Blog

  • UN iratabaza amahanga yose! Umutingito umaze… – #rwanda #RwOT

    Uyu mutingito utarahabwa izina watitije isi uhereye mu birometero 18 byo munsi y’ubutaka, unyeganyeza intara zimwe na zimwe zo muri Turkey na Syria ufite igipimo cya 7,8, bituma ibikorwa remezo bisenyuka, imihanda n’imiturirwa bigwa ku bantu, bamwe barapfa abandi barakomereka.

    Mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, ikinyamakuru ‘TIME’ cyatangaje ko abantu bimaze kumenyekana ko bahitanywe n’iri sanganya ari ababarirwa mu 4300, mu gihe hari ababuriwe irengero n’abarembeye mu bitaro byo hirya no hino i Burayi no muri Aziya.

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) ryatangaje ko agace fatizo (Epicentre) k’uyu mutingito kari mu Karere ka Elbistan ho mu Ntara ya Kahramanmaras muri Turkey, ari naho uyu mutingito washegeshe cyane kurusha ahandi.

    WHO yatangaje kandi ko abahitanwa n’uyu mutingito bashobora gukomeza kwiyongera ndetse bakaba benshi cyane kurusha abo byamaze kumenyekana ko bahitanywe nawo, kubera ko hari amazu manini yagwiriye abantu akiri gucukurwa.

    Hangiritse byinshi

    Bamwe mu barokokeye mu Mujyi wa Osmaniye babwiye BBC ko ako gace katitiye bikomeye mu gihe cy’iminota irenze ibiri ku buryo inyubako amagana zose zasenyukiye rimwe bazireba, abari bitaruye amazu bakiruka bagana ahisanzuye.

    Umunyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Bwana Antonio Gutierrez yatabaje amahanga yose ayasaba gufata mu mugongo no kurwanirira Turkey na Syria bahuye n’ibyago bikomeye, bagahabwa ubafasha bwose bushoboka.

    Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa Turkey, Bwana Suleymon Soylu yavuze ko imijyi 10 irimo Hatay, Osmaniye, Adiyaman, Malatya na Sanliurfa yashegeshwe n’uyu mutingito, bityo hakaba hahagaritswe ibikorwa byose bihuriza hamwe abantu benshi nk’imikino, amashuri n’ibindi.



    Ubutabazi bwihuse bwaramiye bakeya


    Abagwiriwe n’amazu baracyashakishwa

    PHOTO; Internet

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125821/un-iratabaza-amahanga-yose-umutingito-umaze-guhitana-abarenga-4300-muri-turkey-na-syria-am-125821.html

  • Umuririmbyi Ketchup wo muri Nigeria uherutse… – #rwanda #RwOT

    Ketchup uherutse gusohora amashusho y’indirimbo ye yise ‘Chebet’ amaze iminsi atangaje urugendo rwo kwimenyekanisha mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika mu rwego rwo kwagura urugendo rwe rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga.

    Mu myaka itandatu ishize yasubiyemo indirimbo ‘Pam Pam’ yifashishije Jose Chameleone wo muri Uganda. Ni indirimbo yaguye umuziki we, iramumenyekanisha no mu bihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba. Uyu musore asanzwe ari inshuti y’akadasohoka ya Chameleone.

    Umwe mu bashinzwe kureberera inyungu ze mu muziki, yabwiye InyaRwanda ko Ketchup azagera mu Rwanda hagati ya tariki 15-20 Gashyantare 2023 mu rugendo rugamije kumenyekanisha ibihanano bye mu itangazamakuru.

    Hejuru y’ibyo ariko azaba aje “gusura u Rwanda no kumenyekanisha ibihangano bishya afite.”

    Uyu muririmbyi yifashishije imbuga nkoranyambaga ze aherutse kugaragaza inkuru ivuga ko yakoze impanuka ubwo yikubitaga mu bwogero (Douche). 

