Blog

  • Ingabo z'u Rwanda zatanze ibikoresho by'ishuri ku bagera ku 1000 muri Mozambique – #rwanda #RwOT

    Ibyo bikoresho birimo amakayi n'amakaramu byahawe ibigo bine birimo kimwe cyo ku rwego rw'ayisumbuye na bibiri byo ku rw'abanza mu Karere ka Mocimboa da Praia na kimwe cyo mu Karere ka Palma.

    Perezida w'Umujyi wa Mocimboa da Praia, Cheia Carlos Momba na Faisal Idrice Ndemanga ushinzwe serivisi z'uburezi, bashimye iyi mpano bagaragaza ko ibikoresho byatanzwe bizatanga umusanzu mu kunoza ireme ry'uburezi ku banyeshuri.

    Umuyobozi mu nzego z'umutekano ziri muri Mozambique ushinzwe ubufatanye hagati y'igisirikare n'abaturage, Lt Col Guillaume Rutayisire, yavuze ko nyuma yo kongera kugarura umutekano, ari ingenzi no gukora ibikorwa biteza imbere imibereho y'abaturage. Bityo ngo inkunga nk'iyi yari ikenewe.

    Amashuri yo mu Karere ka Mocimboa da Praia yafunze imiryango kuva mu 2020 ubwo ibitero by'iterabwoba byashegeshaga aka karere, yongera gufungura muri Mutarama 2023 nyuma y'aho umutekano wongeye kugaruka.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingabo-z-u-rwanda-zatanze-ibikoresho-by-ishuri-ku-banyeshuri-1000

  • Kubera umusaruro utari mwiza, Seninga Innocent n'umwungiriza we muri Sunrise FC bahagaritswe iminsi 15 badatoza #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Mutarama 2023 nibwo ubuyobozi bw'ikipe ya Sunrise FC bwemeje ko bwahagaritse umutoza mukuru wayo Seninga Innocent n'umwungiriza we igihe cy'iminsi 15 iri imbere.

    Ibi bibaye nyuma yaho iyi kipe imaze imikino itatu nta ntsinzi ibona kandi mu masezerano yasinye hakaba harimo ingingo ivuga ko uyu mutoza natsindwa imikino 3 yikurikiranya adatsinda azasezererwa.

    Sunrise FC yo mu ntara y'i Burasizuba ikaba iheruka gutsindwa na Marines FC 2-1, itsindwa na APR FC 1-0 ndetse yari yatwinzwe na Gasogi United 3-0, bityo ibi bikaba bivuga ko iyi kipe ifite ubusa ku manota 9.

    Hahagarikwa uyu mutoza ndetse n'umwunguriza we, iyi kipe yanditse iti 'Ubuyobozi bwa Sunrise FC buhagaritse SENINGA Innocent n Umwungiriza we TUGIRIMANA Gilbert ugihe cy'iminsi 15 bitewe n'umusaruro make nkuko bikubiye mu masezerano yabo.

    Ikipe iraba iri gutozwa n uwarushizwe kongerera abakinnyi imbaraga  ariwe MUGABO Evariste'.

    Iyi kipe iritegura gukina na Gorilla FC mu ijonjora ribanza ry'imikino y'igikombe cy'Amahoro 2023 , hari kandi imikino ya shampiyona y'u Rwanda iyi kipe izakina harimo iyo izakina na As Kigali na Police FC na Rwamagana City.

    The post Kubera umusaruro utari mwiza, Seninga Innocent n'umwungiriza we muri Sunrise FC bahagaritswe iminsi 15 badatoza appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kubera-umusaruro-utari-mwiza-seninga-innocent-numwungiriza-we-muri-sunrise-fc-bahagaritswe-iminsi-15-badatoza/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kubera-umusaruro-utari-mwiza-seninga-innocent-numwungiriza-we-muri-sunrise-fc-bahagaritswe-iminsi-15-badatoza

  • Rubavu: Umugabo arakekwaho kwica umugore we akoresheje icupa – #rwanda #RwOT

    Ubu bwicanyi bwabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Gashyantare 2023 mu Kagari ka Makurizo mu Murenge wa Cyanzarwe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge, Uwimana Vedaste, yabwiye IGIHE, ko uyu mugabo yabanaga n'umugore we mu buryo butemewe n'amategeko kandi bari bafitanye abana babiri.

