Blog

  • Icyari mu bwugarizi bw’Amavubi cyageze no mu busatirizi #rwanda #RwOT

    Ukwezi kurirenze rutahizamu wari uhanzwe amaso n’umutoza w’ikipe y’igihugu kuzifashisha mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, Gerard Bi Goua Gohou nta kipe afite.

    Ni nyuma y’uko muri Mutarama 2023 FC Aktobe yo muri Kazakhstan yakiniraga yatangaje ko yamaze gusezerera uyu rutahizamu ukomoka muri Côte d’Ivoire ariko akaba afite ubwenegihugu bw’u Rwanda.

    Ni rutahizamu washimwe n’umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Carlos Alos Ferrer bikaba ari ihurizo kuri uyu mutoza kubera ko uwo yafataga nka rutahizamu nimero ya mbere we nta kipe kugeza ubu afite mu gihe mu kwezi gutaha afite imikino ibiri azakinamo na Benin mu itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023.

    Uretse Gerard Bi Goua Gohou bivugwa ko na Kevin Monnet-Paquet uheruka kwemerera umutoza gukinira Amavubi atiteguye guhita atangira ku mukino wa Benin bitewe n’imvune yo mu ivi akirutse akaba ataramenyera neza, undi mukinnyi yagatekerejeho ni Sugira Ernest ari na we amaze iminsi nta kipe afite. Bivuze ngo amahirwe menshi ni Kagere Meddie na Jacques Tuyisenge.

    Gusa nubwo afite ibi bibazo ari mu byishimo by’uko abakinnyi bakinaga mu bwugarizi benshi babonye amakipe.

    Manzi Thierry, Mutsinzi Ange na Nirisarike bose yabanzagamo mu bwugarizi nta kipe bari bafie ariko ubu Nirisarike Salomon ni we wenyine utarabona ikipe.

    Gerard Bi Goua Gohou nta kipe arabona

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyari-mu-bwugarizi-bw-amavubi-cyageze-no-mu-busatirizi

  • Mu mikino y'igikombe cy'Amahoro 2023, Espoir FC na Gicumbi zabuze ku kibuga ziterwa mpaga #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Gashyante 2023 nibwo hari hateganyijwe ko hatangira imikino y'ijonjora ry'ibanze y'Igikombe cy'Amahoro, mu mikino yari itegerejwe ibiri ntiyabaye bitewe n'impamvu zitandukanye.

    Mu mikino yagombaga gukinwa, harimo n'uwagombaga guhuza na La Jeunesse na Gicumbi FC ku Mumena, uyu mukino ukaba utabaye kuko ikipe ya Gicumbi FC itagaragaye ku kibuga.

    Amakuru wavuga ko iyi kipe impamvu ititabiriye uyu mukino ari uko baheruka gukina ku Cyumweru, ibi bikaba bivuze ko ngo ntakasaha 48 yari arimo ngo bakine uyu mukino  kuko ukukino bakinnye n'Amagaju warangiye nyuma ya saa kumi n'imwe.

    Mu wundi mukino utabaye wakogombaga kubi ni uwari buhuze ikipe ya Esperance na Espoir FC, uyu mukino nawe ntabwo wabaye kuko ikipe ha Espoir y'i Rusizi itabonetse ku kibuga.

    Impamvu iyi kipe ngo itabonetse ni uko ntabushobozi mu bijyanye n'amafaranga ifite ngo ibashe kwitabira iyi mikino, ibi kandi byo kutitabira ngo byamenyeshejwe ubuyobozi bwa FERWAFA mu mpera z'icyumweru gishize.

    Kubura ku kibuga kwa Gicumbi FC na Espoir FC bivuze ko aya makipe yombi yatewe mpaga y'ibitego 3-0 kuri buri kipe.

    Indi mikino yabaye kuri uyu wa kabiri, Gorilla FC yanganyije na Sunrise FC 2-2 naho RutsiroFC nayo inganya na As Muhanga 0-0.

    Uko indi mikino ikinwa kuri uyu wa Gatatu:

    The Winners vs Etincelles FC

    Gasabo vs Musanze FC

    Nyanza vs Bugesera FC

    Etoile de l'Est vs Marines FC

    Impeesa vs Intare
    Ivoire Olympic vs Amagaju

    The post Mu mikino y'igikombe cy'Amahoro 2023, Espoir FC na Gicumbi zabuze ku kibuga ziterwa mpaga appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-mikino-yigikombe-cyamahoro-2023-espoir-fc-na-gicumbi-zabuze-ku-kibuga-ziterwa-mpaga/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-mikino-yigikombe-cyamahoro-2023-espoir-fc-na-gicumbi-zabuze-ku-kibuga-ziterwa-mpaga

  • Uyu mwaka urasiga u Rwanda rufite ikigo Nyafurika cy'Iimenyetso bya Gihanga #rwanda #RwOT

    Mu nama mpuzamahanga izahuza abo mu rwego rw'ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera, ASFM, izabera i Kigali, hazatangirizwamo ikigo nyafurika kizajya gifasha mu bijyanye n'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga, African Forensic Science Academy, AFSA.

