Blog

  • AS Kigali yasezeye mu gikombe cy'Amahoro 2023,yasinyishije myugariro Manzi Thierry amasezerano y'imyaka ibiri #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru muamasah y'amanywa nibwo ubuyobozi bwa AS Kigali bwatangaje ko butazitabira imikino y'igikombe cy'Amahoro 2023, nyuma y'iyo nkuru mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere nibwo yahise itangaza ko yagiranye amasezerano Manzi Thierry nk'umukinnyi wayo mushya mu myaka ibiri iri imbere.

    Babinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, ku cyumweru tariki ya Gashyantare 2023 iyi kipe ikaba yaramenyesheje abayikurikira ko itazitabira imikino y'igikombe cy'Amahoro 2023 nubwo nta mpamvu n'imwe batanga itumye basezera ku gukina imikino y'uyu mwaka.

    Iyi kipe isezeye mu mikino y'igikombe cy'Amahoro 2023 ni nayo iheruka gutwara igikombe k'iki giheruka cyatumye ihagararira igihugu mu mikino Nyafurika ya CAF Confederations Cup, gusa si ubwa mbere yari itwaye iki gikombe kuko ifite ibikombe 4 by'Amahoro harimo bibiri yatwaranye n'umutoza Casa Mbungo Andre.

    Nyuma yo kwikura muri iri rushanwa, Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA yatangaje ko kuri uyu wa gatatu amakipe agomba kwitabira Tombola y'uko amakipe azahura mu mikino iri imbere.

    FERWAFA yagize iti 'Komisiyo ishinzwe gutegura amarushanwa mu nama yayo yo ku wa 03/02/2023 yavuguruye tariki yo gutangiriraho imikino y'amajonjora y'ibanze y'igikombe cy'Amahoro ishyirwa tariki 14/02/2023 Aho kuba 07/02/2023 nk'uko byari biteganyiwe.

    Kuri uyu wa gatatu tariki 08/02/2023 saa 10h00 ku kicaro cya FERWAFA hateganyiwe tombola y'uburyo amakipe azakina kuva mu majonjora y'ibanze.'

    Ku ruhande rwa AS Kigali kandi yabyutse itangaza ko iyi kipe y'abanyamujyi yamaze kumvikana na Manzi Thierry kuba agiye kuyikinira mu gihe cy'imyaka ibiri iri imbere, ni nyuma yaho uyu myugariro yari amaze iminsi igera mu mezi atandatu adafite ikipe akinira, ni nyuma yaho yari yatandukanye na AS FAR yo muri Morocco.

    The post AS Kigali yasezeye mu gikombe cy'Amahoro 2023,yasinyishije myugariro Manzi Thierry amasezerano y'imyaka ibiri appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/as-kigali-yasezeye-mu-gikombe-cyamahoro-2023yasinyishije-myugariro-manzi-thierry-amasezerano-yimyaka-ibiri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=as-kigali-yasezeye-mu-gikombe-cyamahoro-2023yasinyishije-myugariro-manzi-thierry-amasezerano-yimyaka-ibiri

  • Inzira ya canopy muri Nyungwe igiye kongerwaho akandi gashya kadasanzwe #rwanda #RwOT

    Inzira yo mu kirere (canopy) iri hejuru ya Pariki y'Igihugu ya Nyungwe, mu bihe bya vuba iraza kwiyongeraho umugozi ujya kureshya n'ikilometero wifashishwa mu gutembereza ba mukerarugendo mu kirere birebera ibyiza nyaburanga.

    Zipline ivugwa mu bukerarugendo itandukanye n'Ikigo 'Zipline' cyasinyanye amasezerano na Guverinoma y'u Rwanda mu gutanga serivisi z'indege nto zitagira abapilote zikwirakwiza amaraso n'ibindi bikoresho by'ubuvuzi ku mavuriro aherereye mu bice by'icyaro n'ahandi bigoranye kubihageza.

    Ni umugozi wo mu kirere ushyigikirwa n'inkingi zikomeye, ushobora guhuza imisozi ibiri iteganye, abantu bakaba bifashisha indi migozi yabugenewe bihambira iyashye n'utwuma twabugenewe tunyerera kuri wa mugozi ureremba mu kirere.

    Niyigaba Protais, Umuyobozi w'Ikigo gishinzwe imicungire ya Pariki y'Igihugu ya Nyungwe cyitwa Nyungwe management Company (NMC Ltd), avuga ko uwo mugozi uzaba watangiye gushyirwa mu bikorwa bitarenze umwaka utaha.

