Blog

  • Abayobozi b'Intara za Kayanza na Ngozi bakiriwe mu biganiro mu Karere ka Huye – #rwanda #RwOT

    Ibiganiro nk'ibi byaherukaga kuba mu mpera z'umwaka ushize ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera, aho byemejwe ko bizajya biba buri gihembwe mu rwego rwo kunoza imibanire y'abaturage b'ibihugu byombi.

    Itsinda ry'u Burundi ryari riyobowe na Guverineri w'Intara ya Kayanza, Col Remy Cishahayo wari kumwe n'umujyanama ushinzwe iby'amategeko mu Ntara ya Ngozi.

    Hari kandi abayobozi ba polisi muri izi ntara, Abashinjacyaha bakuru, abakuru b'ingabo, abakuru b'iperereza, abayobozi b'amakomini ahana imbibi n'u Rwanda n'abandi.

    Ku ruhande rw'u Rwanda harimo abayobozi b'uturere twa Gisagara, Nyanza, Huye na Nyaruguru n'abayobozi mu nzego zishinzwe umutekano.

    Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, yashimye abakuru b'ibihugu byombi ko bakomeje gutanga umurongo mwiza ugamije kuzana umwuka mwiza hagati y'ibihugu byombi.

    Ati 'Uyu ni umwanya wo gushimira abakuru b'ibihugu ku murongo mwiza baduha, mu rwego rwo kuzamura imibanire yacu nk'abayobozi ndetse n'abaturage tuyobora hagamijwe kuzana umwuka mwiza.'

    Hashize icyumweru kimwe, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame agiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Burundi ubwo yitabiraga inama y'abakuru b'ibihugu bya EAC, yabereye muri iki gihugu.

    Urugendo rwe i Burundi rwabaye nyuma y'imyaka irenga icyenda atahakandagira kuko yaherukagayo muri Nyakanga 2013 ubwo yitabiraga isabukuru y'imyaka 51 u Burundi bubonye ubwigenge.

    Kuva mu 2015 u Burundi n'u Rwanda ntibibanye neza, gusa mu myaka ibiri ishize, hatangiye urugendo rwo gusubiza ibintu mu buryo, imipaka irafungurwa ndetse n'abayobozi mu nzego zinyuranye batangiye kugenderanirana.

    Mu mpera z'umwaka ushize wa 2022, abayobozi b'u Burundi mu nzego zitandukanye bakoreye uruzinduko mu Rwanda, rugamije gushishikariza impunzi z'iki gihugu gutahuka.

    Abayobozi ku ruhande rw’u Rwansa bakiriye bagenzi babo ku mupaka w’Akanyaru

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yakiriye mugenzi we w’Intara ya Kayanza, Col Remy Cishahayo

    Ibiganiro byahuje impande zombi byabereye mu Karere ka Huye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abayobozi-b-intara-za-kayanza-na-ngozi-bakiriwe-mu-biganiro-mu-karere-ka-huye

  • RIB yataye muri yombi abarimo abageni bari bafite ubukwe – #rwanda #RwOT

    Amakuru IGIHE, yamenye ni uko hari abantu benshi bari gukorwaho iperereza ku byaha bijyanye no kwiba amafaranga ya Banki.

    Bamwe mu bo mu muryango w'abafunzwe bari bafite ubukwe, yabwiye IGIHE ko ifungwa ry'aba bageni bombi ryatumye biba ngombwa ko ubu bukwe busubikwa.

    Yavuze ko bazi aho abo bageni bafungiwe ndetse babwiwe ko bafuzwe kubera ikibazo cy'amakarita ya Banki.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko hari abantu batawe muri yombi bagera kuri 60% barimo umukobwa n'umuhungu bari bafite ubukwe kuri uyu wa Gatandatu.

    Dr. Murangira yagize ati 'Iki kirego kirimo gukorwaho iperereza kirimo abantu benshi batandukanye bishingiye ku kuba hari amafaranga menshi yibwe muri Banki imwe ikorera mu Rwanda. Bikaba bikekwa ko bifitanye isano n'ibikorwa byo gutera inkunga iterabwoba (terrorism financing).'

    Iperereza ry'ibanze riragaragaza ko hari abantu bari mu gihugu no hanze bakekwa kuba barabigizemo uruhare ubu bakaba bari gushakishwa.

    Dr Muragira yakomeje avuga ko iki cyaha cyakozwe mu buryo bw'ikoranabuhanga.