    Igihe cyanditse ko ari inama izaba ku matariki ya 7-10 Werurwe 2023 aho izaba irimo abantu baturutse mu bihugu 40 barimo inzobere muri siyansi, abakoresha ibimenyetso bya gihanga batandukanye nk'abo mu bushinjacyaha, abacamanza, ubugenzacyaha n'ibigo bishinzwe umutekano n'izindi laboratwari z'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga.

    Izaba kandi igamije kuganira ku cyakorwa na Afurika mu kurwanya no gukumira ibyaha byambukiranya imipaka hahujwe imbaraga, cyane ko bitanashoboka mu gihe abo muri uru rwego batahirije umugozi umwe kugira ngo ingamba zafashwe zikurikizwe ku buryo bumwe.

    Ni n'amahirwe yo kugaragarizamo udushya n'ikoranabuhanga bikoreshwa muri uru rwego ririmo irifasha mu kugenza ibyaha nk'ibyambukiranya imipaka, iby'ihohotera no gufata ku ngufu, iby'ubwicanyi n'ibindi.

    Muri iyo nama hazatangizwa AFSA, ifatwa nk'ishyirahamwe ry'ibihugu byo muri Afurika rigamije guteza imbere serivisi z'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga, rizaba riyobowe na Dr Antonel Olckers, usanzwe ari umuyobozi w'Ikigo cya Afrika y'Epfo cyigishirizwamo ibijyanye n'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga.

    Ni ikigo kitari gisanzweho ariko kubera urwego u Rwanda rumaze kugeraho mu gutanga izi serivisi, kizatangirizwa mu Rwanda nk'uko Umuyobozi Mukuru wa Laboratwari y'u Rwanda y'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera, RFL, Dr Charles Karangwa abishimangira.

    Ati 'Kubera urwego tumaze kugeraho mu guteza imbere uru rwego ndetse n'izina u Rwanda rumaze kwandika mu mutekano n'ibindi bikorwa by'iterambere, bahisemo ko icyicaro cya AFSA gishingwa mu Rwanda.'

    Avuga ko u Rwanda ruzungukira byinshi kuri iki kigo cyane ko abakozi bazagikoramo abenshi bazaba mu gihugu ku buryo amafaranga yose bazajya bakoresha na yo azajya asigara mu banyarwanda.

    Ashimangira ko ibyo byose bizajyana n'inama zose zayo, amahugurwa bazajya bategura n'ibindi byose bizajya bibera hano mu Rwanda 'bigaragara ko iki cyicaro kizatuma twunguka ibintu byinshi cyane.'

    Zimwe mu nshingano za AFSA ni uguteza imbere no gutunganya gahunda z'ikigo n'iz'ibihugu bizihuriyeho mu guteza imbere serivisi z'ibimenyetso bishingiye ku buhanga n'ubumenyi byujuje ubuziranenge, guteza imbere ubushakashatsi bubishingiyeho no kurushaho kwimakaza ubufatanye.

    Kizafasha kandi mu gupima uturemangingo twa ADN, gusuzuma ibikoresho byakoreshejwe mu bikorwa runaka, gusesengura inzira zanyuzwemo hakorwa ibyaha, iperereza ku mpfu zitavugwaho rumwe, gukoresha ikoranabuhanga risabwa, no gutanga impamyabushobozi ku bantu batandukanye bagaragaje uruhare rudasanzwe n'ibindi.

    AFSA kizatangs umwanya mwiza wo guhana ubumenyi cyane ko ibihugu bitandukanye mu iterambere ari nako biba bitandukanye muri izo serivisi haba ku bikorwaremezo n'umubare w'abahanga bazikora,o.

    Ibyo byose bizashyirwa mu bikorwa hisunzwe imbaraga z'ibihugu binyamuryango, ibizajya byorohereza abo muri icyo kigo kubona amakuru byoroshye ndetse no kuyasesengura nta mbogamizi izo ari zo zose.

    AFSA izafungurwa hari abayobozi bakomeye muri uru rwego bo ku Isi barimo abo muri Australia, u Burayi, Amerika, na Afurika by'umwihariko, bikazanafasha igihugu gukomeza gutera imbere ku buryo ushaka serivisi z'ibimenyetso bya gihanga wese azajya aza kuzishakira mu Rwanda.

