Blog

  • Hari abaguraga ubwamamare nabatezwaga ibyago… – #rwanda #RwOT

    Izi nkuru zakajije umurego mu 2014 na 2015 aho hari abahanzi bagiye bagaragaza ko bagenzi babo babaroze, ndetse abandi bikavugwa ko bajya mu bapfumu bashakisha intsinzi yo kwamamara no kwigwizaho igikundiro.

    Byageze aho bifata indi ntera kugeza aho umuhanzi cyangwa undi mu myidagaduro yabaga ari gusangira na bagenzi be mu kabari, yahaguruka agiye mu bwiherero inzoga cyangwa icyo kurya yari afite ntiyongere kucyikoza akaka ikindi.

    Ibi bice bibiri by'amarozi yaba ayo gushaka kwamamara no kurogana hagati y'abahanzi, byari bimaze igihe bitavugwa ariko biheruka kongera kubura umutwe ubwo uwitwa Kinyoni yitabaga Imana. 

    Kinyoni yari umuvandimwe wa Nduwimana Jean Paul wamenyekanye nka Noopja mu muziki akaba nyiri Country Records na Country FM. Yari umuhanga cyane mu kwandika indirimbo ndetse hari nyinshi yanditse aziha ibyamamare binyuranye.

    Uyu musore witabye Imana mu ijoro ryo ku wa 17 Ugushyingo2022, ubusanzwe yitwaga Niyonkuru Jean Claude, yari murumuna wa Nduwimana Jean Paul (Noopja), akaba uwa gatanu mu bana barindwi bavukana. Yarwaye umunsi umwe, uwakurikiiyeho yitaba Imana.

    Noopja aheruka kwandika ubutumwa burebure agaragaza ko uyu musore yishwe arozwe ndetse n'ubwo nta muntu yavuze izina, yavuze ko yishwe arozwe.

    Yagize ati 'Byose byatangiye nizera abantu ntazi iyo baturutse, nabo bampemba gutegura kunyicira ubuzima babanje kwica umuvandimwe nizeraga kurusha abandi mu ikipe […]. Ikipe yose yagambanye kugeza ubwo muroga umuvandimwe wanjye Kinyoni kugeza apfuye Imana izabahe umugisha kuko niyo iwutanga.''

    Urupfu rwa Kinyoni uvukana na Noopja rwongeye kuzura akaboze mu myidagaduro bamwe bongera kwitsa ku marozi yahoze avugwamoNoopja aheruka kugaragaza ko murumuna we wandikiraga indirimbo abahanzi yishwe n’amarozi Ubutumwa bwa Noopja agaragaza ko murumuna we yarozwe

    Amarozi no kuraguza mu myidagaduro si iby'ubu!

    Inkuru z'ubupfumu, kuraguza n'amarozi, zatangiye kuvugwa mu 2009 ubwo umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yakoraga indirimbo yitwa ''Amahirwe ya Nyuma'' bikavugwa ko iyo ndirimbo yarozwe.

    Iyi ndirimbo yatunganijwe bwa mbere na Dr Jack [witabye Imana] nyuma The Ben ayishyira Producer Lick Lick wacaga ibintu muri icyo gihe. Ibi byateje umwuka mubi hagati y'impande zombi.

    Igitangaje ni uko buri gitaramo The Ben yaririmbagamo iyi ndirimbo hataburaga ibibazo bivuka, akenshi ibyuma byarazimaga agataha adasoje kuyiririmba cyangwa Polisi igafunga igitaramo The Ben atarayigeraho.

    Ibi byabaye mu 2009 ubwo yari agiye kumurika album ye ya mbere igitaramo kigafungwa kitarangiye kubera ibibazo byari byakuruwe n'umubyigano w'abafana.

    Icyo gihe byarasakuje cyane, aho bavugaga ko ari gacye yayiririmbaga ikarangira akenshi umuriro waraburaga, bitihise ikihagarika.

    Ibi byose byabaga kuri ''Amahirwe ya nyuma'' byavuzwe ko ari ingaruka zakuruwe no kuyijyana mu bapfumu, abandi bakavuga ko yarogeshejwe.

    Nyuma y'indirimbo ya The Ben byavugwaga ko yarozwe, hadutse umupfumukazi w'abahanzi witwa 'Mama Queen' bivugwa ko yakoreraga  i Kanombe; ndetse abahanzi bagiye bamwifashisha. Ubu nta kanunu ke!

    Iby'uyu mupfumu bimaze gusakara bamwe mu bahanzi baraguza babishyize ku mugaragaro ari nabwo abahoze baririmba muri Just Family beruye ko baraguje inshuro nyinshi kugeza bananiwe kuzuza inshingano z'umukurambere wabo bikaba imvano y'igasenyuka ryabo.

    Nyuma y'isenyuka ry'itsinda rya 'Just Family', Bahati wari mu bagize iri tsinda yavuze ko yiyeguriye Imana ndetse atangira gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza.

    Mu gitaramo cyo kumurika album ya mbere cyabereye Kimisagara mu Itorero ry'Abacunguwe rya Dr. Bishop Rugagi, Bahati yatanze ubuhamya bw'uko we n'itsinda rye, bajyaga mu bapfumu kugira ngo babone igikundiro.

    Ubwo iri tsinda ryongeraga gukora mu 2016, Bahati yatangaje ko ubwo buhamya yatanze bwari ubuhimbano yafatanyije na Bishop Rugagi kugira ngo barye amafaranga y'abayoboke b'idini rye.

