Blog

  • Jimmy Gatete yibutse uko Mukura VS yishyize mu kaga ikamwizera ariko ntiyayitenguha #rwanda #RwOT

    Jimmy Gatete, rutahizamu ufatwa nk’uw’ibihe byose mu Rwanda, yashimiye Mukura VS yishyize mu kaga imukinisha akiri umwana bikaba byaramufashije kugera ku nzozi ze.

    Uyu rutahizamu wakunzwe na benshi, ni benshi babyirutse bamufatiraho icyitegererezo bitewe n’ibyo yakoreye igihugu n’amakipe yakiniye.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Jimmy Gatete yashimiye Mukura VS yahereyemo akina, avuga uburyo yishyize mu kaga ikamwizera ku myaka 15 igatangira kumukinisha mu cyiciro cya mbere.

    Ati “Mukura Victory Sports ni ikipe yampaye amahirwe atabarika kugira ngo ngere ku ntego zanjye mu rugendo rw’umupira w’amaguru. Banakoze ikintu gikomeye cyo kwizera no gukoresha umwana w’imyaka 15 mu cyiciro cya mbere. Ni ikipe y’agatangaza izamura abakiri bato.”

    Jimmy Gatete w’imyaka 43 ubu, yakiniye Mukura VS kuva 1995-1996, mu 1997 yamutije Rayon Sports aho yayifashije kwegukana igikombe cya CECAFA.

    Nyuma ya Rayon Sports yakiniye APR FC 2002-04, aza kujya muri Maritzburg United ayikinira 2004-05, yahise agaruka muri APR FC ayikinira kugeza 2007, 2007-2009 yahise asubira muri Rayon Sports, 2009 yakiniye Police FC, 2010 yerekeje muri St George muri Ethiopia ari na ho yasoreje umupira w’amaguru.

    Yashimiye Mukura yamwizeye akiri umwana

    Jimmy Gatete yaje kuba igitangaza muri ruhago

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/jimmy-gatete-yibutse-uko-mukura-vs-yishyize-mu-kaga-ikamwizera-ariko-ntiyayitenguha

  • Hateguwe igitaramo cyo kwizihiza ubumwe bwAb… – #rwanda #RwOT

    Ni ku nshuro ya mbere iki gitaramo kigiye kubera mu Rwanda. Mu mwaka wa 2008 igitaramo nk'iki cyahuje Abagumyabanga ndetse n'Itorero Inganzo Ngari, kibera ahitwa Odeon Palace mu Mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy'u Burundi.

    Kuri iyi nshuro kizaba ku wa Gatandatu tariki 10 Gashyantare 2023 ahazwi nka KIE. Iki gitaramo cyateguwe n'abarimo umuhanzi w’ikinamico akaba n’umusizi, Kalisa Rugano, Umuyobozi w'Umuryango Iteka Youth Organisation, Yannick Niyonzima n'abandi.

    Kalisa Rugano yabaye mu Burundi mu gihe cy'imyaka 35, aho yakoreye ibikorwa bitandukanye byubakiye ku Nganda Ndangamuco.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gashyantare 2023 cyabereye kuri Kaso mu Kiyovu, Rugano yavuze ko we na bagenzi be batekereje gutegura iki gitaramo mu rwego rwo kwerekana 'ubumwe bw'Abanyarwanda n'Abarundi'.

    Rugano avuga ko kibimburiye ibindi bikorwa by'ubuhanzi birimo n'ibitaramo bazakora muri uyu mwaka, birimo n'Umukino bise 'mu Twicarabami twa Nyaruteja'.

    Uyu mukino uzakinamo Abanyarwanda n'Abarundi. Kuri Rugano, ntibikunze kubaho ko abo mu bihugu bitandukanye bahurira mu mukino umwe.

    Yibuka ko abigeze guhurira mu mukino ari abo muri Palestine n'Abayahudi, ariko ngo bageze hagati bararwana biturutse ku kuba bamwe baracyuriye abandi.

    Rugano avuga ko Abanyarwanda n'Abarundi babashije guhurira muri uyu mukino 'byaba ari ikimenyetso cy'amahoro ngenderwaho, cy'amahoro aganje mu bihugu byacu'.

