Blog

  • Agakiriro ka Gisozi kafashwe n'inkongi, amabarizo icumi aba umuyonga (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Iyi nkongi yatangiye ahagana saa ine z'ijoro zo ku Cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2023, ifata amabarizo yo munsi y'umuhanda wa kaburimbo mu gice cya Koperative ADARWA.

    Ibintu iyi nkongi yangije ibikoresho bitandukanye birimo imbaho n'imashini zibaza ndetse na byinshi mu bikoresho nk'intebe byari byaramaze gukorwa.

    Abakorera muri aka gakiriro babwiye IGIHE ko iyi nkongi yangije ibintu byinshi cyane.

    Dusengimana Saveur ukoresha imashini zitunganya imbaho yagize ati 'Ibintu byose hano byangiritse gusa sinakubwira ngo inkongi yatewe n'iki kuko yabaye twese twatashye.'

    Yongeyeho ko aho bakorera hari kizimyamoto ariko ubushobozi bwayo ntacyo bwari gukora bitewe n'uko umuriro wari mwinshi cyane.

    Perezida wa Koperative ya ADARWA, Thadée Twagirayezu, yabwiye IGIHE ko iyi nkongi yatwitse amabarizo icumi yarimo ibikoresho by'abanyamuryango b'iyi koperative.

    Yagize ati 'Yatwitse hangari icumi z'abanyamuryango n'ibyari birimo byose ariko ntituramenya icyayiteye. Turakeka ko haba habaye ikibazo cy'amashanyarazi ariko tukabyibazaho kuko yabaye nijoro nta muntu uri gukora nta n'imashini iri gukora.'

    IGIHE yahageze inzego zishinzwe kuzimya inkongi z'umuriro zahageze zatangiye kuzimya, nubwo byagaragaraga ko hari byinshi byamaze kwangirika.

    Aka gace gakorerwamo ububaji gakunze kwibasirwa n'inkongi y'umuriro kuko no muri Kanama 2021 hahiye, hakangirika ibikoresho by'asaga miliyoni 400 Frw.

    Abashinzwe ubutabazi bakoze uko bashoboye ariko umuriro wari wamaze kwangiza byinshi

    Imodoka z’ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi zahageze

    Aka gace inkongi yibasiye gacururizwamo imbaho n’ibizikomokaho

    Amabarizo icumi yakorerwagamo n’abantu batandukanye niyo bimaze kumenyekana ko yakongotse

    Abakorera muri aka gace bazindutse baza kureba ko barokora ibitangiritse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/agakiriro-ka-gisozi-kafashwe-n-inkongi-amabarizo-icumi-aba-umuyonga-amafoto

  • Kayonza: Miliyoni 700 Frw ziri kwifashishwa mu kuvugurura urwibutso rwa Mukarange – #rwanda #RwOT

    Ni urwibutso rwatangiye kuvugururwa mu mwaka ushize aho imirimo izatwara miliyoni 700 Frw.

    Iyo mirimo izasiga hubatswe inzu nshya igeretse yubakwa mu buryo bumeze nk'icumu nka kimwe mu bikoresho byakoreshejwe mu kwica abatutsi benshi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Mukarange.

    Iyi nzu y'amateka izaba irimo amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Kayonza ndetse inarimo ibikoresho byakoreshejwe kuburyo abazajya basura uru rwibutso, bazajya basobanukirwa n'amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Karere ka Kayonza.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yavuze ko imirimo yo kubaka urwibutso rwa Mukarange igeze kuri 78%.

    Ati ' Ruriya rwibutso rurimo ibice bitandukanye, harimo igice kigizwe n'ibiro by'abazaba barukoreramo, harimo ahantu hazashyirwa amateka n'ibikoresho byakoreshejwe muri Jenoside yakorerwaga abatutsi.'

    Meya Nyemazi yavuze ko inzu nini iri kubakwa izashyirwamo amateka y'izahoze ari Komine Kabarondo, Muhazi, Rukara na Komine Kayonza, hirya gato hakaba hari igice gishyinguyemo imibiri y'abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

    Uyu muyobozi yavuze ko kuri ubu imirimo iri kwihutishwa kugira ngo barebe niba muri Mata ibikorwa byo kwibuka byatangira imirimo yo kubaka yararangiye.

