Blog

  • Gatsibo: Haravugwa urupfu rw'umuturage rwatewe n'inkoni za mudugudu #rwanda #RwOT

    Mu Kagari ka Karambi mu Murenge wa Ngarama, Akarere ka Gatsibo, umuturage w'imyaka 32 yitabye Imana bigakekwa ko yazize inkoni yakubiswe n'umuyobozi w'umudugudu amuziza ko  yatanze

    Ikinyamakuru  IGIHE cyanditse ko Mudugudu yakubise uyu muturage umuhini kuwa Kabiri tariki 14 Gashyantare 2023, amuziza ko yatanze amakuru y'uko yashakaga kugura ibitoki byari byibwe muri ako gace.

    Meya w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yemereye IGIHE, aya makuru ariko avuga ko atahamya ko yamuzijije ko yari yamutanzeho amakuru.

    Yagize ati 'Ayo makuru turayazi n'ubu n'uko yabikoze bakaduha amakuru bacyererewe, twajya kumufata tugasanga yatorotse n'umugore we. Ariko turimo turamushakisha n'inzego z'umutekano dukoresheje telefone ye.'

    Yakomeje avuga ko amakuru batinze kuyamenya ku buryo baje kuyabwirwa n'abaturage, kuko umukuru w'umudugudu wagombaga kuyatanga mbere yatinye, bitewe n'uko ariwe wari wakoze ubwo bwicanyi.

    Gasana yaboneyeho gusaba abaturage n'abayobozi, kwirinda kwihanira cyane ko hari inzego z'ubuyobozi n'iz'ubutabera zirenganura uwabangamiwe.

    The post <strong>Gatsibo: Haravugwa urupfu rw'umuturage rwatewe n'inkoni za mudugudu</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/16/gatsibo-haravugwa-urupfu-rwumuturage-rwatewe-ninkoni-za-mudugudu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gatsibo-haravugwa-urupfu-rwumuturage-rwatewe-ninkoni-za-mudugudu

  • Miss Guelda na Hussein wabaye umuyobozi muri FERWAFA mu byishimo bikomeye #rwanda #RwOT

    Miss Shimwa Guelda wabaye Nyampinga w’Umurage n’Umuco (Miss Heritage) muri Miss Rwanda 2017 na Habimana Hussein wabaye umuyobozi ushinzwe Tekinike muri FERWAFA bari mui byishimo byo kwibaruka ubuheta.

    Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 15 Gashyantare 2023, Miss Shimwa Guelda yasangiye abantu amashusho y’umwana yibarutse we na Hussein Habimana maze atakagiza umugabo avuga ko ari we mugabo yashakaga.

    Ati “Imana yaduhaye umwana mwiza, umutima wanjye uranezerewe. Warakoze kuhaba no kuba umugabo w’agatangaza uri we, ndagukunda Hussein.”

    Ni umwana wavutse tariki ya 13 Gashyantare 2023 avukira Kicukiro mu Bitaro bya Dream Medical Centre.

    Uyu mwana akaba na we ari umukobwa kimwe n’umwana w’imfura wa bo ufite imyaka 2 wavutse tariki 10 Nzeri 2020.

    Bakoze ubukwe ku wa 22 Ukuboza 2019, ni ibirori byabanjirijwe n’umuhango wo gusaba no gukwa wabaye ku wa 15 Ukuboza 2019 ni mu gihe basezeranye imbere y’amategeko tariki ya 19 Ukuboza 2019.

    Uretse ikamba ry’Umurage n’Umuco (Miss Heritage) yegukanye muri Miss Rwanda 2017, Miss Shimwa Guelda yabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2017, anegukana ikamba ry’igisonga cya Mbere mu irushanwa rya Miss High School 2015.

    Miss Guelda na Hussein bibarutse ubuheta

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-guelda-na-hussein-wabaye-umuyobozi-muri-ferwafa-mu-byishimo-bikomeye

  • Sharita: Ababyeyi babyarira mu rugo #rwanda #RwOT

    Abaturage babarirwa mu miryango 144 ituye mu kirwa cya Sharita, baravuga ko kutagira ikigo nderabuzima bituma abagore babyarira mu ngo.

