Blog

  • Myugariro Nsabimana Aimable yateye ivi rya kabiri (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ku nshuro ya kabiri Nsabimana Aimable yashinze ivi hasi asaba umukunzi we mushya Grâce ko yazamubera umugore, ni nyuma y’uko uwa mbere bitagenze neza.

    Ni umuhango wabaye ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 13 Gashyantare 2023 aho uyu mukobwa yemereye myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi kuzamubera umugore.

    Bibaye nyuma y’uko tariki ya 21 Gashyantare 2021, Nsabimana w’imyaka 25 usigaye ukinira Kiyovu Sports na bwo yari yateye ivi asaba Issa Leila ko yazamubera umugore.

    Ni mu birori byabereye Sunday Park i Nyarutarama aho Leila wibera muri Amerika yahise amwemerera.

    Nyuma y’igihe gito aba bombi baje gutandukana kubera kudahuza ku bintu bimwe na bimwe, bahitamo ko umwe afata inzira ye undi agaca iye.

    Nyuma yo gutandukana na we ni bwo Aimable Nsabimana yaje guhura n’iyi nkumi yahise yigarurira umutima we kugeza afashe umwanzuro wo kuzabana na we.

    Impeta yari yateguwe kwambika Grace

    Hari hateguwe neza cyane

    Hari hateguwe neza cyane

    Nsabimana Aimable asanzwe ari umukinnyi wa Kiyovu Sports

    Grace yabyemeye maze amwambika impeta

    Byari ibyishimo, Grace ni na we wifunguriye Champagne

    Bati “Ku buzima bwacu”

    Byari ibyishimo bikomeye

    Grace umukunzi mushya wa Aimable Nsabimana

    Ni umuhango warimo inshuti za bo ariko zatari nyinshi

    2021 yari yatereye ivi Leila baza gushwana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-nsabimana-aimable-yateye-ivi-rya-kabiri-amafoto

  • Miss Iradukunda Liliane yashimangiye urwo akunda Kenny #rwanda #RwOT

    Iradukunda Liliane, Nyampinga w’u Rwanda 2018 ku munsi w’abakundana yashimangiye urwo akunda Imfura Kenny yeguriye umutima we.

    Ni mu butuma yanyujije kuri Instagram kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Gashyantare 2023 ku munsi w’abakundana uzwi nka Saint Valentin.

    Yifashishije amafoto ye ari kumwe n’umukunzi we, yayashyize ahajya ubutumwa bumara amasaha 24 maze aherekezwa n’amagambo agira ati “Umunsi mwiza wa St Valentin.'

    Ibi byashimangiye urukundo akunda uyu musore cyane ko no mu minsi ishize yamwifurije isabukuru nziza aho yifashishije amagambo agaragaza ko ari uw’agaciro kuri we.

    Yemeje urwo akunda uyu musore

    Miss Iradukunda Liliane ntajya ahisha amarangamutima ye kuri Kenny

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-iradukunda-liliane-yashimangiye-urwo-akunda-kenny

  • REG BBC yamenye itsinda irimo muri BAL yafashe babiri muri APR na Patriots #rwanda #RwOT

    REG BBC izahagararira u Rwanda muri BAL ya 2023 yisanze mu itsinda rya Sahara aho ari yongeye kwisanga hamwe na US Monastir yo muri Tunisia bari kumwe mu itsinda umwaka ushize.

    Ni mu ijonjora ryo gushaka itike ya nyuma y’imikino ya BAL izabera mu Rwanda muri Kigali Arena. Aya majonjora ateganyijwe tariki 11-21 Werurwe 2023, i Dakar muri Sénégal.

    Iri tsinda rya 'Sahara Conference’, Uretse REG BBC na US Monastir ifite igikombe cy’umwaka ushize harimo Abidjan BC (Côte d’Ivoire), Kwara Falcons (Nigeria) Stade Malien (Mali) na AS Douanes (Sénégal).

