Blog

  • Nyuma y’imyaka hafi 4 Rayon Sports yatsinze APR FC (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yaherukaga gutsinda APR FC muri 2019, yayitsinze 1-0 cya Ngendahimana Eric.

    Imikino yari ishize ari 7 Rayon Sports itabasha gutsinda APR FC. APR FC yatsinzemo 7 banganya 2. Rayon Sports iheruka gutsinda APR FC tariki ya 20 Mata 2019, hari muri shampiyona ya 2018-19 ari na bwo iheruka igikombe cya shampiyona.

    Ibirometero 125.1, Kigali-Huye ni byo umuntu wifuzaga kureba umukino w’abakeba mu Rwanda uhuza APR FC na Rayon Sports yagombaga gukora.

    Saa 9h02′ ni bwo imodoka yari itwaye umunyamakuru wa ISIMBI yerekeza i Huye kuri uyu mukino wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye yari ihagurutse i Kigali.

    Byari ku Cyumweru, ariko mu nzira nta ndirimbo nka “Tuje Iwawe Nyiringoma” zumvikanaga, ahubwo humvikanaga amajwi menshi y’abafana b’aya makipe bari berekeje i Huye bamwe bati “Nyamukandagira mu kibuga kirasa imitutu” abandi bati “Bakunda Rayon na yo ikabakunda”.

    Imodoka utabara umubare z’abafana ni zo zahagurutse i Kigali zerekeza i Huye gushyigikira aya makipe harimo n’imodoka imwe izwi nka “Visit Rwanda” ya Kigali Tours imenyerewe kuzengurutsa abantu umujyi wa Kigali, itsinda rya bafana ba APR FC rya “Online Fan Club” ryemeye ryishyura ibihumbi 800 by’amafaranga y’u Rwanda bayitwara i Huye.

    Kuva Kigali kugera Huye, ku muhanda hari huzuye abantu bari baje gutera ingabo mu bitugu abafana bagenzi ba bo nubwo bo batabashije kwerekeza i Huye.

    Saa 12h 42′ ni bwo imodoka yari isesekaye mu Mujyi wa Huye, morale yari yose, umujyi wari washyuhijwe n’abafana b’aya makipe.

    Nubwo umukino utari wabereye i Kigali ahazwi ko ari ho aya makipe agira abafana benshi, gusa Stade Mpuzamahanga ya Huye yari yuzuye, gusa APR FC yagaragazaga kuba ari yo ifite abafana benshi.

    Wari umukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2022-23, Rayon Sports yari yagaruye muri 11 abakinnyi 3 bari bamaze iminsi mu mvune ari bo; Kapiteni Rwatubyaye Abdul, Mbirizi Eric na Onana Léandre.

    APR FC umutoza Ben Moussa yari yahisemo kubanza mu kibuga Manishimwe Djabel, kapiteni we wari umaze igihe asimbura ndetse yari yanagaruye Buregeya Prince utarakinnye umukino wa Sunrise FC kubera imvune.

    Umukino watinze gutangira iminota 2 kubera ko izamu ritari rimeze neza. Saa 15h02′ ni bwo Ruzindana Nsoro yatangije umukino.

    Ku munota wa 6, Niyibizi Ramadhan yagerageje uburyo bwa mbere ariko umupira unyura hanze y’izamu rya Rayon Sports ryari ririnzwe na Hakizimana Adolphe. Ku munota wa 10 Ramadhan yongeye kugerageza andi mahirwe ariko na bwo unyura hanze y’izamu.

    Mbirizi Eric yahawe ikarita y’umuhondo ku munota wa 11 ku ikosa yakoreye Ruboneka Jean Bosco.

    Bizimana Yannick yahushije uburyo bwabazwe ku munota wa 20 ku mupira wari uhinduwe na Manishimwe Djabel ariko ashyizeho umutwe unyura hejuru y’izamu.