    Nyuma Bahati na Rugagi bagiye mu mahari akomeye bapfa amafaranga, aho Bahati yavuze ko hari 200$ Rugagi amufitiye, undi yumvikana atangaza ko yamuhaye arenze 1000$, akavuga ko ayo mafaranga Bahati amushinja atayazi.

    Ku itariki ya 18 Ugushyingo 2012 nabwo inzu ya Bahati , umwe mu bari bagize Just Family, yafashwe n'inkongi y'umuriro. 

    Croidja, mugenzi wa Bahati, yemereye itangazamakuru ko kuba iyo nzu yarahiye ari imwe mu ngaruka bahuye na zo kubera kujya mu bapfumu.

    Indirimbo yitwa ‘Amahirwe ya Nyuma’ ibyayo byakunze guteza urujijo bamwe bakavuga ko yarogeshejwe

    Just Family yavuzweho kujya mu bapfumu

    Bahati yabeshye kujya mu marozi nyuma bivumburwa ko byari amaco y’inda

    Muri Guma Guma amarozi yavuzaga ubuhaha…

    Riderman yavuzwe mu bibazo by'amarozi mu mwaka wa 2013 ubwo yahataniraga Primus Guma Guma Super Star [PGGSS] nabwo yavuzwe mu itangazamakuru ko afitanye ibibazo na Safi Madiba ngo icyo gihe bapfaga amarozi.

    Inkuru zasakaye zavugaga ko Safi yahaye Riderman igiceri cya 50 undi akakibika yagera ku rubyiniro kuririmba bikanga. Nyuma byavuzwe ko icyo giceri cyari kiroze. Icyo gihe aba bahanzi bari bagiye kuririmba muri Roadshow ya Muhanga.

    Riderman yari ari kuza ku isonga mu bahanzi bagiye bitwara neza mu gushimisha abafana, imwe mu mpamvu zatumaga bamwe bavuga iby'uko ashobora kuba yararozwe.

    Bikimara gusakara, uyu muhanzi yabyamaganiye kure avuga ko nawe amaze iminsi yumva abantu babivuga ariko yemeza ko asenga ku buryo ibintu by’amarozi bitamubaho.

    Iyi nkuru yagize ubukana bitewe n'izindi zari zimaze iminsi zivuza ubuhuha mu muziki zijyanye n'amarozi, mu Rwanda havugwa ko mu muziki habamo amarozi yifashishwa n'abahanzi kugira ngo bamamare.

    Muri uwo mwaka uyu muhanzi arwara bikavugwa ko yarozwe, ni nabwo yegukanye iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya gatatu.

    Oda Paccy nawe mu 2015 yigeze kuvugwaho kurogwa n'umuhanzi mugenzi we bari bahatanye muri PGGSS 5. Icyo gihe uyu muhanzikazi ngo yarwaye umutwe udakira abyimba ibirenge.

    Oda Paccy yigeze kuvugwaho kurogwa n’umuhanzi mugenzi we muri PGGSS

    Inkundura ya Riderman na M-Izzo

    Mbituyimana Eric wamenyekanye nka M-Izzo ni umwe mu bahanzi bavuzwe mu nkuru z'amarozi. Uyu muhanzi wakoranaga na Riderman mu Ibisumizi, batandukanye mu 2013 ubwo Riderman yegukanaga PGGSS 3.

    Mu 2015 yavuze ko Riderman bakoranaga yamurogesheje. M-Izzo yavugaga ko ubu burwayi bwamufashe mu ntangiriro za Mutarama 2015 abanza kubifata nk'ibyoroheje.

    Ngo nyuma yaje kujya mu baganga bamubwira ko arwaye indwara ya tifoyide (typhoïde) bamuha imiti arayinywa ntiyagira icyo imumarira ahubwo arushaho kuremba.

    M-Izzo yagiye kuvurizwa mu Karere ka Musanze agumanayo na bamwe mu muryango we ahafite. Nubwo ateruraga neza iby'iyi ndwara ku bwo gutinya abo yavugaga ko 'bamuteje imyuka mibi', yatangazaga ko uburwayi yagize yari yabutewe n'abanzi batemera Imana.

    M-Izzo yavugaga ko hari igihe cyageze agatangira gutora agatege yagaruka iwabo mu Mujyi wa Kigali [yaharaye ijoro rimwe] ngo uburwayi burongera bumubera ingumi, asubiye i Musanze arongera aba muzima.

    Riderman yumvikanye mu itangazamakuru agaragaza ko uyu muhanzi mugenzi we amubeshyeraM-Izzo yigeze kumvikana ashinja Riderman kumuroga rubura gica

    Inkende yumye munsi y'igitanda

    Mu 2015 ubwo Desire Mbonabucya wabaye Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu Amavubi mu 2004 yatandukanaga na Brenda Thandi wamamaye mu myidagaduro mu Rwanda, havuzwe amakuru menshi yiganjemo ay'amarozi.

    Icyo gihe byatangajwe ko uwo mugabo wahoze ari kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi yabonye Inkende yumye iri munsi y'uburiri bw'uwo mugore w'umuherwe bakundanaga bitegura kurushinga.

    Nyuma y'ibi byose Brenda Thandi yumvikanye avuga ko ashengurwa n'uburyo Desire Mbonabucya yagendaga amuharabika mu Itanzamakuru, avuga ko icyatumye batandukana ari inkende yumye yasanze munsi y'igitanda, ari na ho uwo wari Kapiteni w'Amavubi yaheraga avuga ko uwo muherwekazi akorana n'imyuka mibi.

