Blog

  • Senegal yegukanye igikombe cya Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina mu bihugu byabo CHAN 2022 #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 4 Gashyantare 2023, nibwo hashojwe irushanwa Nyafurika ryahuzaga ibihugu byabonye itike yo gukina imikino ya nyuma ya Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina mu bihugu byabo CHAN 2022.

    Ni irushanwa ryasojwe ikipe y'igihugu ya Senegal itwaye igikombe itsinze ikipe y'igihugu ya Algerie kuri Penaliti 5-4, ni nyuma yaho amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa mu gihe cy'iminota 120 yakinwe.


    Uyu mukino wa nyuma wabereye kuri Nelsona Mandela National Stadium iherereye mu mujyi wo mu gihugu cya Algerie, ni irushanwa ryasojwe nyuma yaho ryari ryatangiye tariki ya 13 Mutarama risozwa ku ya 4 Gashyantare 2023.


    Usibye kuba ikipe y'igihugu ya Senegal yegukanye umwanya wa mbere ndetse n'igikombe, Algerie yakiriye iri rushanwa yasoje ku mwanya wa kabiri naho ikipe y'igihugu ya Madagascal yo yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Niger igitego kimwe ku busa.


    Rutahizamu wa Algerie,  Aymen Mahious niwe wasoje iri rushanwa atsinze ibitego byinshi kuko we yatsinze ibitego 5 wenyine muri iri rushanwa, Houssem Eddine Mrezigue nawe w'umunya-Algerie niwe wabaye umukinnyi w'irushanwa naho umunyezamu wa Senegal Pape Sy yahembwe nk'umunyezamu mwiza w'irushanwa.

    The post Senegal yegukanye igikombe cya Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina mu bihugu byabo CHAN 2022 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/senegal-yegukanye-igikombe-cya-shampiyona-nyafurika-ihuza-abakinnyi-bakina-mu-bihugu-byabo-chan-2022/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=senegal-yegukanye-igikombe-cya-shampiyona-nyafurika-ihuza-abakinnyi-bakina-mu-bihugu-byabo-chan-2022

  • Imyanzuro ikomeye yafatiwe mu nama y'Abakuru b'Ibihugu bya EAC i Bujumbura #rwanda #RwOT

    Inama yahuje abakuru b'ibihugu by'umuryango wa Africa y'Iburasirazuba (EAC) i Bujumbura yategetse 'impande zose' ziri mu mirwano muri DR Congo 'guhagarika imirwano'.

    Ni imyanzuro isa n'iyari imaze igihe ifashwe, gusa igikenewe cyanasabwe ni ubushake bw'impande zose zirebwa n'ikibazo.

    Inama yitabiriwe na Perezida Ndayishimiye Evariste, w'u Burundi, Paul Kagame w'u Rwanda, Yoweri Museveni wa Uganda, Antoine Felix Tshisekedi, wa Congo, Mme Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, William Ruto wa Kenya na Minisitiri Deng Alor Kuol wa Sudan y'Epfo wahagariye Perezida Salva Kiir.

    Itangazo ry'ibyemezo by'iyi nama ryasohowe n'ibiro bya perezida w'u Burundi, ntirivuga by'umwihariko umutwe runaka, ahubwo ritegeka 'gusubira inyuma kw'imitwe yose yitwaje intwaro harimo n'iyo mu mahanga'.

    Mu ntambara iri mu ntara ya Kivu ya ruguru, leta ya Kinshasa ishinja iya Kigali kohereza ingabo n'ibikoresho ku ruhande rw'umutwe wa M23, ikavuga ko iyi ari intambara u Rwanda rwashoje kuri DR Congo.

    Kigali nayo ivuga ko ingabo za leta ya Congo zirwana zifatanyije n'imitwe y'inyeshyamba zitandukanye zirimo na FDLR zirwanya ubutegetsi bw'u Rwanda, ndetse n'abacancuro bo mu bihugu by'iburayi.

    Inama y'abo bakuru b'ibihugu bya EAC ivuga ko aya makimbirane ari 'ikibazo cy'akarere cyakemurwa gusa mu buryo burambye mu nzira ya politike' kandi ishimangira ko 'hakenewe ibiganiro hagati y'impande zose'.