    Kugeza ubu RFL ni urwego rukura umunsi ku wundi mu buryo bwihuse kuko uyu munsi ifite ubushobozi bwo gutanga serivisi 12 zishingiye kuri laboratwari zingana uko zose zubakiye hamwe ibitandukanye n'ahandi aho buri serivisi iba iri ahatandukanyijwe n'izindi.

    RFL yamaze korohereza abashaka kuzitabira iyi nama haba inzira bazanyuramo, hoteri bazaryamamo, ibikorwa bizabera muri iyo nama, abazatwara abantu ndetse n'aho umuntu azajya gusura ku buryo ku munsi wa mbere wayo umuntu azaba afite igitabo gihurijwemo amakuru yose.

    The post Uyu mwaka urasiga u Rwanda rufite ikigo Nyafurika cy'Iimenyetso bya Gihanga appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/15/uyu-mwaka-urasiga-u-rwanda-rufite-ikigo-nyafurika-cyiimenyetso-bya-gihanga/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uyu-mwaka-urasiga-u-rwanda-rufite-ikigo-nyafurika-cyiimenyetso-bya-gihanga

  • Kinyinya: Umurambo w'umugabo wasanzwe mu cyuzi – #rwanda #RwOT

    Uyu murambo wagaragaye muri icyo cyuzi kiri mu gishanga giherereye muri aka gace, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Gashyantare 2023.

    Bamwe mu baturage babwiye itangazamakuru ko nyakwigendera yakoraga akazi k'izamu.

    Umwe yagize ati ' Yakoraga akazi k'uburinzi abamuzi niko bavuze.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kinyinya, Havuguziga Charles, yemereye IGIHE ko mu murenge ayobora hagaragaye umurambo ariko batari bamenya imyirondoro ya nyakwigendera.

    Ati 'Umurambo polisi yawutwaye biri mu iperereza nta yandi makuru dufite ntabwo bari bamenya amazina ye baracyashakisha.'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kinyinya-umurambo-w-umugabo-wasanzwe-mu-cyuzi

  • Barasaba ko hakorwa iperereza ku gitera inkongi mu gakiriro ka Gisozi #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bakorera mu gakiriro ka Gisozi, barasaba ko hakorwa iperereza hakamenyekana icyateye inkongi y'umuriro yahibasiye kuri iki cyumweru tariki 12 Gashyantare 2023, ndetse REG ikabafasha mu gushyiramo umuriro.

    Mu Masaha ya saa yine z'ijorokuri iki cyumweru, nibwo hongeye kumvikana inkongi mu nyubako zizwi nk'agakiriro ka Gisozi, ahakorera koperative ADARWA.

    Ibi bikiba umunyamakuru wa Flash wahageze, abahakorera bamubwiye ko batazi icyateye iyi nkongi.

    Umwe yagize ati 'Natwe ntituzi icyateye iyi nkongi y'umuriro, kuko hatangiye gushya batangiye kubaka ibigeretse.'

    Mu masaha ya mu gitondo ishami rya polisi rishinzwe kurwanya inkongi ryaramukiye mu gikowra cyo kuzimya burundu

    Bamwe mu bahakorera babwiye umunyamakuru wa Flash, icyo bakeka cyaba kihishe inyuma y'inkongi zihora muri izi nyubako.

    Umwe ati 'Mbona ahari ikibazo giterwa n'amashanyarazi.'

    Undi nawe ati 'Akenshi biterwa n'umuriro kubera ukoreshwa n'abantu benshi, yego na 'Installation' nayo yabamo ariko ikibazo nyamukuru ni uko ukoreshwa n'abantu benshi.'

    Abahakorera baravuga ko iyi nkongi, yangije ibifite agaciro ka miliyari 4 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Umuyobozi wa Koperative ADARWA, bwana Twagirayezu Thaddée, avuga ko bikekwa ko insinga z'umuriro zitameze neza, ariyo ntandaro y'inkongi.

    Twagirayezu yasabye Ikigo Gishinzwe Ingufu (REG), kubafasha kubikosora.

    Ati 'REG iduha amashanyarazi ahubwo twebwe ubwacu dukwiye bwa bukangurambaga mu gukora 'Installation' zikmeye.'

    Abakorera muri iyi koperative, bahora basabwa kugira ubwishingizi bw'ibikorwa byabo, ariko amakuru Radio Flash&TV yamenye ni uko ibigo by'ubwishingizi bimwe byagenze biguru ntege mu kubaha ubu bwishingizi, Bitewe n'uko hahora hashya.

    Aba ni bamwe mu bahakorera.