    Rayon Sports yabonye amahirwe ya mbere ku munota wa 23 ku mupira Luvumbu yacomekeye Esenu ariko ateye unyura hanze ya ryo.

    Nyuma yo guhererekanya neza ku bakinnyi ba Rayon Sports, Onana Léandre yagerageje ishoti ku munota wa 26 ariko umunyezamu Ishimwe Pierre arawufata.

    Hakizimana Adolphe yarokoye Rayon Sports ku munota wa 27 nyuma y’ishoti yari aterewe na Bizimana Yannick inyuma y’urubuga rw’amahina ariko awohereza muri koruneri itagize icyo itanga.

    Byiringiro Lague yagerageje ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ku munota wa 29 ariko rinyura hanze y’izamu.

    Ruboneka Jean Bosco yahawe ikarita ya mbere y’umuhondo ku ruhande rwa APR FC ku munota wa 30, ni ku ikosa yari akoreye Onana.

    Iri kosa ryaje kuvamo igitego cya Rayon Sports Sports aho Luvumbu yayiteye maze Eric Ngendahimana atera mu izamu Ishimwe Pierre awukuramo ariko Nsoro avuga ko wari warenze umurongo.

    Byiringiro Lague yahawe ikarita y’umuhondo ku munota wa 42 ku ikosa yakoreye Ojera Joackiam. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1 cya Rayon Sports ku busa bwa APR FC.

    APR FC yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Manishimwe Djabel na Byiringiro Lague bahaye umwanya Ishimwe Anicet na Ishimwe Fiston.

    Ni impinduka zitagize icyo zifasha cyane APR FC kubera ko mu minota ya mbere y’igice cya kabiri Rayon Sports yari iyiri hejuru.

    Ngendahimana Eric yahawe ikarita y’umuhondo ku munota wa 60 ku ikosa yakoreye Ishimwe Fiston.

    APR FC yongeye gukora izindi mpinduka 2 ku munota wa 67, Niyibizi Ramadhan na Bizimana Yannick bahaye umwanya Nshuti Innocent na Mugunga Yves.

    Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis yakoze impinduka za mbere ku munota wa 76, Luvumbu, Onana na Mbirizi bahaye ukwanya Ndekwe, Hadji na Kanamugire Roger. APR FC yakoze iminduka za nyuma ku munota wa 83 Ishimwe Fiston wagize ikibazo yahaye umwanya Mugisha Gilbert.

    Ku munota wa nyuma APR FC yahushije igitego ku mupira Claude yahinduye, Nshuti Innocent agashyiraho umutwe Adolphe akawukuramo, Mugunga yasonzemo nabwo bawukuramo. Umukino warangiye ari 1-0.

    Gutsinda uyu mukino kwa Rayon Sports bivuze ko isoje umunsi wa 19 ari iya 4 n’amanota 36 inganya na Gasogi United ya 3 na AS Kigali ya 2 mu gihe APR FC ikiyoboye urutonde n’amanota 37.

    Guts

    11 babanjemo ku mpande zombi

    APR FC: Ishimwe Pierre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Buregeya Prince, Niyigena Clement, Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Bonheur, Manishimwe Djabel, Niyibizi Ramadhan, Byiringiro Lague na Bizimana Yannick

    Rayon Sports: Hakizimana Adolphe, Ganijuru Elie, Mucyo Junior Didier, Rwatubyaye Abdul, Mitima Isaac, Ngendahimana Eric, Mbirizi Eric, Onana Léandre, Ojera Joackiam, Luvumbu Heritier na Musa Esenu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-y-imyaka-hafi-4-rayon-sports-yatsinze-apr-fc-amafoto

  • Gicumbi: Abayobozi bane bafunzwe bakekwaho kunyereza miliyoni zisaga 300 Frw za Koperative – #rwanda #RwOT

    Uko ari bane bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Gicumbi guhera kuri uyu wa 9 Gashyantare 2023, mu gihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yabwiye IGIHE ati “Aba bafunzwe bakaba barakoze ibi byaha mu bihe bitandukanye, aho banyereje umutungo wa Koperative IAKIB urenga miliyoni 300 Frw.”