    Akomeza ati 'Niko abahanzi twifuza. Iki gitaramo rero 'Kaze Rugamba' ni igisasira icyo ngicyo n'ibindi bizaza.' Iki gitaramo kigizwe n'indirimbo n'imbyino by'Abarundi n'Abanyarwanda.'

    Ni igitaramo kandi kizumvikanamo umurishyo w'ingoma. Mu muco, ingoma ifite igisobanuro kinini harimo ingoma yitwa 'Impuruza' yavugaga Ingabo zigatabara, 'Indamutsa' yabamburaga umwami akabyuka akajya ku karubanda, guca imanza mu baturage n'ibindi.

    Rugano avuga ko ubundi mu busanzwe 'Kaze Rugamba' yari indirimbo Abanyarwanda bakirije umwami w'u Burundi'. Uwo mwami yitwaga Rugamba, icyo gihe bayimuririmbire ari 'mu twicabarabami twa Nyaruteja.'

    Rugano avuga ko icyo gihe umwami yishimye cyane, ubwo bamuririmbaga ari gutambagira. Yumva (umwami) ko bamwakiranye icyubahiro, urugwiro biganisha ku mahoro y'ibihugu byombi.

    Nkurunziza Athanase, umuririmbyi mu Itorero Mutabaruka avuga ko muri rusange iyi ndirimbo 'Kaze Rugamba' igaruka ku kurata no kwakira umwami Rugamba.

    Umuyobozi wa Iteka Youth Organisation, Yannick we avuga ko iki gitaramo ari intangiriro y'ibindi bikorwa bazakomeza gukora muri uyu mwaka n'ikindi gihe.

    Iki gitaramo cyatumiwemo Ballet Mutabaruka et Sango, Club Intwari, Club Himbaza ndetse na Olympe Niragira.

    Rugano avuga ko bahisemo gutumira aba bose bitewe 'n'ukuntu twabanye'. Yavuze ko aziranye n'aba bose mu myaka 29 ishize, bityo ko ubwo baherukanaga bahuye baganira ku gutegura iki gitaramo.

    Ibyo ku mwami Rugamba, imvano y'igitaramo 'Kaze Rugamba'.

    Yari umwami w'u Burundi, akaba Se wa Mwezi Gisabo. Yari indwanyi ikomeye akaba n'intwari.

    Amateka agaragaza ko yarwanye n'abami bo mu Rwanda, abantu bagapfa ku mpande zombi ariko ntihagire utsinda undi nk'uko Rugano Kalisa abivuga.

    Igihe cyarageze, impande zombi zisanga uko barwana imfura zirashira ku rugamba kandi ntawe utsinda undi ku buryo yakwagura inkiko, biyemeza ahubwo gushyira imbere kubana neza nk'abaturanyi.

    Ibihugu byombi byatangiye inzira y'amahoro bibera ahitwa 'mu Twicarabami twa Nyaruteja' (Ni ukuvuga ko hicaye abami babiri uw'u Burundi n'uw'u Rwanda). Ubu ni mu Mudugudu wa Nyaruteja, Umurenge wa Nyanza wo mu Karere ka Gisagara.

    Icyo gihe abami Mutaga II Nyamubi w'u Burundi na Mutara I Nsoro II Semugeshi bemeranyije amasezerano yiswe 'Imimaro', avuga ko ibihugu byombi bitazongera guterana (kurwanya).

    Ibyo bari bumvikanye ntibyashyizwe mu bikorwa kugeza ubwo Umwami Mwezi IV Gisabo na Kigeli IV Rwabugili nabo bicaye ku gihe cyabo, baganira ku kuba ibihugu byabana neza mu kivandimwe.

    Intambara zarahagaze, batangira gusenyera umugozi umwe. Rugano avuga ko bateguye iki gitaramo bahuza imbaraga, Abarundi n'Abanyarwanda, biba amahire mu mpera z'iki Cyumweru Perezida Kagame agirana ibiganiro na mugenzi we w'u Burundi, Ndayishimiye Evariste.

