Blog

  • Hakenewe asaga miliyari 3 Frw yo kwimura abaturiye ikimoteri cya Nduba – #rwanda #RwOT

    Bijyana n'uko abakora ibikorwa byo gukusanya imyanda bavuga ko iki kimoteri kidakoze ku buryo bugezweho kuko bapfa kurunda iyo myanda aho babonye batitaye ku kuba ibora cyangwa aitabora.

    Kubera akajagari kayo ibi bituma abantu batekereza ko ubu butaka bwahariwe kumenwamo imyanda ari buto hakwiriye gushakwa ahandi hakoreshwa mu gukusanya imyanda.

    Babijyana n'uko abaturage biyongera umunsi ku wundi aho kugeza ubu Umujyi wa Kigali utuwe n'abaturage barenga miliyoni 1,630,000, ibiteganyijwe ko mu myaka 30 iri imbere bazaba ari 3,800,000 byumvikana ko imyanda nayo izaba yariyongereye.

    Kuri ubu ku munsi iki kimoteri cyakira imyanda iri hagati ya toni 550 na 600 mu gihe mu 2030 izaba igeze kuri toni 900, ingano ishobora kuziyongera uko iminsi izajya ihita.

    Mu kiganiro Urubuga rw'Itangazamakuru cyo kuri uyu wa 12 Gahyantare 2923, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Imiturire n'Ibikorwaremezo, Dr Mpabwanamaguru Merard, yavuze ko impungenge zigomba kuvaho kuko kiriya ari igice cyateguriwe gutunganyirizwamo imyanda bigakorwa ku buryo bugezweho.

    Yavuze ko icyangombwa atari ugushaka ibimoteri bitandukanye cyane ko n'umujyi atari munini ugereranyije n'ibikorwa biteganyijwe ahubwo ikoranabuhanga rikoreshwa mu gutunganya imyanda ari ryo ryashyirwamo imbaraga.

    Yagaragaje ko urugamba rukomeye bari kurwana guhera mu 2012 ari urwo kubona Ingengo y'imari yo kwimura abatuye mu mbago z'ahateganyijwe gutunganyirizwa imyanda ku mpamvu z'inyungu rusange.

    Kugeza ubu Umujyi wa Kigali umaze kwimura abagera kuri 821 mu gihe abagera kuri 80 batarimurwa.

    Dr Mpabwanamaguru ati 'Uyu munsi biradusaba ingengo y'imari irenga gato kuri miliyari 3 Frw kugira ngo tube twimuye abantu bose bari mu mbago z'ahagomba kujya ikimoteri. Dufite abagera kuri 23 dushaka kwimura ubu, muri bo 17 bamaze kutugezaho ibyangombwa ku buryo bitarenze uku kwezi bazahabwa amafaranga.'

    Biteganyijwe ko abo 23 bazahabwa agera kuri miliyoni 517 Frw n'abandi bakazimurwa uko ubushobozi buzaboneka.

    Nubwo izo ngamba ziri gushyirwa mu bikorwa, gutwara imyanda biracyagoranye bijyanye n'abaturage bataramenya uburyo bwo kuyivangura ndetse na leta itaravugurura icyimoteri ku buryo bugezweho.

    Umuyobozi w'Ikigo gikura imyanda mu baturage kikayijyana i Nduba cya COPED, Buregeya Paulin yavuze ko nubwo hari abagerageza kuyivangura bo bayitwara mu modoka imwe n'ubundi yongeye kuvangwa kuko ikimoteri ubwacyo kidafite ubwo buryo.

    Ati 'Impamvu nta mbaraga nyinshi abakozi bacu bagira mu kujyana imyanda ivanguye ni uko n'aho baba bayijyanye iba irongera kuvangwa.'

    Asaba Umujyi wa Kigali kwihutisha uburyo bugezweho bwo kuvangura imyanda abaturage na bo bakigishwa uko bayivangura hanyuma n'abayitwara bakagerageza gukurikiza uko ivanguye, bose bagatahiriza umugozi umwe kugira ngo imyanda ibyazwe umusaruro aho kuba ikibazo.

    Hakenewe asaga miliyari 3 Frw ngo abatuye mu nkengero z’ahagenwe kubakwa ikimoteri cya Nduba bimurwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hakenewe-asaga-miliyari-3-frw-yo-kwimura-abaturiye-ikimoteri-cya-nduba

  • Kagarama SS yegukanye irusharwa rya iDebate riterwa inkunga na Banki ya Kigali – #rwanda #RwOT

    Amarushanwa ya iDebate ategurwa mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kwagura ubumenyi mu kuvuga no kubatinyura bakagura ibitekerezo byabo ku bintu runaka. Ni irushanwa riterwa inkunga na Banki ya Kigali.

    Umuyobozi wa iDebate Rwanda, Habineza Jean Michel, yavuze ko kuva Banki ya Kigali yatangira gutera inkunga iri rushanwa, byatumye n'abana bo mu bigo by'amashuri bitari mu Mujyi wa Kigali cyangwa ibidafite ubushobozi buhambaye nabyo byitabira.