    Ikirwa Cya Sharita kibarizwa mu murenge wa Rweru ho muri Bugesera.

    Bamwe muribo bavuga kuba batagira ikigo nderabuzima bikomeje kugora abagore batwi bamwe bibaviramo kubyarira mu rugo cyangwa mu mazi bari kwambuka mu gihe bafashwe ninda mu masaha ya ninjoro.
    Barasaba ubuyobozi kubafasha bakababona ivuriro cyangwa gahunda yo kwimirwa ikihutishwa .
    Umwe yagize atinka twe twabyaye biba ari ikibazo ariya mazi aragoye,ni mu mazi ingutiya ni ukuzikorera,noneho ibaze nkumuntu wumubyeyi niba afashwe abandi bagiye gukora,ni ikibazo kugira ngo azabone umusayidira azamwambutse ashyikire umumotari umugeza hakurya.
    Undi yungamo atisharita hameze nabi biragoye kwambuka,harigihe umubyeyi abyarira mu cyombo bitewe nuko ari amazi kugera Nzagwa biragoye.
    Uretse ikibazo cyo kutagira ivuriro banavuga ko no kubona uko abana bajya kwiga bigoye dore ngo urangije amashuri abanza kubona uko akomeza ayisumbuye ari ikibazo kuko ushaka kwiga asaba icumbi mubandi baturage kuko bibasaba kwambuka .
    Atiabana bacu barimo kwiga bambutse bikagorana,ubwo rero twimuke vuba kugira ngo ni abanyeshuri bacu bajye babona uko biga neza.
    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Rweru bwana Gasirabo Gaspard Yavuze ko mu gushaka igisubizo cya burundu ko harigahunda yo kubimura kandi ko batangiye kubakirwa amazu ageze ko imirimo yo kuyubaka igeze kure .
    Yagize atihari gahunda yo kubimura ububarimo kubakirwa hafi yabo hafi y6ikigo cyishuri hakuno,amazu arimo kubakwa ageze no kure imiryango igera kuri 60 irimuka ,isigaye nayo izubakirwa guhera mu kwa karindwi nicyo gisubizo cya burunduv na leta yabitekerejeho mjbere yuko wenda nabo babyibazaho cyane.
    Ubuyobozi bw'umurenge bumara impungenge aba baturage ko mu gihe bazimurwa igishanga bahingamo bazakomeza kugikoresha .
    Ikirwa cya Shalita ni kimwe mukirwa bikunda kweza ibishyimbo bya koruta ndetse n'amasaka aha mu murenge wa Rweru.
    Mu myaka 4 ishize nibwo leta yu Rwanda yari yatangaje ko aba baturage nabo bagombaga kwimuka bakava muri iki kirwa bakegera ibikorwa remezo,abimuwe batujwe mu mudugudu wa Rweru.

    The post Sharita: Ababyeyi babyarira mu rugo appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/16/sharita-ababyeyi-babyarira-mu-rugo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=sharita-ababyeyi-babyarira-mu-rugo

  • Abakinnyi 2 ba APR FC muri 7 batemerewe gukina umunsi wa 20 #rwanda #RwOT

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2022-23 irakomeza hakinwa umunsi wa 20, abakinnyi 7 ni bo batemerewe gukina umunsi wa 20.

    Uyu munsi hateganyijwe umukino umwe, ni umukino wo AS Kkigali igomnba kwakiramo Sunrise FC ukabera kuri Stade ya Bugesera ku isaha ya saa 15h.

    Indi mikino izakomeza ejo aho na bwo hazaba umukino umwe wa Bugesera FC na Rustiro.

    Ku wa Gatandatu hazaba imikino 4 harimo uwo Gasogi United izakiramo Rayon Sports ni mu gihe APR FC izakira Etincelles ku Cyumweru.

    Niyigena Clement na Ruboneka Jean Bosco ni abakinnyi ba APR FC bari muri 7 batemerewe gukina umunsi wa 20 kubera ko bujuje amakarita y’imihondo.