    Akomeza ati 'Nibyo rero tubona ko byatubera ikitegererezo. Kuko abakurambere bacu, abayobozi bacu bakoze ibyo. Twanagize ikiganiro kuri Televiziyo, Umukuru w'Igihugu cyacu (u Rwanda) abonana n'Umukuru w'Igihugu cyabo (U Burundi) tubonamo ikimenyetso gikomeye, kuba bibaye icyo gihe biba bisubiriza mu nkoko ibyabaye mu mateka yacu no mu murage wacu. Kandi, umurage mwiza.'

    Kwinjira muri iki gitaramo ni 20,0000 Frw mu myanya y’icyubahiro, 10,000 Frw ku bantu bakuru na 5,000 Frw ku bana. 

    Abarimo umusizi Kalisa Rugano na Niyonzima Yannick bahuje imbaraga mu gutegura igitaramo 'Kaze Rugamba', gishingiye ku ndirimbo Abanyarwanda bifashishije mu kwakira umwami Rugamba.

    Umusizi Rugano yagarutse birambuye ku masezerano yo kutazaterana yiswe 'Imimaro' hagati y'u Rwanda n'u Burundi 

    Kalisa Rugano yavuze ko bitegura gukina umukino ugaruka birambuye ku byabereye 'mu Twicarabami twa Nyaruteja' 

    Nzoyisaba Omer wo muri Club Intwari, avuga ko kuba bari gukorana na Kalisa Rugano babanye mu Burundi bizafasha gukomeza gutegura ibikorwa biteza imbere umuco, kandi bitsimbaza amahoro 

    Niyonzima Yannick yavuze ko nyuma y'igitaramo 'Kaze Rugamba' bazakora n'ibindi bikorwa bigamije guteza imbere Inganda Ndangamuco 

    Mukahigiro Christine yavuze ko biteguye gususurutsa abantu muri iki gitaramo. Kandi gukina ikimamico byamubereye umuti ukomeye 

    Sebahima Edouard, avuga ko yatangiye kubyina muri Ballet Mutabaruka kuva mu 2002. Kandi, Kalisa Rugano yamubereye umwarimu mwiza mu bijyanye n'umuco 

    Umuririmbyi wo mu Itorero Ballet Mutabaruka, Nkurunziza Athanase avuga ko bamaze igihe bitoza kuririmba basubiramo indirimbo 'Kaze Rugamba' yatuwe umwami w'u Burundi, Rugamba ubwo yasuraga u Rwanda 

    Iki gitaramo cyubakiye ku mbyino z'Abanyarwanda n'Abarundi kizaba ku wa 10 Gashyantare 2023

    Kanda hano urebe amafoto menshi

    AMAFOTO: Ngabo Serge-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125795/hateguwe-igitaramo-cyo-kwizihiza-ubumwe-bwabanyarwanda-nabarundi-cyakomotse-ku-ndirimbo-ya-125795.html

  • Christian Atsu wakiniye Chelsea arashakishwa… – #rwanda #RwOT

    Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, umutingito ufite igipimo gihambaye cya 7,8 wibasiriye byihariye igihugu cya Turkey uhirika inyubako nyinshi zirimo izo mu mujyi wa Kahramanmaras, aho ikipe ya Hataryaspor ituye ari naho Christian Atsu abarizwa.

    Ibinyamakuru bitandukanye byo ku mugabane w’u Burayi byanditse ko bamwe mu bakozi ba Hataryaspor bakuwe mu nyubako zaguye bamwe bapfuye abandi ari bazima, ariko ko Christian Atsu na Taner Savut uyobora Siporo bo bataraboneka.

    Inzu yaguye 

    Amarira n’ibihe bibi bikabije byadukiriye Turkey muri iki gitondo, ndetse benshi bafite ubwoba kuko abantu babarirwa mu 1000 aribo bivugwa ko bamaze gupfa mu gihe hari abandi benshi barembye n’ababuriwe irengero.

    Imiryango mpuzamahanga ndetse n’inzego z’ubutabazi ziri kwihutira kurokora abagitera akuka, ndetse no kwegura ibibuye ku bo byagwiriye.