    Mu rwego rwo kwitegura neza iyi mikino, REG BBC yongeyemo abakinnyi bane ari bo; Ntore Habimana na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson ba APR BBC, Ndizeye Ndayisaba Dieudonne na Hagumintwari Steve ba Patriots BBC

    Hari kandi itsinda rya 'Nile Conference’ rizakinira i Cairo mu Misiri, tariki 26 Mata-6 Gicurasi 2023, rigizwe na Al Ahly (Egypt), Cape Town Tigers (South Africa), City Oilers (Uganda), Clube Ferroviário da Beira (Mozambique), Petro de Luanda (Angola), Union Sportive Monastirienne Seydou Legacy Athlétique Club – SLAC (Guinea).

    Amakipe ane ya mbere muri buri itsinda ni yo azakomeza mu mikino ya ¼ izabera i Kigali tariki 21-27 Gicurasi 2023.

    Hagumintwari Steve azakinira REG BBC muri BAL

    Ndizeye Dieudonne na we azaba akinira REG BBC

    Habimana Ntore wa APR BBC ni undi mukinnyi REG BBC izifashisha muri BAL 2023

    Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson ubu ari muri APR BBC ariko umwana ushize yari muri REG BBC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/reg-bbc-yamenye-itsinda-irimo-muri-bal-yafashe-babiri-muri-apr-na-patriots

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yagaragaje ikoranabuhanga nk'umusingi w'iterambere ry'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni ijambo yavugiye mu nama ya Guverinoma zo ku Isi, i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu ku nsanganyamatsiko igaruka ku “kunoza imiterere ya Guverinoma z'ahazaza.”

    Ni insaganyamatsiko Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko igaragaza uruhare rw'imiyoborere myiza mu kubaka ubuyobozi butanga ibisubizo ku bibazo bihari ubu n'ibizaza.

    Yahise asangiza abitabiriye iyi nama urugendo rw'u Rwanda mu kwihutisha guhanga ibishya n'ikoranabuhanga.

    Yakomeje ati “Mu biyacumi hafi bitatu bishize, ikoranabuhanga no guhanga ibishya byakomeje kuba izingiro ry'urugendo rw'iterambere ryacu, ndetse byarenze amahitamo, biba ikintu cya ngombwa, urebye uko mu Rwanda bimeze.”

    Yagaragaje ko hashyizwe imbaraga mu giteza imbere ikoranabuhanga, nk'uburyo butanga amahirwe y'iterambere ry'ubukungu.

    Yakomeje ati “Guhera mu 2008, u Rwanda rwakwirakwije mu gihugu umuyoboro wa fibre optique, ubu rugeze kuri 95% mu gukwirakwiza umuyoboro wa 4G LTE. Ibyo bituma abantu babona serivisi mu buryo bworoshye kandi buhedutse, zaba iza leta cyangwa iz'abikorera.”

    Izi impiduka zashobotse binyuze mu gushyiraho amategeko yorohereza urwego rw'itumanaho ndetse agafasha cyane abashoramari, no gukwirakwiza ibikorwaremezo bituma iri koranabuhanga rigera hose, kimwe no gutanga uburenganzira ku bashoramari bashya.

    Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakomeje ati “Ku bw'ibyo, uyu munsi, serivisi zisaga 90% za guverioma yacu zishobora gukoreshwa hifashishijwe internet, kandi dukomeje gukora ku buryo serivisi zose zijya mu ikoranabuhanga bitarenze umwaka wa 2024.”

    Ni ibintu ngo byagabanyije ikiguzi cyo kubona serivisi, binoza n'imitangire yazo, byongerera n'ubushobozi abaturage.

    Icya kabiri cyakozwe, ni uguteza imbere ibikorwaremezo hagamijwe koroshya gukora ubucuruzi, ndetse bikongera ishoramari rishya ryaba iryo mu gihugu cyangwa hanze yaryo.

    Yatanze urugero rw'uburyo u Rwanda rwakomeje kwagura imihanda iruhuza n'abaturanyi n'ingendo zo mu kirere binyuze muri RwandAir, ku buryo Raporo ya World Economic Forum, mu mihanda myiza yashyize u Rwanda ku mwanya wa 39 n'uwa gatatu muri Afurika.

    Yanavuze ko mu gushyigikira ubukerarugendo n'ibikorwa byo kwakira abantu, u Rwanda rwashoye imari mu kubaka ibikorwaremezo byakira inama n'imikino, mu bihe byose by'umwaka.

