Blog

  • Perezida Kagame yahishuye icyo Umunsi w'Intwari wibutsa Abanyarwanda #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi Abanyarwanda bizihiza umunsi w'intwari ku nshuro ya 29,Perezida Kagame yavuze ko Umunsi w'Intwari “utwibutsa ubushobozi bwacu bwo guhagarara ku kuri, kurinda igihugu cyacu, no kubaka umurage w'iterambere ku badukomokaho n'ababakomokaho.”

    Ibi yabivuze mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter,nyuma yo kunamira no gushyira indabo ku mva zishyinguwemo Intwari z'Igihugu.

    Yagize ati “Uyu munsi, turizihiza ubutwari no gukunda igihugu by'Abanyarwanda badusigiye umusingi wo kubakiraho u Rwanda rufite abaturage biyemeje kwigenera ejo hazaza hababereye.

    Mu gihe duhanganye n'ibibazo bifite aho bihuriye n'akarere duherereyemo ndetse n'isi muri rusange,uyu munsi uratwibutsa ubushobozi bwacu bwo guhagarara ku kuri, kurinda igihugu cyacu, no kubaka umurage w'iterambere ku badukomokaho n'ababakomokaho. Umunsi Mwiza w'Intwari!.”

    Indabo zashyizwe ku Gicumbi cy'Intwari zo mu cyiciro cy'Imanzi ari zo Umusirikare utazwi izina, uyu ahagarariye abasirikare bose baguye ku rugamba barwanira ineza y'u Rwanda ndetse n'abazarugwaho.

    Muri iki cyiciro kandi harimo intwari Maj Gen Fred Gisa Rwigema wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu mu minsi ya mbere.

    Indabo kandi zashyizwe ku gicumbi cy'intwari ziri mu cyiciro cy'Imena kirimo Umwami Mutara III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Uwilingiyimana Agathe, Niyitegeka Felicité n'Abanyeshuri b'i Nyange banze kwitandukanya ubwo baterwaga n'abacengezi mu 1997.

    Umunsi w'Intwari wizihizwa buri mwaka tariki ya 1 Gashyantare kuva mu 1999 kuko mbere yaho mu 1994 kugeza mu 1998 wizihizwaga tariki ya 1 Ukwakira ugahuzwa n'umunsi wo gukunda igihugu.

    Kugeza ubu Intwari z'u Rwanda ziri mu byiciro bitatu birimo Ingenzi, Imena n'Imanzi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yahishuye-icyo-umunsi-w-intwari-wibutsa-abanyarwanda

  • Bad Rama yahishuye ko afite indwara y'agahinda gakabije yatewe no kubura abo yakundaga #rwanda #RwOT

    Bad Rama yabigarutseho mu kiganiro kirekire yagiranye na Igihe, aho yakomoje ku rupfu rw'umubyeyi we.

    Bad Rama yakomoje ku gahinda ahamya ko yatewe n'imfu zikurikiranye z'inshuti ze noneho bihumira ku mirari ubwo yapfushaga Se.

    Ati 'Agahinda gakabije mfite, ak'umubyeyi ko karabishwanyaguje numva Isi inyikubiseho birarenze. Mfite agahinda rwose mba numva mu mutwe wanjye nkeneye abaganga.'

    Yakomeje avuga ko agahinda gakabije katangiye kuzamuka biturutse ku rupfu rwa Jay Polly bakoranye muri The Mane Music. Yari umufana ukomeye w'uyu muraperi mbere y'uko amusinyisha ngo bakorane.

    Umuhanzi Jay Polly yitabye Imana azize uburwayi ku wa 2 Nzeri 2021 aguye mu Bitaro bya Muhima.

    Urundi rupfu rwashegeshe Bad Rama ni urwa Nsanzamahoro Denis wamamaye nka Rwasa muri filime witabye Imana ku wa 5 Nzeri 2019.

    Nsanzamahoro yitabye Imana nyuma y'igihe yari amaze arwariye mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.

