Blog

  • Menya akamaro gatangaje k'igishishwa cy'umuneke ku ruhu rwa muntu #rwanda #RwOT

    Iminkanyari yo mu maso ibaho mu gihe cy'ubuzima bw'abantu, mu gihe uruhu rwatakaje ubutoto, rugahinduka nk'urudasanzwe, rugatemba kandi rugatakaza ugukomera

    Nubwo rimwe na rimwe, gusaza k'uruhu hamwe n'iminkanyari bishobora kubaho mu buryo busanzwe, nabyo bivuka biturutse ku myitwarire y'ubuzima nko kunywa itabi, ntabwo bigushimisha, kandi mu gihe hariho byinshi mu ma farumasi byagufasha nk'amavuta, hamwe n'uburyo bundi bw'ubwiza bwo gukemura iki kibazo, umuti wo mu rugo usanzwe kandi udafite ingaruka ni igitekerezo cyiza.

    Umuti woroshye gukorwa wo mu rugo ugizwe n'ibintu karemano burigihe n'uburyo bwiza bwo gukoresha ku ruhu kuko n'ibisanzwe / nta miti kandi nta n'ubwo bigira ingaruka mbi.

    Igishishwa cy'umuneke kiroroshye gukoresha ku ruhu kugirango ukureho ibiheri n'inkovu zabyo, bigasiga uruhu rusukuye kandi rudafite inenge kandi bikorwa muburyo bworoshye cyane. Icyo ukeneye gusa ni igishishwa cy'umuneke ukajya ugisigaho.

    Icyitonderwa: Koresha gusa ibishishwa by'imineke igishya.itarasa n'iyaboze.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/menya-akamaro-gatangaje-k-igishishwa-ku-ruhu-rwa-muntu

  • Ibyiza byo kurangiza ku mugabo mu gihe cyo gutera akabariro #rwanda #RwOT

    Igihe cyo kurangiza kirangwa n'ibimenyetso binyuranye ku bagabo ariko muri rusange harimo impinduka mu guhumeka, gutera k'umutima, kuzamuka k'ubushyuhe, gusa n'ususumira ndetse no kumva uri mu yindi si.

    Abagabo benshi kurangiza no gusohora biragendana ariko kuko ari ibintu 2 bitandukanye bishobora kuba no mu bihe bitandukanye. Kuko ushobora kurangiza ariko ntusohore. Nubwo abagabo benshi bibafata iminota 3 gusa kuva batangiye imibonano ngo barangize, ariko icyegeranyo rusange ni iminota hagati ya 7 na 14.

    akamaro ko kurangiza ku mugabo mu gihe cyo gutera akabariro

    1.Byongera imikorere y'ubwonko

    Mu gihe cyo kurangiza imikorere y'ubwonko iriyongera dore ko amaraso ajyamo aba yiyongereye bityo n'umwuka wa oxygen ujyamo ukiyongera. Ibi rero bituma ubwonko bw'umuntu urangiza kenshi buba bukora neza kandi butekereza byihuse.

    2.bigabanya uburibwe

    Mu gihe cyo kurangiza harekurwa umusemburo wa ocytocin ukaba ukunze kwitwa umusemburo w'urukundo. Ubusanzwe ku bagore uyu musemburo ukorwa ku bwinshi mu gihe cyo kubyara kugirango ufashe mu kugabanya uburibwe no kumufasha gukira vuba.

    3.Bikurinda kanseri ya Prostate

    Inyigo yakozwe mu 2004 n'ikigo nyamerika kireba ibya kanseri (National Cancer Institute) yerekanye ko abagabo barangiza byibuze inshuro 21 mu kwezi ibyago byabo byo kurwara kanseri ya porositate bigabanyukaho 30% ugereranyije n'abandi. Kuko kurangiza ahanini bijyana no gusohora, bijyana no gusohoka kw'amasohoro akuze ashobora gutera kanseri kubera gutinda mu mugabo.

    4.Bigabanya Stress

    Nubwo bikiri mu nyigo, umusemburo wa ocytocin na za endorphins birekurwa mu gihe cy'imibonano no kurangiza bituma umugabo yumva aruhutse, yishimye kandi atuje. Ibi bifasha mu kugabanya stress no kongera umutuzo.