    Christian Atsu w’imyaka 31 y’amavuko ni rutahizamu unyura ku ruhande (Winger) wamamaye mu makipe atandukanye yo ku mugabane w’u Burayi nka FC Porto, Chelsea na NewCastle ndetse no mu ikipe y’igihugu ya Ghana ‘Blackstars’.

    Atsu ubwo yakiniraga NewCastle

    Umutingito wateye amarira n’agahinda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125791/christian-atsu-wakiniye-chelsea-arashakishwa-mu-bagwiriwe-ninzu-mu-mutingito-wahitanye-imb-125791.html

  • Jimmy Gatete yavuze imyato Mukura yatumye u R… – #rwanda #RwOT

    Jimmy Gatete abinyujije ku rukuta rwa Instagram yafashe umwanya ashimira Mukura Victory Sports, ayivuga imyato yibutsa abantu uburyo iyi kipe yamugize uwo ariwe ubu. Yagize ati “Mukura Victory Sports yampaye amahirwe menshi kugira ngo ngere ku ntego zanjye, mu rugendo rw’umupira w’amaguru. Ni ikipe itaratinye gukinisha umwana w”imyaka 15, mu cyiciro cya shampiyona mu Rwanda. Mukura ni ikipe itangaje mu kuzamura abana bakiri bato.”

    Gatete Jimmy aza mu bakinnyi u Rwanda rwagize, ndetse abenshi banemeza ko ariwe mukinnyi wahaye ibyishimo abanyarwanda yivuye inyuma

    Jimmy Gatete yakiniye Mukura kuva 1995, 96, 1997 atizwa muri Rayon Sports yaje no guhindura ibyangombwa birangira ivuze ko uyu mukinnyi ari uwayo, ahita ajyana n’ikipe muri CECAFA mu 1998. Umwe mu mikino yagize Gatete Jimmy ikimenyabose muri Mukura, ni umukino wa gicuti Mukura cyakiriyemo KCCA, Mukura iyitsinda ibitego 5-1, harimo ibitego 3 bya Jimmy Gatete. 

    Nyuma yo kugera muri Rayon Sports, Gatete Jimmy yaje kujya no muri APR FC, Maritzburg United, agaruka muri APR FC, ayivamo ajya muri Rayon Sports, ayivamo ajya muri Police FC ahava ajya muri St. George ari naho yashoreje umupira w’amaguru. 

    Mukura nayo yagiye ku mbuga nkoranyambaga ishimira Gatete ku kuba yibuka ibihe byiza bagiranye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125799/jimmy-gatete-yavuze-imyato-mukura-yatumye-u-rwanda-rumumenya-125799.html

  • Perezida Kagame yihanganishije Turukia na Syria bashegeshwe n'umutingito #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Turukiya na Syria habaye umutingito ukomeye cyane wahitanye abarenga 2000 hanyuma abarenga, abandi benshi barakomereka.

    Perezida Paul Kagame yihanganishije ibi bihugu byombi n'abaturage babyo.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yagize ati 'Nihanganishije cyane Perezida Recep Tayyip Erdoğan, abaturage ba Türkiye (Turukiya), n'aba Syria ku bwo kubura ubuzima bw'abantu benshi, no gusenyerwa n'umutingito.'

    Yakomeje agira ati 'Abaturage b'u Rwanda bari kumwe namwe mu kubakomeza muri iki gihe cy'agahinda.'

    Ambasade y'u Rwanda muri Turukiya yamenyesheje Abanyarwanda babayo ko bitewe n'uriya mutingito isubitse ibikorwa byo kwizihiza Umunsi w'Intwari z'Igihugu byari kuzaba tariki 10 Gashyantare, 2023 i Ankara.

    Imibare y'abapfuye muri Turukiya no muri Syria bose hamwe bageze ku 2,651 Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima uvuga ko bashobora kwiyongera.

    Perezida wa Turukiya yashyizeho icyumweru cy'icyunamo.

