Blog

  • Umutoza w’Amavubi mu ihurizo ritoroshye #rwanda #RwOT

    Mu gihe habura amezi atageze kuri 2 ngo Amavubi acakirane na Benin mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, abakinnyi 3 bose bakina mu bwugarizi umutoza yari asanzwe yifashisha nta n’umwe ufite ikipe.

    Amavubi azakina na Benin tariki 20 Werurwe akazaba ari umukino w’umunsi wa 3 w’itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023, ni mu gihe tariki ya 28 Werurwe umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda.

    Mu gihe habura igihe kitari kinini, umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer ashobora kuba ataryama ngo asinzire kubera ko abakinnyi asanzwe yifashisha mu mutima w’ubwugarizi, nta n’umwe urimo gukina.

    Carlos Alós Ferrer amenyereweho gukoresha 3-5-2. Batatu b’inyuma asanzwe akinisha ni Nirisarike Salomon, Manzi Thierry ndetse na Mutsinzi Ange Jimmy.

    Aba bakinnyi uko ari 3 nta n’umwe urimo gukina cyane ko 2 muri bo bagiye kumara umwaka bicaye.

    Kuva muri Kamena 2022, Nirisarike Salomon yatandukana na FC Urartu yo muri Armenia nta y’indi kipe arabona aho yiyicariye mu rugo mu Bubiligi n’umuryango.

    Uyu mukinnyi yagombaga kwerekeza mu Bushinwa ariko icyorezo cya Coronavirus cyongeye kuba cyinshi muri kiriya gihugu bituma atagenda. Nyuma yabonye ikipe muri Iraq arayibenga.

    Muri Gashyantare 2022, Manzi Thierry yasinyiye FAR Rabat yo muri Maroc amasezerano y’amezi 6, ayasoje iyi kipe ntiyashimye umusaruro we maze ihita imusezerera. Kuva icyo gihe nta kipe arongera kubona, binavugwa ko muri Nzeri 2022 yegereye Rayon Sports ngo abe yayerekezamo ariko ikamutera utwatsi.

    Mutsinzi Ange Jimmy we ntabwo aramenya aho kwerekeza nyuma y’uko mu ntangiriro za Mutarama 2023 yasheshe amasezerano n’ikipe ye ya CD Trofense muri Portugal.

    Nirisarike Salomon (24) na Manzi Thierry (uhetswe) bamaze igihe nta kipe bafite

    Mutsinzi Ange Jimmy aheruka gutandukana n’ikipe ye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-w-amavubi-mu-ihurizo-ritoroshye

  • Inkuru nziza kuri Kiyovu Sports mbere yo gucakirana na Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Mbere yo guhura na Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona, Kiyovu Sports iri mu byishimo nyuma yo kugarura Serumogo Ali wari umaze iminsi yarataye akazi.

    Kuva tariki ya 20 Mutarama 2023 hatangira imikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2022-23, Serumogo Ali yari ataragaraga muri Kiyovu Sports aho yari yarahagaritse akazi kubera umwenda iyi kipe imubereyemo.

    Serumo usanzwe ari na kapiteni wungirije wa Kiyovu Sports, yishyuzaga Kiyovu Sports amafaranga yemerewe ubwo yongeraga amasezerano.

    Kutayahabwa byatumye ahagarika akazi ntiyatangirana n’abandi imyitozo itegura imikino yo kwishyura, ava ku rubuga rwamuhuzaga na bagenzi be ndetse yemereye ISIMBI ko azasubira mu kazi iki kibazo cyacyemutse.

    Uyu myugariro wo ku ruhande rw’iburyo, yatangiye imyitozo muri Kiyovu Sports ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 31 Mutarama 2023 avuga ko ubu ikibazo cyacyemutse yiteguye gufasha Kiyovu Sports mu mikino itaha.

    Ati “Nari maze igihe ntakorana n’abandi kubera ikibazo cyari gihari mu ikipe, nari mfitanye ikibazo n’abayobozi, ikibazo cyari kimaze igihe ariko hakabaho ubwumvikane hagati yanjye na bo, nza gusa nuhagarika akazi kugira ngo ikibazo kibanze gikemuke.”

    “Ni byo koko twakiganiriyeho, mu minsi yashize nibwo hafashwe umwanzuro w’ikibazo, ubu kiri mu maboko meza, ni na yo mpamvu natangiye imyitozo n’abandi. 80% byacyemutse kuko nari navuze ko nzasubira mu kazi cyacyemutse, kuba nagarutse ni uko byacyemutse nibitarakemuka mfite icyizere ko mu minsi ibiri cyangwa itatu bizaba byacyemutse.”

    Kugarura Serumogo Ali mu gihe irimo yitegura Rayon Sports ku wa Gatandatu w’iki cyumweru, ni imbaraga kuri bagenzi be bikaba ibyishimo ku bafana cyane ko asanzwe ari umukinnyi ngenderwaho muri iyi kipe.

    Gusa Kiyovu Sports nubwo yagaruye Serumogo, izakina idafite Nsabimana Aimable wujuje amakarita 3 y’umuhondo akaba atemerewe gukina umukino w’umunsi wa 18.

    Serumogo Ali yagarutse muri Kiyovu Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/inkuru-nziza-kuri-kiyovu-sports-mbere-yo-gucakirana-na-rayon-sports

  • Perezida wa FERWAFA yatanze impano ku basirakare bakuru b’igihugu, Aba-GP begukana igikombe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ejo ni bwo hasozwaga irushanwa rya Gisirikare aho ikipe y’Abasirikare barinda abayobozi bakuru b’Igihugu (Republican Guard) yegukanye igikombe itsinze Abasirikare bo mu mutwe udasanzwe (Special Operations Forces) ibitego 2-1.