    Aba bose bahoze ari inshuti za Bad Rama, ashengurwa no kuba ataragize amahirwe yo kubashyingura ngo abaherekeze mu cyubahiro cyabo.

    Kutabasha gushyingura inshuti ze bitewe n'icyorezo cya Covid-19 cyari cyajujubije uyu mugabo kimwe n'abandi benshi mu batuye Isi, biri mu byatumye yumva Isi imwikaragiyeho kurushaho.

    Bad Rama wari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitegura gutaha ngo arwaze Se umubyara wari umaze igihe arembye, ahamya ko yongeye gukomeretswa n'urupfu rwa Yvan Buravan.

    Igikomere cya rurangiza kuri Bad Rama cyaje kuba urupfu rw'umubyeyi we witabye Imana ku wa 12 Ukuboza 2022 mu gihe uyu musore yari amaze iminsi mike mu Rwanda azi ko agiye kumurwaza.

    Ati 'Maze kubona ibyangombwa nahise nza mu Rwanda nje kurwaza papa wanjye, no mu byo nakoraga byose navugaga ko nimara kuba umunyamerika nzatwara data nkamuvuza neza, njye ntabwo naje nzi ko ngiye gushyingura ahubwo numvaga ko ngiye gutanga ubufasha ku buryo yavuzwa.'

    Bad Rama yashimiye nyina wamubereye imfura akajya amuhisha ko Se arembye, kuko uburemere bw'uburwayi bwe yabumenye ageze i Kigali.

    Avuga ko yagize amahirwe yo kuganira na Se umubyara ndetse yanagize amahirwe yo kumusezera kuko yaguye mu modoka ye.

    Ati 'Mpageze nabonanye na muzehe, icyumweru cyose tuganira, ndetse anapfa yapfiriye mu modoka yanjye mujyanye kwa muganga.'

    Bad Rama yishimira ko nibura yagize umwanya wo gusezera kuri Se umubyara, ati 'Nizeye ko n'amagambo ya nyuma twavuganye yayumvise kuko twageze kwa muganga yamaze gupfa.'

    Ikindi Bad Rama yishimira ni uko umubyeyi we yongeye kumubona bigasubiza icyifuzo uyu musaza yari amaranye igihe, ati 'Inshuro nyinshi muzehe yakundaga kuvuga ko gupfa azapfa ariko adashobora gutaha atabonye umwana we.'

    Bad Rama ahamya ko umwanya yamaranye na Se wamubereye umwanya mwiza wo kumushimira ibintu bitandukanye yamufashije mu buzima, bityo ahamya ko nubwo urupfu rwabatandukanyije ariko uyu mubyeyi yitabye Imana yishimye.

    Src:Igihe

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bad-rama-yahishiye-ko-afite-indwara-y-agahinda-gakabije-yatewe-no-kubura-abo

  • U Rwanda rwasubije Perezida Tshisekedi warwise umwanzi w'amahoro mu maso ya Papa #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwavuze ko ibyo Perezida Tshisekedi akomeje gukora byo kurugira urwutwazo mu bibazo by'igihugu cye biteye isoni ndetse agamije kuyobya abantu.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 nibwo Perezida Tshisekedi yakiriye Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi,Papa Francis,amubwira ko u Rwanda ari umwanzi w'amahoro mu gihugu cye ndetse arirwo rwihise inyuma y'umutekano muke waranzwe muri RDC.

    Ati “RD Congo mu myaka irenga mirongo itatu yaranzwe n'ihohoterwa ndetse no guhungabana kw'amahoro n'umutekano, bigizwemo uruhare n'imitwe yitwaje intwaro, ibihugu by'amahanga bishaka kwiba umutungo w'igihugu, kandi ibyo bigaterwa inkunga n'uRwanda, ibyo bikaba ari bimwe dukomeje guhangana nabyo.'

    Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo, yabwiye Reuters ati 'Ni ibintu bisanzwe kandi biteye isoni Perezida Tshisekedi yiyemeje byo kugira u Rwanda urwitwazo ku mpamvu z'amatora, zo kuyobya abantu kugira ngo ntibite ku musaruro mubi wa Guverinoma ye, no kunanirwa kugeza ku baturage ibyo yabemereye.'