    Ati ' Icyi cyaha cyakozwe mu buryo bw'ikoranabuhanga. Ibyisumbuyeho biracyari mu iperereza”.

    Yongeyeho ko iperereza riri gukorwa rikurije amategeko.

    Ingingo ya 11 y'Itegeko rya 2018 ryerekeye kurwanya iterabwoba rirabisobanura neza aho ivuga ko Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha rufite ububasha bwo gufata ukekwaho iterabwoba ku mpamvu z'iperereza, kandi igihe cyo gufunga ukekwa gishobora kongerwa kuva ku minsi 15, ariko ntikirenge iminsi 90.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira yemeje ko mu batawe muri yombi harimo umusore n’inkumi bari bafite ubukwe uyu munsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yataye-muri-yombi-abarimo-abageni-bari-bafite-ubukwe-kuri-uyu-wa-gatandatu

  • Kigali: Yaryamanye n'indaya agenda atayishyuye imufatira mu kabari nyuma y'amezi ane – #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu kabari gaherereye mu Murenge wa Muhima ahagana saa sita n'igice zo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Gashyantare 2023.

    Uyu mukobwa ukora uburaya yaguye gitumo uwo mugabo bari bamaze igihe baryamanye ariko agenda atamwishyuye ubwo yari agiye kugura inzoga y'undi mugabo bari bari kumwe aho acumbitse mu Murenge wa Muhima ahazwi nka 'De bandits'.

    Akimara kubona uwo mugabo ashinja kumwambura ibihumbi 15Frw yahise abwira abari muri ako kabari ko abonye umutekamutwe baryamanye agenda atamwishyuye.

    Uyu mukobwa akimara kubona Camera y'umunyamakuru yahise agira ati 'Umva fata amakuru ntawe ntinya, njye ndi indaya natanyishyura turarwanira aha ivumbi ritumuke kandi ndamuteza abantu yumirwe. Yaje iwanjye anjya hejuru arambeshya ngo ansigira irangamuntu ye ngo agiye kubikuza kuri Mobile Money ndamwizera ahita agenda ubutagaruka.'

    Yakomeje avuga ko uyu mugabo natamwishyura amukuramo inkweto n'ishati kugira ngo bimubere isomo.

    Uyu mugabo kugira ngo akemure iki kibazo yahise yoherereza uwo mukobwa amafaranga ibihumbi 15 kuri telefone ye ngendanwa.

    Kimwe mu byatangaje benshi n'uburyo akimara kwishyura iyo ndaya yahise yurira moto ahita agenda atamaze inzoga yanywaga.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-yaryamanye-n-indaya-agenda-atayishyuye-imufatira-mu-kabari-nyuma-y-amezi

  • Asia Population by Country 2023 #rwanda #RwOT

    List of the top 10 countries with the most or […]

    The post Asia Population by Country 2023 appeared first on UGWIRE.

    Source : https://ugwire.com/asia-population-by-country/

  • Kayonza: Minisitiri Irere yeretswe ibibazo biri mu mudugudu w'icyitegererezo wa Rugeyo birimo inzu ziva – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigejejweho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Gashyantare 2023 mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Kayonza, muri uru ruzinduko yasuye bimwe mu bikorwa by'iterambere biri kubakwa ndetse anasura Umudugudu w'icyitegererezo wa Rugeyo.

    Umudugudu wa Rugeyo uherereye mu Murenge wa Mwiri mu Kagari ka Kageyo utuwe n'imiryango 76 yiganjemo abanyarwanda birukanwe muri Tanzania, abasirikare bamugariye ku rugamba ndetse n'abandi baturage batishoboye bagiye bakurwa hirya no hino muri aka Karere.

    Kuva uyu Mudugudu wakuzura mu 2017/2018 hagiye hagaragaramo ibibazo birimo inzu ziva, ubwigerero bwuzuye ku miryango 32, imiryango 24 itari yabona ubutaka bwo guhingaho, imiryango itari yahabwa inka ndetse n'ikibazo cya Biogaz bahawe zidakora.

    Mugwaneza Flora umaze imyaka itanu muri uyu Mudugudu, yavuze ko ibibazo bya mbere bibangamye bafite harimo kuba inzu zabo ziva cyane ku buryo byangije 'plafond' n'ikibazo cy'ubwiherero.