    Uw mugozi witezweho gukurura ba mukerarugendo benshi biganjemo abo mu Gihugu imbere, abo mu Karere n'abo muri Afurika muri rusange, kuko wihariye ku kuba ufasha abatembera kureba ibyiza nyaburanga ari na ko bumva umunyenga.

    Yavuze ko uwo ari umwe mu mishinga ikubiye muri gahunda y'iterambere ry'ubukerarugendo mu ngingo iteganya kongera ibintu bisurwa na ba mukerarugendo b'Abanyarwanda byiyongera kuri 'canopy'.

    Yagize ati: 'Iyo turebye 'canopy walk' (gutembera ku nzira yo mu kirere) iri mu bintu bikundwa cyane n'Abanyarwanda n'abantu bo muri Afurika. Ibintu bias na 'canopy' birahari, turimo gutegura umushinga ndetse n'isoko riri hanze, uyu mwaka ni uwa nyuma wo gupiganira isoko ku bijyanye na 'zipline'.'

    Yagaragaje ko mu Rwanda uwo mugozi wabonekaga kuri Mont Kigali gusa nubwo na wo ngo ari mugufi cyane, ati: 'Dushobora kuzakora zipline ifite metero 800, hafi ikilometero, ku buryo umuntu ashobora kuva Kuwinka ikagenda ikamushyira mu ishyamba rwagati ikongera kumugarura.

    Hafi ya canopy ni ho dushaka kuzayishyira. Twizera ko ari kimwe mu bintu Abanyarwanda bazimishimira cyane kubera ko abandi bazifite iwabo, ariko iyo unarebye usanga Abanyarwanda bakunda cyane ibintu bisa nk'aho bidasanzwe, birenga cyane ku kuba umuntu yagenda mu ishyamba.'

    Bamwe mu bakunda ubukerarugendo bwo mu gihugu, bavuga ko uwo mugozi uzakundwa cyane, kuko worohereza ba mugerarugendo gusura ibyiza nyaburanga ariko ukanafasha abawugendaho kuruhuka banivura umujagararo (stress).

    Uwitwa Bizimana Venuste wo mu Mujyi wa Kigali yagize ati: 'Twishimiye aya mahirwe yiyongera ku bindi byiza Leta y'u Rwanda idutekerereza, uzasanga abantu benshi bishimira cyane iriya zipline kubera uburyo ifasha mu kuvura 'stress'. Ni ubunararibonye bushya abakunda gutembera no kuruhuka badashobora kwitesha.'


    Hagiye kongerwa umugoze kuri canopy muri Nyungwe

    IVOMO: IMVAHO NSHYA

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/inzira-ya-canopy-muri-nyungwe-igiye-kongerwaho-akandi-gashya-kadasanzwe

  • Kera kabaye Manzi Thierry yabonye ikipe nshya #rwanda #RwOT

    Nyuma y’amezi 6 nta kipe afite, kera kabaye Manzi Thierry yamaze gusinyira AS Kigali amasezerano y’imyaka 2.

    Kuva muri Kanama 2022, Manzi Thierry nta kipe yari afite hari nyuma yo gutandukana na FAR Rabat yo muri Maroc yari asojemo amezi 6 y’amasezerano nyuma yo kuva muri Dila Gori yo muri Georgia.

    Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi nta kipe yari afite aho byanavuzwe ko aho yagerageje gukomanga hose nko muri Rayon Sports bamuteye utwatsi.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Mutarama 2023, AS Kigali yatangaje ko yamaze gusinyisha uyu myugariro amasezerano y’imyaka 2.

    Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize iti “Manzi Thierry yasinyanye amasezerano y’imyaka 2 na AS Kigali.”

    Manzi Thierry yakiniye amakipe atandukanye arimo Isonga, Marines FC y’i Rubavu, Rayon Sports kuva 2015 kugeza 2019, 2019-2021 yari muri APR FC aho yavuye yerekeza muri Dila Gori yo muri Georgia, muri Gashyantare 2022 yahise asinyira amezi 6 FAR Rabat.