    Yanditse avuga ko n’ubwo yakoze iyi mpanuka bitahagaritse gahunda ye y’urugendo rwe rwo kumenyekanisha injyana ya Afro Dance Hall yashyize imbere.

    Yikubise mu bwogero buri mu nyubako ye ibarizwa mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria. Bimwe mu binyamakuru byo muri kiriya gihugu byanditse bivuga ko uyu muhanzi yavunaguritse imbavu, ariko yaje kuvuga ko ntakibazo gikomeye yagize ku mubiri we.

    Uyu musore afitanye indirimbo ‘Baby Oh’ yakoranye na Davido imaze imyaka itandatu. Ketchup avukana n’abana bane, yize amasomo y’Itangazamakuru muri Kaminuza ya Atlantic College.

    Indirimbo ye ya mbere yashyize hanze yayise ‘Nuvo’ yayikoranye na Dj Jam Jam wo mu Bwongereza mu 2010. Iyi ndirimbo yanamufashije kwegukana igikombe cye cya mbere mu muziki mu byatanzwe na AEA Awards.

    Nyuma yakoze indirimbo ‘One the beat’ yakozwe na Rayce mu 2012. Muri uwo mwaka ni nabwo yahuye na Producer EmmyACE wamufashije gukora indirimbo zubakiye ku mudiho wa Afro Dancehall.

    Amaze kwegukana ibikombe bikomeye birimo nka AEA Awards Malaysia 2012, yabaye umuhanzi w’umwaka mu bihembo bya Mayhem in May (MIM) byatangiwe muri Nigeria mu 2013, yabaye kandi umuhanzi w’umwaka mu bihembo bya Green Awards Nigeria mu 2013 n’ibindi.

    Mu 2014, uyu muririmbyi yasinye amasezerano n’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya 606 imufasha gushyira hanze indirimbo zirimo nka ‘Holy Mic’, ‘Mama’ ndetse na ‘Pam Pam’ yaje gusubiramo afatanyije na Jose Chameleone.

    Uyu muhanzi anafite indirimbo ‘Show Me Yhur Rozay’ yasubiyemo afatanyije na Olamide na Phyno.

    Ketchup yinjiye mu muziki abifashijwemo na Se wari umufana ukomeye wa Bob Marley, umunyamuziki w’ibihe byose mu njyana ya Reggae. 

    Ketchup agiye kuza mu Rwanda mu rugendo rugamije kumenyekanisha ibihangano bye 

    Ketchup aherutse kugwa mu bwogero, avuga ko bitazahagarika urugendo rwe mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika 

    Ketchup arazwi cyane mu ndirimbo zirimo 'Pam Pam' yakoranye na Jose Chameloene 

    Ni ubwa mbere Ketchup agiye kugirira uruzinduko mu Rwanda 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘PAM PAM’ KETCHUP YAKORANYE NA JOSE CHAMELEONE

     “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘CHEBET’ YAKETCHUP UGIYE KUZA MU RWANDA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125818/umuririmbyi-ketchup-wo-muri-nigeria-uherutse-kugwa-mu-bwogero-ategerejwe-i-kigali-125818.html

  • Haringingo akomeje kwirasa amano – #rwanda #RwOT

    Igitutu cy’umusaruro mucye gikomeje kwarika muri Rayon Sports ndetse umuntu yavuga ko bidafite aho bigana, mu gihe bari kwitegura umukino wahoze ukomeye muri shampiyona y’u Rwanda aho Rayon igomba gucakirana na APR FC, kuri iki cyumweru kuri sitade ya Huye.

    Uyu ni umwaka wa kane Rayon Sports iri kubeshya abakunzi bayo ndetse ibibazo byatererwa hejuru abatoza bakabigenderamo kandi ubona ko ubuyobozi ari bwo bubitse urufunguzo rw’ibibazo iyi kipe ihorana.