    Yagize ati 'Inzu ziri muri uyu Mudugudu wacu zirava, ubwiherero dufite bwubatswe mu buryo bugoye, ziri hagati y'inzu ku buryo bumwe tubukoresha turi imiryango ibiri, iyo imvura yaguye rero wa mwuka mubi uzamukira mu nzu ku buryo biba bibangamye cyane umunuko ari mwinshi mu nzu.'

    Mukamwiza Francoise nawe umaze imyaka itanu muri uyu Mudugudu, yavuze ko uretse ikibazo cy'inzu zabo ziva n'icy'ubwiherero ngo banafite ikibazo cyo kubona ubutaka bwo guhingaho ngo kuko biri mu bituma badatera imbere.

    Ati 'Kuva twakwimukira hano bamwe bahawe ubutaka abandi tubwirwa ko akarere kakibudushakira ariko na n'ubu ntiturabubona, ibi bitugiraho ingaruka yo kugira inzara kubera kutagira aho guhinga, njye ndifuza ko badushakira ubutaka bwo guhingaho natwe tukiteza imbere.'

    Minisitiri Irere yavuze ko ku kibazo kijyanye n'Umudugudu w'icyitegererezo wa Rugeyo ngo rwiyemezamirimo wawubatse yemeye ko hari ibyo agomba gukosora ndetse ngo yanohereje itsinda riza kureba ibibazo bigihari, akaba yanaboneyeho gusaba abaturage ko inzu ari izabo n'ibibazo bike bihagaragara bakwiriye kugira uruhare mu kubishakira ibisubizo.

    Ati ' Ariko twabaganirije kugira ngo bamenye ko ari inzu zabo ni mu rugo bakwiriye kuhafata nko mu rugo, rwiyemezamirimo nasoza gukosora no gusana, ntabwo bazongera kujya bahamagara Akarere n'Umurenge ngo inzu zagize ikibazo, ahubwo abagifitemo imbaraga bagomba kwishakamo ibisubizo.'

    Ku kijyanye n'abadafite amasambu bahingamo ndetse n'imiryango itarabona inka, yavuze ko Akarere kamaze kubabonera ubutaka n'ikibazo cy'inka ngo kikaba kizwi ku buryo mu minsi mike byose bizakemuka.

    Minisitiri Irere yabwiwe ko inzu zo mu mudugudu wa Rugeyo ziva

    Mugwaneza Flora yavuze ko umunuko uturuka mu bwiherero uri mu bibarembeje

    Mukamwiza yavuze ko kutagira aho guhinga bibasubiza inyuma mu iterambere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-minisitiri-irere-yeretswe-ibibazo-biri-mu-mudugudu-w-icyitegererezo-wa

  • Hashyizweho uburyo bushya bwo kureba aho ubutaka buherereye ku ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Ni uburyo butuma ushobora kureba aho umutungo utimukanwa uherereye ukanze ahanditse 'Harebe ku ikarita' ku rubuga rutangirwaho amakuru y'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubutaka.

    Ubu buryo buzakemura ikibazo cy'abatungaga ibyangombwa bidahuye n'imitungo yabo, ikibazo cy'abantu bajyaga baha za banki ingwate zitajyanye n'imitungo yagombaga gutangwaho ingwate cyangwa abajyaga bagurisha ahantu bagatanga icyangombwa kitari icyaho.

    Bizahagarika bamwe mu basabaga impushya zo kubaka ahantu runaka ariko bakubaka ahanyuranye cyangwa bagakoresha uruhushya rumwe bubaka inyubako nyinshi.

    Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubutaka cyasobanuye ko 'bizanafasha abacagamo isambu ibice byinshi nyuma ugasanga abaguze bahawe ibyangombwa bidahura n'aho baguze kubera kuhitiranya'.

    Izi mpinduka zikurikiye ko uhereye ku wa 6 Mutarama 2023, Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubutaka cyatangiye uburyo bwo gutanga ibyangombwa by'ubutaka hakoreshejwe ikoranabuhanga (e-Title) buzakuraho itangwa ryabyo ku mpapuro haba ku baturage no ku zindi nzego zibikenera mu gihe cyo kubaha serivisi zitandukanye.