    Welcoming our New Signing,@thierry_manzi inks Two years deal with AS Kigali 👊#Citizens #thewinningteam #HigherthanAclub pic.twitter.com/e58BgecoUv

    — AS KIGALI (@AS_KigaliFC) February 6, 2023

    Manzi Thierry yasinyiye AS Kigali imyaka 2

    Manzi Thierry ari hagati ya Anne-Lise Kankindi na Team Manager wa AS Kigali, Bayingana Innocent

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kera-kabaye-manzi-thierry-yabonye-ikipe-nshya

  • Burya koko agahinda gashira akandi ari ibagara! Osalue wa Rayon Sports yakuwe mu kibuga aboroga #rwanda #RwOT

    “Agahinda gashira akandi ari ibagara!” Ni mvugo ya kinyarwanda izimije ariko iba ishaka kugaragaza ko umuntu ava mu bibazo bimwe ibindi bimusatiriye, ibi ni byo byabaye ku mukinnyi mpuzamahanga wa Rayon Sports ukomoka muri Nigeria, Raphael Osalue.

    Nyuma y’igihe kitageze ku kwezi akirutse imvune atangiye gukina, Raphael Osalue yaraye akuwe mu kibuga arira kubera indi mvune yagize ishobora gutuma amara hanze y’ikibuga igihe kinini.

    Mu Gushyingo 2022 ni bwo Osalue yari yabazwe imvune yo mu ivi ry’ibumoso yari amaranye igihe kitari gito.

    Yari yakize ndetse n’abatoza bamugiriye icyizere babona yakize neza, ejo hashize bari banamubanje mu kibuga ku mukino w’umukeba banganyijemo na Kiyovu Sports 0-0.

    Ibyago by’uyu musore yaje kugira imvune mu ivi ry’iburyo ku munota wa 32 aho yahise asimburwa na Kanamugire Roger.

    Nyuma y’uyu mukino w’umunsi wa 18, Haringingo Francis agaruka ku mvune ya Osalue yagize ati “Osalue imvune yagize si kuri kwa kuguru babaze, yagize imvune ku kundi kuguru ni cyo gituma mvuga ko tutari twamwihutishije, twari twafashe umwanya wo kumutegura hanyuma uyu munsi ababars ku kundi kuguru nibaza ko tugiye kureba ibintu bye bimeze bite.”

    Wari umukino wa kabiri akinnye kuva yakiruka imvune, ni nyuma y’uko mu mukino w’umunsi wa 17 uheruka banganyijemo na Mukura VS 1-1 yinjiye mu kibuga asimbura.

    Yasohowe mu kibuga aboroga

    Yagize ikibazo mu ivi ry’iburyo

    Raphael Osalue aheruka kubagwa ivi ry’ibumoso

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/burya-koko-agahinda-gashira-akandi-ari-ibagara-osalue-wa-rayon-sports-yakuwe-mu-kibuga-aboroga

  • Rayon Sports yananiwe gutsinda SC Kiyovu mu m… – #rwanda #RwOT

    Mu mukino wo mu mvura nyinshi yaguye mu turere twinshi tw’Igihugu kuri iki Cyumweru, abanyezamu b’aya makipe yashinzwe muri za 1960 bombi bahagaze neza mu mukino, bataha bashimwa, bituma amakipe yombi akomeza gukurikirana mu manota.

    Umusifuzi, Ishimwe Jean Claude ‘Cucuri’ uzwiho kutavugirwamo n’abanyamupira ngo bihindure imyanzuro ye, ni we wayoboye uyu mukino w’umunsi wa 18 wa Shampiyona wari utegerejwe kurusha indi yose.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports ni; Hakizimana Adolphe, Ishimwe Ganijuru Elie, Mucyo Didier, Ngendahimana Eric, Mitima Isaac, Rafael Osaluwe, Mugisha Francois, Luvumbu Heritier, Moussa Camara, Joackiam Ojera na Iraguha Hadji.

    Rayon Sports XI

    SC Kiyovu yabanje mu kibuga; Kimenyi Yves (c), Mbonyingabo Regis, Tuyisenge Hakim, Serumogo Ali, Hakizimana Felicien, Mugiraneza Frodouard, Nshimiyimana Ismael Pitchou, Bigirimana Abeddy, Ssekisambu Erissa, Iradukunda Bertrand na Mugenzi Bienvenu.

    SC Kiyovu XI

    Abafana ba Rayon Sports bishimiye kwakira rutahizamu mushya, Joachim Ojera wavuye muri URA yo muri Uganda akaba yakinnye umukino we wa mbere ariko kandi bababajwe no kongera kuvunika kwa Raphael Osaluwe wari umaze amezi abiri adakina akaba yababaye amaze gukina iminota 30 gusa.