    Iyi nama yategetse ko abakuru b'ingabo b'ibihugu by'akarere 'bazahura mu cyumweru kimwe bashyireho gahunda nshya' yo kubahiriza imyanzuro yafatiwe i Bujumbura.

    Utazayubahiriza ngo 'azaregerwa ukuriye iyi nama' nawe 'ahite abiganiraho n'abayigize'.

    Ibyemezo by'iyi nama ntibitandukanye cyane n'ibyagiye bifatirwa mu biganiro by'i Nairobi, n'i Luanda ariko kugeza ubu bisa n'ibitarubahirijwe ngo bitange umusaruro ukenewe – guhagarika amakimbirane.

    Ishyirwa mu bikorwa ry'ibyemezo by'inama ya Bujumbura nicyo cyo gutega amaso, cyane cyane umwanzuro wo guhagarika imirwano.

    Imirwano imaze hafi umwaka yubuye hagati ya M23 n'ingabo za leta imaze gutuma abarenga ibihumbi 400 bava mu byabo muri Rutshuru na Masisi. Umubare w'abasivile bishwe ntabwo uzwi neza.

    Imiryango ifasha ivuga ko abantu ibihumbi bari mu nkambi hafi y'umujyi wa Goma, mu mashuri no ku nsengero bariho mu buzima bubi bikabije kandi bakeneye ubufasha bwihutirwa.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/imyanzuro-ikomeye-yafatiwe-mu-nama-y-abakuru-b-ibihugu-bya-eac-i-bujumbura

  • Patycope n’umukunzi we w’umunyamakuru bibarutse umuhungu #rwanda #RwOT

    Rukundo Patrick wamamaye nka Patycope mu gisata cy’imyidagaduro mu Rwanda, yibarutse umuhungu yabyaranye n’umukunzi we bamaranye igihe, umunyamakuru Ineza Emmanuella wa TV1.

    Mu ijoro ryakeye ni bwo uyu mugabo umwe mu bavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga (influencer) yasangije abamukurikira ko yibarutse umuhungu.

    Ati “Mumfashe gushima Imana ku mwana w’umuhungu iduhaye, urugendo ntirwari rworoshye, ndashimira abaganga bose batubaye hafi ba Hopital La CROIX Du Sud (Kwa Nyirinkwaya)'

    Ni umwana wa kabiri wa Patycope nyuma y’undi w’umukobwa mukuru watangiye ishuri uri hagati y’imyaka 5 n’6.

    Umukunzi wa Patycope banabyaranye, Emmanuella Ineza yamenyekanye mu kiganiro ‘Mad Vibezz’ yakoranaga na Dj Kelly.

    Patycope na Ineza Emmanuella bibarutse umuhungu

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/patycope-n-umukunzi-we-w-umunyamakuru-bibarutse-umuhungu

  • Ifoto yumunsi: The Ben afashe ku matama Uwic… – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’uko mu kwezi kwa Mutarama 2023 kwaranzwe n'ibihe byiza The Ben na Pamella bagiranye mu birwa bya Maldives banizihirijemo iminsi mikuru y'amavuko yabo.

    Kuri ubu Uwicyeza Pamella yashyize hanze ifoto nziza yambaye ikanzu y'umutuku, amarinete y'umukara, impande hari agakapu ko mu ibara rya kaki.

    Ni mu gihe umugabo we mu mategeko, The Ben, agaragara amuryamye iruhande yambaye ishati y'umweru, ikabutura y'umukara n’amarinete y'umukara.

    The Ben mu buryo buteye ubwuzu aba amufashe ku matama, ubona ko bose bishimye kandi bamaze kuba umwe nk’uko babihamije imbere y'amategeko muri Kanama 2022.

    Urukundo rw’aba bombi rugiye kumara imyaka 5 kuko rwatangiye kumvikana mu mwaka wa 2019.

    Byitezwe ko muri uyu mwaka wa 2023 bazakora ubukwe.

    Mu Ukwakira 2021 Pamella yemereye The Ben ko bazabana anemera kwambara impeta ye.