    Umwe ati 'Ubu bwishingizi bwacu, iyo ugiyeyo uvuga ko uri uwa hano mu gakiriro, akenshi ntabwo bakunda kubuguha, bavuga ko aha hantu hahora hashya.'

    Mugenzi we ati 'Abantu batari mu bwishingizi babihomberamo gutegereza kuzubakirwa wenda, urumva nk'iyo waba ukodesha ubihomberamo. Ibyawe iyo bihiye ntaho ubibariza  kuko nta bwishingizi bifite.'

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rwatangiye iperereza ngo hamenyekanye imvano y'iyi nkongi.

    Eminente Umugwaneza

    The post Barasaba ko hakorwa iperereza ku gitera inkongi mu gakiriro ka Gisozi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/13/barasaba-ko-gakorwa-iperereza-ku-gitera-inkongi-zibasira-agakiriro-ka-gisozi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=barasaba-ko-gakorwa-iperereza-ku-gitera-inkongi-zibasira-agakiriro-ka-gisozi

  • Abaturage basabwe gutinyuka bagatunga agatoki aho babonye ruswa #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'Ikirenga rwasabye abaturage gutinyuka bakajya batunga agatoki ahari ruswa mu nzego z'Ubutabera, kandi ko hari uburyo bwo kurinda umutekano w'abatanze amakuru ya ruswa.

    Byagarutsweho kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gashyantare 2023, mu kiganiro n'Abanyamakuru gitangiza icyumweru cyahariwe kurwanya Ruswa mu nkiko.

    Transparency international Rwanda muri raporo yayo y'umwaka ushize, igaragaza igipimo cya ruswa mu gihugu, yagaragaje  ko mu rwego rw'ubucamanza harimo ruswa.

    Nk'ubu bibarwa ko nibura mu mezi 12 y'uwo mwaka, mu bucamanza nibura umuntu watanze ruswa yagiye yakwa 348,000Frw.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru gitangiza icyumweru cyahariwe kurwanya Ruswa mu nkiko, cyarimo inzego ziri mu runana rw'ubutabera hagaragajwe ko ruswa mu mu bucamanza abayirya bakoresha amayeri menshi, bityo ko itacika abantu badatinyutse gutanga amakuru.

    Me. Moise Nkundabarashi, ni Perezida w'Urugaga rw'Abavoka mu Rwanda, naho Havugiyaremye Aimable, ni Umushinjacyaha Mukuru w'u Rwanda.  

    Me. Moise Nkundabarashi ati 'Mu myaka ishize twagize abavoko batanu bakurikiranywe mu nkiko. Batatu bahamwa n'iki cyaha cya ruswa, abandi babiri bagirwa abere, ariko iyo twitegereje aba bantu batatu bahamwe n'icyaha babaye mu nzego z'ubutabera. Ibyo rero ubutumwa bitanga ni uko ari ikibazo gikomeye abantu bagomba guhagurukira.'

     'Aba bantu bakora mu nzego zacu ndetse baba bafite imyitwarire ya ruswa, akenshi ni abantu bajijutse bazi n'uburyo dusanzwe dukurikirana mu kumenya abantu baba batanze ruswa. Akenshi babikorana ubuhanga buhanitse, kuburyo guhita ubabona bitoroha.' Havugiyaremye Aimable, ni Umushinjacyaha Mukuru w'u Rwanda.  

    Nubwo abaturage bakunze gusabwa gutanga amakuru kuri ruswa, ku rundi ruhande abanyamakuru bagaragaje ko umuco wo guhishirana mu kibi (Negative Solidality)  ivugwa mu bari mu myanyya y'ubuyobozi, ari kimwe mu bituma abaturage badatinyuka ari benshi gutanga amakuru kuri ruswa, by'umwihariko iy'amafaranga menshi kuko baba batinya ko uwo baregera ariwe barega, bityo bikaba byabagiraho ingaruka.

    Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga Dr. Faustin Nteziryayo, yavuze ko amategeko y'u Rwanda ateganya uburyo umuturage watanze amakuru kuri Ruswa arindirwa Umutekano, bityo asaba abaturage gutinyuka bakajya batanga amakuru y'ahari ruswa, bakirinda icyo yise kuvugira mu matamatama kuko umutakano wabo uzarindwa.

    By'umwihariko mu rwego rw'ubucamanza, ngo hari kwigwa uko hashyirwaho uburyo bwihariye bwo kubungabunga umutekano w'abatanze amakuru kuri ruswa, kuburyo nta muntu uwo ariwe wese wapfa kumumenya.

    Ati 'Nyabuneka dushishikariza buri wese kudufasha, hari uburyo bwizewe budahungabanya umutekano w'uwatanze amakuru. Nkaba nifuza rero ko aho kugira ngo abantu bakomeze kubivugira mu matamatama, batanga amakuru mu buryo bwizewe butabashyira mu kaga..'