    Abandi bakinnyi ba Rayon Sports bahawe umwanya mu mukino ni Musa Esenu, Nkurunziza Felicien na Ndekwe Navakure Felix basimbuye Mousa Camara, Ganijuru Elie na Iraguha Hadji.

    Ku ruhande rwa SC Kiyovu, Muhozi Fred na Riyadh Noordien basimbuye bahawe imyanya na Mugenzi Bienvenu ndetse na Iradukunda Bertrand ‘Kanyarwanda’.

    Kanamugire Roger agenzura umupira

    Muri uyu mukino, hatanzwe amakarita atanu y’umuhondo arimo abiri ya SC Kiyovu yahawe Mbonyingabo Regis na Mugiraneza Frodouard ndetse n’atatu ya Rayon Sports yahawe Musa Esenu, Heritier Luvumbu na Mitima Isaac.

    Uyu mukino warangiye nta kipe n’imwe yinjije igitego wabaye uwa munani wikurikiranya Rayon Sports idatsinda SC Kiyovu. Muri iyo mikino iheruka, SC Kiyovu yatsinze inshuro 6, banganya inshuro ebyiri.

    Rayon Sports yagize amanota 33 ijya ku mwanya wa kane naho Kiyovu Sports igira amanota 32 ku mwanya wa gatanu, mu gihe urutonde ruyobowe na APR FC ikurikiwe na Gasogi United.

    Abafana bagera ku kibuga 

    Ishimwe Claude ‘Cucuri’ ni we wayoboye umukino

    Abayobozi babanje kwifatanya n’abakinnyi muri gahunda ya Gerayo Amahoro

    Mbonyingabo Regis agenzura umupira




    Abafana bari benshi

    AMAFOTO: NGABO M. Serge

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125755/rayon-sports-yananiwe-gutsinda-sc-kiyovu-mu-mukino-wa-munani-wikurikiranya-amafoto-125755.html

  • Indege ya Monusco bayirashe umwe ahasiga ubuzima #rwanda #RwOT

    Ingabo za Loni zishinzwe kubungabunga amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) zatangaje ko indege yazo yarashweho, umuntu umwe akahasiga ubuzima.

    Iyo ndege ya kajugujugu yari ivuye mu gace ka Beni mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru, igana mu mujyi wa Goma uri muri iyo ntara.

    Itangazo Monusco yashyize hanze, rivuga ko yarashweho n'abantu bataramenyekana itaragera i Goma, umwe mu bari bashinzwe kuyitwara arapfa ariko ibasha kugwa ku kibuga cy'indege cya Goma nubwo umupilote wayo yabikoze yarashwe.

    Izo ngabo zamaganye icyo gikorwa, zivuga ko ziteguye gukorana na Leta ya Congo kugira ngo abarashe kuri iyo ndege yayo bamenyekane.

    Ntabwo Monusco yatangaje agace iyo ndege yarasiwemo, nubwo hari ibanyamakuru bavuze ko ari muri Rusayo mu gace ka Nyiragongo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/abataramenyekana-barashe-ku-ndege-ya-monusco

  • Abari bafite imbago bagenze! Imana yakoreye i… – #rwanda #RwOT

    Ni mu giterane cyiswe Rwanda Revival Conference cyabaye  ku wa 4 Gashyantare 2023, muri BK Arena. Cyateguwe na Manifest Fellowship ku bufatanye n'andi matorero yo mu Rwanda. Kwinjira byari ubuntu ku bantu bose.

    Iki giterane cyari gifite ibice bibiri: igice cya mbere cyari cyihariye ku bakozi b'Imana nk'abashumba, abadiyakoni, abaririmbyi n'abandi benshi, cyabaye  taliki 3 Gashyantare 2023.

    Igice cya kabiri cya rusange ari nacyo cyashyize akadomo ku giterane cyabaye taliki 4 Gashyantare, muri BK Arena.

    Muri iki giterane Elayone Music ndetse na True Promises Ministries, nibo babanje gufasha abantu mu mwanya wo kuramya no guhimbaza Imana.

    Aba bakurikiwe na James na Daniella. Iyi couple imaze kubaka izina mu kuramya no guhimbaza Imana yaririmbye indirimbo zirimo 'Mpa Amavuta', 'Umwami ni mwiza', 'Mutima wanjye himbaza iyo Mana' n'izindi zitandukanye.