    Ati 'Turabigisha uko bashaka inkuru, uko bategura ibyo bashobora kuvuga bakabikora buri cyumweru ku ishuri. Twari dufite imbogamizi z'ibigo bya Leta aho usanga abanyeshuri batagera ku bikoresho by'ibanze bikenewe no gukoresha ururimi neza. BK rero yaduhaye amafaranga kugira ngo ayo mashuri nayo ashobore kubona ubwo buryo. Uyu munsi bafasha amashuri agera kuri 25 bakabishyurira buri kimwe kijyanye n'ibiganiro mpaka.'

    Yakomeje avuga ko bibafasha gutsinda bwa bwoba kuko usanga bakora imenyereza mbere yo kuza mu marushanwa nk'aya aho baba bagiye guhangana n'ibigo bikomeye birimo n'ibiri ku rwego mpuzamahanga.

    Ati 'BK yadufashije kugira ngo abo banyeshuri biga mu bigo bya Leta, bashobore kuza mu irushanwa tunabahe n'ibishoboka byose kugira ngo bagere ku rwego rumwe n'abandi. Ubu ubona ko nibura 60% by'amashuri dukorana ari aya Leta kandi ukabona ko nabo bashoboye kuko batsinda.'

    Yagaragaje ko itegurwa ry'aya marushanwa rigamije kuzamura ubumenyi bw'abanyeshuri b'abanyarwanda ku buryo babasha guhangana ku ruhando mpuzamahanga mu bijyanye no gutambutsa ibitekerezo binyuze mu biganiro mpaka.

    Ni amarushanwa ategurwa hagendewe ku nsanganyamatsiko runaka abana bakayunguranaho ibitekerezo. Kuri iyi nshuro yari afite insanganyamatsiko igaruka ku imihingagurikire y'ibihe.

    Abanyeshuri bitabiriye aya marushanwa bagaragaza ko abafasha kwagura ubumenyi bwabo binyuze mu gutambutsa ibitekerezo.

    Nyagatare Gift wiga muri Kagarama Secondary School yabigarutseho yagize ati 'Kenshi tuza aha kugira ngo tuvuge ku bintu runaka byugarije Isi tukabitangaho ibitekerezo nk'abato kuko nitwe b'ahazaza. Bivuze ko aritwe tuzaba dufata ibyemezo mu gihe cyizaza bityo dukwiye gutangira uyu munsi . Binyuze muri ibi biganiro mpaka bidufasha gufata ibyemezo bitwubakamo umwuka n'icyizere cyo kuba abayobozi beza bifuzwa.'

    Muri aya marushanwa ibigo byitabiriye bisaga 35 birimo n'ibigo Mpuzamahanga aho ibigo bine bya mbere byabaye Kagarama Secondary School, Gs Remera Rukoma, Riviera High School na Petit séminaire Zaza.

    Hahembwe kandi n'abanyeshuri 20 barushije abandi kuba intyoza mu kuvuga barimo batandatu biga muri Maranyundo Girls School. Buri munyeshuri yahawe igihembo kimufasha gukomeza kuzamura impano ye giherekejwe n'impano zitangwa na Banki ya Kigali.

    Umunyeshuri wahize abandi yiga muri Gs Remera Rukoma yabaye iya kabiri muri aya marushanwa, Umubyeyi Ineza Lisa yavuze ko ibikorwa nk'ibi bibatinyura nk'abakobwa bakumva ko bashoboye.

    Ati 'Amarushanwa nk'aya aratwigisha, gufunguka no kwaguka mu bitekerezo. Atwigisha gutekereza vuba kandi twunguka ubumenyi bwinshi. Kuba ndi umwana w'umukobwa ni ikigaragaza ko natwe dushoboye. Si abiga mu bigo by'i Kigali gusa cyangwa abahungu batsinda amarushanwa nk'aya kuko twese turashoboye.'

    Kuva amarushanwa ya iDebate Rwanda yatangizwa yatanze umusaruro ugaragara kuko abanyeshuri b'u Rwanda bakunze kwitwara neza mu marushanwa nk'aya ku ruhando mpuzamahanga.

    Aba banyeshuri bagaragaza ko kurushanwa bibubakamo imbaraga

    Aba banyeshuri bagaragaza ko bibungura ubwenge bwo kuvugira mu ruhame

    Abagize akanama nkemurampaka baba bandika amanota

    Abanyeshuri ba Kagarama Secondary School bishimira igikombe begukanye

    Abanyeshuri ba Petit Seminaire Zaza uyu munsi ntibahiriwe

    Aya marushanwa yabereye muri Riviera High School

    Buri munyeshuri yabaga afite ingingo ashingiraho

    Bwiza Irene wiga muri Maranyundo ari mu bahembwe

    Byari ibyishimo bisendereye muri iki gikorwa

    Ni amarushanwa yitabiriwe n’abanyeshuri batandukanye

    Umubyeyi Ineza Lisa wahize abandi yavuze ko ibikorwa nk'ibi bibatinyura nk'abakobwa bakumva ko bashoboye

    Umwe mu Bana ba Kagarama Secondary School asobanura ingingo ye

    Victor Emmaneul wiga muri Kagarama Secondary School niwe wabaye uwa kabiri

    Amafoto: Nezerwa Salomo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kagarama-ss-yegukanye-irusharwa-rya-idebate-riterwa-inkunga-na-banki-ya-kigali

  • Biryogo: Abanyerondo barashinjwa gukubita umuturage bakamugira intere – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 10 Gashyantare 2023.