    Perezida Kagame aherutse gutangaza ko ibibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bizakemuka mu gihe iki gihugu ubwacyo kibishyizemo ubushake.

    Mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, yagize ati ' Mu gihe cyose amahanga na guverinoma zagiye zisimburana muri Congo bagumye muri iyi ntero, ntabwo igisubizo kirambye cy'ibibazo by'Uburasirazuba bwa Congo kizigera kiboneka.

    Ni ibintu bigaragara mu maso yanjye ko inshingano za mbere kuri iki kibazo, ziri mu biganza by'abayobozi ba Congo, ku rundi ruhande, no ku bihugu byo mu Burengerazuba bw'Isi byagize n'ubundi uruhare mu ntangiriro z'ibibazo.'

    Perezida Paul Kagame yavuze kandi ko igisubizo cy'ibibazo bya RDC cyoroshye kuko kiri mu maboko y'abategetsi b'iki gihugu.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/u-rwanda-rwasubije-perezida-tshisekedi-warwise-umwanzi-w-amahoro-mu-maso-ya

  • Menya amateka y'Intwari u Rwanda rwizihiza buri mwaka #rwanda #RwOT

    Buri tariki ya 1 Gashyantare u Rwanda rwizihiza Umunsi w'Intwari, kuko ari umunsi wo kwibuka ibikorwa byaranze intwari. Umunsi mukuru ngarukamwaka w'intwari wizihirizwa ku rwego rw'imidugudu mu Rwanda hose.

    Intwari z'u Rwanda ziri mu byiciro bitatu ari byo: Imanzi, Imena n'Ingenzi. Icyiciro cy'Imanzi ni cyo kiri hejuru kikaba kigizwe n'intwari zaranzwe n'ibikorwa bidasanzwe birimo no guhara ubuzima mu rwego rwo kwitangira igihugu. Icyiciro cy'Imena kigizwe n'intwari zaranzwe n'ibikorwa by'intangarugero birimo kwitanga.

    Intwari z'u Rwanda n'ibikorwa by'ubutwari byaziranze

    Urwego rw'Intwari z'Imanzi: Uru rwego rurimo intwali zitakiriho

    * Urwego rw'Intwari z'Imanzi

    Ingabo itazwi izina:

    Ingabo itazwi izina yatoranyijwe mu zindi ngabo zemeye guhara ubuzima bwazo kandi zitabashije kumenyekana ku buryo bwihariye.

    Ingabo itazwi izina ihagarariye Ingabo zose z'u Rwanda zaguye ku rugamba cyangwa zashoboraga kurugwaho mu gihe cyahise, icy'ubungubu n'ikizaza zirwanira igihugu.

    Imva y'Ingabo itazwi izina ni ikimenyetso cyo guha icyubahiro gihebuje abana b'u Rwanda bitanze, baharanira guhanga no kwagura u Rwanda, ubwigenge n'ubusugire bwarwo.

    Major General Rwigema Fred:

    Yavukiye i Mukiranze mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y'Amajyepfo ku wa 10 Mata 1957.

    Ni mwene Anastase Kimonyo na Gatarina Mukandilima. Yashakanye na Jeannette Urujeni, basezerana ku wa 20 Kamena 1987. Babyaranye abana babiri, ari bo Gisa Junior na Gisa Teta.

    Yatabarutse ku wa 2 Ukwakira 1990 i Kagitumba mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y'Iburasirazuba, agwa ku rugamba amaze gutangiza intambara yo kubohora u Rwanda.

    Mu bwana bwe, Fred Rwigema yakundaga kwibaza icyatumye iwabo bava i Rwanda n'icyabuze kugira ngo basubireyo, yakundaga gusoma ibitabo by'abaharaniye kubohora ibihugu byabo nka Kwame Nkrumah, Mao-Tse-Tung na Fidel Castro.

    Mu wa 1974 nibwo yiyemeje kureka amashuri asanzwe, ajya muri Tanzaniya gukurikirana imyitozo ya gisirikare na politike.