    Grace Lubega ubwo yageraga ku ruhimbi, yabanje umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana; yanzika abwiriza.

    Yabwirije agaragaza uko icyaha cyagize ingaruka zikomeye ku mibereho ya muntu, ndetse bikaba ngombwa ko umuntu azajya arya yiyushye icyuya.

    Iki giterane cyari gifite yo kongera ububyutse mu bantu. Ariko Lubega abwiriza yagaragaje ko iri jambo ritigeze rikunda gukoreshwa cyane mu isezerano rya kera ndetse ritakoreshejwe mu rishya.

    Yavuze ko impamvu ari uko Hozeya cyangwa Dawidi bahoraga imbere y'Imana, basaba ububyutse mu isezerano rya kera babwira Imana kongera gusubiza abantu muri Edeni.

    Yagaragaje ko abantu bibwira ko Ubuntu bw'Imana bwabasubije muri Edeni bibeshya kuko atari byo, kuko iyo biba Satani yari kongera ashaka izindi nzira zituma ikiremwamuntu cyongera kugwa.

    Ari kubwiriza yabwiye abantu ko kuba baje muri iki giterane hari ikigiye kuba. Ati ''Kuba waje uyu munsi hari ikiri kuba mu Rwanda.''

    Yakomeje abwira abantu gufata aho bafite ikibazo, ubundi Imana igakora ibitangaza.

    Abantu bari bafite ubumuga bwo kutumva bumvise, ababyeyi bari bafite ibibyimba mu nda bakize n'abandi benshi bakize indwara zitandukanye.

    Hari n'umusaza wari urwaye umugongo wagenderaga mu mbago guhera mu myaka itatu ishize, yabashije kongera kugenda. Lubega uyu musaza akimara gukira yavuze ngo 'Ntabwo uzongera kugendera muri izo mbago ukundi'.

    Hari umukobwa wari umaze igihe kinini ugutwi kw'iburyo kutumva, ariko yavuye muri iki giterane kumva. Grace Lubega

    Hari umubyeyi wari ufite ikibazo cy'umugongo atabasha kunama, ariko yavuye muri iki giterane ari kunama bigakunda.

    Hari umubyeyi wahoraga ababara umubiri wose wabashije kuva muri iki giterane yakize. Uyu mubeyi afite umwana witwa Ethan yavuye muri iki giterane ariko yavuze muri iki giterane Grace Lubega amubwiye ko azabwiriza ubutumwa bwiza.

    Apostle Grace Lubega ni umuyobozi ndetse ni na we wagize iyerekwa ryo gutangiza Phaneroo Ministries International ifite icyicaro i Kampala, ariko no mu Rwanda ikaba ihagarariwe.

    Kuva muri 2014, abwiriza ubutumwa bwiza mu iteraniro ry'abantu barenze 50,000 buri wa Kane guhera 5PM – 8PM EAT (saa 3PM – 7PM ku isaha y'i Kigali), akanagira amateraniro abiri buri cyumweru. Apostle Grace Lubega agira inyigisho zishingiye ku ijambo no kugaragaza imbaraga z'Imana.

    Manifest Fellowship igize igice cy'umurimo w'ivugabutumwa rya Phaneroo Ministries International. Binyuze muri Manifest Fellowship Rwanda, abantu benshi bagize ubumenyi bwimbitse bw'Imana, bacika ku ngeso mbi, ndetse bagashaka kugera ku bintu bikomeye mu buzima.

    James na Daniella bashimishije abari bari muri iki giteraneDj Brianne yari yafashijwe Aline Gahongayire ni umwe mu bari bitabiriye Apostle Grace Lubega yasize benshi bakize Imana yakoreye ibitangaza benshi binyuze muri uyu muvugabutumwa Igiterane cya Lubega cyitabiriwe ku bwinshi

    Iki giterane abantu bafashijwe kuramya ImanaDJ Brianne ni umwe mu bitabiriye iki giteraneUyu mubyeyi yari igihe uburwayi ariko yatashye yakizeUyu mubyeyi yitwa Grace kuva mu 2019 yari amaranye igihe ikibazo cy’umugongo nawe yatashye yakizeUyu mubyeyi nawe yari amaze igihe yambara umukandara ku mugongo kubera imvune yavuye muri iki giterane yakizeMama Ethan yavuye muri iki giterane yakizeUyu mubyeyi naw yari amaranye igihe uburwayi bw’umugongo yatashye yakizeUyu mugabo yajugunye imbago aragenda 

