Blog

  • Gasogi United yakabaye yarashoje shampiyona – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Gashyantare, nibwo Gasogi United yatsinze umukino wa 10 wa shampiyona umwaka w’imikino 2022-23 ihita ifata umwanya wa 2 n’amanota 35. Ni amanota menshi Gasogi United igize kuva yagera mu cyiciro cya mbere, ndetse ikaba intsinzi nyinshi iyi kipe igize mu mwaka umwe w’imikino kuva yagera mu cyiciro cya mbere.

    Gasogi United nta kipe ikomeye nta yoroshye iyiva mu nzara

    Umwaka wa mbere Gasogi United yakinnye icyiciro cya mbere ni 2019-20 ubwo shampiyona yahagararaga ku munsi wa 23, icyo gihe Gasogi United yari ifite amanota 29 iri ku mwanya wa 9. Icyo gihe Gasogi United ku munsi wa 18 yari ifite amanota 22 iri ku mwanya wa 9, bivuze ko ubu harimo ikinyuranyo cy’amanota 13 ugereranyije n’ayo ifite ubu. 

    Gasogi United iherutse gutsinda Rayon Sports abantu bose bareba

    Umwaka wakurikiyeho shampiyona yakinwe mu buryo bw’amatsinda, byatumye amakipe adahura yose ariko nabwo Gasogi United yararwanye iguma mu cyiciro cya mbere kandi yemye. 

    Umwaka w’imikino 2021-22 Gasogi United yabaye iya 12 n’amanota 34, inganya na Etincelles FC, ikarushwa inota 1 na Espoir FC. Kuri ubu Gasogi United ifite amanota 35, bivuze ko imaze kurenzaho inota rimwe ku manota yari ifite umwaka ushize w’imikino. Umwaka ushize w’imikino, ku munsi wa 18, Gasogi United yari iryamye ku mwanya wa 11 n’amanota 19, bivuze ko imaze gukuba kabiri amanota yari ifite umwaka ushize ku munsi wa 18.

    Gasogi United aho shampiyona igereye aha, imaze gushyiraho agahigo n’imibare biruta ibyo yagezeho kuva yagera mu cyiciro cya mbere 

    Gasogi United iri mu mwaka w’amata n’ubuki, imaze gutsinda imikino 10 inganya 5 itsindwa 3 mu mikino 18 imaze gukina. 

    Iyi kipe ikunze kuvuga ko ibyishimo ariyo ntego, umuntu yakemeza ko imvugo yabaye ingiro 

    Uyu mwaka ushobora kuzaba umwaka ubikwa mu nzu y’amateka ya Gasogi United, bitewe n'ibyo imaze kugeraho shampiyona ikibura iminsi 12

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125737/gasogi-united-yakabaye-yarashoje-shampiyona-125737.html

  • Bruce Melodie yahaye impano y’imodoka umugore… – #rwanda #RwOT

    Uyu muririmbyi yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, yakunze kugaragaza umugore we nk'umuntu udasanzwe mu rugendo rwe rw'ubuzima.

    Yifashishije konti ye ya Twitter, Bruce Melodie yavuze ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Gashyantare 2023, yafashije umugore we kwizihiza isabukuru y'amavuko.

    Bruce yavuze ko yizihije umugore utangaje 'wibye umutima wanjye', kandi wamubaye hafi mu bihe bikomeye n'ibyoroheje.

    Mu magambo yakoresheje yumvikanisha ko yahaye impano itari nini umugore we 'Yabyitse akantu gato', mu rwego rwo gufasha umukunzi we kwizihiza neza iyi sabukuru. Arenzaho ati 'Isabukuru nziza nanone rukundo rwanjye.'

    Bruce aherutse kwandika kuri konti ye ya Instagram amagambo aryohereye, aho yavuzemo ko yifuza kumarana n'umugore we ubuzima bwe bwose kugeza buzukuruje. Hari nk'aho yanditse agira ati 'Uwantwaye ubusore mugabiye n'ubusaza”.