    Iki kigo cyavuze ko ibyangombwa by'ubutaka bitari ku mpapuro bizahindura uburyo abaturage babonaga serivisi z'ubutaka kuko bitazaba bikiri ngombwa gukora ingendo bajya ku biro by'Imirenge cyangwa ku biro by'umwanditsi w'ubutaka gufata ibyo byangombwa bicapye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hashyizweho-uburyo-bushya-bwo-kureba-aho-ubutaka-buherereye-ku-ikoranabuhanga

  • Abarenga 3400 basoje amasomo Iwawa, 69 bakurayo impushya z'agateganyo zo gutwara ibinyabiziga – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu 10 Gashyantare 2023, nibwo habaye umuhango wo gosaza icyiciro cya 23 cy'amasomo y'imyuga n'igororamuco atangirwa mu Kigo cya Iwawa mu karere ka Rutsiro.

    Iwawa ni kimwe mu bigo bigororerwamo abantu bafite imyitwarire ibangamiye umuryango mugari, irimo ubusinzi, gukoresha ibiyobyabwenge, ubujura n'ibindi.

    Abajyanwa Iwawa bavurwa indwara baba baratewe n'ingeso mbi baba barijanditsemo zirimo n'uburwayi bwo mu mutwe, bakanigishwa imyuga irimo ububaji, ubudozi, ubwubatsi, ubuhinzi bwa kijyambere no gutwara ibinyabiziga.

    Umuyobozi w'Ikigo cy'igihugu cy'igororamuco, Mufulukye Fred, yashimye Leta y'u Rwanda yashyizeho uburyo bwo kugorora abishoye mu ngeso zitari nziza n'afatanyabikorwa muri uru rugendo.

    Ati 'Tugeze ku bantu hagati ya 80 na 90 ku muganga umwe w'indwara zo mu mutwe, tuvuye ku bantu 400 ku muganga umwe'.

    Ikigo cya Iwawa gifite abaganga icyenda b'inzobere mu ndwara zo mutwe.

    Mufulukye yavuze ko abagorowe uyu mwaka bagize amahirwe yo gusurwa n'abo mu miryango yabo, agaragaza ko ubu ari bumwe mu buryo bwashyizweho mu rwego rwo gutegura imiryango y'abajyanwa mu bigo ngororamuco kugira ngo ijye ibafasha kudasubira mu ngeso bahozemo.

    Abagororerwa Iwawa kandi basurwa n'abayobozi b'inzego z'ibanze mu rwego rwo kubereka ko biteguye kubakira no kubafasha kwisanga mu buzima bwo hanze igihe barangije amasomo y'igororamuco.

    Uretse kwigishwa indangagaciro n'amasomo y'imyuga, abajyanwa Iwawa banafashwa kwiyuzuza n'Imana binyuze mu kwigishwa iyobokamana buri wese mu idini rye, ababyitwayemo neza bakavayo babatijwe.

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Jean Claude Musabyimana yabwiye abagororewe Iwawa ko amasomo basoje ari icyiciro kimwe cy'ubuzima kuko ubuzima ari urugendo rw'umuntu rurangira ari uko apfuye.

    Ati 'Ibibazo muhura nabyo natwe twese twabinyuzemo. Ubukene ntabwo butuma duhemuka. Iyo ubikoze ni nko gusuka peteroli mu muriro. Ubukene iyo uburengejeho icyaha uba ukoze amahano. Ubukene iyo wiyemeje kubuvamo ku myaka ndi kubona murimo urabutsinda'.

    Abenshi mu bajyanwa Iwawa bagenda batabishaka ariko bitewe n'imbaraga n'inyigisho Leta ibaha bageraho bakabona ko yabahitiyemo neza.

    Minisitiri Musabyimana yasabye abasoje amasomo kujya gushyira mu bikorwa ibyo bize no kuba umusemburo w'impinduka nziza bagafasha Polisi y'u Rwanda gukumira no kurwanya ibyaha.

    Ati 'Kuba umugabo ni uguhitamo gukora ibyiza ku kiguzi icyo aricyo cyose. Ibyari byarabagize imbata; mugo, cocaine, ubujura, uburaya, ubusinzi, byose abo mwasanze hano barabafashije mu bisiga inyuma. Kuba mwariyemeje kugororoka natwe tuzakomeza kubafasha kugera ku ntego mwiyemeje yo kuba urubyiruko rukora vuba, muvemo abagabo bafasha gutanga umusanzu mu kubaka igihugu'.

    Mu kigo cya Iwawa hatangirwa amasomo ajyanye n'ibikenewe ku isoko ry'umurimo kuko imirimo yo kubaka ihoraho, kwambara biriho kandi bizahoraho, ubuhinzi n'ubworozi ni urwego rukirimo amahirwe menshi yo kubyaza umusaruro kuko abenshi mu Banyarwanda bagikora ubuhinzi mu buryo bwa gakondo.

