Blog

  • Ni indiri yabanebwe! Koffi Olomide avuga ku… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi yabigarutseho mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga n'uwitwa Dr. Guy Karema. N'ubwo ikibazo yari abajijwe kitumvikana muri aya mashusho byumvikana ko uwamubazaga yamubazaga ku bibazo by'u Rwanda na Congo bikomeje gufata intera umunsi ku wundi.

    Undi atangira asubiza ati ''Tugomba gutekereza gato. Ndibaza uko abaminisitiri bakora! Nta raporo cyangwa ibigaragaza imyanzuro bafashe mu nama bakoze? iyo ubajije Minisitiri icyo akora, aragusubiza ati ‘ntakintu na kimwe’.''

    Agaragaza ko abanye-Congo aribo ubwabo bikoraho, cyane ko ntawe ukunda igihugu cye ahubwo buri wese uhawe umwanya runaka ashyira imbere inyungu ze n'umuryango we.

    Ati ''Akenshi iyo agizwe Minisitiri cyangwa umuyobozi mukuru; murumuna wa wa Minisitiri, inshuti ze z'abakobwa na  baramukazi be nibo bahabwa akazi. Ntushobora kubona abantu bashoboye mu kazi[…] ariko buri gihe buri gihe yewe Abanyarwanda, yewe Abanyarwanda.''

    Agera ku gikunze gushinjwa u Rwanda cyo gusahura iki gihugu akomokamo, amabuye y'agaciro akibaza koko niba bibaho asigaye yo aho ajya.

    Ati ''Niba abanyarwanda basahuye cyangwa bibye 20%, 10% cyangwa 30% by’amabuye y’agaciro. 70% byagiye he, 80% byasigaye biri he? Nibyo, ntabwo dukunda igihugu cyacu, umwanzi wa RDC n'Umunyekongo ubwe. Congo yahindutse igihugu cya za maguyi  n'ubunebwe.''

    Koffi Olomide uheruka kuririmbira mu Rwanda mu 2021, mu gitaramo cye mbere  y'indirimbo ye ya mbere, yavuze ko yishimiye gutaramira mu Rwanda agereranya na Paradizo.

    Yasabye abitabiriye iki gitaramo kumufasha gushimira Perezida Kagame ku bw'ibyo amaze kugeza ku Rwanda. Yakomeje avuga ko yifuza ko igihugu cye, RDC, n'u Rwanda bibana neza mu mahoro.

    Ati 'Ni ngombwa ko ibihugu byacu bibaho mu mahoro.'

    Politiki n'imiyoborere mibi ni ryo pfundo ry'ibibazo bihejeje abanye-Congo mu bukene bw'akarande.

    Ibi ni byo bituma amabuye y'agaciro y'iki gihugu n'indi mitungo kamere yirirwa isahurwa n'abitwa 'abafatanyabikorwa' ba Congo, ni ukuvuga ibigo biyacukura bikanayacuruza mu buryo bwa maguyi cyangwa se bwo gusahurira mu nduru.

    Urugero, mu masezerano afite agaciro ka miliyari 300$ igihugu cya Congo cyasinyanye na sosiyete zitandukanye zo mu mahanga zicukura cobalt, amafaranga akigarukira ku byacukuwe ni 3% andi ajya mu mifuka y'abanyamahanga batifuriza iki gihugu ineza.

    RDC ifite umutungo kamere utarakorwaho ubarirwa muri miliyari ibihumbi 24$. Bituma iba  igihugu cya mbere gikize ku Isi hagendewe ku mutungo kamere wacyo mu gihe wose waba utunganyijwe.

    Koffi yashinje abanye-Congo ubunebwe na za maguyi. Avuga ko aricyo gituma badatera imbere 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125565/ni-indiri-yabanebwe-koffi-olomide-avuga-ku-rubwa-congo-yambika-u-rwanda-mu-bibazo-byayo-125565.html

  • Mutsinzi Ange yahawe uburenganzira bwo kwishakira indi kipe, ashobora kwishyurwa miliyoni 20 #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Mutsinzi Ange asheshe amasezerano ye na CD Trofense ndetse agatanga n’ikirego yishyuza amayero arenga ibihumbi 20 iyi kipe, Ihuriro ry’Abakinnyi (Player’s Union) muri Portugal ryatangaje ko uyu mukinnyi yemerewe kuba yakwishakira indi kipe.

