Blog

  • Dore ibyo kurya utari uzi bishhobora gutuma umuntu asaza vuba #rwanda #RwOT

    1. Inyama zatunganyijwe ukundi

    Muri ubu bwoko bw'inyama harimo sausage (saucisson), jambon na bacon, izi nyama ziba zongewemo ibinyabutabire bizirinda kwangirika bya sulfites n'ibindi, ibi akenshi bitera ububyimbirwe bw'uruhu, ndetse bikongerera cyane uruhu gusaza. Kubera kandi ko biba birimo umunyu mwinshi bituma ugaragara nk'ubyimbye.

    2. Ibiryohera cyane

    Isukari nyinshi ishobora gutera kubaho icyitwa glycation. Glycation ibaho mu gihe ufashe isukari nyinshi, iruta iyo umubiri wawe ukeneye, isukari irengaho yivanga na proteyine, nuko bigakora Advanced Glycation End products (ariyo izwi nka AGE). AGE yangiza bikomeye proteyine yo ku ruhu izwi nka collagen, ituma ruhorana itoto ndetse rugahora rukeye.

    3. Ibiryo birimo umunyu mwinshi

    Umunyu mwinshi tuvuga aha akenshi si wa wundi wo gutekesha, nubwo nawo ugomba kuwugabanya mu byo kurya. Akenshi umunyu w'inyongera uboneka mu biryo biza bifunze, kuko hongerwamo umunyu kugira ngo bibashe kubikika neza, ibi bishobora gutera umubiri kubika amazi menshi, nuko ukagaragara nk'ubyimbye.

    4.Ibiryo bikaranze cyane kimwe n'ibyokeje

    Guteka ibiryo ukoresheje ubushyuhe bwinshi nk'ubukoreshwa mu gihe botsa cg bakaranga mu mavuta, byongera cyane ibitera kubyimbirwa mu mubiri bizwi nka AGE (Advanced Glycation End products). Ibi bintu bitandukanye nibyo bituma usaza, bikongera ububyimbirwe no kugabanuka k'uturemangingo.

    Iyo urugero rwa AGE ruri hejuru, ubushobozi bw'uturemangingo bwo kwiyuburura buragabanuka, uko dupfa ntitubashe gusimburwa, amagufa atangira kuvunguka ukibasirwa n'indwara ya osteoporosis, indwara zindi nka stroke, indwara z'umutima n'izindi ziterwa n'imyaka zikakwibasira cyane.

    Nubwo izi AGE zibaho mu mubiri bisanzwe, ibiryo bitekeshejwe igipimo cy'ubushyuhe kiri hejuru byongera ubukana byazo.

    Uburyo ushobora kubyirinda ni ugutekera ku gipimo cy'ubushyuhe kiri hasi, ukirinda ibyo kurya bicishwa mu mavuta cg byotswa cyane, ukabirya mu rugero.

    5. Ibinyamasukari byahinduwe

    Ibinyamasukari byakuwemo bimwe mu bibigize nk'amafufu, bikora nk'isukari yahinduwe mu mubiri. Iyo bitarimo izo fibres, zirinda ko isukari nyinshi yinjira mu maraso, ibi binyamasukari bijya kwangiza insulin, ndetse bikaba byatera umusemburo wa insulin kwinangira cg kunanirwa gukora neza uko bigenda biba byinshi.

    Urugero rw'ibinyamasukari bihindurwa harimo umuceri wera n'umugati. Ushobora guhitamo kurya ibinyamasukari bitahinduwe nk'imbuto, imboga n'utubuto twuzuye nk'umuceri w'ikigina n'ibindi.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/dore-ibyo-kurya-utari-uzi-bishhobora-gutuma-umuntu-asaza-vuba

  • Chris Brown yasabye imbabazi Robert Glasper y… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’icyamamare Chris Brown watashye amara masa mu bihembo bya Grammy Awards 2023, ntiyabyakiriye neza ndetse yahise anibasira umuhanzi Robert Glasper bari mu cyiciro kimwe, amubwira amagambo mabi akoresheje imbuga nkoranyambaga anavuga ko adasobanikiwe impamvu umuntu utazwi nka Robert Glasper yahabwa Grammy Award.