    “Ibi byaha babikoreye mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Kageyo, Akagari ka Gihembe, Umudugudu wa Gitaba, aho iyi Cooperative ikorera.”

    Abatawe muri yombi barimo umucungamari wa Koperative IAKIB, uwahoze ari Umuyobozi wayo, Umuyobozi w'amakusanyirizo y'amata mu Karere ka Gicumbi n'Umuyobozi w'ikusanyirizo ry'amata rya Ngondore mu Karere ka Gicumbi.

    Bakurikiranyweho ibyaha bitatu byo kunyereza umutungo, gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro no gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Dr Murangira yakomeje ati “RIB irashimira abakomeje gutanga amakuru, kugira ngo abanyereza umutungo wa rubanda bagezwe mu butabera nk'uko amategeko abiteganya.”

    “RIB ikaba isaba abantu bose bafite gucunga umutungo mu nshingano zabo, ko bakwiye kujya bakurikiza ibyo amategeko ateganya, kuko ibihano biremereye k'uzagaragarwaho iki cyaho cyo kunyereza umutungo.”

    Yavuze ko ibi byaba bikwiye kwirindwa kuko bihanwa nk'ibyaha bya ruswa, bidasaza.

    Ibyaha bakurikiranweho bihanwa n'ingingo ya 10, 12 y'itegeko ryerekeye kurwanya ruswa, n'Ingingo ya 163 y'itegeko rigenga amasoko ya Leta, ziteganya igifungo kiri hagati y'umwaka 1-10 n'ihazabu kuva ku bihumbi 500 Frw kugera kuri miliyoni 5 Frw.

    Ibiro bya Koperative IAKIB mu Karere ka Gicumbi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-abayobozi-bane-bafunzwe-bakekwaho-kunyereza-miliyoni-zisaga-300-frw-za

  • Imirimo yo kubaka urugomero rw'amashanyarazi rwa Rusumo igeze kuri 98,3% – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 9 Gashyantare, abayobozi mu bihugu binyurwamo n'Uruzi rwa Nil bagiriye urugendoshuri kuri uru rugomero bareba aho imirimo yo kurwubaka igeze, hagamijwe gusangira ubunararibonye no gufata ingamba zihuriweho mu kubungabunga uru ruzi nk'umutungo kamere uhuje ibyo bihugu.

    Baturutse mu bihugu birimo u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Uganda, Kenya, Tanzania, Sudani y'Epfo, Sudani, Misiri na Ethiopia. Ni igikorwa cyateguwe binyuze mu Mushinga wo kubungabunga Ikibaya cy'Uruzi rwa Nil (Nile Basin Initiative).

    Urugomero rwa Rusumo ruzatanga amashanyarazi angana na Megawatt 80 azasaranganywa n'ibihugu by'u Rwanda, Tanzania ndetse n'u Burundi.

    Kuri ubu imirimo yo kurwubaka igeze kuri 98,3%, rukazuzura rutwaye miliyoni 340$, ni ukuvuga arenga miliyari 340 Frw.

    Biteganyijwe ko aba bayobozi basura ibice byarwo biherereye mu Murenge wa Nyamugari, Akarere ka Kirehe, ku ruhande rw'u Rwanda no mu Karere ka Ngara ku ruhande rwa Tanzania.

    Ku ruhande rw'u Rwanda abayobozi bitabiriye urugendoshuri bayobowe n'Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Iteganyagihe, Meteo Rwanda, Aimable Gahigi n'abandi bayobozi muri Ministeri y'Ibidukikije, iy'Ibikorwaremezo ndetse n'abo mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe amazi n'umutungo kamere, Rwanda Water Resourses Board.

    Ni mu gihe ibindi bihugu bihagarariwe n'abanyamahanga bahoraho muri Minisiteri zifite aho zihuriye n'ibidukije, ibikorwaremezo n'umutungo kamere.

