Blog

  • NIRDA yashyize imbaraga mu guteza imbere imiti ikomoka ku bimera – #rwanda #RwOT

    Ni igitekerezo NIRDA yagize nyuma y'ubufatanye n'Umuryango utegamiye kuri leta ufasha mu kurwanya ubukene wa FXB-Rwanda bwatangije umushinga wo kongera ikorwa ry'imiti ikomoka ku bimera wiswe Phyto Social Enterprise Project, POSE.

    POSE igamije gukora imiti ihagije ikoreshwa mu gihugu no mu karere, yatangijwe ku wa 10 Gashyantare 2023 mu Karere ka Huye aho NIRDA iherereye cyane ko iki kigo gifite laboratwari igezweho ndetse n'ubutaka buhagije bwo guteraho ibimera bizajya bikorwamo iyo miti.

    Ni umushinga uzaba amahirwe y'akazi ku baturage, hatibagiranye ibyo gutanga umusanzu ku bushakashatsi bukorwa kuri ibyo bimera hagamijwe kugenzura ubuziranenge bwabyo.

    Umuyobozi wa NIRDA, Dr. Christian Sekomo Birame yemeza ko uwo mushinga uzamara imyaka itatu uzagira uruhare mu gutera ibimera bikorwamo imiti bihagije ku buryo bene iyo miti ikoreshwa mu kunganira iya kizungu.

    Ati “Dushaka guha agaciro bene ibi bimera. Turahera ku bikorwa byo guhinga ibyo bimera mu busitani bwacu ndetse dukorane n'abaturage batuzengurutse uko bishoboka.”

    Yakomeje avuga ko nyuma bazabikoresha muri laboratwari yayo hakorwa imiti izajyanwa mu bikorera bakayicuruza kuko “dushaka ko iyo miti na yo yajyana n'ikoranabuhanga,igashyirwa no mu mazu acuruza imiti cyane ko bizwi ko yunganira imiti ya kizungu.”

    Yagaragaje ko NIRDA na yo izajya igurisha imiti yakozwe mu gihe ubushakashatsi bwimbitse buzajya bukomeza gukorwa no ku yindi mishya aho bazajya bakorana n'ibigo bindi by'ubushakashatsi birimo na za kaminuza mu guteza imbere ibyo bimera.

    Dr Birame ati “Tuzajya dukorana na ba nyakabyizi ndetse n'abakozi bahoraho. Ni umushinga twitezeho umusaruro uhagije mu gihe kizaza.”

    Umuyobozi muri FXB-Rwanda, Ndayisaba Jean Damascène yashimiye NIRDA ku bushake ifite mu kongerera agaciro imiti iva mu bimera yemeza ko aya masezerano ari ingenzi ndetse 'azanatuma abaturage baniga uko umuntu yakwita ku bimera bivamo imiti.”

    Imiti ikomoka ku bimera igira uruhare runini mu kuvura indwara. Gusa ikibazo gihari ni uko igikorwamo n'abatarabigize umwuga babikora ku buryo bwa gakondo bigatuma idahabwa ibyemezo by'ubuziranenge ku rwego rw'igihugu na mpuzamhanga.

    Bijyana n'uko baba badasobanukiwe neza ibigomba kwifashishwa mu kuyikora ndetse n'ingano yahabwa umurwayi, bigatuma igihugu gikomeza gutakaza amafaranga menshi mu gutumiza imiti hanze ku kigero cya 98%.

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima, OMS rigaragaza ko ibihugu birenga 88% bikoresha imiti ikomoka ku bimera no ku bundi buryo gakondo bwo kwivuza.

    OMS yerekana ko uburyo bugera kuri 40 bwo gukora imiti igezweho bwibanda ku bimera ndetse no ku buvuzi gakondo ariko kugeza ubu, ubu buvuzi butaragera ku rwego rukenewe mu kurinda amagara y'abantu.

    Abayobozi ba NIRDA n’aba FXB-Rwanda ubwo bari mu murima uzahingwamo ibimera bizajya bibyazwamo imiti

    Umuyobozi Mukuru wa NIRDA Dr. Christian Sekomo Birame yavuze ko bashaka guteza imbere imiti ikomoka ku bimera ikazajya inagurishwa mu mazu acuruza imiti


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nirda-yashyize-imbaraga-mu-guteza-imbere-imiti-ikomoka-ku-bimera

  • RAB iri mu biganiro n'ikigo gishobora kubaka uruganda rw'ifumbire mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Kuwa Mbere tariki 13 Gashyantare 2023, nibwo Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Alexandre Rutikanga, yakiriye itsinda rya FOMI riyobowe n'Umuyobozi Mukuru wungirije, Manyange Hermenegilde.

    Iki kigo gifite icyicaro i Burundi n'ishami muri Tanzania, kikaba kigiye no gukorera muri Kenya. Uruzinduko rwabo mu Rwanda rwari rugamije gusobanura ibyo bakora no gushaka isoko ryo gucuruza ifumbire no kuyikorera mu gihugu.

    Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Rutikanga yabwiye IGIHE ko ibiganiro bagiranye n'iri tsinda bumvise ari byiza hasigaye gukurikiza amategeko arebana no kuzana inyongeramusaruro mu Rwanda no gusuzuma niba ibyo bavuze ku ifumbire ari byo.

    Ati 'Ibyo batubwiye ku ruhande rwa tekiniki twumvaga ari byo, igisigaye ni ugukurikiza amategeko yo kuzana inyongeramusaruro mu Rwanda. Hari ukubanza gusuzumwa bakareba ko zujuje ubuziranenge, ni ugukora amasuzuma y'ubuziranenge ndetse n'uko zitanga umusaruro'.