    Chris Brown ntiyashimishijwe n’uko Robert Glasper yatwaye Grammy Award

    Nyuma yaho hatanzwe igihembo cya Grammy Award ku muhanzi ufite album nziza y’umwaka yo mu njyana ya R&B cyigahabwa Robert Glasper kubera album aherutse gusohora yise ”Black Radio III’ byatumye Chris Brown bari mu cyiciro kimwe wari uniteze ko ariwe utwara iyi Grammy Award ahita amwibasira avuga ko ayitwaye atari ayikwiriye.

    Chris Brown yavuze ko Robert Glasper ari umuhanzi utazwi utari ukwiriye Grammy Award

    Mu magambo menshi Chris Brown yanditse kuri Instagram Stories yagize ati: ”Robert Glasper ninde untwaye Grammy? Ni hagire umbwira uriya muntu uwo ariwe kuko ntabwo azwi. Ni gute baha Grammy Award umuntu nk’uriya banciyeho? Umuntu nkawe ntakwiye kuyihabwa njyewe mpari. Robert utazwi bamuhaye Grammy birashoboka ko hari ikibyihishe inyuma ntazi”.

    Robert Glasper watwaye Grammy Award bikarakaza Chris Brown bari mu kiciro kimwe

    Chris Brown winiguye akananenga abategura Grammy Awards yahise asaba imbabazi Robert Glasper abinyujije mu butumwa yamwandikiye agira ati: ”Komerezaho muvandi, ndashaka kugusaba imbabazi niba warakajwe n’ibyo navuze nyuma ya Grammy’s. Ndabyumva nakubwiye nabi ko utari ubikwiriye. Maze gukora igenzura nsanze uri umuntu utangaje mu byo akora”.

    Ubutumwa Chris Brown yandikiye Robert Glasper amusaba imbabazi

    Yakomeje agira ati: ”Abategura ibi bihembo ntabwo bari guha twebwe abirabura ibyo dukwiye. Wowe nanjye ntitwagakwiye kujya mu cyiciro kimwe kuko tudakora ibintu bimwe”. 

    Ibi byatumye benshi bashyigikira amagambo ya Chris Brown bavuga ko atari akwiriye gushyirwa hamwe na Robert Glasper ukora injyana ya Jazz mu gihe Chris akora injyana ya R&B.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125804/chris-brown-yasabye-imbabazi-robert-glasper-yibasiye-nyuma-yo-gutwara-grammy-award-125804.html

  • Ange Mutsinzi yasinyiye ikipe nshya #rwanda #RwOT

    Myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda, Mutsinzi Ange Jimmy yamaze gusinyira ikipe ya FK Jerv yo mu cyiciro cya kabiri muri Norway.

    Muri Mutarama 2023 ni bwo Mutsinzi Ange Jimmy yasheshe amasezerano y’amezi 6 yari asigaranye ya CD Trofense mu cyiciro cya kabiri muri Portugal yari yagezemo muri Kanama 2021.

    Uyu mukinnyi yashinjaga iyi kipe kuba hari imishahara n’uduhimbazamusyi itamuhaye aho yanatanze ikirego asaba ko yamwishyura arenga gato miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Iyi kipe yahise isohora itangazo ivuga ko nta mwenda ifitiye uyu mukinnyi ahubwo ko ashobora kwishyura miliyoni 750 z’amafaranga y’u Rwanda kubera gusesa amasezerano binyuranyije n’amategeko.

    Ihuriro ry’abakinnyi muri Portugal ryatangaje ko uyu mukinnyi afite uburenganzira bwo kwishakira indi kipe kandi CD Trofense ikamwishyura ibyo imubereyemo ndetse iri huriro rikaba ari ryo rizakurikirana ishyirwa mu bikorwa bya byo.

