Blog

  • Dore ibyo kurya bigira umumaro bidatetse kuruta kubiteka #rwanda #RwOT

    1. Poivron

    Kimwe n'imbuto iyi nayo ikungahaye kuri vitamin C dore ko unasanga irusha ubwinshi bw'iyi vitamin nyinshi mu mbuto. Twibutseko iyi vitamin igira uruhare runini mu kongerera ingufu ubudahangarwa bw'umubiri.

    Niba kuyirya mbisi utabibasha, wayikatira ku byo kurya bihiye cyangwa bigeye gushya ndetse ushobora no kuyinyuza mu mavuta akanya gato ngo urubisibisi rushiremo.

    2. Amashu

    Mu mashu dusangamo sulforaphane ikaba izwiho guhangana na kanseri. Iyo uyatetse rero irangirika bityo akamaro kayo mu mubiri ntikabe kakibonetse. Amashu mu moko yayo yose ni byiza kuyarya mabisi, gusa nanone ukirinda kuyarya cyane na kenshi kuko abamo vitamin K nyinshi iramutse irengeje igipimo byagira ingaruka ku maraso.

    3. Ibitunguru na tungurusumu

    Mu bitunguru na tungurusumu dusangamo allicin izwiho guhangana na kanseri no kongera ubudahangarwa bw'umubiri. Habamo kandi quercetin ikaba nayo ifasha mu gusohora uburozi mu mubiri. iyo ubitetse rero uba wangije izi ntungamubiri. Nubwo benshi tugikaranga ngo gihumuze ibiryo, nunabikora jya usigaza icyo kuza kurya kibisi bimaze gushya kuko nicyo kirimo intungamubiri zikenewe. Tungurusumu nayo wayirya mbisi kandi niba udashaka ya mpumuro yayo wayihekenyana n'ubunyobwa cyangwa se ubuki.

    4.Imbuto

    Aha ho abantu bose ubanza babizi ko imbuto ziribwa ari mbisi. Gusa nubwo bimeze gutyo ushobora gusanga twirengagiza ko n'imitobe yakozwe mu mbuto iba itagomba gutekwa kuko nayo iba ifite intungamubiri zimwe n'iz'imbuto ikomokaho.

    Impamvu imbuto zidatekwa ni uko zikungahaye kuri vitamin C iyi ikaba izirana n'umuriro kuko iyo ihuye n'umuriro ihita yangirika.

    5. Ubunyobwa n'utubuto

    Agasosi k'ubunyobwa kararyoha yego ariko ni byiza kuba wabirya bidatetse. Ubunyobwa bubonekamo ibinure byiza, poroteyine vitamin n'imyunyungugu inyuranye. Uretse bwo kandi hari n'utundi tubuto biba byiza kurya utadutetse nka :

    - Macadamia: kuzirya zidatetse biguha manganese, vitamin B1, magnesium na oleic acid (ibi ni ibinure byiza) umubiri ukeneye
    - Imbuto z'ibihaza: zikize kuri Zinc izwiho gufasha mu buzima bw'uturemangingofatizo no kongera ubudahangarwa, imikorere ya thyroid n'imyanya myibarukiro.

    Si utwo gusa hanazamo sesame, almonds, walnuts, n'utundi tubuto twose warya tudatetse.

    Si ibi gusa warya bidatetse ariko ni bimwe mu byo wazirikana kujya urya bidatetse kuko niho usanga intungamubiri ziyongereye. Wakibaza impamvu uru rutonde rutarimo inyanya na karoti? Impamvu uzayisobanukirwa mu nkuru zacu zizaza.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/dore-ibyo-kurya-bigira-umumaro-bidatetse-kuruta-kubiteka

  • Chris Brown yanenze abategura itangwa ry'ibihembo bya Grammy Awards #rwanda #RwOT

    Chris Brown yari mu bahatanira igihembo mu cyiciro cya album nziza y'injyana ya R&B, cyegukanywe na Robert Glasper kuri album ye yise black radio III.

    Nyuma yuko uyu muhanzi w'ikirangirire atabonye igihembo muri ibi bihembo, yagaragaje umujinya w'umuranduranzuzi wo kuba atakegukanye.

    Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, Chris Brown yavuze ko abategura ibi bihembo batazi ibyo bakora ngo ahubwo ko bari mu mikino.

    Yagize ati 'Muri mu mikino, ubundi muri umwanda bwoko ki?'