    Ni irushanwa ryasorejwe kuri Stade ya Bugesera rikaba ryarabaga ku nshuro ya 7.

    Iyi mikino yasojwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 31 Mutarama, mu rwego rwo kwizihiza Umunsi mukuru w’Intwari z’igihugu wizihizwa buri tariki ya 1 Gashyantare, yatangiye gukinwa tariki ya 7 Ukuboza 2022 muri siporo zirindwi zitandukanye.

    Ni imikino yari yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umujyanama wihariye wa Perezida mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe; Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira; Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura n’Umugaba w’Inkeragutabara, Maj Gen (Rtd) Amb Frank Mugambage.

    Hari kandi Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Mbabazi Rosemary; Meya w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard; Munyanziza Gervais ushinzwe Siporo ya bose muri Minisiteri ya Siporo na Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA), Nizeyimana Mugabo Olivier.

    Aba-GP bakaba baje kwegukana igikombe batsinze Special Operations Forces ibitego 2-1, Mutabazi Jean Claude yafunguye amazamu ku munota wa 30 ku mupira wahinduwe na Ndagijimana Pierre.

    Nubwo Special Operation Forces yanyuzagamo igasatira ishaka igitego cyo kwishyura, Republican Guard yagize icyizere cyo gutsinda umukino ubwo Bizimana Théoneste yinjizaga igitego cya kabiri ku munota wa 30.

    Igice cya kabiri cyaranzwe no guhusha uburyo butandukanye ku mpande zombi, cyihariwe n’ikipe ya Special Operation Forces yaje no kungukira ku makosa y’ubwugarizi bwa Republican Guard, ibona igitego cy’impozamarira cyinjijwe na Musengo Jean Baptiste ku munota wa 48.

    Umukino warangiye utya maze Repubulican Guard yegukana igikombe yatwaye ku nshuro ya 3 harimo iya 2017 na 2018.

    Mu muhango wo gutanga ibihembo kandi, perezida wa FERWAFA akaba na we yageneye ibihembo by’ishimwe amakipe yitwaye neza ndetse n’abayobozi bakuru mu nzego za gisirikare.

    Mugabo Nizeyimana Olivier, yashimiye Umujyanama wihariye wa Perezida mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe; Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira; Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura aho buri umwe yamuhaye umupira wo gukina.

    Mu mikino Ngororamubiri, ikipe ya mbere yabaye General Headquarters mu gihe Military Police yatsinze Air Force amanota 21-20, ni yo yatwaye igikombe muri Netball.

    Special Operation Forces yatsinze Air Force ibitego 41-15 yegukana igikombe cya Handball mu gihe General Headquarters yatsinze Air Force amanota 48 kuri 39, yegukana igikombe cya Basketball.

    Muri Volleyball, igikombe cyatwawe na Republican Guard yatsinze Special Operation Forces amaseti 3-0 naho mu Kumasha, ikipe ya mbere yabaye BMTC Nasho yahigitse Republican Guard na Special Operation Forces.

    Byari ibyishimo kuri RP yegukanye igikombe

    Ibikombe byari byateguwe

    Abafana bari bitwaje vuvuzela

    Minisitiri w’Ingabo Albert Murasira yakurikiranye uyu mukino

    Second Lt. Ian Kagame umuhungu wa Perezida Kagame, akaba abarizwa mu mutwe w’ingabo zirinda abayobozi bakuru b’igihugu na we yari ahari

    Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier na Meya wa Bugesera, Richard barebye uyu mukino

    Perezida wa FERWAFA aha impano Minisitiri w’ingabo, Gen Maj Albert Murasira

    Yanashimiye Umujyanama wihariye wa Perezida mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe

    RP ni yo yegukanye igikombe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/perezida-wa-ferwafa-yatanze-impano-ku-basirakare-bakuru-b-igihugu-aba-gp-begukana-igikombe-amafoto

  • Abakinnyi 4 baguye mu mpanuka y'imodoka yari ibatwaye bavuye gukina #rwanda #RwOT

    Imodoka yari itwaye ikipe y'umupira w'amaguru muri Brazil, yahanutse ku kiraro kireshya na metero hafi 10 birangira abakinnyi 4 bahasize ubuzima.

    Abandi bakinnyi 29 bakomerekeye muri iyi mpanuka yabereye ahitwa Além Paraíba muri Brazil, ubwo umushoferi wari utwaye iyi kipe yitwa Esporte Clube Vila Maria Helena yananirwaga kuyobora iyi modoka.

    Ntabwo amazina y'abaguye muri iyi mpanuka bavuzwe ariko byemejwe ko ari ingimbi ziri hagati y'imyaka 14 na 17 n'umuntu umwe ukuze nkuko byatangajwe na G1 reports.

    Iyi kipe yari igarutse mu mujyi wa Duque de Caxias ivuye mu mukino w'irushanwa ryo ku rwego rw'igihugu ryitwa Ubaporanga National Cup tournament.

    Iyi modoka yarenze ikiraro yikubita mu hasi ubwo umushoferi yataga umuhanda wa BR-116.

    Abakinnyi 24 bagize ibikomere bajyanwe mu bitaro bya São Salvador,mu gihe abandi batanu bajyanwe ku bindi bya Casa de Caridade Leopoldinense, i Leopoldina.

    Abashinzwe ubutabazi bahise bagera ahabereye impanuka mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere.

    Iyi kipe yarimo igaruka mu rugo nyuma y'umukino yakinnye na Simonesia ku cyumweru.