    5.Bituma usinzira neza

    Mu gihe cyo kurangiza, umusemburo wa dopamine urarekurwa ugakurikirwa na oxytocin hamwe na za endorphins. Ibi bikaba bitera gusinzira neza nyuma y'imibonano.

    6.Bituma utinda kurangiza

    Niba wajyaga wibaza icyagufasha kujya utinda kurangiza, umuti wa mbere ni ukongera inshuro urangiza. Iyo uri kurangiza umubiri ukoresha ingufu bityo bikawufasha kumenyera igikorwa cy'imibonano.

    7.Byongera kuramba

    Ubushakashatsi bwakorewe ku baturage bo muri South wales mu 1997 bwerekanye ko abagabo barangiza byibuze 2 mu cyumweru baramba inshuro zikubye kabiri ugereranyije n'abandi.

    Ubu bushakashatsi kandi bwanzuye ko impamvu nyamukuru ari uko imibonano ari imwe muri siporo bikaba birwanya indwara nk'imitsi, umubyibuho ukabije, diyabete, Kandi izi ndwara ziri mu zihitana benshi.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/ibyiza-byo-kurangiza-ku-mugabo-mu-gihe-cyo-gutera-akabariro

  • Laura Sarah yanze kurekura! Abanyamideli 10 b… – #rwanda #RwOT

    Amatora ari kubera ku rubuga rwa Noneho.com yatangiye ku wa 17 Mutarama 2023 azarangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Gashyantare 2023 ari nabwo hazamenyekana 30 bakomeza mu kindi cyiciro.

    Batatu bazahiga abandi muri 86 bahatanye bazafashwa kwitabira ibikorwa birimo nka Dubai International Fashion Week ibera mu Mujyi wa Dubai, The Look of the year ibera mu Butalitani na World Top Model nayo ibera mu Butaliyani.

    Ndekwe Paulette uhagarariye Embrace Africa mu Rwanda iri gutegura iri rushanwa, aherutse kubwira InyaRwanda ko hari ibyo bazagenderaho mu guhitamo abanyamideli batatu bahiga abandi.

    Yavuze ati 'Hari intambuko n'ukuntu agaragara. Tuzashingira kandi ku kuntu yitwaye imbere y'Akanama Nkemurampaka ari na ko kazadufasha kumenya aba batatu, uburyo abasha guhuza na bagenzi be n'ibindi.'

    Akomeza ati 'Ikindi ni ukureba uwujuje ibisabwa ku buryo buri gikorwa cyose twamwoherezamo cyamugeza kure.'

    Laura Sarah ufite Nimero 29 mu irushanwa agiye kumara iminsi ine ari we wicaye ku mwanya wa Mbere. Uyu mwanya yigeze kuwuvaho asimbuwe na Diane Ngabonziza, ariko yaje kongera kuwisubiza.

    Kuri ubu, Laura Sarah afite amajwi 5,305; akurikiwe na Nadia Umuhire [Nimero 40] uri ku mwanya wa kabiri n’amajwi 5,209, uyu mwanya agiye kuwumaraho iminsi irenga itatu.

    Diane Ngabonziza [Nimero 38] wigeze kuba ku mwanya wa Mbere, ubu ari ku mwanya wa Gatatu n’amajwi 4,412. Akurikiwe na Rosine Bamurange [Nimero 53] uri ku mwanya wa Kane n’amajwi 3,059, ni mu gihe Keylan Mucyo [Nimero 71] ari we uri ku mwanya wa Gatanu n’amajwi 2,500.

    Michelle Ashimwe [Nimero 42] ari ku mwanya wa Gatandatu n’amajwi 2,060 akurikiwe na Batamuriza Yvette ufite amajwi 1,355, aho ari ku mwanya wa Karindwi, Marie Benigne Nsanzimana [Nimero 30] uri ku mwanya wa munani n’amajwi 927,

    Belyse Uwambayinema [Nimero 878] ari ku mwanya wa Cyenda n’amajwi 878, ni mu gihe Kany Nikeze Mupenzi ari ku mwanya wa cumi n’amajwi 745.