    Dr Rutikanga yasobanuye ko hazabanza kumenya niba urwo ruganda rubaho, ifumbire rukora, uko rwitwara n'ibindi bizakorwa na ambasade kuko ari ikigo cyo hanze y'igihugu.

    Amakuru azatangwa na ambasade azagenderwaho na RAB na RICA bajye gufata impagararizi bazipime muri laboratwari barebe ko iyo fumbire yujuje ubuziranenge, banapime mu mirima barebe ko ikora.

    Dr Rutikanga yavuze kandi ko nibarashima iyo fumbire izacuruzwa mu gihugu ariko abayikora bakanashinga uruganda mu Rwanda.

    Ati 'Nituramuka tubonye ari bizima tuzaganira turebe ngo barashaka iki, nk'igihugu turabona iki duha abaturage. Niba bashaka isoko ariko bagomba no kubikorera iwacu, ntabwo tugomba kugura duteza imbere abandi. Mu cyerekezo cy'igihugu harimo no gukora Made in Rwanda'.

    Kuri uyu wa Gatatu abagize itsinda rya FOMI baganiriye n'ikigo cy'igihugu gishinzwe iterambere (RDB) barebera hamwe uko bafungurirwa amarembo bakazana ifumbire mu Rwanda.

    Eng. Manyange yasobanuye ko mu biganiro bya mbere bagiriye mu Rwanda baje kuganira n'abashinzwe kwemerera ibigo gukorera mu Rwanda kugira ngo barebe uko iryo koranabuhanga bafite mu Burundi baashobora kurigeza mu Rwanda.

    Ati 'Ibiganiro bikomeje bakatworohereza nk'uko iwacu batworohereje, dushobora kuzana iki kigo kigashinga imizi hano mu Rwanda kuko dusangiye ubutaka 'byumvikane ko iyo fumbire irimo gukora ibitangaza mu Burundi ishobora no kubikora mu Rwanda'.

    Mu minsi ishize habayeho izamuka rikabije ry'ibiciro by'ifumbire mvaruganda kubera ko ibihugu bisanzwe biyikora byagabanyije iyo byohereza ku isoko mpuzamahanga kugira ngo nabyo byongere umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi.

    Iri zamuka ryatumye ifumbire itumizwa mu mahanga igera mu Rwanda ihenze cyane, bitewe n'izo mpamvu ziyongera ku kuba ibikomoka kuri peteroli byarahenze.

    Muri gahunda ya kane yo guhindura ubuhinzi, u Rwanda rufite intego yo kongera ifumbire ikoreshwa kuri hegitari ikagera ku bilo 75 mu 2023/2024.

    Mu mwaka w'ingengo y'imari 2022/2023 Guverinoma y'u Rwanda yashyize miliyari 30 na miliyoni 840 muri gahunda ya Nkunganire ku ifumbire.

    FOMI ifite ubwoko bune bw'ifumbire ari bwo; Fomi-Imbura, Fomi-Bagara, Fomi-Totahaza na Agricultural Lime.

    Ibi biganiro bishobora kugera ku kubaka uruganda rw’ifumbire mu Rwanda

    Uyu munsi abayobozi ba FOMI bahuye n’aba RDB baganira uko yashora imari mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rab-iri-mu-biganiro-n-ikigo-gishobora-kubaka-uruganda-rw-ifumbire-mu-rwanda

  • Mu ndirimbo ‘Umutima w’Umusirikare’ Rocky Kirabiranya yifashishije ibyamamare gusa #rwanda #RwOT

    Rocky Kirabiranya umenyerewe mu gusobanura filime, yasohoye indirimbo “Umutima w’Umusirikare” aho yifashishije amazina amenyerewe mu myidagaduro hano mu Rwanda.

    Ni indirimbo yakoranye na Sean Brizz ndetse ba Fireman iba igaruka ku butwari bw’abasirikare.

    Bavuga ko ari umuntu ufite umutima ukomeye wemera gusiga umuryango we akajya kwibera mu ishyamba kugira abaturage n’igihugu cye bagire amahoro.

    Ubwo butwari bwe rero abantu bakabaye babumwubahira, ibyo yasize ntibyangizwe, ntibamwonyerere umutwaro ku mvura iba imuvuna ibitugu.

    Nubwo ari indirimbo ya Rocky, nta hantu na hamwe uyu mugabo yumvikana aririmba.

    Ni indirimbo mu mashusho ya yo yifashishije ibyamamare bimenyerewe mu myidagaduro hano mu Rwanda, uretse Fireman na Sean Brizz baririmbye harimo Fifi Raya, Young Grâce, Anita Pendo, Fatakumavuta, Iyamuremye Serge, Kaddafi, Khalfan Govinda, Ddumba.

    Ni indirimbo yakoranye na Sean Brizz na Fireman

    Yifashishije ibyamamare

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mu-ndirimbo-umutima-w-umusirikare-rocky-kirabiranya-yifashishije-ibyamamare-gusa

  • GAERG yatangije umushinga wo kwita ku buzima bwo mu mutwe – #rwanda #RwOT

    Ni umushinga watangijwe kuri uyu wa 14 Gashyantare 2023, mu Kagari ka Karembure, Umurenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

    Ibiganiro kuri uyu mushinga byatangirijwe mu nteko y'abaturage isanzwe iba buri wa Kabiri muri uwo mudugudu, uba umwanya mwiza wo kwisanzura kw'abaturage bitabiriye iyi nteko, babaza ibibazo bigendanye n'ubuzima bwo mu mutwe.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Umuryango GAERG, Fidèle Nsengiyaremye, yavuze ko uyu mushinga watekerejweho bitewe n'uko u Rwanda rufite amateka yateye abantu ibikomere mu buryo butandukanye, bakeneye isanamitima no kubungabunga ubuzima bwabo bwo mu mutwe.