    Yari iya mbere mu batarengeje imyaka 18 ikaba n'iya kabiri muri U16.

    Umwana w'imyaka 16 warokotse yabwiye TV Integração ko yagize amahirwe akicara inyuma kuko igice cy'imbere cyangiritse mu gihe undi we yavuze ko yagerageje kuva muri bisi kubera ko mugenzi we yabashije gufungura urugi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abakinnyi-4-baguye-mu-mpanuka-y-imodoka-yari-ibatwaye-bavuye-gukina

  • Ifoto yagaragaje umusore asangira n'inka ikigori ikomeje kuzamura amarangamutima ya benshi #rwanda #RwOT

    Ngabo Karegeya uzwi nka 'Ibere rya Bigogwe' wahanze umurimo w'ubukerarugendo bushingiye ku bworozi, yagaragaye mu ifoto ari gusangira ikigori n'inka, mu ifoto ikomeje kuvugwaho cyane, aho benshi bakomeje gushimira uyu musore uburyo akunda iri tungo rifite igisobanuro gikomeye mu muryango nyarwanda.

    Ni nyuma yuko uyu musore ashyize hanze amafoto n'amashusho ari mu rwuri ari kurya ikigori we n'abo bari kumwe, hari inka iri gushaka na yo kurya ku bigori bariho barya.

    Harimo kandi ifoto uyu Ngabo ari gusangira ikigori n'iri tungo, umunwa ku wundi, ari na yo ikomeje kugarukwaho cyane.

    Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri iyi foto n'amashusho, bagaragaje ko uyu musore akunda inka cyane. Uwitwa Uwimana Clementine yagize ati 'Ngabo ukunda inka ku rwego rutabaho.'

    Uwitwa Watemba wa Mbere kuri Twitter na we yatanze igitekerezo kirimo gutebya, agira ati 'Muzabyarane kanyana & kamasa kandi muzahorane amata ku ruhimbi.'

    Aba bagize icyo bavuga kuri aya mashusho n'amafoto, bagaragaje ko uyu musore Ngabo asanzwe akunda iyi nka mu buryo budasanzwe, aho umwe yagize ati 'Sha iyo nka nkurikije ukuntu mukundana! Nibayirya uzababara pe.'

    Umunyamategeko ukomeye mu Rwanda, Aloys Rutabingwa na we ari mu batanze ibitekerezo kuri aya mafoto n'amashusho, aho yagize ati 'Ngabo Karegeya ukunda inka zawe kabisa. Uri urugero rwiza rwo gukunda umulimo/umwuga w'umuntu akora. Komereza aho.'

    Uwitwa Gentil na we yagize ati 'Iyi foto ni byose, ntewe ishema n'ibyo ukora muvandimwe.'

    Ngabo Karegeya azwiho kuba yarihangiye umurimo mu bukerarugendo bushingiye ku bworozi, aho asanzwe akorera ibikorwa byo kwakira ba mukerarugendo basura inka mu rwuri rugari ruri mu Bigogwe.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/ifoto-yagaragaje-umusore-asangira-n-inka-ikigori-ikomeje-kuzamura

  • MU MAFOTO 200: Mutarama 2023 mu myidagaduro y… – #rwanda #RwOT

    Uko iminsi yicuma niko umwaka wa 2023 nawo ugenda ukura ndetse ukwezi kwa mbere kwawo kurarangiye. Hagati aho ni na ko n'amakuru y'imyidagaduro agenda anyuranamo mu mpande zitandukanye.

    Mu Rwanda, imyidagaduro ishingiye ahanini ku muziki. Muri uyu mwaka wa 2023 mu kwezi kwawo kwa mbere, umuziki wagize amakuru atandukanye arimo indirimbo zagiye hanze, ibirori n'ibitaramo byakozwe n'abahanzi batandukanye.

    Muri abo bose Meddy ni we wavugishije abatari bacye nyuma y’uko ashyize indirimbo hanze yiswe 'Grateful', abari bamukumbuye ari benshi bakongera kumwumva n’ubwo bisa nk’aho inyota ari bwo yarushijeho kuba nyinshi.

    Uyu muhanzi yavuzweho amakuru atandukanye arimo no kuba yaba ngo asigaye akubitwa n'umugore, ibintu yahakaniye kure. Hanakwirakwiye ifoto ye ku mbuga nkoranyambaga ateruye umwana, avuga ko atari uwe.

    Mu gihe abantu bari batangiye kwizihirwa bazi ko ari umwana we, Meddy yanyuze ku mbuga nkoranyambaga ze avuga ko atari umukobwa we na Mimi bise Myla Ngabo.

    The Ben na we yongeye kuvugisha abatari bacye ubwo yagaragaraga ari kumwe n'umukunzi we mu birwa bya Maldives bitegura ku rushinga, aho bari bagiye mu biruhuko no kwizihiriza isabukuru y'uyu muhanzi.

    Bruce Melodie na we ari mu bahanzi bihariye urupapuro rw'imbere rw'ibinyamakuru bitandukanye bishingiye ku ndirimbo zitandukanye yakoze.

    Hari n’ibikorwa bifite aho bihuriye n'umuziki yagaragayemo ari kumwe n'umujyanama we Coach Gael no kubasha gusurwa na Harmonize wamaze iminsi bari kumwe mu duce dutandukanye twa Kigali.

    Juno Kizigenza na we ari mu banyuze abakunzi b'umuziki mu ndirimbo zitandukanye harimo iyo yakoranye na Bwiza iri mu zikunzwe. Ni indirimbo yitwa 'Soja'. Ni byinshi byabaye mu muziki nyarwanda.

