Blog

  • Tanzania: Miliyoni 46$ zashyizwe mu kubaka ubwato buruta ubundi bwose mu biyaga bigari #rwanda #RwOT

    Mu kiyaga cya Victoria ku mwaro wo mu mujyi wa Mwanza, Leta ya Tanzania yashyize mu mazi ubwato bunini burimo kubakwa. Nibwo bwa mbere buruta ubundi bwose mu biyaga bigari. Buzajya butwara abagenzi n'imizigo.

    Ubu bwato, Leta ya Tanzania ivuga ko ari bwo bunini kurusha ubundi bwose mu karere k'ibiyaga bigari. Bwitezweho ko buzajya bukora igendo hagati y'ibihugu bisangiye ikiyaga cya Victoria.

    Ni ubwato bufite ubushobozi bwo gutwara abantu 1,200 no kwikorera toni 400 z'imizigo hamwe n'imodoka 20, nk'uko umuvugizi wa Leta ya Tanzania yabitangaje.

    Ubu bwato nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, bwiswe MV Mwanza. Ntabwo buruzura neza kuko bugeze ku gipimo cya 82%, aho buzuzura butwaye miliyari 109 z'amashilingi ya Tanzania (miliyoni $46).

    Avugira mu muhango wo kubushyira mu mazi, umutegetsi wa Tanzania muri minisiteri y'imirimo n'ubwikorezi Gabriel Migire yavuze ko kubaka ubu bwato ari umuhate wo guteza imbere ubucuruzi mu karere k'iki kiyaga.

    Ikiyaga cya Victoria nicyo kinini mu buso mu bindi byose muri Africa, kikaba n'icya kabiri ku isi. Gihuriweho na Kenya (6%), Uganda (43%), na Tanzania (51%), itanga umusaruro w'amafi ugera kuri toni miliyoni 1,000 ku mwaka, kandi abantu bagera kuri miliyoni 40 batuye mu kibaya cyayo, nk'uko bivugwa na African Great Lakes Information Platform.

    Imijyi yo mu karere nka Kisumu (Kenya), Kampala (Uganda), Mwanza na Bukoba (Tanzania) iri ku mwaro w'iki kiyaga.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/02/14/tanzania-miliyoni-46-zashyizwe-mu-kubaka-ubwato-buruta-ubundi-bwose-mu-biyaga-bigari/

  • Abagana ibitaro bya Nyagatare bahangayikishijwe n'abajura babiba #rwanda #RwOT

    Abarwaza n'abagana ibitaro by'Akarere ka Nyagatare, barasaba inzego zitandukanye kubyubakira uruzitiro, kuko abajura banyura aho babonye bakaza kwiba mu bitaro.

    Ibitaro by'Akarere ka Nyagatare, bizengurutswe n'imihanda igera muri 4, aha hose niko byorohera uturutse ahariho hose kubyinjiramo, kuko hagenzurwa n'abasekirite n'ibura babiri ku munsi, umwe aba ahagaze kuri Kaburimbo ari ahitwa kwa Ngoga, undi yicaye ahwazwi nko kuri Nursing werekeza ahazwi nko mu kizungu cg mu Kinihira,uyu mwanya usigaye niwo utera impungenge abagana ibi bitaro.

    Yagize ati 'Nyine abantu bava hanze y'ikigo akinjira nko mubitaro wanitse imyenda ugasanga bawutwaye.'

    Undi nawe agira ati 'Impungenege ushobora gusiga nk'akantu ugasanga bagatwaye, waba woza isahane wayisiga hanze ugasanga bayitwaye.  Kuba hazitiye ni umutekano w'abarwayi ni umutekano w'ibitaro.'

    Mugenzi we ati 'Ni ukuvuga ngo n'uharwarira uturutse kure, bisaba kuba muri abarwaza babiri, umwe akaba ari hanze arinze ibyo wanitse, undi akaguma ku murwayi.'

    Iki kibazo si gishya mu buyobozi bw'ibitaro bya Nyagatare, Dr.Ndayambaje Eddy, Umuyobozi mukuru w'ibi bitaro, yemeza ko hari n'ibikoresho byibwa mu bitaro.

    Yagize ati 'Iki ni ikibazo kiduhangayikishije.  Impungenge ya mbere twaheraho iyo tuvuye umuntu udafite mutuelle, iyo abuze ubwishyu aba afite uburyo bwose bwo kudutoroka. Natwe ubwacu abantu binjira mu kigo ntabwo tubakurikirana neza, nk'ubu hari nk'imashini yigeze yibwa muri 'urgence'(ahakirirwa indembe) turakurikirana ntiyabasha kuboneka. Hari na matela zibwe.'