    KANDA HANO UBASHE GUTORA UWO USHYIGIKIYE MURI AYA MATORA

     

    Abanyamideli batatu bazatsinda bazafashwa kwitabira ibikorwa by’imideli bikomeye ku Isi


    Laura Sarah akomeje kuza imbere y’abandi mu majwi yo mu itora ryo kuri Internet mu irushanwa ‘Rwanda’s Global Top Model


    Laura ufite Nimero 29 mu irushanwa agejeje amajwi 5,305


    Diane Ngabonziza agejeje amajwi 4,412 ari ku mwanya wa Gatatu 

    Laura Sarah [Nimero 29] ni we ukomeje kuguma ku mwanya wa Mbere aho afite amajwi 5,305


    Nadia Umuhire [Nimero 40] uri ku mwanya wa kabirin’amajwi 5,209, uyu mwanya agiye kuwumaraho iminsi irenga itatu


    Diane Ngabonziza [Nimero 38] wigeze kuba ku mwanya wa Mbere, ubu ari ku mwanya wa Gatatu n’amajwi 4,412


    Rosine Bamurange [Nimero 53] ari ku mwanya wa Kane n’amajwi 3,059


    Keylan Mucyo [Nimero 71] ari ku mwanya wa Gatanu n’amajwi 2,500


    Michelle Ashimwe [Nimero 42] ari ku mwanya wa Gatandatu n’amajwi 2,060


    Batamuriza Yvette afite amajwi 1,355, aho ari ku mwanya wa Karindwi


    Marie Benigne Nsanzimana [Nimero 30] uri ku mwanya wa munani n’amajwi 927


    Belyse Uwambayinema [Nimero 878] ari ku mwanya wa Cyenda n’amajwi 878


    Kany Nikeze Mupenzi ari ku mwanya wa cumi n’amajwi 745

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125603/laura-sarah-yanze-kurekura-abanyamideli-10-bafite-amajwi-menshi-muri-rwandas-global-top-mo-125603.html

  • Noam Emeran wifuzwa n’Amavubi ahatanye n’abar… – #rwanda #RwOT

    Noam, umuhungu wa Nkusi Flitz Emeran wakiniye Amavubi, ni umukinnyi wa Manchester United wifashishwa cyane mu ikipe y’abatarengeje imyaka 21 nubwo yanditswe no mu bemerewe gukinira ikipe nkuru.

    Igitego yatsinze kuwa 27 Mutarama ubwo Manchester United U21 yakinaga na Blackburn Rovers U21, cyashyizwe mu bizatoranywamo igitego cyiza cy’ukwezi muri Manchester United, ahatoranywa igitego cyiza mu bo mu byiciro byose.

    Noam Emeran yishimira igitego

    Igitego cya Noam gihatanye n’ibindi birimo icyatsinzwe na Luke Show mu mukino wahuje Manchester United na Bournemouth, icyatsinzwe na Fred bakina na Reading n’icyo Anthony yatsinze Chalton Atletics muri Calabao Cup.

    Hari kandi ibitego Marcus Rashford yatsinze Arsenal na Manchester City ndetse n’ibyo muri Manchester United y’abagore byatsinzwe na Martha Thomas ndetse na Rachel Williams mu bihe bitandukanye.

    Noam na bagenzi be ba Manchester United U21 bishimira intsinzi

    Mu Ukuboza 2022, iki gihembo cyegukanwe na Marcus Rashford ku bw’igitego yatsinze acenze abugarizi ba Burnley, naho mu Ugushyingo cyari cyahawe rutahizamu Alejandro Garnacho ku bw’igitego yatsinze Fulham FC muri Shampiyona.

    Iki gihembo gitangwa buri kwezi hakurikijwe amatora y’abafana, aho bakoresha Urubuga rwa Manchester United bakihitiramo igitego batora, ikigize amajwi menshi kigahembwa.

    Kanda Link (Manchester United Goal Of the Month Nomination) urebe amashusho y’ibitego bizatoranywamo igitego cyiza cya Mutarama 2023 muri Manchester United. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125604/noam-emeran-wifuzwa-namavubi-ahatanye-nabarimo-marcus-rashford-na-anthony-ku-bwigitego-cyi-125604.html

  • U Rwanda rufite abaturage biyemeje kwigenera… – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yabigarutseho mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Twitter kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Gashyantare 2023, bwo kwizihiza Umunsi w'Intwari.

    Ni ku nshuro ya 29 Abanyarwanda bizihiza Umunsi w'Intwari. Insanganyamatsiko iragira iti 'Ubutwari bw’Abanyarwanda, agaciro kacu.”