    Abaturage babwiye IGIHE, ko babangamiwe cyane n'uburyo abanyerondo bo mu Biryogo bakunda guhohotera abaturage, bagasaba inzego zibishinzwe gukurikirana iki kibazo.

    Bavuga ko uyu muturage yagiranye ikibazo n'aba banyerondo bananirwa kumvikana bahita batangira kumukubita barangije bamuta mu muhanda barigendera.

    Ntwari Hamza yagize ati ' Twe twabonye bamukubita gusa turatabara dutangiye kubabaza bahita bamuta aho barigendera kandi si ubwa mbere abanyerondo b'aha bagira urugomo.'

    Uwineza Rose we yagize ati 'Ntituzi igihe iki kibazo cy'abanyerondo bahohotera abaturage kizarangirira pe nonese koko bemerewe gukubita umuntu gutya bakamuvuna imbavu ku buryo ananirwa kugenda? dore uko amaguru bayahinduye ibisebe.'
    Umunyamaabnga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarugenge, Murekatete Patricie, yabwiye IGIHE ko uyu muturage wahohotewe ari kwa muganga ndetse abamukubise bagiye kuri Polisi.

    Ati 'Bagiye kuri Polisi kugira ngo hamenyekane ukuri kw'ibi bintu.'

    Si ubwa mbere abanyerondo bavugwaho guhohotera abaturage mu bihe bitandukanye ku buryo no mu minsi ishize Umuyobozi w'Umuryango urwanya ruswa n'akarengane mu Rwanda (TI-RW), Ingabire Marie Immaculée, yatunze urutoki urugomo n'amahano bikorwa n'abanyerondo, asaba inzego zose kubihagurukira kuko bihangayikishije Abanyarwanda.

    Abaturage bo mu Biryogo barasaba ko uyu muturage wakubiswe n'abanyerondo ahabwa ubutabera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/biryogo-abanyerondo-barashinjwa-gukubita-umuturage-bakamugira-intere

  • U Rwanda rugiye gufatanya na IVI mu guteza imbere ubumenyi mu bijyanye n'inkingo – #rwanda #RwOT

    Bizakorwa binyuze mu masezerano Kaminuza y'u Rwanda (UR) yasinyanye na IVI ku wa 9 Gashyantare 20, akubiyemo ibizakorwa mu kongera ubushobozi mu bijyanye no gukora, kugenzura, kugerageza no gukoresha neza inkingo.

    Mu ntangiriro za 2020 ubwo Covid-19 yari yayogoje ibice bitandukanye by'Isi, igisubizo nta handi cyagombaga gushakirwa uretse ku nganda zikora inkingo.

    Afurika ni yo yabonwaga nk'izazahazwa n'iki cyorezo mu buryo bw'umwihariko, aho ubu ifite ubushobozi bwo kwikorera 1% by'ikigo zose ikenera.

    Binyuze muri gahunda zitadukanye, uyu mugabane wihaye intego ko kugeza mu 2040 izaba igeze ku rwego rwo kwikorera 60 ku ijana by'inkingo ikenera.

    Kongera ubumenyi ni ingezi, by'umwihariko ku Rwanda nk'igihugu kirimo kubakwamo uruganda rw'inkigo rwa BioNTech, ndetse rwahawe icyicaro cy'Ikigo nyafurika gishizwe ibijyanye n'imiti, AMA.

    Ibi nibyo IVI yahereyeho kugira ngo ifashe mu kubaka ubushobozi mu bushakashatsi ku bijyanye n'ikorwa ry'imiti n'inkingo, kuzigeza ku bazikeneye no kuzikora ku rugero zibonwa na bose.

    Umuyobozi Mukuru wa IVI, Dr Jerome Kim, yavuze ko bagamije gufasha no guhugura abo muri uru rwego kugira ngo ibibazo nk'ibyabaye mu bihe bya Covid-19 bitazasubira mu bihe bizaza.

    Ati “Niyo mpamvu twiteze byinshi kuri ubu bufatanye, kuko bizadufasha mu kubaka ubushobozi ndetse no kugera vuba ku ntego twihaye yo kurengera ubuzima bw'abantu binyuze mu gutanga inkingo.”