    Mu butumwa bwe, yakomeje yibasira Robert Glasper wegukanye iki gihembo bari bahataniye, ati 'ubundi uwo mwanda ngo Robert Glasper ni inde?'

    Uyu muhanzi wakomeje agaragaza umujinya wo kuba ategukanye iki gihembo, yaje gusiba ubu butumwa ariko yongera gushyiraho ubundi bugaragaza ko atanyuzwe no kuba atatwaye kiriya gihembo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/chris-brown-yanenze-abategura-itangwa-ry-ibihembo-bya-grammy-awards

  • Manchester City ishobora gufatirwa ibihano bi… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki gicamunsi ni bwo amakuru yagiye hanze avuga ko Manchester City ishobora gufatirwa ibihano bikomeye cyane. Ubuyobozi bwa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza, bubinyujije ku rubuga rwabwo, bwavuze ko iyi kipe ishinjwa uburiganya mu bijyanye n’imitungo yinjije n’iyo yasohoye mu gihe cy’imyaka kingana n’imyaka 9. 

    Batangaje ko ibi byatangiye mu mwaka wa 2009 ubwo iyi kipe yatozwaga n’umutayilani Roberto Manchini, bikomeza no mu yindi myaka y’imikino.

    Ikindi Manchester City ishinjwa ni uko yaba yaragiye ibeshya imishahara ihemba abakinnyi bayo ugasanga ibahemba amafaranga menshi cyangwa ikabagura menshi, ariko igatangaza amafaranga macye. 

    Manchester City kandi ngo yagiye igirana amasezerano y’ibanga na Emirati Club yo kujya bahana abakinnyi bakiri bato kandi ntabwo byemewe. Iri perereza ryari ryaratangiye gukorwa mu kwezi kwa 12 muri 2018.

    Dore ibihano iyi kipe ishobora guhabwa:

    1. Gukurwaho amanota

    2. Gukurwa muri shampiyona

    3. Gukurwaho ibikombe

    4. Guhagarikwa gukina amarushanwa y’iburayi

    5. Guhagarikwa kugura abakinnyi.

    6. Gucibwa amande

    Ibi bije mu gihe Manchester City itari mu bihe byiza kuko kugeza ubu ni iya 2 irushwa na Arsenal na ya mbere amanota 5.

    Na Sergio Aguero agikina muri Manchester City barengaga amabwiriza

    Manchester City ntabwo iri mu bihe byiza muri iyi minsi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125789/manchester-city-ishobora-gufatirwa-ibihano-bikomeye-birimo-no-gukurwa-muri-premier-league-125789.html

  • Patycope ari mu byishimo byo kwakira umwana yabyaranye na Emmanuella ukora kuri TV1 #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo ku wa 4 rishyira ku wa 5 Gashyantare 2023, nibwo Patycope abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yashimiye Imana yabahaye umwana w'umuhungu, asangiza abamukurikira umugore bamubyaranye.

    Aha yagize ati 'Mumfashe gushima Imana ku mwana w'umuhungu iduhaye, urugendo ntirwari rworoshye, Ndashimira abaganga bose batubaye hafi ba Hopital La CROIX Du Sud (Kwa Nyirinkwaya)'

    Uyu mugore Ineza Emmanuella yamenyekanye cyane nk'umuhanga mu kubyina waje no gukora kuri TV1 aho yamenyekaniye cyane mu kiganiro 'Mad vibezz' yakoraga buri wa Gatanu afatanyije na DJ Kelly.

    Amakuru ahari ahamya ko Ineza amaze igihe akundana na Patycope ndetse kugeza ubu urukundo rwabo rukaba rwamaze kwera imbuto.

    Ni umwana wa kabiri wa Patycope nyuma y'uko asanganywe umukobwa uri mu kigero cy'imyaka itanu uyu akaba ari nawe mfura ye.

    Patycope umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga nk'impirimbanyi y'iterambere rya muzika, benshi mu bahanzi, abategura ibitaramo n'abandi bakunze kumwiyambaza mu kumenyekanisha ibikorwa byabo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/patycope-ari-mu-byishimo-byo-kwakira-umwana-yabyaranye-na-emmanuella-ukora-kuri

  • Christian Atsu wakiniye Chelsea yagwiriwe n'ibikuta byasenywe n'umutingito muri Turukiya #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari umukinnyi wa Chelsea na Newcastle, Christian Atsu ari mu bantu bagwiriwe n'ibikuta nyuma y'umutingito ukomeye wo ku gipimo cya 7.8 watikije Turukiya na Siriya.

