ngo umenye ko ari umujura. Buri wese yazajya acunga ibye.'

    Ubuyobozi bw'Akarere ka BugeseraM buvuga ko butari buzi iby'iki kibazo ariko bugiye kugikurikirana, kuko butakwemera ko abaturage bacuzwa utwabo nyamara hari ubuyobozi.

    Madamu Umwali Angelique ni Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu muri aka Karere.

    Ati 'Ikibazo nibwo twakimenya ubwo tugiye gukurikirana tumenye uko giteye. Ingamba zo ni izisanzwe abajura ni ukubahashya, dukora amarondo dufatanije n'inzego z'umutekano. Ntabwo bibaho ko abaturage bibwa hari ubuyobozi.'

    Abaturage bo mu Murenge wa Musenyi, bashyira mu majwi insoresore zitagira icyo zikora zihora mu biyobyabwenge n'inzoga bikabije, ko ari zo zishora mu bujura bw'amatungo magufi, bukomeje gufata indi ntera.

    Ni ikibazo  nacyo ubuyobozi bw'Akarere ka Bugesera, bwizeza ko bugiye gusesengura bukagishakira igisubizo.

    Tito DUSABIREMA

    The post <strong>Bugesera-Musenyi: Barijujutira abajura b'amatungo biba no kumanywa y'ihangu</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/01/30/bugesera-musenyi-barijujutira-abajura-bamatungo-biba-no-kumanywa-yihangu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bugesera-musenyi-barijujutira-abajura-bamatungo-biba-no-kumanywa-yihangu

  • Francis Zahabu yinjiye mu bakinnyi ba filime… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki 29 Mutarama 2023, ni bwo Bahavu yatangaje ko mu bakinnyi b'iyi filime ye yamaze kongeramo Francis Zahabu uzwi cyane muri iki gihe binyuze muri filime 'City Maid' itambuka kuri Televiziyo y'u Rwanda, aho ari mu bakinnyi b'imena.

    Uyu mugabo ariko arazwi cyane kuva kuri filime zirimo 'Ikigeragezo cy'ubuzima', 'Inzozi' n'izindi zitandukanye zakomeje izina rye.

    Muri iki gihe yinjiye mu gakiza. Kandi binyuze muri 'Francis Zahabu Fashions' yahanze kandi amurika imyambaro yanyuze benshi.

    Bahavu Usanase Jannet yabwiye InyaRwanda ko mu minsi ishize bakoze igikorwa cyo guhitamo umukinnyi mushya uzakina muri iyi filime, basanga Francis Zahabu ari we wujuje ibisabwa.

    Yavuze ati 'Twakoze (mu minsi ishize) igikorwa cyo guhitamo umukinnyi dusanga umwanya (wo gukina) dufite ni we wawushobora uko twifuza.'

    Bahavu yavuze ko bahisemo Francis Zahabu kubera ari umukinyi mwiza, kandi bamwitezeho umusanzu we mu kuzamura igikundiro cy'iyi filime.

    Ati 'Ni umukinnyi mwiza azi gukina. Azafatanya n'abandi basanzwe bakinamo mu kuzamura umubare w'abasanzwe bakurikirana filime.'

    Bahavu akomeza avuga ko bimwe mu bice, Francis azagaragaramo byamaze gufatwa. Kandi, mu minsi iri imbere bizatangira gutambutswa.

    Avuga ko iyi filime igiye gutangira kugaragara kuri Application bakoze bise 'ABA TV' aho kuba kuri shene ya Youtube nk'uko byari bisanzwe.

    Avuga ati 'Vuba turasohora episode yakinnyemo abakunzi be bazagenda bamenya byinshi kuri 'character' (ku mwanya akinamo) ye uko bazagenda bakurikira buri episode ya filime 'Impanga' izigiye gusohoka zose bazazirebera kuri Application ya 'ABA TV'.'