    Hari inyigo mu mezi ashize yari yakozwe, ngo hakemurwe ikibazo ibitaro n'ababigana bagaragaza, Dr.Ndayambaje Eddy, avuga ko n'inkunga bemerewe n'akarere bigiye gukemura iki kibazo ibitaro bikazitirwa.

    Ati 'Ingamba dufite nk'ibitaro kwari ukwishakamo ubushobozi, kuko tubibona ko ari ikibazo tube ahantu hazitiye. Iyo gahunda twayishyize mu nyigo z'uyu mwaka gahunda yo kuyubaka twari twatangiye kuyubaka mu byiciro, kuko twabonaga ibitaro bidafite ubushobozi bwo guhita twubaka hose. Ahubwo tubishyira mu byiciro kugira ngo bitworohere, ariko ku bufatanye n'akarere nabo batwemereye inkunga bazadutera, tukabona uko tuzitira ikigo.'

    Kuba biri mu mijyi uri muyatoranyijwe ngo yunganire uwa Kigali, ibitaro bya Nyagatare ababigana bagaragaza ko kuba bitazitiye kuburyo umutekano wabyo uba udahagije, n'inyubako zabyo inyinshi zikaba zigaragara ko zishaje, bemeza ko ibi bidakemuwe na Serivisi zihatangirwa zishobora kudindira.

    KWIGIRA Issa

    The post Abagana ibitaro bya Nyagatare bahangayikishijwe n'abajura babiba appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/14/abagana-ibitaro-bya-nyagatare-bahangayikishijwe-nabajura-babiba/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abagana-ibitaro-bya-nyagatare-bahangayikishijwe-nabajura-babiba

  • Amateka y'umunsi w'abakundana witiriwe Saint Valentin #rwanda #RwOT

    Umunsi w'abakundana witiriwe Saint Valentin wizihizwa tariki ya 14 Gashyantare buri mwaka. Ni umunsi urangwa n'uko abakundana bibuka urukundo rwabo basangira, basohokana cyane cyane bahana impano zitandukanye ziganjemo indabyo.

    Umunsi wa Saint Valentin wakomotse ku mupadiri w'Umunyaromani witwa Valentin, wabayeho ku gihe cy'umwami w'abami Claudius II, ahagana mu myaka ya 269 na 273 mbere y'ivuka rya Yezu kiristu.

     Muri icyo gihe, tariki ya 14 Gashyantare habaga umunsi mukuru wo kwihiza umunsi w'umwamikazi Juno wafatwaga nk'imana y'abagore.

    Kuri uwo munsi, abasore bandikaga amazina y'abakobwa bari mu kigero kimwe bakayashyira mu kintu, umusore yazamura izina ry'umukobwa guhera ubwo akamuherekeza bakajya kwizihiriza uwo munsi hamwe.

    Ngo ibyo byatumaga abakobwa bahura n'abasore kuko mbere byabaga bibujijwe, ubucuti bwabo bugakomera bukavamo no kubana ubuziraherezo.

    Ku ngoma ya Claudius igihugu cye cyaje kugarizwa n'intambara zikomeye, agira ikibazo cy'abasirikare bagomba kurwanira igihugu kubera ko abagabo bakiri batoya bangaga gusiga abagore babo ngo bajye ku rugamba.

    Umwami Claudius yafashe icyemezo cyo guhagarika gushaka, ariko Saint Valentin ntiyabyakira neza. Afatanyije na Saint Marius batangira gusezeranya abantu bashaka kubana mu ibanga. Amakuru yageze ku mwami Claudius ararakara ategeka ko Padiri Valentin afatwa agafungwa.

    Padiri Valentin yarafunzwe, akatirwa urwo gupfa akubiswe amahiri akanacibwa umutwe. Ngo igihe yari ategereje iherezo rye, abantu bazanaga indabyo n'ubutumwa bwo kumukomeza bakazinyuza mu idirishya.

    Ku munsi  wa Saint Valentin, bamwe mu bakirisitu ba Kiliziya Gatulika  bajya gusura ibisigazwa bye ( reliques ) ahantu hatandukanye mu Burayi .

    Mu Buyapani ho ntibiba bisanzwe ! Kuri uwo munsi, abagore n'abakobwa bategetswe kuzanira abagabo n'abasore bakorana za chocolats zihenze.