    Imyaka 11 irashize, umuhanzi Bruce Melodie akora umuziki. Muri iyi myaka yasohoye indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye, zimwe na zimwe zabaye idarapo ry'umuziki we mu myaka itandukanye, izindi zimuhesha ibikombe.

    Mu kabati ke abitsemo ibikombe birimo ibya Salax Music Awards, Primus Guma Guma Super Stars, TV10, Hip Hop Music Awards Uganda, Kiss Summer Awards n'ibindi byinshi bigaragaza ko ari umuhanzi ukomeye.

    Indirimbo amaze gusohora mu gihe amaze mu muziki zigize Album zirenga eshatu, bitewe n'izo wakubira kuri Album imwe.

    Muri iki gihe akunzwe mu ndirimbo zirimo 'Funga Macho', ndetse na 'Love me harder' yahimbiye umugore we wizihiza isabukuru y'amavuko.




    Bruce Melodie ati “Isabukuru nziza nanone rukundo rwanjye.”

    ‘Catherine’ ari mu byishimo bikomeye…. Abana n’umugabo bamufashije kwizihiza isabukuru y’amavuko

    Bruce Melodie yagaragaje amafoto y’imodoka yahaye umugore we ‘Catherine’, mu kwizihiza isabukuru y’amavuko

    Bruce Melodie yavuze ko kuri uyu wa Gatandatu yafashije umugore ‘wibye umutima wanjye’ kwizihiza isabukuru y’amavuko

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125733/bruce-melodie-yahaye-impano-yimodoka-umugore-we-wizihije-isabukuru-yamavuko-amafoto-125733.html

  • Rayon Sports yananiwe kwihimura kuri Kiyovu Sports iharira APR FC #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Kiyovu Sports 0-0,bifasha APR FC gukomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona.

    Rayon Sports niyo yari yakiriyemo Kiyovu Sports I Muganga,aho mu mikino 6 ya shampiyona yaherukaga guhuza amakipe yombi Kiyovu Sports yatsinzemo 5 banganya umwe.

    Mu mukino warimo imbaraga n'ishyaka ku mpande zombi,amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa ariko Bose bahusha uburyo bukomeye cyane.

    Kunganya uyu mukino,bivuze ko APR FC isoje umunsi wa 18 ari iya mbere n'amanota 35, Gasogi United ifite 35, AS Kigali na Rayon Sports zifite 33 mu gihe Kiyovu Sports ifite 32. Amakipe 2 ya nyuma ni Espoir FC ifite 11 na Marines FC ifite 10.

    Kuwa 12 Gashyantare 2023,APR FC izakira Rayon Sports I Huye.

    Uko imikino yose yagenze:

    RAYON SPORTS 0-0 KIYOVU SPORTS

    Musanze FC 0-0 Etincelles FC

    Marines FC 3-2 Rwamagana FC

    ESPOIR FC 1-1 Bugesera FC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yananiwe-kwihimura-kuri-kiyovu-sports-iharira-apr-fc

  • Polisi yerekanye umugabo wishe abantu 4 abaciye imitwe #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda imaze kwerekana umugabo w'imyaka 34 ukekwaho ibyaha by'ubwicanyi bukabije, aho akekwaho kwica abaturage 4 abatemye imitwe abandi 2 arabakomeretsa, umwe amukuramo ijisho undi amuca ukuboko, byakozwe kuva tariki ya 27/12/2022.

    Hafashimana Usto alias Yussuf ukekwaho gukora ubu bwicanyi avuga ko byari umugambi we ajyanisha no kwiba aho yemera ko yacungaga ahari abazamu basinziriye akabaca imitwe akikomereza. Avuga ko yari afite umugambi wo kwica abagera kuri 40 ariko akaba atawe muri yombi ataragezaho.

    Hafashimana Usto bita Yussuf akomoka mu Karere ka Ngororero, yaje i Kigali gushaka imibereho, mu mwaka wa 2008, avuga ko yatangiye kwiba mu mwaka wa 2012.

    Amakuru avuga ko yigeze gufungwa imyaka ibiri azira ubujura.

