Blog

  • Uko isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi rihagaze: Arsenal iri kwiruka ku bakinnyi batatu ishakamo umwe wo kuyifasha hagati #rwanda #RwOT

    Uyu munsi nibwo isoko ryo kugura no kugurisha abakinyi mu mashampiyona atari make akomeye i Burayi rirangira,ariyo mpamvu amakipe akomeye arimo na Arsenal ari kuvugwa cyane.

    Nkuko bisanzwe,iri soko rirarangira mbere ya saa sita z'ijoro za Kigali bityo amakipe yo mu Bwongereza ari gukoresha imbaraga ngo agire abakinnyi yinjiza

    Amasaha iri soko rifungiraho mu Burayi:

    Premier League/EFL: 23:00
    Bundesliga: 17:00
    Serie A: 19:00
    La Liga: 23:00
    Ligue 1: 23:59

    Byitezwe ko hashobora kuba byinshi ku munota wa nyuma kuri iri soko.

    Abakinnyi byitezwe ko bashobora guhindura amakipe:

    Brighton yongeye kwanga igiciro cya kabiri cya miliyoni 70 z'amapawundi Arsenal yari yemeye gutanga ku mukinnyi wayo wo hagati Moises Caicedo. (BBC)

    Arsenal kandi irimokureba ko yakwiruka k'Umubirigi Youri Tielemans w'imyaka 25 ukina hagati muri Leicester City.

    Amasezerano afitanye n'iyi kipe azarangira mu mpeshyi itaha, ariko aba ba Gunners ntibashaka kurindira kugeza icyo gihe kuko bakeneyegushaka abashobora gusimbura abakinnyi bo hagati habaye ingorane. (90min)

    Arsenal kandi irimo kureba niba yagura Umutaliyani, Jorginho w'imyaka 31 ukina hagati muri Chelsea kuko amasezerano afitanye nayo azarangira mu mpeshyi itaha. (Football London)

    Paris St-Germain yizeye ko ishobora kubona ku ntizanyo rutahizamu wa Maroc ,Hakim Ziyech w'imyaka 29 ukina muri Chelsea, mu gihe na we yifuza kwimukira mu Bufaransa. (L'Equipe)

    Kizigenza wa Manchester United, Harry Maguire w'imyaka 29, yanze gutizwa muri Inter Milan kugira ngo ashobore gukomeza kurwanira umwanya we i Old Trafford — ariko avuga ko azakora isuzuma mu mpeshyi. (Daily Star).

    Tottenham iri hafi gusinya amasezerano n'umunya-Espagne Pedro Porro w'imyaka 23 ukina inyuma ku ruhande rw'iburyo muri Sporting Lisbon kuri miliyoni 45 z'ama-euro. (Telegraph)

    Sporting Lisbon izasimbuza Porro n'umunya-Espagne mugenzi we Hector Bellerin w'imyaka 27, na we ukina inyuma ku ruhande rw'iburyo muri Barcelona. (Fabrizio Romano).

    Mu gushaka uko yakomeza uruhande rwayo rwo hagati, Liverpool ishobora gutungura benshi ikagura umufaransa N'Golo Kante w'imyaka 31 ukina hagati muri Chelsea mu gihe amasezerano ye n'iyi kipe ya Stamford Bridge azarangira mu mpeshyi. (El Nacional — mu ki-espagnol)

    Ubushyamirane mu myitozo hagati ya Joao Cancelo w'imyaka 28, n'umutoza Pep Guardiola niyo yatumye uyu munya-Portugal ukina inyuma ashobora gutizwa muri Bayern Munich avuye muri Manchester City. (Mail)

    Newcastle irabona ko umukinnyi wo hagati wa Sheffield United umunya- Norvège Sander Berge w'imyaka 24, nk'umukinnyi nyawe ushobora gusimbura Jonjo Shelvey w'imyaka 30 ushaka kwimukira muri Nottingham Forest. (Newcastle Chronicle)

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/uko-isoko-ryo-kugura-no-kugurisha-abakinnyi-rihagaze-arsenal-iri-kwiruka-ku

  • Umukinnyi mushya wa Rayon Sports yavuze amagambo akomeye akigera I Kigali #rwanda #RwOT

    Umukinnyi mushya wa Rayon Sports, Joackiam Ojera, yasesekaye i Kigali mu ijoro ryo ku wa 30 Mutarama 2023, yizeza abafana b'iyi kipe gutwarana na bo ibikombe.