    Uyu munya Ghana wakiniraga ikipe ya Hatayspor,amakuru aturuka muri Turukiya aravuga ko we na bagenzi be bakinana bagwiriwe n'ibikuta cyo kimwe n'abakozi b'ikipe nyuma y'uyu mutingito.

    Uyu mutingito wakubise intara zisaga 10 muri Turukia zirimo Kahramanmaras, aho Hatayspor ibarizwa.

    Ikinyamakuru Star cyo muri Turukia kiravuga ko abakinnyi babiri n'abatoza 2 bakuwe muri ibi bikuta byasenywe n'umutingito ariko Atsu na Taner Savut,umuyobozi w'imikino babuze na nubu ikipe ishinzwe ubutabazi iri kubashakisha.

    Ahmet Eyup, ukinira Yeni Malatyaspor nk'umunyezamu nawe biravugwa ko yagwiriwe n'ibi bikuta.

    Atsu watijwe na Everton, yageze muri Hatayspor muri Nyakanga 2021 avuye mu ikipe yo muri Saudi Arabia yitwa Al-Raed.

    Yatsinze igitego cyo ku munota wa 97 ubwo ikipe ye yatsindaga Kasimpasa ku cyumweru,amsaha make mbere y'uko uyu mutingito mubi cyane ukubita ahagana saa kumi za mugitondo zo kuri uyu wa Mbere.

    BBC yavuze ko abantu barenga1000 bishwe n'uyu mutingito mu gihe abarenga ibihumbi bakomeretse cyane.

    Abashinzwe ubutabazi barimo gukuraho ibikuta byaguye kugira ngo barokore abantu byagwiriye nyuma y'aho amazu abarirwa mu magana abomokeye muri biriya bihugu byombi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/christian-atsu-wakiniye-chelsea-yagwiriwe-n-ibikuta-byasenywe-n-umutingito-muri

  • Abafana ba Kiyovu Sports bashinjwaga gutuka Mukansanga barekuwe #rwanda #RwOT

    Abafana batandatu ba Kiyovu Sports bari bamaze iminsi bafunzwe bagizwe abere ndetse bahita barekurwa kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gashyantare 2023.

    Aba bafana bari bafunzwe kubera ibyaha bakekwaho birimo gutuka umusifuzi mpuzamahanga Salma Mukansanga bamushinja kwitwara nabi ku mukino bahuyemo na Gasogi United.

    Tariki ya 20 Mutarama 2023 ni bwo aba bafana batandatu ba Kiyovu Sports bafashwe bakurikiranyweho ibyaha bakoze ku mukino w'Umunsi wa 16 wa Shampiyona, Gasogi United yakiriyemo Kiyovu Sports kuri Stade Bugesera, warangiye amakipe yombi anganyije 0-0.

    Aba bafana bari bakurikiranyweho ibyaha birimo ibitutsi byo mu ruhame n'ibindi. Aba ntibishimiye imisifurire kugeza aho batangiye gutuka Mukansanga wari umusifuzi wo hagati, bakoresha amagambo mabi ndetse agize icyaha nk'uko Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwabyemeje.

    Bamwe bamwise “malaya” abandi bamwita umukecuru ndetse hari n'umwe washatse guca mu rihumye abashinzwe umutekano ngo amugirire nabi.

    Dosiye y'abafana ba Kiyovu Sports yoherejwe mu Bushinjacyaha nyuma y'umunsi umwe Komisiyo y'Imyitwarire muri Ferwafa itangaje ko yahanishije Kiyovu Sports kwakira umukino umwe nta bafana bari ku kibuga.

    Aba bafana bari bakurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icy'Ivangura gihanishwa ingingo ya 163 iteganya igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw.

    Icya kabiri bari bakurikiranyweho ni icyo gutukana mu ruhame. Ugihamijwe ahanishwa ingingo ya 161 gihanishwa igifungo kitari munsi y'iminsi 15 ariko kitarenze amezi abiri n'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya 100.000 Frw ariko atarenze 200.000 Frw; imirimo y'inyungu rusange mu gihe kitarenze 15 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abafana-ba-kiyovu-sports-bashinjwaga-gutuka-mukansanga-barekuwe

  • Leta ya Kongo yashinje M23 kurasa Ku ndege ya MONUSCO #rwanda #RwOT

    Guverinoma ya Congo ivuga ko yamaganye igikorwa cyo kurasa ku ndege ya MONUSCO aho yashinje umutwe wa M23 kuba inyuma y'iki gitero.