    Muri Kanama 2021 nibwo Ange Jimmy yasinyiye iyi kipe amasezerano y’imyaka 2, akaba yarasheshe amasezerano na yo mu Kuboza 2022 aho yavugaga ko hari imishahara atahawe.

    Uyu musore ukina mu bwugarizi yabwiye ibitangazamakuru byo muri Portugal ko yishyuza iyi kipe ibibararane by’imishahara n’uduhimbazamusyi bingana n’Amayero ibihumbi 20.5 aho yanatanze ikirego mu Rukiko ruri mu Mujyi wa Porto.

    Ihuriro ry’Abakinnyi muri Portugal (The Players’ Union Legal Committee) bwa mbere ryavuze kuri iki kibazo cya Mutsinzi Ange.

    Ryagize riti “Komite y’Ihuriro ry’Abakinnyi iramenyesha ko umukinnyi Ange Mutsinzi yemerewe kuba yasinyira ikipe nshya.”

    Bakomeje bavuga ko ishami rya bo ry’amategeko rizakomeza gukurikirana iki kibazo, basaba CD Trofense kwishyura uyu mukinnyi amafaranga bamubereyemo.

    bati “Ishami ry’amategeko mu Ihuriro ry’abakinnyi ryasabye CD Trofense kwishyura Mutsinzi amafaranga bamufitiye kandi Ishami ry’amategeko rizakurikirana ishyirwa mu bikorwa bya yo.”

    Ange bivuze ko ashobora kwishyurwa imishahara n’uduhimbazamusyi bingana n’Amayero ibihumbi 20.5, gusa iyi kipe ya CD Trofense yari yavuze ko nta kintu igomba uyu mukinnyi ko ahubwo ari we uzishyura ibihumbi 750 by’Amayero byo gusesa amasezerano nta shingiro.

    Mutsinzi Ange ashobora kwishyurwa arenga amayero ibihumbi 20

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mutsinzi-ange-yahawe-uburenganzira-bwo-kwishakira-indi-kipe-ashobora-kwishyurwa-miliyoni-20

  • Amafoto: Joackiam Ojera wamaze gusinyira Rayon Sports yatangiye imyitozo na bagenzi be mu Nzove #rwanda #RwOT

    Nyuma yaho umukinnyi mushya wa Rayon Sports, Joackiam Ojera ageze i Kigali mu ijoro ryo ku wa 30 Mutarama 2023, kuri uyu wa Kabiri yahize atangirana imyitozo n'abagenzi be bitegura gukina na Kiyovu SC.

    Ubwo hategurwa imikino y'umunsi wa 18 wa shampiyona y'u Rwanda ikomeza mu mpera z'iki cyumweru, mu rwego rwo kwitegura uyu munsi Gikundiro yatangiye kwitegura yongeramo umukinnyi mushya.

    Mu myitozo yabaye kuri uyu wa kabiri ibera mu Nzove aho iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo nibwo umugande Jockiam Ojera yeretswe abakinnyi bagenzi be, abatoza b'iyi kipe ndetse n'abafana.

    Uyu mukinnyi ukina asatira aciye kuru ruhande cyane cyane urw'iburyo imbere, akaba afite amasezerano y'amezi atandatu akinira Rayon Sports nk'uko byumvikanyweho n'ikipe ye yari asanzwemo akinira ya URA FC.

    Amafoto ya Joackiam Ojera akigera mu Nzove:

    The post Amafoto: Joackiam Ojera wamaze gusinyira Rayon Sports yatangiye imyitozo na bagenzi be mu Nzove appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-joackiam-ojera-wamaze-gusinyira-rayon-sports-yatangiye-imyitozo-na-bagenzi-be-mu-nzove/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-joackiam-ojera-wamaze-gusinyira-rayon-sports-yatangiye-imyitozo-na-bagenzi-be-mu-nzove

  • Lionel Messi yavuze amagambo atangaje ku gikombe cy'isi aheruka gutwara #rwanda #RwOT

    Kizigenza Lionel Messi yatangaje ko igikombe cy'isi aheruka gutwara muri Qatar mu mpera z'umwaka ushize cyamuhamagaye ngo aze agifate kuko ngo cyabonye ko yari agikeneye cyane.