    Iperereza ry'ibanze ryerekanye ko Hafashimana w'imyaka 34, kwica aciye abantu imitwe aribwo buryo yakoreshaga, mbere yo gutobora inzu z'aho agiye kwiba.

    Mu gihe cy'amezi abiri guhera mu Ukuboza 2022, Hafashimana yafashwe amaze kwica abantu bane, barimo babiri yishe aciye imitwe.

    Uyu mugabo wabags mu Murenge wa Nyamirambo, mu Karere ka Nyarugenge ngo yicaga abantu akoresheje umuhoro.

    Polisi ivuga ko uyu mugabo yafashwe nyuma y'iperereza ryatangiye gukorwa tariki 28 Ukuboza, 2022 ubwp Polisi yabonaga amakuru ko mu gishanga cya Rwampara, hari umugabo wishwe aciwe umutwe, ndetse nyuma yaho tariki 30 Ukuboza, 2022 nabwo hagaragara abandi bantu batemwe, umwe yaciwe ukuboko, undi atemwa mu maso.

    CP Kabera ati 'Ari uwatemwe ukuboko, ari uwatemwe mu maso, ni uko bigaragara ko hari umuntu ubiri inyuma w'umwicanyi ruharwa, w'umugome.'

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/polisi-yerekanye-umugabo-wishe-abantu-4-abaciye-imitwe

  • RDC:Imyigaragambyo yamagana ingabo za EAC…Tshisekedi yazibwiye ati 'nimusubize ibyo abaturage basaba' #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru mu duce tumwe tw'umujyi wa Goma urubyiruko rwongeye kwigabiza imihanda rusaba ingabo z'ibihugu by'akarere (EACRF) kurwanya umutwe wa M23 cyangwa se zikava muri DR Congo.

    Iyi myigaragambyo yatangiye kuwa gatanu, iba kuwa gatandatu, ikomeza n'uyu munsi, nk'uko bamwe mu batuye Goma babwiye BBC.

    Bamwe mu bagize sosiyete sivile i Goma basabye abaturage guhagarika ibikorwa byose bakitabira imyigaragambyo ikomeye kurushaho guhera kuri uyu wa mbere, abandi ariko barashishikariza kutazayitabira.

    Aimé Patrick Mungano utuye mu gace ka Majengo i Goma yabwiye BBC ati: 'Uyu munsi nabwo urubyiruko rwafunze imihanda hano. Ariko ntibyari bikaze nk'ejo [kuwa gatandatu]. Aba banyakenya (nibo biganje mu ngabo za EAC) nibakore icyabazanye cyangwa batahe.'

    Iyi myigaragambyo irimo kuba mu gihe umwe mu myanzuro y'inama y'abakuru b'ibihugu yabereye i Bujumbura kuwa gatandatu yasabye ibihugu byose bizatanga ingabo muri uriya mutwe 'guhita bizohereza', na DR Congo 'guhita ifasha Uganda na Sudani y'Epfo' koherezayo izabo.

    Izi ngabo zifite inshingano zirimo 'kurwanya imitwe yose yitwaje intwaro' mu ntara ya Kivu ya Ruguru, abaturage baragaragaza uburakari kuko izo ngabo zitarimo kurwana na M23 iboneka nk'umutwe ukomeye muri iki gihe kuko umaze gufata ibice bitandukanye by'iyi ntara.

    Muri iyo ntara gusa inzobere za ONU zihabara imitwe y'inyeshyamba irenga 50, irimo n'uwa FDLR urwanya leta y'u Rwanda na ADF ivuga ko irwanya leta ya Kampala.

    Mu gihe inama y'i Bujumbura yari ishoje imirimo yayo kuwa gatandatu, Perezida Felix Tshisekedi yumvikanye aganira n'umugaba mukuru w'uriya mutwe w'ingabo z'akarere, General Jeff Nyagah, asa n'umubwira ko ababajwe n'iyo myigaragambyo ibamagana.

    Tshisekedi yumvikana agira ati: 'Mwaje kudufasha ntabwo mwaje kugira ngo mugire ibibazo. Icyo rero mucyiteho cyane, nimusubize ibyo abaturage basaba, muganire nabo.'

