Blog

  • ITANGAZO RYO GUHINDUZA AMAZINA YA DUSHIMIMANA Joyeuse #rwanda #RwOT

    Uwitwa Dushimimana Joyeuse, mwene Nizeyimana na Muhawenimana, utuye mu Mudugudu wa Gitega, Akagari Bweramvura, Umurenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali yanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo Dushimimana Joyeuse, akitwa Dushimirimana Joyeuse mu gitabo cy'irangamimerere.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/02/02/itangazo-ryo-guhinduza-amazina-ya-dushimimana-joyeuse/

  • Kiyovu Sports ibura inkinga za mwamba yifashishije imbunda za rutura ishotora Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sports yakinnye ku mubyimba Rayon Sports iyibwira ko ibimaze iminsi bibera kuri Stade Regional i Nyamirambo iyihatsindira bigiye kwimukira kuri Stade ya Muhanga.

    Ni mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona 2022-23 uzaba ku Cyumweru tariki ya 5 Gashyantara 2023 aho Rayon Sports ari yo izaba yakiriye uyu mukino.

    Ni umukino uteganyijwe ku isaha ya saa 15hoo’. Mu butumwa busa no gushotora Rayon Sports, Kiyovu Sports yavuze ko akarere ka Muhanga ku Cyumweru kazarara kaka ibara ry’icyatsi, ibara iyi kipe yambara.

    Yagize iti 'Ibimaze iminsi bibera i Nyamirambo bigiye kwimukira i Muhanga. Kuri iki cyumweru Akarere ka Muhanga kararara ari icyatsi.'

    Aya ni amagambo banditse hejuru y’ifoto y’abakinnyi ba Kiyovu Sports, bakoze neza babambika imyenda y’indwanyi bameze nk’abasirikare bari ku rugamba.

    Bifashishije amasura y’abakinnyi barimo Bigirimana Abedi, Coutinho, Riyaad Norodien, Mugenzi Bienvenue n’abandi.

    Si imyambaro ya gisirakare bambitswe gusa kuko bahawe n’imbunda, hari abafite into ndetse n’abafite iza rutura. Ni ibintu biba byakozwe mu rwego rwo gushyushya uyu mukino kugira ngo abantu bumve ko uri ku rundi rwego ndetse bazawitabire ari benshi.

    Ni Kiyovu Sports igiye gukina idafite abakinnyi ba yo babiri basanzwe bamenyerewe mu mutima w’ubwugarizi, Nsabimana Aimable ufite amakarita 3 y’imihondo na Ndayishimiye Thierry ufite imvune yagiriye ku mukino wa Gasogi United bikaba bivugwa ko atazakina uyu mukino, ni mu gihe n’umunyezamu Nzeyurwanda Djihad umaze iminsi akina bivugwa ko adahari kuri uyu mukino.

    Mu mikino 6 ya shampiyona iheruka guhuza aya makipe yombi, banganyije umukino umwe indi mikino yose Kiyovu Sports irayitsinda.

    Ibimaze iminsi bibera i Nyamirambo bigiye kwimukira i Muhanga.

    Kuri iki cyumweru @Muhangadis irarara ari icyatsi.💚🤍🤍🤍💚 pic.twitter.com/hbfJM7i43W

    — Kiyovu Sports (@SCKiyovuSports) February 2, 2023

    Kiyovu Sports ni uku yahisemo gushyushya umukino

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-ibura-inkinga-za-mwamba-yifashishije-imbunda-za-rutura-ishotora-rayon-sports

  • Ibimaze iminsi bibera i Nyamirambo bigiye kwimukira i Muhanga, Kiyovu SC yahize gusubira Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Shampiyona y'u Rwanda y'ikiciro cya mbere irakomeza mu mpera z'iki cyumweru uhereye kuri uyu wa gatanu, mu mikino itegerejwe cyane AS Kigali irakira Police FC naho Rayon Sports izasure Kiyovu SC.