    Gusa hari n’ibindi bisata birimo imideli nabyo byarushijeho kuzamuka cyane mu ruhando rw'imyidagaduro ahanini bishingiye ku nkuru za Turahirwa Moses washinze inzu ya Moshions.

    Uyu musore yavuzweho amakuru menshi bitewe n'amashusho n'amafoto y'ubwambure yabanje kwemera ko ari ubwe, ubundi aza kubihakana avuga ko ari ibintu byakozwe mu buryo bunyuranije n'amategeko.

    Gusa ibyo byavugishije benshi bari mu nzego zitandukanye binakurizaho bamwe gutangira kutibonamo imyambaro ikorerwa mu Rwanda, nyamara ibi byarushagaho kuzamura izina rya Turahirwa Moses.

    Umukobwa witwa Munezero Christine na we ari mu bo mu birebana n'imideli bagarutsweho cyane nyuma y’uko acanye umucyo mu birori by'imideli bya Paris Haute Couture.

    Mu birebana n'ubwiza, Miss Nishimwe Naomie n'umukunzi we Michael Tesfay bahaye abantu amakuru menshi bishingiye ku buryo urukundo rwabo rukomeje kugenda ruba rwiza.

    Aba bombi bajyanye mu biruhuko by'isabukuru ya Miss Naomie i Dubai nyuma baza no kwizihizanya isabukuru ya Michael mu bice bitandukanye birimo Musanze na Rubavu.

    Ku rundi ruhande, inkuru ya Prince Kid wari ufite mu biganza gukurikirana iby'imitegurire ya Miss Rwanda, na we yongeye kugarukwaho cyane ubwo havugwaga ko nyuma yo kugirwa umwere habaye kujurira akaba azongera gusubira kuburana kuwa 10 Werurwe 2023.

    Kirenga Phiona uzwi nka Yolo The Queen na Munezero Rosine wamamaye nka Dabijou, bari mu bakobwa bavuzweho cyane muri Mutarama bitewe n'umubano bafitanye na Harmonize bijyanirana n'imiterere n'ubwamamare bafite ku mbuga nkoranyambaga.

    Havuzwe kandi ubukwe bwitezwe na benshi muri uyu mwaka wa 2023, akaba ari ubukwe bwa Prince Kid na Miss Iradukunda Elsa wamwitangiye cyane ubwo yari mu gihome. 

    Habaye ibitaramo bitandukanye by'abanyarwanda nabyo byatanze ibyishimo birimo icy’Ibihame by’Imana, Ruti Joel yasogongerejemo abantu kuri Album ye, igitaramo cya Papi Clever & Dorcas n’icya Israel Mbonyi wajujue BK Arena, gusa iki cyo cyabaye kuri Noheli mu 2022 ariko niyo yari inkuru muri Mutarama.

    Mu birebana na filimi, uwitwa Bijou wamamaye muri Bamenya na Alliah Cool umaze kuba ubukombe muri filime nyarwanda, buri umwe yibarutse umwana, ibintu byanyuze abatagira ingano babakunda.

    Amakuru y'ibyamamare byagarutsweho mu kwezi Mutarama ni menshi. 

    Ni muri ubwo buryo twabateguriye amwe mu mafoto yaranze ibyamamare bitandukanye muri Mutarama 2023, binyuze ku mbuga nkoranyambaga zabo n’ayo bagiye bafotorwa mu bikorwa byihariye bitandukanye.

    Uwicyeza Pamella uri mu bakobwa bagarutsweho cyane muri Mutarama 2023The Ben na Pamella bakomeje kuryoherwa n’urukundo byanigaragaje ubwo bajyanaga mu birwa bya MaldivesDabijou, izina rye ryazamutse cyane mu myidagaduro bitewe n’inkuru z’urukundo rwe na Harmonize no kuba azagaragara mu mashusho y’indirimbo ya YAGOTurahirwa Mosese washinze Moshions yihariye byo ku rwego rwo hejuru ukwezi kwa MutaramaMiss Nshuti Muheto Divine ari kugaragara cyane mu bikorwa bitandukanye bya Guverinoma

    Kayumba Darina igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2022 yinjiye mu bukangurambaga bwa #GerayoAmahoro, akunze kuba ari kumwe na Miss MuhetoJojo Breezy waciye agahigo ko kuzuza indirimbo 100 yayoboye mu 2022Ange Dababy na Zilha bongeye kugaruka mu rukundo Meddy na Mimi bongeye kugaruka cyane mu myidagaduro bikuruwe n’amakuru bahakaniye kure yo kuba uyu muhanzi ngo akubitwa n’umugore we ndetse n’indirimbo nshya yashyize hanzeIsrael Mbonyi yatangiye umwaka neza birushaho ubwo yakoreraga ibitaramo i Burundi na AustraliaAlliah Cool yibarutse umwana w’umuhungu nyuma yuko yasoje umwaka wa 2022 mu bihe byiza yujuje umuturirwa  

    Isimbo Noeline yagarutse mu bitangazamakuru nyuma y’uko atangaje ko yibagishije amabere ngo arusheho gutera neza

    Nyuma yo gusoreza 2022 mu Bwongereza, Kate yongeye kugaruka mu Rwanda aho amaze iminsi agaragara mu mafoto ari kumwe n’ibyamamare nka Bruce Melodie na Keza JoanahRocky Kimomo uri mu basobanuzi bahagaze neza na M Irene, bari mu bitabiye amasengesho yo gusabira igihugu ku nshuro ya 28