    Gusa mu Buyapani kuri 14 Werurwe abagabo nabo barishyura, bagaha abo bashiki babo umwenda, urukweto cyangwa ikindi gifite ibara ry'umweru kandi gihenze inshuro nibura 3 kurenza ya chocolat yaguriwe. Iyo tariki ya 14 Werurwe bayita 'White Day'. Colombia ho uba ku wa Gatandatu wa gatatu w'ukwa cyenda, ukaba witwa 'dia del amor y amistad' (umunsi w'urukundo n'ubucuti).

    Uretse mu gihugu cya Brazil ho bagira umunsi w'abakundana wihariye uba tariki 12 Kamena, ukaba witwa 'dos namorados' ndetse no muri Colombia ho uba ku wa Gatandatu wa gatatu w'ukwa cyenda, ukaba witwa 'dia del amor y amistad' (umunsi w'urukundo n'ubucuti).

    Ubwoko bwaba Hindu mu gihugu cy'ubuhinde bavuga ko batemera 'Saint Valentin' kuko ari umunsi ukurura ibikorwa by'ubusambanyi.

    Mu Rwanda naho, kuva mu mwaka wa 1998 uyu munsi witaweho cyane, kandi ugenda urushaho gutera imbere cyane kuko wizihizwa ningeri zose.

    The post <strong>Amateka y'umunsi w'abakundana witiriwe Saint Valentin</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/14/amateka-yumunsi-wabakundana-witiriwe-saint-valentin/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amateka-yumunsi-wabakundana-witiriwe-saint-valentin

  • RBC yatangije itsinda rizajya rifasha abantu gutanga amaraso mu buryo buhoraho – #rwanda #RwOT

    Ni itsinda rizaba rikubiyemo urubyiruko cyane ko ari rwo rugize umubare munini w'abatitabira cyane gahunda yo gutanga amaraso.

    Mu muhango wo gutangiza Intwari Club 25 wabaye kuri uyu wa 14 Mutarama 2023 hagaragajwe ko iri tsinda rizibanda ku rubyiruko cyane mu kugira abantu benshi batanga amaraso ndetse bakayatanga mu gihe kirekire kuko akurikiranwa hirindwa ibyatuma atakaza ubuziranenge.

    Umuyobozi Mukuru wa RBC Prof. Claude Mambo Muvunyi yavuze ko ubu ari uburyo bwiza bwo kubona amaraso ahagije kwa muganga bakenera kuko nta ruganda rundi rukora amaraso umuntu yafashisha abarwayi uretse kuyakura mu bantu.

    Ati “Ishami ry'umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS rivuga ko umuntu agomba gutanga amaraso ku bushake kandi nta kiguzi bityo abayakeneye bakayabonera igihe kandi ahagije yuje n'ubuziranenge ari na byo bituma aba yujuje ubuziranenge kuko aba atanzwe nta zindi nyungu.”

    Ubusanzwe OMS isaba ko byibuze hagakwiriye kuboneka 1% by'amaraso y'abatuye igihugu ku mwaka, bivuze ko mu Rwanda hakenewe byibuze amashashi y'amaraso agera ku bihumbi 120 buri mwaka kugira ngo abakeneye bayabone nta mbogamizi zibayeho.

    Kuri ubu u Rwanda rugeze ku bihumbi 80, ibyumvikana ko hakibura udushashi tungana n'ibihumbi 40. Mu 2025 u Rwanda ruzaba rufite ubushobozi bwo gutanga amaraso akenewe yose mu bitaro ku rugero rwa 100%, ibitandukanye n'ubu hatangwa hafi 99%.

    Prof. Muvunyi yavuze ko ari yo mpamvu hashyizweho ingamba zitandukanye zirimo na Intwari Club 25 kugira ngo iyo ntego igerweho.

    Yasabye abaturage kwitabira iyo gahunda mu gukomeza kugira umuturage ubona imiti, inkingo n'amaraso buri uko abikeneye nk'uko intego y'igihugu ibiteganya.

    Uzemera kuba umunyamuryango wa Intwari Club 25 azahabwa ikarita y'umunyamuryango ndetse na nimero ye aho azajya akurikiranwa ku buryo buhoraho mu kureba niba ubuzima bwe buhagaze neza, ibizanafasha gutandukanya abatanga amaraso.

    Azayatanga mu byiciro bibiri kimwe ni ukwiyemeza gutanga amaraso yose ni ukuvuga amaraso yuzuyemo ibiyagize byose birimo insoro zera, izitukura, udufashi, umushongi n'ibindi, aho atangwa inshuro 25 mu myaka irindwi ni ukuvuga inshuro enye mu mwaka.

    Igice cya kabiri ni aho utanga amaraso atanga igice kimwe bitewe n'igikenewe ibisigaye akabisubizwa mu mubiri, akabikora inshuro 25 mu myaka ibiri.