    Ibikorwa byo kwizihiza uyu munsi byabereye hirya no hino mu Gihugu ndetse no muri Diaspora.

    Perezida Kagame yavuze ko 'Uyu munsi, turizihiza ubutwari no gukunda igihugu by'Abanyarwanda badusigiye umusingi wo kubakiraho u Rwanda rufite abaturage biyemeje kwigenera ejo hazaza hababereye.'

    Umukuru w'Igihugu yakomeje avuga ko nubwo u Rwanda ruhanganye n'ibibazo bifite aho bihuriye n'Akarere ruherereyemo, umunsi nk’uyu wo kwizihiza Intwari 'uratwibutsa ubushobozi bwacu bwo guhagarara ku kuri, kurinda igihugu cyacu, no kubaka umurage w'iterambere ku badukomokaho n'ababakomokaho.' Asoza agira ati 'Umunsi Mwiza w'Intwari!'

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Perezida Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame bashyize indabo ku kimenyetso cy’ubutwari cyubatse ku Gicumbi cy’Intwari i Remera mu Mujyi wa Kigali.

    Umuhango wo gushyira indabo ku mva witabiriwe kandi na Ambasaderi wa Repubulika ya Congo Brazzaville mu Rwanda, Guy Nestor Itoua, wari uhagarariye bagenzi be bahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda.

    Uyu muhango witabiriwe kandi n'abarimo Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Faustin Nteziryayo; Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente; Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa; 

    Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’abadepite, Donathille Mukabalisa; Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier; Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Mbabazi Rosemary; Minisitiri w'Ingabo w'u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira n'abandi.

    Perezida Kagame yavuze ko umunsi w'intwari wibutsa ubushobozi bw'Abanyarwanda bwo 'guhagarara ku kuri'

    Perezida Kagame avuga ko umurage w'ubutwari wasize umusingi w'Abanyarwanda bigenera ejo hazaza hababereye

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame bunamiye Intwari z’u Rwanda

    Abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo gushyira indabo ku kimenyetso cy'ubutwari





    AMAFOTO: Village Urugwiro

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125597/u-rwanda-rufite-abaturage-biyemeje-kwigenera-ahazaza-hababereye-perezida-kagame-ku-murage–125597.html

  • Abafite abarwayi bazabazane! Ibyitezwe ku git… – #rwanda #RwOT

    Ni mu giterane cyiswe Rwanda Revival Conference kizaba ku wa 4 Gashyantare 2023, muri BK Arena. Cyateguwe na Manifest Fellowship ku bufatanye n'andi matorero yo mu Rwanda. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose, gusa abazitabira bose barasabwa kwiyandikisha: *810*100#

    Kizagira ibice bibiri: igice cya mbere kizaba cyihariye ku bakozi b'Imana nk'abashumba, abadiyakoni, abaririmbyi n'abandi benshi, kikazaba taliki 3 Gashyantare 2023. Igice cya kabiri cya rusange kizaba taliki 4 Gashyantare, muri BK Arena.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru, abateguye iki giterane bagaragaje ko impamvu bahisemo uyu muvugabutumba ari uko ari umwe mu basizwe amavuta n'Imana.

    Iki kiganiro cyari kirimo Mucyo Brian uhagarariye Manifest Fellowship ku Isi yose, Apostle Moses Muhumuza wa Prayer Parish Church;

    Apostle Patrick Rugira usanzwe ari Umuyobozi wa Manifest Fellowship Rwanda ari nayo yateguye iki giterane ndetse akaba n’Umuyobozi wa Phaneroo Ministries International mu Rwanda.

    Hari kandi na bamwe mu bagize Elayone Music na yo izagira umwanya wo kuyobora abantu mu mwanya wo kuramya Imana. Abandi bazaririmba muri iki giterane ni James & Daniella ndetse na True Promises.

    Muri iki kiganiro, Apostle Patrick Rugira, yagaragaje ko impamvu y'igiterane ari ukongera ububyutse mu bantu b'Imana.

    Ati ''Rwanda Revival ni igiterane cy'ububyutse. Iyo tuvuze ububyutse bamwe baravuga ngo twari turyamye ku buryo tugiye kubyuka ariko mu bwami bw'Imana tuva mu bwiza tujya mu bundi.''