    Brenda Thandi na Mbonabucya bakanyujijeho bashinjanya amarozi

    Bamwe bavuzweho gutunga inzoka no kwambara amakariso y'abakobwa ari abagabo

    Producer Multisystem yigeze kumvikana avuga ko hari umuhanzi yigeze gusura agasanga yoroye inzoka iwe. Ibyo korora inzoka ntabwo byavuzwe kuri uyu muhanzi gusa kuko hari n'abandi byagiye bivugwaho batari bake.

    Lil G we yigeze kumvikana ahamya ko afite amasaro akenyereraho ngo amuhe imbaraga.

    Byigeze kuvugwa kandi ko hari umu-Producer wari mu bakora indirimbo zikundwa mu 2015, wavuzweho kenshi ko ajya mu bapfumu.

    Uyu ngo bari baramuhaye itegeko ryo kujya yambara ikariso y'abakobwa [G-String] mu gihe agiye gukora indirimbo yifuza ko yazasohoka igurumana mu mitima y'abafana.

    Uyu mu-producer yatungwaga agatoki n'abahanzi bakundaga gukorana nawe.

    Lil G ni umwe mu bigeze kuvugwaho kugendana ibanga yakuye mu bapfumuJunior yigeze kuvuga ko yigeze gusura umuhanzi agasanga yoroye inzoka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125523/hari-abaguraga-ubwamamare-nabatezwaga-ibyago-tujyane-mu-gihe-cyinkubiri-yamarozi-mu-myidag-125523.html

  • Indirimbo ya Rema yaciye agahigo kuri Youtube – #rwanda #RwOT

    Iyi ni iyo yise 'Calm Down' imaze amezi 11 ku rubuga rwa Youtube imaze kurebwa na miliyoni 355 z'abantu.

    Bikaba ari byo byayigize indirimbo ya mbere ya Afrobeat ikuye kuri uyu mwanya iya CKay yise 'Love Nwatiti Remix' yahuriyemo na Joeboy na Kuami Eugene. Iyi yarebwe na miliyoni 354.

    Uretse 'Calm Down' yakozwe bwa mbere na Rema wenyine ari nayo yarebwe izi nshuro, iyo yasubiranyemo na Selena Gomez nayo imaze kurebwa cyane kuko imaze kugeza kuri miliyoni zirenga 260.

    Rema afite imyaka 22 y'amavuko. Yavutse tariki 1 Gicurasi 2000, muri Leta ya Edo muri Nigeria.

    Yamenyekanye cyane mu 2019 ubwo yasohoraga indirimbo “Iron man”. Iyi ndirimbo ye yanagaragaye mu z'impeshyi Barack Obama yakundaga kumva (playlist).

    Mu 2019 yasinye amasezerano na Jonzing World, Ikigo cya kabiri cya Mavin Records ya Don Jazzy yamamaye muri Afurika, cyanazamukiyemo abahanzi barimo Tiwa Savage.

    Rema yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Dumebi”, “Why”, “Corny”, “American Love”, “Spiderman”, “Trap Out the Submarine”, “Bad Commando”, “Lady”;

    “Dumebi” yanaje gusubiramo ari kumwe n'umuhanzikazi w'Umunyamerika Becky G, “Beamer (Bad Boys)”, “Ginger Me”, “Woman”, “Peace of Mind”, “Bounce”, “Soundgasm” n'izindi.

    Mu 2021 Rema yaje kuririmbira mu Rwanda 

    REBA INDIRIMBO YA REMA YACIYE AGAHIGO

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125524/indirimbo-ya-rema-yaciye-agahigo-kuri-youtube-125524.html

  • Ubushongore n’ubukaka by’umunya-Zimbabwe Reg… – #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishije ni bwo hatangajwe urutonde ruyobowe n’umukinnyi wa filime Regé-Jean Page ukomoka mu gihugu cya Zimbabwe ku mugabane wa Africa. Uru rutonde rwakozwe n’abashakashatsi bifashishije tekinoroji ya mudasobwa yo gushushanya isura nziza y’umuntu.

    Rege Jean Page wabaye umugabo wa mbere mwiza ku Isi

    Dr. Julia De Silva uri mu bakoze ubu bushakashatsi yatangarije Metro Uk ko yasanze mu maso ha Rege Jean Page ari heza cyane, ku buryo hafite 93,65% ry’ubwiza busabwa ku bagabo. Ubu bwiza bwapimwe hagendewe ku bice byo mu maso birimo amaso, uburebure n’ubugari bw’amazuru, iminwa, imiterere y’isura hamwe n’akananwa.

    Rege Jean Page afite 93.65% ku gipimo cy’ubwiza

    Regé-Jean Page w’imyaka 34 ukomeje kwibazwaho byinshi nyuma yo guca aka gahigo, ni umwe mu bakinnyi ba filime bakunzwe cyane ku rwego mpuzamahanga. Yamenyekanye cyane muri filime y’uruhererekane yaciye ibintu yitwa ‘Bridgerton’ ya Netflix.

    Mu mafoto akurikira ihere ijisho imiterere ya Regé-Jean Page umugabo mwiza wa mbere ku Isi:

    Rene Jean Page akomoka muri Zimbambwe akaba aba mu Bwongereza ari ho akorera umwuga wo gukina filime

    Inseko ya Jean Page iri mu bituma akurura igitsinagore

    Rege Jean Page yatangiye gukina filime mu 2001 kugeza ubu.

