Blog

  • Muhanga: Umunsi w'Intwari usize hatashywe inzu y'Ababyeyi yuzuye itwaye asaga Miliyoni 85 #rwanda #RwOT

    Mu gihe hizihizwaga umunsi ngarukamwaka w'Intwari z'u Rwanda, Ubuyobozi bw'Akarere ka Muhanga hamwe n'abaturage, batashye inzu y'Ababyeyi yuzuye ku kigo nderabuzima cya Buramba, Umurenge wa Kabacuzi. Abaturage, basabwe gukora inshingano zabo batiganda, bagaharanira kuba Intwari biturutse kuguhindurira abandi ubuzima.

    Depite mu nteko ishingamategeko y'U Rwanda, Kalinijabo Barthélemy yabwiye  abaturage bitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi w'Intwari ku nshuro ya 29 ko urugero rwiza rukwiye gukurwa ku bikorwa byakozwe n'abagizwe intwari z'U Rwanda.

    Ubwo batahaga iyi nzu y'ababyeyi.

    Yagize ati' Baturage bacu dukunda, urugero rwiza dukwiye kwigiraho ni urw'abatubanjirije bakoze ibikorwa bikomeye kandi bizahora byibukwa kuko nibyo bituma tubibuka. Ntabwo waba intwari utabanje kubikorera, ugomba gufasha abandi kuva aho bari bakajya aheza kurushaho'.

    Yongeyeho ko ibikorwa byiza by'intwari bikwiye kuba bihindura ubuzima bw'abaturage, abibutsa ko bihereye kuri iyi nzu y'ababyeyi bahawe ku bufatanye bwa Leta na FH( Flood for the Hungry) bizafasha abaturage guhindura ubuzima bwabo kuko abajyaga gushakira serivise zo kubyara ahandi batazasubira yo.

    Umwe muturage watanze ubuhamya bw'uko yiteje imbere, Mpombetswendora Gertulde utuye mu kagali ka Buramba avuga ko biturutse ku bikorwa byakozwe n'abagizwe intwari mu Rwanda, byamwongereye intege zo gukora akaba amaze kwiteza imbere kandi akaba ateganya no gufasha bagenzi be. Ashimira Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Kagame Paul wabahaye Igihugu cyiza, agasaba bagenzi be gufatira urugero rwiza ku bikorwa byakozwe n'abakurambere.

    Iyi nzu y'Ababyeyi yubatswe ku kigo nderabuzima cya Buramba ku bufatanye bw'Akarere ka Muhanga n'umufatanyabikorwa (Food for the Hungry, FH), yatanzweho asaga Miliyoni 85. Yitezweho kugabanya ingendo kuko ifite ibikoresho bizifashishwa mu gufasha uje kuhabyarira.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/02/02/muhanga-umunsi-wintwari-usize-hatashywe-inzu-yababyeyi-yuzuye-itwaye-asaga-miliyoni-85/

  • Paris Saint-Germain yemeje ko Kylian Mbapp a… – #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Paris Saint-Germain yamaze kwemeza ko umwe mu bakinnyi 3 bakomeye bakina imbere atazagaragara mu mukino ukomeye ubanza, bafitanye n’ikipe yo mu gihugu cy’u Budage ariyo Bayern Munich. Iyi ni imikino ya Champions League yo muri 1/8, izatangira gukinwa muri uku kwezi kwa 02.

    Kylian Mbappé yaraye avunikiye mu mukino Paris Saint-Germain yaraye itsinzemo Montpellier ibitego 3-1, ni mu mikino yo ku munsi wa 21 ya shampiyona y’u Bufaransa. Uyu mukinnyi byatangiye arata penariti inshuro ebyiri, mu minota ya mbere y’umukino.

    Kylian Mbappé nyuma yo kuvunika yahise akurwa mu kibuga

    Ku munota wa 21 umukinnyi ukina hagati muri Montpellier witwa Leo Leroy yateze Kylian Mbappé, bituma akurwa mu kibuga igitaraganya kubera imvune yagize mu ivi, ahita asimburwa na Hugo Ekitike.