    Ni imikino y'umunsi wa 18 igiye kubera ku bibuga bitandukanye hirya ni hino mu gihugu, guhatana kw'amakipe atandukanye byatangiye kuri uyu wa Kane.

    Binyuze kuri Twitter ya Kiyovu SC, iyi kipe yahize gusubira Gikundiro idaheruka gutsinda Kiyovu SC uko bisa.

    Mu butumwa bwanditswe, ubuyobozi bwa Kiyovu SC bwagize buti 'Ibimaze iminsi bibera i Nyamirambo bigiye kwimukira i Muhanga.

    Kuri iki cyumweru mu Karere ka Muhanga irarara ari icyatsi.'

    Uku guhiga kwa Kiyovu SC kuraturuka ku kuba ikipe ya Rayon Sports iheruka gutsinda umukino w'aya makipe ubwo hari tariki ya 1 Ukuboza 2019, ibi bivuze ko hashize imikino 5 Gikundiro itaratsinda umukino n'umwe.

    Muri iyo mikino itanu iheruka gukinwa hagati y'aya makipe yombi, Kiyovu SC yatsinze imikino ine banganya umukino umwe gusa.

    Uko imikino y'umunsi 18 izakinwa mu mpera z'iki cyumweru:

    Ku wa gatanu, tariki ya 3 Gashyantare 2023:

    Gorilla FC vs Gasogi United

    Ku wa gatandatu, tariki ya 4 Gashyantare 2023:

    Rutsiro FC vs Mukura VS

    Sunrise FC vs APR FC

    AS Kigali vs Police FC

    Espoir FC vs Bugesera FC

    Ku cyumweru , tariki ya 5 Gashyantare 2023:

    Rayon Sports vs Kiyovu SC

    Marines FC vs Rwamagana FC

    Musanze FC vs Etincelles FC

    The post Ibimaze iminsi bibera i Nyamirambo bigiye kwimukira i Muhanga, Kiyovu SC yahize gusubira Rayon Sports appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ibimaze-iminsi-bibera-i-nyamirambo-bigiye-kwimukira-i-muhanga-kiyovu-sc-yahize-gusubira-rayon-sports/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibimaze-iminsi-bibera-i-nyamirambo-bigiye-kwimukira-i-muhanga-kiyovu-sc-yahize-gusubira-rayon-sports

  • Nyamagabe:Batanu bakurikiranyweho guhohotera umugabo n'umugore umwe bikamuviramo gupfa #rwanda #RwOT

    Aba bagabo batanu bakurikiranyweho icyaha cy'ubwinjiracyaha mu bwicanyi ndetse n'icyo gukubita no gukomeretsa bakoreye Bizimana Isaie n'umugore we.

    Ibi byaha bakekwa kubikora mu ijoro ryo ku ya 19 Mutarama 2023, ubwo abo bagabo bakekwaho gusanga uyu mugabo n'umugore we mu rugo rwabo ruherereye mu Mudugudu wa Nyamirambo, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Cyanika, bakababatemagura.

    Ubushinjacyaha buvuga ko aba bagabo batanu bagiye muri uru rugo bitwaje imihoro, bagerayo bakajya ku kiraro cy'inka bakayikanga igahita yabira, ubundi Bizimana Isaie nyiri uru rugo agahita asohoka, ahageze bakamutemagura bakamuca akaboko kakavaho ndetse banamutema mu rwasaya.

    Umugore w'uyu Bizimana yasohotse agiye kureba ibibaye ku mugabo we, na we baramutemagura ubwo yageragezaga gusubira mu nzu, bakamutema mu bitugu, ari na bwo abaturanyi bahise batabara bagasanga Bizimana amerewe nabi ariko atarashiramo umwuka, ariko akaza kwitaba Imana.

    Umugore wa nyakwigendera yavuze ko yamenye abantu babiri muri bariya bateye urugo rwabo bakabatemagura, ari na bwo inzego zahise zibata muri yombi.