    Kuri ubu Akarere ka Kayonza gafite inzibutso zirindwi zishyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 25. Urwibutso rushyinguyemo imibiri myinshi ni urwibutso rwa Mukarange aho rushyinguyemo imibiri irenga 8700.

    Kuri ubu imirimo igeze kuri 78% ubuyobozi bw'Akarere bukaba buvuga ko bari gukora ibishoboka ngo Mata izagere basoje

    Minisitiri Irere aherutse gusura uru rwibutso asobanurirwa aho imirimo igeze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-miliyoni-700-frw-zigiye-kwifashishwa-mu-kuvugurura-urwibutso-rwa

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yitabiriye inama Mpuzamahanga ihuza za Guverinoma i Dubai – #rwanda #RwOT

    Iyi nama ihuza za Guverinoma iri kuba ku nshuro ya cyenda yatangijwe kuri iki Cyumweru tariki ya 13 ikazageza kuri 15 Gashyantare 2023.

    Uyu mwaka ifite insanganyamatsiko igira iti 'Shaping Future Governments' ugenekereje mu Kinyarwanda ni 'ugutegura cyangwa kubaka guverinoma z'ahazaza'

    Ubusanzwe ni nama yitabirwa n'abayobozi mu nzego zitandukanye, abakuru ba za guverinoma, abahanga mu ngeri zinyuranye, abari mu nzego zifata ibyemezo n'abaharagariye imiryango mpuzamahanga batandukanye ku Isi bagasangira ibitekerezo n'umusanzu ku byazana impinduka mu iterembere, icyakorwa n'ingamba zishobora gufatwa mu guharanira ahazaza heza.

    Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, Dr Ngirente yajyanye n'abarimo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasition Iradukunda Yves n'abandi.

    Kuri iyi nshuro iyi nama igiye kubera i Dubai muri Leta zunze Ubumwe z'Abarabu, biteganyijwe ko izatangirwamo ibiganiro bisaga 300, itangarizwemo raporo 20, abazatanga ibiganiro barenga 200 mu gihe biteganyijwe ko nibura hari amasezerano y'imikoranire ashobora gusinywa arenga 80 ku bihugu bizitabira.

    Biteganyijwe ko izitabirwa n'abasaga ibihumbi 10 barimo abahagarariye za Guverinoma mu gihe imiryango mpuzamahanga izitabira ibarirwa hejuru ya 80 n'abandi.

    World Government Summit 2023 igizwe n'amahuriro 22 bitewe n'ingingo runaka zizigwaho. Muri yo twavuga nk'ihuriro ry'abagore bari muri guverinoma, ihuriro riziga ku mirimo y'ahazaza, iryiga ku ikoranabuhanga no kubungabunga ibidukikije n'iriziga ku isuzuma ry'ingamba z'iterambere rirambye.

    Hari kandi ihuriro rigomba kwiga ku mirimo cyangwa serivisi zitangwa na guverinoma, iriziga ku hazaza h'itangazamakuru, ku buzima, inganda n'ikoranabuhanga, ahazaza h'uburezi, kwihaza mu biribwa, ahazaza h'umurage wa Afurika n'andi mahuriro anyuranye.

    Ikindi giteganyijwe ni uko hazatangwa igihembo gihabwa umuminisitiri w'indashyikirwa bitewe n'ibikorwa aba yarakoreye igihugu cye bikazana impinduka mu bizima bw'abagituye n'imiyoborere muri rusange.

    Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yageze i Dubai ari kumwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Iradukunda Yves

    Habayeho umwanya w’Ibiganiro ku bitabiriye iyi nama n’itsinda rihararariye u Rwanda

    Minisitiri Dr Ngirente yagiranye ibiganiro n’abayobozi bo muri Dubai


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yitabiriye-inama-mpuzamahanga-ihuza-za

  • Ijoro ry’urukundo na Bwiza mbere yo kwerekeza i Burayi #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’abakundana uzwi nka “Saint Valentin”, umuhanzi nyarwanda Bwiza Emerence azasusurutsa abantu mu gitaramo yise “A Night of Romance”.