    Abayobozi baturutse mu bihugu bikora ku ruzi rwa Nil basuye urugomero rwa Rusumo

    Imirimo yo kubaka uru rugomero iri hafi kugera ku musozo

    Urugomero rwa Rusumo ruzatanga amashanyarazi angana na Megawatt 80 azasaranganywa n'ibihugu by'u Rwanda, Tanzania ndetse n'u Burundi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imirimo-yo-kubaka-urugomero-rw-amashanyarazi-rwa-rusumo-igeze-kuri-98-3

  • Rutsiro: Ibiraro birenga 50 byarasenyutse bihagarika ubuhahirane – #rwanda #RwOT

    Rutsiro ni akarere k'imisozi miremire kagusha imvura nyinshi. Iyi miterere yiyongeraho kuba gafite ubutaka bwinshi bw'igishonyi, bigatuma imvura ihaguye iteza inkangu n'imyuzure bigasenya ibikorwaremezo birimo n'ibiraro.

    Kuri uyu wa 8 Gashyantare 2022, abikorera bo muri aka karere bakoranye inama n'ubuyobozi bwako barebera hamwe ibibazo bibangamiye abashoramari hamwe amahirwe atarabyazwa umusaruro uko bikwiye.

    Abikorera bahagarariye abandi bavuga ko mu bibabangamiye harimo ikibazo cy'imihanda n'amateme byangiritse, umuriro w'amashyanyarazi udahagije, imihanda idakoze neza, ndetse n'ikibazo cyo kuba abenshi muri bo bataramenya gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga imisoro.

    Nzabagerageza Aimable wo mu Murenge wa Manihira yabwiye IGIHE ko umucuruzi ukuye ibicuruzwa i Kigali ashaka kubigeza mu murenge wa Manihira bimugora kubera amateme atatu yangiritse.

    Ati 'Kubera ko ari ibiraro by'ibiti bitameze neza toni zirenze 5 ntizemerewe kunyuraho. Barahagera bakabanza bakagabanya bangera hakurya bakongera bagapakira. Hari FUSO iherutse kugwamo ipakiye ifumbire urumva ko uwo mucuruzi yahahombeye'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Etienne Havugimana yabwiye IGIHE mu isesengura kakoze kasanze mu biraro byangiritse hari ibishobora gukorwa mu miganda.

    Ati 'Hari ibiraro bishobora gukorwa n'umuganda tugiye gushyiramo imbaraga, abikorera batwemereye ubwo bufatanye mu miganda itandukanye. Hari ibizasaba ko twiyambaza RTDA bitewe n'ubunini bwabyo. Birumvikana ntabwo ari ibintu byakorwa umunsi umwe ariko mu by'ukuri natwe tubishyize ku mutima kandi twizeye ko ibishoboka byose biri mu bushobozi bw'akarere tuzabikemura'.

    Akarere ka Rutsiro ntabwo kararangiza gukora inyingo ngo kamenye umubare w'amafaranga akenewe ngo ibi bibaro byose bikorwe.

    Abikorera bo mu Karere ka Rutsiro basabwe kugira uruhare mu gusana ibiraro byangijwe n’ibiza

    Abikorera bo mu Karere ka Rutsiro bagiye gushyira imbaraga mu kubaka ibiraro byangiritse binyuze mu miganda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-ibiraro-birenga-50-byarasenyutse-bihagaritse-ubuhahirane

  • Amb Ron Adam yasabye urubyiruko guhora rutekereza udushya dukemura ibibazo by'abaturage – #rwanda #RwOT

    Ibi Amb Ron Adam yabigarutseho kuri uyu wa 8 Gashyantare 2023 mu biganiro byahuje urubyiruko rw'Abanyarwanda batangiye imishinga mito n'iciriritse n'urumaze kugira intambwe rutera mu mishinga irimo n'iy'ikoranabuhanga hasangirwa ibitekerezo by'uko urubyiruko rwatera imbere.