    ICYO ITEGEKO RITEGANYIRIZA ABA BANTU

    Nk'uko biteganywa n'ingingo y'121 y'Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umuntu bikamuviramo gupfa, kiramutse gihamye aba bantu bahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka cumi n'itanu (15) ariko kitarenze imyaka makumyabiri (20) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000Frw) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000Frw).

    Bakurikiranyweho kandi icyaha cy'ubwinjiracyaha bw'ubwicanyi, aho kiramutse kibahamye bahanishwa igifungo cy'imyaka makumyabiri n'itanu (25), nk'uko biteganywa n'ingingo ya 21 y'iri tegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/nyamagabe-batanu-bakurikiranyweho-guhohotera-umugabo-n-umugore-umwe

  • US: Urukiko rwahaye miliyoni $10 umuryango w'umunya-Uganda wapfiriyeyo #rwanda #RwOT

    Urukiko muri leta ya Utah muri Amerika rwageneye miliyoni $10 y'impozamarira ku muryango w'impirimbanyi yo muri Uganda yapfuye mu 2020 mu mpanuka yabereye muri Arches National Park.

    Izo mpozamarira ziri munsi cyane ya miliyoni $140 umuryango wa Esther Nakajjigo wifuzaga, ariko kandi niyo mafaranga menshi atanzwe n'urukiko muri leta ya Utaha kubera urupfu rw'umuntu, nk'uko umunyamategeko wabo abivuga.

    Umugabo wa nakajjigo yagenewe miliyoni $9.5, nyina Christine Namagembe agenerwa $700,000 naho se John Bosco Kateregga $350,000, nk'uko ibinyamakuru muri Amerika bibivuga.

    Nakajjigo wari ufite imyaka 25 n'umugabo we Ludovic Michaud w'umunyamerika, nyuma y'amezi macye bashyingiwe bari mu biruhuko basura iyi parike ubwo yapfaga.

    Inkubi y'umuyaga yazunguje umuryango w'icyuma utari ufashe neza ubwo imodoka ya Nakajjigo na Ludovic yariho isohoka muri iriya parike.

    Uwo muryango waciye mu idirishya ry'imodoka ku ruhande rw'umugenzi uca ijosi Nakajjigo ahita agwa aho, mu gihe umugabo we yari yicaye mu mwanya wa shoferi.

    Uru rupfu ruteye ubwoba no kuba Nakajjigo yari ambasaderi w'umuryango Women and Girls muri Uganda byatumye urubanza rwe rukomera.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubutabera/article/us-urukiko-rwahaye-miliyoni-10-umuryango-w-umunya-uganda-wapfiriyeyo

  • Uburusiya burategura igitero rurangiza tariki 24/02 – Ukraine #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'ingabo wa Ukraine yatangaje ko Uburusiya burimo gutegura igitero rurangiza gishya, aburira ko gishobora gutangira tariki 24 z'uku kwa Gashyantare.

    Oleksii Reznikov yavuze ko Moscow yakusanyije ibihumbi by'ingabo kandi ishobora 'kugerageza ikintu' ku isabukuru y'umwaka umwe itangije iyi ntambara.

    Icyo gitero kandi ngo cyaba kijyanye no kwizihiza 'umunsi mukuru wo kurengera igihugu' mu Burusiya wizihizwa n'igisirikare tariki 23 Gashyantare.

    Perezida Zelensky yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ati: 'Uburyo bwonyine bwo guhagarika iterabwoba ry'Uburusiya ni ukubutsinda. N'ibifaru. N'indege. Na misile ziraswa kure.'

    Ukraine yongeye gusaba bushya indege z'intambara ngo biyifashe kwirinda nyuma y'uko Ubudage, Amerika n'Ubwongereza byemeye kuyoherereza ibifaru by'intambara.