     Kuva muri 2005 kugeza 2021, abacamanza 22 birukanwe burundu, kubera ruswa n'andi makosa aganisha kuri ruswa.

    Mugihe abandi b'inkiko birukanywe muri iyo myaka ari 28.

    Kuva kuri uyu wa 13 kugeza kuwa 16 Gashyantare 2023, u Rwanda rwinjiye mu cyumwaru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko, ku nsanganyamatsiko igira iti 'Ruswa ni icyaha gisiga icyasha, wiyiha icyuho'.

    Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga Dr. Faustin Nteziryayo

    Daniel Hakizimana

    The post Abaturage basabwe gutinyuka bagatunga agatoki aho babonye ruswa appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/13/abaturage-basabwe-gutinyuka-bagatunga-agatoki-aho-babonye-ruswa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abaturage-basabwe-gutinyuka-bagatunga-agatoki-aho-babonye-ruswa

  • Nyanza: Abahoze muri FDRL basabiwe gufungwa imyaka 25 #rwanda #RwOT

    Abahoze mu buyobozi bwa FDLR batandatu, basabiwe gufungwa  imyaka 25, bakurikiranyweho ibyaha birimo  kurema umutwe w'ingabo utemewe, ubugambayi no kuba mu mutwe w'iterabwoba.

    Abaregwa barimo Mujyambere Leopold alias Musenyeri ufatwa nka kizigenza muri uru rubanza, Mpakaniye Emelien, Ruzindana Felicien, Habimana Emmanuel, Habimana Mark na Joseph Habyarimana.

    Aba kandi bunganiwe na Me Adiel Mbanziriza, Me Felix Nkundabatware Bigimba ndetse na Me Ignace Ndagijimana.

    Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko ibyo bubarega bibahama, bityo ko bahanishwa igifungo cy'imyaka 25.

    Ubushinjacyaha bwisunze ingingo z'amategeko, bwavuze ko abaregwa binjiye mu mutwe wa PALIR-ALIR waje guhinduka FDRL-FOCA ku bushake, kandi bamwe muribo bari mu gitero cya Oracle du seigneur cyagabwe mu Rwanda, kikanagira ingaruka zsitandukanye ku baturarwanda.

    Abaregwa bose baburanye bahakana ibyaha baregwa, basaba kujyanwa mu ngando i Mutobo nk'abandi bahoze muri FDRL.

    Gusa ubushinjacyaha buvuga ko ibyo basaba nta shingiro bifite, kuko bufite uburenganzira bwo gukurikirana umuntu cyangwa kutamukurikirana kandi abajyanywe i mutobo bagiye bizana bitandukanye naba binangiye, bikaba ngombwa ko bafatirwa muri Repuburika Ndemokarasi ya Congo.

    Abaregwa kandi bagiye basaba ko hari abantu babanye muri FDRL, baza bakabatangira ubuhamya bw'uko bari babayeho bari muri uwo mutwe, barimo Generale Paul Rwarakabije.

    Kuri iyi nshuro bwo Lieutenant colonel Habyarimana Joseph, yasabye urukiko ko bazana Brigadier General Mberabahizi David bari kumwe muri FDRL, akamutangira ubuhamya.

    Gusa urukiko rwavuze ko iyo mpamvu itumvikana kandi rushobora kuzabisuzuma.

    Abaregwa bose uko ari 6 bayobowe na Brigadier General Leopold Mujyambere, uwarufite ipeti rito yari colonel.

    Baburanira mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha  ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipaka, ruri i Nyanza mu Majyepfo  y'u Rwanda.

    Barakomeza kuburana kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Gashyantare 2023,  bavuga ku bihano basabiwe n'ubushinjacyaha.

    Theogene Nshimiyimana

    The post Nyanza: Abahoze muri FDRL basabiwe gufungwa imyaka 25 appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/13/nyanza-abahoze-muri-fdrl-basabiwe-gufungwa-imyaka-25/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyanza-abahoze-muri-fdrl-basabiwe-gufungwa-imyaka-25

  • Ngoma: Umuturage arishyuza leta asanga Miliyoni 50 kuko yavanwe mu kazi yatsindiye #rwanda #RwOT

    cy'urubyiruko rw'abakorerabushake 'Youth Volunteers'  arasaba ubuyobozi bw'Akarere ka Ngoma indishyi y'akababaro ihwanye na miliyoni mirongo itanu, nyuma y'uko atsinze ikizamini cy'akazi gishimangira ko  azaguma ku mwanya w'umukozi ushinzwe imibereho SEDO ku rwego rw'Akagari  bakamwirukana  ahembwe ukwezi n'igice gusa, bamuziza ko atize ibijyanye n'ubuyobozi.