    Ubushakashatsi bwerekanye ko isura ya Rege Jean Page yujuje ibisabwa ku bwiza bw’abagabo ku kigero cya 93.65%

    Mu 2020 ni bwo Rege Page yigaruriye imitima ya benshi ubwo hasohokaga filime y’uruhererekane kuri Netflix yitwa ‘Bridgerton’

    Mu bagore Jean Page yafashe imitima harimo n’icyamamarekazi Kim Kardashian watangaje ko ari umufana we ukomeye

    Rege Jean Page amaze gukina filime zirangira zigera kuri 16

    Muri filime z’uruhererekane Jean Page amaze gukina izigera kuri 13 zirimo nka ‘For The People’ yakinnye ari umunyamategeko

    Rege Jean Page azwiho kwambara ‘Costume’ cyane kurusha indi myambaro

    Arangwa n’inseko ye aho ari hose

    Rege Jean Page yagiye kurya ubuzima ku mazi

    Gusohokera ku mazi ni ibintu bye

    Gutembera ahantu nyaburanga nabyo ni ibintu bya Rene Jean Page

    Jean Page akunda koga cyane muri pisine

    Igituza cya Rene Jean Page kirangaza inkumi zitagira uko zingana

    Mu 2021 Jean Page yahawe igihembo cy’umugabo mwiza w’umwaka

    Jean Page ukomoka muri Zimbabwe azwiho kwambara neza ku itapi itukura

    Hitezwe filime yitwa ‘Honor among the Thieves’ Rege Page yakinnyemo

    Rege Jean Page muri filime ‘Bridgerton’ yatumye arushaho kwamamara

    Nguyu umugabo wa mbere mwiza ku Isi hagendewe ku bushakashatsi bwakozwe hifashishijwe tekinoroji ya mudasobwa igaragaza isura nziza y’umuntu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125510/ubushongore-nubukaka-byumunya-zimbabwe-rege-jean-page-wabaye-umugabo-wa-mbere-mwiza-ku-isi-125510.html

  • Amateka y’iminsi 3, gukorwa mu matama ku biyi… – #rwanda #RwOT

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda igeze ahakomeye, amakipe ari gutungurwa umusubirizo, ari na ko amateka atarakozwe akomeje kwandikwa.

    Uyu munsi watangiye ku wa Gatanu i Muhanga ubwo Police FC yari yakiriye Espoir FC. Uyu mukino warangiye Espoir FC ibonye amanota atatu yari inyotewe, ndetse bitanga amakuru ko uyu munsi ushobora kuzasiga agashya.

    Camara yaciye intege abafana ba Mukura 

    Ku wa Gatandatu, nabwo hakomeje imikino ya shampiyona, aho APR FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 3-2, Mukura inganya na Rayon Sports igitego kimwe kuri kimwe, Musanze FC iwayo itsindwa na Rutsiro FC igitego kimwe ku busa, Sunrise FC yandagazwa na Gasogi United iyitsinda itego 3-0. 

    Ku cyumweru imikino yarakomeje, Bugesera FC inganya na Gorilla FC ubusa ku busa, naho Etincelles FC itsinda Marine FC ibitego 2-1. Iyi mikino 8 yabonetsemo ibotego 18, harimo ibitego 9 byabonetse mu gice cya mbere.

    Iradukunda Jean Bertrand yatsinze igitego cya shampiyona nyuma y’iminsi 613 kuko yaherukaga gutsinda igitego akiba muri Gasogi United 

    Usibye ikipe ya Etincelles FC na Rwamagana City nta yindi kipe yabashije kubona amanota 3 yakiriye, ahubwo amakipe yari yasuye niyo yahashye. 

    Umukino Etincelles FC yaraye itsinzemo Marine FC, waciye akagozi kuko Etincelles FC yaherukaga gutsinda Marine FC mu 2019 ubwo Marine FC yari yayakiriye. Tariki 29/12/2018 ni bwo Etincelles FC yaherukaga gutsinda Marine FC yayakiriye.

    Sunrise FC yababaje Shallon na Tumwebaze

    Sunrise FC ikomeje kugayika imbere ya Gasogi United, ndetse byateye agahinda abakunzi bayo bavugaga ko batumva impamvu Gasogi United ihora ibatsinda. Gasogi United na Sunrise FC bamaze guhura inshuro 8 kuva tariki 5 Ukwakira, icyo gihe Gasogi United ikaba yaratsinze Sunrise FC ibitego 4-2. 

    Muri izi nshuro Gasogi United imaze gutsinda 4 banganya 4 nta munsi n’umwe Sunrise FC irabona amanota 3 imbere ya Gasogi United, imyaka ibaye 3 n’iminsi 85. Uku gutsindwa kandi kwabaye igisebo cya mbere iyi kipe ihuye nacyo kuva yabona sitade nshya aho umukino yaherukaga kwandagazwa ari uwo yatsinzwemo na APR FC ibitego 4-2 tariki 26 Ugushyingo 2019.

    Sunrise FC yemeye icyaha imbere ya Gasogi United

    Nsabimana Emmanuel yavuye mu cyiciro cya kabiri aza gutesha Rayon Sports

    Mu mukino wahuje Rayon Sports na Mukura victory sports, aya makipe yaguye miswi igitego kimwe kuri kimwe. Rayon Sports niyo yari yabanje igitego cyatsinzwe na Moussa Camara, mu gihe Mukura yatsindiwe na Nsabimana Emmanuel wari ugiye mu kibuga asimbuye. Nsabimana Emmanuel wari umaze iminsi 3 aguzwe na Mukura, imukuye muri Nyanza FC ikina icyiciro cya kabiri.