    Ingingo ya gatatu, ni uko bijyanye n'icyerekezo 2050, u Rwanda rwakomeje gukora ishoramari mu guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi, kugira ngo rubashe kwihaza mu biribwa no kogera ibyoherezwa mu mahanga.

    Hashyizwe imbaraga mu kongera amahirwe mu buhinzi, harimo no gushyiraho ubwishingizi.

    Yakomeje ati “Twashyizeho na gahunda ihamye yo kwita ku musaruro kugira go tugabanye ingano y'uwo dutakaza; turimo guteza imbere ubuhinzi bugezweho no kongera ubuso bwuhirwa, mu guhangana n'imihindagurikire y'ibihe no kurushaho kwifashisha ikoranabuhanga mu buhinzi.”

    Yanavuze ko hongerewe ubushakashatsi mu buhinzi, bwatanze imbuto ubu zirimo gutanga umusaruro ushimishije.

    Indi ngingo yagarutseho ni ijyanye no kongerera abaturage ubushobozi, nk'igihugu kigizwe n'umubare munini w'urubyiruko.

    Ni ibintu bikorwa binyuze mu kongera ireme ry'uburezi ku nzego zose, hakitabwa by'umwihariko ku masomo y'ubumenyi, ikoranabuhanga, imyuga n'ubumenyingiro.

    U Rwanda kandi rwakomeje gufatanya n'ibigo mpuzamahaga byigisha nka Carnegie Mellon University-Africa, African Leadership University, ubu bifite amashami i Kigali.

    Yakomeje ati “Tumaze kubona umusaruro ufatika. Urugero, kuva mu mwaka wa 2000 u Rwanda rwagize izamuka ry'ubukungu riri hejuru ya 7% ku mwaka. Umusaruro mbumbe ku muturage wikubye inshuro zisaga eshatu, ndetse icyizere cyo kubaho cyarazamutse kiva ku myaka 49 kigera kuri 69 mu 2022.”

    Ibyo byose byatumye ishoramari ry'abanyamahanga ryiyongera mu gihugu, kubera n'imbaraga zashyizwe mu koroshya ubucuruzi.

    Ibyo ngo byafashije mu kongera umusaruro kandi urwego rw'abikorera ruri ku ruhembe rwabyo.

    Yakomeje ati “Nta gushidikanya ko ubu ndetse n'ahazaza ha muntu bizubakira cyane ku ikoranabuhanga no guhanga udushya. U Rwanda rurimo kubishyiramo imbaraga mu rugendo rwacu rw'iterambere n'impinduka.”

    Iyi nama y'i Dubai yitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo abakuru b'ibihugu, abayobozi ba Guverinoma n'abaminisitiri. Yakiriwe na Minisitiri w'Intebe wa Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, Sheikh Mohammed bin Rashid Al Maktoum.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yagaragaje-ikoranabuhanga-nk-umusingi-w

  • Ibyiyumviro bya bamwe mu Banyarwanda kuri Saint Valentin iri gukomanga – #rwanda #RwOT

    Buri wa 14 Gashyantare Isi yose yizihiza uyu munsi w'abakundana binyuze mu bikorwa bitandukanye byo kongera kuryoherwa n'icyanga cy'urukundo.

    IGIHE yaganiriye n'abantu b'ingeri zitandukanye bavuga uburyo baba bifuza ko Saint Valentin yabagendekera, kugira ngo babashe kwishimana n'abakunzi babo kuri uyu munsi udasanzwe.

    Rutaganda Phillipe ni umugabo wubatse yavuze ko icyo aba yifuza ari ukongera gusubira muri bya bihe yahozemo n'umukunzi we bakimenyana.

    Ati 'Mba nshaka ko umugore wanjye anyibutsa uko byari bimeze tugihura, hari byinshi biba byarahindutse ko imyaka tuba tumaze ni myinshi mba nshaka ko anyibutsa bya bihe.'

    'Buriya ngiye kubona nkabona yambaye nk'ikintu namuguriye mu myaka ibiri ishize byanshimisha, kandi nshimishwa no kuba yanyereka ko ari njye mugabo yishimira.'