    Uyu Munya-Uganda Rayon Sports yatijwe na URA FC, yasesekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 30 Mutarama 2023, ahagana saa tatu n'iminota 34.

    akigera i Kigali, uyu mukinnyi ukina aca ku mpande yijeje abakunzi ba Rayon Sports kubaha ibyishimo.

    Yagize ati “Rayon Sports ni ikipe nzi ko ikomeye hano mu Rwanda. Icyo nabwira abafana ni uko nje kugirana nayo ibihe byiza ndetse no gutwara ibikombe na Rayon Sports, tukajya muri CAF Champions League na Confederations Cup.”

    Tariki 28 Mutarama 2023, ni bwo URA FC yatangaje ku rubuga rwayo ko yatije uyu mukinnyi muri Rayon Sports.

    Yagize iti “Twishimiye kubatangariza ko umukinnyi wacu uca ku mpande Joackiam Ojera yatijwe muri Rayon Sports yo mu Rwanda mu gihe cy'amezi atanu, ku bwumvikane bw'impande zombi. Uyu akaba ari we mukinnyi wa mbere dutije hanze y'Igihugu mu mateka y'ikipe yacu.”

    Uyu mukinnyi w'imyaka 25 yabanje muri 11 ba Uganda banganyije n'Amavubi y'u Rwanda 0-0 muri iryo rushanwa kuri Stade de la Réunification tariki 18 Mutarama 2021.

    Joackiam Ojera yari muri URA FC yakinnye imikino ya CAF Confederation Cup mu 2021 ikaza gusezererwa na Al Masry SC yo mu Misiri ku ijonjora ry'ibanze.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umukinnyi-mushya-wa-rayon-sports-yavuze-amagambo-akomeye-akigera-i-kigali

  • Alyn Sano yavuze byinshi ku dukingirizo agiye gusohora (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Nyarwanda, Alyn Sano yavuze ko mu minsi ya vuba azashyira hanze udukingirizo mu rwego rwo gukomeza gushishikariza abantu kwirinda indwara zandurira mu mibonanompuzabitsina.

    Alyn Sano aherutse gushyira kuri Instagram ye udukingirizo twitwa 'Boo&Bae', yabwiye ISIMBI ko ari brand agiye gusohora mu rwego rwo gufasha abantu kwikingira kandi yizeye ko tuzagurwa cyane.

    Ati 'Iriya Brand [Boo&Bae] izasohoka vuba, nukuri. Urumva nashyira ibintu kuri Instagram yanjye binteye isoni? Agakingirizo ntekereza ko ari ikintu cyiza niba kwifata byakunaniye ushobora kwirinda, rero ntekereza ko utagakwiye guterwa impfune no gukoresha agakingirizo, aho guterwa impfune no kwandura Sida cyangwa izindi rwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, wajya kugura agakingirizo. Tuzakoreshwa kuko utundi nta muntu uba wabashishikarije kudukoresha.'

    Agaruka ku hantu utu dukingirizo duhuriye n’indirimbo 'Boo&Bae’ aheruka gusohora, yagize ati 'iyo urebye iriya ndirimbo itangira harimo amashusho ya turiya dukingirizo twa 'Boo&Bae’, iriya ndirimbo ni nko gukomeza 'Fake Gee’, abantu bakamara gutandukana umwe agakomeza ubuzima bwe agakora ubukwe cyangwa afite n’umukunzi bizwi ariko agasubira inyuma kuwahoze ari umukunzi we hagashya, kuko wenda aba afite umugabo atakoresha agakingirizo ariko kuri 'Boo&Bae’ bagakoresha agakingirizo.'

    Alyn Sano wishimira uko yasoje umwaka wa 2022, avuga ko 2023 ayinjiranyemo intego nyinshi aho ibikorwa bigomba kuba byinshi ariko icya mbere akaba agomba kuba ari muzima kuko ari cyo kintu kimufasha kugera ku byo yifuza.