    Ibi bizafasha kugira amaraso yizewe kuko uko umuntu atanga kenshi haba hari amahirwe menshi ko amaraso ye yujuje ubuziranenge.

    Iradukunda Pacifique utuye mu Karere ka Bugesera winjiye muri Intwari Club 25 yavuze ko gutabara abantu binyuze mu gutanga amaraso ari yo nyungu ya mbere umuntu yagakwiriye kwishimira.

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Serivisi, Dr Isabelle Mukagatare yavuze ko abantu batagakwiriye gutinya gutanga amaraso uretse ko baba banatanze ubuzima na bo bagira amahirwe yo kumenya indwara bafite cyane ko amaraso abanza gupimwa byimbitse mbere yo guhabwa abarwayi.

    Umuyobozi w'Ikigo gishinzwe gutanga amaraso, Ishami rya Kigali (RCBT-Kigali, Dr. Muyombo Thomas yavuze ko kuba u Rwanda ruha ibitaro bitandukanye amaraso ku kigero cya 99% bitavuze ko iryo 1% risigaye ari abantu batabona amaraso.

    Ati 'Niba ibitaro bidusabye amaraso wenda angana na 100% ingunga imwe tubiha 99% iryo 1% tukaba twaribaha wenda nimugoroba cyangwa ejo. Ni ukuvuga ko ibitaro biyabona 100% ariko iyo biyasabye ingunga imwe tubaha 99%. '

    Yemeza ko mu 2025 amaraso yose asabwa yaba ari n'adakunda kuboneka yose bazaba bafite ubushobozi bwo kuyatanga ku buryo bushoboka.

    Dr Muyombo avuga ko bisaba ubushakashatsi bwimbitse bakamenya amaraso akunda gusabwa mu bihe bitandukanye ayo ari yo 'wenda nk'ubu tugiye kugera muri Mata, tugakora ubushakashatsi butwereka mu myaka itanu ishize amaraso yasabwe muri uko kwezi ngo ni ayahe, tugateganya amaraso akenewe tukanarenzaho ayo tugomba gukoresha mu gihe abayakeneye babaye benshi.'

    Mu mwaka ushize abatanze amaraso bageraga ku bihumbi 50 aho batanze udushashi turenga ibihumbi 80.

    Amaraso yatanzwe yose ntabwo ahabwa abarwayi kuko 1,2% byayo ariyo adahabwa abarwayi bitewe n'ibibazo aba afite birimo uburwayi bw'umwijima wo mu bwoko bwa B cyangwa C, Mburugu, Virus itera Sida n'ibindi bibazo.

    Umuyobozi Mukuru wa RBC Prof. Claude Mambo Muvunyi ari kumwe na n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Serivisi z’Ubuzima (Biomedical Services Department), Dr Isabelle Mukagatare mu muhango wo gutangiza Intwari Club 25

    Umuhango wo gutangiza Itsinda ry’abagiraneza batanga amaraso ku buryo buhoraho witabiriwe n’abo mu rwego rw’ubuzima batandukanye

    Umuhango wo gutangiza Intwari Club 25 witabiriwe n’urubyiruko rutandukanye cyane ko ari rwo rusabwa kwitabira ubwo bukangurambaga

    Abayobozi muri RBC na bo bari bitabiriye umuhango wo gutangiza Itsinda rya Intwari Club 25

    Abakozi bo muri NCBT na bo bari bitabiriye umuhango

    Buri muyobozi w’Ishami rya NCBT mu ntara yari kumwe n’umunyamuryango wa Intwari Club 25

    Umuhanzi Nemeye Platini (wambaye umutuku) wamenyekanye muri Dream Boys na we yari yitabiriye ubukangurambaga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rbc-yatangije-itsinda-rizajya-rifasha-abantu-gutanga-amaraso-mu-buryo-buhoraho

  • Kabuga Felecien yongeye kugaragaza intege nke mu rukiko. #rwanda #RwOT

    Urubanza rwa Kabuga Félicien ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi rwasubukuwe kuri uyu wakabiri tariki ya 14 Gashyantare mu 2023, humvwa ubuhamya bwa KAB035.