    Nsabimana yaguzwe afite ibitego 6 mu cyiciro cya kabiri

    Byasabye iminsi 17 gusa ngo Nsabimana Emmanuel abe atsinze igitego mu cyiciro cya kabiri ndetse n’igitego mu cyiciro cya mbere kuko tariki 11 Mutarama yari yatsindiye Nyanza FC igitego ubwo batsindaga Gasabo.

    Rwamagana City yakoreye amateka ku ikipe yari iyoboye urutonde rwa shampiyona

    Rwamagana City ni imwe mu makipe yabashije gutsinda umukino yakiriye, aho yanize As Kigali yari iyoboye urutonde rwa shampiyona, iyitsinda igitego 1-0. Bwari bubaye ubwa mbere kuva Rwamagana City yazamuka mu cyiciro cya mbere itsinze imikino 2 yikurikiranya.

    Umukino wa mbere Rwamagana City yerekeje i Rusizi itsindirayo Espoir FC igitego kimwe ku busa, igaruka iwabo itsinda As Kigali igitego kimwe ku busa.

    Rwamagana yakoreye amateka kuri As Kigali 

    Police FC yagaragaje imbaraga nke n’iza Samson ubwo yari ageze imbere y’umugore

    Police FC yari iherutse gutsinda Gorilla FC ibitego 3-2, ntabwo byayoroheye ubwo yari yakiriye Espoir FC. Espoir FC yayitsinze ibitego 2-1, ndetse uba umukino wa 3 iyitsinze mu mikino 4 baheruka guhura.

    APR FC yafashe umwanya wa mbere cyera kabaye

    APR FC nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports, yahise ifata imwanya wa mbere, kuva shampiyona yatangira, APR FC yari itarayobora urutonde rwa shampiyona, ndetse byari bibaye ubwa mbere kuva iyi kipe ya shingwa ko igera ku munsi 17 itarayobora ho narimwe.

    Kiyovu Sports niyo yabanje kuyobora shampiyona, hakurikiraho Rayon Sports, As Kigali, none ubu APR FC niyo iyoboye.

    Espoir FC yabonye amanota 3 ya mbere nyuma y’iminsi 164

    Urutonde rwa shampiyona

    APR FC ni iya mbere n’amanota 34, As Kigali iza ku mwanya wa 2 n’amanota 33, Gasogi United iza ku mwanya 3 n’amanota 33 irusha Rayon Sports na Kiyovu Sports inota rimwe. 

    Rutsiro FC na Rwamagana City ziranganya amanota 16, Espoir FC ikaza ku mwanya wa 15 n’amanota 10, mu gihe Marine FC iza ku mwanya wa nyuma n’amanota 7. 

    Kuva mu 2019 Enticelles FC yari itaratsinda Marine FC 



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125494/amateka-yiminsi-3-gukorwa-mu-matama-ku-biyizeraga-ibyaranze-umunsi-wa-17-wa-shampiyona-125494.html

  • Casemiro yahishuye abakeba 3 bakomeye Man United ikeneye gutsinda igatwara igikombe #rwanda #RwOT

    Kizigenza Casemiro yatangaje ko amakipe afite gahunda y'igihe kirekire nka Arsenal, Liverpool na Manchester City ari ikibazo kuri Manchester United ndetse igomba kuyatsinda niba ishaka gutwara igikombe.

    Amashitani atukura ntabwo arongera gutwara igikombe cya shampiyona kuva 2013 kandi agomba gutsinda benshi mubo bahanganye niba ashaka kongera kugaruka ku mwanya wa 1.

    Umutoza Erik ten Hag aratanga icyizere ko ikipe ya Man United ishobora kongera kugaruka mu bihe byiza ndetse igatwara igikombe cya shampiyona gusa Casemiro yavuze ko bizasaba ko bigaranzura bariya bakeba batatu.

    Muri iki gihe United iri ku mwanya wa gatatu, inyuma y'abakeba babiri bakomeye aribo City na Arsenal, ariko iri imbere ya Liverpool,iri mu bihe bibi.

    Kuva muri 2018, Reds na City basangiye ibikombe bya shampiyona hagati yabo mu gihe Gunners isa naho ishobora kwica ibirori.

    Casemiro yagize ati “Iyo ugeze mu ikipe nshya,uba ufite inzozi zo gukora amateka…cyane cyane iyo ubona ibigwi by'ikipe.Tuzi amateka.Ariko nanjye ndabizi ko nkeneye igihe cyo kumenyera abakeba bagize imishinga y'igihe kirekire mbere yacu nka Arsenal, Manchester City na Liverpool.

    Bose bafite abatoza bamaze igihe kandi banafite amahirwe.Nishimiye uko nisanze hano,abo dukinana n'abatoza bari kumfasha,,,n'ururimi rw'Icyongereza,biragoye ariko ndi kugerageza kuba mwiza.”

    Casemiro yavuze ko kuva yagera muri Man United,buri wese mu ikipe yamuhaye ikaze kandi amwitaho.Uyu yemeje ko amerewe neza muri United nk'umwana w'imyaka 15.

    Casemiro yagaragaje akamaro ke kuva yabona umwanya wo gukina ndetse inshuro yasibye,United yatsinzwe na Arsenal ibitego 3-2 mu mukino wa shampiyona uheruka.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/casemiro-yahishuye-abakeba-3-bakomeye-man-united-ikeneye-gutsinda-igatwara

  • FERWAFA yashwishurije Kiyovu Sports #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryatesheje agaciro ikirego cya Kiyovu Sports yaregaga APR FC kuba yarakinishije Byiringiro Lague kandi yarerekanywe n’indi kipe.