    Ni gahunda yatangijwe na Ambasade ya Israel mu Rwanda aho yiyemeje guhuza urubyiruko rw'u Rwanda rufite imishinga itandukanye ikizamuka n'ibigo bikomeye byo muri Israel haganirwa uko hakwimakazwa udushya mu guteza imbere urwego rw'ubushabitsi mu gihugu.

    Bikorwa kandi hafatwa abatangije imirimo itandukanye bakajya muri Israel nk'uburyo bwo kwigira ku bigo bikomeye by'aho n'uko babigenje kugira ngo bagere aho bageze, ibyo bize bakaza kubigerageza mu gihugu.

    Ni ibiganiro biba buri wa gatatu w'icyumweru aho kuri gahunda iyi ambasade izana abafite aho bamaze kugera bagatanga inama n'ubuhamya bw'inzira banyuzemo kugira ngo babe bageze aho bageze ubu.

    Kuri iyi nshuro hari hatumiwe Umuyobozi Mukuru wa Irembo, Ikigo nyarwanda cy'Ikoranabuhanga kinafite urubuga rutangirwaho serivisi za Leta, Israël Bimpe, Umuyobozi w' Urwego rushinzwe ikoranabuhanga mu Rugaga rw'Abikorera, Rwanda ICT Chamber, Ntare Alex n'abandi.

    Amb Ron Adam yavuze ko urubyiruko rugomba guhora rutekereza icyo rwakora gitandukanye n'ibisanzwe cyane ko nubwo gushaka ibibazo byugarije sosiyete ari byiza ariko ngo no kubishakira ibisubizo ari byiza kurushaho.

    Ati 'Ibyo byose ubikora udakangwa n'imbogamizi kuko uwaguye arangwa no kubyuka. Gutsindwa ni imwe mu nzira iganisha ku ntsizi. Muri Israel imishinga ikizamuka igera kuri 85% akenshi ntabwo ihita igera ku ntsinzi ahubwo ibanza gutsindwa ntigere ku ntego. Ni byiza kuko ari igisobanuro cyiza cyo kwiyemeza guhangana n'ibibazo.'

    Yakomeje avuga ko umuntu udatsinzwe hari ibyo atabasha kubona mu rugendo rwe bishobora kuzatuma mu bihe biri imbere mu gihe yahuye na byo atabona uburyo abyigobotora, bityo ko guhura na byo hakiri kare bituma uwahuye n'ikibazo agerageza inzira zose zimuha igisubizo.

    Yarusabye ko rutagomba kwishingikiriza kuri leta cyane kuko nayo iba ihuze iri gushakira abaturage bose icyabateza imbere bityo ko bagomba kwiyemeza bakabifatanya no kwigira ku barubanjirije, byaramuka bikurikijwe u Rwanda rukunguka ba rwiyemezamirimo bafasha reta kugera ku iterambere.

    Umuyobozi wa Irembo, Israël Bimpe yavuze ko inzego zose n'urubyiruko rudasigaye zigomba gutekereza ku cyazatuma ejo hazaza h'igihugu haba heza hifashishijwe ubumenyi n'ubushake bw'abantu batandukanye.

    Avuga ko hari amahirwe menshi atandukanye abantu bagakwiriye kubyaza umusaruro ndetse ko hari n'ibibazo byinshi bikwiriye gukemurwa n'udushya abantu bakwiriye guhanga.

    Ati 'Ntanze urugero nko kuri Irembo, turi kugerageza gufasha abantu kubona serivisi badakoze ingendo cyangwa ngo bakoreshe impapuro. Niba hari serivisi ukeneye urajya ku irembo uzisabe mu gihe gito ube uzihawe nta rugendo ukoze. Ibyo nibyo turi guharanira ngo dukomeze gutera imbere mu ikoranabuhanga.'

    Yakomeje avuga ko mu gutekareza ibyaba ibisubizo kuri sosiyete umuntu atibanda kuri bamwe ahubwo agomba kureba niba abo mu mijyi bafashijwe n'agashya yahanze ariko abo mu byaro na bo bakibukwa bityo igihugu kikagera ku iterambere ridaheza.