    Ni urubanza rwaranzwe no kugaragaramo intege nke zuregwa ariwe Kabuga Félicien wagaragaye murukiko asinzira,umwunganira mu mategeko agasaba urukiko ko rwaba ruhagaritse iburanisha ho gato.
    Urukiko rwahise ruhagarika iburanisha iminota 30.
    Muri uru rubanza rwa Kabuga Felicien hagiye hibwazwa ibyarwo kubera isubikwa rya hato na hato kubera ubizima bwuyu mukambwe butifashe neza.
    Uyumunsi mu rukiko nabwo yongeye kugaragaza integer nke.
    Umucamanza yavuze ko ubwo Kabuga ari gusinzira hafatwa ikiruhuko gito iburanisha rikaza gukomeza nyuma.
    Ni urubanza rwakomeje humvwa abatangabuhamya aho kuri uyu munsi hari kumvwa umutangabuhamya wahawe kode ya KAB035 mu rwego rwo kutagaragaza imyirondoro ye.
    Ni umutangabuhamya wabaga ku kimironko ngo si kure yahari inzu ya Kabuga interahamwe zitorezagamo.
    Mu buhamya bwe yavuze ko yiboneye bamwe mu nterahamwe nkuru nka Hajabakiga,Penk,Yungo,Ruhara,Vincent,Gatete,Gatwazi na Munyakazi batanga ibikoresho bavugaga ko bizifashishwa mu kwica abatutsi birimo imbunda nimihoro.
    Mu iburanisha ryuyu munsi umutangabuhamya yahaswe ibibazo bitandukanye birimo ibyo yasubirizaga ku karubanda nibyo yasubirizaga mu muhezo.
    Yahaswe ibibazo bigendanye nubuhamya bwe bwagaragazaga ko Kabuga yagiye agira uruhare mu gutanga imyitozo yagiye ihabwa Interahamwe mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi yatangirwaga kwa Kabuga.
    Bimwe mu bibazo byinshi yabazwaga byari bishingiye ku matariki niminsi ibikorwa byo gutanga iyo myitozo byaba byarabaye ariko umutangabuhamya akavuga ko atibuka neza amatariki.
    Yahamije ko iyo myitozo yahabwaga interahamwe yatanzwe mbere ya Jenoside kandi ko nubwo we atagiye kwa Kabuga ariko abayihawe iyo bayisozaga bashoboraga kuza bigamba ibyo bigishijwe nibyo babwiwe. Ngo batozwaga babwirwaga ko bari kwigishwa kwirwanaho no kuzarimbura Abatutsi.
    Abajijwe uko yagendaga abimenya, yasubije ko rimwe na rimwe iyo babaga basinze bamenaga amabanga yibyo bigishijwe bigatuma nabo babimenya.
    Umutangabuhamya yavuze ko hari itsinda ryinterahamwe ryari riherereye ku Kimironko nubwo atibuka umubare wabo. Yavuze ko iri tsinda ryari rigizwe numubare wabantu bari batuye muri ako gace ariko harimo nabandi bari baraje gukorera muri ako gace.
    Yabajijwe niba yaba yaragiye mu mutwe wa politiki uwo ari wo wose, yemeza ko ntaho yigeze abarizwa kandi ko nta nishyaka yari arimo.
    Muri Gicurasi mu 2021, abavoka ba Kabuga Félicien ufatwa nkumuterankunga mukuru wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basabye ko urubanza rwe ruhagarikwa kuko afite intege nke zumubiri ku buryo no kurukurikirana byamugora.
    Muri Kamena mu 2022 Urwego rwasigaranye Imirimo yInkiko Mpanabyaha zirimo Urwashyiriweho u Rwanda (IRMCT), rwateye utwatsi ubu busabe, ahubwo rwanzura ko atangira kuburanishwa afungiwe mu Buholandi aho kujyanwa i Arusha.
    Mu Ukwakira 2022, abacamanza ba IRMCT batangiye kumva abatangabuhamya bashinja Kabuga.
    Kabuga aregwa ibyaha bya jenoside, guhamagarira abantu, mu buryo butaziguye kandi mu ruhame, gukora jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, itoteza rishingiye ku mpamvu za politike, itsembatsemba, nubuhotozi nkibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

    Yvette Umutesi

    The post Kabuga Felecien yongeye kugaragaza intege nke mu rukiko. appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/14/kabuga-felecien-yongeye-kugaragaza-intege-nke-mu-rukiko/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kabuga-felecien-yongeye-kugaragaza-intege-nke-mu-rukiko

  • Nyagatare: Abakuze bavuga ko saint valentin ibafasha kurinda urukundo rwabo #rwanda #RwOT

    Hari abakundana mu karere ka Nyagatare bavuga ko kuri uyu munsi wa St Valentin utuma bangora gutekeraza ku magambo meza y'urukundo babwiranaga bagiteretana kugira ngo barusheho kurinda igihango cy'urukundo basezeranye.