    Mu ibaruwa yandikiwe ubuyobozi bwa FERWAFA ku wa Gatandatu tariki ya 28 Mutarama 2023 yasinyweho n’Umuyobozi wa Kiyovu Sports Ltd, Mvukiyehe Juvenal yavuze ko ku mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona batsinzwemo na APR FC 3-2, iyi kipe yakinishije umukinnyi Byiringiro Lague wamaze gusinyira Sandvikens IF mu cyiciro cya 3 muri Sweden.

    Ati “umukino waduhuje byagaragaye ko APR FC yakinishije umukinnyi utari uwa yo. Dukurikije amakuru tuvana mu ikipe ya Sandvikens IF yo mu gihugu cya Sweden aho tariki ya 26 Mutarama 2023 yatangaje kuri Twitter ya yo ko Byiringiro Lague ari umukinnyi wa yo byemewe n’amategeko, tukaba dusanga ko ikipe ya APR FC ikwiye kudahabwa amanota y’umukino waduhuje na yo uyu munsi (ejo hashize) ku wa 28 Mutarama 2023 i Muhanga.”

    “Bwana munyamabanga ku mugereka w’iyi baruwa murahasanga urutonde rugaragaza ko uwo mukinnyi wavuzwe haruguru ari umukinnyi wa Sandvikens IF, tukaba twatunguwe cyane no kubona anagaragara ku rutonde rw’abakinnyi ba APR FC ndetse akaba yakinnye uwo mukino. “

    Mu ibaruwa yo kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Mutarama 2023 FERWAFA yasubije Kiyovu Sports, yavuze ko bashingiye ku mategeko ya FIFA agena uburyo umukinnyi ahinduranya ikipe, Byiringiro Lague akiri umukinnyi wa APR FC.

    Ati “Dushingiye ku mabwiriza ya FIFA agenga uburyo amakipe ahererekanya abakinnyi (FIFA RSTP 2022) mu ngingo yayo ya 5 agaka ka kabiri n’agaka ka 3 iteganya ko umukinnyi yemerewe gukina amarushanwa iyo yamaze kwandikishwa binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga rya FIFA Connect/FIFA TMS. Nta mukinnyi wemerewe kwandikwa mu makipe abiri icyarimwe.”

    Iyi baruwa ikomeza igira iti “tubandikiye tugira ngo tubamenyeshe ko umukinnyi Byiringiro Lague ataraba umukinnyi wa Sandvikens IF mu rwego rw’amategeko kuko atarasabirwa icyangombwa kimwemerera gukina muri iyo kipe ngo yandikishwe muri federasiyo yabo biciye mu buryo busanzwe mu guhererekanya abakinnyi (FIFA TMS) kugira ngo yandukurwe muri FERWAFA.”

    “Uwo mukinnyi akaba yemerewe gukina amarushanwa yose ategurwa na FERWAFA mu gihe atarahabwa icyo cyangombwa kigaragaza ko yandukuwe muri FERWAFA yanditswe muri federasiyo y’igihugu iyo kipe ibarizwamo nk’uko biteganywa n’amategeko agenga ihererekanya ry’abakinnyi hagati y’ikipe ziri mu bihugu bitandukanye. Bityo rero ikirego cyanyu kikaba nta shingiro gifite.”

    Byiringiro Lague ni umukinnyi uheruka gutagazwa n’ikipe ya Sandvikens IF nk’umukinnyi wa yo mu gihe cy’imyaka 4 iri mbere. Nubwo yamutangaje ntabwo isoko muri Sweden rirafungurwa ngo abe yakwandikishwa ari na yo mpamvu APR FC yasabye ko bareka akazabanza agakina umukino wa Rayon Sports uzaba tariki ya 12 Gashyantare 2023.

    Byiringiro Lague yateye Kiyovu Sports kurega APR FC muri FIFA

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yashwishurije-kiyovu-sports

  • Annie wakunzwe muri filime '24' yitabye Imana azize uburwayi #rwanda #RwOT

    Inkuru y'urupfu rwa Annie Wersching wari ufite imyaka 45 yamenyakanye ku wa 29 Mutarama 2023, bitangajwe n'umugabo we Stephen Full.

    Wersching wavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Leta ya Missouri yatangiye gukina filime mu 2002, amenyakana cyane muri filime '24' akina ari umukozi wa FBI witwa Renee Walker.

    Uyu mugore ariko kandi yari azwi muri filime zakunzwe nka 'Star Trek', 'Timeless', 'The Miracle of Christmass' n'izindi.

    Asize abana batatu yabyaranye na Stephen Full, umunyarwenya bashakanye mu 2009.

    Amakuru ahari ahamya ko Annie yamenye ko arwaye kanseri mu 2020 icyakora abigira ibanga ndetse akomeza no gukina nk'ibisanzwe, kugeza ubwo yitabye Imana benshi batari bazi iby'uburwayi bwe.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/annie-wakunzwe-muri-muri-filime-24-yitabye-imana-azize-umurwayi

  • Amakosa yakozwe nabazanye Demarco mu Rwanda,… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yaririmbiye mu Rwanda ku wa 28/01/2023 muri BK Arena mu gitaramo cyitabiriwe n'abatageze no kuri 50 cyane ko abari bafitemo akazi ari bo bari benshi kurusha abitabiriye.

    Ntabwo byaherukaga kuba ku bahanzi bakomeye bavuye hanze gukora igitaramo ntikitabirwe kuri iki kigero.