    Nyuma y’umukino umutoza wa Paris Saint-Germain Christophe Galtier yavuze ko imvune ya Kylian Mbappe itabateye ubwoba bitewe n'uko idakanganye, ariko kugeza ubu Paris Saint-Germain yamaze kwemeza ko agiye kumara hanze y’ikibuga iby’umweru 3 nyuma y'uko akorewe ibizami uyu munsi mu gitondo. 

    Usibye umukino wa Bayern Munich  uyu mukinnyi atazagaragaramo kuri 14 z'uku kwezi, kandi hari n’indi mikino yo muri shampiyona, harimo nk'uwa Toulouse, Monaco na Lille.

    Umukinnyi wavunnye Kylian Mbappé

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125651/paris-saint-germain-yemeje-ko-kylian-mbappe-atazakina-champions-league-125651.html

  • Kiyovu Sports yakanze Rayon Sports mbere y'uko bahura #rwanda #RwOT

    Nkuko imaze kubimenyerwaho,ikipe ya Kiyovu Sports yahaye mukeba wayo Rayon Sports ubutumwa bwo kuyikanga mbere y'uko bahura ku cyumweru muri shampiyona.

    Ibicishije ku mbuga nkoranyambaga za yo, ikipe ya Kiyovu Sports yabwiye Rayon Sports ko urugendo rwo kuyitinda rukomeje ndetse ko Muhanga izahinduka icyatsi n'umweru ku cyumweru

    Yagize iti 'Ibimaze iminsi bibera i Nyamirambo bigiye kwimukira i Muhanga. Ku Cyumweru Muhanga irarara ari icyatsi n'umweru.'

    Kiyovu izakina uyu mukino idafite ba myugariro babiri igenderaho, barimo Ndayishimiye Thierry wagize imvune mu itako na Nsabimana Aimable wujuje amakarita atanu y'umuhondo.

    Kiyovu Sports ntiratsindwa na Rayon Sports kuva yatangira kuyoborwa na Mvukiyehe Juvénal.

    Urucaca rumaze imikino 7 yikurikiranya rutsinda Rayon Sports ndetse rurashaka kongera kuyihaniza mu mukino w'umunsi wa 18 wa shampiyona.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/kiyovu-sports-yongeye-guhabura-rayon-sports-mbere-y-uko-bahura

  • Muhanga: Abashakanye basabwe kutijandika mu makimbirane atuma abana bajya mu buzererezi #rwanda #RwOT

    Depite Kalinijabo Barthélemy, arasaba abagize umuryango gushyira imbere ibiganiro kuko byakemura ibibazo bitandukanye bagirana, bityo bigaha umutuzo abana bawuvukamo. Asaba kandi ko batekereza ku kubyara abo bashoboye kurera kuko bituma umuryango utekana.

    Iyi ntumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko y'u Rwanda, ibi yabigarutseho mu mbwirwaruhame yagejeje ku baturage bo mu murenge wa Muhanga, Akagari ka Tyazo mu gikorwa cy'umuganda usoza ukwezi kwa Mutarama 2023.

    Yagize Ati' Bimaze kugaragara ko abashakanye bataganira ku bibazo byabo mu muryango. Bahora mu makimbirane kandi iyo mugiranye ikibazo mukakiganira kirakemuka amakimbirane ntakomeze kwiyongera'.

    Akomeza yibutsa abaturage ko hari byinshi umuryango uhura nabyo byaba byoroshye cyangwa bikomeye, ariko ko iyo biganiriwe bishobora gutanga umuti ku bibazo byabangamira imibereho myiza. Yibutsa ko iyo bidakozwe neza bituma habaho ubuzererezi ndetse n'itandukana ry'abashakanye.

    Yagize Ati' Mu muryango habamo ibintu byinshi byaba byoroshye cyangwa ibikomeye, ariko iyo bibaye mukabiganira imibereho myiza irakomeza. Mbere yo guhamagara abandi mubanze mubiganire nibinanirana muhamagare inshuti ndetse n'ubuyobozi, mu gihe byarenze imitekerereze yanyu kuko ingaruka z'ibi ziza ku bana bagafata inzira bakigira mu mijyi, bagata amashuri ubuzima bwabo bukangizwa namwe ababyeyi'.