    Ubwo yarimo aha ikiganiro Radio y'iwabo, Urbana Play,Messi yavuze ko yatwaye igikombe cy'isi kubera ko zahabu yacyo yamuhisemo ngo ayifate.

    Uyu mugabo w'imyaka 35 yatsinze ibitego 2 ku mukino wa nyuma bahuyemo n'Ubufaransa bakanganya ibitego 3-3 ndetse anatsinda Penaliti muri 4-2 batsinze kiriya gihugu bari bahanganye.

    Yagize ati “Igikombe cyarampamagaye kirambwira kiti,” ngwino intware,ubu wankoraho.

    Nabonye kiri kumurika muri iriya stade [Lusail Stadium i Doha] sinazuyaza kugisoma.”

    Messi yatwaye igikombe cy'isi ku nshuro ya gatanu agikinnye aho yatsindiwe ku mukino wa nyuma muri 2014.

    Yanakinnye imikino 3 ya nyuma ya Copa America ayitsindwa mbere y'uko atwara igikombe muri 2021.

    Yakomeje agira ati “Nyuma yo kubabara no gutsindwa ku mikino ya nyuma,Imana yarakimbikiye.”

    Uyu yabaye kapiteni wa mbere wa Argentina nyuma ya Diego Maradona mu 1986 watwaye igikombe cy'isi.

    Yongeyeho ati “Nari kwishimira ko Maradona ampa igikombe nibura akabona Argentina yatsinze.Mu ijuru yampaye imbaraga nkuko abandi bantu bankunda babigenje.”

    Maradona yishwe n'umutima muri 2020.

    Benshi bari baziko Messi arasezera mu ikipe y'igihugu nyuma yo kwegukana kiriya gikombe ariko yafashe umwanzuro wo gukomeza gukina kugira ngo we na bagenzi be bakinane nk'abatwaye igikombe cy'isi.

    Icyakora yemeje ko gusezera ku mupira w'amaguru biri hafi nyuma yo kwegukana Champions League enye,na LA LIGA 10 muri Barcelona, n'igikombe cya Ligue kimwe na PSG.Uyu amaze no gutwara Ballon d'Or 7.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/lionel-messi-yavuze-amagambo-atangaje-ku-gikombe-cy-isi-aheruka-gutwara

  • Byanditse mu mutima w’Abanyarwanda bose – Dr…. – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mutarama 2023 mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo y'u Rwanda cyagarutse ku 'Ubutwari muri Afurika'.

    Kuva tariki 20 Mutarama 2023 hatangiye icyumweru cy’Ubutwari, ari na cyo kibanziriza umunsi w’Intwari uzizihizwa kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Gashyantare 2023.

    Abanyarwanda bose, cyane cyane urubyiruko, bakangurirwa gusigasira no kurangwa n’umuco w’ubutwari. Intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu ari byo: Imanzi, Imena n’Ingenzi.

    Muri iki kiganiro, Tito Rutaremara yavuze ko ubutwari bw’Abanyarwanda bugaragarira mu butwari abakurambere bashyizeho, umuntu agakora ikintu yumva ko agomba kugikora mu buryo buhanitse.

    Byaba guharanira igihugu cye, akagiharanira kugeza n’aho yitanga, akagira ubutwari bwo gukora ikintu ku buryo yimazeyo. Avuga ko iyi ndangagaciro yabaye ikitarusange mu kwigishwa abakiri bato kuva cyera.

    Ati 'Bababwiraga ko bakwiye kuba intwari, bakwiye guharanira Igihugu cyabo, bakwiye gukora neza imirimo bagaharanira ibyabo, bakabirengera, [….] Yewe n’umugore bakamubwira ko akwiye kuba intwari icyo akoze cyose akagikora neza, akagikorana umurava akagikora ku buryo atanga urugero ku bandi ndetse urugero ruhanitse rutari urugero rusanzwe…”

    Tito avuga ko Abanyarwanda benshi bagiye baba intwari cyane cyane ingabo zajyaga kurwanirira Igihugu.

    Umunyamakuru Jean Pierre Kagabo wari uyoboye iki kiganiro, yabwiye Tito Rutaremara ko mu bihe bitandukanye yaganiriye n'abantu batandukanye bamutumye kumubariza impamvu hari abantu babona bakoze ibikorwa by'indashyigikirwa cyangwa se bihebuje ariko batarashyirwa ku rutonde rw'intwari.