    Na n'ubu aracyahamya ko gukundana kwabo ari iby'agaciro nk’uko yabyanditse munsi y’iyi foto ashyize hanze mu kanya. Pamella ati:'Uburyo ndi umunyamahirwe.'

    Uwicyeza Pamella na The Ben amufashe ku matama mu buryo buteye ubwuzu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125730/ifoto-yumunsi-the-ben-afashe-ku-matama-uwicyeza-pamella-washimangiye-ko-yahiriwe-125730.html

  • Burundi: Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Evariste Ndayishimiye #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we Evariste Ndayishimiye bahuriye mu Burundi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Gashyantare 2023.

    Ibiganiro byabaye nyuma y'inama yahuje abakuru b'ibihugu byo mu karere k'Afurika y'Iburasirazuba yigaga ku kibazo cy'umutekano mu burasirazuba ba DR Congo.

    Iyi nama idasanzwe yatumijwe na Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye uyoboye Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, EAC.

    Mu butumwa Ibiro bya Perezida w'u Burundi byanyujije kuri Twitter nyuma ya saa sita, byavuze ko Perezida Kagame yageze i Bujumbura ahahurira n'abandi bakuru b'Ibihugu bitabiriye iyi nama barimo uwa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, uwa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, William Ruto wa Kenya na Felix Tshisekedi wa RDC.

    Kuba Perezida Paul Kagame yagese mu Burundi akanaganira na mugenzi we Ndayishimiye,ni indi ntambwe nshya mu mubano w'ibihugu byombi,kuko ataherukaga muri iki gihugu.

    gihu mu mubano w'ibihugu byombi cyatangiye mu mwaka wa 2015, ubwo Pierre Nkurunziza wari Perezida yatangazaga ko aziyamamariza manda ya Gatatu.Icyo gihe mu Burundi hadutse imvururu za politiki bamwe barafungwa, abandi barahunga.

    Ibintu byagiye irudubi ubwo muri Gicurasi 2015 hapfubaga 'Coup d'Etat' yari igamije kwirukana Nkurunziza ku butegetsi.

    Ubwo Iyi Coup d'Etat yari iyobowe na Gen Maj Godefroid yaburizwagamo n'inkoramutima za Nkurunziza, u Rwanda rwashinjwe gushyigikira abashatse guhirika ubutegetsi, kuva ubwo ibihugu byombi bitangira kurebana ay'ingwe.

    Imyaka yakurikiye, u Burundi bwashyize mu majwi u Rwanda buvuga ko hari imitwe y'insoresore iterwa inkunga na Kigali iteza umutekano mucye mu Burundi. U Rwanda narwo rushinja iki gihugu gushyigikira abahungabanya umutekano warwo.

    Uku gushinjanya ku mpande zombi byabyaye gufunga imipaka ku bihugu byombi, nta rujya n'uruza.

    Ibitero by'inyeshyamba za FLN zagiye zigaba ku Rwanda ziturutse mu Burundi mu bihe bitandukanye biri mu byagize uruhare rukomeye ku idindira ry'umubano mwiza w'ibihugu byombi.

    Mu mwaka wa 2022, ubwo Perezida Evariste Ndayishimiye yajyaga ku butegetsi, icyizere kuri paji nshya y'umubano hagati y'u Rwanda n'u Burundi cyongeye guca amarenga.

    Ku ikubitiro muri uwo mwaka, ku mupaka wa Nemba uhuza u Rwanda n'Uburundi habereye ibiganiro byahuje abahagarariye inzego z'iperereza hagati y'ibihugu byombi. Byari bibaye ku nshuro ya mbere nyuma y'imyaka itanu yari ishize ibihugu byombi bidacana uwaka.

    Nyuma y'amezi abiri gusa, i Nemba hongeye kubera inama yahuje Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Biruta Vincent, ndetse n'uw'u Burundi, Amb. Albert Shingiro bemeranya ku gushyira akadomo ku mwuka mubi uri hagati y'ibihugu byombi.

    Mu mwaka wa 2021, ifungwa ry'Ibitangazamakuru birwanya Leta y'Uburundi byakoreraga ku butaka bw'u Rwanda birimo Radio Inzamba, Tele-Rennaissance na RPA biri mu byatanze icyizere ko ibintu biri kujya mu buryo. Ibi byasabwe na Leta y'Uburundi.