    Buhoro buhoro, inyeshyamba za M23 zirasatira umujyi wa Goma ziturutse mu burengerazuba aho mu mirwano yo mu cyumweru gishize zigaruriye ibice bitandukanye muri Twitwari ya Masisi. Zivuga ko zidafite umugambi wo 'kwigarurira uturere' ahubwo zikurikirana ingabo ziba zabateye zigamije 'gucecekesha imbunda aho ziri'.

    Mu gihe iyi weekend yaranzwe n'agahenge nyuma y'imirwano yari imaze iminsi itanu, M23 ntabwo iri kure ya cnetre ya Sake iri muri 25Km mu burengerazuba bwa Goma, nk'uko amakuru atandukanye abyemeza.

    Ingabo za EACRF zoherejwe muri aka gace mu gihe hasanzwe izindi zibarirwa mu bihumbi za ONU mu butumwa bwiswe MONUSCO, nazo bafite mu nshingano gufasha ingabo za leta kurinda abaturage no kurwanya imitwe y'inyeshyamba ihari, inshingano itaragerwaho mu myaka irenga 20 zihamaze.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-imyigaragambyo-yamagana-ingabo-za-eac-tshisekedi-yazibwiye-ati-nimusubize

  • Umugambi wa Victor Rukotana mu 2023 – #rwanda #RwOT

    'Umudamazera' yasubiwemo na Rukotana, ni imwe mu ndirimbo zamamaye cyane mu myaka yashize, ubundi isanzwe ikozwe mu njyana y'ikinimba.

    Uyu muhanzi yabwiye InyaRwanda ko impamvu yayisubiyemo ari uko yakuze ayikunda, ariko by'umwihariko akaba yarashakaga kuyongeramo ibirungo.

    Ati ''Iriya ndirimbo nayikunze kera nyigiraho igitekerezo. Nabonaga abantu bayibyina ariko nkabona haraburamo akantu nibwo natekereje kuyikora ikoze mu mudiho ubyinitse cyane ko ugezweho muri iki gihe, gusa nayikoze ntavuye muri gakondo.''

    Rukotana yavuze ko uyu mwaka ashaka kwita cyane ku njyana gakondo, ndetse akaba ariyo ntego yihaye nk'umwe mu mpirimbanyi zayo.

    Ati ''Uyu mwaka nshaka gukora cyane gakondo. Niwo muhamagaro mfite muri iki gihe, nibyo numva byamfasha kandi bigafasha abakunzi b'ibyo nkora.''

    Yakomeje avuga ko impamvu muri iyi minsi yasaga nk'uhuze hari byinshi yari ari gutegura, ariko uyu mwaka ashaka gukora cyane akiyereka abakunzi be.

    Rukotana  ubusanzwe  yitwa Mporera Victor ariko yahisemo kwinjirana mu muziki Victor, yongeraho na 'Rukotana' rya Sekuru. Ni umusore w'imyaka 25 wavukiye i Ngoma.

    Yatangiye umuziki nk'akazi mu 2017 ahita akora indirimbo yitwa 'Mama Cita', 'Sweet love' ndetse na Promise n'izindi.

    Mu 2018 yavuze  ko mu myaka itanu uhereye icyo gihe yashakaga kuba ari umwe mu bahanzi bakomeye bishyurwa agatubutse n'urubuga rwa YouTube, yitabira amaserukiramuco akomeye ndetse anafite album ye.

    Rukotana yakoze indirimbo zitandukanye zirimo 'Warumagaye', 'Sweet Love', 'Se Agapo', 'Umubavu', 'Romance' n'izindi.