    Ntare Alex uvuga ko igikenewe mu rubyiruko no ku bandi bashaka gutangira imirimo runaka ari kubaka ubushobozi mu bijyanye n'ubumenyi kuko ari cyo gishoro cy'ibanze aba agomba kugira kuko bitashoboka gutangira ikintu udafitemo ubumenyi.

    Uretse gufasha u Rwanda mu guhugura no guteza imbere urubyiruko ku bijyanye no guhanga udushya no kwihangira imirimo, Israel itanga umusanzu mu nzego zitandukanye zirimo no gutegura abanyeshuri bize ubuhinzi bakajya kwimenyereza muri iki gihugu mu gihe cy'umwaka bakaza bafite ubumenyi bufasha guteza urwo rwego imbere.

    U Rwanda rwashyizeho gahunda ziteza imbere urubyiruko binyuze mu buryo butandukanye burimo no kurufasha guhanga imirimo cyane ko rufite gahunda yo guhanga imirimo igera kuri miliyoni 1,5 hagati ya 2017 na 2024.

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam yasabye urubyiruko gutekereza imirimo rwakora irangwa n'udushya dukemura ibibazo abaturage bahanganye na byo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amb-ron-adam-yasabye-urubyiruko-guhora-rutekereza-udushya-dukemura-ibibazo-by

  • Kigali: Umushoferi yafatiwe mu cyuho agerageza guha ruswa umupolisi – #rwanda #RwOT

    Ubwo uwo mushoferi yari agiye gusuzumisha ubuziranenge bw'ikamyo atwara, yahereje umupolisi ibihumbi 45Frw ngo yemererwe guhabwa icyemezo cy'ubuziranenge hirengagijwe amakosa ya mekanike y'imodoka ye.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yagize ati 'Aho kugira ngo akurikize ibisabwa, ahubwo yihutiye gushaka gutanga ruswa ngo amakosa y'imodoka ye yirengagizwe bityo abashe guhabwa icyemezo cy'ubuziranenge.”

    Nk'uko byagiye bigenda no ku bandi bagiye bagerageza ibikorwa nk'ibi, uwo mugabo yahise afatirwa mu cyuho, ashyikirizwa Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo iperereza rikomeze ku cyaha akurikiranyweho.

    Amwe mu makosa ikamyo ye yari yagaragaje mu igenzura rya mbere harimo kuba feri zidakora neza, gucika kwa shasi, kuvubura ibyotsi byinshi n'ayandi makosa.

    CP Kabera yavuze ko uretse ko no kuba ikamyo ye igaragaza aya makosa atandukanye yatera ingaruka zikomeye zirimo impanuka zatwara ubuzima bwa benshi, gutanga ruswa ni icyaha kidashobora kwihanganirwa na gato.

    Uwafashwe n'amafaranga yafatanywe yashyikirijwe urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha akurikiranyweho.

    Itegeko no 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z'agaciro k'indonke yatse cyangwa yakiriye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umushoferi-yafatiwe-mu-cyuho-agerageza-guha-ruswa-umupolisi

  • Yayisize amatotoro – KNC mu mvugo ikomeye yikomye umusifuzi Rulisa #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC], yikomye umusifuzi Rulisa Patience amushinja gutuma ikipe ibura amanota 3, hari mu mukino baraye banganyijemo na Rutsiro FC aho yavuze ko badge ya FIFA aheruka guhabwa yayisize amatotoro.

    Hari mu mukino w’umunsi wa 19 wabaye ejo hashize mu Bugesera aho Gasogi United yakiriye ndetse ikananganya na Rutsiro FC 2-2.

    Nyuma y’uyu mukino, KNC yanze kuripfana avuga ko ikipe ye yakabaye yabonye ibirenze ariko ntiyumva ukuntu umuntu nka Rulisa ufite badge ya FIFA (imugira umusifuzi mpuzamahanga) ashobora kuyisiga amatotoro.