    Minisitiri Musabyimana yabwiye abize kudoda ko isoko ry'imyenda ari isoko rinini kandi rihoraho kuko u Rwanda rwaciye caguwa, abasaba kwiga kudoda imyenda ihendutse kuko kugeza ubu imyenda ikorerwa mu Rwanda ihenze.

    Ati “Ntabwo twifuza ko mwazagaruka muri iyi gahunda. Tuba twifuza ko twazahurira mu zindi gahunda. Ntakwirara kuko ibyo mwasize aho mwaje muturuka biracyari. Icyo tubasaba ni ukwirinda gusubira mu kigare. Mwarabibonye ko kujya mu biyobyabwenge biroroha ariko kubivamo biragora”.

    Mu barenga 3400 basoje amasomo y'igororamuco harimo 1118 bo mu mujyi wa Kigali. Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yababwiye ko umujyi wa Kigali ufite amakoperative 5 agizwe n'abagororewe Iwawa.

    Ati 'Twiteguye kubakira kandi ibyo mwize hano umujyi wa Kigali turabikeneye'.

    Guverineri Habitegeko François yijeje abo mu Ntara y'Iburengerazuba ko bagarutse mu rugo kandi ko ubuyobozi bwiteguye kubakira.

    Abize imyuga inyuranye muri iki cyiciro bijeje ubuyobozi bw'igihugu ko bishimira amahirwe cyabahaye kandi ko bagiye gutanga umusanzu wabo mu kucyubaka.

    Hakuzimana Eric, wafatiwe mu bikorwa byo gukoresha ibiyobyabwenge no gutwara moto atagira ibyangombwa yageze Iwawa yiga amategeko y'umuhanda ndetse n'umwe mu bagera kuri 69 batahanye uruhushya rw'agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga.

    Ati 'Kubona uruhushya rw'agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga hano biba byoroshye kuko abaganga babanza kutuganiriza tugasubiza ubwenge ku gihe'.

    Musabyimana Alex yavuze ko agiye gushyira mu bikorwa umwuga yize yizeza ubuyobozi ko atazagaruka Iwawa.

    Mu basoje iki cyiciro harimo 142 batahise bataha barimo 48 bazahabwa akazi k'ubwubatsi na Reserve Force na 49 badafite aho baba bagomba kuba bagumye Iwawa mu gihe uturere bakomokamo tukibashakira aho bazaba nibataha.

    Umuyobozi wa NRS Mufulukye yavuze ko Iwawa hongerewe abaganga bita ku buzima bwo mu mutwe

    Minisitiri Musabyimana yabwiye abasoje amasomo Iwawa ko impinduka bakuye muri iki kigo zikwiye kubafasha kwiyubaka

    Guverineri Habitegeko yavuze ko Intara y’Uburengerazuba yiteze byinshi ku basoje amasomo Iwawa

    Meya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa yahaye ikaze abasoje amasomo Iwawa ababwira ko isoko ry’umurimo ribategereje


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-3400-basoje-amasomo-iwawa-69-bakurayo-impushya-z-agateganyo-zo-gutwara

  • Nicki Minaj na Jennifer Lopez mu rutonde rw’a… – #rwanda #RwOT

    Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku rutonde rw’abahanzi 10 bakomeye, dukesha ibinyamakuru nka Insiders na Huffpost, bagiye bahatanira kenshi ibihembo bya Grammy mu bice bitandukanye, ariko bakaba batarabyegukana na rimwe. 

    1. Nicki Minaj 

    Nicki Minaj amaze guhatanira ibihembo bya Grammy inshuro icumi, ariko nta na rimwe aracyegukana. Uyu muraperikazi benshi bibaza impamvu ategukana ibi bihembo, aheruka kuba mu bahatana muri 2016, mu cyiciro cya Alubumu nziza y’umwaka yitwa “The Pinkprint”. 

    Mu mwaka wa 2019 yashinjije Recording Academy itegura ibi bihembo kumwirengagiza, ndetse nyuma y’imyaka itatu yongera kubashinja kumushyira mu mwanya utamukwiriye, nyuma yo gushyira indirimbo ye Super Freaky Girl mu cyiciro cya Pop aho kuba mu cyiciro cya Rap. 