    Uyu munsi FK Jerv yamanutse mu cyiciro cya kabiri uyu mwaka muri Norway, yatangaje ko yamaze gusinyisha uyu mukinnyi amasezerano y’imyaka 2.

    Mutsinzi Ange Jimmy yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo AS Muhanga, Rayon Sports ndetse na APR FC yavuyemo 2021.

    Mutsinzi Ange Jimmy yabonye ikipe nshya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ange-mutsinzi-yasinyiye-ikipe-nshya

  • Umukinnyi Christian Atsu wari wagwiriwe n'ibikuta muri Turukia yabonetse ari muzima #rwanda #RwOT

    Umunya Ghana Christian Atsu wakiniye Chelsea n'andi makipe akomeye mu bwongereza yabonetse ari muzima nyuma yo kugwirwa n'ibikuta muri Turkia ahabereye umutingito ukomeye cyane.

    Uyu mugabo w'imyaka 31 bivugwa ko yari muri etaje ya cyenga mu nyubako yakodeshaga ubwo imitingito 2 yashegeshaga Turukia mu gitondo cyo kuwa mbere.

    Uyu wakiniye Chelsea na Newcastle muri Premier League,ari mu bagizweho ingaruka n'uyu mutingito wari ku buremere bwa 7.7,ugatuma abantu basaga ibihumbi bine muri Turukiya na Siriya bahasiga ubuzima.

    Atsu ufite umugore n'abana batatu akinira ikipe ya Hatayspor,yerekejemo mu mpeshyi ishize.

    Uyu mutingito washegeshe agace ka Kahramanmaras, ahabarizwa iyi kipe ya Hatayspor.

    Nkuko ibinyamakuru by'aho bibivuga,ijwi rya Atsu ryumvikanye munsi y'ibi bikuta hamwe n'ushinzwe siporo mu ikipe Taner Savut.

    Videwo yerekanye abatabazi bari gushakisha amatoroshi mu bikuta byaguye by'inyubako Atsu yabagamo mu masaha ya nijoro.

    Umuvugizi wa Hatayspor,Mustafa Ozat yagize ati: “Christian Atsu yatabawe ariko yavunitse cyane.umuyobozi wa siporo wacu,Taner Savut,aracyari munsi y'ibikuta.”

    Benshi mu bakinnyi b'iyi kipe batabawe aho bari batuye nyuma y'uyu mutingito wasenye byinshi muri ako gace.

    Amasaha make mbere y'uyu mutingito,Atsu yari yatsinze igitego ku munota wa nyuma kuwa Gatandatu,afasha iyi kipe ye gutsinda igitego 1-0 ikipe yitwa Kasimpasa.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umukinnyi-christian-atsu-wari-wagwiriwe-n-ibikuta-muri-turukia-yabonetse-ari

  • Niyo Bosco akomeje guca amarenga yo gutandukana na Sunday Entertainment bari baherutse kugirana amasezerano #rwanda #RwOT

    Ni ibimenyetso bikomeje kugaragara nyuma y'inkuru zimaze iminsi zivuga ko hari ibitagenda neza hagati ya Niyo Bosco niyi Sosiyete bari bagiranye amasezerano.

    Kuri ubu Niyo Bosco yamaze gukura email ya Sunday Entertainment kuri Instagram ye cyane ko ariyo yari yatanze ku muntu wese ushaka kumuha akazi.

    Bivugwa ko Niyo Bosco yafashe umwanzuro wo gusiba iyi email nyuma y'uko amasezerano y'imikoranire yari yasinye ayatesheje agaciro.

    Amakuru yari asanzwe ahari avuga ko nyuma y'amasaha make bitangajwe ko Niyo Bosco yamaze kwemeranya imikoranire n'ubuyobozi bwa Sunday Entertainment hari ibyo batigeze bumvikana byatumye kugeza ubu nta gikorwa na kimwe baratangira.