    InyaRwanda yakusanyije amakosa atandukanye yakozwe mu itegurwa ry'igitaramo ashobora kuba yarabaye intandaro yo kutitabirwa.

    Guhuzagurika mu mitegurire

    Iki gitaramo cyari giteganyijwe ku wa 29 Ukuboza 2022 cyahawe inyito ya Dutty December nk'ibisanzwe muri BK Arena. Cyari cyateguwe na sosiyete ya Diamond League Entertainment (DLE).

    Bitunguranye ariko igitaramo cyegereje cyaje gusubikwa bivugwa ko byatewe no kuba indege yagombaga kuzana uyu muhanzi yaramusize.

    Igitaramo cyahise gisubikwa nyuma bitangazwa ko kizaba muri Mutarama uyu mwaka cyahinduriwe izina cyikitwa 'Demarco Live in Kigali'. Uhereye ku kuntu cyamamajwe na byo ubwabyo ni iki ikibazo.

    Demarco yageze mu Rwanda mu gicuku cyo ku wa 26 Mutarama 2023 mu gihe yari afite igitaramo ku wa 28 Mutarama 2023. Aho waboneraga ko abateguye igitaramo bari guhuzagurika ni uko no ku kibuga cy'indege wabonaga batari guhuza.

    Bari babanje guhuruza itangazamakuru ku wa 25 mu gicuku bamwe mu banyamakuru barara ku kibuga cy'indege, barambiwe mu rukerera barikubura barataha, bakimara kumenya ko uyu muhanzi azaza ku munsi uzakurikiraho.

    Bajya no kumwakira wabonaga bahuzagurika, mu gihe hamenyerewe ko umuhanzi iyo ari buze mu Rwanda yakirwa n'abakobwa bakamuha indabo ku kibuga cy'indege, Demarco we si ko byagenze.

    Uyu muhanzi waje habura iminsi ibiri ngo igitaramo kibe, wumvaga na bamwe mu bari mu ikipe yamuzanye bajujura nk'abatamuzi.

    Uretse kuba abanyarwanda benshi batari bamuzi, nta kiganiro n'itanagazamakuru yigeze akora ahubwo yazengurutse mu binyamakuru umuntu yabarira ku ntoki ubundi arituriza.

    Demarco ntabwo ari umuhanzi abanyarwanda bari bakeneye!

    Nyampinga Letitia wiyita Rocky Try usanzwe akora ibyo kumurika imideli mu bihugu birimo Ubwongereza aho yakuriye, ni we wari ukuriye itsinda rinini rya Diamond League Entertainment yateguye iki gitaramo.

    Kuba atarakuriye mu Rwanda cyangwa se atahaba cyane bishobora kuba biri mu byatumye atekereza ko Demarco ashobora gutegura igitaramo cyikitabirwa.

    Ndetse agapfa kwemera inama zose n'abamuri hafi byashoboka ko umuziki basanzwe bumva utandukanye n'uwo abanyarwanda baharaye uyu munsi.

    Demarco aheruka gukora 'hit' mu 2017 ubwo yahuriraga na Akon na Runtown mu ndirimbo bise 'No Wahala' yakunzwe cyane. Iyi niyo abanyarwanda bazi ye kandi nayo imaze imyaka irenga itanu ikozwe.

    Indi ndirimbo afite yakunzwe ni iyitwa 'I Love My Life'. Iyi imaze imyaka 11 ikozwe bivuze ko nayo itari gutuma abanyarwanda bashamadukira uyu muhanzi.

    Ubunyamwuga buke

    Iki gitaramo cyagombaga kuririmbamo abahanzi 11 barimo abanyarwanda 10 ndetse na Demarco ubwe. Habura iminsi mike, Ish Kevin na Chriss Eazy bahise batangaza ko batazaririmba muri iki gitaramo.

    Bombi bitsaga ku kuba abateguye igitaramo nta bunyamwuga bari gukorana ibintu byabo. Nk’itangazo rya Giti Business Group ireberera inyungu Chriss Eazy, yavuze ko Diamond League Ent nta bunyamwuga ifite mu byo iri gukora.

    Itangazo ryashyizwe hanze, ubu buyobozi bw'iyi sosiyete ireberera inyungu uyu muhanzi, bugaragaza ko butishimiye kuba atazaririmba muri iki gitaramo cyiswe 'Demarco Live in Kigali.'

    Rigakomeza riti ''Nyuma y'ubusesenguzi twakoze, twahisemo gukura Chriss Eazy ku rutonde rw'abazaririmba muri iki gitaramo kubera kutagira gahunda ndetse n'ubunyamwuga buke bw'abagiteguye.''

    Rikomeza rivuga ko nka label hari 'standards' yashyizeho bityo kubera ko kuri iki gitaramo iz'abateguye zidahura n'izayo [label] bahisemo gukuramo umuhanzi wabo.

    Igitaramo cyo mu kwa mbere!

    Akenshi biragorana ko igitaramo cyo mu mezi atangira umwaka cyakwitabirwa kubera ko amafaranga abantu baba barayakoresheje mu mpera z'umwaka.

    Biragoranye no kuri iki gitaramo cyari kwitabirwa cyane ko uretse Demarco nta 'hit' aheruka no muri uku kwezi abantu baba bakisuganya.

    Demarco w'imyaka 40 ukomoka muri Jamaica yataramiye Abanyarwanda ku wa 28 Mutarama 2023 muri BK Arena. 