    Gahunda y’umunsi wa 20

    Ku wa Kane tariki ya 16 Gashyantare 2023

    AS Kigali vs Sunrise FC

    Ku wa Gatanu tariki ya 17 Gashyantare 2023

    Bugesera FC vs Rutsiro FC

    Ku wa Gatandatu tariki ya 18 Gashyantare 2023

    Gorilla FC vs Espoir FC
    Gasogi United vs Rayon Sports
    Kiyovu Sports vs Marines FC
    Mukura VS vs Rwamagana City

    Ku Cyumweru tariki ya 19 Gashyantare 2023

    Police FC vs Musanze FC]
    APR FC vs Etincelles

    Abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 20

    1. HAKIZIMANA ABDOULKARIM ( GASOGI UNTED)

    2. RUBONEKA JEAN BOSCO ( APR FC)

    3. NIGENA CLEMENT ( APR FC)

    4. NEFATI DJAMELDINE ( ASS.COACH APR)

    5. NIYIRORA IYVES ( ETINCELLE FC )

    6. TWAGIRIMANA FULGENCE ( ESPOIR FC )

    7. HABAMAHORO VINCENT ( MUKURA VS &L)

    Ruboneka Jean Bosco ari mu bakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 20

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-2-ba-apr-fc-muri-7-batemerewe-gukina-umunsi-wa-20

  • Chris Froome watwaye Tour de France enye, yageze mu Rwanda ari kumwe n'ikipe ye ya Israel–Premier Tech #rwanda #RwOT

    Mu rukererera rwo kuri uyu wa Kane tariki 16 Gashyantare 2023 nibwo kabuhariwe Chris Froome ufatwa nk'umukinnyi wa mbere ukina umukino w'igare ku Isi yageze mu Rwanda.

    Froome ari kumwe na Israel Premier Tech nk'ikipe ye bageze nu Rwanda aho baje kwitabira isiganwa rya Tour du Rwanda 2023.

    Chris Froome aje kwitabira iri siganwa ribura  iminsi mike ngo rya Tour du Rwanda ikinwe ku ncuro yaryo ya 15 ibaye mpuzamahanga ndetse rigeze no ku rwego rwo kwitabirwa n'amakipe akina imikino yo ku rwego rw'isi.

    Christopher Clive Froome w'imyaka 37 y'amavuko, yavukiye mu gihugu cya Kenya tariki ya 20 Gicurasi 1985, uyu mugabo kandi unafite ubwenegihugu bw'u Bwongereza yatwaye Tour de France enye mu bihe bitandukanye.

    Amateka agaragaza ko  uyu mugabo yatwaye Tour de France mu mwaka wa 2013, 2015, 2016 na 2017.

    Mu bindi bihembo bikomeye yatwaye harimo isiganwa rya  Giro d'Italia 2018,La Vuelta a España incuro ebyiri 2011 na 2017. Uyu kandi yanatwaye andi masiganwa mu duce dutandukanye ubwo yakinaga ari mpuzamahanga.

    Chris watwaye imidali ibiri y'Ifeza muri shampiyona y'isi ya 2012 na 2016 n'undi w'Umuringa muri 2017 yageze i Kigali yitegura Tour du Rwanda izatangira kuya 19 kugeza kuya 26 Gashyantare 2023.

    Froome ari kumwe na Israel Premier Tech babaye ikipe ya 6 igeze mu Rwanda uhereye kuri uyu wa gatatu, kuko andi makipe yaje ni TotalEnergies,  Bike Aid, Soudal Quick Step, Bolton Equities Black Spoke Pro Cycling na Terengganu Polygon Cycling Team.

    Aya makipe kandi arasanga ikipe ya Tartu 24 yo yabaye iya mbere kugera mu Rwanda kuko yahageze mu cyumweru gishize ndetse ikaba yarahitse inatangira imyitozo.