    Kuba iyi filime igiye gushyirwa kuri Application 'ABA TV' byakiriwe mu buryo butandukanye n'abakunzi bayo, harimo abasaba ko amafaranga yo kuyireba yashyirwa ku giciro cyo hasi kugira ngo buri wese azabashe gukomeza kuyikurikirana.

    Iyi 'Application' kandi izajya inashyirwaho indirimbo z'abahanzi nka Album n'ibindi.

    Filime ‘Impanga’ isanzwe ikinamo abakinnyi ba filime nka Bahavu Janet [Usanase]; Ingabire Davy Carmel [James], Nteziryayo Cyprien [Martin], Irakoze Billy Jacks [Rwema], Uwase Rehema [Tracy], Urwibutso Pertinah [Lydia], Byukusenge Adeline [Noella], Kampire Sarah [Micky], Byiringiro Ricky Ozil [Chris] na Rukundo Paru [Samu].

    Ni mu gihe iyi filime yandikwa na Bahavu Janet Usanase igatunganywa na BahAfrica Entertainment Ltd, amashusho agafatwa kandi akayoborwa na Fleury Legend.


    Francis Zahabu yatangiye gukina muri filime 'Impanga' aha yari kumwe na Usanase Bahavu 

    Bimwe mu bice by'iyi filime Francis azagaragaramo byatangiye gufatwa amashusho 

    Francis yitezweho umusanzu we mu gukomeza kuzamura igikundiro cy'iyi filime 

    Fleury Legend mu ifatwa ry'amashusho y'iyi filime aganira na Francis Zahabu 

    Filime 'Impanga' iratangira gushyirwa kuri Application 'ABA TV' ikuwe kuri shene ya Youtube


    Ikipe ishinzwe gufata amashusho y'iyi filime banyuzamo ijisho bakareba ibyo bafashe


    Application 'ABA TV' izajya inacururizwaho album z'abahanzi cyane cyane abakora indirimbo zihimbaza Imana

    KANDA HANO UREBE AGACE GAHERUKA KA FILIME 'IMPANGA'

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125489/francis-zahabu-yinjiye-mu-bakinnyi-ba-filime-impanga-igiye-gushyirwa-kuri-application-125489.html

  • Umunyamabanga wa FERWAFA yahumurije Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa FERWAFA, Muhire Henry yijeje Rayon Sports ko hagiye gukurikiranwa ikibazo cya bo maze byagaragara ko umusifuzi yabarenganyije akaba yabihanirwa.

    Tariki ya 28 Mutarama 2023, Mukura VS yakiriye Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona ya 2022-23 warangiye ari 1-1.

    Rayon Sports ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 10 gitsinzwe na Camara, Nsabimana Emmanuel yaje kwishyurira Mukura VS ku munota wa 61.

    Gusa mbere y’uko igice cya mbere kirangira ku munota wa nyuma wa cyo, Moussa Camara yatsinze igitego ku mupira Ganijuru yateye mu izamu maze umunyezamu akawukuramo ari bwo Camara yahise awushyira mu izamu ariko umusifuzi wo ku ruhande Bwiriza Nonati avuga ko yararariye.

    Ibi byateje impaka zikomeye cyane ku bakunzi ba Rayon Sports bavuze ko barenganyijwe bakimwa igitego cyari no kubahesha intsinzi, basaba ko uyu musifuzi yahanwa.

    Abinyujije ku rukuta rwa yo rwa Twitter, Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports yasabye FERWAFA gukurikirana umusifuzi wabimye igitego.

    Ati 'Bwana Olivier Mugabo na Henry Muhire murabizi ko abanyamupira twari twizeye ko hari byinshi muzahindura kuko byari bikenewe, uyu musifuzi akurikiranwe kandi ahanwe muzaba mubaye abayobozi babereye umupira wacu. ntibizagere aho tubasaba kugenda nk’ababanjirije.'