    Ati 'Intego ya mbere ni ugukomeza nkaba muzima kuko ni cyo kintu nabonye cya mbere kimfasha gukora ibintu byose nkeneye gukora, ikindi ni ugukora indirimbo nyinshi nshoboye bijyanye n’ubushobozi buke mfite, buke urumva ntacyishyiramo amafaranga nta muntu ndabona unshoramo.'

    'Muri uyu mwaka harimo Album yanjye ya mbere harimo ibitaramo mu gihugu no hanze ya cyo byose birahari birateguye.'

    Umwaka kandi wa 2023 yifuza kuba yagira abantu afasha kuba bahindura ubuzima bwa bo nk’uko na we yagiye abona ubufasha, ni gahunda avuga ko atarategura neza ariko ikaba ari imwe mu mishinga yinjiranye mu muziki ubwo yawutangiraga.

    Udukingirizo Alyn Sano aiye gusohora

    Alyn yijeje abakunzi be ko abafitiye byinshi byiza muri uyu mwaka

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/alyn-sano-yavuze-byinshi-ku-dukingirizo-agiye-gusohora-video

  • Ibyemezo by'inama y'abaminisitiri yateranye bwa mbere muri 2023 #rwanda #RwOT

    Ku wa Mbere, tariki ya 30 Mutarama 2023, Inama y'Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame.

    Ni inama y'abaminisitiri ya mbere mu mwaka wa 2023, yafatiwemo ibyemezo bitandukanye birimo no gusubukura inama y'umushyikirano yari imaze imyaka itatu itaba kubera icyorezo cya Covid-19.

    Iyi nama y'Umushyikirano iteganyijwe kuva kuwa 27 kugeza kuwa 28 Gashyantare 2023.

    Bamwe mu bayobozi bashyizweho harimo,Oda Gasinzigwa wahagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba ndetse akaba na Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, wagizwe Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora.

    Iyi nama yagennye kandi ko Carine Umwari aba Komiseri muri iyi Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, mu gihe Christophe Bazivamo yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Nigeria.

    Ni mu gihe Dr Alexandre Rutikanga yagizwe Umuyobozi mukuru w'Ikigo gishinzwe ubuhinzi n'ubworozi, RAB, asimbuye Dr Patrick Karangwa wagizwe Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi ushinzwe iterambere ry'ubuhinzi buvuguruye.

    Muri icyo kigo kandi, Dr. Florence Uwamahoro yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Ubuhinzi. Yari asanzwe ari umuyobozi w'ishami ry'ubushakashatsi mu ishami rya Kaminuza y'u Rwanda Ishami ry'Ubuhinzi n'Ubworozi.

    Muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi kandi, Dr. Olivier Kamana yagizwe Umunyamabanga Uhoraho avuye mu kigo cy'Ubushakashatsi mu Iterambere ry'Inganda, aho yari Umuyobozi w'Ishami ry'Ubushakashatsi.

    Kamana asimbuye Musabyimana Jean Claude wagizwe Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu mu Ugushyingo 2022.

    Zephanie Niyonkuru wahoze ari umuyobozi wungirije wa RDB, agirwa Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo.

    Ibyemezo byose byafatiwe mu nama y'abaminisitiri

    1. Inama y'Abaminisitiri yemeje imyanzuro y'lnama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 11 Ugushyingo 2022.

    2. Inama y'Abaminisitiri yemeje ko Inama y'Igihugu y'Umushyikirano ya 18 izaterana guhera ku itariki ya 27 kugeza ku ya 28 Gashyantare 2023.

    3. Inama y'Abaminisitiri yagejejweho ibyavuye mu Ibarura rusange rya 5 ry'Abaturage n'Imiturire.

    4. Inama y'Abaminisitiri yemeje imishinga y'amategeko ikurikira:

    • Umushinga w'itegeko rivugurura Itegeko rigena ingengo y'imari ya Leta y'umwaka wa 2022/2023.

    • Umushinga w'itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y'inguzanyo hagati ya Repubulika y'u Rwanda n'Ikigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere, yerekeranye n'inguzanyo igenewe inkunga ya gatatu yo gushyigikira gahunda y'iterambere rishingiye ku muturage.

    • Umushinga w'itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y'impano hagati ya Repubulika y'u Rwanda na Agence Frangaise de Developpement, yerekeranye n'impano igenewe umushinga wo kwinjiza ikoranabuhanga mu miyoborere no mu guhanga ibishya hagamijwe iterambere.