    Dr. Rutaremara yasubije ko uwo avuga yamumenye. Yavuze ko Perezida Kagame yitanze bihanitse, akora igikorwa kidahanitse gusa ahubwo gihebuje.

    Yavuze ati 'Ubwo ndabizi nzi aho werekeza, vugisha ukuri uti hari nka Perezida wacu (Kagame). Yaritanze bihebuje rwose buriya ntibihanitse birahebuje wambaza njye ndabizi. Akora igikorwa kidahanitse gusa, gihebuje.'

    Yakomeje avuga ko ibyo Perezida Kagame yakoze byabaye urugero rw'urwibutso rudasaza ku Banyarwanda, abanyafurika ndetse n'abanyaburayi.

    Aravuga ati 'Urumva, u Rwanda yararubohoye n’ubu ngubu akaba agiteza imbere. Noneho, (Igikorwa yakoze) gitanga urugero ku banyarwanda bose no ku banyafurika ndetse n’abanyaburayi bashatse kubireba…”

    Rutaremara yavuze ko ibyo Perezida Kagame yakoze byanditse mu mutima w'Abanyarwanda bidasaba gushyirwa mu bitabo. Ariko ko, igihe runaka kugira ngo Abanyarwanda batazabyibagirwa bizandikwa mu gitabo.

    Ati 'Maze humura, we ni intwari, kubyandika, byanditse mu mutima w’Abanyarwanda bose ntibigomba kwandikwa mu gitabo hariya. Hanyuma rero ubwo, wenda ikindi gihe kugira ngo batazabyibagirwa, Abanyarwanda bazabyandika mu gitabo.'

    Umwarimu akaba n’Umushakashatsi, Dr Murefu avuga ko abitwaga Intwari ari abantu biyemezaga kurwanya ibikandamiza Afurika, uhereye ku barwanyije Ubukoloni n’ubucakara, n’abarwanye bashaka ubwigenge bw’ibihugu.

    Uyu mushakashatsi avuga ko nta muntu uba intwari kubera ko abivuze, ahubwo ‘uba intwari kubera ko abandi bakubonye y’uko ibyo ukora bifitiye akamaro abantu benshi wakoze ibintu birenze wowe kwireba ku giti cyawe’.

    Dr. Murefu Alphonse avuga ko ubutwari muri Afurika buhari. Ariko hakwiye kubazwa uko ibikorwa buri wese yaharaniye bikomeza gusigasirwa.

    Ati “Ubutwari burahari. Ariko icyo abantu bagomba gutekerezaho cyane, banatekereza ahazaza h’Afurika ni ukureba abantu bareba bate imitekerereze ya kinyafurika yagize ibyo bibazo byose twavuze by’ikandamizwa, by’ubucakara, cyane cyane ikintu kijyanye no kugaragaza y’uko Abanyafurika nta kintu bashoboye kuko icyo kintu ni nacyo gituma abantu bumva y’uko badafite ubushobozi bwatuma bigeze ahantu ku rwego rwiza…”

    Mu butumwa Tito Rutaremara yatambukije ku rubuga rwa Twitter, ku wa 24 Nyakanga 2022, yahaye umutwe ugira uti 'Kuki Kagame atorwa na 99% abanyaburayi n'abanyamerika bakabibonamo ikibazo?', avugamo ko Kagame yabohoye 'iki gihugu agiha umutekano, agiha ubumwe, agiha iterambere yahaye Abanyarwanda agaciro, Abanyarwanda bose n'Abanyafurika babona ko akiganisha heza, bakimukeneye'.

    Yavuze ko 'Muri demokarasi nyayo abaturage nibo bashyiraho umuyobozi bishakira ntabwo gusa ari ukunzwe n'ibihugu by'Iburayi na Amerika.' 