    Perezida Recep Tayyip Erdogan yavuze ko amabendera azururutswa kugeza hagati mu minsi 7 izarangira tariki 12 Gashyantare, 2023, bikazakorwa ku mabendera y'igihugu n'iy'imiryango cyangwa abahagarariye ibihugu byabo muri Turukiya.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/perezida-kagame-yihanganishije-turukia-na-syria-bashegeshwe-n-umutingito

  • Kigali: Ibirayi bya Kinigi byageze ku giciro… – #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi itari mike havugwa izamuka ry'ibiciro rikabije ku buryo bamwe bavuga ko hari ibiribwa byibagiranye mu miryango yabo kubera guhenda kwabyo, bagahitamo kugura ibigerageza kudahenda.

    Ibirayi bya Kinigi ni ibirayi bihingwa cyane cyane mu ntara y'iburengerazuba ndetse n'amajyaruru. Ibi birayi uretse gukundwa na benshi biranaryoha, kandi igiciro cyabyo kiba kiri hejuru ukurikije ubundi  bwoko bw'ibirayi.


    Mbere gato y'iminsi mikuru ikiro cy'ibirayi bya Kinigi cyari kuri  470rwf, mu minsi mikuru kigera kuri 500rwf ariko iminsi mikuru ikirangira cyaratumbagiye kigera kuri 550rwf. Haciye iminsi mike ibi birayi bya kinigi bigera kuri 600rwf.


    Abagurisha n'abagura  byarabagoye kwakira izi mpinduka z'igiciro cy'ibirayi bya Kinigi, bitewe n'uko ubusanzwe ibi birayi bigurwa kurenza ubundi bwoko bw'ibirayi. 

    Amahoteri n'amaresitora  yazamuye ibiciro by'iki kiribwa kubera guhenda kwacyo, ndetse n'uburyo bacuruzaga biragabanuka kuko umubare mwinshi w'abakiriya uza wifuza kurya ibirayi basanga byahenze ntibagure.


    Bivugwa ko ibirayi bikundwa cyane kubera uburyohe bwabyo, bivamo ifiriti ikomeye isa neza, ndetse abaturage batuye i Burengerazuba n'Amajyaruguru bavuga ko aribyo biryo byabareze bakoresha kenshi, ko batabifite batabaho.


    Kuwa 6 Mutarama 2023, twaganiriye n'umwe mu bakozi bo mu rugo wari ugiye guhaha witwa Mutoni. N'ubwo atifuje ko tumugaragaza isura ye, yatubwiraga ko amaze iminsi ajya guhaha ibi birayi yataha nyirabuja akamukekera kumwiba amafaranga, kuko yamuhaga 5000 rwf akazana  ibiro 7 by'ibirayi bivuze ko ikiro cyageze kuri 700rwf.

    Yagize ati 'Biratangaje kumva ikiro cy'ibirayi kigera kuri 700rwf! Ni ubwa mbere njyewe mbyumvise kuva navuka.'

    Uwera Sifa utuye mu Karere ka Nyabihu kamwe mu duce duhingwamo ibirayi, mu kiganiro twagiranye kuri terefoni yavuze ko ikirere cyahindutse bidasanzwe bakabona umusaruro muke ukurikije uwari witezwe.


    Yagize ati “Twezaga byinshi tugasagurira amasoko ndetse tukohereza mu tundi turere harimo n’umujyi wa Kigali, ariko natwe ibyo dufite ntibiduhagije, tubicuruza bihenze kubera ari bike ku isoko kandi Kinigi ikenerwa na benshi.”


    Akarere ka Nyabihu bavuga ko umusaruro wabaye muke.

    Guverinoma y'u Rwanda mu bihe bitandukanye, yagiye igaragariza abaturage ko hari gushakwa umuti urambye w'iki kibazo cyo kwihaza mu biribwa. Zimwe mu ngamba, Leta yashyize imbaraga mu gushora mu buhinzi kugira ngo umusaruro wiyongere.

    Gusa ntitwareka gutekereza ku ntambara ya Ukraine n'u Burusiya yakomeje kugira ingaruka ku izamuka ry'ibiciro mu bihugu bitandukanye, harimo n'u Rwanda. 