    ''Ntabwo Revival tuvuga ari igika kimwe ni byinshi. Muribuka cya gihe cya kera ugikizwa ukajya usenga buri munsi ariko ubu bikaba byaracitse ntabwo ari uko abantu baguye ahubwo Imana ni uko hari icyo ishaka gukora mu gihe cyacu.''

    Yakomeje avuga ko Apostle Grace Lubega wateguriwe iki giterane ari umuntu ufite amavuta y'Imana ahambaye, kuko amateraniro ye yitabirwa cyane n’abagera ku bihumbi 50.

    Ati ''Ni umuntu ufite ijambo ry'Imana ritavangiye. Yicaza abantu barenga ibihumbi 50 buri wa kane. Buri cyumweru aba afite amateraniro arimo ibice bitatu nibura yakira abantu ibihumbi umunani. Ni umuntu Imana ihagurukije kandi n'ijwi ryo mu kinyejana cyacu.''

    Apostle Moses Muhumuza wa Prayer Parish Church wanatumiye Apostle Grace Lubega mu bihe byashize kabiri, yavuze ko benshi bazagirira umugisha kuri Lubega.

    Ati ''Azabera benshi umugisha bijyanye n'ububyutse twavugaga. Imbuto z'ibintu zirabigaragaza uburyo Imana imukoresha mu gihugu cye no mu yandi mahanga. Ndizera ko mu kwakira umukozi w'Imana hari umugisha uhari.''

    Apostle Patrick Rugira yunze mu rya mugenzi we, avuga ko ikintu gikomeye Apostle Grace Lubega yabasabye kuzazana abantu bafite uburwayi bagasengerwa.

    Ati ''Yadusabye kuzana abantu barwaye bakazasengerwa. Niba ufite umuntu urwaye; niba uhari ufite uburwayi, uzaze turabizi ko tuzagira ibihe byiza. Imana iracyakora ibitangaza.''

    Apostle Grace Lubega ni umuyobozi ndetse ni na we wagize iyerekwa ryo gutangiza Phaneroo Ministries International ifite icyicaro i Kampala ariko no mu Rwanda ikaba ihagarariwe.

    Kuva muri 2014 abwiriza ubutumwa bwiza mu iteraniro ry'abantu barenze 50,000 buri wa Kane guhera 5PM – 8PM EAT (saa 3PM – 7PM ku isaha y'i Kigali), akanagira amateraniro abiri buri cyumweru. Apostle Grace Lubega agira inyigisho zishingiye ku ijambo no kugaragaza imbaraga z'Imana.

    Manifest Fellowship igize igice cy'umurimo w'ivugabutumwa rya Phaneroo Ministries International. Binyuze muri Manifest Fellowship Rwanda, abantu benshi bagize ubumenyi bwimbitse bw'Imana, bacika ku ngeso mbi, ndetse bagashaka kugera ku bintu bikomeye mu buzima.

    James na Daniella, Elayone Music ndetse na True Promises Ministries nibo bazagira umwanya wo kuyobora abantu mu mwanya wo kuramya Imana.

    Abazitabira iki giterane biyandikisha bakanda *810*100# bagakurikiza amabwiriza. Abashaka ibindi bisobanuro ku giterane bahamagara kuri +250790599999.

    Ni ubwa gatatu Apostle Grace Lubega agiye kuza mu Rwanda cyane ko mu 2016 na 2017 yaje mu Rwanda bigizwemo uruhare na Prayer Parish Church. 

    Uhereye iburyo ni Mucyo Brian uyobora Manifest Fellowship ku Isi yose, hagakurikiraho Apostle Moses Muhumuza wa Prayer Parish Church, Apostle Patrick Rugira usanzwe ari Umuyobozi wa  Manifest Fellowship ndetse na Phaneroo Ministries International mu Rwanda ndetse na bamwe mu bagize Elayone Music na yo izagira umwanya wo kuyobora abantu mu mwanya wo kuramya Imana.