    The post Chris Froome watwaye Tour de France enye, yageze mu Rwanda ari kumwe n'ikipe ye ya Israel—Premier Tech appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/chris-froome-watwaye-tour-de-france-enye-yageze-mu-rwanda-ari-kumwe-nikipe-ye-ya-israel-premier-tech/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=chris-froome-watwaye-tour-de-france-enye-yageze-mu-rwanda-ari-kumwe-nikipe-ye-ya-israel-premier-tech

  • Igororero rya Nyarugenge ryungutse ibyumba 8 by'iburanisha byifashisha ikoranabuhanga #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gashyantare 2023, mu igororero rya Nyarugenge hatashywe ibyumba 8 byifashishwa mu kuburana mu buryo bw'ikoranabuhanga.

    Umunyamakuru wa Flash yageze mu igororero rya Nyarugenge ahazwi nka gereza ya Mageragere, mu byumba byahariwe ababuranyi, hari abari kuburana bifashishije ikoranabuhanga. 

    Uregwa ari mu igororero mu gihe umucamanza n'umwunganira mu mategeko bari ku rukiko.

    Bamwe mu bagororwa bavuga ko kuva batangira gukoresha ikoranabuhanga baburana, byagiye byihutisha urubanza kuko hari ubwo bajyaga bajya no ku rukiko bagataha bataburanye, kubera ubwinshi bw'ababuranyi.

    Umwe yagize ati 'Ukava hano mu gitondo ukirirwa iyo, ugategereza ukarindira abandi bikageza saa mbiri na saa tatu z'ijoro. Hakaba hari n'igihe wagiye wenda ufite n'ikibazo cy'uburwayi bikakugora.'

    Undi ati 'Nta kibazo nagize kuko nabo twaburanaga twarumvikanaga neza, biroroshye kandi byoroshya ubutabera kuboneka'

    Kuri ubu iri gororero rya Nyarugenge rifite ibyumba 8 by'iburanisha, hifashishijwe ikoranabuhanga byubatswe ku bufatanye n'ishami rya Loni rishinzwe iterambere UNDP, byuzuye bitwaye asaga miliyoni 100. 

    Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda, Maxwell Gomera, avuga ko impamvu yatumye bashora muri uyu mushinga, ari uko batifuza ko abantu bafungwa kandi barengana n'abamara igihe kirenze icyagenwe baburana.

    Yagize ati 'Abantu bazabasha gusaba ubutabera mu buryo batabashaga kubusaba mbere. Abafunzwe barengana ntibazajya bamara isaha cyangwa umunsi ahantu, batagombaga kuba bari'

    Komiseri w'Urwego Rushinzwe Igorora mu Rwanda, DCG Juvenal Marizamunda, asanga ikoranabuhanga mu kuburana rizagabanya ibyatangwaga n'urwego igihe abagororwa bajyaga hanze kuburana, ariko by'umwihariko bikazafasha mu kurushaho kubacungira umutekano.

    Yagize ati 'Hari inyungu muri byo, ariko hari n'umutekano kuko iyo umuntu yakoze ibyaha aba ashakisha uko yacika ubutabera. Ukamujyana ku rukiko akaba arirukanse, ugasanga rero ateje ikindi kibazo.'

    Icyakora nubwo iri koranabuhanga riri kwimakazwa cyane, ngo riracyafite ikibazo cya murandasi rimwe na rimwe ijya ivaho igatuma urubanza rutagenda neza, nk'uko biba biteganijwe. 

    Nk'abanyamategeko bunganira ababurana, usanga ngo nubwo bitababangamira cyane, ariko bijya biba imbogamizi rimwe na rimwe. 

    Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abagororwa bangana n'ibihumbi 12 bataraburana, mu bihumbi bisaga 80 bifungiye mu magororero yose yo mu gihugu, byumwihariko kuri iri gororero rya Nyarugenge, hakaba hari abasaga ibihumbi 2 bataraburana.

    Usibye ibi byumba 8 byuzuye muri Nyarugenge, hari ibindi 8 biri kubakwa mu Karere ka Rwamagana na Rubavu, n'ibindi 8 biteganywa kuzubakwa mu Karere ka Nyamagabe, byose ku nkunga ya UNDP isaga Miliyoni 400 RWF

    CYUBAHIRO GASABIRA Gad

    The post Igororero rya Nyarugenge ryungutse ibyumba 8 by'iburanisha byifashisha ikoranabuhanga appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/16/igororero-rya-nyarugenge-ryungutse-ibyumba-8-byiburanisha-byifashisha-ikoranabuhanga/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=igororero-rya-nyarugenge-ryungutse-ibyumba-8-byiburanisha-byifashisha-ikoranabuhanga

  • Chris Froome yasesekaye mu rwa Gasabo (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’ikirangirire mu mukino wo gusiganwa ku magare umwongereza Chris Froome yageze mu Rwanda aho yitabiriye Tour du Rwanda 2023.