    Iri Joro ry’Urukundo riteganyijwe ejo ku wa Kabiri tariki ya 14 Gashyantare 2023, umunsi Isi yose iba yizihiza umunsi w’abakundana.

    Bwiza witegura gutaramira i Burayi ku wa 4 Werurwe 2023, azasusurukiriza abakunzi be ku munsi w’abakundana muri Galaxy Hotel guhera saa 18h kugeza saa 22h.

    Kwinjira ni ibihumbi 25 by’amafaranga y’u Rwanda ku muntu mu gihe abakundana (couple) ari ibihumbi 40 by’amafaranga y’u Rwanda, aya mafaranga batanze bakazayakoresha bageze mu gitaramo (ticket consumable).

    Bwiza Emerance azasusurutsa abakunzi be ku munsi w’abakundana

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ijoro-ry-urukundo-na-bwiza-mbere-yo-kwerekeza-i-burayi

  • Rubavu: Batatu bafatiwe mu bucuruzi bw'urumogi – #rwanda #RwOT

    Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage mu Ntara y'Iburengerazuba, yavuze ko habanje gufatwa uwa mbere ahagana ku isaha ya saa tanu z'amanywa, biturutse ku makuru yatanzwe n'umuturage.

    Yagize ati: 'Tugendeye ku makuru twahawe n'umuturage ko ateze imodoka yerekeza mu mujyi wa Kigali afite ibiyobyabwenge, hateguwe igikorwa cyo kumufata hashyirwa bariyeri mu muhanda Rubavu-Musanze mu mudugudu wa Kirerema, ubwo imodoka yari arimo yasakwaga basanga afite udupfunyika tw'urumogi 2,040 yari yashyize mu mufuka urimo ibishyimbo na karoti mu rwego rwo kuruhisha.'

    Akimara gufatwa yavuze ko uwarumuhaye yamusabye kurushyira abakiriya be mu mujyi wa Kigali, akaba yari bumwishyure ibihumbi 30Frw agezeyo ariko nawe akaba arubitsa kuri mugenzi we bombi batuye mu kagari ka Kanyirabirori nabo bahise batabwa muri yombi.

    Bose uko ari batatu bashyikirijwe urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kanama kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha bakurikiranyweho, mu gihe hagishakishwa n'abandi bafatanya muri ubu bucuruzi.

    Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw'ibiyobyabwenge n'ibyiciro byabyo rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 263, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30 ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-batatu-bafatiwe-mu-bucuruzi-bw-urumogi

  • INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa INGABIRE Diane Marie Médiatrice mwene Kanamugire na Nishimwe, utuye mu Mudugudu wa Rwimikoni Ii, Akagari ka Mbyo, Umurenge wa Mayange, Akarere ka Bugesera, mu Ntara y'Iburasirazuba wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo INGABIRE Diane Marie Médiatrice, akitwa INGABIRE Diane mu gitabo cy'irangamimerere. Impamvu atanga yo guhinduza izina ni Amazina ni menshi cg maremare.

    The post INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-23/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-23

  • Icyo perezida wa Rayon Sports yasabye abakunzi ba yo nyuma yo gutsinda APR FC #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yasabye abakunzi b’iyi kipe gukomeza gushyira hamwe kuko abakinnyi babakeneye.

    Ni nyuma y’uko ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2023 batsinze APR FC 1-0 mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona ya 2022-23 ni umukino wabereye i Huye.

    Nyuma y’uyu mukino, Uwayezu Jean Fidele uyobora Rayon Sports, yabwiye ISIMBI ko ashimira abakunzi b’iyi kipe uburyo bafatanyije mu bibazo ntibacike intege.

    Ati “Ubutumwa ni uko mbashimira twarafatanyije, ibibazo twagiye tujyamo ntabwo twacitse intege kandi ntabwo twatatanye twashyize hamwe, nkaba mbashimira inkunga ya bo muri uru rugendo turimo.”