    2. Snoop Dogg

    Umuraperi Calvin Broadus uzwi cyane nka Snoop Dogg amaze guhatanira ibihembo bya Grammy inshuro 17, ariko ntarahabwa igihembo. Uyu muraperi yatoranyijwe bwa mbere mu 1993, ndetse ubwo aheruka ni muri 2016 mu cyiciro cy’umuntu wagize uruhare muri alubumu ya Kendric Lamar yitwa “To Pimp a Butterfly.’ 

    3. Miley Cyrus 

    Umuhanzikazi Miley Cyrus wamenyekanye kera nka Hannah Montana, ndetse akaba azwi cyane mu gukora neza injyana ya Pop, ariko akaba atarahabwa igihembo cya Grammy. Miley aheruka guhatanira igihembo cya alubumu nziza ya Pop yitwa ” Bangerz”, ariko yaje guhigikwa na alubumu ya Sam Smith yitwa “In the lonely hours”. 

    Miley aheruka kongera guhatanira igihembo muri 2022, nk’umwe mu bagize uruhare muri alubumu ya Lil Nas X yitwa ‘MONTERO’ 

    4. Post Malone 

    Umuraperi Post Malone amaze guhatanira ibihembo inshuro icumi zirimo ebyiri za alubumu nziza y’umwaka, ariko bisa nk'aho atarasekerwa n’amahirwe yo kuba yakegukana na kimwe.

    Muri Grammy Awards ya 2023 yari ahataniye igihembo cy’abahanzi barenze umwe bafatanyije bagakora indirimbo nziza (Iyo yafatanyije na Doja Cat), ariko bahigikwa na Kim Petras na Sam Smith. 

    5. Diana Ross 

    Mu myaka irenga 50 amaze akora umuziki, umuhanzikazi Diana Ross ntarahabwa igihembo cya Grammy, ku nshuro 12 yagiye ahatana mu byiciro bitandukanye. 

    Gusa uruhare rukomeye Diana yagize muri muzika nyamareka rwibutswe na Recording Academy, yamuhaye igihembo cy’umuhanzi w’ibihe byose (Lifetime Achievement) muri 2012. 

    6. Katty Perry 

    Kuva yasohora indirimbo ye ya mbere ‘I kissed a girl’ muri 2008, umuhanzikazi Ketty Perry yahataniye ibihembo bya Grammy inshuro 13, ariko nta na rimwe aregukana igihembo. Perry aheruka guhatanira igihembo cya alubumu nziza yise ‘Teenager Dream’ muri 2015.

    7. Busta Ryhmes

    Umuraperi Trevor Smith uzwi cyane nka Busta Ryhmes, ari mubazamuye cyane injyana ya hiphop mu myaka yashize. Yatangiye guhatanira ibihembo bya Grammy mu 1996, ariko ku nshuro zigera kuri 12 nta gihembo arahabwa.

    Busta aheruka guhatanira igihembo cy'umuraperi mwiza n'indirimbo nziza ya rap muri 2015, izi nshuro zose yahigitswe na Kanye West. 

    8. Jennifer Lopez

    Umuhanzikazi Jennifer Lopez yahataniye ibihembo bya Grammy inshuro ebyiri muri iyi myaka yose, ariko ntaragira amahirwe yo gutahana icyi gihembo na rimwe. 

    Jenifer yahataniye igihembo cy’indirimbo ifite imbyino nziza muri 2000 na 2001, ariko atsindwa na Cher mu ndirimbo ‘Believe’ na Baha Mens mu ndirimbo ‘ Who Let the dogs out.’ 

    9. Sia

    Umuhanzikazi Sia yahataniye ibihembo bya Grammy inshuro icyenda, ariko uyu mwanditsi, Producer akaba na Director, ntaratahana muri ibi bihembo na kimwe. Sia yahataniye igihembo cy’indirimbo nziza muri 2017 aza gutsindwa na Lin- Manuel Miranda. 

    10. Martina McBride

    Umuhanzikazi Martina McBride amaze guhatanira ibihembo bya Grammy inshuro 14 kuva mu 1994, ariko ntaragihabwa na rimwe. Martina wamenyekanye cyane mu gukora neza injyana ya Country music mu myaka yashize, yagiye arata ibihembo aho muri 2011 yahigitswe na Taylor Swift.  