    Mu gushyira mu bikorwa intego zayo, IVI yifashisha ibigo bitandukanye byaba ibikora inkingo, za kaminuza zitandukanye zigira uruhare mu bushakashatsi ndetse n'ibihugu bifasha mu kugenzura ko ishyirwa mu bikorwa ry'izo gahunda rigenda neza.

    Dr Kim akavuga ko bijyanye n'ubushake u Rwanda rufite mu guteza imbere ubuzima binyuze mu gukora inkingo, no kuba ari urugero rwiza rw'ibishoboka muri Afurika, bahisemo gukorana na rwo cyane ko bahuje intego.

    Bizakorwa hibandwa mu guhugura abanyeshuri ndetse n'abandi bo mu rwego rw'ubuzima.

    Biteganyijwe ko abanyeshuri ba mbere mu bijyanye n'aya masezerano bazatangira guhugurwa muri Kamena uyu mwaka, bikazakurikirwa n'imishinga ihuriweho y'ubushakashatsi.

    Aya masezerano aje mu gihe UR ari yo ibarizwamo Ikigo cy'akarere ka Afurika y'Iburasirazuba gifasha mu bijyanye n'inkingo, ikingira no gukwirakwiza inkingo, EAC RCE-VIHSCM.

    Umuyobozi Mukuru wa UR, Dr Kayihura Muganga Didas, avuga ko nubwo bari bahawe ayo mahirwe nta bushobozi buhagije bwari buhari haba mu Rwanda yewe no muri EAC, akemeza ko hari hakanewe andi maboko ari yo mpamvu y'aya masezerano.

    Ati “Aya masezerano tugiranye na IVI ni amahirwe tugize kuko bo babifitemo uburambe buhagije, ndetse intego zabo zihura n'izacu. Tugiye kubona ingufu zisumbuye kugira ngo tuzamure ubumenyi mu bijyanye n'inkingo mu buryo bwa kinyamwuga.”

    Yavuze ko ayo masezerano azamara igihe kirekire kuko kugeza ubu umwe mu bayobozi bakuru ba IVI yamaze kwemererwa kuba umwarimu muri UR.

    Afurika yiyemeje guteza imbere ubushakashatsi no gutanga ubumenyi mu rwego rw'ubuzima, ku buryo mu 2040 wihaye intego yo kuba ufite abantu bazobereye mu by'inkingo bagera ku 12,500.

    Mu gufatanya kugera kuri iyi ntego, UR ibinyujije muri EAC RCE-VIHSCM imaze gutanga amasomo y'igihe gito ku bagera ku 1442 ku bijyane n'uruhererekane rw'inkingo ku bantu bo muri EAC basanzwe bari muri uru rwego.

    Hahuguwe kandi abashobora gufata imyanzuro byibuze bize kugera ku cyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) mu by'ubuzima, bagera kuri 94 barimo abarangije n'abacyiga.

    Kugeza ubu hamaze gutangwa amasomo yo mu bwoko butanu yose ateza imbere itangwa ry'inkingo.

    Umuyobozi ushinzwe amahugurwa mu Kigo cy'akarere ka Afurika y'Iburasirazuba gishizwe iby'inkingo, Dr Nyandwi Jean Baptiste, yavuze ko amasomo bakurikijeho ari ajyanye n'ikorwa ry'inkingo, umuntu akaba yamenya ingano y'urukingo akora, niba rutaragira ingaruka k'uwaruhawe n'ibindi.

    Ati 'Tuzabifatanya no gutangiza andi masomo mashya y'impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) tutari dufite, bikanajyana no gusura inganda zikomeye zikora inkingo, abiga bakajya babyiga ariko banabikora.'

    Yemeza ko bafite intego yo kongerera ubushobozi bene aba bafata ibyemezo bagera kuri 210 kugeza mu 2024, bikajyana no kwigisha abo muri Master's bakarenga 300 mu gihe cy'imyaka ine.

    Biziyongera kandi ku gutanga amasomo ku banyeshuri basanzwe 160 mu myaka ine, basanga 194 bamaze guhugurwa.

    Ku wa 03 Kamena 2022 ni bwo Ambasaderi w'u Rwanda muri Repubulika ya Korea, Yasmin D. Amri Sued, yazamuye ibendera ry'u Rwanda ku cyicaro cya IVI nk'umunyamuryango w'iki kigo.

    U Rwanda rwinjiye muri IVI rwiyongera ku bindi bihugu 38 n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS ubu rukaba rufite uruhagarariye mu nama y'ubutegetsi ureberera inyungu zarwo, ari we Dr Leon Mutesa watangiye imirimo ye kuwa 28 Gicurasi 2022.