    Yakomeje abasaba kugumya kuba hafi y’ikipe ya bo kuko ubu ari bwo ibakeneye cyane.

    Ati “Ndabashishikariza gukomeza kuba hafi y’ikipe ya bo, turatsinze abakinnyi bakeneye ko tubashimisha kugira ngo bakomeze kwitwara neza, rero ndabasaba ko batera inkunga, inkunga y’ibitekerezo, inkunga y’ikindi cyashoboka ngo dukomeze uru rugendo kandi abakinnyi bacu bishimye. “

    Rayon Sports ikaba yahise ifata umwanya wa 4 n’amanota 36 inganya na Gasogi United ya 3 na AS Kigali 2 ndetse na Etincelles FC ya 5 ni mu gihe APR FC iyoboye urutonde ifite amanota 37.

    Perezida wa Rayon yasabye abakunzi ba yo kugumya kuyiba hafi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyo-perezida-wa-rayon-sports-yasabye-abakunzi-ba-yo-nyuma-yo-gutsinda-apr-fc

  • Umutoza wa APR FC yasobonuye imvano y’amaroso yatumye Ishimwe Fiston adasoza umukino #rwanda #RwOT

    Hari mu mukino w’umunsi wa 19 wo Rayon Sports yaraye itsinzemo APR FC, benshi batunguwe no kubona Ishimwe Fiston buri kanya imyenda ye (Jersey) yuzuyeho amaraso bituma aza no gusimbuzwa aho umutoza we yavuze ko yakomerekeye muri uyu mukino.

    Ishimwe Fiston yinjiye mu kibuga igice cya kabiri kigitangira asimbura Byiringiro Lague utari wahiriwe n’igice cya mbere.

    Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 73, abantu batunguwe no kubona Ishinwe Fiston asohotse mu kibuga, yahise ahamagara abanga, ikabutura ye ahagana ku kibero cy’ibumoso hari huzuyeho amaroso.

    Abaganga bamuhaye ubutabazi bw’ibanze ndetse n’ikabutura barayitunganya asubira mu kibuga.

    Umusifuzi Nsoro yongeye gusohora uyu musore ku munota wa 80 ubwo ikabutura ye yari yongeye kuzuraho amaraso, ibintu bitemewe kuba yakinana umwenda uriho amaraso, yahise asimburwa na Mugisha Gilbert.

    Nyuma y’umukino, umutoza wa APR FC, Ben Moussa yavuze ko Ishimwe Fiston yakomeretse abaganga bagerageza gutanga ubuvuzi bw’ibanze biranga.

    Ati “Fiston yasohotse kubera igikomere, yari yakomeretse. Yagaragaje inshuro 2 amaraso ku myambaro ye, twagerageje gushaka igisubizo n’umuganga ariko amaraso yanga kurekera kuva, nahatirijwe kongera gukuramo Fiston nkashyiramo Mugisha, ni impinduka zitateguwe.”

    Ishimwe Fiston yakomerekeye mu mukino bituma aza no gusimbuzwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-apr-fc-yasobonuye-imvano-y-amaroso-yatumye-ishimwe-fiston-adasoza-umukino

  • Lt Gen Kabandana yaburiye abagishaka guhungabanya umutekano w'Igihugu – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yatanze kuri iki Cyumweru tariki 12 Gashyantare 2023, ubwo yaganiraga n'Abanyarwanda baba ku Mugabane w'u Burayi mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w'Intwari z'Igihugu.

    Ni ibiganiro byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga byitabirwa n'Abanyarwanda baba mu bihugu by'i Burayi na ba Ambasaderi bahagarariye u Rwanda mu bihugu bigize Umugabane w'u Burayi.

    Abatanze ibiganiro barimo Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Mbabazi Rosemary, Ambasaderi w'u Rwanda mu Buholande, Nduhungirehe Olivier, Ambasaderi w'u Rwanda mu Budage, Igor Cezar n'abandi.