    Ati “Icya mbere tuzirikana ni uko nyuma y'ibikomere bikomoka ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda bafite ihungabana mu byiciro binyuranye nk'uko ubushakashatsi bubigaragaza”.

    Ikindi kizakorwa muri uyu mushinga ni ugukora ubukangurambaga, abaturarwanda bagasobanurirwa ihungabana icyo ari cyo, indwara zo mu mutwe izo ari zo, uko zifata no kumenya aho abantu babona serivisi z'ubuvuzi.

    Ingabire Theodette wo mu Kagari ka Karembure, yavuze ko uyu mushinga uje Abanyarwanda bawukeneye.

    Ati “Twishimiye uyu mushinga twamurikiwe na GAERG, ni ukuri ni umushinga igihugu gikeneye”.

    Ingabire avuga ko iyo hari umuntu ufite ihungabana ntiyitabweho, rigira amashami mu muryango ugasanga bihungabanyije n'abandi bawukomokamo.

    Umujyanama w'ubuzima wo mu Kagari ka Karembure, Ngendahimana Jean Damascène, akangurira abantu bafite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe kujya kwa muganga, kuko hari serivise y'umwihariko bahabwa.

    Ati '”Hari icyumba cyabo cyabugenewe, ugezeyo ntabwo ajya ku murongo nk'abandi barwayi”.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Solange Umutesi, avuga ko icya mbere uyu mushinga uzafasha ari ugukangurira abaturage kwita ku buzima bwo mu mutwe.

    Ati “Mbere na mbere ni uko abaturage bamenya ko ubuzima bwo mu mutwe nabwo bukwiye kwitabwaho, umuntu akamenya ko ashobora guhungabana, kandi iyo bwagize ikibazo n'imibereho tubona inyuma n'imyitwarire tubona inyuma, nayo igira ikibazo”.

    Umutesi avuga ko ikindi gitegerejwe muri uyu mushinga, ari ugukangurira abaturage kumenya icyo bagomba gukora, igihe hari uwahungabanye cyangwa akagira ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe.

    Amakimbirane yo mu muryango yagaragajwe nk'imwe mu mpamvu yatera ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe, ibitabiriye iyi nteko basabwa kuyakumira.

    Umuntu ufite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe, ashobora kwibasirwa n'agahinga gakabije, kwigunga no kwiheba, kugira inzozi mbi zimugarurira bimwe mu bibi byamubayeho, kuba yakwishora mu biyobyabwenge ndetse akaba yanakwiyahura.

    Ugize ibi bibazo ntiyitabweho hakiri kare uburwayi bwe bukarengerana, bimuteza ingaruka zirimo ubukene bw'umuryango we mu gihe bari kumuvuza, ibyatumye abitabiriye iyi nteko y'abaturage basabwa kwita ku muntu ifite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe hakiri kare, mu gihe batangiye kumubonaho ibimenyetso.

    Urubyiruko rwitabiriye iyi nteko rwasabwe gukoresha neza imbuga nkoranyambaga ntirwigane ibyo ruzibonaho byose, kuko hari ibyarwangiriza ubuzima bwo mu mutwe.

    Uyu mushinga GAERG izawukorera mu Turere twa Kicukiro, Bugesera na Ruhango, ariko MINUBUMWE ikazakomeza gukorana n'indi miryango itandukanye kugira ngo uyu umushinga ukomereze no mu tundi turere.

    Ugiye gutangizwa nyuma y'uko ubushakashatsi bwakozwe n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC) muri 2018, bwagaragaje ko abaturarwanda 11,9% bafite indwara y'agahinda gakabije, naho 35% mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite iyi ndwara.

    Bwagaragaje ko umuntu umwe muri batanu afite uburwayi bwo mu mutwe bumwe cyangwa bwinshi. Ni mu gihe urubyiruko ruri hagati y'imyaka 14 na 18 rwagaragaje ko rufite ibibazo byo mu mutwe ku rwego rwa 10%.

    Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko Abanyarwanda bazi ko servisi z'ubuvuzi bw'indwara zo mu mutwe zitangwa ari 61,7% ariko 5,3% gusa akaba ari bo bajya kuzishaka, imibare bigaragazwa ko ikiri hasi cyane.

    Abitabiriye iyi nteko y’abaturage bakanguriwe guhamagara ku murongo utishyurwa wa 1024, mu gihe bakeneye ubufasha mu kwita ku buzima bwo mu mutwe cyangwa no kwitabwaho igihe hari uwagize ihungabana

    Abaturage bakanguriwe guhindura imyumvire yakagana kwa muganga, nyuma y’uko bigaragaye ko hari ababona ufite ibibazo byo mu mutwe bakamujyana mu bapfumu, abandi bakabafungirana mu rugo

    Abaturarwanda bibukijwe ko kugira ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe ari nk’ibindi bibazo, ko badakwiriye guha akato uwo bakibonanye

    GAERG yatangije umushinga wo kwita ku buzima bwo mu mutwe, hagamijwe iterambere ry'imibanire myiza, isanamitima no kubaha ubudaheranwa

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Solange Umutesi, yakanguriye abaturarwanda kwita ku buzima bwo mu mutwe kuko iyo butabungabunzwe batabasha kwiteza imbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gaerg-yatangije-umushinga-wo-kwita-ku-buzima-bwo-mu-mutwe

  • Umugabane wa Afurika ukwiye kwitandukanya n'imitekerereze ya gikoloni- Pan African Movement #rwanda #RwOT

    Umuryango uharanira ubumwe, agaciro no kwigira kwa Afurika Ishami ry'u Rwanda, Pan African Movement, uvuga ko umugabane wa Afurika ukwiye kwitandukanya n'imitekerereze ya gikoloni, kandi umutungo ugakoreshwa mu nyungu z'abawutuye.