    Ku italiki ya 1 Nyakanga 2021, u Rwanda rwitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 59 ishize u Burundi bubonye ubwigenge.

    Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente wari uhagarariye Perezida Kagame yagaragaje ko igihe kigeze ngo u Burundi n'u Rwanda byubake 'umusingi ukomeye w'imibanire ishingiye ku mateka n'umuco, kugira ngo bigere ku burumbuke n'iterambere rirambye.'

    Mu isengesho yakoze apfukamye, kuwa 27 Ukuboza 2021, Perezida Evariste Ndayishimiye yasabiye umugisha igihugu cy'u Rwanda n'abayobozi bacyo.

    Yagize ati 'Mana ubahe kugendera mu nzira zawe, mwuka wera agumane na bo kugira ngo tugire abaturanyi beza.'

    Kuwa 10 Mutarama 2022, intumwa z'Uburundi zari ziyobowe na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by'Umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba, Urubyiruko, Umuco na Siporo, Amb. Ezéchiel Nibigira, zakiriwe muri Village Urugwiro na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.

    Izi ntumwa zari zizanye ubutumwa bwa Perezida Ndayishimiye bugamije gushimangira umubano hagati y'ibihugu byombi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/burundi-perezida-kagame-yagiranye-ibiganiro-na-evariste-ndayishimiye

  • Everton FC yabaye ikipe ya kabiri yatsinze Arsenal muri Premier League 2022/2023 #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Everton FC yatunguranye muri Premier League,itsinda igitego 1-0 Arsenal yari imaze igihe kinini idatsindwa ndetse inayoboye shampiyona.

    Iyi kipe yari imaze iminsi itsindwa umusubirizo,yazanye umutoza mushya Sean Dyche wayifashije kwesura Arsenal iheruka gutsindwa gusa na Manchester United muri Nzeri umwaka ushize.

    Uyu mutoza wahoze atoza Burnley yafashijwe n'abakinnyi bakoranye icyo gihe aribo Dwight McNeil na James Tarkowski,bafashanya gutsinda iki gitego cyabakuye mu murongo utukura.

    Ikipe ya Arteta yari hasi mu ngufu ndetse ishyaka ryari hasi byatumye Everton iyinaniza mu kibuga hagati ndetse ba rutahizamu bayo ntibabasha gukora.

    Everton yakabaye yatsinze hakiri kare mu gice cya mbere kuko yabonye amahirwe akomeye arimo umupira Dominic Calvert-Lewin yananiwe gusunikira mu nshundura acomekewe na Onana.

    Hari kandi umupira Abdoulaye Doucoure yateye nabi n'umutwe nyamara ahagaze wenyine mu rubuga rw'amahina.

    Amahirwe akomeye Arsenal yabonye n'umupira Nketiah yinjiranye mu rubuga rw'amahina awutera nabi ujya hanze asigaranye n'izamu ryonyine.

    Ku munota wa 60 w'umukino nibwo James Tarkowski yatsinze igitego n'umutwe ku mupira wari uturutse muri koloneri yatewe neza na McNeil.

    Everton yabaye ikipe ya kabiri yatsinze Arsenal muri uyu mwaka w'imikino,ndetse iyishyira mu mazi abira kuko byatumye ikinyuranyo irusha Man City kiba gito.

    Ubu Arsenal iri ku mwanya wa mbere n'amanota 50 ndetse ubu irarusha Man City amanota 5 gusa kandi iyi izakina na Tottenham kuri iki cyumweru.

    Hashize imyaka 5 Arsenal itabasha gutsindira Everton ku kibuga cyayo muri Premier League.

    Everton yaherukaga gutsinda muri Shampiyona y'Ubwongereza kuwa 22 Ukwakira 2022.