    Bivugwa ko Niyo Bosco yamaze kumenyesha ubuyobozi bwa Sunday Entertainment ko ibyo gukorana bitazakunda.

    Sunday Justin usanzwe ari umuyobozi wa Sunday Entertainment mu minsi ishize ubwo yaganiraga n'Igihe yirinze kugira icyo avuga kuri iki kibazo. Ati 'Sinzi niba mfite amakuru yo kuguha kuri Niyo Bosco rwose umbabarire.'

    Ibi bikomeje kuba nyuma y'amezi agiye kuba ane Niyo Bosco atandukanye na MIE Empire yamwinjije mu muziki ndetse ikanamufasha kumenyekana.

    Konti ya Instagram ya Niyo Bosco mbere y'uko asiba Email.

    Konti ya Instagram ya Niyo Bosco nyuma yo gusiba Email.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/niyo-bosco-akomeje-guca-amarenga-yo-gutandukana-na-sunday-entertainment-bari

  • Gicumbi:Polisi yafashe umugabo ushinjwa kwiba moto ku rusengero #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda mu Karere ka Gicumbi, yagaruje moto yari yibwe nyuma y'isaha imwe gusa iburiwe irengero, igafatanwa umugabo w'imyaka 46 y'amavuko ubwo yerekezaga mu Mujyi wa Kigali.

    Kalisa Fred yafatiwe mu Mudugudu wa Rusumo, Akagari ka Nyarubuye mu Murenge wa Mutete ku isaha ya saa tanu z'amanywa, nyuma yo kwiba moto yo mu bwoko bwa TVS ifite nimero RF 327 X, mu Mudugudu wa Gacurabwenge, Akagari ka Gacurabwenge mu Murenge wa Gacurabwenge hose mu Karere ka Gicumbi.

    SP Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage mu Ntara y'Amajyaruguru, yavuze ko Kalisa yafashwe yerekeza mu mujyi wa Kigali nyuma y'isaha amaze kwiba moto.

    Ati 'Twahawe amakuru n'uwibwe moto ku isaha ya saa Yine za mu gitondo, ubwo yari yaje gusenga ko asohotse mu rusengero yareba aho yari yaparitse moto ye akayibura. Twahise dutangira gukurikirana no gushakisha hirya no hino, iza gufatirwa mu muhanda Gicumbi-Kigali mu mudugudu wa Rusumo ku isaha ya saa tanu, itwawe na Kalisa wahise atabwa muri yombi.'

    Akimara gufatwa yiyemereye ko yayibye ku rusengero aho yari iparitse akaba yari ayijyanye mu mujyi wa Kigali aho atuye mu murenge wa Kimisagara, akaba yari afite gahunda yo kugurisha ibyuma byayo bigashyirwa mu zindi moto.

    SP Ndayisenga yashimiye uwatanze amakuru yatumye iriya moto iboneka ndetse n'ucyekwaho kuyiba agafatwa, atanga umuburo ku bishora mu bikorwa by'ubujura ko nta mahirwe bazagira kubera imikoranire myiza iri hagati ya Polisi n'abaturage mu kurwanya ibyaha.

    Yakomeje agira inama abatunze za moto kuzishyirishamo ikoranabuhanga rya GPS kugira ngo bizajye byoroha kubona aho moto iri, bityo iyibwe ifatwe hakiri kare bitagoranye cyane mu kuyishakisha.

    Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Byumba kugira ngo hakomeze iperereza, naho moto yafashwe isubizwa nyirayo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/gicumbi-polisi-yafashe-umugabo-ushinjwa-kwiba-moto-ku-rusengero

  • Papy yatandukanye na Police FC yerekeza hanze y’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Semababa wakiniraga Police FC, Sibomana Patrick Papy yamaze gutandukana n’iyi kipe aho yerekeje muri Clube Ferroviário Da Beira yo muri Mozambique.