    Uyu mugabo ni umwe mubakorerabushake bazwi nka 'Youth volunteers' bigeze guhabwa akazi ko mu nzego z'ibanze, nyuma ngo byabaye ngombwa ko bahabwa ikizamini cy'akazi biciye mu ikoranabuhanga rya Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo,MIFOTRA. 

    Bwana Pascal Niyitanga, avuga ko yatsinze iki kizamini ahabwa ibaruwa imujyana kuba umukozi wungirije ushinzwe imibereho y'abaturage SEDO, mu Kagari ka Nyagatugunda, mu Murenge wa Zaza, muri aka Karere ka Ngoma, icyo gihe ngo avanwe mu Kagali ka Mvumba mu Murenge wa Murama, aho yari amaze umwaka akora uri uwo mwanya ariko atarawutsindiye.

    Akomeza avuga ko hashize igihe kitarenze amezi abiri, yandikiwe ibaruwa imuvana kuri uwo mwanya, azira ko ibyo yize bitajyanye n'umwanya akoraho.

    Ati 'Njye uko navuye mu murenge nakoreragamo nk'umukorerabushake mu Murenge wa Murama, mu Kagari ka Mvumba, nk'umuntu watsinze ikizamini bampaye ibaruwa injyana mu murenge wa Zaza, mu Kagari ka Nyagatugunda. Mu gihe namazeyo kingana n'ukwezi kumwe kurengaho iminsi nza kubona ibaruwa inkura mu nshingano,ivuga ko  impamyabumenyi yanjye isoza amashuri yisumbuye y'icungamari idahuye nibyo nkora.'

    Pascal Niyitanga, avuga ko yarenganye kuko ubwo yakoraga ikikizamini, yasabwe gutanga imyirondoro n'ibyangombwa mbere, arinda ashyirwa mu kazi aranateganyirizwa mu buryo bwa ejo heza.

    Ati 'Aho nshingira ni uko bynze bikunze bangirira ikizere, nasabye akazi mu buryo rusanzwe bwa MIFOTRA, natanze iyo mpamyabumenyi yanjye isoza amashuri yisumbuye baranyakira. Sinzi niba ari Mifotrwa ku rwego rw'igihugu cyangwa ari akarere gahitamo abakozi, ariko banyemereye gukora ikizamini, nk'umukozi wese ugiye mu nshingano dutanga ibyangombwa.'

    Yakomeje agira ati 'Bansabye icyangombwa cy'uko ntafunzwe, bansaba impamyabumenyi yanjye iriho umukonozo wa noteri, ibyo byose narabitanze. Nyuma bampa ibaruwa njya mu nshingano nk'umukozi, ngezeyo barampemba, no muir icyo gihe cyose narahembwaga nk'umukozi wa leta. RAMA baranyishuriraga  na Ejo heza barandiriraga nk'abakozi bose bakatwa kandi babyemeye.'

    Mu buhamya bw'uyu muturage ngo kugira ngo iki kibazo gikemuke, arasaba akarere ka Ngoma kumuha impozamarira ya miliyoni mirongo itanu y'amafaranga y'u Rwanda, akajya gushaka ibindi akora.

    Ati 'Ngiye guca amafaranga, nasaba amafaranga yantunga ubuzima bwose nagize bw'izo ngaruka ndetse n'ingaruka nzahura nazo. Byanze bikunze nasaba nka  miliyoni 50.'

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Ngoma, buravuga ko  bwakoze icyo amategeko ateganya kandi ko bwabisobanuriye uyu muturage bihagije.

    Madame Niyonagira Nathalia, ni Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma.

    Ati 'Nk'uko bisanzwe kuri komisiyo y'abakozi ba leta byaje kugragra ko imyorondoro ye ntabwo yari ihuye n'umwanya yapiganiye. Twakoze icyo amategeko ateganya kandi twaramusobanuriye ku buryo buhagije, natekerezaga ko yabyumvise kuko haciye n'iminsi.'

    Twabonye kopi y'ibaruwa uyu wamaze umwaka ari SEDO w'Akagari, mu Karere ka Ngoma yandikiye ubuyobozi abusaba kurenganurwa, ariko ngo ntacyo byamufashije.

    Claude Kalinda

    The post <strong>Ngoma: Umuturage arishyuza leta asanga Miliyoni 50 kuko yavanwe mu kazi yatsindiye</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/14/ngoma-umuturage-arishyuza-leta-asanga-miliyoni-50-kuko-yavanwe-mu-kazi-yatsindiye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ngoma-umuturage-arishyuza-leta-asanga-miliyoni-50-kuko-yavanwe-mu-kazi-yatsindiye

  • Nyagatare:  Abayobozi b'utugari birukanywe bashinjwa kunyereza iby'abaturage. #rwanda #RwOT

    Hari abayobozi bane mu nzego z'ibanze, mu  Murenge wa Matimba, mu Karere ka Nyagatare, baherutse gutoroka abandi barafungwa.