    N’ubwo ubuyobozi ari bwo butera ibibazo Rayon Sports irimo, ariko umutoza Haringingo nawe ari kwirasa amano kubera ibibazo yiteza ndetse bituma abakunzi ba Rayon Sports bamwota ijoro n’amanywa.

    Abakinnyi ba Rayon Sports bahorana urwicyekwe umwe kuri umwe hibazwa uri bubanze mu kibuga 

    Kuva mu Ukuboza 2022, Rayon Sports imaze gukina imikino 7 ya shampiyona, aho yatsinzemo imikino 2 inganya ibiri, itsindwa imikino 3. Iyi mibare ntabwo igendanye n’ibyo abafana ba Rayon Sports bari biteze ndetse by’umwihariko kuba ikipe iri kwitwara nabi uko shampiyona igenda igana ahakomeye.

    Ntabwo Haringingo azi gukoresha abakinnyi afite

    Rayon Sports yatangiye shampiyona ifite abakinnyi 28 harimo umubare w’abakinnyi batari bashoboye, ariko kuko nta bapfira gushira, n’abageragezaga Haringingo yananiwe kubakoresha. 

    Ubwo igice cya mbere cya shampiyona cyarangiraga, Rayon Sports yongeyemo abakinnyi babiri, Luvumbu Nzinga na Joachiam Ojera. Iyo urebye uburyo aba bakinnyi bashya Rayon Sports yongeye mu ikipe bagiye mu kibuga, usanga harimo icyubahiro gike ndetse no kutamenya abakinnyi umutoza afite.

    Luvumbu Nzinga ntabwo yakinnye umukino Rayon Sports yatsinzemo Musanze FC ibitego 4-1, kubera ko atari yakabonye ibyangombwa. Mu mukino wakurikiyeho, Haringingo yafashe Ndekwe Felix wari uhagaze neza mu kibuga hagati muri Rayon Sports mu mikino yatambutse, amushyira ku ntebe y’abasimbura, arangije yinjiza Luvumbu Nzinga utari ufite ubushobozi bwo gukina nibura iminota 30.

    Ndekwe ageze muri Rayon Sports yazibye icyuho cya Nishimwe ndetse na Onana avunitse, ariko Haringingo arifata akamwicaza nk’umwana wishakisha

    Umukinnyi ashobora kuba ari umuhanga ariko ibihe amazemo iminsi bikaba bitamwemerera kugira uruhare mu mukino ku buryo bwuzuye. 

    Gufata Ndekwe Felix wari uhagaze neza muri Rayon Sports ukamwicaza nta kibazo yagize ni itesha gaciro ry’umuntu wari uri ku gufasha mu bihe bigoye urimo, ndetse bishobora gutuma agira urwicyekwe rwo kongera kukwitangira.

    Haringingo Francis ntabwo yemera Musa Esenu

    Musa Esenu ni we mukinnyi muri Rayon Sports ufite uruhare rw’ibitego byinshi muri uyu mwaka w’imikino inyuma ya Onana ufite imvune, ndetse kuva Rayon Sports yajya mu icuraburindi, bigaragara ko ari we mukinnyi mwiza iyi kipe yasinyishije akayigirira akamaro.

    Musa Esenu ni umukinnyi ukunze guhusha ibitego, bituma abafana bavuga ko adashoboye, ndetse ko ntacyo amaze kuko ibitego atabimariramo, ariko bakibagirwa umusaruro we muri rusange.

    Musa Esenu ashinjwa gutsindisha umutwe gusa, kandi uwo mutwe ni wo ufite ibitego byinshi mu myaka 2 itambutse muri Rayon Sports 

    Musa Esenu ni we mukinnyi muri Rayon Sports ufite ikintu azwiho kandi ashoboye, (gutsindisha umutwe) byashobokaga ko Rayon Sports imwubakiraho ndetse akaba yatanga umusaruro byihuse. 