    • Umushinga w'itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y'inguzanyo hagati ya Repubulika y'u Rwanda na Agence Française de Developpement, yerekeranye n'inguzanyo igenewe umushinga wo kwinjiza ikoranabuhanga mu miyoborere no mu guhanga ibishya hagamijwe iterambere.

    • Umushinga w'itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y'inguzanyo hagati ya Repubulika y'u Rwanda na Banki Nyafurika ishinzwe guteza imbere ubucuruzi bwinjira n'ubusohoka mu gihugu, yerekeranye n'inguzanyo igenewe imishinga y'iterambere.

    • Umushinga w'itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y'impano hagati ya Repubulika y'u Rwanda n'Ikigega Nyafurika Gitsura Amajyambere, yerekeranye n'impano igenewe umushinga mpuzabihugu wo gusana imihanda yambukiranya imipaka ihuriweho n'ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (Rwanda/Burundi).

    • Umushinga w'itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y'inguzanyo hagati ya Repubulika y'u Rwanda n'Ikigega Nyafurika Gitsura Amajyambere, yerekeranye n'inguzanyo igenewe umushinga mpuzabihugu wo gusana imihanda yambukiranya imipaka ihuriweho n'ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (Rwanda/Burundi).

    • Umushinga w'itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano hagati ya Repubulika ya Zimbabwe na Repubulika y'u Rwanda y'ubufatanye mu by'arnategeko mu rwego mpanabyaha.

    • Umushinga w'itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano hagati ya Repubulika y'u Rwanda na Repubulika ya Zimbabwe yo kohererezanya abakurikiranyweho ibyaha.

    • Umushinga w'itegeko rihindura Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda.

    • Umushinga w'itegeko rihindura Itegeko rigenga umurimo w'ubunoteri.

    5. Inama y'Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:

    • Iteka rya Perezida ryemeza burundu Amasezerano Nyafurika avuguruye ku bushakashatsi, iterambere n'amahugurwa mu bijyanye n'ubuhanga bwa nikeleyeri n'ikoranabuhanga.

    • Iteka rya Minisitiri w'Intebe rigena intego, inshingano n'imbonerahamwe y'imyanya y'imirimo muri Minisiteri ya Siporo.

    • Iteka rya Minisitiri ryerekeye Komite y'Igihugu ishinzwe imyitwarire iboneye mu bushakashatsi bukorerwa ku muntu.

    • Iteka rya Minisitiri ryerekeye amasaha y'akazi n'abakozi ba Leta bagengwa n'amasezerano y'umurimo.

    6. Inama y'Abaminisitiri yemeje amasezerano akurikira:

    • Amasezerano hagati ya Guverinoma y'u Rwanda na Fondasiyo yo muri Turukiya yitwa “Turkish Maarif Foundation (TMF) yo kugira icyicaro mu Rwanda”.

    • Amasezerano y'ubufatanye mu byerekeye ubuvuzi hagati ya Sosiyete yitwa Concentric by Ginkgo n'Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda.

    • Amasezerano hagati ya Guverinoma y'u Rwanda, Ikigega cy'imari cya Banki y'Isi gifasha abikorera cyitwa International Finance Corporation na Broad Development Rwanda Ltd yo kubaka amacumbi aciriritse.

    7. Inama y'Abaminisitiri yemeje porogaramu n'ingamba zikurikira:

    • Inyandiko igaragaza ishusho y'igenamigambi n'iy'ingengo y'imari y'igihe giciriritse 2023/24-2025/26.

    • Ivugururwa rya gahunda n'ingamba z'igihe kirekire zo kubungabunga ibidukikije mu guhangana n'imihindagurikire y'ibihe.

    • Ivugururwa rya gahunda yo kuzahura ubukungu.

    • Itangwa ry'ubutaka bwa Leta buri mu mutungo bwite wayo bugahabwa “Ibere rya Bigogwe Tourism Company Ltd”.

    • Imikorere y'Ikigo Nyafurika cy'icyitegererezo mu byerekeye uburyo bugezweho bwo gukonjesha.

    • Ko u Rwanda ruba kimwe mu bihugu bihuriye ku masezerano akuraho ibisabwa kugira ngo inyandiko za Leta zo mu mahanga zemerwe yashyiriweho umukono i Hague (La Haye) ku wa 5 Ukwakira 1961.