    Hari mu kiganiro n'itangazamakuru, abayoboye uyu muryango bahaye abanyamakuru bakorera mu Rwanda.

    Muri rusange abayoboye umuryango ugamije ukwigira kwa Afurika no kwigobotora ubukoloni, babona ko abanyarwanda bakwiye kumva iyi gahunda y'ubunyafrika.

    Iyi ni gahunda yiswe 'Ubunyafrika Promotion Program' yasobanuwe na bwana

    TWAGIRIMANA Epimaqwe, Visi Perezida  wa Pan  African Movement ishami ry'u Rwanda.

    Yagize ati 'Pan African movement, iri hano na hariya kugira ngo irusheho gushishikariza abanyafurika uburyo bwo guhindura imitekerereze, cyane ko imitekerereze dufite muri iki kinyejana ishingiye ku ngaruka za gikoloni.'

    Dr Murefu Alphonse, Umushakashatsi wa PAM Rwanda,yasobanuye ko hakwiye guhinduka imitekerereze ku bukungu kamere  bw'Afurika ku kuba bwagirira umumaro abanyafurika.

    Yagize ati 'Iyo mitekerereze n'ibindi bintu bitandukanmye, bituma abanyafurika bakorera hamwe barushaho kugirirana icyizere, ubukungu bugenda burushaho gusakara ku migabane itandukanye y'Isi.'

    Abayoboye uyu muryango, bavuga ko utanajya kure gahunda ziriho muri Afurika zo kuzamura umugore n'umukobwa, kuri uyu mugabane.

    Pan African Movement Rwanda, yatangiye gukorera mu Rwanda 2018, imigabo n'imigambi yayo ni uko abanyafurika baba umusemburo w'impinduka mu mitekerereze, guha agaciro umunyafurika no gukorera hamwe kw'abanyafurika.

    Eminente Umugwaneza

    The post <strong>Umugabane wa Afurika ukwiye kwitandukanya n'imitekerereze ya gikoloni- Pan African Movement</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/15/umugabane-wa-afurika-ukwiye-kwitandukanya-nimitekerereze-ya-gikoloni-pan-african-movement/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umugabane-wa-afurika-ukwiye-kwitandukanya-nimitekerereze-ya-gikoloni-pan-african-movement

  • Urubanza rw'abahoze muri FDLR ruzasomwa muri Mata uyu mwaka #rwanda #RwOT

    Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo, rwanzuye ko  urubanza ruregwamo abahoze ari abayobozi mu mutwe w'iterabwoba wa FDLR, ruzasomwa muri Mata 2023.

    Ni urubanza rwabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gashyantare 2023, mu Karere ka Nyanza.

    Bidatandukanye nuko urubanza rwagenze kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Gashyantare 2023, urukiko rwakomeje kumva abaregwa.

    Uwahereweho ni Emmanuel Habimana, wavuze ko yari mu nkambi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kandi ko yagiyeyo ahunga, yaza mu Rwanda hakaba intambara agasubirayo ahunze amasasu.

    Habimana yavuze ko na bamwe mu bagize umuryango we bicwaga, kandi ko yajyanwe muri FDLR-FOCA ku gahato.

    Ati 'Guhunga ntibyari ku bushake, kandi no kujya mu gisirikare byari ku gahato.'

    Uyu yahakanye ibyaha byose aregwa asaba ko yagirwa umwere, avuga ko abashinze umutwe wa PALIR-ALIR waje guhinduka FDLR-FOCA, barimo General Paul Rwarakabije aho ari na we, akwiye kubibazwa.

    Yakomeje avuga ko yari afite inyota yo gutaha mu rwamubyaye, kuko yanahohereje abana n'umugore we.

    Avuga ku gitero cya Oracle du Seigneur ubushinjacyaha bumurega, Habimana yavuze ko icyo gitero atakijemo kandi atari kubona uko ava muri FDLR-FOCA, kuko yabigerageje kabiri arafatwa ahabwa ibihano bikomeye, birimo no gukubitwa inkoni kugeza n'ubu ngo agifitiye umwenda.

     Urukiko kandi rwumvise Brigadier General Léopold Mujyambere alias Musenyeri unafatwa nka kizigenza muri uru rubanza.

    Musenyeri avuga ko igitero cya Oracle du Seigneur atakigizemo uruhare, kuko yanacyumvise mu mwaka wa 2002, kandi nyamara cyarabaye mu mwaka wa 2001.

    Mujyambere ashimangira ko yinjijwe muri FDLR-FOCA ku gahato, nyuma yaho umugore we yari amaze kwitaba Imana, asize uruhinja rw'amezi 10.

    Ati 'Ibyakaturengeye nibyo biri kudufunga, turasaba amahirwe yo kujya mu ngando i Mutobo nk'abandi twari kumwe muri FDLR-FOCA. Uko byabagendekeye kuko abantu barareshya nk'uko itegeko nshinga ribiteganya.'

    Mujyambere yongeyeho ko yafashwe amaze gusezera muri FDLR-FOCA, kandi atafatiwe ku rugamba, ahubwo yari ariho ashaka ibyangombwa byo gutaha mu Rwanda.

    Mujyambere yavuze ko Ubushinjacyaha nta mwihariko bwagaragaje, nk'ikimenyetso kigaragaza ko yaba yarakoze ibyaha, agasaba kurenganurwa.

    Uwanyuma muri uru rubanza wumviswe n'urukiko ni Emelien Mpakaniye, uyu yavuze ko afite uburwayi ndetse mgo ntakibasha gusoma, Byanasabaga ko umwunganizi we amusomera, ibyo avuga ko yari yabyandikiwe muri gereza na bagenzi be bafunganwe.