    Ibi byabaye mu gihe ku wa Gatandatu i Bujumbura hateranye inama y'Abakuru b'Ibihugu by'Akarere, ikemeza ko imirwano ihita ihagarara.

    Igitero ku ndege ya kajugujugu, Oryx ya MONUSCO, Congo ivuga ko cyakozwe n'inyeshyamba za M23, ivuga ko zishyigikiwe n'u Rwanda, ndetse ko cyabereye mu gace izi nyeshyamba zigenzura.

    Amasasu yarashwe iriya ndege yahitanye umutekinisiye wayo ukomoka muri Africa y'Epfo, ndetse anakomeretsa umupilote wari utwaye indege, nubwo yabashije kuyigusha ku kibuga cy'indege i Goma.

    Guverinoma ya Congo, ivuga ko iki gitero kuri iyi ndege kigaragaza uburyo 'M23 mu buryo butari impanuka ishaka kwibasira ingabo za UN.'

    Muri iri tangazo Congo yibutsa iraswa ry'indi ndege ya kajugujugu ya MONUSCO yahaniriwe mu misozi ya Tshanzu igahitana abantu 8 bari bayirimo, icyo gitero cyabaye tariki 29 Mutarama, 2022.

    RD Congo kandi yibutsa ko hari igitero cyagabwe i Kiwanja tariki 29 Ukwakira, 2022 cyaguyemo abasirikare ba UN bagera kuri 4.

    Itangazo rivuga ko 'Guverinoma ya Congo isaba Akanama ka UN gashinzwe umutekano ku isi guhita gafatira ibihano inyeshyamba za M23, n'abazishyigikiye 'u Rwanda', kubera ibyaha by'intambara bikorerwa abakozi ba MONUSCO.'

    RD Congo kandi ivuga ko iri gukorana na MONUSCO kugira ngo hamenyekane neza amakuru y'iki gitero, ikaba yihanganishije igihugu cya Africa y'Epfo, na MONUSCO muri rusange.

    Umuvugizi wa M23 Maj. Willy Ngoma, yavuze ko iyi ndege ikwiye kubazwa ingabo za RDC (FARDC) n'abambari bazo ari bo FDLR, Nyatura, Mai-Mai n'indi mitwe yitwaje intwaro bakorana kuko iyo ndege yarasiwe ku gace gasanzwe gacungiwe umutekano n'ingabo za Leta.

    Yagize ati: 'Bitandukanye n'ibikomeje guhwihwiswa, nta kintu kidasanzwe cyabereye mu gace gacungiwe umutekano na M23. Niba Guverinoma ya RDC ishaka gukoresha uburyarya ngo yinjize MONUSCO mu ntambara yeruye na M23 ni yo izisanga yashibukanywe n'umutego mutindi.'

    Nubwo hemejwe ko imirwano ihagarara muri Congo, kuri uyu wa Mbere nabwo imirwano hagati ya M23 n'ingabo za Leta yakomeje.

    MONUSCO imaze imyaka irenga 20 muri RDC ariko kugeza ubu ntacyo yashoboye kugeraho mu bijyanye no guhagarika intambara zimaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa Congo. Abaturage batari bake ba Congo babona ko izi ngabo ntacyo zimaze.

    Iki gitero kibaye mu gihe mu mujyi wa Goma imyigaragambyo yo kwamagana M23 no gusaba ingabo z'akarere ka Afrika y'Ubusrasirazuba kurwanya uyu mutwe w'inyeshamba ikomeje.

    Iyi myigaragambyo yatangiye ku wa gatanu, ikomeza no ku wa gatandatu, ku cyumweru n'uyu munsi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/leta-ya-kongo-yaahinje-m23-kurasa-ku-ndege-ya-monusco

  • Abakinnyi ba Rayon Sports na Kiyovu barwanye mbere y'umukino polisi irahagoboka #rwanda #RwOT

    Mu mukino Rayon Sports yakiriyemo Kiyovu Sports kuri iki cyumweru tariki ya 05 Gashyantare 2023, habaye amakimbirane yavuyemo gufatana mu mashati hagati y'abakinnyi, kugeza ubwo Polisi y'Igihugu ihagobotse ikayahosha.

    Nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza,ubwo ikipe ya Kiyovu Sports yari igeze i Muhanga, yasanze Rayon Sports yo yahageze mbere, myugariro wayo unakinira Ikipe y'Igihugu Amavubi, Ndayishimiye Thierry yangiwe kwinjirana n'abandi mu rwambariro kuko atari yambaye imyenda y'ikipe.

    Uyu musore utarakinnye uyu mukino kubera ikibazo cy'imvune, yaje yambaye ipantalo y'itiriningi, umupira w'umweru, yarengejeho ijire n'ingofero by'umukara.

    Ubushyamirane bwatangiye ubwo Ushinzwe gucunga urwambariro rwa Rayon Sports, Hakizimana Rafiki, yabuzaga uyu musore kwinjirana n'abandi.

    Yamubwiye ati 'Niba utambaye imyenda isa n'iy'ikipe yawe bivuze ko utari bukine. Niba utari bukine rero nturi bwinjire hano ca ku irembo ujye mu myanya y'icyubahiro.''

    Akimara kumubwira ayo magambo, Umunyezamu akaba na Kapiteni wa Kiyovu Sports, Kimenyi Yves, yaritaye mu gutwi asubiza Hakizimana ko n'iyo uyu myugariro yaba atambaye imyenda y'ikipe cyangwa atari bubanzemo ariko ari umukinnyi wa Kiyovu Sports.

    Mu guterana amagambo ni ho havukiye gushyamirana kugeza n'aho bafatanye mu mashati.

    Hahise haza abakinnyi b'impande zombi yaba aba Kiyovu Sports n'aba Rayon Sports bagerageza kubakiza gusa ntibyarangirira aho biba ngombwa ko Polisi yari ishinzwe umutekano ku kibuga na yo ihagoboka ishyiraho akayo, imvururu zibona gucogora.

    Umunyamategeko, Umuyobozi w'amarushanwa akaba n'Umuvugizi wungirije w'Ishyirahamwe rya Ruhago Nyarwanda, FERWAFA, Karangwa Jules, yinjiye mu rwambariro guhosha uyu mwuka mubi asangamo Polisi.

    Yabasabye gutuza no koroherana bakareka guteza umwuka mubi kandi bitari ngombwa.

    Uyu mukino w'Umunsi wa 18 wa Shampiyona wabereye kuri Stade Regional ya Muhanga,warangiye amakipe yombi anganyije 0-0.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abakinnyi-ba-rayon-sports-na-kiyovu-barwanye-mbere-y-umukino-polisi-irahagoboka

  • Nyuma yo kongera kugirwa umutoza wa Musanze FC yashyizeho ibihano bikakaye, icya make ni 5000 frw n’aho icya menshi ni 50,000 frw #rwanda #RwOT

    Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo umunya-Misiri, Ahmed Adel yatangajwe nk’umutoza mukuru wa Musanze FC yaherukagamo muri 2020 aho batandukanye kubera icyorezo cya Coronavirus.

    Mu rwego rwo gusubiza ikipe ku murongo no kongera ikinyabupfura, yashyizeho amakosa ashobora guhanisha umukinnyi n’ibihano yahabwa aho byose bikubiye mu mafaranga.

    Nko ku makosa umukinnyi azajya yishyura ibihumbi 5 by’amafaranga y’u Rwanda harimo gukererwa nta ruhushya, guhindurwa umwambaro w’ikipe (kwambara ibyo abandi batambaye kandi mwabibwiwe), guhabwa ikarita y’umuhondo kubera kuvugana n’umusifuzi no kuvuga kuri 'bench’.

    Amakosa y’ibihumbi 10 ni; gusiba imyitozo cyangwa inama nta ruhushya wasabye, kurwana na bagenzi ba we, kubwira nabi abatoza, guhabwa ikarita itukura kubera kubwira nabi umusifuzi no kuvugisha ubuyobozi ku mpamvu iyo ari yo yose.

    Umukinnyi kandi azajya yishyura ibihumbi 20 mu gihe yasibye umukino wa gicuti nta rushushya no mu gihe yavuye mu mwiherero w’ikipe nta ruhushya yahawe.

    Hari kandi n’amakosa umukinnyi azajya yishyura ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda, ayo harimo; kubura ku mukino uwo ari wo wose w’irushanwa no kuza mu myitozo cyangwa inama wanyweye inzoga.