    Mu wa 1976, yayikomereje muri Mozambike, ari kumwe n'abandi mu mutwe wa FRONASA bari hamwe n'indi mitwe bafashwa na Mwalimu Julius Nyerere nka Zanu, Zapu, ANC, KM na FRELIMO.

    Mu wa 1979 yari mu bagaba ba FRONASA mu ntambara yavanyeho ubutegetsi bw'igihugu bwa Idi Amin, ayoboye 'Mondlane 4 th Infantry Column'.

    Mu wa 1981, hamwe n'abandi basore 27, barimo Abanyarwanda babiri Rwigema Fred na Paul Kagame, yatangiranye na Kaguta Museveni intambara yo kurwanya igitugu cya Obote.

    Kuva muri 1985, Fred Rwigema yakomeje kuba umwe mu bayobozi bakuru ba NRA, Ishami rya gisirikare rya RNM. Niho yaboneye umwanya wo gukomeza gutoza intambara Abanyarwanda.

    Ataretse kuba Umunyarwanda, Fred Rwigema yagiye agira imyanya ikomeye muri NRA nko kuba Uwungirije Umugaba Mukuru w'Ingabo (Deputy Army Commander), Minisitiri wungirije w'Ingabo (Deputy Minister for Defense) n'Umugaba Mukuru w'imirwano (Overall Operations Commander).

    Muri iyo mirwano yose yo mu mahanga, Fred Rwigema yari umusirikare nyakuri, w'intangarugero mu mikorere n'imyifatire, afite imyitwarire myiza kandi yubahiriza amategeko. Ariko muri byose yahozaga u Rwanda ku mutima, adahwema kuvuga ko 'kubohora u Rwanda ari ngombwa'.

    Fred Rwigema yaranzwe n'ubupfura n'ubuhanga, kuba umunyakuri, areba kure, azi kwihangana, yubaha bose, ategekesha urugero, akunda umuco wa kinyarwanda n'imikino, aba umuhuza w'abantu.

    Yabaye urugero rwo kwitanga no gukunda igihugu bihebuje.

    Urwego rw'Imena

    Umwami Mutara wa III Rudahigwa/ Charles Léon Pierre

    Yavukiye i Nyanza, mu Karere ka Nyanza, mu Ntara y'Amajyepfo muri Werurwe 1911.

    Ni umwana w'Umwami Yuhi wa IV Musinga na Nyiramavugo Kankazi Redegonde.

    Mutara III yimitswe ku ngoma na Guverineri Voisin abifashijwemo na Musenyeri Classe ku wa 16 Ugushyingo 1931, Se Musinga amaze gukurwa ku ngoma kuwa 12 Ugushyingo 1931.

    Kuwa 15 Ukwakira 1933, yashakanye na Nyiramakomali, batana mu bya 1940, nyuma ku wa 18 Mutarama 1942 ashakana na Rosaliya Gicanda, ntiyabyaranye na bo.

    Ku wa 17 Ukwakira 1943, yabatijwe na Musenyeri Léon Classe, yitwa Charles Léon Pierre, abyarwa mu batisimu na Guverineri Mukuru wa Kongo Mbiligi na Rwanda-Urundi, Bwana Pierre Ryckmans, abatiranwa na nyina, umugabekazi Nyiramavugo Kankazi wiswe Radegonde.

    Kuva muri 1929, aho yagizwe umutware wa Nduga na Marangara, kugeza muri za 1950, Mutara wa III Rudahingwa yakoze politike yo kumvikana na Kiliziya Gatolika na Leta Mbiligi, kugeza n'aho atuye Kirisitu Umwami ingoma z'u Rwanda i Nyanza ku munsi wa Kirisitu Umwami ku wa 27 Ukwakira 1946.

    Hagati ya 1950 na 1959, aho yatangiye aguye i Bujumbura mu buryo butunguranye ku wa 25 Nyakanga.

    Umwami Mutara wa III Rudahigwa yaharaniye guteza imbere imibereho y'Abanyarwanda n'ubwigenge bw'u Rwanda.