    Rukotana ni umwe mu bahanzi b’abahanga mu muziki nyarwanda Rukotana uyu mwaka ashaka kwita cyane kuri gakondo 

      REBA INDIRIMBO UYU MUHANZI AHERUKA GUSUBIRAMO

      </span><span data-style=”font-family: Verdana, “sans-serif”; font-size: 14pt;”>Covered by Victor Rukotana (Visualizer)” frameborder=”0″ allow=”accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share” allowfullscreen>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125747/umugambi-wa-victor-rukotana-mu-2023-125747.html

  • Rayon Sports yaguye miswi na Kiyovu Sports zikomeza guharira APR FC (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mu mukino w’agapingane wahuje Rayon Sports na Kiyovu Sports muri shampiyona y’umwaka wa 2022-23 warangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi, bishimangira ko APR FC isoje umunsi wa 18 iyoboye urutonde rwa shampiyona.

    Ni umukino Rayon Sports yari yakiriyemo Kiyovu Sports aho mu mikino 6 ya shampiyona yaherukaga guhuza amakipe yombi Kiyovu Sports yatsinzemo 5 banganya umwe.

    Kiyovu Sports yagiye gukina idafite abakinnyi ba yo 2 bari basanzwe babanza mu mutima w’ubwugarizi Aimable Nsabimana ufite amakarita 3 na Ndayishimiye Thierry ufite imvune ni mu gihe n’umunyezamu Djihad Nzeyurwanda wari umaze iminsi abanza mu izamu ntiyari ahari kubera imvune, yari yagaruye Kimenyi Yves mu izamu.

    Iminota 15 y’umukino nta mahirwe yari yakabonetse ku mpande zombi. Ku munota wa 17 Luvumbu yagerageje ishoti rikomeye ariko rinyura inyuma y’izamu ryari ririnzwe na Kimenyi Yves.

    Kimenyi Yves yaje kurokora ikipe ye ni nyuma y’uko Ojera yinjiranye ubwugarizi bwa Kiyovu Sports ariko ahinduye umupira imbere y’izamu, Kimenyi Yves awutanga Camara.

    Rayon Sports yakoze impinduka zitateguwe ku munota wa 32 ubwo Kanamugire Roger yasimburaga Raphael Osaluwe wagize ikibazo cy’imvune.

    Rayon Sports yakomeje gusatira ariko ba rutahizamu barimo Camara ntibabyaza umusaruro amahirwe babonye, ni mu gihe Kiyovu Sports nta mahirwe afatika yabonye mu gice cya mbere maze amakipe yombi ajya kuruhuka ari 0-0.

    Kiyovu Sports yatangiye igice cya kabiri ishaka igitego aho nko ku munota wa 50 Serumogo yahinduye umupira mwiza ariko Ssekisambu agiye gushyira mu izamu umupira unyura hanze yaryo.

    Rayon Sports ku munota wa 62 yakoze impinduka 2 havamo Camara na Ganijuru Elie hinjiramo Musa Esenu na Felecien.

    Ku munota wa 66 Ssekisambu yahinduye umupira mwiza ariko Ngendahimana Eric arahagoboka awohereza muri koruneri itagize icyo itanga.

    Ssekisambu yongeye gutanga umupira mwiza imbere y’izamu ku munota wa 70 Bertrand araryama ngo ashyireho umutwe ariko arawuhusha wifatirwa n’umunyezamu Hakizimana Adolphe.

    Ku munota wa 71 Iraguha Hadji yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu rya Kiyovu Sports ariko habura ushyira mu izamu.

    Kiyovu Sports yakoze impinduka za mbere ku munota wa 74, Iradukunda Jean Bertrand yahaye umwanya Muhozi Fred.

    Musa Esenu yahushije igitego ku munota wa 75 nyuma y’umupira wari uhinduwe na Hadji yashyiraho umutwe ugaca hejuru y’izamu.

    Ku munota wa 77, Serumogo yahinduye umupira mwiza ariko Mugenzi Bienvenue awushyira hanze y’izamu. Rayon Sports yakoze impinduka za nyuma ku munota wa 77, Ndekwe Felix yasimbuye Iraguha Hadji ni na ko Mugenzi Bienvenue yaje guha umwanya Nordien ku ruhande rwa Kiyovu Sports. Umukino warangiye ari 0-0.