    Mutesi Jolly ari mu bagize umugisha wo kwitabira amasengesho yo gusabira igihugu 

    Urukundo rwa Miss Nishimwe Naomie na Michael Tesfay rukomeje kuryoha no gutanga amakuru menshi mu myidagaduro

    Bijou muri Mutarama yibarutse ubuhetaAbabyinnyi bagize Itorero Intayoberana bakoze igitaramo cyizaPapi Clever n’umugore we Dorcas bamuritse Album y’indirimbo 300Babo yakoresheje ibirori byo kwishimira umwaka inzu ye y’imideli imazeItorero Ibihame by’Imana bakoze igitaramo cy’amateka Ruti Joel yaserutsemo nezaIserukiramuco Iteka ryagaragayemo imbyino n’imyambaro myiza

    Olga Bae amafoto ye yarahererekanijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga

    Mukunzi Yannick na Joy basanzwe bafitanye abana 2 basezeranye kubana akaramataYolo The Queen yaravuzwe cyane binyuze ku nkuru ze na Harmonize n’ibindi bitandukanye yagiye asangiza abamukurikira harimo no gushyiraho igiciro cy’ibihumbi 500Frw ku wifuza nimero ya telefone yeShaddyboo yagarutsweho mu bihe bitandukanye yaba amakuru avuga ku bana be n’iby’urukundo rwe na Meddy Saleh kimwe na Manzi bari mu munyenga w’urukundo

    Kecapu yagaragaje ko yashimye urugo ndetse yitegura kwibaruka

    Izina Shemi ryinjiye mu mitwe y’abakunzi b’umuziki nyuma y’ubuhanga yagaragaje mu ndirimbo ‘Peace of Mind’ no kumenyekana ko ari umwishywa wa The Ben ndetse no kuba yanatangiye ku myaka 4 aririmba indirimbo ze muri StudioBruce Melodie n’umujyanama we bari mu bavuzweho amakuru arimo kurwana banagira umugisha wo gusurwa na Harmonize

    Bwiza na Juno Kizigenza basoje ukwezi kwa Mutarama bakozemo cyane banashyize hanze indirimbo bakoranye bise ‘Soja’Ukwezi ka Mutarama 2023 Davis D yaravuzwe cyane ashyira hanze indirimbo anamurika anashyira gakingirizo ku isoko

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125540/mu-mafoto-200-mutarama-2023-mu-myidagaduro-yanyeganyejwe-nabarimo-moses-miss-naomie-na-all-125540.html

  • Igereranya – Police FC, umwana wo mu bakire u… – #rwanda #RwOT

    Kuva iyi kipe yashingwa mu 2000, ifite ibikombe bibiri gusa mu bikinirwa buri mwaka, ari byo; Icya Shampiyona y’icyiciro cya kabiri yatwaye muri 2002 bikayizamura mu cyiciro cya mbere ndetse n’Igikombe cy’Amahoro kimwe rukumbi yatwaye muri 2015.

    Byatangiye Police FC ikinira i Rwamagana, nyuma iza mu Mujyi wa Kigali isa n’izahangana n’amakipe ya APR FC na Rayon Sports mu gutwara ibikombe, ariko byose bihora bitegerejwe mu mwaka utaha….umwaka utaha koko.

    Nyuma y’aho Atlaco FC yatwariye igikombe cya Shampiyona muri 2008 ndetse igahita isenyuka, Police FC yagaragaraga nk’imwe mu zashoboraga kuryoshya Shampiyona mu myaka yakurikiyeho ndetse kuba idasaba umunyu byatumaga bamwe bayibona hafi y’ibikombe.

    Muri 2011-2012, iyi kipe ya Polisi y’igihugu yagize ibihe byiza ndetse ihangana bikomeye muri Shampiyona, icyakora ntiyagira amahirwe yo gutwara igikombe kuko yasoreje ku mwanya wa kabiri, igikombe kikegukanwa na APR FC. 

    Muri iyo myaka n’iyakurikiyeho, Police FC yagize abakinnyi b’amazina akomeye nka; Meddy Kagere wahavuye yerekeza muri Tunisia, Roger Chiwasi, Laudit Mavugo, Sina Jerôme, Peter Otema, Twagizimana Fabrice ‘Ndikukazi’ n’abandi batitije ruhago y’ u Rwanda ariko ntibayisigire igikombe cya Shampiyona.

    Muri 2015, Police FC yatwaye igikombe cy’Amahoro rukumbi igira, nyuma yo gutsinda Rayon Sports igitego kimwe ku busa cyinjijwe na Ngendahimana Eric, kigashimisha abafana ba Police FC ndetse n’abapolisi muri rusange, mu gihe Aba-Rayon bari buzuye Stade Amahoro bo batashye bababaye.

    Police FC itwara igikombe cy’amahoro

    Icyo gihe Police FC yatozwaga na Cassa Mbugo, yari yaratangiye gukinisha abakinnyi b’abanyarwanda gusa ariko byatangaga icyizere cyo gutwara ibikombe n’ubundi kuko yari ifite abakinnyi beza nka Jacques Tuyisenge, Mvuyekure Emery, Ngendahimana Eric n’abandi ariko byarangiye nta kindi gikombe babonye.

    Ibyo gutwara ibikombe byo byanze kare ariko nibura Police FC yageragezaga kohereza abakinnyi mu makipe yo hanze y’ u Rwanda ndetse birabahira. Muri bo twavuga nka Meddy Kagere wagiye muri Es Zalzis yo muri Tunisia, Tuyisenge Jacques wagiye muri Gor Mahia n’abandi.