    Uyu mukinnyi unyura ku mpande asatira uheruka kongera amasezerano muri Police FC, yari asigaranye amasezerano y’umwaka n’igice yemereye ISIMBI ko iyi kipe yamaze kumvikana n’iyi kipe igisigaye ari ukwerekezayo.

    Papy ku munsi w’ejo ku wa Gatatu tarki ya 8 Gashyantare 2023 ni bwo azerekeza muri Mozambique mu ikipe ye nshya yo mu icyiciro cya mbere yitwa Ferroviário Da Beira.

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Mozambique umwaka wa 2022 yayisoje ku mwanya wa 5 n’amanota 29, Songo ni yo yatwaye igikombe n’amanota 50.

    Sibomana Patrick, yakiniye amakipe atandukanye nka Isonga, APR FC, Police FC na Mukura VS zo mu Rwanda, Shakhtyor Soligorsk yo muri Belarus ndetse na Young Africans yo muri Tanzania.

    Sibomana Patrick Papy yamaze gutandukana na Police FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/papy-yatandukanye-na-police-fc-yerekeza-hanze-y-u-rwanda

  • 'Ntituzaganira, kandi ntiduteganya kuganira na M23'-Umuvugizi wa Leta ya RDC #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Leta ya DR Congo yatangaje ko batazaganira kandi 'ntiduteganya kuganira n'umutwe wa M23' niba idakurikije ibyo yasabwe n'amasezerano ya Luanda.

    Patrick Muyaya yabwiye kandi abanyamakuru ko mu nama ya Bujumbura yabaye muri Weekend ishize 'nta nyandiko iyo ariyo yose perezida yasinye', ko bo bemera amasezerano ya Luanda.

    Ibintu bikomeje kumera nabi mu burasirazuba bwa DR Congo mu gihe kuwa mbere imirwano yongeye kubura hagati ya M23 n'ingabo za leta mu duce turi hafi ya centre ya Sake, iyi iri muri 25Km iburengerazuba uvuye mu mujyi wa Goma.

    I Goma naho habaye, kandi byitezwe ko hashobora gukomeza, imyigaragambyo yamagana ingabo z'umuryango wa Africa y'iburasirazuba (EAC) banenga ko zitarimo kurwana na M23, imyigaragambyo yaranzwe n'ubusahuzi no kwangiza, ndetse hapfa abantu nibura babiri bari muri ibyo bikorwa, nk'uko ibinyamakuru byaho bibivuga.

    Abajijwe 'niba hari ikizere leta igifitiye' ingabo za EAC, Muyaya yavuze ko atavuga ko gihari cyangwa nta gihari, avuga ko izo ngabo zaje zifite 'inshingano yo gutera' ariko ko zitarabikora. Yongeraho ko 'uburakari bw'abaturage b'i Goma bufite ishingiro'.

    MONUSCO yatangaje ubutumwa bwamagana ibyabaye ejo i Goma birimo kwangiza urusengero rw'abantu bigenga b'abanyecongo, isaba abantu “kwirinda imvugo z'urwango”.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru mu ijoro ryo kuwa mbere, Patrick Muyaya ubu yashinje u Rwanda kohereza 'ingabo zidasanzwe, nubwo zishinzwe kurinda Perezida Kagame, mu ntambara muri Congo'.

    U Rwanda ruhakana gufasha umutwe wa M23, ndetse ruvuga ko iki ari ikibazo kireba leta ya Kinshasa n'abanyecongo ubwabo.

    'Nta nyandiko perezida yasinyiye' i Bujumbura

    Muyaya yavuze ko inama ya Bujumbura yabaye 'umwanya mwiza wo gushimangira ko u Rwanda rwarushijeho kongera ubufasha ruha M23 no kwibutsa ko amasezerano agomba gukurikizwa ari aya Luanda' .