    Kunganya uyu mukino bivuze ko APR FC isoje umunsi wa 18 ari iya mbere n’amanota 35, Gasogi United ifite 35, AS Kigali na Rayon Sports zifite 33 mu gihe Kiyovu Sports ifite 32. Amakipe 2 ya nyuma ni Espoir FC ifite 11 na Marines FC ifite 10.

    Uko umunsi wa 18 warangiye

    Ku wa Gatanu tariki ya 3 Gashyantare 2023

    Gorilla 1-2 Gasogi United

    Ku wa Gatandatu tariki ya 4 Gashyantare 2023

    Sunrise FC 0-1 APR FC
    Rutsiro FC 1-1 Mukura VS
    AS Kigali 1-2 Police FC

    Ku Cyumweru tariki ya 5 Gashyantare 2023

    Espoir FC 1-1 Bugesera FC
    Marines FC 3-2Rwamagana City
    Musanze FC 0-0 Etincelles

    Ba kapiteni n’abasifuzi mbere y’umukino

    Iraguha Hadji ahanganye na Serumogo Ali

    Rayon Sports yagerageje ariko biranga

    Wari umukino utaryoheye ijisho

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yaguye-miswi-na-kiyovu-sports-zikomeza-guharira-apr-fc-amafoto

  • Hashyizwe hanze urutonde rw'Imijyi 7 buri wese yagakwiye gusura mbere y'uko apfa #rwanda #RwOT

    Gutembera ni kimwe mu bintu byiza kurusha ibindi umuntu wese yagakoze kandi agakunda kuko bikungura ibintu bishya mu buzima.

    Uretse kureba iterambere ry'imijyi itandukanye,gusura ibindi bihugu bigufasha kumenya amateka yayo ndetse n'imico itandukanye y'abantu.

    Ni iyihe mijyi wagakwiriye gusura mbere y'uko upfa?.

    Abanyamakuru 50 bamaze imyaka 20 bazenguruka isi bicaye batoranya imijyi 7 buri wese yagakwiriye kugeramo mbere y'uko asubira mu mukungugu

    Reba Imijyi 7 batoranyije:

    1. Paris, France

    Umujyi wa Paris mu Bufaransa uzwi “nk'umujyi w'Urumuri” wahuriweho na benshi bemeje ko uberamo ibirori n'ibyishimo kurusha ahandi,ikirenzeho uryoheye abakundana.

    Urimo ibintu bizwi cyane nka Tour Eiffel,La Louvre,Musée de l'Orangerie,iduka rikomeye rya Île Saint-Louis na Canal St. Martin yizihira abakundana.

    2. Rome, Italy

    Uyu mujyi wo mu Butaliyani witwa Umujyi w'itekaryose ndetse uhasanga Vatican,Sistine Chapel,n'inzoga iryoha cyane ya Brunello di Montalcino n'ibindi.

    3. New York City, U.S.

    Uyu mujyi ntiwabura kuri uru rutonde kubera ibikorwaremezo biwurangwamo nka Empire State Building,Times Square, 9/11 Memorial Museum,New York Public Library, the Metropolitan Museum of Art, the New York Botanical Garden,n'ibindi.

    4. Cape Town, South Africa

    Abashaka ibyishimo no kuryoherwa ntibagakwiye gutabaruka batageze muri uyu mujyi wo muri Afurika y'Epfo uri mu yubatse neza ku nyanja.

    Hari kandi no kuryohera muri Good Hope National Park n'ibindi.

    5. Rio de Janeiro, Brazil

    Uyu n'Umujyi w'abanyabirori ndetse urazwi cyane ku isi kubera abantu wakira buri mwaka ndetse n'ibirori bihoraho biwurangwamo.

    Uyu niwo mujyi uhendutse kandi woroshye kubamo ugereranyije n'imijyi yose iri ku rutonde.

    Iyo uvuze Rio de Janeiro buri wese yumva umucanga ukundwa na benshi Copacabana n'uwunganira wa Ipanema.

    Hari kandi igishushanyo kirekire cyane cya Yesu,Christ the Redeemer ireshya na metero 28,Maracanã stadium n'ibindi.