    Umuyobozi muri Minisiteri y'Ingabo, Lt Gen Kabandana yavuze ko kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi ibeho ari uko mu gihugu hariho politiki mbi yigisha amacakubiri, yigisha abantu urwango ikanaheza Abanyarwanda bamwe mu gihugu cyabo.

    Ati 'Ibyo byose tutibagiwe n'ubuhunzi n'ibindi byinshi byatumye u Rwanda ruhura n'ibibazo byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gihugu nyuma ya Jenoside cyageze ku ndiba yo kuzahara, rero hari hakenewe intwari zikomeye zireba kure, zireba u Rwanda rurenze aho rwari ruri, kandi hagashyirwa mu bikorwa byo gusana abantu n'ibintu.'

    Yavuze ko n'ubwo Jenoside yari imaze guhagarikwa ndetse FPR Inkotanyi yatangiye gushyiraho gahunda zo kubaka u Rwanda n'Abanyarwanda, hari abakomeje kugera amacumu igihugu.

    Ati 'Ndetse abashakaga kugihungabanya bari benshi kandi bagifite imbaraga, cyane cyane muri Congo niho hari benshi, ibyo byose twabiciyemo igihe kirekire.'

    'Kuva 1995 kugeza mu 2001 hari hari intambara nyinshi cyane, iz'Abacengezi, zari intambara zikomeye, izo kujya kugarura Abanyarwanda bari barafashwe bugwate muri Congo barenga miliyoni eshatu […] ibyo byose byari ibintu bisaba ubutwari bukomeye n'ubwitange.'

    Lt Gen Kabandana yavuze ko muri icyo gihe abanzi u Rwanda rwari rufite biganjemo abashakaga kongera gukora Jenoside ku bw'inyungu zitandukanye, ababoshyaga n'abandi babashyigikiye.

    Ati 'Abo bose byari ngombwa kubakumira kugira ngo badahutaza urugendo igihugu cyari kirimo. Umwanzi wa gatatu ubu ukinahari ni ingengabitekerezo ya Jenoside, uwo mwanzi ahora abyara abandi batandukanye, ba bandi babaye imbata y'ayo mateka mabi.'

    Yakomeje agira ati 'Kubaka rero u Rwanda no gusigasira ibyo tugenda tugeraho, bisaba ubutwari, bisaba buri wese. Ku rugamba rw'iyi minsi ntabwo abarwana ari abafite imiheto ku rugamba n'imbunda […].'

    Hari abagishaka gutera u Rwanda…

    Lt Gen Kabandana yavuze ko Abanyarwanda basabwa gukomera ku bumwe kuko iyo bubuze ibindi byose bihungabana ari nako byagenze ubwo bwahungabanaga hakabaho byinshi bibi birimo ubuhunzi, amacakubiri ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yavuze ko ibikorwa by'iterambere u Rwanda rugenda rugeraho umunsi ku munsi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi hari Intwari zibigiramo uruhare.

    Ati 'Navuga ko nta butwari igihugu nticyabaho. Kubera ko haba hari impamvu nyinshi ibihugu bindi bishobora kwifuza ko igihugu kitabaho cyangwa abanzi b'icyo gihugu bakifuza ko kitabaho. Noneho nk'igihugu cyacu rero cyahuye n'ibibazo nk'ibyo twahuye nabyo navuze mbere, kiba kigifite abibaza ko byakongera gushoboka.'

    'Bisaba rero ubutwari bukomeye, kwitanga gukomeye kugira ngo igihugu kigarure ishema kigirirwe icyizere n'abagituye ndetse n'abatekereza ko byashoboka kuba bagihungabanya baturutse hanze yacyo babone ko bidashoboka.'

    Lt Gen Kabandana avuga ko u Rwanda rufite abahora bagambiriye kurusenya binyuze mu kurutera ariko kubera ko rurinzwe bakaba barabuze aho bamenera.

    Ati 'Byarageragejwe, n'uyu munsi hari ababyifuza, hari abajya babihigira ariko ikibabaniza ntabwo ari uko batabishatse ni uko baba batabishoboye. Aho rero hari ababa babikora.'