    Mucyo Brian uyobora Manifest Fellowship ku Isi yose mu kiganiro n'abanyamakuru

    Apostle Moses Muhumuza wa Prayer Parish Church yavuze Apostle Lubega benshi bazamugiriraho umugisha

    Apostle Patrick Rugira usanzwe ari Umuyobozi wa Manifest Fellowship ndetse na Phaneroo Ministries International mu Rwanda, yavuze ko Lubega yasabye ko abafite abarwayi n'abarwaye bakwiriye kuzitabira Imana igakora ibitangaza bagakira

    Abayisenga Christian usanzwe ari umunyamakuru w’Iyobokamana ku Isibo Tv ari kubaza ibibazoAbanyamakuru bari bitabiriye ku bwinshi 

    Steven Karasira yabajije impamvu Amadini n’Amatorero yicecekera ku bijyanye n’ubutinganyi

    Abanyamakuru batandukanye bahawe umwanya wo kubaza ibibazo

    Umunyamakuru Mupende Gedeon Ndayishimiye wa InyaRwanda ni we wari umusangiza w’amagambo muri iki kiganiro n’abanyamakuru

    Iki giterane kizabera muri BK Arena tariki 04 Gashyantare 2023

    REBA IKIGANIRO N’ABANYAMAKURU KU GITERANE RWANDA REVIVAL CONFERENCE

    VIDEO: Iradukunda Jean de Dieu – inyaRwanda Tv

    AMAFOTO: Nathanael Ndayishimiye – InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125595/abafite-abarwayi-bazabazane-ibyitezwe-mu-giterane-gikomeye-cya-apostle-grace-lubega-kizabe-125595.html

  • Nubwo cyagiyeho miliyari 9, Amavubi ashobora kongera kujya gutira ikibuga #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Stade Huye ivuguruwe kugira ngo u Rwanda rujye ruhakirira imikino mpuzamahanga, Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yatangaje ko u Rwanda nta kibuga rufite cyemewe.

    Mbere y’uko hakinwa umunsi wa 3 n’uwa 4 mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 aho u Rwanda ruzasura Benin rukanayakira tariki ya 28 Werurwe, CAF yasohoye ibibuga byemewe kwakira iyi mikino haburamo na kimwe cyo mu Rwanda.

    Ni nyuma y’uko n’umukino w’umunsi wa 2 bawakiririye muri Senegal ariko bumvikana ko uwo kwishyura uzabera mu Rwanda, ni mu gihe Stade Huye yari itararangira kuvugururwa.

    Mu gihe abanyarwanda bari bazi ko ubu byibuze bafite ikibuga kimwe cyemewe na CAF cyakinirwaho imikino mpuzamahanga cya Huye nyuma yo kuvugururwa gitwaye agera muri miliyari 9 frw, rukaba rwari rwaranahakiniye imikino imwe n’imwe mpuzamahanga nk’ijonjora rya CHAN rwakuwemo na Ethiopia, itike y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 23, batunguwe no kubona ko u Rwanda nta kibuga rufite cyemewe cyo gukinirwaho imikino mpuzamahanga.

    Ibihugu 23 birimo u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Guinée, Burkina Faso, Gambie, Guinée Bissau, Cap-Vert, Niger, Centrafrique, Burundi… biri mu bihugu CAF yagaragaje ko bidafite ibibuga byakinirwaho imikino mpuzamahanga.

    U Rwanda rufite kugeza tariki ya 7 Gashyantare rukaba rwamaze kwerekana ko ibyo Stade Huye ibura ibyujuje cyangwa rukagaragaza ahandi ruzakirira uyu mukino wo mu itsinda L na Benin tariki 28 Gashyantare 2023.

    Stadd Huye ntabwo iri mu bibuga byemewe na CAF

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nubwo-cyagiyeho-miliyari-9-amavubi-ashobora-kongera-kujya-gutira-ikibuga

  • Umutoza w’Amavubi mu ihurizo ritoroshye #rwanda #RwOT

    Mu gihe habura amezi atageze kuri 2 ngo Amavubi acakirane na Benin mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, abakinnyi 3 bose bakina mu bwugarizi umutoza yari asanzwe yifashisha nta n’umwe ufite ikipe.

    Amavubi azakina na Benin tariki 20 Werurwe akazaba ari umukino w’umunsi wa 3 w’itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023, ni mu gihe tariki ya 28 Werurwe umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda.

    Mu gihe habura igihe kitari kinini, umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer ashobora kuba ataryama ngo asinzire kubera ko abakinnyi asanzwe yifashisha mu mutima w’ubwugarizi, nta n’umwe urimo gukina.

    Carlos Alós Ferrer amenyereweho gukoresha 3-5-2. Batatu b’inyuma asanzwe akinisha ni Nirisarike Salomon, Manzi Thierry ndetse na Mutsinzi Ange Jimmy.