    6. Tokyo, Japan

    Imyambarire idasanzwe,ikoranabuhanga rikataje,insengero za Buddha,Tokyo Skytree n'ibindi ubisanga muri uyu mujyi utuwe cyane.

    7. Istanbul, Turkey

    Uyu mujyi ugaragaramo ibikorwa by'ubugeni bizwi nka Byzantine architecture harimo nka Hagia Sophia uhasanga Ottoman cuisine, ana Grand Bazaar.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/hashyizwe-hanze-urutonde-rw-imijyi-7-buri-wese-yagakwiye-gusura-mbere-y-uko

  • Senegal yatwaye CHAN 2023 ku nshuro ya mbere igeze ku mukino wa nyuma #rwanda #RwOT

    Ikipe y'Igihugu ya Senegal ni yo yegukanye Igikombe cya Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina mu bihugu byabo (CHAN 2022), itsinze Algérie penaliti 5-4 nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu minota 120.

    Uyu mukino wa nyuma wabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 4 Gashyantare 2023,warangiye Algeria itsindiwe imbere y'abafana bayo.

    Senegal yegukana irushanwa nyuma yo gutsinda 5-4 ibifashijwemo na Ahmed Kendouci wahushije penaliti imwe ku ruhande rwa Algeria.

    Senegal yabaye igihugu cya mbere cyo muri Afurika y'Iburengerezuba cyegukanye CHAN.

    Umwanya wa gatatu wegukanywe na Madagascar yatsinze Niger igitego 1-0 ku wa Gatanu.

    Aymen Mahious wa Algeria yabaye rutahizamu w'irushanwa kuko yatsinze ibitego bitanu naho mugenzi we, Houssem Eddine Mrezigue aba umukinnyi w'irushanwa.

    Mamadou Lamine Camara wa Senegal yabaye umukinnyi w'umukino wa nyuma naho mugenzi we, Pape Mamadou Sy, aba umunyezamu w'irushanwa.

    Mu nshuro esheshatu iri rushwana riheruka kubamo kuva muri 2009, ryegukanywe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (2009 & 2016), Tunisie (2011), Libye (2014) na Maroc (2018 na 2020).

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/senegal-yatwaye-chan-2023-ku-nshuro-ya-mbere-igeze-ku-mukino-wa-nyuma

  • US yarashe misile ku gipurizo 'cy'ubutasi' cy'Ubushinwa hejuru ya Atlantic #rwanda #RwOT

    Leta zunze ubumwe za Amerika zarashe igipurizo cy'Ubushinwa zivuga ko kimaze iminsi gikora ubutasi ku bigo bya gisirikare ahatandukanye muri Amerika.

    Minisiteri y'ingabo yemeje ko indege z'intambara zayo zarashe iki gipurizo kiri hejuru y'amazi ya Amerika.

    Nyuma, minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'Ubushinwa yavuze ko 'ibabajwe cyane kandi yamaganye Amerika ku gukoresha ingufu ku kintu kiguruka cya gisivile kandi kititwaje intwaro'.

    Amashusho yabonetse kuri televiziyo zo muri Amerika yerekanye icyo gipurizo kigwa mu nyanja nyuma yo guturika gutoya.

    Mu itangazo rya minisiteri y'ingabo za Amerika umwe mu basirikare bakuru avuga ko “mugihe twafashe intambwe ikwiriye mu kurinda ko PRC [Ubushinwa] bukoresha igipurizo cy'ubutasi mu gufata amakuru y'ibanga, kuba cyaragurutse hejuru y'ikirere cya Amerika ni ibintu by'agaciro ku butasi bwacu”.

    Yongeraho ati: “Twabashije kwiga no gukurikirana iki gipurizo n'ibikoresho byacyo, ibintu byari ingenzi”.

    Perezida Joe Biden wa Amerika yari amaze iminsi ku gitutu ngo ategeke ko iki gipurizo kiraswa kuva kuwa kane ubwo inzego za gisirikare zatangaza ko zirimo kugikurikirana.

    Nyuma y'uko kirashwe, Biden yagize ati: “Bagihanuye, kandi ndashaka gushima indwanyi zacu z'ikirere zabikoze.”