    Minisitiri Reznikov yavuze ko Moscow yakusanyije abasirikare bagera ku 500,000 bo gukora kiriya gitero.

    Muri Nzeri(9), Perezida Vladimir Putin yatangaje kwinjiza mu ngabo abantu 300,000 avuga ko byari ngombwa ko baza kurinda 'ubusugire bw'igihugu'.

    Ariko Reznikov avuga ko umubare nyawo w'abinjijwe mu ngabo bakoherezwa muri Ukraine ushobora kuba urenze uwo.

    Nubwo hari imirwano ikomeye mu gace ka Donbas k'iburasirazuba, intambara isa n'iyagumye hamwe mu mezi ashize kuva Ukraine yakwisubiza umujyi wa Kherson uri mu majyepfo.

    Uretse kuba Uburusiya bwarafashe umujyi muto wa Soledar, impande zombi ntabwo zirongera kwigira imbere bigaragara.

    Ariko igitero gikomeye gishya — hamwe n'igitero cyo kwigaranzura cya Ukraine — byombi bimaze igihe byitezwe.

    Ikigo cyo muri Amerika kitwa Institute for the Study of War (ISW) vuba aha cyavuze ko Moscow yaba ishaka 'gukora igikorwa rurangiza' igakora 'igitero kinini' mu burasirazuba.

    Reznikov avuga ko abakuru b'ingabo ba Ukraine bashaka 'gukomeza ingerero no gutegura kwigaranzura' mbere y'uko Uburusiya bukora ibi bivugwa.

    Yagize ati: 'Nizeye ko umwaka wa 2023 uzaba umwaka w'intsinzi ya gisirikare', yongeraho ko ingabo za Ukraine 'zitatsindwa ibyo zatangiye' mu mezi ashize.

    Uyu mu minisitiri w'ingabo za Ukraine yari ari mu Bufaransa aho yagiye kugura izindi ntwaro za MG-200 za radar zo kurinda ikirere, zishobora kongera ubushobozi bwo kubona misile na drones z'Uburusiya, harimo na misile ziraswa kure cyane.

    Ibivugwa na Reznikov bije nyuma y'uko ubutasi bwa gisirikare bwa Ukraine butangaje ko Perezida Putin yasabye ingabo ze gufata akarere ka Donbas mbere y'uko iki gihe cy'urugaryi kirangira.

    Ariko kuwa mbere, umunyamabanga wa OTAN Jens Stoltenberg yaburiye ko nta kimenyetso ko ibyifuzo bya gisirikare bya Putin ari ugufata uburasirazuba bwa Ukraine gusa.

    Yagize ati: 'Barimo kuzana intwaro nshya, amasasu menshi, no kongera izo bikorera, ariko kandi banakura izindi ntwaro nyinshi muri Iran na Korea ya Ruguru'.

    Yongeraho ati: 'Hejuru y'ibyo, nta kitwereka ko Perezida Putin yahinduye umugambi rusange we w'ibi bitero — uwo ni ukugenzura umuturanyi, gufata Ukraine. Rero mu gihe cyose bikimeze gutyo, tugomba kwitegura intambara ndende.'

    Mu butumwa yatanze mu ijoro ryo kuwa gatatu, Perezida Zelensky yavuze ko uko ibintu byifashe ku ngerero bigoye ingabo ze.

    Yagize ati: 'Imbere ku rugamba mu burasirazuba hari ukwiyongera runaka kw'ibitero by'abaduteye. Ibintu biragenda birushaho kuba bibi cyane.'

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/uburusiya-burategura-igitero-rurangiza-tariki-24-02-ukraine

  • Mukansanga Salima akomeje kwandika amateka ku rwego rw’Isi #rwanda #RwOT

    Umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwandakazi, Mukansanga Salima akomeje kwandika amateka ku Isi, ubu yashyizwe ku gifuniko (cover) y’igitabo cy’amategeko ngengamyitwarire ya FIFA 2023 (FIFA Disciplinary Code Edition 2023).