    Dr Kayihura yashimye bufatanye bushya na IVI

    Dr Nyandwi yagaragaje ko bafite intego yo guhugura abantu benshi mu bijyanye n’inkingo

    Dr Kim yavuze ko bagamije gufasha no guhugura abakora mu bijyanye n’inkigo kugira ngo ibibazo nk'ibyabaye mu bihe bya Covid-19 bitazasubira

    UR na IVI byasinye amasezerano y’ubufatanye

    Abayobozi bafashe ifoto y’urwibutso nyuma y’uyu muhango


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-gufatanya-na-ivi-mu-guteza-imbere-ubumenyi-mu-bijyanye-n

  • Rutsiro: Abahombejwe na COVID-19 bamaze guhabwa arenga miliyoni 350Frw – #rwanda #RwOT

    Mu ngamba zafashwe mu rwego rwo kugabanya ubukana bw'iki cyorezo harimo kugabanya urujya n'uruza rw'abantu ari nabyo byatumye ubukungu mu nguni zose buhunganana.

    Ubwo iki cyorezo cyari gitangiye kugenza make, Guverinoma y'u Rwanda yashyize miliyoni zisaga 350$ mu Kigega Nzahurabukungu mu rwego rwo gufasha abahombejwe na COVID-19.

    Munyaneza Zephanie wo mu Murenge wa Musasa, ni umwe mu bikorera bo mu Karere ka Rutsiro bahawe inguzanyo mu Kigega Nzahurabungu. Avuga ko kubera icyorezo cya COVID-19, igishoro cye cyari cyaragabanyutseho 70%.

    Ati 'Mu gihe cya COVID-19 nari ngiye gufunga ubucuruzi kubera kubura abakiliya, ariko nyuma y'aho Leta itugobokeye ikaduha iriya nkunga ubucuruzi bwarongeye burazahuka ubu nta kibazo. Yego ntabwo biraza neza nka mbere ariko uko biri ubu biratanga icyizere”.

    Mugenzi we utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru yavuze ko yari afite inguzanyo ya banki bimubera ikibazo kuyishyura kubera ko muri COVID-19 ubucuruzi bwe butagenze neza.

    Ati “Badusabye gukora imishinga nk'abantu bahombejwe na COVID-19 ndawukora barawemera, mu kwezi wa 11 umwaka ushize nibwo bampaye miliyoni 5Frw nongera igishoro cyanjye ubu ubucuruzi buragenda neza nta kibazo, n'inguzanyo ndi hafi kurangiza kuyishyura”.

    Mu karere ka Rutsiro abakoze imishinga basaba guhabwa amafaranga yo kuzahura ubukungu bwabo bwashegeshwe na COVID-19 bagera 163. Imishinga 132 niyo itsinda ribishinzwe ryasanze yujuje ibisabwa, ariko muri yo 43 niyo gusa yashobora kubonerwa amafaranga.

    Ntaganira Jean Paul ucururiza mu Murenge wa Boneza, avuga ko ubuyobozi bwabasabye gukora imishinga barayikora barayohereza ariko ko ababonye amafaranga abo mu mirenge itatu.

    Ati “Umuturage iyo akoze umushinga w'ubucuruzi, hari inkunga yaje ntimugereho aba yataye igihe. Turasaba ko natwe iyo nkunga yatugeraho kuko natwe ubucuruzi bwacu bwasubiye inyuma kubera icyorezo”.

    Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rutsiro ushinzwe iterambere ry'ubukungu Havugimana Etienne avuga ko miliyoni 350Frw arizo zimaze guhabwa abaturage bahombejwe na COVID-19.

    Ati “Icyakora hari abacikanywe n'ayo mahirwe kubera ko igihe cyabagereyeho bakinoza imishinga, ariko haracyari amahirwe, tuzakora ibishoboka byose ku buryo mu gihe uyu mushinga uzaba usubukuwe abaturage bacu izo nyungu igihugu cyabageneye zabageraho”.

    Mu Karere ka Rutsiro habarurwa abacuruzi barenga 14,000, barimo 153 batanga TVA kuko bafite ibikorwa byinjiza arenze miliyoni 20 Frw ku mwaka.

    Abacuruzi bo mu Karere ka Rutsiro bahombejwe na COVID-19 bamaze guhabwa arenga miliyoni 350Frw yo kuzahura ubucuruzi bwabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-abahombejwe-na-covid-19-bamaze-guhabwa-arenga-miliyoni-350frw

  • Ikigo M Auto cyo mu Buhinde kigiye gutangiza mu Rwanda umushinga wa moto zikoresha amashanyarazi – #rwanda #RwOT

    Cyabitangaje ku wa 10 Gashyantare 2023, ubwo cyemezaga ko bitarenze Werurwe, kizaba cyanateye amatako mu bihugu bya Sierra Leone na Uganda, mu buryo bwo guhangana n'iyangirika ry'ikirere riteje impagarara muri iyi minsi.

    Muri Nyakanga 2022, iki kigo cyatangiranjye moto zigera ku 2000 muri Benin ndetse ngo kugeza ubu izindi nk'izo zirategerejwe kuko zamaze gutumizwa.

    Ni umushinga iki kigo gifite muri Afurika, kuko ihumana ry'ikirere ari irya kabiri mu bihitana abantu benshi kuri uyu mugabane, kubera ko rifitanye isano ya hafi n'indwara zitandura zirimo kanseri y'ibihaha, iz'umutima, stroke, n'izindi.