    Abafana bashinja Musa Esenu gukinisha umutwe gusa, ngo amaguru ye amufasha kugenda gusa, ariko ntibagire icyo bavuga ku bandi bakinnyi bafite amaguru n’umutwe bidafite icyo bimariye ikipe. Ibyo byose rero Haringingo iyo amaze kubyumva, nawe abyakira uko ubundi akagendera mu kigare akima umwanya rutahizamu umwe rukumbi afite.

    Urugero

    Ku mukino Rayon Sports yanganyijemo na Kiyovu Sports, yafashe umukinnyi nka Joachiam Ojera utari ufite iyo avuye, amubanza mu kibuga arya umwaka wa Musa Esenu wari uherutse kwitwara neza ku mukino wa Musanze FC, ndetse uyu musore akaba yari amenyereye gukina na Kiyovu Sports.

    Esenu hari n’igihe ajya mu kibuga mu mataha y’inka kandi ikipe itanatsinze 

    Gufata umukinnyi nka Musa Esenu twavuga ko ari kuzuza umwaka we  wa mbere muri Rayon Sports akaba ayifitemo ibitego bisaga 14, ukamushyira ku ruhande, ukazana umukinnyi wakabirijwe, utakinaga, w’intizanyo y’amezi 5, ni iteshagaciro ku bandi bakinnyi by’umwihariko Musa Esenu uzwiho kwimwa amahirwe ariko agatabara aho byakomeye.

    Haringingo abyutse ukamubaza umunyezamu wa mbere wa Rayon Sports, aho kugusubiza yakwiruka

    Rayon Sports niyo kipe muri iyi shampiyona imaze gukoresha abanyezamu bose 4 ifite kandi bigakorwa atari ikibazo cy’imvune ahubwo bigakorwa kubera gushaka ibisubizo no guhimana.

    Haringingo Francis umunsi umwe uzasanga yakoresheje Ramadhan, undi munsi akoreshe Adolphe, ubukurikiyeho akoreshe Bonheur asoreze kuri Amani, bose namara kubahetura azunguze umutwe yumirwe kuko bose azaba ababuriye igisubizo.  

    Bibaho ko umunyezamu atsindwa igitego, ndetse yakora n’andi makosa, ariko igikangisho cy’umunyezamu si ukumwicaza.

    Haringingo n’abatoza bamwungirije bari kwikoramo 

    Rayon Sports yahuye n’imvune nyinshi zatumye amahitamo yo gushaka abakinnyi bajya mu kibuga kuri Haringingo yoroha, ariko tukaba twakibaza kuri uyu mutoza uhuzagurika mu bakinnyi uko byari kugenda iyo aba afite ikipe yose kandi ari nzima.

    Haringingo yakaretse kwiteza ibibazo kuko n’ibyo ubuyobozi bumuteza ntabwo bimworoheye 

    Ikipe itagira 11 iteza umwiryane mu bafana, abayobozi, n’abakinnyi hagati yabo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125805/haringingo-akomeje-kwirasa-amano-125805.html

  • Uwishe by'impanuka” umunyamakuru Ntwali J Williams yaciwe miriyoni imwe #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'ibanze rwa Kagarama mu mujyi wa Kigali rwahanishije amande ya miliyoni y'amafranga y'U Rwanda umushoferi waregwaga kwica bitavuye ku bushake umunyamakuru John Williams Ntwali.

    Umucamanza yavuze ko uyu mushoferi yaburanye yemera icyaha ndetse asaba imbabazi kubera impanuka yateje igahitana uyu munyamakuru.

    Mu masaha y'umugoroba, uregwa ndetse n'ubushinjacyaha batari mu cyumba cy'urukiko, umucamanza yavuze ko Bwana Bagirishya Moise Emmanuel ahamwa n'ibyaha bibiri.

    Icyo kwica umunyamakuru John Williams Ntwali ubwo yagongeshaga imodoka moto yari imuhetse.