    8. Inama y'Abaminisitiri yemeje Abahagarariye ibihugu by'amahanga mu Rwanda bakurikira:

    Ba Ambasaderi/High Commissioners:

    • Madamu Anne Kristin Hermansen, Ambasaderi w'Ubwami bwa Noruveje (Norway) mu Rwanda, afite icyicaro i Kampala.

    • Bwana Jorge Moragas Sanche, Ambasaderi w'Ubwami bwa Esipagne (Spain) mu Rwanda, afite icyicaro i Dar es Salaam.

    • Madamu Gabriela Martinic, Ambasaderi wa Repubulika ya Argentine mu Rwanda, afite icyicaro i Nayirobi.

    • Bwana Mohamed Mahfoudh Cheikh El Ghadi, Ambasaderi wa Repubulika ya Kiyisilamu ya Moritaniya (Mauritania) mu Rwanda, afite icyicaro i Khartoum.

    • Bwana Ronald Micallef, High Commissioner wa Repubulika ya Malta mu Rwanda, afite icyicaro i Addis Ababa.

    • Bwana Simon Juach Deng, Ambasaderi wa Repubulika ya Sudani y'Epfo mu Rwanda, afite icyicaro i Kampala.

    Uhagarariye inyungu z'Igihugu (Honorary Consul)

    • Dr Momar Dieng, Uhagarariye inyungu z'Ubwami bwa Lesotho mu Rwanda.

    9. Inama y'Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi bakurikira:

    I. Muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane/MINAFFET

    • Christophe Bazivamo, High Commissioner w'u Rwanda muri Repubulika Yunze Ubumwe ya Nigeria.

    II. Muri Komisiyo y'Igihugu v'Amatora

    • Oda Gasinzigwa, Perezida/Chairperson

    • Carine Umwari, Komiseri/Commissioner

    III. Muri Sena

    • Dr. Euralie Mutamuriza, Economic and Finance Policy Analyst

    IV. Muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi (MINAGRI)

    • Dr. Olivier Kamana, Umunyamabanga Uhoraho/Permanent Secretary

    • Jean Claude Ndorimana, Director General of Animal resources development

    • Dr Patrick Karangwa, Director General of agriculture modernization

    • Dr. Octave Semwaga, Umujyanama wa Minisitiri/Advisor to the Minister

    • Ritah Nshuti, Umujyanama w'Umunyamabanga wa Leta/Advisor to the Minister of State

    Mu Kigo gishinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi mu Rwanda (RAB)

    • Dr. Alexandre Rutikanga, Umuyobozi Mukuru/Director General

    • Dr. Florence Uwamahoro, Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Ubuhinzi/ Deputy Director General in charge of Agriculture Development

    • Eric Hakizimana, Chief Finance Officer

    • Liliane Umutesi, Division Manager for Finance and Administration

    V. Muri Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS)

    • Zephanie Niyonkuru, Umunyamabanga Uhoraho/Permanent Secretary

    • Rwego Ngarambe, Director General in charge of Sports Development

    • Alexis Redamptus Nshimiyimana, Director General in charge of Infrastructures

    • Fabrice Uwayo, Sport Development Analyst

    • Mr. Protogene Mashami Nziranziza, Sports Infrastructure Management Specialist

    VI. Muri Minisiteri Ishinzwe Ishoramari rya Leta (MININVEST)

    • Evariste Habimana, Head of Portfolio Oversight Department

    • Chris Twagirimana, Head of Investment Department

    • Fiona Kananga, Head of Privatization Department

    • Alain Olivier Kiruhura, Portfolio Performance Analyst

    • Adeline Musaniwabo, Portfolio Performance Analyst

    • Theoneste Niyodusenga, Business Support Analyst

    • Gael Bertrand Kayitare, Business Support Analyst

    • Susan Tuguta, Corporate Governance and Compliance Analyst

    • Protogene Mutwarasibo, Investment Analyst

    • Arlette Liliose Mukamisha, Investment Analyst

    • Rulibagiza Patrick Mutimura, Investment Analyst

    • Fidele Kazungu, Investment Analyst

    • Specy Mukanjishi, Legal Deal Transaction Analyst

    • Jessica Mwiseneza, Business Deal Transaction Analyst

    • Protogene Zigirababiri, Legal Affairs Analyst

    • Alex Mugisha Muganza, Umujyanama wa Minisitiri/Advisor to the Minister

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/ibyemezo-by-inama-y-abaminisitiri-ya-mbere-ya-2023