    Yongeyeho ko bimwe mu bibazo bibangamiye umuryango kurusha ibindi ari ukubyara abana umuryango utazabasha kurera. Ahamya ko hari n'aho usanga hari imiryango itarabasha kumva neza gahunda yo kuboneza urubyaro. Yibutsa ko 58% by'abanyarwanda baboneza urubyaro, ariko ko bakiri bacye cyane.

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jaqueline avuga ko umuryango utekanye ari isoko y'imibereho myiza iganisha umuturage ku iterambere. Asaba abaturage ko bakwiye kumva impamvu bakwiye kubana neza bakarera abana babo bungutse.

    Yongeyeho ko bigoye cyane kugira umuryango utekanye mu gihe hakigaragara abana birirwa basabiriza mu mujyi, ababyeyi babo bakibera mu tubari. Yemeza ko umuryango ufite ibibazo utuma Igihugu n'abagituye batabasha kuzamuka ngo bagere ku iterambere rirambye.

    Akomeza avuga ko bamwe mu babyeyi bigize ba 'ntibindeba', ko hari igihe amategeko azatangira kubarebaho bagahanirwa kutuzuza inshingano zabo zo kurera umwana babyariye Igihugu nka Rwanda rw'ejo heza hazaza.

    Abaturage bari bavuye mu gikorwa cy'umuganda, bicaye bakurikiye ibiganiro.

    Mu bihe bitandukanye, mu isesengura ryakozwe n'inzego z'ubuyobozi muri aka karere, bagaragaje ko amakimbiranye hagati y'abashakanye atuma abana bava mu ngo kubera ko batitaweho, bagahitamo kuhava bakigira mu mujyi kuba inzererezi aho birirwa basabiriza ndetse ugasanga n'iyo bafatiwe mu buzererezi n'inzego z'umutekano, iyo bahamagaje ababyeyi babo banga kujya kubatwara.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/02/02/muhanga-abashakanye-basabwe-kutijandika-mu-makimbirane-atuma-abana-bajya-mu-buzererezi/

  • Kamonyi:Babiri bafatanywe udupfunyika 2,400 tw'urumogi #rwanda #RwOT

    Uwafashwe yafatiwe mu mudugudu wa Nyabitare, akagari ka Ruyenzi mu murenge wa Runda, ku wa Kabiri tariki ya 31 Mutarama, afite udupfunyika tw'urumogi 200 yari avuye kurangura kwa Nizeyimana Rukabu Patient w'imyaka 45 wahise utoroka naho hafatiwe udupfunyika 2,200.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko uwo mugore yafashwe ku isaha ya saa Kumi n'imwe z'umugoroba, biturutse ku makuru yatanzwe n'umuturage.

    Yagize ati 'Abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge bahawe amakuru n'umuturage wo mu mu mudugudu wa Nyabitare ko [uwafashwe] azwiho gucuruza urumogi kandi bikekwa ko avuye kururangura.

    Hahise hategurwa igikorwa cyo kumufata, bamusangana udupfunyika 200, bageze no kwa Nizeyimana ari naho yari aruvanye, na we utuye muri uwo mudugudu wahise atoroka akibabona, bahasanga utundi dupfunyika 2,200 n'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 136 y'urwo yari amaze kugurisha.'

    CIP Habiyaremye yashimiye uwatanze amakuru yatumye ibi biyobyabwenge bifatwa bitarakwirakwizwa mu baturage, anashimira muri rusange ubufatanye abaturage bakomeje kugaragaza mu kwicungira umutekano, batangira amakuru ku gihe ku cyawuhungabanya cyose.

    Uwafashwe n'ibiyobyabwenge byafashwe yashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza mu gihe hagishakishwa uwatorotse ngo na we ashyikirizwe ubutabera.

    Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw'ibiyobyabwenge n'ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy'urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Src:Igihe

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/kamonyi-babiri-bafatanywe-udupfunyika-2-400-tw-urumogi

  • Somalia, Kenya, Ethiopia, na Djibouti biyemeje guhuza imbaraga mu kurwanya Al Shabaab #rwanda #RwOT

    Somalia, Kenya, Ethiopia, na Djibouti byiyemeje ubufatanye mu kurwanya Al Shabaab Kuri uyu wa Gatatu, itriki 01 Gashyantare 2023, Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamud, yakiriye Perezida wa Kenya, William Ruto, Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, na Perezida wa Djibouti, Ismail Omar Guelleh, mu biganiro mu murwa mukuru Mogadishu.