    Hari kandi n'icyaha cyo kubabaza umubiri wa Munyagakenke wari utwaye moto yariho Ntwali ariko yongeraho ko ibyaha byombi yabikoze bitavuye ku bushake.

    Ubwo yagezwaga bwa mbere mu rukiko ku itariki ya 31 z'ukwezi gushize, Bwana Bagirishya ngo yemereye urukiko ko yishe umunyamakuru John Williams Ntwali agonze by'impanuka moto yari imutwaye.

    Icyemezo cya muganga, nk'uko byavuzwe n'umucamanza, ngo kigaragaza ko Ntwali yapfuye nyuma yo kuva amaraso menshi.

    Umucamanza yemeje ko uregwa ahamwa n'ibyaha byombi kuko abyiyemerera kandi bikaba binashimangirwa n'inyandiko yakozwe na muganga.

    Uregwa ngo yavuze ko impanuka yatewe n'umuvuduko uri hejuru ndetse n'umunaniro.

    Yamuhanishije kwishyura amafranga ibihumbi 500 kuri buri cyaha bivuze ko agomba kwishyura miliyoni y'amafranga y'U Rwanda ku byaha byombi.

    Gusa umucamanza ntiyamuhaye igihano cy'igifungo nk'uko byari byasabwe n'ubushinjacyaha.

    Umushinjacyaha yari yasabye ko Bagirishya ahabwa igifungo cy'imyaka 2 ndetse akanategekwa kwishyura Miliyoni ebyiri z'Amafranga ku byaha byombi.

    Umucamanza ariko yavuze ko hariho igihe cy'iminsi 30 ntarengwa ngo utanyuzwe n'icyemezo abe yakijuririra.

    Inkuru y'urupfu rwa John Williams Ntwari yamenyekanye ku buryo butunguranye ku itariki ya 18 z'ukwezi gushize ishyizwe hanze n'igipolisi.

    Icyo gihe umuvugizi w'ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yavuze ko Ntwari yahitanywe n'impanuka.

    Gusa hari abagize impungenge ku buryo uyu munyamakuru yapfuyemo ndetse basaba ko habaho iperereza ryigenga ryo gusobanura ibyo bamwe babonye nk'urujijo muri uru rupfu.

    John Williams wapfuye afite imyaka 43 yari umunyamakuru ubimazemo igihe aho yakunze gukora inkuru zigaragaramo akarengane.

    Mu bihe bitandukanye yakunze gushyirwa mu majwi na bamwe mu bayobozi ba Leta bamurega gukora inkuru zihindanya isura y'igihugu.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/uwishe-by-impanuka-umunyamakuru-ntwali-j-williams-yaciwe-miriyoni-imwe

  • Rayon Sports yahakanye amakuru yavugaga ku mutoza wayo #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yahakanye amakuru yavugaga ko yateze umutoza wayo Haringingo Francis umukino wa APR FC ko naramuka awutsinzwe azirukanwa.

    Aganira na IGIHE, Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul yatangaje ko nk'ubuyobozi nta nyirantarengwa bigeze baha umutoza ndetse nta n'iyo bateganya kuko bakimufitiye icyizere.

    Ati “Umutoza tumeranye neza nta kibazo na kimwe dufitanye, turi kwitegura umukino wa APR FC ku cyumweru, n'ibyabyutse bivugwa ko yahawe nyirantarengwa, Rayon Sports nta nyirantarengwa yigeze iha umutoza Haringingo nta n'iyo duteganya kumuha.''

    “Turacyahanganiye igikombe, Ikipe ya mbere iraturusha amanota ane, ntabwo ayo manota ari menshi dufitanye kandi umukino na yo, gahunda dufite ni ukuwutsinda rwose ntabwo ubuyobozi bwigeze buha nyirantarengwa umutoza nta na gahunda ihari yo kuyimuha.''