    Rudahigwa yaranzwe no kurwanya akarengane mu butabera, abigaragariza mu Rukiko rw'Umwami no mu mirimo ya buri munsi aho yirirwaga arenganura abaturage cyane cyane abato bato.

    Rudahigwa yitaye cyane ku bujijuke bw'Abanyarwanda: ashinga Fonds Mutara, asaba Abayezuwiti gushinga Koleji i Gatagara, bayijyana i Bujumbura iba Collège International du Saint Esprit, ashinga Ishuri ry'Abayisilamu ku Ntwari ry'i Nyamirambo, ashinga amashuri adashingiye ku madini, ashinga Ishuri ry'Abenemutara ry'i Kanyanza anohereza Abanyarwanda ba mbere kwiga i Burayi.

    Mutara wa III yatangiye impinduramatwara muri politike, akuraho inkuke zakamirwaga Umwami yishakira ize bwite, akuraho imirimo y'agahato yitwaga akazi, akuraho ubuhake abagaragu bagabana na bashebuja, ashaka gukuraho igitabo cy'umusoro cyanditsemo amoko, Ababiligi barabyanga, yanga “kwica Gitera ashaka gukuraho ikibimutera”.

    Rudahigwa yahirimbaniye ubumwe n'ubwigenge by'Abanyarwanda ku buryo Abanyarwanda batekereza ko ari byo yazize nka ba Lumumba na Rwagasore.

    Intwari Michel Rwagasana

    Yavukiye i Gitisi na Nyamagana mu Karere ka Ruhango mu Ntara y'Amajyepfo mu w'1927.

    Mu wa 1956, yashakanye na Suzana Nzayire, babyarana abana batatu.
    Hagati ya 1945 na 1950 yize muri Groupe Scolaire ya Astrida bitaga shariti, ahakura impamyabumenyi mu by'ubutegetsi (Diplôme d'Assistant Administratif).

    Michel Rwagasana yakoze imirimo inyuranye yose yerekana ko yagirirwaga icyizere kubera ubunyangamugayo n'umwete bye. Yabaye umukozi wa Leta Mbirigi i Bujumbura, yabaye umunyamabanga w'Inama Nkuru y'Igihugu kuva yajyaho muri 1954 yabaye umunyamabanga wihariye w'Umwami Mutara wa III Rudahigwa.

    Kubera guharanira ubumwe, ubwigenge bw'u Rwanda no kurwanya amacakubiri, yabaye umunyamabanga wa mbere wa UNAR ajya mu ntumwa z'u Rwanda zaruhagariraga mu bindi bihugu no muri Loni.

    Michel Rwagasana yatanze urugero ruhebuje rwo gushyira imbere inyungu z'igihugu aho kwita ku ze bwite kuko aba yaremeye politike y'irondakoko agahabwa umwanya ukomeye mu Rwanda rwari rutegetswe na mwene Se wabo Gerigori Kayibanda nka Perezida wa Repubulika.

    Uwilingiyimana Agatha

    Yavukiye i Gikore mu Karere ka Gisagara mu Ntara y'Amajyepfo ku wa 23 Kamena 1953.

    Ni mwene Ntibashirakandi Yuvenali na Nyirantibangwa Saverina.
    Yashakanye na Barahira Ignace mu wa 1976, babyarana abana batanu.

    Yabaye Minisitiri w'Intebe wa mbere w'umugore kuva kuwa 17 Nyakaganga 1993 kugeza kuwa 7 Mata 1994 mu gihe cya Jenoside yishwe n'abari ingabo z'igihugu.

    Uwilingiyimana Agathe yagize umutima wa kigabo arwanya akarengane k'iringaniza mu gihe yari Minisitiri w'Amashuri Abanza n'Ayisumbuye mu butegetsi bw'irondakarere n'irondakoko bwa Habyarimana.

    Yongeye kugaragaza ubwitange bwe buhebuje mu gihe cya Jenoside akomeza iy'ubuyobozi agerageza kugarura ituze mu gihugu cyari kigabijwe n'abicanyi.