  • DR Congo yirukanye abasirikare b'u Rwanda bari muri 'état-major' ya EACRF #rwanda #RwOT

    Igisirikare cya leta ya DR Congo cyatangaje ko 'ku mpamvu z'umutekano' cyategetse ingabo z'akarere (EACRF) ziri muri icyo gihugu 'gusubiza mu gihugu cyabo' ba ofisiye b'u Rwanda bari muri 'état-major' y'izo ngabo iri i Goma.

    Itangazo ry'umuvugizi w'ingabo za DR Congo, Gen Maj Sylvain Ekenge, rivuga ko abo basirikare bamaze gusubira mu gihugu cyabo.

    DR Congo ivuga kandi ko kubera ibyo u Rwanda 'rwahise ruhamagaza ba ofisiye barwo bose' bari mu nzego z'ubugenzuzi zihuriweho n'ibihugu by'akarere zikorera muri DR Congo.

    Umuvugizi w'igisirikare cy'u Rwanda, Brig. Gen. Ronald Rwivanga, mu butumwa bwanditse yabwiye BBC ati: “Si u Rwanda rwahamagaje ba ofisiye barwo. Ni DRC yabirukanye.”

    DR Congo yanze ko u Rwanda rwohereza ingabo zarwo muri EACRF irushinja kugira uruhare mu mirwano iyishyamiranyije na M23, gusa bamwe muri ba ofisiye b'u Rwanda bari mu bagize ubuyobozi bw'izi ngabo z'akarere.

    Bamwe muri ba ofisiye b'u Rwanda kandi bari mu bagize itsinda ry'ubugenzuzi n'iperereza ku bibazo by'umutekano ku mipaka y'ibi bihugu rizwi nka Expanded Joint Verification Mechanism (EJVM).

    Iryo ni itsinda rikorera i Goma ryashinzwe mu 2012 rishamikiye ku ihuriro mpuzamahanga ku karere k'ibiyaga bigari (International Conference on the Great Lakes Region) ririmo abasirikare b'ibihugu by'akarere.

    Ibivugwa n'uruhande rwa DRC bibaye mu gihe hitezwe iperereza rya EJVM ku iraswa ry'indege ya DR Congo hafi y'ikibuga cy'indege cya Goma, u Rwanda ruvuga ko yari yavogereye ikirere cyarwo, naho Congo ikavuga ko itari yakivogereye.

    Bibaye kandi mu gihe umwuka urushaho kuba mubi hagati y'ibihugu byombi, n'imirwano y'inyeshyamba za M23 n'ingabo za DR Congo ikomeje muri teritwari ya Masisi.

    Kinshasa ishinja Kigali gufasha M23, ibyo Kigali yakomeje guhakana.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/dr-congo-yirukanye-abasirikare-b-u-rwanda-bari-muri-etat-major-ya-eacrf

  • Amashusho y'indirimbo nshya ya Sam Smith akomeje kuvugisha benshi #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo iri kuri album ya kane ya Sam Smith yise 'Gloria' yasohoye tariki 27 Mutarama 2023, ntiyavuzweho rumwe n'abayirebye nyuma yuko igaragayemo abasore bambaye imyenda y'imbere gusa bari kubyinana mu buriri.

    Amakuru dukesha ikinyamakuru 'TMZ', ni amashusho atavuzweho rumwe n'abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko yarakwiye gushyirwaho amabwiriza yo kutarebwa n'abana batujuje imyaka y'ubukure, cyane ko iri ahantu bose bayishaka bakayireba.

    Ni ndirimbo igaragaza na none uyu musore yambaye imyenda y'abagore y'imbere, hejuru yambaye ubusa akajya amenywaho amazi, ibintu byatumye abantu bavuga ko ari ukwigisha abana bayireba ibikorwa by'imibonano mpuzabitsina.