    Aba bakinnyi uko ari 3 nta n’umwe urimo gukina cyane ko 2 muri bo bagiye kumara umwaka bicaye.

    Kuva muri Kamena 2022, Nirisarike Salomon yatandukana na FC Urartu yo muri Armenia nta y’indi kipe arabona aho yiyicariye mu rugo mu Bubiligi n’umuryango.

    Uyu mukinnyi yagombaga kwerekeza mu Bushinwa ariko icyorezo cya Coronavirus cyongeye kuba cyinshi muri kiriya gihugu bituma atagenda. Nyuma yabonye ikipe muri Iraq arayibenga.

    Muri Gashyantare 2022, Manzi Thierry yasinyiye FAR Rabat yo muri Maroc amasezerano y’amezi 6, ayasoje iyi kipe ntiyashimye umusaruro we maze ihita imusezerera. Kuva icyo gihe nta kipe arongera kubona, binavugwa ko muri Nzeri 2022 yegereye Rayon Sports ngo abe yayerekezamo ariko ikamutera utwatsi.

    Mutsinzi Ange Jimmy we ntabwo aramenya aho kwerekeza nyuma y’uko mu ntangiriro za Mutarama 2023 yasheshe amasezerano n’ikipe ye ya CD Trofense muri Portugal.

    Nirisarike Salomon (24) na Manzi Thierry (uhetswe) bamaze igihe nta kipe bafite

    Mutsinzi Ange Jimmy aheruka gutandukana n’ikipe ye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-w-amavubi-mu-ihurizo-ritoroshye

  • Inkuru nziza kuri Kiyovu Sports mbere yo gucakirana na Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Mbere yo guhura na Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona, Kiyovu Sports iri mu byishimo nyuma yo kugarura Serumogo Ali wari umaze iminsi yarataye akazi.

    Kuva tariki ya 20 Mutarama 2023 hatangira imikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2022-23, Serumogo Ali yari ataragaraga muri Kiyovu Sports aho yari yarahagaritse akazi kubera umwenda iyi kipe imubereyemo.

    Serumo usanzwe ari na kapiteni wungirije wa Kiyovu Sports, yishyuzaga Kiyovu Sports amafaranga yemerewe ubwo yongeraga amasezerano.

    Kutayahabwa byatumye ahagarika akazi ntiyatangirana n’abandi imyitozo itegura imikino yo kwishyura, ava ku rubuga rwamuhuzaga na bagenzi be ndetse yemereye ISIMBI ko azasubira mu kazi iki kibazo cyacyemutse.

    Uyu myugariro wo ku ruhande rw’iburyo, yatangiye imyitozo muri Kiyovu Sports ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 31 Mutarama 2023 avuga ko ubu ikibazo cyacyemutse yiteguye gufasha Kiyovu Sports mu mikino itaha.

    Ati “Nari maze igihe ntakorana n’abandi kubera ikibazo cyari gihari mu ikipe, nari mfitanye ikibazo n’abayobozi, ikibazo cyari kimaze igihe ariko hakabaho ubwumvikane hagati yanjye na bo, nza gusa nuhagarika akazi kugira ngo ikibazo kibanze gikemuke.”

    “Ni byo koko twakiganiriyeho, mu minsi yashize nibwo hafashwe umwanzuro w’ikibazo, ubu kiri mu maboko meza, ni na yo mpamvu natangiye imyitozo n’abandi. 80% byacyemutse kuko nari navuze ko nzasubira mu kazi cyacyemutse, kuba nagarutse ni uko byacyemutse nibitarakemuka mfite icyizere ko mu minsi ibiri cyangwa itatu bizaba byacyemutse.”

    Kugarura Serumogo Ali mu gihe irimo yitegura Rayon Sports ku wa Gatandatu w’iki cyumweru, ni imbaraga kuri bagenzi be bikaba ibyishimo ku bafana cyane ko asanzwe ari umukinnyi ngenderwaho muri iyi kipe.

    Gusa Kiyovu Sports nubwo yagaruye Serumogo, izakina idafite Nsabimana Aimable wujuje amakarita 3 y’umuhondo akaba atemerewe gukina umukino w’umunsi wa 18.