    'Ntabwo umupira w’u Rwanda uzatera imbere utagira abashoramari, ntabwo abashoramari bazaza mu bintu nk’ibi, aho intsinzi itagenwa n’ubuhanga bw’abakinnyi ahubwo ikagenwa n’umuntu wahawe udufaranga twintica ntikize, bayobozi ba FERWAFA igihe kirageze mugaca umwijima mu mupira w’amaguru.'

    Aha ni ho umunyamabanga wa FERWAFA, Muhire Henry yahise aza abasaba kwihangana kuba batanyuzwe n’imisifurire bagiye gukurikirana iki kibazo cya bo kuko FERWAFA ishyize imbere imigendekere myiza y’amarushanwa.

    Ati 'Bwana Munyakazi Sadate tubanje kubiseguraho aho mutanyuzwe n’icyemezo cy’umusifuzi, ndakwizeza ko ubuyobozi bwa FERWAFA bushyize imbere imigendekere myiza y’amarushanwa, ikibazo cyanyu nk’abafana kirakurikiranwa.'

    Bwana @SadateMunyakazi tubanje kwiseguraho aho mutanyuzwe n’icyemezo cy’umusifuzi,ndakwizeza ko ubuyobozi bwa @FERWAFA @OlivierNMugabo bushyize imbere imigendekere myiza y’amarushanwa,ikibazo cyanyu nk’abafana kirakurikiranwa. Murakoze

    — Muhire Henry Brulart (@HenryMuhireh) January 28, 2023

    Ntabwo bishimiye icyemezo cy’umusifuzi Bwiriza Nonati

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyamabanga-wa-ferwafa-yahumurije-rayon-sports

  • Mutsinzi Ange Jimmy ashobora kwishyura akayabo #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko asheshe amasezerano n’ikipe ye ya CD Trofense mu cyiciro cya kabiri muri Portugal, Mutsinzi Ange Jimmy iyi kipe na yo iramwishyuza ibihumbi 750 by’Amayero byo gusesa amasezerano mu buryo bunyuranyije
    n’amategeko.

    Muri Kanama 2021 nibwo Ange Jimmy yasinyiye iyi kipe amasezerano y’imyaka 2, akaba yarasheshe amasezerano na yo mu Kuboza 2022 aho yavugaga ko hari imishahara atahawe.

    Uyu musore ukina mu bwugarizi yabwiye ibitangazamakuru byo muri Portugal ko yishyuza iyi kipe ibibararane by’imishahara n’uduhimbazamusyi bingana n’Amayero ibihumbi 20.5.

    Iyi kipe na yo yasohoye itangazo rivuga ko Ange Mutsinzi yahisemo guhagarika amasezerano mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi nta n’ishingiro bifite kuko yahawe ibyo agombwa.

    Yagize iti “Nyuma y’amakuru yatangajwe mu bitangazamakuru bijyanye n’ikibazo cyazanywe na Mutsinzi Ange afitanye na Clube Desportivo Trofense, Trofense isobanura neza ko yujuje inshingano zose z’amasezerano yagiranye n’umukinnyi wavuzwe, ni ukuvuga kwishyura imishahara agombwa kugeza uruhande ry’umukinnyi ruteje guhagarika amasezerano.”

    “Hazasuzumwa kandi irangizwa ry’amasezerano ryatejwe n’umukinnyi maze ikipe igasaba amafaranga ateganyijwe mu masezerano, amayero ibihumbi 750 yo guhagarika amasezerano ku bushake bw’umukozi mu buryo butemewe n’amategeko.”

    Uyu mukinnyi akaba yaratanze ikirego mu Rukiko ruri mu Mujyi wa Porto.

    CD Trofense yo ivuga ko nta kintu na kimwe igomba uyu mukinnyi kandi ko uburyo yasheshemo amasezerano bunyuranyije n’amategeko ndetse bakimubara nk’umukinnyi wa bo gusa bakaba barababajwe n’imyitwarire ye n’uburyo ikibazo yakigejeje mu itangazamakuru.