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125784/kigali-ibirayi-bya-kinigi-byageze-ku-giciro-gihanitse-125784.html

  • Nyanza: Umugabo arakekwaho gusambanya umwana w'imyaka irindwi yareraga #rwanda #RwOT

    Umugabo wo mu Karere ka Nyanza mu Majyepfo y'u Rwanda akurikiranyweho gusambanya umwuzukuru w'umugore we.

    Iki cyaha uwitwa Samuel w'imyaka 43 y'amavuko akekwaho cyabereye mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Rwabicuma mu Kagari ka Mushirarungu mu Mudugudu wa Nyabubare.

    Nyirakuru w'umwana bikekwa ko yasambanyijwe ni we watanze amakuru ko umugabo we yasambanyije uwo mwana.

    Umwe mu baturanyi babo avuga ko Samuel ' Yashatse uriya mugore yarafite abandi bana ari nabo babyaye ukekwaho gufatwa ku ngufu.'

    Umuyobozi w'akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko nyirakuru w'umwana yatanze amakuru bucyeye.

    Ati'Nyirakuru yabanje kubiceceka kuko yatanze amakuru bucyeye'

    Abaturanyi b'ukekwaho icyaha babwiye UMUSEKE ko nyirakuru w'umwana bikekwa ko yasambanyijwe ari umugore wa Samuel (ufunze) babana byemewe n'amategeko ariko babanye umugore we afite abandi bana.

    Bakomeza bavuga ko uriya mugabo watawe muri yombi yabanaga n'umugore we mu kibanza cyo kwa sebukwe kandi mu nzu umugore yubatse.

    Amakuru UMUSEKE wamenye nuko umwana yiga mu mwaka wa mbere w'amashuri abanza akaba afite imyaka 7 y'amavuko, ukekwa yajyanwe kuri RIB sitasiyo ya Busasamana.

    Ubuyobozi bw'akarere ka Nyanza busaba abaturage kwirinda ibyaha kandi bukirinda guhohotera abana kuko bidakwiye kumva uwagatanze uburere ari we uri kubuhungabanya, bunibutsa abaturage gutangira amakuru ku gihe.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/nyanza-umugabo-arakekwaho-gusambanya-umwana-w-imyaka-irindwi-yareraga

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'IMITUNGO YIMUKANWA IHEREREYE KICUKIRO #rwanda #RwOT

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA, ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZATEZA MURI CYAMUNARA KU NSHURO YA GATATU IMITUNGO YIMUKANWA YA GROBAL VENTURES LTD/ADCOMPLIANCE LTD IGIZWE N'IBIKORESHO BITANDUKANYE BIHEREREYE MU MUDUGUDU W'AMAJYAMBERE, AKAGALI KA GASHARU, UMURENGE WA KICUKIRO,AKARERE KA KICUKIRO.

    IPIGANWA MU CYAMUNARA MU BURYO BW'IKORANABUHANGA RIZATANGIRA TARIKI YA 07/02/2023 I SAA SITA Z'AMANYWA (12H00) KUGEZA TARIKI YA 14/02/2023 I SAA SITA Z'AMANYWA(12H00).

    WIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:+250788734008.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-imitungo-yimukanwa-iherereye-kicukiro-69083

  • Dore ibyo kurya bigira umumaro bidatetse kuruta kubiteka #rwanda #RwOT

    1. Poivron

    Kimwe n'imbuto iyi nayo ikungahaye kuri vitamin C dore ko unasanga irusha ubwinshi bw'iyi vitamin nyinshi mu mbuto. Twibutseko iyi vitamin igira uruhare runini mu kongerera ingufu ubudahangarwa bw'umubiri.

    Niba kuyirya mbisi utabibasha, wayikatira ku byo kurya bihiye cyangwa bigeye gushya ndetse ushobora no kuyinyuza mu mavuta akanya gato ngo urubisibisi rushiremo.