    'Hari abasirikare n'izindi nzego n'abaturage tugomba guhorana ubutwari kugira ngo ubusugire bw'igihugu […] niyo shingiro y'ibyo dukora byose kubera ko igihe twabuze ubusugire nibwo igihugu cyagiye mu kangaratete.'

    Yakomeje agira ati 'Ndagira ngo rero mbizeze ko Ingabo z'u Rwanda zirabishoboye, ziritanga bihagije, dufitemo intwari mu ngeri zosem uretse n'ibyo dukorera hano mu gihugu n'abatwiyambaje […] iyo ingabo zibisabwe zifasha ibyo bihugu kugera ku mutekano baba babuze.'

    Lt Gen Kabandana yatanze ingero z'ibihugu birimo Mozambique, Centrafrique, Sudan y'Epfo n'ahandi, aho Ingabo z'u Rwanda zikomeje kuba indashyikirwa mu kugarura no kubungabunga amahoro ndetse no kwigisha indangagaciro zo kwimakaza ubumwe no gushyira ubutwari imbere.

    Lt Gen Kabandana yinjiye mu Ngabo z'u Rwanda mu 1990, aza kuba umwe mu bagize uruhare mu kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ni umugabo ufite ubunararibonye mu bya gisirikare n'ubuyobozi bw'Ingabo, aho yanabaye umuyobozi ushinzwe ubufatanye mu bya gisirikare muri ambasade y'u Rwanda i Washington's DC.

    Mu zindi nshingano kandi yabaye Umuyobozi w'amasomo ku Ishuri rya Gisirikare rya Gako aba n'Umuyobozi wungirije w'Ingabo mu butumwa bw'umuryango w'Abibumbye muri Sudani y'Epfo, UNMISS.

    Yanabaye umuyobozi muri RDF ushinzwe ibikoresho, Umuyobozi w'ishuri rya gisirikare, Rwanda Peace Academy.

    Mu mpera za 2021, nibwo Perezida Paul Kagame yamuzamuye mu ntera amukuru ku ipeti rya Gen Maj, nyuma yo gusoza ikivi nk'umuyobozi w'ibikorwa by'inzego z'umutekano zoherejwe kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado, muri Mozambique.

    Intwari z'u Rwanda zashimiwe

    Minisitiri w'Urubyiruko, Mbabazi Rosemary yashimiye intwari zatabarutse n'izikiriho ku musanzu zatanze ngo u Rwanda rugere aho rugeze ubu ndetse rukaba ruri gutanga umusanzu mu kugarura amahoro hirya no hino muri Afurika.

    Ati 'Ubutwari mbubona mu buryo bubiri: Icya mbere ni umutima ufite ishyaka, umuhate n'ubushake bwo gukora ikintu wemera udakorera ku jisho. Icya kabiri, ubutwari ni igikorwa gitiye abantu benshi akamaro, kidakorewe ku jisho cyangwa ishimwe.'

    Yasabye ababyeyi baba mu mahanga ndetse n'ababa mu Rwanda kwigisha abana ikinyarwanda nk'ururimi ruhuza abanyarwanda, kuko igihe batarumenye nta kizabahuza igihe bahuriye hamwe cyangwa basuye imiryango yabo.

    Minisitiri Mbabazi yasabye abitabiriye ibiganiro cyane urubyiruko kutaba ntibindeba cyangwa indorerezi mu kunyomoza abagoreka amateka y'u Rwanda, ahubwo bagafata iya mbere mu kuvuga amateka yarwo nyayo.

    Iki kiganiro ku Ntwari z’u Rwanda cyahurije hamwe abayobozi b’imbere mu gihugu, Abanyarwanda baba i Burayi n’abahagarariye u Rwanda kuri uwo mugabane

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi yashimye ubutwari bwagiye buranga Abanyarwanda mu bihe bitandukanye

    Lt Gen Kabandana yaburiye abagishaka guhungabanya umutekano w'Igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/lt-gen-kabandana-yaburiye-abagishaka-guhungabanya-umutekano-w-igihugu

  • Hashobora gushyirwaho ishuri ry'abashoferi: Ibisubizo biri kuvugutirwa impanuka z'amakamyo – #rwanda #RwOT

    Ikibazo cy'impanuka zo mu muhanda ni kimwe mu bimaze igihe bihangayikishije Leta y'u Rwanda cyane ko umubare w'iziba n'abo zihitana ukomeje kwiyongera.