    Yavuze ko nyakwigendera yari afite ibikomere mu mutwe ndetse biri mu byatumye umugabo we akekwa.

    Yagize ati 'Bikekwa ko yamwicishije icupa kuko hari hari ibimenyetso by'amacupa. Bamujyanye kwa muganga kugira ngo barebe ko ari yo ntandaro yo gupfa.'

    Yavuze ko nubwo umugore n'umugabo babanaga mu buryo butemewe n'amategeko, nta makimbirane hagati yabo bari bazi.

    Umugabo yari umuyobozi w'umutekano mu mudugudu yari atuyemo. Kugeza uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-umugabo-arakekwaho-kwica-umugore-we-akoresheje-icupa

  • Seninga Innocent n’umwungiriza we bahagaritswe muri Sunrise FC #rwanda #RwOT

    Sunrise FC yafashe umwanzuro wo guhagarika umutoza Seninga Innocent ndetse n’umwungiriza we Tugirimana Gilbert [Cannavaro] kubera umusaruro nkene.[

    Iyi kipe yo mu Burasirazuba bw’u Rwanda yahagaritse aba batoza iminsi 15.

    Ni nyuma y’umusaruro utari mwiza aho batsinzwe imikino 3 yikurikiranya, Gasogi United, APR FC na Marines FC.

    Seninga Innocent bishobora kurangira atandukanye n’iyi kipe kuko mu masezerano ye harimo ko natsindwa imikino 3 yikurikiranya azahita asezererwa.

    Yafashe iyi kipe mu Kwakira 2021 ayitoza mu cyiciro cya 2 ayifasha kuzamuka mu cya mbere agirirwa icyizere cyo gukomeza kuyitoza.

    Sunrise FC iraba itozwa na Mugabo Evariste wari usanzwe ushinzwe kongera ingufu abakinnyi, arahera ku mukino w’igikombe cy’Amahoro bafitanye na Gorilla FC uyu munsi

    Seninga Innocent na Cannavaro bahagaritswe iminsi 15

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/seninga-innocent-n-umwungiriza-we-bahagaritswe-muri-sunrise-fc

  • Tshisekedi yahindutse iciro ry'imigani nyuma yo kurega u Rwanda kuri Perezida Comores – #rwanda #RwOT

    Ku wa 9 Gashyantare 2023 nibwo Perezida Tshisekedi yakiriwe na mugenzi we w'Ibirwa bya Comores, Azali Assoumani mu Murwa Mukuru i Moroni.

    Ibiganiro by'aba bakuru b'ibihugu byombi byibanze ku bibazo by'umutekano muke hirya no hino muri Afurika by'umwihariko mu Karere k'Ibiyaga Bigari.

    Ni uruzinduko rwabaye nyuma y'izindi nyinshi Perezida Antoine Tshisekedi amaze iminsi agirira hirya no hino ku Isi. Nk'uko asanzwe abigenza, benshi bari bategereje kumva icyo ari buvuge k'u Rwanda ashinja gushyigikira umutwe wa M23.

    No kuri iyi nshuro, Tshisekedi ntiyihishiriye kuko yongeye kumvikana mu mvugo yibasira u Rwanda ndetse asa n'ururegera mugenzi we wa Comores, Azali Assoumani.

    Mu mvugo yuje agahinda, Perezida Tshisekedi yavuze ko kwakirwa na Azali Assoumani yabikoresheje nk'amahirwe yo kumwereka ubushotoranyi igihugu cye gikomeje gukorerwa n'u Rwanda.

    Ati 'Nakoresheje aya mahirwe mu kuvuga ku gihugu cyanjye, akarengane n'intambara y'ubunyamaswa dukomeje kugabwaho n'u Rwanda. Sinjya mfusha ubusa amahirwe yo kubivuga. Mfite icyizere ko mukuru wanjye uri hano azamfasha kugarura amahoro.'