    Nta washidikanya ko ari umwe mu bagore b'Abanyarwanda baharaniye uburenganzira bw'Umunyarwandakazi.

    Intwari Félicité Niyitegeka

    Yavukiye i Vumbi mu Karere ka Huye mu Ntara y'Amajyepfo mu wa 1934. Ni mwene Sekabwa Simoni na Nyirampabuka Angelina.

    Yishwe ku wa 21 Mata 1994, mu gihe cya Jenoside kubera ko yanze kwitandukanya n'abo yari yahaye ubuhungiro hamwe na bagenzi be bari muri Centre Saint Pierre ku Gisenyi. Musaza we Colonel Nzungize yari yamutumyeho ngo asezerere izo mpunzi maze ave muri icyo Kigo agisigemo ba nyagupfa. Ni byo yanze mu ibaruwa yuzuye urukundo n'ubutwari yandikiye uwo musaze we.

    Mu mibereho ye, Niyitegeka Félicité yerekanye bwa butwari bwa buri munsi mu mirimo umuntu aba ashinzwe, haba mu byerekeye kwigisha no kurera, mu gucunga umutungo w'ibigo yakozemo, haba mu kuyobora abinjiraga mu muryango w'abafasha b'ubutumwa no gufasha abatishoboye. Ibyo byose yabigiranye ubushobozi bwinshi bagenzi be bakabimwubahira kandi bakabimukundira.

    Kuba intangarugero yari yarabigize umuco, nicyo cyamufashije mu kwemera kwitangira abari baramugannye ahitamo kwicwa aho kugwa mu ngengabitekerezo y'ivanguramoko.

    Abanyeshuri b'i Nyange

    Abemezwaho ubutwari ni abari mu cyigo cy'i Nyange mu ijoro ryo kuwa 18 Werurwe 1997 mu ishuri ry'uwa gatandatu n'uwa gatanu igihe abacengezi batera icyo kigo ari abapfuye ari n'abatarapfuye iryo joro.

    Abanyeshuri b'i Nyange baharaniye ku mugaragaro amahame y'ubumwe bw'Abanyarwanda kugeza aho bamwe babizira babizi, bemera guhara ubuzima bwabo aho kwivangura.

    Babereye Abanyarwanda muri rusange n'urubyiruko by'umwihariko, urugero rw'urukundo, rwo kurwanya amacakubiri no kwitangira uburenganzira bwa muntu.

    Hifashishijwe inyandiko ya Minisiteri y'Urubyiruko Umuco na Siporo, yiswe “Intwari z'u Rwanda”, yanditswe mu 2004.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/menya-amateka-y-intwari-u-rwanda-rwizihiza-buri-mwaka

  • Niba u Rwanda rwiba 20% by'amabuye ya DR Congo, 80% bisigaye bijya he?- Koffi Olomide ku kibazo cy' u Rwanda na DR Congo #rwanda #RwOT

    Uyu muririmbyi w'ikimenyabose yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugira na kimwe mu bitangazamakuru byo muri Congo Kinshasa.

    Congo Kinshasa imaze igihe irebana ay'ingwe n'u Rwanda kubera ibirego irurega byerekeye umutwe wa M23 umaze umwaka urenga urwana n'Ingabo zayo.
    Ni umutwe u Rwanda ruregwa guha ubufasha, ku mpamvu abanye-Congo bavuga ko ari zo kuba rugamije kwiba amabuye y'agaciro' y'igihugu cyabo, n'ubwo rwo rutahwemye guhakana ibyo birego.

    Perezida Félix Antoine Tshisekedi ari mu bamaze igihe bakwirakwiza biriya birego, ndetse anakomeje kuririra amahanga ayasaba gufatira u Rwanda ibihano.
    Ku bwa Koffi Olomide, ngo ntibihagije kuba Congo Kinshasa ihora ishyira ibirego ku Rwanda, kuko ikibazo iki gihugu gifite ari ba nyiracyo ubwabo.