    Samuel Frederick Smith w'imyaka 30, ni umuhanzi akaba n'umwanditsi w'indirimbo ukomoka mu Bwongereza, ubarizwa mu muryango w'abaryamana bahuje igitsina (LGBTQ).

    Yakunzwe mu ndirimbo nka 'Stay with me', 'Too Good at Goodbyes', 'Dancing with the strangers' n'izindi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/amashusho-y-indirimbo-nshya-ya-sam-smith-akomeje-kuvugisha-benshi

  • Niyonkuru Zephanie wahoze ari umusifuzi yagiz… – #rwanda #RwOT

    Inama y’abaminisitiri yateranye kuri Mbere, yashyize mu myanya abayobozi batandukanye barimo n’abashyizwe muri Minisiteri ya Siporo yari ifite imyanya ibura.

    Inama y’abaminisitiri yaje kwemeza ko Niyonkuru Zephanie agirwa Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo mu Rwanda. 

    Uyu mwanya hari hashize amezi agera kuri 4 nta muyobozi ufite nyuma yaho Shema Maboko Didier wari umuyobozi muri uyu mwanya, muri Nzeri umwaka ushize, yahagaritswe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame. 

    Kuri gatanu cyangwa se V hariho abayobozi bahawe imyanya muri Minisiteri ya siporo 

    Niyonkuru Zephanie wahoze ari umusifuzi wo ku ruhande mu cyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, mu 2019 ni bwo yahagaritse uyu mwuga, agirwa Umuyobozi Wungirije w’Urwego rushinzwe Iterambere, RDB, aho yari asimbuye Emmanuel Hategeka wari umaze kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

    Nyuma y’imyaka 2 gusa, tariki 6 Ukwakira,  Perezida Paul Kagame yaje guhagarika mu nshingano Niyonkuru Zephanie kubera amakosa yagiye akora mu bihe bitandukanye ndetse kuva icyo gihe akaba atari yagahawe indi mirimo. 

    Niyonkuru Zephanie yongeye kugirirwa icyizere nyuma yaho umwaka ushize yari yahagaritswe mu nshingano 

    Niyonkuru Zephanie wakinnye umukino wa Volleyball ku rwego rw’icyiciro cya mbere, ndetse akaba umukinnyi usiganwa ku maguru mu ntera ya Kirometero ibihumbi 5000 n’ibihumbi 10000, kuva mu 2006 yabaye umusifuzi w’umupira w’amaguru kugera mu 2019 ubwo yamanikaga igitambaro cya nyuma.

    Niyonkuru afite Impamyabumenyi y'Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n'Ubukungu yakuye muri Kaminuza y'i Londres [SOAS University of London].

    Yize kandi mu Ishuri ryo muri Suède ryigisha ibijyanye n'imiyoborere no muri Kaminuza ya Jiangxi mu Bushinwa, mu masomo ajyanye n'iterambere. Mbere y'uko agirwa Umuyobozi muri RDB, yakoze mu rwego rw'abikorera mu mishinga y'iterambere itandukanye. 

    N’ubwo yari umusifuzi Niyonkuru Zephanie yatangiye gukorana na Leta ahagana mu 2011

    Yigeze gukorana na RDB nk'impuguke ndetse nk'Umuyobozi w'Agateganyo ukuriye Ishami rishinzwe Igenamigambi, abifatanya no gutanga ubujyanama ku Muyobozi Mukuru wa RDB no kuba umuyobozi w'ishami rishinzwe ishoramari, kohereza mu mahanga ibicuruzwa no guhanga imirimo.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125535/niyonkuru-zephanie-wahoze-ari-umusifuzi-yagizwe-umuyobozi-muri-minisiteri-ya-siporo-125535.html

  • Rutahizamu wa Rayon Sports akigera mu Rwanda yahaye ubutumwa Omborenga Fitina #rwanda #RwOT

    Rutahizamu mushya wa Rayon Sports yatijwe na URA FC, Joackiam Ojera yageze mu Rwanda aho yavuze ko akumbuye guhangana na Omborenga Fitina.

    Mu ijoro ryakeye ni bwo uyu mukinnyi ukina ku mpande asatira yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

    Uyu mukinnyi akaba yabwiye itangazamakuru ko yishimiye kuza gukina muri Rayon Sports aho aje kuyifasha kwegukana ibikombe ndetse no kwitwara neza mu mikino Nyafurika.