    Impuzamashyirahamwe y’umupira ku Isi (FIFA), tariki ya 1 Gashyantare 2023 yatangaje ko yavuguruye zimwe mu ngingo zigize amategeko ajyanye n’imyitwarire igenderaho.

    Zimwe mu ngingo zibanzweho muri iri vugururwa kugira ngo umupira w’amaguru ukomeze kuba nta makemwa, harimo ivuga ko 'ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gutotezwa no gukoreshwa ibidakwiye ntibifite igihe birangirira'.

    Aha bivuze ko na nyuma y’imyaka 10 kuzamura iki cyaha kiba kitarasaza, uwagikorewe yarega kandi uwagikoze cyamuhama agahanwa.

    Hari kandi kuba “Abahohotewe bafite uburenganzira bwo kujuririra imyanzuro yafashwe.'

    Ikindi kibanzweho ni ukugurisha imikino (match fixing) 'kongera imbaraga mu gukora iperereza ku bagira uruhare mu kugena ibiva mu mikino (match-fixing), hagashyirwaho akanama kabishinzwe'

    FIFA yasabye abanyamuryango ba yo kujya bayimenyesha ibihano byafatiwe abagaragaweho ibifatanye isano n’izo ngingo zavuguruwe tumaze kugarukaho hejuru.

    Ku gifuniko (cover) cy’iki gitabo, Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu Isi (FIFA), yifashishije ifoto n’umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwandakazi, Mukansanga Salima uheruka mu gikombe cy’Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar, aho yabaye umugore wa mbere usifura hagati wagiriwe icyizere cyo kujya muri iyi mikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi.

    Iki gitabo cyavuguruwe hifashishijwe abafatanyabikorwa batandukanye barimo Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Abunganizi mu by’amategeko y’Umupira w’amaguru.

    Aya mavugurwa yemejwe mu nama ya FIFA yabaye ku wa 16 Ukuboza 2022 aho agomba gukurikizwa guhera ku wa 1 Gashyantare 2023.

    Mukansanga Salima yashyizwe ku gifuniko (cover) y’igitabo cy’amategeko ngengamyitwarire ya FIFA

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mukansanga-salima-akomeje-kwandika-amateka-ku-rwego-rw-isi

  • Afite abana 6 ku bagabo 6 – Shakib wa Zari ku mugore umwitsindiraho, ibyo gutandukana na Zari #rwanda #RwOT

    Mu gihe inkuru zari nyinshi ko Zari ashobora kuba yaratandukanye n’umukunzi we Shakib, bashimangiye ko bakiri kumwe.

    Inkuru zari nyinshi ko umuherwekazi ukomoka muri Uganda wibera muri Afurika y’Epfo, Zari Hassan urukundo rwe na Shakib Lutaaya rwajemo agatotsi.

    Aba bombi bashimangiye ko bakiri kumwe, ni mu mashusho Zari yanyujije kuri Snapchat aho basaga n’abasezeranaho ari na ko babwiranaga amagambo meza y’urukundo.

    Shakib yagaragaye abwira Zari ati “urabeho rukundo rwanjye”, ni nako yamwegeraga agahita anamusoma.

    Zari yahise amusubiza ati “Nanjye ndagukunda.”

    Bibaye nyuma y’ubutumwa Zari aheruka gushyira hanze yifashishije amagambo ya Horacio Jones aho yagize ati “abantu bamwe ntabwo bumva uburyo ibinyoma ari uburozi. Ibinyoma byangiza bikanavuma umubano kugeza aho wumva urwaye mu nda ku kukongera kubizera ukundi.”

    “Uko waba ukunda umuntu kose, rimwe na rimwe ntushobora kwihangana. Uba utagituje kubera ko uba ukeka buri kimwe. Ubu kubizera nta mbaraga bigisaba, ubu bisaba gukekakeka.”