    Rayon Sports ni iya kane n'amanota 33, irushwa amanota ane na APR FC ya mbere zizahura ku Cyumweru.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yahakanye-amakuru-yavugaga-ku-mutoza-wayo

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RWAMAGANA #rwanda #RwOT

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA, ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZAGURISHA MURI CYAMUNARA UMITUNGO UTIMUKANWA WA NSENGIYUMVA EMMANUEL NA NYIRANSABIMANA EMERTHE UGIZWE N'IKIBANZA CYUBATSEMO INZU IFITE UPI: 5/01/12/03/4423 IHEREREYE MU MU MUDUGUDU WA GISHORE, AKAGALI KA GISHORE,UMURENGE WA NYAKARIRO,AKARERE KA RWAMAGANA.

    IPIGANWA MU CYAMUNARA KU NSHURO YA MBERE RIZATANGIRA TARIKI YA09/02/2023 SAA TANU Z'AMANYWA 11H:00 RIRANGIRE TARIKI YA 16/02/2023 SAA TANU Z'AMANYWA 11:00.

    ICYO GIHE UMUTUNGO UBAYE UTAGUZWE IPIGANWA MU CYAMUNARA KU NSHURO YA KABIRI RIZATANGIRA TARIKI YA 18/02/2023 SAA TANU Z'AMANYWA 11H:00 RIRANGIRE TARIKI YA 25/02/2023 SAA TANU Z'AMANYWA 11:00.

    ICYO GIHE UMUTUNGO UBAYE UTAGUZWE IPIGANWA MU CYAMUNARA KU NSHURO YA GATATU RIZATANGIRA TARIKI YA 27/02/2023 SAA TANU Z'AMANYWA 11H:00 RIRANGIRE TARIKI YA 06/03/2023 SAA TANU Z'AMANYWA 11:00.

    WIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:+250788760719.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-umutungo-utimukanwa-uherereye-rwamagana

  • Umwana w'uruhinja yarokotse by'igitangaza nyuma yo kuvukira mu nsi y'ibikuta muri Siriya #rwanda #RwOT

    Umwana w'igitangaza yavukiye mu bikuta byasenyutse nyuma y'umutingito ukomeye wibasiye Turukiya na Siriya mu rukerera rwo kuwa Mbere w'iki cyumweru.

    Uyu mwana w'umukobwa yavutse ari muzima muri Siriya ndetse akurwa munsi y'ibi bikuta amahoro gusa nyina umubyara we yari yapfuye.

    Uyu mugore wari utwite bikekwa ko yaba yaragwiriwe nibi bikuta akabimara munsi umunsi wose mu majyaruguru ashyira Uburasirazuba bw'umujyi wa Jenderes.

    Bivugwa ko uyu mugore yapfuye nyuma yo kubyara uwo mwana wari ukikijwe n'ibi bisigazwa by'amazu yasenywe.

    Amafoto ababaje yafashwe yagaragaje umutabazi umwe afashe uyu mwana wari munsi y'ibikuta.

    Uyu mwana yakuwe hagati y'amabeto ahita ajyanwa ahari umutekano hanyuma undi mugabo amuzanira uburingiti bwo kumufubika.

    Uretse uyu mugore wapfuye amaze kubyara uyu mwana, na se ngo yahitanwe n'uyu mutingito wahitanye abarenga 5000.

    Nyina w'uyu mwana ngo yari amaze amasaha 7 gusa ageze muri aka gace ka Jenderes,muri Siriya aho yari ahunze intambara.

    Amakuru aravuga ko aya mashusho yafatiwe mu gace k'icyaro kegereye umujyi wa Aleppo gakorerwamo ubucuruzi,kibasiwe cyane n'uyu mutingito.

    Nibura abantu 1,602 bamaze gupfa muri Syria mu gihe abandi 3,500 bakomeretse bitewe n'uyu mutingito wari ufite uburemere bwa 7.8 bwatikije ibi bihugu byombi.