    I nyagatare mu bice bitandukanye byicyaro , nta ndabo nta gusohokeraku micanga nkuko bisanzwe biranga abatuye mu mijyi ahubwo bayizihiriza mu ngo zabo.
    Buri mwaka Taliki ya 14 Gashyantare ni umunsi wa Saint Valentin wizihizwa ku isi yose , Ni umunsi wabakundanye. Mu karere ka Nyagatare byumwihariko mu bice byicyaro bawizihiza
    gute! Nta ndabo, nta mpano zihariye , nta gusohokera ku micanga nkuko biranga abakundana mu mijyi ahubwo bo bizihiza umunsi was t valentine mu miryango yabo.
    Kuri uyu munsi abiganjemo abakuze nibo wabonaga bawizihiza , bafata umwanya bakajya mu kiriziya kongera kwiyibutsa ibyurukundo rwabo .
    Umugore atimu cyaro ubu nasize ntunganyije ibyo guteka,nasize nshatse icyo kunywa turagera murugo nyine dukore umunsi mukuru nkuko nyine wateguwe,twishime nabana,bagiye ku ishuri ariko twahanye isaha turibuhurire mu rugo.
    Umugabo we atimfite impano ndibumegenere nkagacupa turibusangire kuko tubana neza.
    Amagabo meza , imyambaro yihariye ifite ibirango kuri bamwe nibyo byaranze abakundana mu mihanda yo bice bitandukanye byakarere kaNyagatare .
    Amafunguro yihariye yagarutsweho naba bamaranye igihe mu rukundo ko biri mu biteganijwe mu miryango yabo.
    Mu cyiciro cyurubyiro biragoye kubona abafata umwanya wo kwizihiza uyu munsi wahariwe abakunda mu bice byicyaro , usibye ko hari ababinyuza mu ikoranabuhanya ryimbuga nkoranyambaga nka za whatsap , Facebook nibindi.
    Inkundo nkizi zabo bazigaragaza ari uko bagiye gushakana.
    Ubusanzwe umunsi wa Saint Valentin wizihizwa tariki ya 14 Gashyantare ku isi hose ufatwa nkumunsi wabakundana.
    Kuri uwo munsi, abasore ninkumi bakundana bahana impano zitandukanye ziganjemo impapuro zanditseho imitoma, nindabo zamaroza atukura ubusanzwe avuga urukundo rugurumana (passion).
    bivugwa ko buri mwaka, kuri Saint Valentin hoherezwa amakarita agera kuri miliyari imwe nigice.
    Uyu Mutagatifu Valantina witiriwe uyu munsi yaje kwicwa mu kinyejana cya gatatu azira ukwemera kwe, ashyingurwa mu murwa mukuru Roma.

    The post Nyagatare: Abakuze bavuga ko saint valentin ibafasha kurinda urukundo rwabo appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/14/nyagatare-abakuze-bavuga-ko-saint-valentin-ibafasha-kurinda-urukundo-rwabo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyagatare-abakuze-bavuga-ko-saint-valentin-ibafasha-kurinda-urukundo-rwabo

  • “Wagize uruhare mu mavugurura ya OIF”, Mushikiwabo yunamiye Nadine Girault witabye Imana – #rwanda #RwOT

    Québec ni imwe mu ntara zigize Canada ikoresha cyane ururimi rw'Igifaransa kurusha utundi duce muri icyo gihugu.

    Nadine Girault yabaye muri Guverinoma y'iyo ntara guhera mu 2018 kugeza mu 2022. Yitabye Imana kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gashyantare 2023 afite imyaka 63.

    Mushikiwabo abinyujije kuri Twitter, yavuze ko Girault yari umuntu mwiza wagize uruhare rukomeye mu mavugurura ya OIF.

    Ati 'Yari umuntu w'ingirakamaro mu mavugurura ya OIF ubwo yari Minisititi wa Québec ushinzwe Francophonie. Uruhukire mu mahoro muvandimwe.'

    Abanya- Québec bashimiye Girault kuba mu gihe cye nka Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga, yarakoresheje ijwi rye mu kuzana abashoramari benshi muri iyo ntara bikazamura ubukungu bwayo.

    Ni umwe mu baharaniye ko umuryango wa OIF urushaho kubera mwiza abawubarizwamo, dore ko yayoboye muri Québec mu gihe uwo muryango wari wabonye umuyobozi mushya ari we Louise Mushikiwabo.