    Kuva muri 2015 kugeza ubu, Police FC itangira umwaka w’imikino ifite umuhigo wo gutwara igikombe cya Shampiyona n’Igikombe cy’Amahoro ndetse igerageza gufata neza abakinnyi bayo ikabahemba ndetse ikabahera uduhimbazamusyi ku gihe ariko iby’igikombe biracyananirana.

    Iyo ibibazo bishakiwe mu bakinnyi, Police FC igerageza kugura abeza ibasha, icyakora abasesenguzi ntibasiba kuvuga ko igura nabi. Hagati ya 2012 na 2018, Iyi kipe yaguraga abakinnyi bitwaye neza mu makipe mato, nyuma izanamo kugura abava muri APR FC na Rayon Sports ariko byose nta musaruro.

    Urebye mu bakinnyi bitwa ko bafite inararibonye Police FC ifite kuri ubu, biganjemo abadashakwa n’andi makipe akomeye arwanira ibikombe, ndetse bamwe muri bo baba barasezerewe ahandi, bayihungiraho nk’abajya kugama izuba.

    Abayobozi, anatoza n’abakinnyi ba Police FC

    Muri 2021, iyi kipe yashyize icyizere ku mutoza Frank Nutall wanyuze mu makipe akomeye nka Zamalek, Gor Mahia na Saint George mbere, aza mu Rwanda na we ubwe asa n’uwizeye kuzatwara igikombe kuko yari azi ko aje mu ikipe itagira inzara, ariko nyuma y’umwaka umwe yagambirijwe kubera umusaruro mucye.

    Mbere y’uko Shampiyona y’umwaka wa 2022-2023 itangira, Police FC yaramukijwe Mashami Vincent wari umaze igihe avuye ku mwanya wo gutoza ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ na we aza nk’igisubizo cyo kubyaza umusaruro amazina akomeye ya Police FC agatwara igikombe ariko ntibyahise bikunda.

    Umwaka w’imikino ugitangira, Police FC yakubiswe imikino itatu ikurikiranye, ibura agasaruro na gake ku manota 9 abanza, abafana bayo batari benshi bakomeza kubara iby’imyaka itaha kuko uyu wo wari wamaze kubereka ko utazaborohera.

    Umusaruro mubi wihuse wari utandukanye cyane n’imigabo n’imigambo mushya ya Police FC yari yatangarijwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyahurije Abanyamakuru ba Siporo n’abayobozi ndetse n’abakinnyi ba Police FC ku biro bya Polisi biri ku Kacyiru, kuwa 17 Kanama 2022.

    Icyo gihe, ACP Yahya Mugabo Kamunuga uyobora Police FC yagize ati “Muri uyu mwaka w'imikino, icyo tuzashyira imbere ni ugutwara ibikombe nk'ikipe ifite ubushobozi bwo guhatana” ndetse n’umutoza Mashami Vincent ashimangira ko bishoboka.

    Mashami Vicent yigisha buri munsi

    Nta rirarenga, Gutwara ibikombe biracyashoboka kuko igikombe cy’Amahoro ntikiratangira ndetse Police FC ntiri kure ku rutonde rwa Shampiyona, icyakora kudahozaho mu gutsinda kwayo byerekana ko ibyo gutwara igikombe bitayorohera.

    Mu mpera z’icyumweru gishize, Espoir yari imaze amezi ane idatsinda yongeye kubona amanota atatu ibikesha gutsinda Police FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 17 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Muhanga.

    Nyuma y’aho, Abayobozi ba Police FC bagiranye inama n’abakinnyi ndetse n’abatoza, abashinzwe kujya mu kibuga babazwa impamvu umusaruro ukomeje kuba mubi, habura n’umwe utanga igisubizo gifatika, cyane ko ibyo ikipe ibangomba ibibahera ku gihe.

    Umwana wo mu bakire uhorana amanota macye..!

    Rimwe na rimwe ku mashuri usanga hari bamwe mu bana bava mu ngo zifashije ariko bagatahana amanota macye, ababyeyi bakaba bishyura neza amafaranga y’ishuri, uwiga akaba ataha n’imodoka nziza, Arya neza ndetse ateteshwa ariko amanota akaba ingume.

    Abayobozi ba Police FC ni nk’umubyeyi utetesha umwana we

    Uko mbibona (Umwanditsi) Police FC yagereranywa n’umwana ufite byose ngo yige neza ariko amanota agakomeza kumubana makeya. Uko ibihe bisimburana iyi kipe nayo ihinduranya ingamba igamije gutwara ibikombe ariko bigakomeza kwanga.

    Muri ibi bihe ifite umutoza Mashami Vincent umenyereye umupira wo mu Rwanda, ikagira abakinnyi bafite inararibonye nka Nshuti Savio, Mugiraneza J Baptiste Miggy, Hakizimana Muhadjiri n’ibindi byinshi biyemerera koroherwa na Shampiyona ariko guhozaho kw’intsinzi ntikuyorohera.

    Itsinda ry’abasesenguzi baganirije InyaRwanda ku muti w’ikibazo babona ukenewe muri Police FC, bahurije ku kuba mbere na mbere ubuyobozi bugomba kongera igitutu ku bakinnyi cyane ko buba bwabahaye byose.

    Hari kandi uguhangana na APR FC ku isoko ry’abakinnyi ndetse byaba ngomba ikagura abo muri APR FC kuko ari iyo makipe akoresha abanyarwanda gusa kandi ahatanira ibikombe, umwe ati “Ntiwaba ugura abo uwo muhanganye yanze ngo nyuma uzamutware igikombe.”