    Mutsinzi Ange Jimmy yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda mbere yo kwerekeza muri Portugal arimo AS Muhanga, Rayon Sports na APR FC.

    Mutsinzi Ange Jimmy ashobora kwishyura ikipe yakiniraga akayabo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mutsinzi-ange-jimmy-ashobora-kwishyura-akayabo

  • “Ubutaha indege ya RDC nihanurwa ntihazagire uvuga ngo ntabwo twari twababwiye”-Mukuralinda #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda,Alain Mukuralinda,yavuze ko ubutaha indege ya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo nihanurwa ntawe ukwiriye gutungurwa kuko iki gihugu cyahawe gasopo nyinshi.

    Mu kiganiro Urubuga rw'Itangazamakuru cyo kuri iki Cyumweru tariki 29 Mutarama mu 2023, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda, yavuze ko ibyo u Rwanda rwakoze byo kurasa kuri Sukhoi-25 ya RDC ari nko gutanga abagabo ku buryo ubutaha nirufata icyemezo cyo kuyihanura hadakwiriye kuzagira utungurwa.

    Ati 'Ni byiza gutanga abagabo, niba indege ije bwa mbere ikagwa i Rubavu ikongera igahaguruka mwanabishyira mu itangazo bakabyemera, ubwa kabiri ikaza igasubirayo bakabihakana, ubwa gatatu ikaza bakayirasaho ikagenda ikangirika bikagaragara ko yangiritse, bagasohora itangazo bavuga ngo ntabwo yari yinjiye mu Rwanda bagiye kubitangira ibimenyetso uyu munsi tukaba tubitegereje, ni byiza ko noneho nihanurwa cyangwa se nihaba ubundi bushotoranyi u Rwanda rukagira icyo rukora, ntihazagire uvuga ngo ntabwo twari twababwiye.'

    Muri iki kiganiro cyabaye kuri iki cyumweru tariki ya 29 Mutarama 2023,abajijwe n'umunyamakuru niba u Rwanda na RDC bishobora kujya mu ntambara yeruye, Mukuralinda yagize ati 'Intambara ya nde na nde? Dupfa iki? Congo ifite abo irwana nabo b'abaturage bayo.'

    Kuwa 24 Mutarama mu 2023, Ingabo z'u Rwanda zafashe icyemezo cyo kurasa ku ndege y'intambara ya Congo yari yavogereye ikirere cyarwo mu Karere ka Rubavu.

    Kuri iriya tariki ahagana saa kumi n'imwe n'iminota 5 z'umugoroba,nibwo Ingabo z'u Rwanda zarashe iriya ndetse ivogereye ikirere cyarwo.

    Ku mbuga nkoranyambaga hasakajwe amashusho y'iyi ndege iri kwaka umuriro ku ibaba ry'iburyo.

    Amafoto yashyizwe hanze yagaragaje iyi ndege yatobaguwe n'amasasu ku ruhande rumwe ndetse iri gushya ku ibaba ry'iburyo nyuma yo kuraswa n'abashinzwe umutekano b'u Rwanda.

    Ntiyahise igwa hasi, ahubwo yakomeje ijya guparika ku Kibuga cy'Indege cya Goma iri kwaka umuriro, aho abakozi bacyo bahise bayizimya.

    U Rwanda rwahise rusohora itangazo rivuga ko iyi ndege yavogereye ikirere cyarwo ingamba zo kuyirasa zihita zifatwa.

    Guverinoma y'u Rwanda yemeje bwa mbere ko indege ya Sukhoi-25 yavogereye ikirere cy'u Rwanda ahagana 11h20, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ugushyingo 2022,ndetse igwa umwanya muto ku kibuga cy'indege cya Rubavu, mu Ntara y'Iburengerazuba.

    Yakomeje iti “Nta cyemezo cya gisirikare cyafashwe ku ruhande rw'u Rwanda mu gusubiza, iyo ndege isubira muri RDC.”