    Ibi abihuje na Uwineza Nelly wavuze ko kuri uyu munsi aba yumva we n'umukunzi we bakongera kwiyibutsa bya bihe byiza bahozemo bakimenyana.

    Ati 'Ukurikije ubuzima tubamo hari igihe tutabona umwanya mwiza wo kubwirana uburyo dukundana, niyo mpamvu tuba dukwiye gufata Saint Valentin nk'igihe cyo kongera kwishimira rwa rukundo no kwibutsanya urwo dukundana.'

    'Numva njye biba byiza gusohoka ahantu heza mwishimiye mwembi mukaganira mugahana impano, aba ari umwanya mwiza wo kongera kumva wa munyenga w'urukundo.'

    Kuva Gashyantare yatangira ku mbuga nkoranyambaga batangiye kugaragaza ko biteguye umunsi wa Saint Valentin, benshi mu bakiri bato hari uko bifuza uyu munsi wabagendera.

    Umubyeyi Sharifa yavuze ko aba yifuza ko umukunzi we aba ari umuntu wizihiza uyu munsi kandi nawe aba yiteguye kumushimisha.

    Ati 'Nk'umukobwa uri mu rukundo mba nifuza ko umukunzi wanjye yaba ari umuntu ubizirikana nta bifate nk'indi minsi, mba numva nabona impano nanjye nkayimuha mba numva twayizihiza.'

    Kayitare David avuga ko kimwe mu bintu biba bikwiye kwitabwaho ari ukumarana igihe bishimira urukundo rwabo.

    Ati 'Ikintu cyangombwa ni uguhana umwanya mwiza, tukajya kuganira no kwibutsanya ibihe byiza byacu, bishobotse twasohoka tukishimana kuri uyu munsi.'

    Nubwo benshi babukereye ariko hari urundi ruhande rwumva ko uyu ari umunsi usanzwe nk'iyindi kandi ko kuwizihiza ntacyo byongera ku rukundo rwanyu.

    Umutoni Sandrine yagize ati 'Saint Valentin nyifata nk'umunsi usanzwe mba numva nta gishya uko yangendekera kose numva ari ibisanzwe.'

    Kubera imbuga nkoranyambaga usanga abantu batekereza ko abakiri bato aribo bizihiza uyu munsi, kuko byinshi usanga bagiye babisangiza ababakurikira.

    Nubwo abakuze batabishyira ku mbuga nkoranyambaga ariko nabo harimo abizihiza uyu munsi ndetse bagahana impano zitandukanye zituma bakomeza kuryoherwa n'urukundo rwabo.

    Murangwa Belancille, amaze imyaka 35 abana n'umugabo, yavuze ko nawe n'umukunzi we kuva bashakana iyo babonye uburyo, bizihiza uyu munsi.

    Ati 'Nubwo dukuze ariko uyu munsi turacyawizihiza nk'umusaza azana agacupa hano mu rugo tukakanywa, najye nkaba namugenera impano uko dushobojwe turabikora rwose.'

    Saint Valentin ifatwa nk'umunsi ufasha abakundana kongera kwitekerezaho no gukora ibyakomeza urukundo rwabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyiyumviro-bya-bamwe-mu-banyarwanda-kuri-saint-valentin-iri-gukomanga

  • Nyuma y’imvune yakanze benshi Osalue wa Rayon Sports yataniye imyitozo #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko agize imvune benshi bakikanga ko ashobora no kubagwa, umukinnyi ukina mu kibuga hagati wa Rayon Sports, Raphael Osalue yasubukuye imyitozo.

    Tariki ya 5 Gashyantare 2023, mu mukino w’umunsi wa 18 wo Rayon Sports yanganyijemo na Kiyovu Sports, Osalue yaje kugira imvune mu ivi ry’iburyo ku munota wa 32 aho yahise asimburwa na Kanamugire Roger.

    Uyu musore yasohotse mu kibuga agaragaza kubabara cyane ndetse benshi mu bakunzi ba Rayon Sports bari bazi ko ishobora kongera kubagwa nk’uko yabazwe mu ivi ry’ibumoso.