    2. Amashu

    Mu mashu dusangamo sulforaphane ikaba izwiho guhangana na kanseri. Iyo uyatetse rero irangirika bityo akamaro kayo mu mubiri ntikabe kakibonetse. Amashu mu moko yayo yose ni byiza kuyarya mabisi, gusa nanone ukirinda kuyarya cyane na kenshi kuko abamo vitamin K nyinshi iramutse irengeje igipimo byagira ingaruka ku maraso.

    3. Ibitunguru na tungurusumu

    Mu bitunguru na tungurusumu dusangamo allicin izwiho guhangana na kanseri no kongera ubudahangarwa bw'umubiri. Habamo kandi quercetin ikaba nayo ifasha mu gusohora uburozi mu mubiri. iyo ubitetse rero uba wangije izi ntungamubiri. Nubwo benshi tugikaranga ngo gihumuze ibiryo, nunabikora jya usigaza icyo kuza kurya kibisi bimaze gushya kuko nicyo kirimo intungamubiri zikenewe. Tungurusumu nayo wayirya mbisi kandi niba udashaka ya mpumuro yayo wayihekenyana n'ubunyobwa cyangwa se ubuki.

    4.Imbuto

    Aha ho abantu bose ubanza babizi ko imbuto ziribwa ari mbisi. Gusa nubwo bimeze gutyo ushobora gusanga twirengagiza ko n'imitobe yakozwe mu mbuto iba itagomba gutekwa kuko nayo iba ifite intungamubiri zimwe n'iz'imbuto ikomokaho.

    Impamvu imbuto zidatekwa ni uko zikungahaye kuri vitamin C iyi ikaba izirana n'umuriro kuko iyo ihuye n'umuriro ihita yangirika.

    5. Ubunyobwa n'utubuto

    Agasosi k'ubunyobwa kararyoha yego ariko ni byiza kuba wabirya bidatetse. Ubunyobwa bubonekamo ibinure byiza, poroteyine vitamin n'imyunyungugu inyuranye. Uretse bwo kandi hari n'utundi tubuto biba byiza kurya utadutetse nka :

    - Macadamia: kuzirya zidatetse biguha manganese, vitamin B1, magnesium na oleic acid (ibi ni ibinure byiza) umubiri ukeneye
    - Imbuto z'ibihaza: zikize kuri Zinc izwiho gufasha mu buzima bw'uturemangingofatizo no kongera ubudahangarwa, imikorere ya thyroid n'imyanya myibarukiro.

    Si utwo gusa hanazamo sesame, almonds, walnuts, n'utundi tubuto twose warya tudatetse.

    Si ibi gusa warya bidatetse ariko ni bimwe mu byo wazirikana kujya urya bidatetse kuko niho usanga intungamubiri ziyongereye. Wakibaza impamvu uru rutonde rutarimo inyanya na karoti? Impamvu uzayisobanukirwa mu nkuru zacu zizaza.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/dore-ibyo-kurya-bigira-umumaro-bidatetse-kuruta-kubiteka

  • Chris Brown yanenze abategura itangwa ry'ibihembo bya Grammy Awards #rwanda #RwOT

    Chris Brown yari mu bahatanira igihembo mu cyiciro cya album nziza y'injyana ya R&B, cyegukanywe na Robert Glasper kuri album ye yise black radio III.

    Nyuma yuko uyu muhanzi w'ikirangirire atabonye igihembo muri ibi bihembo, yagaragaje umujinya w'umuranduranzuzi wo kuba atakegukanye.

    Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, Chris Brown yavuze ko abategura ibi bihembo batazi ibyo bakora ngo ahubwo ko bari mu mikino.

    Yagize ati 'Muri mu mikino, ubundi muri umwanda bwoko ki?'

    Mu butumwa bwe, yakomeje yibasira Robert Glasper wegukanye iki gihembo bari bahataniye, ati 'ubundi uwo mwanda ngo Robert Glasper ni inde?'

    Uyu muhanzi wakomeje agaragaza umujinya wo kuba ategukanye iki gihembo, yaje gusiba ubu butumwa ariko yongera gushyiraho ubundi bugaragaza ko atanyuzwe no kuba atatwaye kiriya gihembo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/chris-brown-yanenze-abategura-itangwa-ry-ibihembo-bya-grammy-awards