    Tariki ya 9 Mata 2020 mu Cyorezo cya COVID-19 hagati ni bwo Musanze FC yandikiye abakinnyi n’abandi bakozi bayo bose ko ihagaritse imishahara yabo kugeza igihe Shampiyona izasubukurwa, Adel Ibrahim yanze kwemera iki cyemezo kuko yavugaga ko bibatunguye ahitamo gutandukana n’iyi kipe.

    Tariki 18 Nyakanga 2022 yaje kwerekanwa nk’umutoza wa Gasogi United usimbura Umunye-Congo Guy Bukasa wahagaritswe mu mwaka wa 2021.

    Mu Kwakira 2022 baje gutandukana, byavuzwe ko ari ukubera ko hari abakinnyi umutoza atakinishaga kandi ubuyobozi bubyifuza, umutoza akavuga ko badahagaze neza mu myitozo, abo barimo n’umunya-Centrafrigue, Malipangu.

    Umutoza Mushya wa Musanze, Ahmed Adel yagarukanye amategeko akakaye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-yo-kongera-kugirwa-umutoza-wa-musanze-fc-yashyizeho-ibihano-bikakaye-icya-make-ni-5000-frw-n-aho-icya-menshi-ni-50-000-frw

  • Abafana 6 bari bafunzwe barekuwe #rwanda #RwOT

    Abafana batandatu ba Kiyovu Sports bari bamaze iminsi bafunzwe aho bari bakurikiranyweho gutuka umusifuzi Mukansanga Salima, barekuwe.

    Ni amakuru yemejwe n’umuyobozi w’abafana ba Kiyovu Sports, Manani Hemed aho yagize ati “ubu tuvugana abafana ba Kiyovu Sports bari bafunzwe bose barekuwe.”

    Tariki ya 26 Mutarama ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwemeje ko rwatumijeho bamwe mu bafana kugira ngo rugire ibyo rubabaza bijyanye n’ibyabereye i Bugesera.

    Abatumijweho ni batandatu bakaba barahise bafungwa nk’uko umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B Thierry yabyemereye ISIMBI.

    Ati “Bakurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha imvugo zirimo ibitutsi bigize icyaha cyo gutukana mu ruhame ndetse n’icyaha cy’ivangura, ibi byaha barakekwaho kuba barabikoze igihe habaga umukino w’umupira w’amaguru wahuzaga ikipe ya Kiyovu Sports na Gasogi United wabaye tariki ya 20 Mutarama mu Karere ka Bugesera.”

    Tariki ya 31 Mutarama 2023, RIB yemeje ko dosiye y’aba bafana yamaze kugera mu Bushinjyacyaha kugira ngo bakurikiranwe mu nzira y’ubutabera.

    Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo aba bafana bagiye muri pariki kubazwa ku byaha bakurikiranyweho. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Mutarama 2022 bakaba barekuwe.

    Batandatu bari bafunzwe ni; Nishimwe Madina, Harerimana Aziz, Salima Jeanne, Ikitegetse Fatuma, Nsengimana Amza na Bigirimana Abdul Basta

    Bakaba bari bafungiwe muri Sitasiyo za RIB za Kicukiro, Kacyiru na Remera ya II ahazwi nko kuri Good Year (Godiyari).

    Ni nyuma y’uko ku wa Gatanu tariki ya 20 Mutarama 2023 ubwo Gasogi United yari yakiriye Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa 16 amakipe yombi anganya 0-0, bamwe mu bakunzi ba Kiyovu Sports batishimiye imisifurire batutse umusifuzi Mukansanga Salima wasifuye uyu mukino.

    Abafana ba Kiyovu Sports batishimiye bimwe mu byemezo uyu musifuzi yagiye afata byatumye bamuririmba n’umukino ukirimo ko ashaje.

    Bagize bati “urashaje, urashaje, urashaje.”

    Ubwo umukino wari urangiye, Salima arimo agenda agana mu rwambariro, ni ho yahuriye n’uruva gusenya aho batangiye kumuririmba bati “Malaya! Malaya! Malaya!”

    Ubwo baririmbaga ibi, umwe yamanutse ashaka kujya gutangira abasifuzi ngo abasagarire ariko abashinzwe umutekano baritambika baramutangira.

    Abafana ba Kiyovu Sports bari bafunzwe barekuwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abafana-6-bari-bafunzwe-barekuwe