    Emelien avuga ko atigeze agera ku butaka bw'u Rwanda, kandi ko yafashwe nyuma y'uko asezeye muri FDLR-FOCA, kubera ikibazo cy'uburwayi, ngo ajye kwivuza.

    Yabwiye urukiko ko aho General Paul Rwarakabije aviriye muri FDLR-FOCA, umutekano wakajijwe ku bantu bari basigaye.

    Uyu yasabye urukiko kurenganurwa, kuko yinjijwe muri FDLR-FOCA ku ngufu,  ahakana kandi ko nta gitero yigeze azamo mu Rwanda.

    Icyo abaregwa bose bahuriyeho ni ugahakana ibyaha baregwa, aribyo byo kurema umutwe w'ingabo utemewe, ubugambayi no kuba mu mutwe w'iterabwoba.

    Aba basabye urukiko ko bajyanwa mu ngando i Mutobo, nk'abandi bahoze bari kumwe na bo muri FDLR-FOCA.

    Me Bigimba Nkundabatware Felix wunganira Emmanuel HABIMANA, Léopord Mujyambere na Mpakaniye Emelien bumviswe none, yabwiwe urukiko ko abo yunganira batabazwa ibitero byabaye mu Rwanda, kuko byinshi muri bo byabaye barasezeye muri FDLR-FOCA, ibindi bikaba bafunze kandi nibyo bavuga nta ruhare babigizemo.

    Ikindi yibukije urukiko ko abaremye umutwe wa PALIR-ALIR waje guhinduka FDLR-FOCA, barimo General Paul Rwarakabije bajyanwe mu buzima busanzwe, ari nako abakiriya be bakwiye kugenzwa bakajyanwa i Mutobo mu ngando, bagasubizwa mu buzima busanzwe.

    Abaregwa bose barasibirwa gufungwa imyaka 25 n'ubushinjacyaha, kubera ibyaha bubakurikiranyeho banafatiwe muri Repubulika ya  Demokarasi ya Congo, mu bihe bitandukanye.

    Uko ari batatu (3)  bari abasirikare bafite inshingano muri FDLR-FOCA.

    Ukuriye inteko iburanisha, Kanyegeri Timothée, ashingiye ko uru rubanza ari rurerure, bakaba bakeneye umwanya uhagije wo kurusuzuma, kandi abacamanza hari amasomo bagira, bitashoboka ko urubanza rusomwa mu gihe cy'ukwezi nk'uko amategeko abiteganya, bityo uru rubanza rukazasomwa taliki ya 20 Mata 2023, abaregwa bose bari kugororerwa i Mageragere bahari.

    Theogene Nshimiyimana 

    The post Urubanza rw'abahoze muri FDLR ruzasomwa muri Mata uyu mwaka appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/15/urubanza-rwabahoze-muri-fdlr-rzasomwa-muri-mata-uyu-mwaka/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=urubanza-rwabahoze-muri-fdlr-rzasomwa-muri-mata-uyu-mwaka

  • Abadepite ntibanyuzwe n'ibisobanuro bya MINEDUC ku bibazo birimuriTVET – #rwanda #RwOT

    Ku wa 25 Ukuboza mu 2022 ubwo Inteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite yasuzumaga Raporo y'ibyavuye mu ngendo Abadepite bakoreye mu Mirenge yose igize uturere tw'igihugu, yafashe umwanzuro wo gutumiza MINEDUC ngo itange ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye mu mashuri y'imyuga n'ubumenyi ngiro.

    Mu ngendo abadepite bakoze bagamije kureba ko gahunda ya Guverinoma y' imyaka irindwi (NSTl) iteganya ko amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro (TVET) azarushaho gutezwa imbere ku buryo umubare w'abayigamo uzagera kuri 60% y'abanyeshuri bose barangije icyiciro rusange uvuye kuri 46,4%, yubahirizwa, basanze hari ibibazo bitandukanye.

    Mu bibazo byatahuwe harimo ko imwe mu Mirenge idafite ishuri na rimwe ryigisha imyuga n'ubumenyingiro kandi rikenewe, no kuba hari aho ishuri rimwe mu Murenge ridahagije ukurikije ingano yawo.

    Basanze kandi hari ikibazo cy'umubare muto w'abanyeshuri mu mashuri yigisha imyuga n'ubumenyi ngiro ukurikije ubushobozi bw'ayo mashuri, bitewe n'impamvu zirimo kuba aya mashuri adafite ubushobozi bwo gucumbikira abanyeshuri baturuka kure no kutishimira amashami boherejwe kwigamo.

    Abadepite kandi basanze hari ikibazo cyo kudashyira amashami y'amashuri hafi y'aho abayiga bashobora kwimenyereza umwuga mu buryo bworoshye, kandi hari amahirwe n'ibikoresho bijyanye n'ibyo biga ndetse n'ikijyanye n'uko hari amashuri adafite “smart classroom”, imfashanyigisho, ibitabo n'itumanaho rya “internet”.

    Mu bindi bibazo byagaragaye harimo icy'ibiciro by'amazi n'amashanyarazi bavuga ko biri hejuru mu bigo by'amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro n'icy'amwe mu mashami adafite abarimu bafite impamyabushobozi zifuzwa mu kwigisha imyuga.

    Ku wa Kabiri tariki 14 Gashyantare mu 2023 nibwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga n'Amashuri y'Imyuga n'Ubumenyingiro, Irere Claudette yitabye Inteko Ishinga Amategeko ndetse atanga ibisobanuro mu magambo kuri ibi bibazo.

    Minisitiri Irere yabwiye Abadepite ko ibibazo byagaragaye byose bikomeje gushakirwa umuti ku bufatanye bw'inzego zitandukanye n'abafatanyabikorwa.