    Abayobozi ” bemeye guhuriza hamwe no gutegura ibikorwa bikomeye ku rwego rw'ibihugu, byo gushakisha no gusenya ku mpande nyinshi ibirindiro bikomeye bya al-Shabaab mu majyepfo no muri Somaliya rwagati “.

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara rigira riti: 'Ubukangurambaga buzakumira gucengera gushya mu karere.'

    Bashimangiye kandi ko 'akamaro ko gushyiraho uburyo bw'umutekano ku mipaka buhuriweho ari ugukuraho ibikorwa by'iterabwoba byambukiranya imipaka no guharanira urujya n'uruza rw'abantu n'ibicuruzwa.'

    Abayobozi bashimye ibitero Somalia ikomeje kugaba kuri al-Shabaab, bikaba byaragaragaye ko igisirikare cya leta cyongeye kwigarurira uduce twinshi kandi kikagira intsinzi nyinshi mu mezi ashize.

    Iri tangazo rivuga ko bemeye guhuriza hamwe imbaraga mu kurwanya al shabaab mu duce tukigenzurwa n'uyu mutwe w'iterabwoba.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/somalia-kenya-ethiopia-na-djibouti-biyemeje-guhuza-imbaraga-mu-kurwanya-al

  • Yakatiwe igifungo cy'imyaka 7 n'amande y'ibihumbi 957 by'amadorari kubera kubeshya umusore urukundo #rwanda #RwOT

    Tariki ya 31 Mutarama 2023 ni bwo uru rukiko rwakatiye ibi bihano Florance utuye mu mugi wa Boston. Mu mwaka wa 2021, ni bwo Florence w'imyaka 38 hamwe n'abandi batanu bashinjwaga uruhare rwabo mu buriganya bwo kuri interineti. Bivugwa ko bariganyije arenga miliyoni enye z'amadolari. Yemeye ibyaha byose aregwa.

    Ubushinzacyaha bwavuze ko iri tsinda ryakoresheje pasiporo mpimbano hamwe n'andi mazina menshi kugira rifungure konti muri banki zo muri Boston, ribone uko rinyereza amafaranga yavuye mu buriganya bw'urukundo.

    Mu gihe cy'iburanisha, ubushinjacyaha bwavuze ko Florance yakurikizaga amabwiriza yahabwa n'umukunzi we Mark Arome Okuo ukomoka muri Nigeria.

    Uyu musore Mark yahuriye n'abakobwa ku rubuga bashakiraho abakunzi, yigira nk'umusirikare w'ingabo z'Amerika ukorera mu burasirazuba bwo hagati.
    Uko umubano wagendaga utera imbere, Mark yavugaga ko akeneye amafaranga kugira ngo ashobore kuva mu gisirikare asubire muri Amerika, bashyingiranwe.

    Iyo wemeraga kuyohereza, yaguhaga konte yafungujwe na Florance nk'uko umwe mu batanze ubuhamya yabitangaje ati: “Namuhaye miliyoni 137 kuri konti ya banki igenzurwa na we, hamwe na Florance, kandi nabikoze ntekereza ko yazamufasha igihe yazaba avuye mu kazi.”

    Mark yagendaga abikora abantu batandukanye, ababwira ko abakunda hanyuma akabaka amafaranga barangiza kuyamuha bikaba birangiye.
    Ku rundi ruhande kandi Florance na we abicishije mu rukundo, yashutse umuturage wo muri California bari bahuriye ku mbuga nkoranyambaga, amumbwira ko ari umukozi w'ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe impunzi.

    Yamubwiye ko akeneye amafaranga yo gusubira muri Amerika kugira ngo atangire ubuzima bushya mu gihugu cye, uwo muturage ahita ayamuha.
    Florence Mwende Musau yarangije muri Kaminuza ya Technical University of Kenya (TUK) iwabo muri Kenya. Yagiye muri Amerika mu mwaka w'2018 afite visa y'ubukerarugendo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/yakatiwe-igifungo-cy-imyaka-7-n-amande-y-ibihumbi-957-by-amadorari-kubera

  • Beyonce yateguje ibitaramo byo kumurika Album ye yise 'Renaissance' #rwanda #RwOT

    Ku wa gatatu tariki 1 Gashyantare 2023, nibwo uyu muhanzikazi wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika yatangaje urugendo rwe rwo kuzenguruka umugabane w'u Burayi mu mpeshyi z'uyu mwaka.