    Mushikiwabo (iburyo) yunamiye Girault (ibumoso)


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/louise-mushikiwabo-yunamiye-umunya-quebec-nadine-girault-witabye-imana

  • UNILAK muri gahunda nshya yo kwifashisha abanyeshuri bayigamo mu guhuza Afurika – #rwanda #RwOT

    UNILAK nka Kaminuza yigamo abanyeshuri baturuka mu bihugu bigera kuri 22 bya Afurika yiyemeje kugira uruhare mu kubungabunga umuco w'ibihugu bitandukanye himakazwa guharanira inyungu rusange.

    Mu gukomeza gushimangira iyi ntego, iyi kaminuza ku wa 10 Gashyantare 2023 yateguye iserukiramuco rihuza abanyeshuri bayigamo, aho buri gihugu cyagaragaje umuco wacyo binyuze mu mbyino, indirimbo imivugo n'ibindi.

    Ni umuhango wahuriranye n'indi irimo kwakira abanyeshuri bashya no gutanga ibihembo ku banyeshuri bahize abandi mu mikino itandukanye no mu marushanwa y'ibiganiro mpaka.

    Umuyobozi w'Abanyeshuri muri UNILAK, Nyamaswa Ephron, yavuze ko gutegura ibikorwa nk'ibi bituma abanyeshuri bagaragaza imico itandukanye yo mu bihugu byabo, ibituma babona ko idatandukanye cyane ubundi bagatangira gushishikarira gutahiriza umugozi umwe.

    Ati 'Biha agaciro umuco wa buri gihugu kandi uko byagenda kose haba harimo ibiduhuza twese kuko iyo urebye uko Afurika yabayeho, ahenshi imico y'ibihugu itandukanywa n'utuntu dutoya.'

    Yakomeje avuga ko 'Urubyiruko ibi biri mu murongo wo gutoza urubyiruko (ni rwo rwiganje mu bahiga) kubungabunga uwo muco ugahabwa agaciro ku ruhando mpuzamahanga, hakarekwa imyumvire yo kuwuharira abakuze kuko ari bo Isi y'ejo ihanzeho amaso, byose bikabahira binyuze mu kubaha Imana.'

    Ubusanzwe umuco wa Afurika usanga wirengagizwa n'ab'ingeri zitandukanye biganjemo urubyiruko aho usanga rwigana imico y'ahandi bikanatiza umurindi iyangirika ryawo mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

    Kuri iyi ngingo urwego rw'uburezi ruri muri zimwe zitezweho byinshi mu gutanga ubumenyi no guhugura abanyeshuri kugira ngo bamenye akamaro k'umuco wa Afurika, ibizatuma n'ibirango byawo byiyongera ku Murage w'Isi.

    Aha Nyamaswa akavuga ko na UNILAK itasigaye inyuma kuko bagerageza kwigisha abanyeshuri babo kumva ko umuntu ari nk'undi ndetse abakerekwa ko bagomba gukuraho ibibatandukanye ari byo bizanatuma uyu mugabane urushaho gutera imbere ndetse 'twizeye ko niduhozaho tuzagera ku ntego.'

    Emmanuel Patrick, Umunya-Liberia wiga ibijyanye n'Amategeko unahagarariye abanyeshuri b'abanyamahanga muri UNILAK, yavuze ko ibikorwa nk'ibi bizahinyuza abo ku yindi migabane bumva imico yabo ariyo iteye imbere kurusha uwa Afurika.

    Ati 'Buri muco uwihariye ku buryo bwawo. Noneho ikirenze ibindi iy'ibihugu bya Afurika itandukanywa na bike. Kubera iki tutahuriza hamwe ngo nige uwawe nawe wige uwanjye bitumen na Afurika izamuka? Kugira abantu bo mu bihugu bingana gutya ni amahirwe atangaje kandi dufite ubunararibonye bwo kuyabyaza umusaruro.'

    Yakomeje avuga ko nibubaha uwo muco ndetse tukabijyanisha n'amategeko bizanatuma tubona amahirwe muri ibyo bihugu yaba ay'akazi n'andi bityo Abanyafurika bagire uruhare rwo kuyiteza imbere bidasabye gutegereza abo hakurya y'amazi magari.

    Ati 'Mu gutoza urubyiruko kwimakaza umuco aho ruri hose, inzego z'uburezi zigomba kubigiramo uruhare, abantu bakigishwa guteza imbere umuco bitari ibya nyirarubeshwa kuko biba biteye agahinda kubona umwana avukira mu gihugu cye ariko atazi icyo umuco wacyo umutegeka.'

    Umunyeshuri uhagarariye abandi mur UNILAK, Steven Rwabuhihi, yavuze ko ibyo bikorwa bigamije no kwereka abanyeshuri bashya ko umuco wa buri gihugu witabwaho bityo ko batagomba kugira impungenge mu gihe baza mu Rwanda.