    Amasezerano ya Luanda yo mu Ugushyingo(11) gushize, mu by'ingenzi yategetse harimo; guhagarika imirwano, gusubira inyuma kw'umutwe wa M23, leta ya Congo gukemura ikibazo cy'impunzi, no kurwanya imitwe yose yitwaje intwaro'.

    Muyaya yitsa gusa ku ngingo ebyiri za mbere, ati: 'Nyuma yo gusubira inyuma niho hashobora kurebwa ku kuganira na M23, mu gihe ibyo bitabayeho nta biganiro bizabaho na M23 ibyo bigomba gusobanuka, ni ibyo byibukijwe [i Bujumbura] kandi nibyo mwafata.'

    Abajijwe niba i Bujumbura nta masezerano yasinywe cyangwa kumvikana runaka kwabayeho hagati y'abakuru b'ibihugu bahateraniye, yasubije ati:

    'Nta gusinya inyandiko iyo ariyo yose kwabayeho, kuko hari amafoto nabonye azunguruka, nta nyandiko perezida wa repubulika yasinyiye hariya, [ibyemezo byasohotse] byari gusa incamake yateguwe n'umunyamabanga wa EAC, nababwira gusa ko muri iriya nama havugiwe ukuri kwinshi.

    'Inama ya Bujumbura yari iyo guhura no kuganira…twebwe umugambi wacu ni umugambi wa Luanda kandi niwo dufasheho.'

    Ibyemezo by'inama ya Bujumbura bitegeka 'impande zose' ziri mu mirwano muri DR Congo 'guhagarika imirwano' no 'gusubira inyuma kw'imitwe yose yitwaje intwaro harimo n'iyo mu mahanga'.

    Iyo nama kandi yavuze ko aya makimbirane ari 'ikibazo cy'akarere cyakemurwa gusa mu buryo burambye mu nzira ya politike' kandi ishimangira ko 'hakenewe ibiganiro hagati y'impande zose'.

    Kinshasa yita M23 'umutwe w'iterabwoba' ikawushinja gutera ibirindiro by'ingabo za leta, no gukora ubwicanyi n'ubusahuzi ku baturage mu duce yafashe.

    Mu kwanga ibiganiro, M23 ishinja Kinshasa guhitamo inzira y'intambara, no gutera ibirindiro byayo ikirwanaho kandi igakurikirana ingabo aho zaturutse. Ivuga kandi ko ibice igenzura birangwamo n'amahoro.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/ntituzaganira-kandi-ntiduteganya-kuganira-na-m23-umuvugizi-wa-leta-ya-rdc

  • Ahora yisekera! Uburanga bw’umunyamakurukazi Ineza wanejeje Patycope amubyarira umuhungu (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ubu ibyishimo ni byose kuri Rukubdo Patrick wamenyekanye nka Patycope mu gisata cy’imyidagaduro ndetse n’umukunzi we Ineza Emmanuella, umunyamakuru wa TV1 nyuma yo kwibaruka umuhungu mu mpera z’icyumweru gishize.

    Izina Patycope si agafu k’imvugwa rimwe mu ruganda rw’imyidagaduro hano mu Rwanda, benshi mu bari ku gasongero ubu cyane abahanzi hagize uwihandagaza akavuga ko hatarimo akaboko ke, yaba yigiza nkana.

    Ni umugabo ufasha abahanzi kumenyekanisha ibihangano bya bo binyuze ku mbuga nkoranyambaga nk’umwe mu miyoboro igezweho kuri ubu, ni umwe mu bavuga rikijyana (influencer) ku mbuga nkoranyambaga.

    Patycope uzwiho kutavuga byinshi ariko ibikorwa bye bikivugira, mu ijoro ryo ku wa 4 Mutarama 2022 yasangije abamukurikira ifoto ari kumwe n’umukunzi we Ineza Emmanuella agaragara atwite.

    Maze iherekezwa n’amagambo y’ishimwe asaba abantu kumufasha gushima Imana ko Imana ibahaye umwana w’umuhungu.