    Nk’ikipe ikoresha abakinnyi b’abanyarwanda gusa isabwa kujya igura intoranywa ndetse ikiyemeza kuba nyambere mu kugura abeza, bikiyongera ku kwigira kuri APR FC imaze kwegukana ibikombe 7 bya Shampiyona ikoresha abanyarwanda gusa.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125554/igereranya-police-fc-umwana-wo-mu-bakire-ugira-amanota-mbarwa-ku-ishuri-125554.html

  • Nyamata United FC ikinamo Ndahinduka Michel y… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukino wateguwe na Nyamata FC isanzwe ikinamo uwahoze ari umukinnyi w'ikipe y'igihugu Amavubi, Ndahinduka Michel, abakinnyi bagize iyi kipe bigabanyijemo kabiri bahura hagati yabo, aho ikipe imwe yari yiswe Team Faggy indi yitwa Team Roddry.

    Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Team Rodrry 

    Kuko wari umukino w'abakinnyi baziranye, amakipe yombi yaranzwe n'ihangana ryatumye igice cya mbere kirangira banganya ubusa ku busa. 

    Mu gice cya kabiri, ku munota wa 60, nk’uko Ndahinduka Michel yabikoraga akiri imbirizi y'umusore, yakiriye umupira ari mu rubuga rw'amahina yubura amaso areba umunyezamu wa Team Rodrry ahagaze amutera ishoto ryaruhukiye mu izamu, umukino urangira ari igitego kimwe cya Team Faggy ku busa bwa Team Rodrry. 

    Team Faggy ni bo begukanye amanota 3

    Amateka ya Nyamata United FC

    Nyamata United FC ni ikipe y'umupira w'amaguru y’abakanyujijeho mu myaka ya kera, ikaba ibarizwa hano mu karere ka Bugesera mu mujyi wa Nyamata. 

    Iyi kipe yashinzwe mu mwaka wa 2004 nyuma yaho abasore bishyize hamwe batangiza iyi kipe, itangira ikinwamo n’abakinnyi b’abanyeshuri bigaga mu bigo by'amashuri mu mujyi wa Nyamata bari bashoboye kuwoconga icyo gihe.

    Banayifashije kugera kuri byinshi yewe ivaho iranakomera cyane kubera ishyaka ryarangaga abakinnyi bayikinagamo icyo gihe. Nyuma y'amezi abiri gusa iyi kipe ishinzwe, ikipe ya Nyamata United FC yatangiye gusurwa n'andi makipe atandukanye atarabigize umwuga.

    Amakipe yabanje kwibuka uwari umukinnyi wabo Karondo uherutse kwitaba Imana azize impanuka 

    Twabibutsa ko iyi kipe ibarizwamo abakinnyi babiciye bigacika hano mu Rwanda, nka Ndahinduka Michel batazira Bugesera wakiniye Amavubi mu myaka ishize, Kaberuka Jean Paul wakinye APR FC, Kwizera Yves batazira TITI wakinnye Rayon Sports ubwo yari i Nyanza. Intego y'ikipe ni ugukora siporo bishimisha.

    Ubuyobozi bw’iyi kipe bwabwiye inyaRwanda ko amarembo afunguye ku bifuza kuyijyamo bashaka gukora siporo ya buri cyumweru. 

    Ni ikipe ikorera kuri stade ya Bugesera, bakaba bakora siporo buri cyumweru guhera saa tatu za mu gitondo. Nta mpamvu rero yo kubura aho ukorera siporo wageze mu Bugesera muri ‘weekend’.

    Kubera kumenyerana kw’abakinnyi byateje ihangana rikomeye mu kibuga

    Iyi kipe ifite imbuga nkoranyambaga ikoresha, ushaka kubisunga cyangwa ukeneye ubundi busobanuro no gukurikirana ibikorwa byabo, wanyura kuri: https://nyamataunitedfc.blogspot.com, Youtube: NYAMATA UNITED F.C, Instagram: @nyamata_united_FC, Facebook: Nyamata United FC.


    Nyamata United FC ishishikariza abantu by’umwirahiko abaherereye muri Bugesera gukora siporo kuko ari ingirakamaro ku buzima bwa muntu

    Nyamata United FC ikipe yo kwitega mu bihe biri imbere

    KANDA HANO UREBE AMAFOTO YOSE 

    REBA MU MASHUSHO UKO BYARI BIMEZE MURI UYU MUKINO

    AMAFOTO: Ngabo Serge – InyaRwanda.com

    VIDEO: Iradukunda Jean de Dieu – inyaRwanda Tv

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125546/nyamata-united-fc-ikinamo-ndahinduka-michel-yashishikarije-abanyarwanda-gukora-siporo-mu-g-125546.html

  • Dore Ibimenyetso bizakwereka ko umugore wawe aguca inyuma #rwanda #RwOT

    Umugabo uca inyuma umugore we akunda kubishyira ku mugaragaro, niyo abihishe nta mpinduka nyinshi zigaragara agira mu myitwarire ye kuburyo wamumenya byoroshye. Bitandukanye n'umugore kuko we iyo yatangiye guca inyuma umugabo we, imyifatire ye irahinduka.

    Imwe mu myifatire tugiye kubabwira hano nubwo igaragaza umugore uca inyuma umugabo we, hari n'abagore uzayisangana atari uko baca inyuma abo bashakanye ahubwo ariyo nzira baganamo rimwe rimwe batanabizi.

    1. Kubyuka nijoro akajya kwitaba telefoni.

    Aha uzahite umenya ko wamufashe, birashoboka ko byaba ari ibindi cyangwa akazi ariko nibiba kenshi kandi byikurikiranye, uzamenye ko aguca inyuma.