    Yakomeje avuga ko nubwo abo banyeshuri bashya baje kwiga bagomba no kugaragaza ibigize umuco wabo kuko abantu bashobora kuwigiraho byinshi kandi 'Kaminuza ya UNILAK yubaha umuco wa buri gihugu kuko ari bwo buryo bwiza bwo kubiha agaciro.'

    Imyaka 25 irashize UNILAK ibayeho, imaze kunyuramo abanyeshuri bagera ku 12 373 bo mu Cyiciro cya Kabiri cya kaminuza na 596 barangije mu cya Gatatu, mu mashami yabo atatu arimo irya Kigali, Nyanza na Rwamagana.

    Kuri ubu abanyamahanga biga muri UNILAK baturuka muri Afurika by'umwihariko y'Iburengerazuba nka Liberia, Cameroun, Côte d'Ivoire, Djibouti, Mauritania, Nigeria, Kenya, Uganda, u Burundi, Congo, RDC na Angola.

    Abanyarwanda baserutse mu mwambaro wa gitore

    Abanyarwanda baserutse mu buryo bubereye ijisho

    Abantu barishimye bahitamo gutahana amashusho y’urwibutso

    Abanyeshuri baturuka muri Tchad bagaragaje umuco w’igihugu cyabo mu myambaro yera

    Abo muri Liberia nabo bagaragaje ko umuco gakondo wabo ukwiriye kubahwa

    Abanyeshuri baturuka muri Tchad nibo bahize abandi mu kugaragaza umuco w’igihugu cyabo

    Abo muri Mauritania nabo bagaragaje umuco w’iwabo

    Buri gihugu cyagaragaje umwihariko uri mu muco wacyo

    Nta cyaruta igihugu cyakubyaye, Abanye-Tchad bagaragaje ko igihugu cyabo kibari ku mutima

    Rwabuhihi Steven uhagarariye abanyeshuri muri UNILAK yavuze ko biteguye kwakira neza abanyeshuri bashya aho baba baturutse hose

    Rugwizangoga yahembwe nawe nk’uwagaragaje ubwenge buhambaye mu biganirompaka

    Buri gihugu cyakoraga uko gishoboye kose ngo cyerekane agashya kari mu muco wacyo

    Umuyobozi ushinzwe amasomo muri UNILAK, Nyamaswa Ephron ashimira abanyeshuri bagaragaje imico y’ibihugu byabo

    Umunye-Portugal, Martins yahawe igihembo cy’ikipe ye yahize abandi mu mikino ya Basketball

    Uwingeneye Rachel wahize abandi mu biganiro mpaka yarahembwe

    Umuyobozi w’Abanyeshuri b’Abanyamahanga muri UNILAK, Emmanuel Patrick yavuze ko umuco wa Afurika ugomba kuba imbarutso yo kwihuza k’umugabane

    Abanyeshuri bahize abandi mu mikino itandukanye barahembwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/unilak-muri-gahunda-nshya-yo-kwifashisha-abanyeshuri-bayigamo-mu-guhuza-afurika

  • Kayonza: Ukekwaho gukora uburaya yasanzwe mu nzu yapfuye – #rwanda #RwOT

    Umurambo wa nyakwigendera wagaragaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Gashyantare 2023, mu Mudugudu wa Gasogororo mu Kagari ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange.

    Amakuru avuga ko uyu mugore bikekwa ko yari asanzwe akora umwuga w'uburaya mu ijoro ryo ku Cyumweru yari yiriwe mu kabari asangira n'abarimo abakarani bukeye abo babanaga mu gipangu basanga yapfuye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukarange, Kabandana Patrick, yabwiye IGIHE ko uyu mugore koko yasanzwe mu nzu yapfuye ariko ko hatari hamenyekana icyo yazize.

    Yagize ati 'Uwo muntu koko yarapfuye, twaraye tugiyeyo dusanga ari mu nzu yapfuye, twahurujwe n'abantu, ubu hahise haza inzego z'umutekano zibishinzwe zirapima kugira ngo hamenyekane icyo yazize, umurambo ubu wahise ujyanwa gupimwa mu bitaro bya Rwinkwavu.'

    Kabandana yavuze ko nta gikomere uwo muntu yasanganwe ku buryo ngo baheraho bavuga ngo nibura yishwe n'ikintu iki n'iki, avuga ko mu minsi mike hazagaragazwa icyo yazize kuko inzego z'umutekano zatangiye iperereza kandi ko n'umurambo wa nyakwigendera wajyanywe gupimwa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-ukekwaho-gukora-uburaya-yasanzwe-mu-nzu-yapfuye