    Mu 2020 impanuka zo mu muhanda zavuye kuri 4160 zigera ku 8639 mu 2021, ndetse byageze ku wa 20 Ukuboza, umwaka wa 2022 umaze kubamo izirenga 8000.

    Izo mpanuka zahitanye abantu benshi barimo 629 mu 2020, 655 mu 2021, mu gihe byageze mu Ukuboza mu 2022 hamaze gupfa 687. Muri izi mpanuka inyinshi ni izagiye zikorwa n'amakamyo.

    Iyi mibare ishyira u Rwanda ku mwanya wa 15 ku isi mu bihugu 153 mu kugira impanuka zihitana abantu benshi, aho igaragaza ko mu bantu 100,000 bapfa, abantu 44 bicwa n'impanuka buri mwaka.

    Iki kibazo cy'impanuka kandi cyatumye mu Ukuboza 2022, Inteko Rusange ya Sena, yemeza gutumiza uhagarariye Guverinoma, ngo atange ibisobanuro mu magambo ku ngamba zo gukuraho imbogamizi zigaragara mu gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda.

    Hashobora gushyirwaho ishuri ry'abashoferi

    Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Erneste yavuze ko kugeza ubu Leta y'u Rwanda iri kuganira ku ngingo zitandukanye, hagamijwe kureba icyaba umuti kuri iki kibazo cy'impanuka gikomeje kwiyongera.

    Ibi yabigarutseho ubwo yatahaga ku mugaragaro imashini n'amakamyo bishya bya sosiyete ya Construck Ltd, ku wa wa Gatanu i Jabana mu Karere ka Gasabo.

    Yavuze ko ku mpanuka zagiye zibaho hari ibyo polisi yagaragaje ariko nyuma y'ibyo hari itsinda riri gusuzuma impamvu zitera impanuka; niba ari imiterere y'imihanda, imodoka zishaje, amagaraje adafite ubushobozi bwo gukemura ibibazo by'imodoka, cyangwa uruhare rw'abashoferi.

    Ati 'Ngira ngo murabizi tumaze iminsi dufite ikibazo cy'amakamyo agenda akora impanuka hirya no hino mu gihugu. Hari itsinda ririmo kubikurikirana. Hari imyitwarire y'abashoferi kurusha uko ikibazo gishobora kuba ari icya mekanike. Hari n'abamaze igihe berekanwa batwaye amakamyo ugasanga hari abafashe no ku biyobyabwenge.'

    Yavuze ko kimwe mu bisubizo biri gutekerezwaho harimo no kureba uburyo hashyirwaho ishuri ryigisha abashoferi b'amakamyo b'umwuga.

    Ati 'Ubundi mu bindi bihugu hari n'aho usanga ikigo ikamyo nk'iyo yaza ari nshya ugasanga ibanje gupimwa. Ari nabyo usanga hamaze iminsi hatekerezwa ko hashobora kujyaho ishuri naryo ryigisha abantu gutwara amakamyo, ugasanga umuntu usibye kugira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga hari andi mahugurwa n'ubumenyi yahawe.'

    Yavuze ko Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuziranenge (Rwanda Standard Board) kigomba no kuzajya kigenzura niba amakamyo yinjira mu gihugu yujuje ibipimo bya ngombwa.

    Ati 'Hari icyamaze kugaragara ko n'ibyo bipimo bigomba kurebwaho. Mu bindi bihugu hari aho usanga hari ikigo aho ikamyo nk'iyi nshya yinjira mu kuyigerageza bakabanza bakayijyana mu misozi, ahamanuka n'ahatambika bakareba ko ishobora guhangana n'imiterere y'igihugu. Ibyo byose ni ibintu birimo bitekerezwaho.'