    Nyuma, minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'Ubushinwa yasohoye itangazo ivuga ko:

    “Uruhande rw'Ubushinwa bwamenyesheje kenshi Amerika ko nyuma yo kugenzura kiriya kintu kiguruka [basanze] ari icya gisivile kinjiye ku ruhande rwa Amerika kubera ingufu karemano — byari impanuka yeruye.”

    Ariko kuvumburwa kw'icyo gipurizo kwateje ikibazo cya diplomasi, aho Antony Blinken ushinzwe ububanyi n'amahanga bwa Amerika yahise ahagarika urugendo yari afite mu Bushinwa kubera “igikorwa kidakwiriye” (cy'Ubushinwa).

    Abategetsi b'Ubushinwa bahakanye ko kiriya ari igikoresho cy'ubutasi, ahubwo ko ari ikintu cyo kureba iteganyigihe cyazamutse kikayoba.

    Kuwa gatatu nibwo Perezida Biden yameje umugambi wo kurasa bagahanura iki gipurizo, ariko Pentagon yavuze ko iba iretse kikagera hejuru y'inyanja kugira ngo bidashyira abantu bari ku butaka mu kaga katari ngombwa.

    Gutegura kukirasa byatangiye ubwo urwego rushinzwe indege za gisivile rwa leta ya Amerika rwahagarikaga indege zose zica ku mwaro wa leta ya South Carolina kuwa gatandatu nimugoroba kubera “umurimo w'umutekano w'igihugu”.

    Abarinda inkombe nabo bategetse abakorera mu mazi kuvamo kubera igikorwa cya gisirikare kigiye kuhabera.

    Umwe mu babibonye witwa Hayley Walsh yabwiye BBC News ko yabonye indege eshatu za gisirikare zizenguruka mbere y'uko imwe irasa misile, “nuko numva guturika gukomeye ngo boom, inzu yaratigise”.

    Abategetsi ba gisirikare kuwa gatandatu batangaje ko iki gipurizo kinjiye bwa mbere mu kirere cya Amerika tariki 28 Mutarama(1) hafi y'ibirwa bya Aleutian, mbere y'uko kigera mu kirere cya Canada hashize iminsi itatu, kikongera kikagaruka mucya Amerika tariki 31 Mutarama.

    Iki kintu cyagaragaye kandi muri leta ya Montana, ibamo ahantu henshi bakorerwa za misile kirimbuzi za Amerika.

    Imibanire y'Ubushinwa na Amerika yongeye kumera nabi kubera iki kintu, aho Amerika yabyise “guhonyora” ubusugire bwayo “kutakwihanganirwa”.

    Ibi byatumye Antony Blinken ahagarika urugendo rw'iminsi ibiri yari gutangira mu Bushinwa none ku cyumweru, urugendo rwari uguhura gukomeye kwa Amerika n'Ubushinwa mu myaka myinshi ishize.

    Gusa Ubushinwa mu itangazo, bwavuze ko iby'urwo rugendo bitari ibintu byatangajwe kumugaragaro, ndetse bushinja abanyapolitiki n'intagazamakuru muri Amerika “kwibasira no gupfobya Ubushinwa”.

    Kuwa gatanu, Petagon yatangaje ko ikindi gipurizo cy'Ubushinwa cyabonetse mu kirere cya Amerika y'Epfo hejuru ya Costa Rica na Venezuela.

    Igisirikare cyo mu kirere cya Colombia nacyo cyatangaje ko cyabonye ikintu bikekwa ko ari igipurizo kuva tariki 03 z'uku kwa Gashyantare kiri mu kirere cyabo.

    Colombia ivuga ko izo ngabo zagiherekeje kugeza gisohotse mu kirere cyabo, yongeraho ko nta kibazo cy'umutekano cyateje.

    Ubushinwa ntabwo buragira icyo buvuga kumugaragaro ku gipurizo cya kabiri.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/us-yarashe-misile-ku-gipurizo-cy-ubutasi-cy-ubushinwa-hejuru-ya-atlantic