    Abumvise iyi mvugo ya Perezida Tshisekedi basigaye bibaza ubushobozi abona muri mugenzi we wa Comores ku buryo ashobora kumuregera ikindi gihugu. Mu by'ukuri Tshisekedi abona uyu mugabo nk'uzaba ufite ijambo rikomeye muri Afurika mu minsi iri imbere.

    Perezida Azali Assoumani ahabwa amahirwe yo kuzasimbura Perezida wa Sénégal, Macky Sall ku ntebe yo kuyobora Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika.

    Biteganyijwe ko uyu mugabo azimukirwa mu Nteko Rusange ya 26 y'uyu muryango izabera Addis Ababa ku wa 18-19 Gashyantare mu 2023.

    Ubwo yaganiraga n'itangazamakuru, Perezida Azali Assoumani ntiyaciye ku ruhande ubu bushobozi Tshisekedi ndetse yerura ko yari yaje kumwizeza ko azamushyigikira.

    Ati 'Yaje ( Perezida Félix Tshisekedi) kunyizeza ubufatanye bwe no kunshyigikira. Twaganiriye ku bibazo by'umutekano muke muri Afurika. Ntitwabashije kwihanganira kutavuga ku mirwano iri mu Karere k'Ibiyaga bigari, twabivuzeho ariko tunaganira ku mubano w'ibihugu byombi.'

    Benshi barimo n'Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo bagaragaje ko imyitwarire ya Tshisekedi yo kujya gushakira ibisubizo bya RDC ikantarange idakwiriye.

    Ati 'Umuyobozi w'Imitwe yitwaje intwaro itemewe irenga 130 irimo na FDLR yagize uruhare muri Jenoside asaba buri wese uretse we kuzana amahoro mu gihugu cye. Biteye isoni.'

    Kutemera iyi myitwarire ya Tshisekedi kandi byagaragaye mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter.

    Uwitwa Jospeh yagize ati 'Ni umwana wiriza.'

    Iyi myitwarire y'abayobozi ba Congo yo kwirengagiza inshingano bafite mu kugarura amahoro kandi, iri mu byagarutswe na Perezida Paul Kagame mu kiganiro yagiranye na RBA ku wa 4 Nyakanga 2022.

    Perezida Kagame yavuze ko ibirego RDC ishinja u Rwanda byo gushyigikira Umutwe wa M23 nta shingiro bifite ahubwo iki gihugu gishyigikira FDLR ihungabanya umutekano w'u Rwanda.

    Perezida Kagame yakomeje avuga ko mu bihe bitandukanye Congo yagiye yitwara nk'umwana warezwe bajeyi.

    Ati 'Ikindi kibazo ni uko Congo kuva mu myaka yashize kugeza ejobundi bagenda bitwara nk'umwana warezwe bajeyi, bateza ibibazo bikarangira biriza, basakuza bavuga ngo hari umuntu uri kubakorera ibintu bibi kandi bisa nkaho hari igice cy'Isi kigenda kibogamira kuri RDC, ndetse no mu gihe aribo bari mu makosa.'

    A crying baby!

    — Jospeh (@rw_jospeh) February 10, 2023

    Truly an embarrassment. At the end of the day we all know he is trying to milk this conflict for as long as he can until the elections. He will sabotage all peace processes until then. It's pathetic that he needs to leverage all this suffering and death just for a job

    — Ruhumiriza Steve (@Thinkitthroug15) February 10, 2023

    A beyond understanding embarrassment

    — Mfura Patrick (@mfurapatrick1) February 10, 2023

    Sematama byaramuyobeye, iyabaye m23 yafataga sake, Goma yahita asaba imishikirano Kandi akareka gukorana nabicanyi babi ba Fdrl

    — Nzayisenga Claude (@NzayisengaClau7) February 10, 2023

    He always crying for nonsense but his hypocrisy is overwhelming us https://t.co/ITdniJIJ8C