    Yavuze ko niba u Rwanda rwiba 10 cyangwa 20% by'umutungo wa Congo 80% usigaye waba ugirira akamaro kiriya gihugu, gusa akaba atari ko bimeze.
    Ati: “Niba koko [abayobozi] bafitiye urukundo Congo, kuko buri gihe bahora bavuga ngo 'oh Abanyarwanda, Abanyarwanda!' Niba Abanyarwanda basahura 10, 20 cyangwa 30% by'amabuye yacu y'agaciro, 70 cyangwa 80% asigaye ajya he? Ntabwo dukunda igihugu cyacu, umwanzi wa RDC ni abanye-Congo.”

    Koffi yavuze ko RDC inafite ikibazo cy'abayobozi badashoboye, bijyanye n'uko usanga abayoboye igihugu baha imirimo abavandimwe babo, inshuti zabo cyangwa abakunzi babo batagendeye ku bushobozi bafite.

    Yunzemo ko hejuru y'ibi usanga abanyagihugu barabaye abantu bahora binezeza, batagira gahunda kandi b'abanebwe; ibiri mu bituma kiriya gihugu kidatera imbere uko bikwiye.

    Ivomo: Bwiza

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/niba-u-rwanda-rwiba-20-by-amabuye-ya-dr-congo-80-bisigaye-bijya-he-koffi

  • Kidumu agiye kugaruka gutaramira mu Rwanda nyuma y'igihe atangaje ko atazongera kuhataramira #rwanda #RwOT

    Nimbona Jean Pierre uzwi nka Kidum yatumiwe mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction giteganyijwe ku wa 24 Gashyantare 2023.

    Ni ibirori Kidum azahuriramo n'abandi bahanzi barimo itsinda rya B2C rigezweho muri Uganda, ryanamaze gutangazwa ko rizataramira i Kigali.

    Kwinjira mu gitaramo bizaba ari 10 000Frw mu myanya isanzwe, 25 000Frw muri VIP, 40 000Frw ku bakundana bifuza kwicarana muri VIP, 35 000Frw muri VVIP ndetse n'ameza y'abantu umunani azaba agura 280 000Frw.

    Abazagurira amatike ku muryango amafaranga azaba 15 000Frw mu myanya isanzwe, 30 000Frw muri VIP, 55 000Frw ku bakundana bifuza kwicarana muri VIP ni 40 000Frw muri VVIP ndetse n'ameza y'abantu umunani azaba agura 320 000Frw.

    Kidum mu 2019 yateguriwe igitaramo i Kigali kiburizwamo ku mpamvu z'umutekano kuko abagiteguye nta byangombwa bari basabye mu nzego zibishinzwe.

    Icyo gihe Kidum kwihangana byaramugoye abifata nk'ikibazo cya politike cyari kiri hagati y'u Rwanda n'u Burundi, ahitamo kuvuga ko atazongera gutaramira muri ibi bihugu byombi yisubirira muri Kenya.

    Kidum yagiye gutaramira i Burundi yavuze ko yisubiyeho kuko yasanze icyemezo yafashe hari abo cyababaje. Kuri ubu mu Burundi amaze kuhakorera ibitaramo bibiri.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/kidumu-agiye-kugaruka-gutaramira-mu-rwanda-nyuma-y-igihe-atangaje-ko-atazongera

  • Umugore wa Dani Alves aravugwaho gusaba gatanya kubera ibirego byo gufata ku ngufu ashinjwa #rwanda #RwOT

    Umugore wa myugariro,Dani Alves yasabye gatanya nyuma yo kumva ko uyu mugabo we afunzwe ashinjwa gusambanyiriza umugore mu kabyiniro ko mu mujyi wa Barcelona.

    Madamu Joana Sanz w'imyaka 29,yabanje gusiba amafoto ari kumwe n'uyu mugabo we kuri Instagram nyuma yo kumva amakuru ko uyu mukinnyi yasambanyije ku ngufu umugore ndetse nawe akemera ko yamusambanyije ariko babyumvikanyeho.