    Tito Rutaremara yavuze ko “Perezida wacu (Kagame) yaritanze bihebuje abohora u Rwanda akomeza no kuruteza imbere, bigaragarira buri wese” 

    Rutaremara avuga ko Perezida Kagame ari intwari bidasaba ko ashyirwa mu bitabo, ariko igihe kimwe kugira ngo bitazibagirana Abanyarwanda bazabyandika mu gitabo

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE CYAGARUTSE KU BUTWARI MURI AFURIKA


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125542/byanditse-mu-mutima-wabanyarwanda-bose-dr-tito-rutaremara-avuga-ku-kuba-perezida-kagame-at-125542.html

  • INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa BUTERA MASAMBA Alphonse mwene Sentore Athanase na Mukarugagi Ancila, utuye mu Mudugudu wa Karisimbi, Akagari ka Kibagabaga, Umurenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo BUTERA MASAMBA Alphonse, akitwa BUTERA MASSAMBA INTORE mu gitabo cy'irangamimerere. Impamvu atanga yo guhinduza izina ni Ndashaka izina ry'umuco nyarwanda.

    The post INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-19/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-19

  • Silvio Berlusconi uyobora ikipe ya Monza ari… – #rwanda #RwOT

    Tariki 29 Mutarama ni bwo Juventus yakiriye ikipe ya Monza mu mukino wa shampiyona. Nta gutinzamo, Monza yatsinze Juventus ibitego bibiri {2}, byatsinze na Patrick Ciurria ku munota wa 18 ndetse na Dany Mota ku munota wa 39.

    Nyuma y’uyu mukino, abantu batangiye gusaba Silvio Berlusconi ko yashyira mu bikorwa ibyo yemereye abakinnyi kuko nabo intego bari bahawe nayigezeho. 

    Mu ijoro rya Noheri, Silvio Berlusconi wabaye Minisitiri w’u Butariyani yasangiye n’abakinnyi abemerera ko nibaramuka batsinze imwe mu makipe arimo Juventus cyangwa Ac Milan, azazana imodoka yuzuye abakobwa bigurisha, abageze mu rwambariro ubundi abishyurire buri kimwe.

    Nyuma yaho abakinnyi ba Monza batsindiye Juventus, abantu benshi bicaye biteze niba Perezida w’iyi kipe wanayishingiye niba ari bushyire mu ngiro ibyo yasezeranyije abakinnyi, baraheba.

    Silvio yari yaje kwirebera umukino, ndetse uko iminota yagendaga niko abafana bamuhangaga amaso bibaza niba ibyo yemeye ari bubikore

    Aganira n’ikinyamakuru La Repubblica, Silvio Berlusconi yatangaje ko abantu basaga ijana bamaze kumuhamagara bamusaba gushyira mu ngiro ibyo yemeye. 

    Yagize ati: “Abantu barenga 100 bamaze kumpamagara ndetse bansaba kubahiriza ibyo nemereye abakinnyi banjye. Yego ibyo bintu koko narabivuze ariko byari urwenya rwo kumvisha abakinnyi uburyo uyu mukino uzaba ukomeye.”

    Silvio Berlusconi yayoboye ikipe ya Ac Milan imyaka igera kuri 30, nyuma aza kugura ikipe ya AC Monza yakinaga mu byiciro byo hasi, kugera aho ubu ikina icyiciro cya mbere ndetse ikaba iri ku mwanya wa 11 n’amanota 25, irusha amanota 2 Juventus nyuma yaho ihanwe igakurwaho amanota 15 kubera amakosa yo kutishyura imisoro.

    Ubwo umukino wari urangiye, ku rwambariro rw’ikipe hagaragaye imodoka y’ikipe, abantu bacyeka ko ishobora kuba irimo abo bakobwa 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125560/silvio-berlusconi-uyobora-ikipe-ya-monza-ari-kwishyuzwa-indaya-yemereye-abakinnyi-125560.html

  • Mu magambo asize umunyu The Ben yifurije isabukuru nziza umukunzi we Pamella #rwanda #RwOT

    The Ben abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahanyura ubutumwa bumara amasaha 24 (Instagram story), yongeye gushimangira ko yihebeye bikomeye Pamella amwifuriza isabukuru nziza mu magambo asize umunyu agira ati:'Umunsi mwiza w'amavuko gutera k'umutima wanjye.'

    Pamella na we atazuyaje yakiranye yombi ubu butumwa ndetse agaragako abwishimiye cyane ati:”Uwo dusangiye Roho.”

    Uko umunsi uza undi ugataha aba bombi bagaragaza ko banyuzwe n'urukundo barimo ndetse ko nta numwe wagize amahitamo mabi mu guhitamo awo bazabana akaramata.