    Mu mpera z'umwaka ushize wa 2022, nibwo muri uyu mu Murenge, hagiye kumvikana ifungwa ry'abayobozi b'utugari bakurikiranweho ibyaha bitandukanye.

     Umunyamabanga Nshingabikorwa w'Umurenge wa Matimba, Bwana Gonga John, yabwiye itangazamakuru rya Flash, ko aba bayobozi bagiye bakora amakosa ariyo yatumye bamwe bakurikiranwa n'inzego z'ubutabera, abandi bagatoroka.

    Ati 'Ibigendanye no kuba  barahagaritswe mu nshingano zabo bari barimo, ni ukubera ibyo bakurikiranwagaho n'inzego zishinzwe kuba zabakurikirana, cyane bigendanye n'imikorere idahwitse mu kazi. Ibyo bikaba aribyo byari byarateye guhagarikwa mu kazi kabo, byagaragara ko ari ibikorwa bishobora kuvamo icyaha.'

    Amakuru aturuka muri uyu Murenge, avuga ko uwari Sedo w'Akagari ka Matimba, akekwaho icyaha cyo kunyereza ibimasa byari bigenewe guhabwa abaturage, ahita yegura abivamo.

    Ni mu gihe undi gitifu w'Akagari ka Kanyonza, nawe yafatiwe mu cyuho yaka umuturage ruswa y'ibihumbi 20Frw, nawe ahita atoroka.

    Utu ni utugari muri iyi minsi turi kuyoborwa mu nziba cyuho. 

    Mu Kagari ka Cyembogo ho ntiharashira icyumweru, abayobozi baho basubijwe mu kazi.

    Ni nyuma y'uko gitifu w'aka Kagari, yari amaze iminsi muri gereza, akurikiranweho icyaha cyo gukubita umuturage, afatanije n'abanyerondo.

    N'ubundi Sedo w'aka Kagari nawe aherutse kuva muri gereza, aho yari akurikiranweho icyaha cyo kunyereza ibihumbi bitatu by'umuturage, yari yamuhaye ngo amutangire mutuelle de santé.

    Ubwo twageraga muri aka Kagari dutara iyi inkuru, Sedo waho, ntiyashatse kuvugana n'itangazamakuru.

    Icyakora abaturage bo muri uyu Murenge wa Matimba, barasaba ko imiyoborere nk'iyi mu nzego z'ibanze yahinduka, kuko idahwitse.

    Umwe yagize ati 'Njyewe nagiye kwa muganga narwaye narwaje n'abana, ngezeyo barambwira ngo ntabwo nishyuye, barambwira ngo ninjye ku kagali njye kureba 'sociale' njye kureba uwo nahaye amafaranga. Ngezeyo nsanga sociale ntawuriyo.'

    Undi yungamo ati 'Ubwo dusakuje gitifu ava mu nzu asohoka afite n'inkoni, baramfata barankubita baramvunagura umubiri wose. Ubu maze igihe njya kwivuza Nyagatare, bamvunnye ifufa ry'ukuguru.'

    Kugeza ubu nubwo abayobozi b'utugari babiri bamaze gutoroka, abandi basubiye mu kazi kubwiyunge bwabo n'abaturage, bahemukiye.

    Icyakora bivugwa ko Sedo w'aka Kagari yaje kwishyurirwa na Leta amafaranga ya Mituelle de santé y'abaturage, yari amaze kunyereza.

    Ntambara Garleon

    The post <strong>Nyagatare:  Abayobozi b'utugari birukanywe bashinjwa kunyereza iby'abaturage.</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/14/nyagatare-abayobozi-butugari-birukanywe-bashinjwa-kunyereza-ibyabaturage/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyagatare-abayobozi-butugari-birukanywe-bashinjwa-kunyereza-ibyabaturage

  • Imbuga nkoranyambaga, umukeba ukomeye wa Radio #rwanda #RwOT

    Bamwe mu banyamakuru bagaragaza ko Radio nk'umuyoboro w'amakuru, igira uruhare mu guhuza abantu, abayobozi n'abayoborwa ariko kuri ubu ikaba imaze kugenda igira ibyonnyi bishobora guhungabanya imikorere n'ubukungu bwayo, byiganjemo ibikomoka ikoranabuhanga.

    Tariki ya 13 Gashyantare buri mwaka, Isi yizihiza umunsi Mpuzamahanga wa Radiyo.