    Inkuru yaje kuba nziza nyuma y’ibizami byo kwa muganga byakozwe bigaragaza ko nta kibazo afite cyatuma abagwa.

    Raphael Osalue akaba yaratangiye imyitozo ku wa Kane w’icyumweru gishize ku wa Kane w’icyumweru gishize tariki ya 9 Gashyantare 2023 ndetse amakuru avuga ko ashobora kuzagaragara ku munsi w’umunsi wa 21 bazasuramo Rutsiro ashobora kuzawukina.

    Raphael Osalue yatangiye imyitozo nyuma y’imvune ikomeye yagize

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-y-imvune-yakanze-benshi-osalue-wa-rayon-sports-yataniye-imyitozo

  • Mujye mwibuka ko mutwaye abantu- DIGP Ujeneza ku bashoferi – #rwanda #RwOT

    Ni mu butumwa bwatanzwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Gashyantare, mu muhango wo gusoza amahugurwa y'amezi ane yaberaga mu kigo cya Polisi cy'amahugurwa (PTS) giherereye mu murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana yitabiriwe n'abagera kuri 202, barimo abapolisi 115 n'abasirikare 87.

    Ubwo yayasozaga ku mugaragaro, DIGP Ujeneza yasabye abasoje amahugurwa kwifashisha ubumenyi bayungukiyemo mu rwego rwo gukomeza kwimakaza umutekano wo mu muhanda.

    Ati 'Impanuka ziracyatwara ubuzima bw'abantu batari bacye kandi ahanini bigirwamo uruhare n'abatwara ibinyabiziga. Abantu bapfa ni u Rwanda rw'ejo, ni umuturage w'igihugu kandi birababaje, niyo mpamvu musabwa kuyaha agaciro kayo, mukazirikana ubumenyi muyungukiyemo kandi mukabukurikiza mu rwego rwo gukomeza kwimakaza umutekano wo mu muhanda.'

    'Impamvu y'aya mahugurwa ni ukunoza umwuga, hubahirizwa amategeko y'umuhanda. Mujye muhora mwibuka ko mutwaye abantu kandi mubatwaye mu binyabiziga byatanzweho amafaranga menshi kandi ikindi ko munasangiye umuhanda n'abandi mwirinde icyabahungabanya.'

    Yabashishikarije gukomeza kwitwara neza, barangwa n'ikinyabypfura, ababwira kandi ko inzego bahagarariye zibitezeho impinduka nziza.

    Yabasezeranyije ko bazakomeza kubaba hafi mu kubafasha gushyira mu bikorwa amahugurwa bahawe anabashishikariza kujya bakomeza kwihugura mu kazi kabo.

    Umuyobozi w'Ikigo cy'amahugurwa cya Polisi, CP Robert Niyonshuti mu ijambo rye ry'ikaze, yavuze ko mu gihe cy'amezi ane bamaze bahugurwa bize amasomo atandukanye arimo gutwara imodoka zitandukanye zirimo intoya, amakamyo ndetse n'ibifaru.

    Yavuze kandi ko bize n'andi masomo arimo amategeko n'amabwiriza agenga umuhanda n'uburyo bwo kuwugendamo, gutwara ibinyabiziga, ubukanishi, akarasisi, banakora n'imyitozo yo kwimenyereza gutwara ibinyabiziga.

    CP Niyonshuti yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda ku nama n'inkunga budahwema kugenera ikigo cy'amahugurwa abereye umuyobozi mu rwego rwo kunoza imigendekere myiza y'amahugurwa, ashimira n'abarimu ku bwitange bwabaranze mu gutanga amahugurwa.

    DIGP Jeanne Chantal Ujeneza yasabye abatwara imodoka kujya bazirikana ko batwaye abantu kuko byabafasha kwirinda impanuka

    Abasirikare n'abapolisi b'u Rwanda basoje amahugurwa yo gutwara imodoka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mujye-mwibuka-ko-mutwaye-abantu-digp-ujeneza-ku-bashoferi

  • Gitifu w'Umurenge wa Jali afunzwe akekwaho ruswa – #rwanda #RwOT

    Bombi bafashwe ku wa 11 Gashyantare 2023.Bakurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa kugira ngo batange ibyangombwa byo kubaka mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Ibi byarabereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Jali, Akagari k'Agateko, Umudugudu wa Byimana

    Abafashwe bafungiye kuri RIB Stasiyo ya Kimironko n'iya Gisozi mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke ni icyaha gihanwa n'ingingo ya 4 y'itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa gihanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze 7 n'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z'agaciro k'indonke yatse cyangwa yakiriye.