    Mu itangazo yasangije abamukirikira ku mbuga nkoranyamabaga, Beyoncé yagaragaje ko ari ibitaramo bizamara amezi atanu, kuva muri Gicurasi kugeza muri Nzeri 2023.

    Ni bitaramo azakorera mu mijyi itandukanye irimo Paris, Bruxelles, Londres n'iyindi, aririmba indirimbo 16 ziri kuri album ye yise 'Renaissance', harimo 'Break My soul', 'Cuff it', 'Virgo's Groove' n'izindi.

    Ni album ya karindwi y'uyu muhanzikazi yashyize hanze muri 2022, iri guhatanira ibihembo bigera ku icyenda muri 'Grammy awards' ya 2023, birimo album nziza y'umwaka, indirimbo nziza y'umwaka n'ibindi.

    Beyoncé w'imyaka 41 wahawe izina rya 'Queen Bey' nk'umwamikazi w'umuziki, yari amaze imyaka ine atagaragara ku rubyiniro, mbere y'uko agaragara mu gitaramo yakoreye i Dubai cy'iminota 75 mu ntangiriro z'uyu mwaka, cyamuhesheje miliyoni 25$ zirenga.

    Beyoncé Giselle Knowles Carter yavukiye muri Leta ya Texas muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, akaba umugore w'umuraperi w'icyamamare Jay-z, babyaranye abana batatu mu myaka irenga 10 bamaranye.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/beyonce-yateguje-ibitaramo-byo-kumurika-album-ye-yise-renaissance

  • Angelina Jolie mu rukundo n'umusore arusha imyaka 21 #rwanda #RwOT

    Imyaka ibaye itatu umukinnyi wa filime w'icyamamare Angelina Jolie atandukanye na Brad Pitt, nawe ufite izina rikomeye mu ruhando rwa sinema. Kuri ubu uyu mugore w'imyaka 47 ari kuvugwa mu rukundo n'umukinnyi wa filime witwa Paul Mescal,
    ufite imyaka 26 y'amavuko.

    Amakuru y'urukundo rwa Angelina Jolie na Paul Mescal akomeje kuvugwa mu bitangazamakuru by'imyidagaduro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko aba bombi batangiye gukundana mu Ugushyingo k'umwaka ushize ubwo Paul Mescal
    yari amaze gutandukana n'umuhanzikazi Phoebe Bridgers, bari bamaranye imyaka 2 bakundana.

    PageSix yatangaje ko Angelina Jolie yagiye gushyigikira Paul Mescal i London mu Bwongereza, ubwo herekanwaga filime nshya ya Paul Mescal yitwa 'A Streetcar Named Desire'. Iyi filime yerekaniwe ahitwa Almeida Theatre Hall, niho Angelina Jolie yahuriye n'uyu musore bari kuvugwa mu rukundo.

    N'ubwo ariko Angelina Jolie akomeje kuvugwa mu rukundo na Paul Mescal wamamaye muri filime y'uruhererekane yitwa 'Normal People' ntabwo aremeza aya makuru ku mugaragaro cyangwa ngo Paul ubwe abyitangarize. Ibi bikomeje kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y'aho aba bombi bahuriye i London.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/angelina-jolie-mu-rukundo-n-umusore-arusha-imyaka-21

  • INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa MUHIMA Giovanni mwene Mpambara Emile na Nyirabukeye Elizabeth, utuye mu Mudugudu wa Mutara, Akagari ka Kimihurura, Umurenge wa Kimihurura, Akarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo MUHIMA Giovanni, akitwa MUHIMA Giovanni mu gitabo cy'irangamimerere. Impamvu atanga yo guhinduza izina ni Gusaba kwemererwa amazina by'ubahirije amategeko.

    The post INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-21/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-21