    Nk'urugero, mu 2019 abana barenga miliyoni bishwe n'indwara zifite aho zihurira n'iyangirika ry'ikirere muri Afurika, bangana na kimwe cya gatandatu by'abicwa n'izo ndwara ku Isi ku mwaka.

    Umuyobozi Mukuru wa M Auto, Shegun Bakari yavuze ko kubera izo ngaruka zose, abantu bafatanyije bahangana n'iki kibazo kuko ari inshingano za buri wese gutabara ubuzima bw'abantu.

    Ati 'Ni ikibazo gihangayikishije cyane, noneho iyo bigeze ku batwara moto zikoresha ibikomoka kuri peteroli izi ndwara zisya zitanzitse.'

    Yavuze ko bazakora uko bashoboye kose ngo izo moto zikoresha ibikomoka kuri peteroli zisimbuzwe iz'amashanyarazi, nka bumwe mu buryo bwihuse bwo kurengera ubuzima bw'abantu.

    Iyo umuriro ushize muri batiri moto ikoresha uyitwara aba agomba kujya kuri sitasiyo iki kigo kiba cyarashyize mu mijyi itandukanye, akishyura iyuzuye cyane ko batiri itarenza ibilometero 100.

    The Guardian ivuga mu bihugu iki kigo kizaba kiri gukoreramo, kizashyiraho za sitasiyo nyinshi zizifashishwa mu kongera umuriro muri batiri, ndetse kikazakorana na za leta mu kubaka inganda zitanga umuriro ukomoka ku mirasire y'izuba nka bumwe mu buryo bwo kubona umuriro uhagije.

    Ikigega gitera imishinga igamije kurwanya iyangirika ry'ikirere kigaragaza ko mu myaka 18 iri imbere, ikiguzi cyo guhangana n'iyangirika ry'ikirere mu mijyi rya Afurika kizagera kuri 600% mu gihe nta cyaba gikozwe.

    U Rwanda rwabihagurukiye rugikubita, kuko hashize imyaka irenga 10 rushyize imbaraga mu kubaka uburyo bw'ubwikorezi bw'abantu buteye imbere bunubahiriza ingamba zo guteza imbere ibidukikije no kurengera ikirere.

    Bijyana n'uko ubushakashatsi bwasohowe mu 2018 ku ihumanywa ry'ikirere, bwagaragaje ko imyuka yanduza ikirere n'umwuka byo muri Kigali, ahanini ituruka ku binyabiziga, kuko 95,2% by'imodoka zikorera ku butaka bwo mu Rwanda zimaze nibura imyaka 10 zivuye mu ruganda.

    Iyi niyo mpamvu muri iyi politike nshya u Rwanda rwihaye intego y'uko bizagera mu 2030, 20% by'imodoka zitwara abagenzi (buses) zikoresha amashanyarazi, bigakorwa horoherezwa abashoramari no kongera amafaranga afasha iyi mishinga.

    Minisiteri y'Ibidukikije igaragaza ko gahunda Leta y'u Rwanda yihaye yo gutangira gukoresha imodoka z'amashanyarazi izarusaba nibura gushora agera kuri miliyoni 900$ (Miliyari 900 Frw).

    Ugereranyije n'ibinyabiziga bisanzwe bikoresha lisansi cyangwa mazutu, ibikoresha amashanyarazi ntabwo bigoranye mu kubyitaho, ntibihumanya ikirere kandi bigira uruhare mu kugabanya ibikomoka kuri peteroli bitumizwa hanze ku kigero cya 15%.

    Izi moto zitezweho umusanzu mu kurwanya ihumana ry’ikirere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikigo-m-auto-cyo-mu-buhinde-kigiye-gutangiza-mu-rwanda-umushinga-wa-moto

  • Gicumbi: Abagabo bamwe ntibakozwa gahunda yo kuboneza urubyaro – #rwanda #RwOT

    Ni ibintu byagaragaje ko hakenewe imbaraga nyinshi mu bukangurambaga bwo gufasha imiryago kubyara abo ishoboye kurera.

    Ni ikibazo gikomeje gushakirwa umuti urambye, kuko usanga umubare w'abaturage udahwanye n'ubushobozi bw'ibikorwaremezo biri mu karere, dore ko bamwe usanga badafite amikoro yo kwiyubakira amacumbi yo kubamo, bamwe bagatega amaboko ku buyobozi.

    Kuri ubu Akarere kamaze kubaka imidugudu ine y'icyitegerezo y'abatishoboye, ndetse hari kubakwa undi mudugudu mu Murenge wa Kaniga.

    Bamwe mu bakozi bo mu ishami rishinzwe kuboneza urubyaro mu Bitaro bikuru bya Byumba, bavuga ko abagabo bitabira serivisi zo kuboneza urubyaro bakiri hasi cyane, kuko batarenze 5%.

    Ni mu gihe abagore bitabira iyi gahunda bageze kuri 56%, bigatuma abana bavuka batarateguwe baba benshi.