    Yagize ati “Mumfashe gushima Imana ku mwana w’umuhungu iduhaye, urugendo ntirwari rworoshye, ndashimira abaganga bose batubaye hafi ba Hopital La CROIX Du Sud (Kwa Nyirinkwaya).'

    Ineza Emmanuella umukunzi wa Rukundo Patrick bamaze igihe bakundana, asanzwe ari umunyamakuru wa TV1 wamamaye mu kiganiro ‘Mad Vibezz’ yakoranaga na Dj Kelly.

    Uyu mukobwa usanzwe ari n’umunyamideli, byagorana kumubona yarakaye, abamuzi bavuga ko akunda guhora yisekera ariko na none akanga umuntu umubangamira.

    Ineza Emmanuella na Patycope baheruka kwibaruka umuhungu

    Asanzwe ari umunyamakuru wa TV1

    Ni umukobwa usanzwe ari n’umunyamideli

    Ni umukobwa wanga umubangamira

    Akunda guhora yisekera

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ahora-yisekera-uburanga-bw-umunyamakurukazi-ineza-wanejeje-patycope-amubyarira-umuhungu-amafoto

  • Bagaragaye basomana! Neymar aryohewe n’urukun… – #rwanda #RwOT

    Umwe mu bakinnyi bakunze kuvugwa mu rukundo n’abakobwa benshi ni Neymar. Uyu mukinnyi yavutse tariki 5 z’ukwezi kwa 02 mu 1992 ubwo bivuze ko ejo bundi hashize ari bwo yizihizaga isabukuru y’amavuko n’imyaka 31 agize muri rusange. 

    Ku isabukuru ye, Neymar yagize ibihe byiza bitandukanye harimo kwifatanya n’abakinnyi bagenzi be bishimira uyu munsi, kwifurizwa isabukuru nziza y’amavuko ndetse n’ibindi.

    Ku munsi w’ejo nibwo amafoto yagiye hanze Neymar ari gusomona n’umukobwa bahoze bakundana mu myaka yashize. Uyu mukobwa yitwa Bruna Biancardi. 

    Nk’uko The Sun ibitangaza, uyu mukobwa nawe yari ari mu kirori kizihiza isabukuru y’uyu mukinnyi ndetse bananditse ko bishoboka ko baba basubiye mu rukundo bitewe n’amafoto ndetse n’amagambo Bruna Biancardi yanditse kuri Instagram ye ikurikirwa n’abarenga miliyoni 2  yifuriza Neymar isabukuru nziza y’amavuko. 

    Neymar aryohewe

    Uyu mukobwa yanditse ati “Isabukuru nziza, nakubwiye byinshi kuri uyu munsi. Mfashe uyu mwanya muto kugira ngo nandike. Umwaka wawe mushya uzabe igitangaza kandi uguhire! Ntukabure impamvu zituma wishima, inshuti ku ruhande rwawe, ibyo wagezeho ndetse n’intego nyinshi mu buzima. Imana ikomeze gukingira umubano wacu. Ndagukunda! Buri gihe unyizere”.

    Aba bombi batangiye gukundana muri 2021 ariko babigira ibanga, gusa batandukanye mu mpeshyi y’uyu mwaka nabwo ni uko uyu mukobwa wari abyitangarije abinyujije kuri Instagram. Bruna yashinjaga Neymar ku muca inyuma akarengera. 

    Bruna Biancardi w’imyaka 27 asanzwe ari umunyamideri uturuka muri Sao Paulo ndetse azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga.

    Neymar asomana n’umukobwa bahoze bakundana ariko n’ubu bakaba basubiranye 

    Kera bagikundana bwa mbere bataratandukana

    Uburanga bwa Bruna Biancardi biri kuvugwa ko yasubiye mu rukundo na Neymar

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125800/bagaragaye-basomana-neymar-aryohewe-nurukundo-numukobwa-bari-baratandukanye-amafoto-125800.html