    Dani Alves aherutse kugezwa imbere y'urukiko kubera ibi byaha yashinjwaga,avuga ko uyu mugore basambaniye mu bwiherero babyumvikanyeho gusa ngo batari baziranye.

    Joana Sanz usanzwe ari umunyamideli,yavuze ko yababajwe no gufungwa k'umugabo we Alves w'imyaka 39,nyuma y'iminsi mike apfushije nyina umubyara.

    Joana yabwiye abanyamategeko be ko ashaka gatanya kubera ko uyu mugabo we yanze ko babonana akigezwa muri gereza nkuko TV yo muri Espagne yabitangaje.

    Uyu mugore uvuka ahitwa Tenerife,yashyingiranwe na myugariro Alves muri 2017 gusa ntabwo we aratangaza ukuri ku bivugwa ko yasabye gatanya.

    Joana yafashe umwanzuro wo gusiba amafoto yose ari kumwe na Alves [uretse imwe bari hamwe bamamaza],waje nyuma yo gukora ikirori cyo kumushyigikira.

    Alves yahise yirukanwa n'ikipe yo muri Mexico yitwa UNAM Pumas yakiniraga,nyuma yo gushyirwa mu kasho n'umucamanza wo mu mujyi wa Barcelona.

    Umugore w'imyaka 23 yareze Alves amushinja ko yamufashe ku ngufu,ubwo bari bahuriye mu kabyiniro Kuwa 30 Ukuboza,byatumye uyu mukinnyi ahita afungwa kuwa 20 Mutarama 2023.

    Umucamanza yavuze ko Alves agomba gukomeza gufungwa ndetse na nubu aracyari mu kasho aho yanatangiye gukinira ikipe ya gereza.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umugore-wa-dani-alves-aravugwaho-gusaba-gatanya-kubera-ibirego-byo-gufata-ku

  • Perezida Kagame na Madamu we bunamiye intwari z'Igihugu #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye Intwari z'Igihugu banashyira indabo ku kimenyetso cy'ubutwari kiri ku gicumbi cy'Intwari i Remera mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.

    Intwari z'Igihugu zizihizwa kuri uyu wa 1 Gashyantare 2023, mu Rwanda.

    Ni ku nshuro ya 29 u Rwanda rwizihije Umunsi w'Intwari z'Igihugu.Uw'uyu munsi ufite insanganyamatsiko igira iti 'Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu'.

    Ku rwego rw'Iigihugu, umuhango wo kwizihiza Intwari z'u Rwanda wabereye i Remera ku Gicumbi cy'Intwari mu gihe hirya no hino mu gihugu habereye ibikorwa bitandukanye byo kwizihiza uyu munsi.

    Ni umuhango witabiriwe n'abayobozi mu nzego nkuru z'igihugu, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ndetse n'abahagarariye imiryango y'intwari.

    Kugeza ubu Intwari z'u Rwanda ziri mu byiciro bitatu birimo Ingenzi, Imena n'Imanzi.

    Indabo zashyizwe ku Gicumbi cy'Intwari zo mu cyiciro cy'Imanzi ari zo Umusirikare utazwi izina, uyu ahagarariye abasirikare bose baguye ku rugamba barwanira ineza y'u Rwanda ndetse n'abazarugwaho.

    Muri iki cyiciro kandi harimo intwari Maj Gen Fred Gisa Rwigema wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu mu minsi ya mbere.

    Indabo kandi zashyizwe ku gicumbi cy'intwari ziri mu cyiciro cy'Imena kirimo Umwami Mutara III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Uwilingiyimana Agathe, Niyitegeka Felicité n'Abanyeshuri b'i Nyange banze kwitandukanya ubwo baterwaga n'abacengezi mu 1997.

    Umunsi w'Intwari wizihizwa buri mwaka tariki ya 1 Gashyantare kuva mu 1999 kuko mbere yaho mu 1994 kugeza mu 1998 wizihizwaga tariki ya 1 Ukwakira ugahuzwa n'umunsi wo gukunda igihugu.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/perezida-kagame-na-madamu-we-bazirikanye-intwari-z-igihugu