    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umwana-w-uruhinja-yarokotse-by-igitangaza-nyuma-yo-kuvukira-mu-nsi-y-ibikuta

  • Imirwano ya Quavo na Offset ikomeje guteza urujijo #rwanda #RwOT

    Abahanzi b'Abanyamerika Quavo na Offset bafatanye mu mashati mu itangwa ry'ibihembo bya Grammy Awards byatanzwe mu mpera z'icyumweru gishize, bakomeje kwibazwaho, nyuma yuko bongeye kugaragaza ko bagifitanye inzigo mu gihe hakekwaga ko byarangiye.

    Quavo na Offset barwanye mu bihembo bikomeye bizwi nka Grammy Awards byatanzwe kuri iki Cyumweru, bitungura benshi babonye iyi mirwano yabo.

    Aba bombi bafatanye mu mashati ubwo Quavo yajyaga ku rubyiniro kuririmba indirimbo ye yitwa 'without you' mu rwego rwo kunamira mugenzi we Takeoff uheruka kwitaba Imana banabanaga mu itsinda rya Migos.

    Ikinyamakuru TMZ gitangaza ko abategura ibihembo bya Grammy basabye Offset na Quavo kujyana ku rubyiniro mu rwego rwo kunamira mugenzi wabo Takeoff ariko Quavo akaba atarabikozwaga, ari na byo byatumye bafatana mu mashati.

    Aba bahanzi bari basanzwe batajya imbizi kuko bahoraga bashondana, hari abakekaga ko inzigo yabo yarangiye ubu bakaba bariyunze, ariko berekanye ko umujinya hagati yabo ukiri mubizi

    Offset yahoze mu itsinda rya Migos nubwo yaje kurivamo akajya gukora umuziki ku giti cye nyuma yo kuva muri iri tsinda ryahozemo nyakwigendera Takeoff.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/imirwano-ya-quavo-na-offset-ikomeje-guteza-urujijo

  • M23 irashinja leta ya RDC ko ariyo 'ikomeje guteza impagarara' #rwanda #RwOT

    Mu gihe kuri uyu wa kabiri imirwano hagati y'ingabo za leta n'inyeshyamba za M23 yongeye kubura mu duce twa Masisi, n'imyigaragambyo mu mujyi wa Goma igakomeza, izi nyeshyamba zirashinja leta 'gukomeza guteza impagarara aho gushaka amahoro'.

    Abigaragambya basaba ko ingabo z'ibihugu bya Africa y'iburasirazuba (EACRF) zijya gufasha ingabo za leta kurwana na M23 cyangwa zigataha, n'uyu munsi bakomeje gufunga imihanda henshi mu mujyi wa Goma, nk'uko Aimé Patrick Mungano utuye mu gace ka Majengo yabibwiye BBC.

    Ni mu gihe abaturage bakomeje guhunga imirwano mu duce twa Karenga na Ruvunda hafi ya Sake, uduce turi mu burengerazuba uvuye i Goma ugana i Masisi.

    Leta ishinja umutwe wa M23 – yita kandi ko ari igisirikare cy'u Rwanda – gutera ibirindiro by'ingabo zayo, kwica no gusahura abaturage, ndetse no kurasa ku ndege ya MONUSCO iherutse kurasirwa muri teritwari ya Nyiragongo hagapfa umusirikare wo muri South Africa.

    Itangazo umuvugizi wa M23 yasohoye kuri uyu wa kabiri rivuga ko imyigaragambyo irimo kuba ari 'ingaruka zitaziguye z'amagambo Perezida Felix Tshisekedi yabwiye umugaba w'ingabo za EACRF mu nama y'i Bujumbura.'

    Gusa, iyi myigaragambyo yari yatangiye kuwa gatanu ushize, irushaho gukomera ejo kuwa mbere.