    Ubu butumwa bwashyize benshi mu rujijo bamwe bagakeka ko hari aho bihuriye n’umubano we na Shakib wavugwagamo agatotsi, bwaje bukurikirana n’amagambo Shakib yatangarije TV yo muri Uganda aho yavugaga ku mugore wari umaze iminsi amuzengereza avuga ko bashakanye aho yavuze ko atigeze ashakana na we kuko afite abana 6 ku bagabo 6.

    Ati “Shakirah Nanule ndamuzi, yari umukunzi wanjye imyaka 8 ishize ariko sinigeze nshyingiranwa na we. Yashakaga ko njya muri America n’igihe nari muri Afurika y’Epfo ariko narabyanze maze kumenya ko twese tuva mu bwoko bumwe (Ngome), si ibyo gusa afite abana 6 ku bagabo batandukanye.”

    Urukundo rwa Zari na Shakib rwagiye rugerwa intorezo kuva mu ntangiriro za 2022 batangira gukundana, bennshi bashinja uyu mugore w’abana batanu gufatirana Shakib arusha imyaka irenga 10, gusa babyimye amatwi bikomereza urukundo rwa bo.

    Shakib na Zari bashimangiye ko bakiri kumwe

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/afite-abana-6-ku-bagabo-6-shakib-wa-zari-ku-mugore-umwitsindiraho-ibyo-gutandukana-na-zari

  • Byiringiro Lague yavuze akamuri ku mutima nyuma yo kwerekeza i Burayi #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa APR FC, Lague Byiringiro yavuze ko kuba yaramaze kugurwa n'ikipe ya Sandvikens IF yo muri Sweden ari inzozi zabaye impamo kuko ngo yahoze arota gukina nk'uwabigize umwuga.

    Uyu musore uri mu bato batanga icyizere yabwiye The New Times ko kuba yerekeje muri iyi kipe yo mu cyiciro cya gatatu ari umugisha ndetse yahoze arota gukina i Burayi.

    Ati “Ndishimye cyane kuba ngiye gukina nk'uwabigize umwugano kuba nerekeje mu ikipe nziza nk'iriya n'umugisha kuri njyewe.Ni iby'agaciro kuri njye gukina i Burayi.Nategereje aya mahirwe igihe kinini.

    Gukina i Burayi ni inzozi ku bakinnyi benshi kandi ni ikintu gikomeye cyane nagezeho.Buri mukinnyi wese aba ashaka gukina nk'uwabigize umwuga.Ndizera ko birabera urugero abakiri bato bakina hano mu Rwanda bagakora cyane.

    Mu cyumweru gishize nibwo uyu rutahizamu mpuzamahanga w'umunyarwanda yasinye amasezerano y'imyaka ine muri iyi kipe yo muri Sweden aho yaguzwe ibihumbi 100 by'amayero.

    Byiringiro w'imyaka 22,n'umwe mu bakinnyi batangaga icyizere muri APR FC ndetse yayifashije kwegukana ibikombe 4 bya shampiyona birimo 3 biheruka.

    Yari mu ikipe yamaze imikino 50 idatsindwa kuva muri Nyakanga 2019 kugeza muri Gashyantare 2021.

    Uyu yashimye APR FC kuba yaramureze ndetse ngo izamuhora ku mutima aho azajya hose.

    Byiringiro agiye gukinana na Yannick Mukunzi muri Sweden,kandi ngo yiteguye gukora cyane kuko abizi neza ko kwemeza umutoza mushya biba bigoye.

    Uyu yahamagawe bwa mbere mu ikipe y'igihugu afite imyaka 20 ndetse kuwa 25 Mutarama 2021 akina umukino we wa mbere muri CHAN 2020 ubwo yasimburaga Bertrand Iradukunda mu mukino u Rwanda rwatsinze ibitego 3—2 ikipe ya Togo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/byiringiro-lague-yavuze-akamuri-ku-mutima-nyuma-yo-kwerekeza-i-burayi