    Imikino 5 Arsenal iheruka gusuramo Everton

    Everton 1-0 Arsenal
    Everton 0-0 Arsenal
    Everton 2-1 Arsenal
    Everton 2-1 Arsenal
    Everton 1-0 Arsenal


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ikipe-ya-everton-fc-yatunguranye-muri-premier

  • Abanyamideli 15 bakatishije itike muri Rwanda… – #rwanda #RwOT

    Ibirori bya Rwanda Global Top Model 2023 byabereye muri Olympic Hotel, bikaba byayobowe naLion Imanzi umenyerewe mu myidagaduro mu bijyanye no kuyobora ibirori n'ibitaramo.

    Nyuma y’uko abanyamideli bose bitabiye biyerekanye hatangajwe bwa mbere 15 bari mu byiciro bitatu bahize abandi.

    Ku isaha ya saa 20:40 ni bwo hatangajwe abanyamideli 15 barimo abatowe kurusha abandi, abatoranijwe binyuze mu mafoto batanze n'abatowe n’abitabiwe.

    Abo barimo abatowe kurusha abandi

    29 Laura Sarah

    38 Diane Ngabonziza

    40 Nadia Umuhire

    42 Michelle Ashimwe

    53 Rosine Bamurange

    Hari kandi n'abatoranijwe binyuze mu mafoto bohereje

    66 Nshogoza Jean

    04 Joy Rwagitinywa

    87 Alan Marc Rwemerakurinda

    14 Nelly Mukundwa

    Abatowe n’abitabiriye binyuze mu butumwa bugufi n’ubwoherejwe kuri WhatsApp

    48 Emilia Mwiza

    64 Christian Buseyi

    78 Willy Cedrick'

    52 Boase Jovaille

    33 Atete Alliance

    27 Yvette Batamuriza

    Miss Jeannette Uwimana uri mu bakobwa bahiriwe bakanegukana ikamba muri Miss Rwanda 2022Abanyamideli 15 bamaze gukomezaIbirori byizihiye abitabiye ku buryo bwo hejuruRwanda Global Top Model 2023 Ahari kubera ibi birori bibereye ijisho muri Olympic Hotel

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125729/abanyamideli-15-bakatishije-itike-muri-rwanda-global-top-model-2023-mu-birori-byitabiriwe–125729.html

  • Batanu bamaze kumenyekana: Ibirori bya Rwanda… – #rwanda #RwOT

    Ni ibirori byateguwe na Embrace Africa ari nayo yateguye amarushanwa y'abanyamideli akomeje kujya mbere ya Rwanda Global Top Model 2023. Ubu hagiye kumenyekana abahize abandi bakomeza.

    Iki gikorwa kiri kubera kuri Olympic Hotel Kimironko, abitabira bakaba bateguriwe ibyicaro byiza biri mu mabara y'umukara n'umuhondo ari na ko bihera ijisho uko abanyamideli batambuka bijyaniranye n'injyana y'umuziki.

    Abahatanye kugera ubu ni 86 baza kuvamo mirongo itatu [30] bahize abandi, haherewe kuri batanu (5) bahize abandi mu majwi aribo: Laura Sarah, Diane Ngabonziza, Nadia Muhire, Michelle Ashimwe na Rosine Bamurange.

    Haraz gutorwa abandi batanu (5) bari butorwe n’abitabiriye iki gikorwa, hatorwe, batanu (5) bahize abandi mu buryo bw'ikoranabuhanga mu mushusho, kimwe n'abandi cumi n'abatanu [15] batoranywa n'Akanama Nkempuramaka, bose hamwe bakaba 30. 

    Abazahiga abandi bazafashwa kwitabira ibirori bitandukanye mpuzamahanga birimo Dubai International Fashion Week mu bwami bw'abarabu [United Emirate Arab], kimwe n'ibirori bya The Looks of the Year na World Top Model mu Butaliyani.

    Laurah Sarah wahize abandi n’amajwi  [7527]Diane Ngabonziza wabaye uwa kabiri n’amajwi [7302]Nadia Umuhire wabaye uwa gatatu n’amajwi [6428]Michelle Ashimwe wabaye uwa kane n’amajwi [5692]Rosine Bamurange wabaye uwa gatanu n’amajwi [5620]

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125724/batanu-bamaze-kumenyekana-ibirori-bya-rwanda-global-top-model-2023-birarimbanije-amafoto-125724.html

  • As Kigali yatsinzwe na Police FC ikomeza urug… – #rwanda #RwOT

    Mu mukino wabere mu karere ka Bugesera kuri sitade ya Bugesera usize As Kigali ahabi kuko imibare itangiye kwicurika nyuma yo gutsindwa ibitego 2-1. 