    “Ubuyobozi bw'u Rwanda bwamaganye ubwo bushotoranyi bubimenyesha Guverinoma ya RDC, yemera ko byabayeho.”

    Sukhoi Su-25 ni indege z'intambara zakozwe na Leta Zunze Ubumwe z'Abasoviyete guhera muri Gashyantare 1975. Izi ndege zigikorwa n'uruganda rw'Abarusiya rwa Sukhoi, zifite ubushobozi bwo kugenda kilometero 950 mu isaha.

    Kuwa Gatatu tariki 28 Ukuboza 2022,nabwo Indege y'intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 nabwo yongeye kuvogera ikirere cy'u Rwanda ntiyagira icyo iba ndetse leta ya RDC ivuga ko u Rwanda rubeshya itakandagiye ku butaka bwarwo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/ubutaha-indege-ya-rdc-nihanurwa-ntihazagire-uvuga-ngo-ntabwo-twari-twababwiye

  • Kylian Mbapp yagaragaye akubita umutoza wa P… – #rwanda #RwOT

    Abakinnyi ba Paris Saint-Germain baheruka kugaragara mu myambaro y’abubatsi, bari bagiye gusura inyubako y’ikipe yabo nshya iri kubakwa mu gace ka Poisy gaherereye i Paris, biteganyijwe ko hano ariho bazajya bakorera imyitozo. Kylian Mbappé usigaye ari Kapiteni wungirije nawe yari kumwe n’abakinnyi bagenzi be, muri uru rugendo rwo gusura iyi nyubako.

    Mu mashusho abantu benshi bari gutangarira, Kylian Mbappé wari inyuma y’umutoza we Christophe Galtier yamukubise urushyi ariko uyu mutoza yari yambaye ingofero z’abubatsi ntiyarwumva vuba. Nyuma y'uko umutoza wa Paris Saint-Germain akubiswe urushyi yarebye Neymar na Kipembe akeka ko aribo bamukubise urushyi, kandi ari Kylian Mbappé ubikoze. 

    Kylian Mbappé ari kumwe na Ramos bagiye ku nyubako nshya ya Paris Saint-Germain

    N'ubwo Kylian Mbappé yakoze ibi ariko amashusho agaragaza ko yari ari gukina, kandi uyu mukinnyi asanzwe ariko ameze akunda kwikinira.

    Kugeza ubu Kylian Mbappé ni umwe mu bakinnyi bari gufasha ikipe ya Paris Saint-Germain cyane, haba mu gutanga imipira ivamo ibitego ndetse no gutsinda ibitego muri rusange. Uyu mukinnyi w’imyaka 24 aheruka gukora amateka aba umukinnyi wa mbere itsindiye ibitego 5 ikipe ya Paris Saint-Germain mu mukino umwe, bari bakinnye na Us Pays de Cassel Mu mikino ya Coupe de France.

    Kugeza ubu Kylian Mbappé yagizwe Kapiteni wa 3 ndetse no mu mukino aheruka gukoreramo amateka, niwe wari wambaye igitambaro cya Kapiteni. 

    Ikipe ya Paris Saint-Germain ifite ba Kapiteni 3 aribo: Presnel Kimpembe, Marco Veratti na Kylian Mbappé.

    Aho Kylian Mbappé yakinaga akubita urushyi Christophe Galtier 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125475/kylian-mbappe-yagaragaye-akubita-umutoza-wa-paris-saint-germain-125475.html

  • Tuyizere Etienne yegukanye Heroes Cycling Cup… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki 29 Mutarama mu mujyi wa Kigali, hakinwe isiganwa rya Heroes Cycling Cup, ryanyuze mu bice bya Remera na Kibagabaga. Abasiganwa bahagurutse saa 10:00 am, bahagurukira i Remera imbere ya BK Arena, banyura, -Tele10 – MTN Nyarutarama  bakata mu Kabuga ka Nyarutarama berekeza ku Bitaro bya Kibagabaga -Bagaruka Arena Bakomeza bazenguruka inshuro zitandukanye hagendewe ku byiciro byakinwe.