    Hari abavuga ko imbogamizi zituruka ku makuru make abagabo bafite, bamwe bagatinya kuboneza urubyaro kuko aho bahuriye ngo bene uwo mugabo bamwita 'inkone'.

    Hari no kumva ko abagore aribo batwita ndetse bakanabyara, bityo abagabo bamwe bakumva ko kuboneza urubyaro ari inshingano z'abagore gusa.

    Nyamara hari abamaze kwifungisha bamaze kumva neza akamaro ko kubyara abana runaka bigendanye n'ubushobozi bafite.

    Mu kiganiro Depite Ndoriyobijya Emmanuel aherutse kugirana n'abatuye mu Murenge wa Nyamiyaga muri aka karere, mu mpera za Mutarama 2023, yabajije abagabo niba muri bo hari utekereza igenamigambi ry'urugo rwe, cyangwa bakagira uruhare mu kuboneza urubyaro.

    Uwitwa Ngendahayo yagize ati 'Nta mugabo upfa kubyumva ko yajya kwifungisha ngo yemere ko azongera gutera akabariro, twe aha duturiye n'iyo bumvishe ko hari uwaboneje urubyaro, no mu kabari ntashobora kwicarana n'abandi, usanga bamuhaye akato, ibyo byatumye tubiharira abagore bacu.'

    Undi mugore yasubije ati 'Yewe nta kundi twabigenza! Umugabo aguherekeza kwa muganga iyo mugiye kubyara abana gusa, iyo ari ukuboneza urubyaro akoherezayo wenyine, ntabwo yahatunguka'.

    Kuboneza urubyaro bikorwa mu buryo butandukanye, harimo ubwa kamere ku bwumvikane hagati y'abashakanye, gukoresha agakingirizo, agapira ku bagore ndetse no guhabwa ibinini, bigakorwa n'inzobere z'abaganga.

    Ku bagabo habaho gufunga imiyoborantanga, kandi ubikorewe ugasanga nta ngaruka mbi n'imwe bimugizeho.

    Ni mu gihe abaganga bagerageza kubasobanurira ko kuboneza urubyaro ari ku bushake, ndetse bikaba uburenganzira bw'umuntu ku giti cye, ariko akabikora hagamijwe inyungu z'umuryango we n'igihugu muri rusange.

    Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mbonyintwari Jean Marie Vianney, asaba abaturage kurushaho kumva ko kuboneza urubyaro bituma babasha kubyara abo bazarera, kandi bagatunga abana babo neza.

    Yasabye ubufatanye bw'abajyanama b'ubuzima, abaganga, inzego z'ibanze, amadini n'amatorero, mu gufatanya kwigisha abaturage ibyiza byo kuboneza uruyaro haba mu ngo zabo ndetse no ku gihugu.

    Mu karere ka Gicumbi habarizwa abaturage basaga ibihumbi 460, bibumbiye mu ngo ibihumbi 107.

    Gahunda yo kuboneza urubyaro ntirumvikana neza mu babago muri Gicumbi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-abagabo-bamwe-ntibakozwa-gahunda-yo-kuboneza-urubyaro

  • Nyuma y'imyaka hafi ine, Rayon Sports yatsinze APR FC ifata umwanya wa kabiri wa shampiyona by'agateganyo #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru nibwo hakinwe imikino y'umunsi wa 19 wa shampiyona y'u Rwanda, mu mikino yabaye yari itegerejwe harimo n'uwa APR FC yatsindiwe i Huye na Rayon Sports igitego kimwe ku busa.

    Ni umukino witabiriwe n'abafana benshi kabone nubwo wasaga naho ibiciro bisa naho byari hejuru cyane cyane mu myanya y'icyubahiro kuko byasabaga ko wishyura ibihumbi 50 by'amafaranga y'u Rwanda ngo uwurebere mu myanya y'icyubahiro.

    Rayon Sports yabonye igitego kimwe ari nacyo cyatandukanyije impande zose,cyatsinzwe na Ngendahimana Eric ubwo hari ku munota wa 33 w'umukino, iki gitego kimwe cyabonetse cyatumye ku mpande zombi zitandukanywa n'inota rimwe gusa.

    APR RC yari yakiriye uyu mukino yakinaga ubona ko guhuza abakinnyi basatira nabo hagati bisa naho bigorana ari nabyo byatumye amakipe yombi umukino wose waranzwe cyane no gukinirwa hagati.

    Gutsinda kwa Rayon Sports kwagizwemo cyane uruhare n'abakinnyi b'abanyamahanga bayo kuko bose babanjemo uko ari batanu ndetse banakina basatira, abo ni Léandre Onana, Mbirizi Eric, Joackiam Ojera, Musa Esenu na Héritier Luvumbu watanze umupira wabyaye igitego.

    Gutsinda kwa Gikundiro byatumye hazamo ikinyuranyo cy'inota rimwe hagati yayo na APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanora 37 mu mikino 19 imaze gukinwa.