    — Lilx_kwitnation (@kwitnation) February 10, 2023

    He’s a loss! https://t.co/LJ5uBSLUjp

    — Steve Kuriigamba (@stevekuriigamba) February 10, 2023

    This nomad in chief has never wanted to own his mess

    His nonsenses are for gullible! https://t.co/g8Iihw5fdU

    — Tristan Ngamije (@TristanNgamije) February 10, 2023

    So ridiculous indeed!🤦🏽♀️
    The Supreme Commander has failed to love his country enough to do something meaningful for his people.
    Can't wait to see who will love it more than him to bring peace in his place while he plays the observer role!!!🙇🏾♀️ https://t.co/vubG9BP2uZ

    — Emma Claudine (@EmmaClaudine) February 10, 2023


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tshisekedi-yahindutse-iciro-ry-imigani-nyuma-yo-kurega-u-rwanda-kuri-perezida

  • Batandatu bahoze muri FDLR basabiwe gufungwa imyaka 25 – #rwanda #RwOT

    Aba bakuriwe na Gen Leopold Mujyambere hamwe na Col Joseph Habyarimana uzwi nka Sophonie Macebo. Bafashwe mu myaka ishize ubwo bari muri RDC boherezwa mu Rwanda.

    Baregwa ibyaha byo kurema umutwe w'ingabo utemewe, kuba mu mutwe w'iterabwoba n'ubugambanyi. Bo bahakana ibi byaha baregwa bishingiye ku bitero FDLR yagabye ku Rwanda.

    Bamaze iminsi bakurikiranwa mu Rukiko Rukuru, Urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imbibi ruherereye i Nyanza. Kuri uyu wa Mbere nibwo Ubushinjacyaha bwabasabiye ibihano.

    Mu iburanisha, Ubushinjacyaha bwagiye busobanura ko abaregwa binjiye mu mutwe wa PALIR-ALIR waje guhinduka FDLR-FOCA ku bushake kandi bamwe muri bo baje mu gitero cya Oracle Seigneur cyagabwe mu Rwanda kikanagira ingaruka zitandukanye ku baturarwanda.

    Mu kwiregura kwabo baburanye bahakana ibyaha baregwa, basaba kujyanwa mu ngando i Mutobo nk'abandi bahoze muri uyu mutwe bajyanwa muri iki kigo.

    Ubushinjacyaha bwo bwagaragaje ko gusaba kujyanwa i Mutobo nta shingiro bifite kuko bufite uburenganzira bwo gukurikirana umuntu cyangwa kutamukurikirana, kandi abanyujijwe i Mutobo bagiye bizana bitandukanye n'aba binangiye bagafatirwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 13 Gashyantare 2023 urukiko rwatangiye iburanisha, ubushinjacyaha buhabwa umwanya bugira icyo buvuga kuri aba baburanye ndetse bubasabira n'ibihano.

    Bwasabye Urukiko ko rwabahamya ibyo bakurikiranyweho rukabakatira igihano cy'igifungo cy'imyaka 25.

    Biteganyijwe ko bazakomeza kuburana kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Gashyantare 2023, bakagira icyo bavuga kuri ibi bihano basabiwe n'ubushinjacyaha.

    Aba bagabo batandatu bahoze ari abasirikare bakuru muri FDLR batangiye kwiregura mu rukiko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/batandatu-bahoze-muri-fdlr-basabiwe-gufungwa-imyaka-25

  • GardaWorld yashyize ku isoko abacunga umutekano 87 – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'uko babawe n'iyi sosiyete amahugurwa y'amezi atatu, bakaba basabwe gukora akazi kabo bagakunze kandi bakagakora kinyamwuga.

    Umuhango wo kwemeza ku mugaragaro aba bacunga umutekano bashya, wabaye kuri uyu wa 13 Gashyantare 2023, ubera aho iyi sosiyete itangira imyitozo mu Karere ka Kicukiro.