    Ati “Ntekereza ko wari umukino mwiza, reka mbanze nshimire Rutsiro ariko nshimire n’abasifuzi. Ariko hari ibintu bibabaje, ntabwo mbona umuntu uri ku rwego rwa Rulisa ufite badge ko akwiriye kuza akayisiga amatotoro bene aka kageni.'

    Yunzemo ati 'Sinshoboye kujya kwiruka ngo ndajya kurega n’ibiki. Ariko abareba barebe, umuntu ariba ku karubanda?'

    Bimwe mu byo yashinje Rulisa, harimo penaliti yahaye Rutsiro FC ku munota wa 80, ni mu gihe we avuga ko hari iyo yimwe. Ngo hari kandi gutanga amakarita bya hato na hato na byo atishimiye.

    Yongeye gushimangira ko badge yaharaniye imyaka n’imyaka ayisize amatotoro akwiye kujya atambuka bamuseka.

    Ati “Nka Rulisa naca ku iposita, abantu bakwiye kumuseka. Badge yambaye, yaharaniye, ibyo yakoze, ayisize amatotoro. Icyubahiro nabagombaga, birababaje. Cyakoze Rulisa wigaye. Wakoze cyane.”

    Kunganya uyu mukino, byatumye Gasogi United iguma ku mwanya wa 2 n’amanota 36 mu gihe APR FC ifite 37 ikaba iya mbere ifite umukino na Rayon Sports ejo ku Cyumweru.

    Rulisa wasifuye uyu mukino yibasiwe na perezida wa Gasogi United

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/yayisize-amatotoro-knc-mu-mvugo-ikomeye-yikomye-umusifuzi-rulisa

  • Umuraperi AKA yishwe arashwe ku isabukuru ye #rwanda #RwOT

    Umuraperi Kernan Jarryd Forbes wamamaye nka AKA wo muri Afurika y’Epfo yishwe arashwe.

    Mu ijoro ryakeye tariki ya 10 Gashyantare 2023 ni bwo iyi nkuru yamenyekanye ko AKA yishwe arasiwe Durban aho yari yagiye kwizihiriza isabukuru ye y’amavuko.

    Polisi yo muri aka gace ikaba nta byinshi iratangaza ku rupfu rw’uyu muraperi bivugwa ko yarasanywe n’umurunzi we bose bagahita bahasiga ubuzima.

    AKA akaba yitabye Imana nyuma y’imyaka 2 umukunzi we Anele Tembe na we yitabye Imana ndetse akaba yari muri gahunda zo kumwunamira.

    AKA yavutse mu 1988, avukira muri Afurika y’Epfo muri Cape Town akaba yitabye Imana afite imyaka 35.

    Umuraperi AKA yishwe arashwe

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuraperi-aka-yishwe-arashwe-ku-isabukuru-ye

  • Umuyobozi wa APR FC yabasabye gukora ibikomeye, ababwira ko bahishiwe byinshi #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi b’iyi kipe gutsinda Rayon Sports mu mukino uzabahuza ejo ababwira ko bahishiwe byinshi.

    Ejo ku Cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2023 APR FC izakira Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona ni umukino uzabera kuri Stade Huye.

    Mbere y’uyu mukino, umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 10 Gashyantare 2023 yasuye iyi kipe mu mwiherero.

    Yabasabye gutsinda umukeba wa bo w’ibihe byose bakerekana ko abanyarwanda bashoboye batsinda abanyamahanga nk’uko bamaze igihe babikora.

    Ati “Umwanya wacu wa mbere tuwuriho kandi aho twavuye hararangiye ubu ni ukureba imbere neza, rero ni ugukomeza dutsinda kuko aho umunyarwanda ari hose atozwa gukomeza kwerekeza imbere nta gusubira inyuma, nimutsinde bariya bakinnyi bavuye imihanda yose nk’uko mu mikino yabanje mwabatsinze no ku Cyumweru mwongere mubyerekane kandi tubizeyeho iyo ntsinzi.”