    Grace Lubega yabwirizaga asemurirwa kugira ngo abatumva Icyongereza babashe kumva ibyo avuga Ibyishimo byari byose nyuma y'aho Imana imukoreye ibitangaza Kwizera kwatumye benshi bataha bakizeGrace Lubega ni umwe mu bavugabutumwa bakomeye. Igiterane yakoreye mu Rwanda cyakurikiwe na benshi ndetse kuri Youtube cyarebwe mu buryo bukomeyeAbabishoboye bafataga ifoto y’urwibutso y’uyu muvugabutumwa

     REBA UKO IGITERANO CYAGENZE


    AMAFOTO: Murwanashyaka Abuba [Babou Photographer]

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125744/abari-bafite-imbago-bagenze-imana-yakoreye-ibitangaza-muri-apostle-grace-lubega-mu-giteran-125744.html

  • Breaking News: Benediction Kitei Pro yakuwe m… – #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ‘FERWACY’ ryatangarije ku mbuga nkoranyambaga za Tour du Rwanda ko Benediction Kitei Pro yananiwe kubona ibyangombwa byo kwiyandikisha mu cyiciro cya UCI Continental team, bigatuma isezera muri Tour du Rwanda 2023.

    Impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi ‘UCI’ igena ko amakipe yemererwa kwitabira isiganwa ryo ku rwego rwa 2.1 nka Tour du Rwanda ari ayo mu byiciro by’ababigize umwuga gusa cyangwa amakipe y’ibihugu.

    UCI kandi buri mwaka itanga ibyangombwa ku makipe aba ashaka kuba ay’umwuga mu byiciro bya UCI Continental Team, UCI Pro Continental Team na UCI World Tour ari nayo yemerewe kwitabira Tour du Rwanda wongeyeho amakipe y’ibihugu.

    Benediction Kitei yari imaze imyaka 14 yitabira Tour du Rwanda mpuzamahanga ntabwo yabashije kubona ibyangombwa byo kuba mu cyiciro cya UCI Continental Teams muri uyu mwaka wa 2023, bityo ntigomba gukina irushanwa na rimwe ryo ku rwego rwa 2.1 nk’uko bigenwa na UCI.

    FERWACY yatangaje ko mu minsi iri imbere hazatangazwa ikipe izasimbura Benediction Kitei Pro kugira ngo amakipe 20 yateganirijwe kwitabira Tour du Rwanda 2023 yuzure.

    Benediction iherutse kwerekana abaterankunga bashya

    Tour du Rwanda 2023 izaba ari iya 15 mpuzamahanga ndetse ari ku nshuro ya 5 izaba ikiniwe ku rwego rwa 2.1 izatangira kuwa 19 irangire kuwa 26 Gashyantare 2023. Imyiteguro igeze kure ndetse amakipe ya mbere aritegura gutangaza abakinnyi azakoresha.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125745/breaking-news-benediction-kitei-pro-yakuwe-mu-makipe-azakina-tour-du-rwanda-2023-125745.html

  • Muhanga: Umuturage yashimiye Abanyamuryango ba  FPR Inkotanyi bamukuye ku kuryama kubishangara #rwanda #RwOT

    Uwimana Marie ufite abana babiri bavukanye ubumuga bukomatanyije akaba atuye mu Kagali ka Gifumba ahitwa i Samuduha, ku munsi hizihijwe ho isabukuru y'imyaka 35 FPR Inkotanyi ivutse, yashimiye Abanyamuryango bamuhaye ubufasha bw'ibiryamirwa bakamufasha kuva ku buriri bw'Ibishangara. Asabira na bagenzi be babayeho nabi ko bakwibukwa.

    Ibi, yabivuze ubwo yahabwaga Matora mu kwizihiza Isabukuru y'Imyaka 35 y'Umuryango FPR Inkotanyi umaze uvutse, aho yizihijwe n'Abanyamuryango bo mu murenge wa Nyamabuye kuri uyu wa 04 Gashyantare 2023 kuri sitade y'Akarere ka Muhanga.