    Uko indi mikino y'umunsi wa 19 yagenze  uhereye kuwa gatanu w'iiki cyumweru:

    Gasogi United FC 2-2 Rutsiro FC

    Kiyovu SC 2-1 Rwamagana City

    Etincelles FC 2-0 Espoir FC

    Police FC 2-0 Mukura VS

    Sunrise FC 1-2 Marines FC

    Gorilla FC 0-1 AS Kigali

    Bugesera FC 1-1 Musanze FC

    APR FC 0-1 Rayon Sports

    The post Nyuma y'imyaka hafi ine, Rayon Sports yatsinze APR FC ifata umwanya wa kabiri wa shampiyona by'agateganyo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyuma-yimyaka-hafi-ine-rayon-sports-yatsinze-apr-fc-ifata-umwanya-wa-kabiri-wa-shampiyona-byagateganyo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyuma-yimyaka-hafi-ine-rayon-sports-yatsinze-apr-fc-ifata-umwanya-wa-kabiri-wa-shampiyona-byagateganyo

  • Imodoka y’abafana ba APR FC yatewe amabuye bamwe barakomereka #rwanda #RwOT

    Niba hari urugendo rugoranye, ni urwa Huye – Kigali rwo ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2023 aho bamwe babigendeyemo bagaterwa amabuye nk’imodoka imwe yari itwaye abafana ba APR FC yamenwe ibirahure.

    Ni nyuma y’umukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona 2022-23 wahuje Rayon Sports na APR FC ubera kuri Stade Huye aho Rayon Sports yayitsinze 1-0.

    Ubwo benshi mu bafana yaba aba APR FC na Rayon Sports bari batashye, basanze abantu ku muhanda bashungereye cyane cyane muri Nyanza.

    Benshi bari biganjemo abana n’urubyiruko bari bafite ibiti n’amabuye, bakubitaga buri modoka itambutse.

    Aba bafana utamenya ngo ni ab’ikipe runaka, iyo bateraga amabuye ku bw’ibyago hari bamwe yafataga.

    Abafana ba APR FC bibumbiye muri Zone 1, bahuye n’iki kibazo aho imodoka ya Ritco bari barimo yateweho amabuye menshi ndetse ibuye rimwe rifata umukobwa umwe riramukomeretsa biba ngombwa ko ihagarara.

    Bamukuyemo babanza kumuha ubutabazi bw’ibanze ni na ko iyi modoka yari igeze muri Rusatira yahisemo guhita ijya ku Murenge wa Rusatira kugira ngo barebe ko bafashwa kumenya abamennye ibirahure iyi imodoka.

    Si bo gusa kuko n’izindi modoka z’abafana yagiye ziterwaho amabuye nk’imodoka ya “Visit Rwanda” yarimo Online Fan Club.

    Zone1 ni yo yateweho amabuye

    Ritco ibirahure babimennye

    Mu muhanda hari huzuye abantu benshi ari na bo bateye amabuye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/imodoka-y-abafana-ba-apr-fc-yatewe-amabuye-bamwe-barakomereka

  • APR FC ni ikipe nk’izindi – Perezida wa Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele avuga ko gutsinda APR FC ari ibyishimo kuri bo ariko nubwo bari bamaze igihe batayitsinda ari ikipe nk’izindi.

    Uyu munsi APR FC yari yakiriye Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona ya 2022-23, ni umukino wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2023.

    Ni umukino APR FC yagiye gukina mu mikino 7 iheruka guhuza aya makipe yaratsinzemo 5 banganya 2.

    Rayon Sports yaherukaga gutsinda APR FC tariki ya 20 Mata 2019 muri shampiyona ya 2018-19 ari na bwo iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona.

    Igitego kimwe rukumbi cya Ngendahimana Eric cyo ku munota wa 32 ni cyo cyafashije Rayon Sports gutsinda uyu mukino ikuraho agahigo kari kamaze imyaka 4.

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yabwiye ISIMBI ko ari umukino bawuteguye bashaka amanota bakaba bayabonye.

    Ati “Ni umukino wa shampiyona, twashakaga amanota 3, twawuteguye nk’iy’indi, turashima Imana ko tuyabonye, turi mu rugamba rw’igikombe ubu.”

    Yakomeje avuga ko nubwo batsinze APR FC nyuma y’igihe kinini ari ibyishimo gusa ngo na none ni ikipe nk’izindi.

    Ati “APR FC ni ikipe dukunze guhangana, kuba tuyitsinze twari tumaze igihe tutayitsinda ni ibyishimo ariko ni ikipe nk’izindi.”

    Nyuma yo gutsinda uyu mukino APR FC n’ubundi yagumye ku mwanya wa mbere n’amanota 37, Rayon Sports ni iya 4 n’amanota 36 inganya na Gasogi United ya 2 AS Kigali ya kabiri.

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele ibyishimo byari byose, avuga ko APR FC ari ikipe nk’izindi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-ni-ikipe-nk-izindi-perezida-wa-rayon-sports