    CP Denis Basabose ushinzwe ibigo byigenga bitanga serivisi z'umutekano muri Polisi y'u Rwanda, yasabye abacunga umutekano bashya ba GardaWorld Rwanda, kugira umutima wo gukora akazi ko gucunga umutekano bubahiriza amasomo bahawe.

    Ati 'Niba wagiye mu mwuga, wujyemo uwukunze uwukore n'umutima wawe wose n'ubwenge bwawe bwose''.

    CP Basabose kandi yabwiye abasoje aya mahugurwa ko akazi ko gucunga umutekano atari ako gukora kubw'amaburakindi, ndetse abibutsa ko bakwiriye gukorana bya hafi n'ubuyobozi bwabo n'inzego zindi z'umutekano nka Polisi, kuko bizabafasha kwirinda amakosa mu kazi.

    Komezusenge Adeline uri mu bacunga umutekano bashya bashyizwe ku isoko ry'umurimo, yavuze ko bagiye kuzana impinduka muri aka kazi kuko bahawe indagagaciro ubwo batozwaga.

    Ati 'Tuje gutanga umusaruro kuko mu by'ukuri twe abacunga umutekano, nitwe sura ya sosiyete, tugiye gutanga itandukaniro hagati yacu twe tumaze amezi atatu mu mahugurwa.'

    Munyemana Safari Jean Pierre na we uri mu basoje aya mahugurwa, yasezeranyije ubuyobozi bwabo ko bazirinda amakosa akorwa n'abandi bacunga umutekano ntibabikore kinyamwuga.

    Ati 'Mu by'ukuri ikintu sosiyete igomba kutwitegaho, ni uko tugiye mu kazi tugiye guhindura amakosa ya bamwe muri bagenzi bacu bakoraga''.

    Umuyobozi Mukuru wa GardaWorld Rwanda, William Gichohi, yabwiye IGIHE ko aba bacunga umutekano bashya bazanye itandukaniro ku isoko ry'umurimo kuko hari amasomo mashya yongerewe mu mahugurwa bahawe.

    Ati 'Bize byinshi kuruta ibyo bigaga mbere, akaba ari yo mpamvu tubitezeho tukanabizeraho umusaruro mwiza. Tugiye kubona itandukaniro mubyo bazakora.'

    Abacunga umutekano bashya batojwe na GardaWorld Rwanda ni 87, harimo ab'igitsinagabo 70 ndetse n'abigitsinagore 17.

    Bitezweho umusaruro mwiza mu kazi kabo, bitewe n'uko bahawe amahugurwa mu gihe kirekire banagihabwamo amasomo menshi, ugereranyije n'uko mbere byakorwaga.

    Umuyobozi Mukuru wa GardaWorld Rwanda, William Gichohi, yavuze ko abahawe amahugurwa n’iyi sosiyete bagiye kuzana itandukaniro mu gucunga umutekano kuko hari amasomo mashya bahawe

    Ubwo CP Denis Basabose yahaga impanuro abasoje amahugurwa mu gucunga umutekano, yabasabye kuzakora akazi kabo bakabikorana umutima wabo wose

    GardaWorld Rwanda ifite gahunda yo kongera umubare w’abakobwa bahabwa amahugurwa yo gucunga umutekano

    CP Denis Basabose yibukije abasoje amahugurwa ko bagomba gusaka umuntu wese n’ikintu cyose kizinjira aho bagiye gukorera akazi kabo

    Abasoje aya mahugurwa bose ni 87

    Abasoje aya mahugurwa bitezweho umusaruro mwiza kuko bayakoze igihe kinini bakanahabwa amasomo menshi , ugereranyije n’uko mbere byakorwaga

    Abasoje amahugurwa y’amezi atatu, bashimira ubuyobozi bwa GardaWorld Rwanda ko bwababaye hafi muri icyo gihe

    Abasoje amahugurwa yo gucunga umutekano, basabwe gukorana akazi kabo ubushishozi bwinshi

    Mu gusoza uyu muhango, abayobozi bawitabiriye bafashe amafoto y’urwibutso n’abacunga umutekano bashya basoje amahugurwa y’amezi atatu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gardaworld-yashyize-ku-isoko-abacunga-umutekano-87

  • Niyo Bosco yatandukanye na Kompanyi yarebereraga inyungu ze nyuma y’ukwezi #rwanda #RwOT

    Nyuma y’iminsi 43 Niyo Bosco asinyanye amasezerano y’imikoranire na Sunday Entertainment, iyi sosiyete yatangaje ko amazezerano yamaze guseswa hagati y’impande zombi.