    Yagize Ati ' Birantunguye kandi biranshimishije kuko sinatekerezaga ko nabona umvana ku bishangara ndaraho kuko nibera mu bukene gusa. Rwose murabona ko nabyaye abana bombi bafite ubumuga. Umwe afite imyaka 10, undi afite imyaka 8. Navuye mu rugo nza hano kugirango nifatanye n'abandi banyamuryango byo kwirebera none dore mpahuriye n'umugisha ugenda'.

    Hitimana Jean de Dieu yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko mu bigaragara umuryango FPR Inkotanyi umaze kuzamura imibereho y'abaturage, ndetse anongeraho ko abafite ubumuga bafite byinshi byo kwirata kubera ko bavanwe mu mbere bakajya hanze, bakagira uburenganzira bungana n'ubw'abandi baturage.

    Umuyobozi w'Umuryango FPR -Inkotanyi(Chairperson)mu Karere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko mu mezi abiri hakozwe ibikorwa bitandukanye mu rwego rwo kwitegura iyi Sabukuru y'imyaka 35, ndetse bakora ibikorwa byinshi birimo gukemura ibibazo bitandukanye bibangamiye abaturage cyane cyane abafite intege nkeya.

    Yongeyeho ko gufasha abanyantege nkeya biri mu ntego z'umuryango FPR Inkotanyi, hagamijwe kuzamura imibereho myiza izana impinduka mu iterambere ry'ubukungu bw'umuturage.

    Abatari bazi uko kuryama kuri Matora bimera, batahanye ibyishimo.

    Yagize Ati' Mu mahame y'Umuryango wacu harimo ko buri Munyarwanda agira uburenganzira bumwe n'ubw'abandi baturage kandi bikareba ibyiciro byose ntawuvanywemo, yaba afite ubumuga cyangwa atabufite bose bakabasha kwibona mu muryango mugari wacu kandi ntabwo tuzarekeraho kubitaho, tuzakomeza'.

    Ibi birori byo kwizihiza isabukuru y'Imyaka 35 mu murenge wa Nyamabuye, Abanyamuryango 45 barahiriye kwinjira mu muryango FPR Inkotanyi barimo 5 bafite ubumuga bwo kutumva no kuvuga. Hatanzwe kandi Ibiryamirwa (Matora)30, Rondereza 16 zo kurondera ibicanwa no gusigasira ibidukikije. Bahaye kandi abafite ubumuga igare 1, imbago ku bantu 2 n'inkoni yera ku muntu umwe. Ni ibirori byabanjirijwe n'urugendo rwahagurutse ku cyicaro cy'Umuryango FPR Inkotanyi, ahitwa mu Kibiligi rusorezwa kuri Sitade ya Muhanga.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/02/05/muhanga-umuturage-yashimiye-abanyamuryango-ba-fpr-inkotanyi-bamukuye-ku-kuryama-kubishangara/

  • MU MAFOTO 200: Byari ibicika muri Rwandas Gl… – #rwanda #RwOT

    Mu Ukuboza 2022 nibwo hatangiye kumvikana bwa mbere amarushanwa ya Rwanda's Global Top Model 2023, maze abanyamideli bahabwa umwanya wo kwiyandikisha muri aya marushanwa yateguwe na Embrace Africa, ihagarariwe mu Rwanda na Ndekwe Paulette.

    Iyi kompanyi imaze kuba ubukombe mu bikorwa by'imideli n'amarushanwa y'ubwiza, ikaba yarateguye aya marushanwa igamije kubaka umuyoboro uganisha abanyamideli nyarwanda mu ruhando mpuzamahanga, aho abazahiga abandi bazabasha kubona amahirwe arimo guseruka mu birori bikomeye by'imideli mu Butaliyani no mu Bwami bw'Abarabu, mu mujyi ukomeye w'ubucuruzi wa Dubai.

    Nyuma yo kwiyandikisha tariki ya 17 Mutarama 2023, binyuze ku rubuga rumaze kuba ubukombe mu birebana n'ibirori n'ibitaramo rwifashishwa mu kwamamaza ibyo bikorwa, mu matora no kugura amatike rwa events.noneho.com, hatangiye amatora.

    Aya matora yashyizweho akadomo kuwa 04 Gashyantare 2023, asiga batanu bahize abandi bagera kuri 86 bari bahatanye babonye tike nta mpaka, yo gukomeza mu kindi cyiciro nk'uko byari biteganijwe.

    Kuri iyo tariki kandi nibwo habaye ibirori by'amajonjora byayobowe na Lion Imanzi mu buhanga bwe, afatanije na DJ Arafat batumye abitabiye batamenya uko amasaha yagendaga kuko igikorwa cyamaze amasaha atanu arengaho gato.