    2. Kuzinukwa umugabo we

    Umugore uca inyuma umugabo we atangira kumuzinukwa, ntamusasire neza, bagera mu busaswa akamutera umugongo, rimwe akitwaza umunaniro ubundi akitwaza ibitotsi.

    3. Kutubaha umugabo

    Icyubahiro yahaga umugabo we kiragabanuka bikagaragarira cyane mu buryo asubiza umugabo, uko amufata mu bandi n'uburyo yanga kubahiriza ibyemezo bifatwa n'umugabo.

    4. Kwigira muto

    Abagore baca inyuma abagabo babo bakunda kugira ingeso yo kwigira bato mu myaka. Akambara utwenda tw'inkumi, akiga kuvuga nk'inkumi, akitwara nk'umukobwa muto akanagendana n'abakobwa bakiri bato kuburyo ushobora kwibwira ko ari muri adolescence.

    5. Kutita kuby'urugo

    Ibibera mu rugo usanga ntacyo bikimubwiye kandi umugore ni umutima w'urugo aba agomba kumenya ibibera mu rugo byose, ibikoresho byo murugo bishaje bikenewe gusimburwa, ibikenerwa bidahari bigomba guhahwa n'ibindi byose urugo rukeneye. We usanga atabyitayeho ameze nk'utahaba.

    6. Kugira ingendo za buri kanya

    Gukora ingendo zimwe na zimwe, ngaho ngo yagiye gusura umuntu biganye, yagiye gusura uwo mu muryango we, yagiye gusura abarwayi mu bitaro, ndetse n'ahandi. Ibi abikora ahanini yigiriye gusohoka n'ihabara baba bacuditse kure y'aho umugabo we akorera kandi akabanza agateguza abo yabeshye umugabo ko ari bujye gusura kuburyo umugabo we n'abahamagara bamubwira ko ahari nta kibazo kandi yiciriye izindi nzira. Noneho yava muri gahunda ze akabona guca hahantu yabwiye umugabo akagira n'icyo yitwaza cyaho kugira ngo umugabo we amwice mu bwonko yemere ibyo yamubeshye.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/dore-ibimenyetso-bizakwereka-ko-umugore-wawe-aguca-inyuma

  • Papa Francis yamaze kugera I Kinshasa [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Papa Francis yageze muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo kuri uyu wa kabiri, 31 Mutarama ari muri Airbus A350 ya ITA Airways.

    Iyi ndege yageze i N'djili saa munani n'igice,nyuma y'amasaha 6:50 mu ndege.

    Papa yakiriwe ku kibuga cy'indege na Minisitiri w'intebe Jean-Michel Sama Lukonde na Musenyeri Ettore Balestrero.

    Mbere yo kwerekeza i Kinshasa, Umwepiskopi wa Roma yahuye n'abimukira bo muri Congo na Sudani y'Amajyepfo.

    Papa kandi yunamiye Abantu 13 bakoraga mu ndege b'abataliyani biciwe i Kindu ku ya 11 Ugushyingo 1961. Uru ni urugendo rwa 40 rw'ivugabutumwa ry'amahoro papa akoze.

    Nyuma y'ibirometero 25, Papa arakirwa muri Palais de la Nation na Félix Tshisekedi.

    Nyuma y'ibiganiro mu muhezo hagati y'aba bagabo bombi, buri wese aravuga ijambo imbere y'abantu ibihumbi biganjemo abanyamadini, abayobozi ndetse n'inzego z'ububanyi n'amahanga.

    Papa Yohani Pawulo wa II niwe mushumba wa Kiliziya Gatolika waherukaga gusura DR Congo ubwo yari ikitwa Zaïre, ubu hashize imyaka hafi 38, icyo gihe yasuye imijyi ya Kinshasa na Lubumbashi.

    Abategetsi b'i Kinshasa batangaje ko ejo kuwa gatatu ari umunsi w'ikiruhuko muri uyu murwa mukuru, kugira ngo abakristu Gatolika bitabire ku bwinshi misa izasomwa na Papa kuri aérodrome ya Ndolo.

    Mbere y'uko ahaguruka, Papa Francis yasabye amasengesho kubw'uru rugendo rwe.

    Papa arasura DR Congo na Sudani y'Epfo, bimwe mu bihugu bya Africa bimaze igihe kinini mu bibazo by'umutekano mucye n'intambara.

    Papa Francis azaguma i Kinshasa kugeza kuwa gatanu aho azava yerekeza i Juba mu murwa mukuru wa Sudani y'epfo, aha akazahahurira na mugenzi we Arkepiskopi wa Cantebury ukuriye itorero Anglikani, hamwe n'umukuru w'itorero rya Ecosse/Scotland.

    Gusa hari sakwe sakwe zavuzwe mu ruzinduko rwa Papa i Kinshasa.

    Bamwe mu bacuruzi bo ku mihanda mu murwa mukuru barasenyewe kugira ngo imihanda ise neza mbere y'uko ahagera. Ibi byarakaje benshi muri bo.

    Naho 'podium' yubatswe kuri Stade des Martyrs aho azahurira n'urubyiruko kuwa kane yahirimye kubera imvura nyinshi mu ijoro rishyira kuwa mbere, abategetsi bavuga ko yahise isanwa vuba.

    Uru ni uruzinduko rwa kabiri rwa Papa Francis muri Africa yo munsi y'ubutayu bwa Sahara nyuma y'urwo yakoze muri Kenya, Uganda na Centrafrique mu 2015, no mu 2019 aho yasuye Mozambique, Madagascar, n'ibirwa bya Maurices.



    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/iyobokamana/article/papa-francis-yamaze-kugera-i-kinshasa