    Abahanzi nyarwanda icyenda ni bo bari basigaye muri 11 bari bateganyijwe gusangira urubyiniro na Demarco. Abo ni Bushali, Deejay Pius, Kivumbi, Ariel Wayz, Sintex, Spax, Dee RUG, Bishanya na Davy Ranks.

    Muri aba bahanzi bose haririmbye batatu barimo Ariel Wayz, Kivumbi na Bushali abandi bamwe barabyanga, abandi babwirwa n'abateguye igitaramo ko bitakunda ko baririmba cyane ko kubera gutegereza ko abantu baza byageze saa yine nta muhanzi urajya ku rubyiniro.

    Aba-Dj batanu barimo Dj Marnaud, Dj Infinity, Dj Tyga, Dj Kagz, Nep Djs nibo bavanze imiziki.

    Ange wagombaga kuza ku rubyiniro agafatanya na MC Nario yagiyeho rimwe kigitangira ntiyongera kugarukaho.

    Kwinjira ku baguze amatike mbere byari 5 000 Frw, 10 000 Frw, 20 000 Frw na 30 000 Frw. Mu gihe ku muryango byari 10 000 Frw, 15 000 Frw,  25 000 Frw  na  35 000 Frw.

    Ugereranyije aya mafaranga ntabwo yari menshi ku buryo iyo abantu baba bashaka kwitabira iki gitaramo bari kuza.

    Bushali ari mu bahanzi batatu b’abanyarwanda baririmbye muri iki gitaramo mu gihe hagombaga kuririmbamo icyendaKuri BK Arena ntabwo wari kumenya ko habereye igitaramoBK Arena yari irimo ubusa Ariel Wayz yapfuye kuririmba Kivumbi yaririmbiye abafana bake bari bahari Abafana bari mbarwa Demarco ntabwo azakumbura ibyamubayeho mu Mujyi wa Kigali Demarco yaririmbiye abafana mbarwa baje mu gitaramo cye mu Rwanda Demarco yagiye mu kivunge cy’abafana mbarwa bari baje mu gitaramo cye abafatanya nabo guceza

    Indi nkuru wasoma bijyanye: Abahanzi barwaniye kuririmba mbere! Demarco yasize umugani mu gitaramo yakoreye i Kigali-AMAFOTO+VIDEO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125505/amakosa-yakozwe-nabazanye-demarco-mu-rwanda-akaririmbira-abantu-mbarwa-125505.html

  • Pepe yashimangiye ko arasura RDC kuri uyu wa Kabiri #rwanda #RwOT

    Umushumba wa kiliziya gatolika ku isi yose,Papa Francis yemeje ko kuri uyu wa Kabiri arasura igihugu cya RDC ndetse na Sudani y'Epfo hanyuma asaba abakiristu kumusengera.

    Abinyujije kuri Twitter,Papa yemeje ko arasura ibi bihugu bya Afurika birangwamo umutekano muke nkuko yabyiyemeje.

    Ati “Ejo nzakora urugendo rw'intumwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo no muri Repubulika ya Sudani y'Amajyepfo. Ndasuhuza n'urukundo rwinshi abo bakundwa bantegereje. Ndasaba abantu bose, nyamuneka, muherekeze Uru rugendo n'amasengesho yanyu.”

    Papa Francis asanze intimba n'agahinda muri RDC kubera ubwicanyi, iyicarubozo, gutotezwa, gucunaguzwa n'ibindi bikorwa bishengura ikiremwamuntu bikorerwa Abatutsi b'abanye-Congo.

    Hari miliyoni y'abanye-Congo bahungiye mu bihugu bya Afurika n'abarenga miliyoni eshanu bakuwe mu byabo n'ibibazo by'umutekano muke uterwa n'imitwe yitwaje intwaro irenga 130 iba muri RDC.

    Nibura miliyoni 60 z'abanye-Congo zitungwa n'amadolari ari munsi y'abiri ku munsi. Nibura hagati ya 1998-2007, abaturage miliyoni 5.4 baguye mu ntambara muri RDC. Kuva umwaka ushize, RDC iri mu ntambara ikomeye.

    Ibi bishimangira ko uru ruzinduko ruteganyijwe ku wa 31 Mutarama kugera ku wa 02 Gashyantare 2023, ruzibanda ku butumwa bw'amahoro. Hashize imyaka 37 Papa Jean Paul II asuye Congo.

    Papa Francois afatwa nk'uwagira uruhare runini mu kubanisha ibihugu.

    Uyu mushumba mbere y'uko agirira urugendo mu bihugu bya Congo na Sudani y'Epfo, yavuze ko rufite icyo ruvuze kuko ari ' Ari urwa mahoro n'ubwiyunge.'

    Ni mu butumwa yatangaje kuri iki cy'umweru tariki ya 29 Mutarama 2023, mu isengeshesho risabira amahoro Isi Angélus.

    Mu butumwa bwe, yabanje gushimira abayobozi, ababishop bamusabye kugenderera ibyo bihugu.

    Papa Francois yavuze ko ibihugu byombi byazahajwe n'amakimbirane.

    Ati' RD Congo yashegeshwe n'imitwe yitwaje intwaro no gusahurwa by'umwihariko mu Burasirazuba bw'iki gihugu.'

    Ikibabaje nuko Alitari yagombaga kwifashishwa na Papa Francis muri Stade des Martyrs yaguye, mbere y'uko uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi agera i Kinshasa kuri uyu wa 31 Mutarama 2023.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/iyobokamana/article/pepe-yashimangiye-ko-arasura-rdc-kuri-uyu-wa-kabiri