    Yakomeje avuga ko bahishiwe byinshi. Ati “Twe nk’ubuyobozi tubari inyuma ibyo tubagomba byose byarakozwe kandi muhishiwe n’ibindi.”

    Imikino ishize ari 7 Rayon Sports itabasha gutsinda APR FC. APR FC yatsinzemo 7 banganya 2. Rayon Sports iheruka gutsinda APR FC tariki ya 20 Mata 2019, hari muri shampiyona ya 2018-19 ari na bwo iheruka igikombe cya shampiyona.

    Kugeza ubu APR FC ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 37, ni mu gihe Rayon Sports ari iya 4 na 33.

    Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yabasabye gutsinda Rayon Sports

    Abakinnyi ba APR FC morale ni yose

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umuyobozi-wa-apr-fc-yabasabye-gukora-ibikomeye-ababwira-ko-bahishiwe-byinshi

  • Abayobozi b'Intara za Kayanza na Ngozi bakiriwe mu biganiro mu Karere ka Huye – #rwanda #RwOT

    Ibiganiro nk'ibi byaherukaga kuba mu mpera z'umwaka ushize ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera, aho byemejwe ko bizajya biba buri gihembwe mu rwego rwo kunoza imibanire y'abaturage b'ibihugu byombi.

    Itsinda ry'u Burundi ryari riyobowe na Guverineri w'Intara ya Kayanza, Col Remy Cishahayo wari kumwe n'umujyanama ushinzwe iby'amategeko mu Ntara ya Ngozi.

    Hari kandi abayobozi ba polisi muri izi ntara, Abashinjacyaha bakuru, abakuru b'ingabo, abakuru b'iperereza, abayobozi b'amakomini ahana imbibi n'u Rwanda n'abandi.

    Ku ruhande rw'u Rwanda harimo abayobozi b'uturere twa Gisagara, Nyanza, Huye na Nyaruguru n'abayobozi mu nzego zishinzwe umutekano.

    Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, yashimye abakuru b'ibihugu byombi ko bakomeje gutanga umurongo mwiza ugamije kuzana umwuka mwiza hagati y'ibihugu byombi.

    Ati 'Uyu ni umwanya wo gushimira abakuru b'ibihugu ku murongo mwiza baduha, mu rwego rwo kuzamura imibanire yacu nk'abayobozi ndetse n'abaturage tuyobora hagamijwe kuzana umwuka mwiza.'

    Hashize icyumweru kimwe, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame agiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Burundi ubwo yitabiraga inama y'abakuru b'ibihugu bya EAC, yabereye muri iki gihugu.

    Urugendo rwe i Burundi rwabaye nyuma y'imyaka irenga icyenda atahakandagira kuko yaherukagayo muri Nyakanga 2013 ubwo yitabiraga isabukuru y'imyaka 51 u Burundi bubonye ubwigenge.

    Kuva mu 2015 u Burundi n'u Rwanda ntibibanye neza, gusa mu myaka ibiri ishize, hatangiye urugendo rwo gusubiza ibintu mu buryo, imipaka irafungurwa ndetse n'abayobozi mu nzego zinyuranye batangiye kugenderanirana.

    Mu mpera z'umwaka ushize wa 2022, abayobozi b'u Burundi mu nzego zitandukanye bakoreye uruzinduko mu Rwanda, rugamije gushishikariza impunzi z'iki gihugu gutahuka.

    Abayobozi ku ruhande rw’u Rwansa bakiriye bagenzi babo ku mupaka w’Akanyaru

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yakiriye mugenzi we w’Intara ya Kayanza, Col Remy Cishahayo

    Ibiganiro byahuje impande zombi byabereye mu Karere ka Huye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abayobozi-b-intara-za-kayanza-na-ngozi-bakiriwe-mu-biganiro-mu-karere-ka-huye