    As Kigali niyo yabanje igitego ku munota wa 28 gitsinzwe na Hussein Shabani Tchabalala ndetse igice cya mbere kirangira ari igitego kimwe ku busa.

    Mu gice cya kabiri, Police FC yaje mu kibuga yariye karungu, ndetse ishaka kwishyura igitego yari yatsinzwe.

    Ibitego bya Police FC byatsinzwe na Kalisa Rachid witsinze igitego ku munota wa 61, mu gihe umukino wenda kurangira ku munota wa 85 Danny Usengimana yaciye intege As Kigali ayitsinda igitego cya kabiri abanyamujyi bajya mu mwijima.

    Iminota y’umukino yarangiye ari ibitego 2-1, As Kigali itsindwa umukino wa kabiri wikurikiranya biyivana mu makipe ahatanira igikombe bucece. 

    Abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibugaAbakinnyi 11 As Kigali yabanje mu kibuga

    Abasimbura As Kigali yakoresheje Abasimbura Police FC yakoresheje


    Savio Nshuti akomeje kugaragaza urwego rwo hejuru
    As Kigali ubu iri  ku mwanya wa Gatatu n’amanota 33, gusa ishobora kuzatakaza uyu mwanya mu gihe Rayon Sports cyangwa Kiyovu Sports hagira ikipe itsindaMashami Vincent yongeye gutsinda As Kigali


    As Kigali bikomeje kuyicanga

    Carlos umutoza mukuru w’Amavubi yarebye uyu mukinoAbafana ba As Kigali bari babukereyeUmutoza wungirije w’Amavubi nawe yari yabukereye


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125725/as-kigali-yatsinzwe-na-police-fc-ikomeza-urugendo-rupepera-igikombe-amafoto-125725.html

  • APR FC yisubije umwanya wa mbere,AS Kigali yongera gutsindwa #rwanda #RwOT

    Umukino wahuzaga Sunrise FC na APR FC I Nyagatare,warangiye Ikipe y'Ingabo z'igihugu itsinze igitego 1-0,ihita yisubiza umwanya wa mbere wa shampiyona by'agateganyo n'amanota 37.

    Ikipe ya APR FC ibifashijwemo na Ruboneka Jean Bosco kuri penaliti,yatsinze igitego ku munota wa 21 w'umukino.

    Iki gitego ni cyo cyarangije uyu mukino bituma APR FC isoza umunsi wa 18 iyoboye urutonde rwa shampiyona.

    Ibi yabifashijwemo nuko ikipe ya AS Kigali yongeye gutsindwa umukino wa kabiri na Police FC ibitego 2-1.

    Uyu mukino wabereye kuri Stade Bugesera, AS Kigali ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 24 ku gitego cyatsinzwe na Shabani Hussein Tchabalala.

    Iki gitego cyaje kwishyurwa na Musa Omar ku munota wa 62 n'umutwe kuri coup franca yari itewe na Hakizimana Muhadjiri.

    Police FC yaje gutsinda igitego cya kabiri ku monota wa 86 gitsinzwe na Danny Usengimana ku mupira muremure yari ahawe na Pacifique.

    Umukino warangiye ari 2-1. Undi mukino wabaye uyu munsi, Mukura VS yanganyirije na Rutsiro i Rubavu,igitego 1-1.

    Mbere y'iumukino wa Kiyovu Sports na Rayon Sports, APR FC yafashe umwanya wa mbere n'amanota 37,ikurikiwe na Gasogi United ifite 35 mu gihe AS Kigali ya 3 ifite 33.

    Imikino yo ku Cyumweru tariki ya 5 Gashyantare 2023:

    Espoir FC vs Bugesera FC
    Marines FC vs Rwamagana City
    Musanze FC vs Etincelles
    Rayon Sports vs Kiyovu Sports

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/apr-fc-yisubije-umwanya-wa-mbere-as-kigali-yongera-gutsindwa