    Kugeza ubu The Ben na Peamella n'umugore n'umugabo byemewe n'amategeko mu masezerano bagiranye ndetse bakanayasinyira ku wa 31 Kanama 2022 mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

    Ni umuhango wabaye nyuma y'uko mu Ukwakira 2021, The Ben yambitse impeta Uwicyeza Pamella amusaba niba yakwemera kuzamubera umugore, undi na we atajijinganyije arabimwemerera.

    Kugeza ubu ntiharatangazwa igihe indi mihango isigaye izabera icyakora abakunzi babo bakomeza kugaragaza ko ari umunsi bategerezanyije amatsiko menshi nkuko byagiye bigaragara mu butumwa banyuza ku mbgankoranyambaga zabo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/mu-magambo-asize-umunyu-the-ben-yifurije-isabukuru-nziza-umukunzi-we-pamella

  • Dore ibimenyetso biranga umugore ugiye kurangiza mu gihe cyo gutera akabariro #rwanda #RwOT

    Mu ngo nyinshi usanga muri iki gihe haboneka amakimbirane akenshi aturuka ku kutamenya hagati y'umugabo n'umugore aho usanga umugabo adasobanukiwe umugore we cyangwa se umugore akaba adasobanukiwe umugabo.

    Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku kurangiza k'umugore dore ko abagabo bo akenshi bagera ku byishimo byanyuma mu gihe cyo gutera akabariro abagore bo si ko bigenda kuko abenshi bavuga ko batajya barangiza kubera ko abagabo babo babasiga bakibishaka.

    Ibi kandi bishobora gutuma umugore ashaka undi mugabo bakorana imibonano kandi mu gihe uyu mugabo wundi abashije kumugeza kuri ibi byishimo, uyu mugore ahita yumva ko ari we mugabo ndetse ko aruta kure uwo babana mu rugo ibi bikaba byakurura amakimbiriane ashobora kugeza ku gutandukana kw'abashakanye.

    Ku bamenyereye gutera akabariro ntibigoye kumenya ko umugore yarangije cyangwa ko arimo kurangiza, wumva atangiye guhumeka cyane no gusohora amajwi, ubwo mu gitsina hariyegeranya cyane ukumva igitsina kirimo kubyiga icy'umugabo kikabura aho gikwirwa, ahubwo utabimenyereye wagira ngo mu gitsina hari ikintu kidasanzwe kihabaye.

    ibyo byose ariko ni ku mukunzi mumenyeranye utaguhisha, naho ubundi abagore ni abahanga ashobora kwikora ibyo byose akakubwira ko yarangije kandi atarangije.

    Umugore urimo kurangiza ashobora kukwiyegereza cyane, ukumva arimo kugukurura ngo umwinjiremo cyane, nawe rero uba ugomba gukomeza kumushimira ahamuryoheye.

    Umugore urimo kurangiza ashobora gusakuza, cyangwa agashinyiriza, bitewe n'uburyo yakiramo ibyishimo, hari abaseka cyane, hari n'abavuga nk'abarimo gutaka, aha bisaba ubushishozi.

    Umugore urimo kurangiza cyangwa se ugiye kurangiza, arirekura wese, agafungura amaguru, ku buryo ubona ko arimo kuryoherwa cyane, iyo bishobotse arakurata, akagushimagiza, abivuga mu majwi nawe wumva agutunguye cyane.

    Hari abagabo benshi batajya bamenya ko abagore babo barangije, bakabana imyaka n'imyaka ariko atazi niba umugore we ajya arangiza, gusa hari n'abagore batajya bamenya uko barangiza cyangwa n'ibindi bijyanye nabyo, nko kuzana amavangingo n'ibindi.

    Mugabo rero ni inshingano zawe kumenya umugore wawe ariko cyane cyane ukamenya ibimuranga mu gihe aganisha ku byishimo byanyuma mu gihe muri gutera akabariro maze mu gihe ataragera aha ukagerageza kwirinda kurangiza kuko nubikora uzaba utujuje inshingano zawe nk'uko umugore wawe abyiteze.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/dore-ibimenyetso-bizakwereka-ko-umugore-muri-gukorana-imibonano-mpuzabitsina