    Abanyamideli bari bacyereye gukomeza batambutse biyereka abaje kwihera ijisho no kubahesha amahirwe yo gukomeza, kuko binyuze mu matora yakozwe binyuze mu butumwa bugufi rwagati mu birori, batanu batowe cyane n'abitabiriye babashije gukomeza.

    Hari kandi n'akanama nkemurampaka kari kayobowe na Miss Global Heritage 2022, Abigail Pierre Louis wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko ufite inkomoko muri Haiti bihereye ku babyeyi be.

    Muri aka kanama kandi harimo Miss Globe Rwanda 2021, Murekatete Stella Matutina hakaza Mateo Design umusore umaze kuba ikimenyabose mu gutunganya no kumurika imideli, ndetse n'umwe mu batoza bakomeye b'abanyamideli Nadia Uwiduhaye.

    Ibirori byasojwe ahagana saa sita z'ijoro zo kuwa 04 Gashyantare 2023 abantu ubona bagikeneye kwihera ijisho intambuko ibereye y'abanyamideli, bari bahatanye nyamara igihe cyari cyagiye gusa hari amahirwe kuko kuwa 25 Gashyantare 2023 hateganijwe 'finali' y'irushanwa.

    Mu banyamideli bitabiriye ababashije kubona amahirwe yo gukomeza barimo abatowe kurusha abandi aribo nimero 29 Laura Sarah, 38 Diane Ngabonziza, 40 Nadia Umuhire, 42 Michelle Ashimwe na 53 Rosine Bamurange.

    Hari kandi n'abatoranijwe binyuze mu mafoto bohereje n'amashusho aribo nimero 66 Nshogoza Jean, 04 Joy Rwagitinywa, 87 Alan Marc Rwemerakurinda, 14 Nelly Mukundwa na 33 Atete Alliance.

    Hakaza abahawe amahirwe n'abitabiriye babatora binyuze mu butumwa bugufi, aribo nimero 48 Emilia Mwiza, 64 Christian Buseyi, 78 Willy Cedrick', 52 Boase Jovaille na 27 Yvette Batamuriza.

    Nyuma kandi akanama nkemurampaka katangaje abandi bagera kuri 15 kahisemo hakurikijwe inararibonye ya buri umwe mu bakagize, aribo bo mu cyiciro cya 'Commercial Model' nimero 40 Benigne, 51 Belise, 59 Racheal Nzayihimbaza, 35 Murerwa Cecile na 36 Munyana.

    Hakaza abo mu cyiciro cya 'Fashion Boys' aribo nimero 11 Gatete Fred, 84 Iriho Osee Rebero, 71 Keila Mucyo, 21 Justin Shema na 83 Edwin Ruberwa n'abandi batanu bo mu cyiciro cya 'Fashion Girls' aribo nimero, 58 Sylvie Isimbi, 07 Kamanzi, 57 Annette Uwera, 16 Teddy Rudasigwa na 01 Divine Muziranenge.

    Inkumi n’abasore bari babucyereye Akanyamuneza kari kose kubari baje gushyigikira ababo bakomejeUbwiza bw’abanyarwandakazi bwari bwahuye n’umwambaroIbyiza bikwiye aheza niyo mpamvu ibirori byashyinzwe muri Olympic HotelAmajonjora ya Rwanda’s Global Top Model yitabiwe na bamwe mu bavuga rikijyana mu ruganda rw’imideli mu gihugu

    Abasore icyizere cyari cyose Intambuko y’abanyamideli ku itapi y’umutukuByari ibihe byiza ku bakunzi b’imideliNi shapitire nshya mu birebana n’imideliAkamwenyu kubifuza kuvamo abanyamideli bakomeye ku isiAkanyamuneza kari kose kubakomejeBagaragaje ko bari bariteguriye kwimurikaN'ubwo hakiri amahirwe yo kongera kureba aba banyamideli muri finali kuwa 25 Gashyantare, ariko utaje yahombyeHafashwe ifoto y’urwibutso ku bakomeje, abari bagize akanama nkemurampaka na Lion ImanziKanda hano urebe amafoto yose

    AMAFOTO: SANGWA JULIEN-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125739/mu-mafoto-200-byari-ibicika-muri-rwandas-global-top-model-2023-yasize-abanyamideli-30-babo-125739.html