    Ati “Uyu munsi dufite imirenge 114 idafite n'ishuri na rimwe muri aya ndetse hari n'aho hari ishuri rimwe mu murenge umwe ariko rikaba ridahagije bitewe n'ingano y'uwo murenge.”

    “Turi gukora ibishoboka byose ngo iyo mirenge igeremo amashuri. Turi gutanga amasoko n'ibikoresho byo kubaka ndetse imirenge 90 izatangira kubaka muri uku kwezi no mu kwa gatatu.”

    Yavuze ko hari inyigo yatangiye ku buryo mu ngengo y'imari y'umwaka utaha hari imirenge 24 izubakwamo amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro.

    Nyuma yo kumva ibisubanuro bya Irere, Inteko Ishinga Amategeko yatangaje ko itanyuzwe na byo.

    Iti “Inteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite ntiyanyuzwe n'ibisobanuro mu magambo byatanzwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'uburezi, Irere Claudette ku bibazo byagaragaye mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro, yemeza ko agomba gutanga ibisobanuro mu nyandiko nk'uko biteganywa n'itegeko.”

    Inkuru bifitanye isano: Imirenge 114 nta shuri igira, abarimu n'ibikoresho ni iyanga: Amasubyo mu kwigisha imyuga n'ubumenyingiro

    Abadepite batangaje ko batanyuzwe n'ibisobanuro bahawe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga n'Amashuri y'Imyuga n'Ubumenyingiro, Irere Claudette ku bibazo bigaragara mu mashuri y'Imyunga n'Ubumenyingiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abadepite-bateye-utwatsi-ibisobanuro-bya-mineduc-ku-bibazo-biri-muri-tvet

  • Umutware w'urugo ntabwo ari umugabo – Rev Dr Rutayisire – #rwanda #RwOT

    Ni inyigisho yahaye abubatse ingo n'abitegura kuzishinga bari bahuriye mu isangira ryabaye ku munsi wizihizwaho Mutagatifu Valentin, benshi bafata nk'umunsi w'abakundana.

    Uyu musangiro wabaye ku mugoroba wo ku wa 14 Gashyantare 2023, muri Kigali Convention Centre, wateguwe n'Ihuriro Irere Family Network.

    Wari ufite umwihariko w'uko abitabiriye bari bazanye n'abafasha babo cyangwa abo bitegura kurushinga, aho abenshi bari bambaye imyenda ijyanye na St Valentin, ndetse bamwe bari bitwaje indabo zo gutungura abo bihebeye.

    Abitabiriwe bafashe umwanya wo kwegerana n'Imana binyuze mu ndirimbo babifashijwemo n'umuhanzi Aimé Uwimana, waririmbye indirimbo ze zitandukanye.

    Ni mu gihe icyigisho cy'ijambo ry'Imana cyagabuwe na Rev Dr Rutayisire wagarutse ku isura y'urugo rwiza n'uburyo ruba rwubatse aho yifashishije by'umwihariko ibyanditse muri Matayo 7: 24.

    Yavuze ko mu rugo iyo rwubakiye ku rukundo habamo kuzuzanya hagati y'umugore n'umugabo, aho kuba umuntu umwe yavuga ko ari umuyobozi w'undi. Ni mu gihe hari ingo usanga zisenyuka biturutse ku kutavuga rumwe gushingiye ku buyobozi bw'urugo.

    Ati “Umutware w'urugo ntabwo ari umugabo, umugabo ni umutwe. Umurimo w'umutwe ntabwo ari ugutegeka ni ukureberera umubiri wose […] umugore niba ari umubiri w'umugabo, umugabo akaba umutwe, bihita byikora.”

    Rev Dr Rutayisire yavuze ko umugabo ukunda umugore we ubundi aba yikunda, nk'uko ijambo ry'Imana ribyigisha.

    Ati “Ugomba kubwira umugore wawe uti nzagukunda nk'uko Kristu yakunze itorero, nibiba ngombwa nzatanga n'amaraso yanjye. Ni ibintu ugomba gusezeranya umugore wawe, ariko ukaba ari nabyo ushyira mu bikorwa.”

    Irere Family Network yateguye uyu mugoroba wo gusangira kw'abubatse ingo n'abitegura kuzubaka, ni ihuriro rya gikirisitu, rikora ibikorwa by'ubujyanama ku miryango, rigatanga n'ubufasha bw'ibifatika burimo kubakira abatishoboye, kubahuriza mu matsinda no kubaha ibikoresho byo mu nzu.

    Iri huriro ryashinzwe na Nirere James afatanyije n'umugore we Jackie Nirere Mukabaramba, rinafasha mu kwishyurira amashuri abana batishoboye n'ibindi bikoresho nkenerwa.

    Iri huriro kandi rifite intego yo kubaka imiryango ikiteza imbere, kandi ikabaho yishimye kuko ari yo ntego y'Imana.

    Ibyishimo byari byose ku bashakanye n’abitegura gushyingiranwa

    Umuhanzi Jean Christian Irimbere n’umugore we bari banezerewe kuri uyu mugoroba

    Urukundo rwogere…

    Ubwo igikorwa cyari kigeze hagati, umugabo yasohotse ajya hanze azana indabo aho yari yazihishe, atungura umugore we

    Rev Dr Rutayisire yavuze ko umugabo atari umutware w’urugo ahubwo ari umutwe w’urugo

    Rev Dr Rutayisire yatanze ikiganiro kigaruka ku buryo ingo zubakirwa kuri Kristu ziramba

    Rev Dr Rutayisire n'umugore we Pasiteri Kayitesi Peninah Rutayisire bamaranye imyaka irenga 30 mu rushako, bitanzeho urugero bigisha abarushinze vuba n’abitegura kurwubaka