    Tuyizere Etienne ukinira Benediction Club -Kitei P niwe wabaye uwa mbere mu bakinnyi bakuru ndetse no mubatarengeje imyaka 23, intera ingana na Kirometero 116 yakoresheje amasaha 3 iminota 15 n’amasegonda 50. Ku mwanya wa kabiri haje Habimana Jean Eric ukinira ikipe nshya ya Inovo Tec, akaba yarushijwe na Etienne umunota umwe n’amasegonda 3, Masengesho Vainqueuer aza ku mwanya wa 3.

    Tuyizere Etienne niwe wegukanye irushanwa rya mbere mu mukino w’amagare mu 2023

    Mu bagore, basiganwe n’ingimbi, basiganwe intera ya Kirometero 92, aho mu bagore, Nirere Xaverine wakinaga ku giti cye, yabaye uwa mbere akoresheje amasaha 3, iminota 7 n’amasegonda 25 ku mwanya wa kabiri haje Mukashema Josiane ukinira Bugesera Cycling Team warushijwe iminota 10 n’amasegonda 25, Mwamikazi Djazila aza ku mwanya wa 3 ari nabwo bwa mbere yari akinnye mu cyiciro gikuru.

    Habimana Jean Eric wambaye icyatsi, niwe wabaye uwa 2, nyuma y'aho mu 2020 ariwe wari wegukanye iri rushanwa 

    Mu bangavu basiganwe intera ya Kirometero 69, Byukusenge Mariatha yabaye uwa mbere akoresheje amasaha 2 iminota 30 n’amasegonda 9, akurikirwa na Uwera Aline warushijwe iminota 3, Iragena Charlotte aza ku mwanya wa 3, aba bakinnyi bose bakaba bakinira Bugesera Cycling team.

    'Irushanwa ryangenze neza ntabwo ryangoye cyane, ahantu hari hagoranye ni Kibagabaga honyine ahandi ntabwo byari bikaze” Nirere Xaverine aganira n’itangazamakuru. “Bwa mbere nacomotse, barangarura, nyuma ndongera ndagerageza bakuraho, birangira nigendeye.”

    Tuyizere Etienne ahamya ko kwitwara neza byagizwemo uruhare n’imyitozo barimo bitegura Tour du Rwanda. “Isiganwa ryagenze neza, twari dufite imyitozo ihagije mu kigo aho turi kwitegura tour du Rwanda, urumva ko twari tumeze neza. 

    Mfite ikipe ikomeye biri no mu byatumye isiganwa ritangora cyane. Twatangiye turi kumwe, mbonye tugeze mu birometero 10 bya nyuma nibwo navuze ngo reka ngerageze amahirwe ndebe ko nabiyaka, mbikoze mbona birashobotse, birangira nitwaye neza.'

    Byukusenge yegukanye irushanwa rye rya mbere

    Godeliève Mukasarasi, Vice chancelor of Chancellery for Heroes, National Orders and Decorations of Honour (CHENO) wari umushyitsi mukuru, aganira n’itangazamakuru yatangaje ko impamvu bakorana na siporo ari uko ari hanwe mu hatambutse ubutumwa bugamije kugera ikirenge mu Ntwari zatubanjirije

    “Murakoze cyane, twahisemo Siporo kubera ko umuco w’ubutwari, ukwirakwira hose mu banyarwanda by'umwihariko mu rubyiruko. Siporo ikunze gukorwa n’uburyiruko ndetse rugakunda no kuyireba. Umuco w’ubutwari, urubyiruko ruwugize uwabo, twazabona abantu benshi bagera ikirenge mu ntwari zatubanjirije.”