    Ikindi kigomba gukorwa ni ukureba niba amagaraje afite ubushobozi bwo gukemura ibibazo bya tekiniki by'imodoka.

    'Howo' zikomeje gushyirwa mu majwi

    Iyo benshi baganira ku mpanuka zo mu muhanda cyane cyane izikorwa n'amakamyo ntibasiba kugaruka ku zizwi nka 'Howo', cyane ko ari zimaze iminsi zigaragara zakoze impanuka cyane.

    Benshi basabye ko izi modoka za Howo zimenyerewe mu bikorwa by'ubwubatsi cyane cyane mu gutunda umucanga, itaka ndetse n'amabuye zacibwa mu Rwanda babisanishije ahanini n'izindi mpanuka zagiye zikora, bakanzura ko zaba zifite ibibazo cyane cyane ibya feri.

    Hari abavuga ko impanuka za Howo zishobora no guterwa n'uburyo ikoze. Basobanura ko ahantu hose iyi modoka ikoresha imyuka, iyo itiyo y'imyuka icitse ihita igaragara ku buryo utayikata ngo ikunde. Bavuga ko harebwa uko bakoresha moteri yayo ikamera nka Fuso isanzwe kuko yo ivanga imyuka n'amavuta.

    Ku rundi ruhande, Polisi y'u Rwanda iravuga ko yatangiye iperereza ku modoka za Howo zimaze igihe zivugwaho gukora impanuka. Kuva uyu mwaka watangira izi modoka 15 zakoze impanuka zahitanye abantu.

    Aba bose ntibavuga rumwe na Nsabimana Désiré ukora muri Asia Machinery Investments Ltd icuruza ikamyo za Howo mu Rwanda, uvuga ko 'nta kibazo cya feri izi modoka zifite kuko zituruka aho zakorewe zikagera mu gihugu zujuje ubuziranenge'.

    Ati 'Kugira ngo zinjire mu gihugu dufite icyemezo kandi ibigo bibishinzwe birazikurikirana. Zidafite ubuziranenge ntabwo twabona icyangombwa kitwemerera kuzicuruza mu gihugu'.

    Muhire Joseph utunze Howo amaranye imyaka ibiri n'ukwezi kumwe, yabwiye IGIHE ko nta kibazo cya feri izi modoka zigira kuko zose zikorerwa ubugenzuzi.

    Ati 'Ziriya modoka zigira feri ariko twabuze abantu badufasha ku bashoferi kuko tujya mu bugenzuzi bw'ibinyabiziga bakaduha ibyemezo ko zifite ubuziranenge. Polisi nidufashe natwe dufatanye nayo turwanye kiriya kintu cy'ubusinzi. Urirukana umushoferi wazana undi ugasanga ni kimwe ahubwo anamurenze'.

    Yasabye polisi kujya ihagarika izi modoka ikagenzura n'abashoferi bazo kugira ngo hakumirwe impanuka zirimo kuba.

    Muhirwa Jean Bosco amaze imyaka irenga ine atwara ikamyo ya Howo, imodoka atwara ni iya gatatu. Yavuze ko kuyitwara ari ukuyubaha ahamanuka kubera umuzigo iba ifite ukayitwarira ku muvuduko yagenewe.

    Ati 'Ni imodoka igira feri nk'izindi. Hari abatazubaha aho hari ubwo umushoferi aba afite gukora inshuro 'tour' nyinshi agashaka kuzirangiza vuba kandi bidashoboka, niyo igutegeka mu kazi ukora'.

    Aba bose bahuriza ku kuba abashoferi benshi batwara Howo usanga bakora impanuka igihe basinze cyangwa igihe iyi kamyo yatwawe n'umushoferi utabifitiye uruhushya.

    Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Erneste yavuze ko hashobora gushyirwaho ishuri ryihariye ry'abashoferi b'amakamyo mu rwego rwo kugabanya impanuka zo mu muhanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hashobora-gushyirwaho-ishuri-ry-abashoferi-ibisubizo-biri-kuvugutirwa-impanuka