    Nyuma yo gutungurwa n’umukunzi we yafashwe n’amarangamutima

    Nirere James na Jackie Nirere Mukabaramba batangije Irere Family Network

    Ni umugoroba uzahora wibukwa

    Hatanzwe ibiganiro bitandukanye bigaruka ku rukundo

    Buri wese yari yazanye n’uwo bakundana

    Bari bishimiye gusohokana ku munsi w’abakundana

    Byari ibyishimo bikomeye ku bakundana

    Bari barimbye mu mabara aranga urukundo

    Abaramyi Ben n’umugore we Chance batanze ubuhamya banaririmba muri uyu mugoroba

    Abakundana bari basohokanye n’abo bihebeye

    Umunyarwenya Ndaruhutse Merci wamamaye nka Fally Merci yasekeje abitabiriye iri sangira

    Amafoto: Munyakuri Prince


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umutware-w-urugo-ntabwo-ari-umugabo-rev-dr-rutayisire

  • Iyo inda yasumbye indagu, Minisitiri Alexis Gisaro Muvunyi agambaniye Abanyamulenge akomokamo. #rwanda #RwOT

    Abahanga babivuze ukuri koko inda nini cyangwa umururumba niyo ntandaro y'amakuba yose. Ibi byongeye gushimangirwa n'umugambanyi Alexis Gisaro Muvunyi, wahisemo ko ubwoko bw'Abanyamulenge akomokamo bushirira ku icumu, ariko akigumanira imbehe ye, dore ko ari Minisitiri w'Ibikorwaremezo n'Imirimo ya Leta muri Kongo.

    Nubwo Alexis Gisaro asanzwe azwiho gushaka kuzuza igifu cye gusa, nk'abandi bategetsi ba Kongo barya utwabo bakarya n'utw'abandi, noneho ijambo yavugiye imbere y'itangazamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 14 Gashyantare 2023, ryatumye abashyira mu gaciro barushaho kumufata nk'igisahiranda, kititaye ku kaga abavandimwe b'Abanyamulenge barimo, kimwe n'abandi Banyekongo bavuga ikinyarwanda, by'umwihariko Abatutsi.

    Ubundi iki kiganiro n'abanyamakuru cyari kigamije kumurika uko ibikorwaremezo bihagaze muri Kingo. Ariko kubera ko atashoboraga kugira icyo yerekana kizima, dore ko muri icyo gihugu ibikorwaremezo hafi ya byose bigeze aharindimuka kubera ubusahuzi, yahisemo kurangaza abantu, yivugira gusa uburyo ibibazo by'Abanyamulenge biterwa n'uRwanda.

    Bwana Gisaro Muvunyi yagize ati: 'Hari abantu bigize abavugizi b'ubwoko bwacu. Ntitwigeze dusaba uRwanda kutuvuganira mu kugaba ibitero mu gihugu cyacu. Kuvuga ko muri Kongo hari ubwoko buhohoterwa, ni urw'itwazo kugirango u Rwanda rubone uko rutera Kongo.

    Dufite Leta ishyira mu gaciro, kandi iha buri muturage uburenganzira bwe. Iyo FDLR iza kuba ari ikibazo, cyari kuba cyararangiye ku gihe cy'ibikoresho by'uRwanda nka AFDL, RCD, CNDP, M23 ya mbere na M23 ya kabiri. Icyo urwanda rugamije ni ugushyamiranya Abanyekongo, no gutuma ibintu birusaho kuba bibi'.

    Ayo magambo yuzuyemo gushinyagurira Abanyamurenge n'abandi Banyekongo bavuga ikinyarwanda, yababaje cyane abazi neza ibibera mu Burasirazuba bwa Kongo, barimo Abanyamulenge bicwa buri munsi muri Kivu y'Amajyepfo n'aba Maï-Maï n'indi mitwe ishyigikiwe n'ingabo za Leta. Amatungo yabo araribwa, inzu zabo zigatwikwa ku manywa y'ihangu, bababwira ngo 'nibasubire iwabo mu Rwanda'.

    Urugero ruheruka ni urusengero rw'Abanyamulenge rwatwitswe mu mujyi wa Goma tariki 06 uku kwezi. Nta nkurikizi ku bakora aya marorerwa, kuko bashyigikiwe na Leta Bwana Alexis Gisaro abereye Minisitiri.

    Alexis Gisaro ntashobora gusobanura impamvu abantu nka Azarias Ruberwa na Moïse Nyarugabo bahozwa ku nkeke bazizwa gusa ko ari Abanyamulenge, kugeza ubwo Ruberwa wanabaye Visi-Perezida wa Kongo, abuzwa gusohoka mu gihugu, ngo ajye gushyingura umuvandimwe muri Amarika.

    Iyo Bwana Gisaro ashinja u Rwanda guteranya Abanyekongo, yirengagiza ibyegeranyo, birimo n'iby'Abanyamerika, byerekana ko mu myaka ya za 65 Abatutsi b'Abanyekongo bari baratangiye guhohoterwa n'abandi baturage, cyane cyane abo mu bwoko bw'Abahutu n'Abahunde. Ese ubu Bwana Gisaro yatubwira ko imvururu zimaze kugwamo abantu batabarika hagati y'aba 'Teke' n'aba 'Yaka' b'ahitwa Kwamouth mu ntara ya Mayi-Ndombe, mu burengerazuba bwa Kongo, nazo ziterwa n' u Rwanda?

    Birababaje kuba ukuri kuzwi na buri wese guhakanwa na Alexis Gisaro Muvunyi, wagombye kuba atabariza abavandimwe be, cyane ko anafite uruvugiro, nk'umwe mu bagize guverinoma.