    RIB irakomeza gushyimira Abanyarwanda bamaze kumva ko ruswa idakwiriye guhishirwa.

    RIB na none iributsa abantu bose ko nta muntu ukwiriye gukora ikibujijwe n'amategeko kandi ko nta wukwiriye gutanga ikiguzi ku cyo yemerewe n'amategeko.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gitifu-w-umurenge-wa-jali-afunzwe-akekwaho-ruswa

  • RIB yataye muri yombi 6 bakekwaho gukomeretsa abafana ba APR FC, harimo n’uw’imyaka 60 #rwanda #RwOT

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwamaze guta muri yombi abantu 6 bakekwaho gukubita no gukomeretsa abafana ba APR FC.

    Ni igikorwa cyabaye ku Cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2023 ubwo bavaga i Huye ku mukino wa shampiyona batsinzwemo na Rayon Sports 1-0.

    Bamwe mu bafana ba APR FC bari bavuye kuri uyu mukino bakaba barakomerekeye mu nzira ubwo basangaga mu nzira huzuye abantu basa n’abafunze umuhanda ndetse bakanaterwa amabuye.

    Aya mabuye akaba yaramennye ibirahuye by’imodoka ya Ritco yarimo abafana ba Zone1, iyi modoka yari igeze mu Murenge wa Rusatira yakomerekeje abafana 6, iyi modoka na yo yahise ijya kuri RIB Rusatira gutanga ikirego.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ku munsi w’ejo rwatangaje ko rwatangiye iperereza kuri aba bantu bakoze ibi byaha.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabwiye radio Flash ko hahise hatangira iperereza kuko ibyakozwe bigize icyaha ndetse ubu hamaze gufatwa 6 bakekwaho gukora uru rugomo.

    Ati 'Icyo kibazo cyaramanyekanye kuko ibikorwa byakozwe harimo ibikorwa bigize icyaha, RIB yahise itangiza iperereza ku bantu bakekwaho kuba barabigizemo uruhare, ni ukuvuga abantu bateze bagatera amabuye imdoka ya Ritco yari itwaye abafana b’umupira w’amaguru ba APR FC ubwo bavaga mu karere ka Huye mu mukino wari wahuje APR FC na Rayon Sports.'

    'Iperereza rikaba ryari rigamije kugaragaza ababigizemo uruhare kugira ngo babihanirwe nk’uko amategeko abiteganya kuko ibikorwa byo gutega imodoka ukayitera amabuye ni ibikorwa bigize ibyaha ibikorwa bakoze hakomerekeyemo abantu 6, ubu iperereza rimaze gufata 6 bakekwaho kuba barabigizemo uruhare, bikaba byarabereye mu Karere ka Huye mu Murenge wa Rusatira, mu Kagari ka Bahimba mu Mudugudu wa Kinkanga.'

    Yakomeje avuga ko iperereza rigikomeje ndetse n’abakomeretse barimo gukorana n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha. Abafashwe bakaba bari hagati y’imyaka 25 na 60 ubu bakaba bacumbikiwe kuri sitasiyo za RIB.

    Bamwe mu bakekwaho kumena ibirahure iyi modoka bagakomeretsa abafana ba APR FC batawe muri yombi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rib-yataye-muri-yombi-6-bakekwaho-gukomeretsa-abafana-ba-apr-fc-harimo-n-uw-imyaka-60

  • Gakenke: Abahinzi mpuzamahanga ba Kawa banyuzwe n'uko itunganywa – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru abakora mu ruhererekane rwa kawa baturutse hirya no hino ku isi, basuye imirima ya kawa i Karenge mu Karere ka Rwamagana na Musasa muri Gakenke.