    Lawrence Kanyuka uvugira M23, yatangaje ko 'gukomeza kwica Abatutsi, gusenya no gusahura iby'Abatutsi birimo kuba i Goma uyu munsi ari ikimenyetso ntashidikanywaho ko ari leta ikomeje guteza impagarara aho gushaka amahoro'.

    M23 ihakana kandi ibirego bya leta byo kurasa kuri iriya ndege ya MONUSCO ivuga ko yarasiwe mu karere itagenzura.

    MONUSCO yo ntiratangaza uwarashe ku ndege yayo.

    Leta ya Kinshasa ihakana ko hari ibikorwa by'ubwicanyi cyangwa kwibasira Abatutsi muri Kivu ya ruguru, igashinja M23 na leta y'u Rwanda gukoresha abo muri ubwo bwoko bavuga Ikinyarwanda nk'impamvu y'iyi ntambara.

    Abanyecongo bavuga Ikinyarwanda, biganjemo Abatutsi, barenga 4,000 bamaze guhungira mu Rwanda kuva mu mpera z'umwaka ushize, nk'uko imiryango ifasha impunzi ibivuga.

    Hagati aho, ingabo za EACRF ziri muri DR Congo ubu zigizwe ahanini n'izoherejwe na Kenya.

    Inama y'i Bujumbura yategetse DR Congo gufasha ibihugu bya Uganda na Sudani y'Epfo kohereza ingabo zabyo muri EACRF.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/m23-irashinja-leta-ya-rdc-ko-ariyo-ikomeje-guteza-impagarara

  • Mutsinzi Ange Jimmy yasinyiye FK Jerv yo muri Norvège, Sibomana Patrick we yerekeje muri Mozambique #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri nibwo abakinnyi b'abanyarwanda bahinduye amakipe bakiniraga berekeza mu yandi makipe mashya aho bose basinye amasezerano y'imyaka 2 buriwese.

    Ku isonga ahagana Saa sita z'amanywa nibwo ubuyobozi bw'ikipe ya Police FC bwatangejo ko umukinnyi wayo Sibomana Patrick uzwi nka Papy yerekeje muri Mozambique mu ikipe ya Ferroviário da Beira yo mu kiciro cya mbere.

    Uyu mukinnyi wari uherutse kongera amasezerano y'imyaka ibiri mu ikipe ya Police FC ayivuyemo ayisize ku mwanya wa karindwi n'amanota 27 ku rutonde rwa shampiyona rw'agateganyo nyuma y'iminsi 18 imaze gukinwa.

    Uyu mukinnyi witegura kwerekeza muri Mozambique kuri uyu wa gatatu agiye gutangira gukinira iyi kipe yasinyiye amaezerano y'imyaka ibiri iri imbere.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri kandi nibwo ubuyobozi bw'ikipe ya FK Jerv yo mu kiciro cya kabiri muri Norvège gatangaje ko yasinyishije umunyarwa Mutsinzi Ange Jimmy amasezerano y'imyaka ibiri.

    Myugariro Ange Mutsinzi yerekeje muri Norvège nyuma yaho aheruka gutandukana na CR Trofense yo mu gihugu cya Portugal kubera kudahabwa ibyo bumvikanye ku gihe.

    Mutsinzi w'imyaka 25 yerekeje mu kiciro cya kabiri nyuma yaho mu mwaka ushize w'imikino iyi kipe ye ya FK Jerv inaniwe kuguma mu kiciro cya mbere cyo muri Norvège.

    The post Mutsinzi Ange Jimmy yasinyiye FK Jerv yo muri Norvège, Sibomana Patrick we yerekeje muri Mozambique appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mutsinzi-ange-jimmy-yasinyiye-fk-jerv-yo-muri-norvege-sibomana-patrick-we-yerekeje-muri-mozambique/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mutsinzi-ange-jimmy-yasinyiye-fk-jerv-yo-muri-norvege-sibomana-patrick-we-yerekeje-muri-mozambique