    Abajijwe niba hari abakinnyi b’abanyarwanda yaba azi, yavuze ko yibuka nimero 2 [Omborenga Fitina] wari umufashe muri CHAN 2021 aho amakipe yombi yanganyije 0-0, ngo yakunze uburyo akina akaba yakwishimira kongera guhura na we bahanganye.

    Ati “Ndibuka nimero 2 wari umfashe mu ikipe y’igihugu muri CHAN, umusore muremure ntabwo nibuka izina rye neza, nakunze uburyo akina nakwishimira kongera guhura na we tugahangana.”

    Nta gihindutse bakaba bazahura tariki ya 12 Gashyantare 2023 mu gihe abatoza b’amakipe yombi bazaba babagiriye icyizere.

    Ojera Joackiam akaba aje gufasha Rayon Sports mu mikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2022-23.

    Kuva 2019 yakiniye ikipe ya URA FC imikino 60 ayitsindira ibitego 6 gusa.

    Hano ni muri CHAN, Omborenga yari ahanganye na Ben Ocen ubu ukinira Musanze FC

    Joackiam Ojera akumbuye guhangana na Omborenga Fitina

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-wa-rayon-sports-akigera-mu-rwanda-yahaye-ubutumwa-omborenga-fitina

  • MINISPORTS yabonye umunyamabanga mushya wahoze ari umusifuzi #rwanda #RwOT

    Niyonkuru Zephanie wabaye umusifuzi mpuzamahanga ni we wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo asimbura Shema Maboko Didier wirukanywe muri Nzeri 2022.

    Zephanie yabaye Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rushinzwe Iterambere (RDB) kuva 2019 kugeza tariki ya 6 Ukwakira 2022 ubwo yasezererwaga kuri uyu mwanya na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame kubera amakosa y’akazi yakoze.

    Inama y’Abaminisitri yateranye ku wa Mbere tariki ya 30 Mutarama 2023 iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul yashyze abayobozi mu myanya itandukanye aho yongeye kugirira Niyonkuru Zephanie icyizere imugira umunyamabanga uboraho muri Minisiteri ya Siporo.

    Muri 2019 ni bwo Niyonkuru Zephanie yagizwe Umuyobozi Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) asimbuye Emmanuel Hategeka wari uherutse kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

    Niyonkuru Zephanie akaba yarabaye umusifuzi mpuzamahanga aho yasifuraga ku ruhande (umusifuzi w’igitambaro) akaba afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Ubukungu yakuye muri Kaminuza y’i Londres [SOAS University of London].

    Undi wahawe inshingano ni Nshimiyimana Alex Redamptus wahoze ari Komiseri ushizwe amarushanwa muri FERWAFA aho yagize Umuyobozi ushizwe ibikorwaremezo muri Minisiteri ya Siporo.

    Niyonkuru Zephanie yagizwe umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/minisports-yabonye-umunyamabanga-mushya-wahoze-ari-umusifuzi

  • Prince Kid yamenye Igihe azaburanira mu bujurire #rwanda #RwOT

    Urukiko Rukuru rwahaye itariki ubujurire bw'Ubushinjacyaha mu rubanza rwa Ishimwe Dieudonné wamenyekanye nka Prince Kid, bukazaburanwa ku wa 10 Werurwe 2023.

    Ni itariki yemejwe na Me Nyembo Emelyne wunganira Ishimwe, akaba agiye kongera kuburana nyuma y'uko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamugize umwere mu Ukuboza 2022.

    Prince Kid washinze Rwanda Inspiration Back Up yeteguraga irushanwa rya Miss Rwanda, yaregwaga gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba no gukora imibonano mpuzabitsina ku gahato no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina.

    Icyakora, nyuma y'uko uyu musore agizwe umwere, Ubushinjacyaha bwahise bujuririra iki cyemezo mu Rukiko rukuru, dore ko mbere bwari bwamusabiye igifungo cy'imyaka 16.

    Ishimwe Dieudonné yafungiwe muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere kuva ku wa 16 Gicurasi 2022 kugeza ku wa 2 Ukuboza 2022, ubwo yagirwaga umwere ku byaha yaregwaga.

    IVOMO: IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/prince-kid-yamenye-igihe-azaburanira-mu-bujurire