    Nyamara ako gashinyaguro n'akagambane abishyize ku Karubanda, mu gihe Madamu Alice Nderitu Wairimu, Umunyanamawa Wihariye w'Umunyamabanga Mukuru wa Loni, ushinzwe Gukumira Jenoside, amaze gusohora ibyegeranyo 2 by'intabaza, yerekana ko ihohoterwa rikorerwa Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, barimo Abanyamulege, niridahagurukirwa rizavamo Jenoside nk'iyabaye mu Rwanda.

    Abakurikiranira hafi politiki ya Kongo bamaze gutahura ko Leta ya Tshisekedi yafashe bamwe mu Banyamulenge b'inda nini, ibatamika amadolari kugirango bagambanire bene wabo, bagoreka ukuri ku kaga barimo.

    Uyu Alexis Gisaro ni umwe muri abo ba 'Bangamwabo', kimwe na ba Ombe Nyamuhombezi birirwa kuri za BBC bavuga ko nta Munyamulenge ugirirwa nabi, ko ahubwo aribo bateza ibibazo, kuva bashinga umutwe wa 'Twirwaneho'.

    Iyi politiki yo kwifashisha ibisambo mu bugambanyi, ni nayo Yuvenali Habyarimana yakoresheje, ubwo yafataga Umututsi Kajuga Robert akamushinga kuyobora Interahamwe zatsembe abantu, barimo n'abo mu muryango wa Kajuga Robert ubwe.

    Ariko se ubwo bugambanyi bwamubujije kugwa igihugu igicuri, ahagambwa mu musambi i Kinshasa?! Kimwe n'abandi banyapolitiki ba Kongo, Alexis Gisaro aratwika inzu agahisha umwotsi, iyo avuga ko uRwanda rwagize FDLR urwitwazo. Nyamara muri ibyo byegeranyo bya Madamu Alice Wairimu Nderitu, ndetse no mu bindi byinshi by'impuguke za Loni, hari ibimenyetso simusiga ko FDLR ifatanya n'igisirikari cya Kongo ku rugamba barwana na M23, ndetse iyo FDLR ikaba ari umwe mu mitwe yica Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, by'umwihariko Abatutsi.

    Alexis Gisaro kandi arayobya abatamuzi neza, iyo afata imitwe yagiye ishoza intambara muri Kongo, akayishinja kuba ibikoresho by'uRwanda, kandi nyamara ari umwe mu bari ibikomerezwa muri iyo mitwe, by'umwihariko RCD.Kuba uyu 'Bihemu' yibasira M23, ni ikimwaro aterwa no kuba yari umwe mu bahagarariye Leta ya Kongo mu biganiro byinshi yagiranye na M23, ariko iyo Leta ikanga kubahiriza ibiri mu mazesezerano yavuye muri ibyo biganiro.

    Alexis Gisaro rero n'abandi bari bahagarariye ubutegetsi bwa Kinshasa, ntibashobora gusobanurira abaturage icyatumye banga gushyira mu bikorwa ibyo basinyanye na M23, kugeza ubwo uyu mutwe ubifashe nk'agasuzuguro ukegura intwaro. Mu yandi magambo, abo bategetsi ba Kongo nibo nyirabayazana b'iyi ntambara ica ibintu mu burasirazuba bw'icyo gihugu, ari nabyo bitera ipfunwe Alexis Gisaro na bagenzi be.

    Kuva Jenoside yakorewe Abayahudi yaba, isi yose yiyemeje ko nta handi jenoside izongera kuba ukundi, ndetse n'uRwanda rwiyemeza gutabara ahantu hose bigaragara ko hategurwa jenoside. Umuryango Mpuzamahanga rero niwibuke inshingano wihaye, utabare Abatutsi bo muri Kongo bakorerwa Jenoside.

    Naho ba Alexis Gisaro Muvunyi bavuga ko ntawe basabye kubabera umuvugizi, intego yabo ni ukugirango abo Batutsi bakomeze bicwe isi yose irebera, nk'uko byagenze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, muw'1994.

    The post Iyo inda yasumbye indagu, Minisitiri Alexis Gisaro Muvunyi agambaniye Abanyamulenge akomokamo. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/iyo-inda-yasumbye-indagu-minisitiri-alexis-gisaro-muvunyi-agambaniye-abanyamulenge-akomokamo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=iyo-inda-yasumbye-indagu-minisitiri-alexis-gisaro-muvunyi-agambaniye-abanyamulenge-akomokamo

  • Umunyabanga wa leta muri MINEDUC yananiwe gusobanura mu magambo ibibazo biri muri za TVET #rwanda #RwOT

    Inteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite, ntiyanyuzwe n'ibisobanuro mu magambo byatanzwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro, Irere Claudette, ku bibazo byagaragaye mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro, ategekwa gutanga ibisobanuro mu nyandiko nk'uko biteganywa n'itegeko.

    Mu Nteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite,yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Gashyantare 2023, abadepite bagaragaje bimwe mu bibazo biro muri aya mashuri, birimo  birimo ko hari Imirenge imwe itagira ishuri na rimwe ryigisha imyuga n'ubumenyingiro, umubare muto w'abanyeshuri biga amashuri y'imyuga y'ubumenyi ngiro.

    Hari kandi ibikoresho bidahagije muri aya mashuri, amwe mu mashuri atarahabwa amashanyarazi ukoreshwa n'imashini nini n'ibindi.

    The post <strong>Umunyabanga wa leta muri MINEDUC yananiwe gusobanura mu magambo ibibazo biri muri za TVET</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/15/umunyabanga-wa-leta-muri-mineduc-yananiwe-gusobanura-mu-magambo-ibibazo-biri-muri-za-tvet/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umunyabanga-wa-leta-muri-mineduc-yananiwe-gusobanura-mu-magambo-ibibazo-biri-muri-za-tvet