    Serumogo Ali yagarutse muri Kiyovu Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/inkuru-nziza-kuri-kiyovu-sports-mbere-yo-gucakirana-na-rayon-sports

  • Perezida wa FERWAFA yatanze impano ku basirakare bakuru b’igihugu, Aba-GP begukana igikombe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ejo ni bwo hasozwaga irushanwa rya Gisirikare aho ikipe y’Abasirikare barinda abayobozi bakuru b’Igihugu (Republican Guard) yegukanye igikombe itsinze Abasirikare bo mu mutwe udasanzwe (Special Operations Forces) ibitego 2-1.

    Ni irushanwa ryasorejwe kuri Stade ya Bugesera rikaba ryarabaga ku nshuro ya 7.

    Iyi mikino yasojwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 31 Mutarama, mu rwego rwo kwizihiza Umunsi mukuru w’Intwari z’igihugu wizihizwa buri tariki ya 1 Gashyantare, yatangiye gukinwa tariki ya 7 Ukuboza 2022 muri siporo zirindwi zitandukanye.

    Ni imikino yari yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umujyanama wihariye wa Perezida mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe; Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira; Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura n’Umugaba w’Inkeragutabara, Maj Gen (Rtd) Amb Frank Mugambage.

    Hari kandi Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Mbabazi Rosemary; Meya w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard; Munyanziza Gervais ushinzwe Siporo ya bose muri Minisiteri ya Siporo na Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA), Nizeyimana Mugabo Olivier.

    Aba-GP bakaba baje kwegukana igikombe batsinze Special Operations Forces ibitego 2-1, Mutabazi Jean Claude yafunguye amazamu ku munota wa 30 ku mupira wahinduwe na Ndagijimana Pierre.

    Nubwo Special Operation Forces yanyuzagamo igasatira ishaka igitego cyo kwishyura, Republican Guard yagize icyizere cyo gutsinda umukino ubwo Bizimana Théoneste yinjizaga igitego cya kabiri ku munota wa 30.

    Igice cya kabiri cyaranzwe no guhusha uburyo butandukanye ku mpande zombi, cyihariwe n’ikipe ya Special Operation Forces yaje no kungukira ku makosa y’ubwugarizi bwa Republican Guard, ibona igitego cy’impozamarira cyinjijwe na Musengo Jean Baptiste ku munota wa 48.

    Umukino warangiye utya maze Repubulican Guard yegukana igikombe yatwaye ku nshuro ya 3 harimo iya 2017 na 2018.

    Mu muhango wo gutanga ibihembo kandi, perezida wa FERWAFA akaba na we yageneye ibihembo by’ishimwe amakipe yitwaye neza ndetse n’abayobozi bakuru mu nzego za gisirikare.

    Mugabo Nizeyimana Olivier, yashimiye Umujyanama wihariye wa Perezida mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe; Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira; Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura aho buri umwe yamuhaye umupira wo gukina.

    Mu mikino Ngororamubiri, ikipe ya mbere yabaye General Headquarters mu gihe Military Police yatsinze Air Force amanota 21-20, ni yo yatwaye igikombe muri Netball.

    Special Operation Forces yatsinze Air Force ibitego 41-15 yegukana igikombe cya Handball mu gihe General Headquarters yatsinze Air Force amanota 48 kuri 39, yegukana igikombe cya Basketball.

    Muri Volleyball, igikombe cyatwawe na Republican Guard yatsinze Special Operation Forces amaseti 3-0 naho mu Kumasha, ikipe ya mbere yabaye BMTC Nasho yahigitse Republican Guard na Special Operation Forces.

    Byari ibyishimo kuri RP yegukanye igikombe

    Ibikombe byari byateguwe

    Abafana bari bitwaje vuvuzela

    Minisitiri w’Ingabo Albert Murasira yakurikiranye uyu mukino

    Second Lt. Ian Kagame umuhungu wa Perezida Kagame, akaba abarizwa mu mutwe w’ingabo zirinda abayobozi bakuru b’igihugu na we yari ahari

    Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier na Meya wa Bugesera, Richard barebye uyu mukino

    Perezida wa FERWAFA aha impano Minisitiri w’ingabo, Gen Maj Albert Murasira

    Yanashimiye Umujyanama wihariye wa Perezida mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe

    RP ni yo yegukanye igikombe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/perezida-wa-ferwafa-yatanze-impano-ku-basirakare-bakuru-b-igihugu-aba-gp-begukana-igikombe-amafoto