    Bari mu Rwanda aho bitabiriye inama y'Ihuriro ry'Abahinzi ba kawa ku Isi ibaye ku nshuro ya III (World Coffee Producers Forum), irimo kubera i Kigali guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 kugeza tariki ya 15 Gashyantare 2023, baturutse mu bihugu 40 bitandukanye.

    Muri uru ruzinduko rw'abanyamahanga bakabakaba 50, mu Karere ka Gakenke basuye uruganda rutuganya kawa rwa Koperative Dukunde Kawa, rwo mu Murenge wa Ruli.

    Umuyobozi w'ishami rishinzwe ubwiza n'ubuziranenge mu kigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB), Ruganintwali Eric, yavuze ko bahisemo kujyana aba bashyitsi b'imena muri Gakenke, kuko iyi Koperative ifite umwihariko.

    Ni urugendo rwanaranzwe n'ibyishimo ku mpande zombi, haba ku bashyitsi baturutse hirya no hino ku isi, no ku bahinzi ba kawa ba Musasa.

    Rwabaye umwanya wo kwitegereza uko kawa itunganywa, kuva ari imbuto mu murima kugeza igiye mu gikombe.

    Ikawa ya Musasa ni imwe muri Kawa zifite umwihariko mu Rwanda, ku buryo ikundwa na benshi ku isoko.

    Iyi kawa ihingwa mu misozi miremire y'Akarere ka Gakenke, ku butumburuke buri hejuru ya kilometero 2,000 uvuye ku mazi yo ku nyanja.

    Koperative ya Dukunde kawa yashinzwe mu mwaka wa 2000 n'abanyamuryango 300 babarizwaga muri segiteri 10 zari muri Komine ya Musasa, mu yahoze ari Perefegitura ya Kigali Ngali.

    Iyi koperative ihinga ku buso bwa hegitari 392, ifite inganda enye zitunganya kawa n'uruganda rumwe rwumisha kawa.

    Igizwe n'abanyamuryango 1993 biganjemo abagore kuri 80%. Itunganya kawa ku rwego rwo hejuru, intego yayo ya mbere ni ugushyira imbere iterambere ry'umunyamuryango – ari we muhinzi wa kawa.

    Iyi koperative mu mwaka wa 2004 ni yo yabaye iya mbere mu Rwanda mu kubona icyemezo mpuzamahanga cy'ubuzirangenge cyitwa Trade Fair.

    Muri Dukunde kawa, abanyamuryango bemera ko ikawa itagarukira gusa ku buryohe bwayo cyangwa impumuro yayo mu gikombe, ahubwo ari igihango n'isano hagati y'uyihinga n'uyinywa, ishingiye ku guhindura ubuzima bw'utuma iryoha – umuhinzi wayo.

    Ikawa yatuma umuntu atengamara. Abahinzi bo muri Dukundekawa bikenuye babikesheje ubworozi (bafite inka 220 za kijyambere zikamwa ndetse zikabaha amata n'ifumbire yo gukoresha mu mirima), inguzanyo zo mu gihe kirekire zitagombera inyungu, n'ibindi.

    Ubu babasha kwiyishyurira ubwishingizi mu kwivuza ndetse bubatse ibigo by'amashuri abanza bibiri hafi y'aho bakura umusaruro wabo.

    Uruganda ruciritse Dukunde kawa yiyubakiye rutunganya amata, bakagurisha inshyushyu, ikivuguto, fromage ndetse na yagourt. Ibi binafasha abaturiye iyi koperative kurwanya ikibazo cy'imirire mibi kikigaragara hirya no hino mu gihugu.

    Abitabiriye inama kuri kawa basuye imirima yayo mu Karere ka Gakenke

    Kawa yitabwaho kuva mu murima kugeza mu gikombe

    Habayeho umwanya wo kwitegereza uko kawa itunganywa

    Iyo kawa yitaweho neza, iba ifite impumuro idasanzwe

    Koperative Dukunde Kawa ifite inganda enye zitunganya kawa n'uruganda rumwe ruyumisha

    Uko kawa ikura, niko hategurwa ingemwe nshya

    Hafashwe ifoto y’urwibutso nyuma y’uru ruzinduko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gakenke-abahinzi-mpuzamahanga-ba-kawa-banyuzwe-n-uko-itunganywa