    Tariki ya 1 Mutarama 2023 ni bwo Niyo Bosco yasinyanye na Sunday Entertainment Group Management amazezerano yo kureberera inyungu ze nk’umuhanzi bamukorera buri kimwe kugira ngo umuziki we ugere ku rwego mpuzamahanga.

    Nyuma y’umwuka mubi wavugwaga hagati y’impande zombi, Sunday Entertainment yatunguranye ivuga ko yamaze gutandukana n’uyu muhanzi.

    Mu itangazo yasohoye yagize iti “Umuhanzi Niyokwizera Bosco uzwi nka Niyo Bosco, ntabwo akiri mu barebererwa inyungu na Sunday Entertainment Group Management.”

    Niyo Bosco yari yinjiye mu mikoranire n’iyi sosiyete nyuma yo gutandukana na MI Empire ya Murindahabi Irene wamwinjije mu muziki imyaka 4 ishize, atandukanye Sunday Entertainment nta ndirimbo n’imwe imukoreye.

    Sunday Entertainment yatandukanye na Niyo Bosco

    Niyo Bosco ubu ni umuhanzi wigenga

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/niyo-bosco-yatandukanye-na-kompanyi-yarebereraga-inyungu-ze-nyuma-y-ukwezi

  • Dr Ntezilyayo yagaragaje ko kurwanya ruswa bikwiriye kuba mu maraso y'abakora mu nzego z'ubutabera – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Gashyantare, ubwo Urwego rw'Ubucamanza rwatangizaga icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko.

    Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga Dr Faustin Ntezilyayo, yavuze ko urwego rw'ubutabera rutazihanganira uzafatirwa mu cyuho cyo kwaka cyangwa kwakira ruswa kandi yakabaye ku ruhembe mu kuyirwanya.

    Yatanze urugero yerekana ko nko mu mwaka w'ubucamanza mu 2021-2022 hari abakozi barimo umucamanza, umushakashatsi ku by'amategeko birukanywe kubera gusaba ruswa, yemeza ko nta kujenjeka ku kurwanya icyaha cya ruswa.

    Yakomeje asaba ko kurwanya ruswa ku bakora mu nzego z'ubutabera byari bikwiye kuba mu maraso kugira ngo iranduke burundu bijyanye n'icyerekezo u Rwanda rufite.

    Ati 'Kurwanya ruswa byari bikwiye kujya muri DNA yacu, bikatujyamo nyine tukabona ko nta n'amahitamo dufite kubera ko intumbero tujyamo turayizi. Ntakugamburuzwa cyagwa kumva ko hari kudohora ku buryo abantu bashobora kumva ko hari ikintu kidashoboka cyangwa umuntu uri hejuru y'amategeko mu gikorwa cyo kurwanya ruswa n'ibindi byaha biyishamikiyeho.'

    Yasabye ko abantu bose bakomeza inzira yo gutuma ibyaha bimunga ubukungu bw'igihugu binashobora kugira ingaruka ku mutekano wacyo nk'icyaha cya ruswa n'ibindi bigishamikiyeho bicika burundu.

    Ati 'Twabonye ikibazo cya ruswa mu bihugu bimwe byamunzwe nayo, n'inzego z'umutekano cyangwa n'izindi nzego zaramunzwe nayo bigira ingaruka ku mutekano n'ubusugire bw'igihugu. Dufite ubushake bwa politiki n'inzego zitandukanye dufatanya kandi nizeye ko uko tugenda dutera imbere ari nako tugenda tugana mu cyerekezo cyiza igihugu gishaka cyo kuba igihugu ntangarugero mu gukurura abashoramari'.

    Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable, yasobanuye ko mu myaka itatu ishize uru rwego rumaze gukurikirana abakozi bagera kuri 12 bagaragaje imyitwarire ya ruswa.

    Yavuze ko hari gahunda yashyizweho yo kurwanya ruswa muri uru rwego aho hatangijwe gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga ku buryo bizajya byoroha gutahura umushinjacyaha ukekwaho ruswa.

    Uretse ubushinjacyaha ariko no mu Bugenzacyaha ruswa ivugwamo cyane ko imibare uru rwego rugaragaza ko abagera kuri 88 bamaze kwirukanwa bakurikiranyweho ruswa cyangwa ibyaha biyishamikiyeho mu myaka itanu rumaze.

    Umuyobozi Mukuru w'Urugaga rw'Abavoka, Me Nkundabarashi Moïse, yavuze ko mu myaka itatu ishize hakurikiranyweho abavoka batanu, muri bo batatu bahamwa n'icyaha cya ruswa abandi bagirwa abere.

    Umugenzuzi Mukuru w'Inkiko mu Rwanda yagaragaje ko guhera mu 2005 kugeza muri 2022 abantu bakurikiranyweho ruswa ari abakozi b'inkiko bagera bagera 56 barimo abahamijwe icyo cyaha n'abagaragaweho imyitwarire ya ruswa bakagawa.

    Muri iki cyumweru cyo kurwanya ruswa biteganyijwe ko mbere y'iburanisha rya mu gitondo, ku rukiko hazajya habera ikiganiro cyigaruka ku kurwanya ruswa, kuburanisha imanza za ruswa ndetse n'ibindi bigamije kuyihashya.

    Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo, yagaragaje ko kurwanya ruswa bikwiye kuba mu maraso y’abakozi bo mu nzego z’ubutabera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-ntezilyayo-yagaragaje-ko-kurwanya-ruswa-bikwiriye-kuba-mu-maraso-y-abakora

  • Huye: Habonetse umurambo w'umugore wari uvuye mu bukwe bwa musaza we – #rwanda #RwOT

    Uwo murambo wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Gashyantare 2023, ubonywe n'abaturage bari bazindutse bagiye mu kazi bisanzwe.

    Aho wabonetse ni mu mudugudu wa Kidahire, Akagari ka Ryakibogo mu murenge wa Gishamvu muri metero nkeya uvuye ku cyuzi gihangano cya Kadahokwa.

    Ababonye uyu murambo bihutiye kubimenyesha ubuyobozi bw'inzego z'ibanze, maze Urwego rw'Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB rugera aho uyu murambo wabonetse kugira ngo bakore iperereza hamenyekanye icyateye urupfu.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gishamvu, Nkubana Vianney yabwiye IGIHE ko saa kumi n'ebyiri za mu gitondo aribwo aya makuru yamenyekanye.

    Ati 'Twahageze dusanga yapfuye, nta gikomere afite ku mubiri. Icyakurikiyeho ni uko inzego z'umutekano RIB na Polisi batangiye iperereza, hanyuma umurambo twawohereje ku bitaro bya CHUB kugira ngo ukorerwe isuzuma turebe ko hamenyekana icyaba cyamwishe'.

    Abaturage bavuga ko baheruka nyakwigendera saa mbili z'umugoroba kuri iki cyumweru ari muzima. Bongeye ku mubona mu gitondo yapfuye.

    Bavuga ko nta muntu bazi nyakwigendera yari afitanye nawe ikibazo ndetse ngo yari abanye neza n'abo mu muryango avukano nubwo atahaherukaga kuko yabaga mu mujyi wa Kigali.

    Nyakwigendera Nikuze yasize abana batatu, abahungu babiri n'umukobwa umwe. Amakuru avuga ko atari akibana n'umugabo we.

    Aka gace niko umurambo wabonetsemo mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-habonetse-umurambo-w-umugore-wari-uvuye-mu-bukwe-bwa-musaza-we