    Radiyo igikoresho cyo kumenyekanisha amakuru cyageze mu Rwanda mu mwaka wa 1962 kigira uruhare mu kwigisha, guhugura no guha abayikurikira imyidagaduro.

    Umunsi mpuzamahanga wahariwe Radio wizihizwa kuva muri 2011, nk'uko byemejwe n'ishami rya Loni ryita ku burezi n'umuco UNESCO.

    Mu Isi y'iterambere ry'ikoranabuhanga, hagiye haduka izindi nzira zo kubona amakuru, bituma bamwe batongera kumva radiyo nk'uko bayumvaga mbere, bayoboka televiziyo n'imbuga nkoranyambaga.

    Icyakora bamwe mu baturage twaganiriye, bagaragaza ko bagifitiye ikizere radiyo, nubwo hari indi miyoboro inyuzwaho amakuru.

    Umwe yagize ati 'Ibyo ku mbuga nkoranyambaga ntabwo mbyizera, umuntu uvugira kuri radio niwe nizera.'

    Undi ati 'Aho mbona hari itandukaniro, amakuru yo kuri radio ni uko aba yabanje gusuzumwa n'ababishinzwe, bakamenya ko ibyo bagiye gutambutsa ko ari ukuri. Ariko izindi mbuga nkoranyambaga habamo kubeshya, kuko hari ubwo ari ibintu bihimbiye.'

    Muri iki gihe usanga abiganjemo urubyiruko, amakuru bayashakira ku bikoresho by'ikoranabuhanga rimwe na rimwe ntabe ari ay'ukuri, kuko n'ababa bayatangaje baba ari abishakira amaramuko.

    Iki nicyo kibazo kigaragara nk'igihangayikishije cyane abakorera ku maradiyo, kuko abantu bagaburirwa amakuru y'ibihuha ku mbuga nkoranyambaga, bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Sylivanus Karemera ahagarariye amakuru kuri Radiyo na Televisiyo Rwanda naho Olivier Ngabirano ahagarariye amakuru kuri Radio na TV1.

    Sylvanus Karemera ati 'Ubu hari imbugankoranyambaga aho abantu cyane cyane urubyiruko usanga baha agaciro ibikorwa ku mbuga nkoranyambaga, kandi muby'ukuri unagenzuye neza usanga atari uko na radio batayiha agaciro, ahubwo ari ukubura umwanya ngo bicare bumve radio.'

    Olivier Ngabirano nawe agira ati 'Abantu niba batagifata umwanya wo kumva radio, bagafata umwanya wo kumva YouTube, ibyo ubwabyo ni abantu radio yatakaje bitewe n'iterambere ry'ikoranabuhanga.'

    Ku ruhande rw'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RGB, ifite mu nshingano itangazamakuru, basanga mu Isi y'ikoranabuhanga, radiyo zikwiye gukoresha uburyo bw'ikoranabuhanga, kugira ngo bakorere amafaranga menshi ariko banagire uruhare mu kunyomoza amakuru y'ibihuha aba yatambukijwe kurizo mbuga nkoranyambaga.

    Jean Bosco Rushingabigwi ni umuyobozi w'ishami rishinzwe guhuza ibikorwa by'itangazamakuru muri  RGB.

    Yagize ati 'Kuri rya soko ry'imbuga nkoranyambaga rizafasha kubona amafaranga arik cyane cyane rizafasha gukosora ya makuru atariyo abantu birirwa bashyira ku mbuga nkoranyambaga. Bivuze ngo amakuru anoze yagiyeho azafasha wa muntu guhitamo niba umuntu yashyizeho byacitse, undi akazana amakuru agaragaza imvamo y'ibyabaye, wawundi ugenewe amakuru azagira amahirwe nibura yo guhitamo.'

    Kuri ubu mu Rwanda habarurwa amaradiyo asaga 35, akorera mu ntara zitandukanye mu gihugu.

    Ubushakashatsi bwa RGB bwa 2021 bugaragaza ko mu Rwanda Radiyo ariyo abaturage bizera, kurusha undi muyoboro w'amakuru.

    Kuri ubu usanga amaradiyo yo mu Rwanda, yaratangiye gukoresha inzira za YouTube, Twitter na Facebook, kugira ngo ibitambutswa kuri radiyo binagere ku bakunda gukoresha ikoranabuhanga.

    CYUBAHIRO GASABIRA Gad

    The post <strong>Imbuga nkoranyambaga, umukeba ukomeye wa Radio</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/14/imbuga-nkoranyambaga-umukeba-ukomeye-wa-radio/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=imbuga-nkoranyambaga-umukeba-ukomeye-wa-radio