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125824/nicki-minaj-na-jennifer-lopez-mu-rutonde-rwabahanzi-bakomeye-bataratwara-grammy-award-125824.html

  • Annette Murava na Bishop Gafaranga bagiye guk… – #rwanda #RwOT

    Kopi y’ubutumire (Invitation) ifitwe na InyaRwanda, igaragaza ko aba bombi bazakora ubukwe, ku wa Gatandatu tariki 11 Gashyantare 2023.

    Gusaba no gukwa bizaba i Nyamata kuri La Palisse Hotel, gusezerana imbere y’Imana nabyo bizabera La Palisse Hotel i Nyamata, ni mu gihe abatumiwe bazakirirwa kuri Palisse Hotel.

    InyaRwanda yagerageje kuvugana na Bishop Gafaranga ariko ntibyakunda. Ntibyadukundiye kandi kuvugana na Annette Murava. Gusa amakuru ahari ni uko bagiye kurushinga ndetse n’ubutumire bukaba bwarageze hanze.

    Murava Anette ni umwe mu baramyi bagezweho muri iyi minsi abikesha ‘Niho Nkiri’, imwe mu ndirimbo yafashije abatari bake bitewe n'uburyo yaririmbwemo, amagambo n'inyigisho ziyirimo.

    Mu ndirimbo ‘Niho nkiri’ uyu mukobwa aba asobanura ndetse akavuga ko akiri aho Imana yamusize ndetse akirangamiye isezerano, agahora yibaza ukuntu abo basengeye rimwe basubijwe ariko we ntasubizwe.

    Muri iyi ndirimbo kandi asaba Imana kumurinda gushidikanya ndetse no kurira abandi baseka, abanzi be bakishima akibaza nanone impamvu Imana yamusize inyuma ariko akagaruka abwira Imana kumuha imbaraga zo gukomera.

    Muri Gicurasi 2022, ni bwo Annette Murava yatangaje ko yambitswe impeta y'urukundo. Amakuru avuga ko ari Bishop Gafaranga wayimwambitse mu gutangiza urugendo rw'ubuzima, bemeranya kubana nk'umugabo n'umugore.

    Icyo gihe, Murava yabwiye Isimbi Tv ko anyuzwe no kuba yarambitswe impeta n'umusore akunda ndetse ko n'ubukwe ari vuba, amubwira ko amukunda cyane amushimira ko nawe yamukunze gusa ntiyifuje kumutangaza mu itangazamakuru.

    Bishop Gafaranga azwi muri filime zitandukanye zirimo nka 'Bavakure' n'izindi. Ndetse, yagiye agaragara mu bitaramo bitandukanye by'urwenya.

    Urukundo rwe na Annette Murava rwaciye amarenga binyuze mu mishinga y'indirimbo bagiye bahuriramo. Bakoranye indirimbo 'Igitambo'. Nk'aho ibi bidahagije, banahuriye mu yindi ndirimbo bise 'Umuriro'.

    Bishop Gafaranga wavukiye mu karere ka Nyamasheke, yageze i Kigali afite imyaka 12 y'amavuko ubwo yari ageze mu mwaka wa kane w'amashuri abanza.

    Yabaye umuzunguzanyi ucuruza imyenda ya caguwa, aza kugirirwa ubuntu n'Imana ubu acuruza iduka rini ry'inkweto.

    Mu biganiro bitandukanye, yatanze ubuhamya bw'ubuzima yanyuzemo ariko Imana ikamuhindurira amateka. 

    Mu 2019 yabwiye inyaRwanda ko ari umugabo w’umugore umwe bafitanye abana batatu, akaba adateganya kureka gucuruza ngo yirundurire mu gutera urwenya.

    Bishop Gafaranga, ku wa Gatandatu w'iki Cyumweru azahamya isezerano rye na Annette Murava 


    Bishop Gafaranga ni umukinnyi wa filime uherutse kwinjira mu muziki

    Annette Murava aherutse gutangaza ko yambitswe impeta y'urukundo n'umusore yihebeye


    Bishop Gafaranga yakunze kwifashisha cyane Annette mu ndirimbo yagiye asohora 


    Imihango y’ubukwe yose ya Bishop Gafaranga na Annette Murava izabera i Nyamata

     

    Impapuro z'ubutumire mu bukwe bwa Bishop Gafaranga na Annette Murava      

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UMURIRO' 

    KANDA HANO UREBEAMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IGITAMBO'

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125826/annette-murava-na-bishop-gafaranga-bagiye-gukora-ubukwe-125826.html