    Murenzi Abdallah yatangaje ko iri siganwa rifite igisobanuro gikomeye ku mwaka w’imikino 2023. “Ni intangiriro y’umwaka nk'uko mubivuze. Iri siganwa ribimburiye ayandi muri uyu mwaka, bivuze ko umwaka tuwutangiye, kandi mubonye ko bitanga ikizere kuko abakinnyi  bitwaye neza bose ari abakinnyi bakiri bato.” 

    Abakinnyi bahagurukiye kuri Arena ndetse ni naho basoreje

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125474/tuyizere-etienne-yegukanye-heroes-cycling-cup-mu-buryo-butunguranye-125474.html

  • Non-life Insurance Companies in Uganda 2023 #rwanda #RwOT

    Today, we shall discuss the most acknowledged Non-life Insurance Companies […]

    The post Non-life Insurance Companies in Uganda 2023 appeared first on UGWIRE.

    Source : https://ugwire.com/non-life-insurance-companies-in-uganda/

  • Miss Muheto na Darina bahaye umugisha ubufata… – #rwanda #RwOT

    Umwaka wa 2022 waranzwe n'impanuka za hato na hato, cyane z'imodoka zitwara imizigo zizwi nka hoho. Ni ibintu bitari byoroshye, kuko abantu zatwariye ubuzima bari benshi.

    Si wo mwaka wonyine impanuka zabayemo kuko mu bihe bitandukanye zigenda zumvikana hirya no hino mu gihugu, ari nayo mpamvu Polisi y'Igihugu cyane iy'ishami ryo mu muhanda igenda ishyiraho amavugurura atandukanye hagamijwe ikumirwa zazo.

    Muri ayo harimo ayo gupima umuvuduko w'ibinyabiziga icyarengeje ugenwe kigahanwa, gupima abatwara kugira ngo harebwe ko utwaye atasinze uwabikoze akabihanirwa n'ibindi bitandukanye;

    Birimo n'ubukangurambaga nk'ubuzwi cyane bwa Gerayo Amahoro, aho Polisi y'Igihugu igenda ifatanya n'ibigo bitandukanye n'abantu ku giti cyabo mu gukomeza kumvisha abantu ko kugenda byagenwe ukagerayo bisumba kure kwihuta ukahasiga ubuzima.

    Muri abo bafatanyabikorwa harimo n'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda [FERWAFA] ryongeye gusubukura imikoranire na Polisi, nk'uko bigaragara mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryo kuwa 28 Mutarama 2023.

    Aho mu marushanwa n'imikino itandukanye itegurwa na FERWAFA hazajya hagenda hatangwa ubutumwa bugamije gukomeza gukangurira abantu bakoresha umuhanda kuwukoresha neza, atari kubwo gutinya ibihano ahubwo bikaba umuco.

    Mu bahaye umugisha iyi mikoranire harimo Miss Muheto na Kayumba Darina, bigaragara ko nabo bazajya bagenda batanga ubutumwa mu buryo bumwe n'ubundi muri iyi mikoranire mu kurushaho kumvikanisha neza gahunda ya Gerayo Amahoro.

    Itangazo rya Polisi y’Igihugu rigaruka ku mikoranire na FERWAFAKayumba Darina, Divine Muheto na Keza Maolithia abakobwa bafite amakamba asumba ayandi mu y’ubwiza muri Miss Rwanda 2022.

    Miss Muheto agenda agaragara mu bikorwa bitandukanye bya gahunda ya Guverinoma nk’umuganda, gufasha abatishoboye, inama n’ibindi 

    Igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2022, Kayumba Darina umwe mu bakobwa bafite igikundiro cyo hejuru ndetse abamukurikira biyongera umunsi kuwundi ku mbuga nkoranyambaga akoresha

    Miss Muheto na Kayumba Darina mu myambaro igaragaza ubufatanye bwa FERWAFA na Polisi y’Igihugu mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda, by’umwihariko hagamijwe guhashya burundu impanuka 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125459/miss-muheto-na-darina-bahaye-umugisha-ubufatanye-bwa-polisi-na-ferwafa-muri-gerayo-amahoro-125459.html