    Akaba yazanye n’itsinda ririmo abakinnyi 4 bakinana muri Israel Premier-Tech yo muri Israël. Bageze mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Gashyantare 2023.

    Uyu mugabo w’imyaka 37 ni umwe mu bitezwe muri Tour du Rwanda 2023 kuko afite ibigwi muri uyu mukino aho amaze kwegukana Tour de France 4 (2013, 2015, 2016 na 2017).

    Iyi kipe yo muri Israel ikaba yiyongereye ku makipe yageze mu Rwanda ku wa Gatatu arimo TotalEnergies yo mu Bufaransa, Terengganu Polygon yo muri Malaysie, Bike Aid yo mu Budage, Soudal Quick-Step yo mu Bubiligi na Bolton Equities Black Spoke yo muri Nouvelle Zélande ni mu gihe Tartu 2024 yo muri Estonia yahageze tariki ya 10 Gashyantare.

    Cris Froome wari witezwe muri Tour du Rwanda 2022 ariko ntaze kubera imvune, tariki ya 15 Mutarama 2023 ni bwo yemeje ko azitabira Tour du Rwanda 2023 izaba guhera tariki ya 19 – 26 Gashyantare 2023.

    Chris Froome yageze mu Rwanda aho yitabiriye Tour du Rwanda 2023

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/chris-froome-yasesekaye-mu-rwa-gasabo-amafoto

  • Karangazi:Abatuye mu mudugudu wiswe shimwa Paul baravuga imyato inzu batujwemo #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Nyagatare, imiryango 72 yimuwe ahazakorerwa umushinga w'ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi, batujwe mu Mudugudu w'icyitegererezo wiswe Shimwa Paul, bavuga ko inzu bahawe zibakijije ubuzima bubi bari babayemo.

    Iyi miryango igera kuri 72 igizwe n'abantu 312, barimo abageze mu zabukuru, urubyiruko n'abana, yimuwe ituzwa mu Kagari ka Nyamirama mu Mudugudu wa Nkoma ya 2 mu Murenge wa Karangazi.

    Inzu bahawe buri imwe ifite ibyumba bitatu, uruganiriro, ubwiherero n'ubwogero byo mu nzu, basangamo kandi ibitanda, matola, ibikoresho byo mu nzu n'iby'isuku.

    Abatujwe muri uyu mudugudu bise SHIMWA Paul, bavuga ko inzu bahawe zibakijije ubuzima bubi bari babayemo aho bimuwe.

    Umwe yagize ati 'Nabaga mu kazu k'amabati atandatu kadateye umucanga, kadafite umuriro. Mbese ubwo urumva ko ari akazu gato cyane kagayitse, ariko ndamushimira kuko uyu munsi naraye ku gitanda kandi ubundi naryamaga ku gitara cy'ibiti, igitanda gifite umufariso ubundi nararaga ku birago. Nari nibagiwe hariho n'amashuka na kuvureri isusurutse cyane.'

    Undi ati 'Twari turi ahantu habi cyane, imvura yagwa amazi akamanuka ukaba utabona nahi unyura, ariko ubu turi kugenda mu muhanda mwiza rwose umeze nka kaburimbo, amatara ni nk'iy'i Kigali.'

    Mugenzi we ati 'Twari dufite ikibazo cy'amazi ntayo twagiraga, none ubu amazi ari mu nzu, turogera mu nzu. Turashima Imana rero na perezida wacu uba udutekerezaho.'

    Umuyobozi w'Intara y'Iburasirazuba, CG Emmanuel Gasana, yabahaye umukoro wo gufata neza ibikorwa basanze muri uyu mudugudu, abasaba kudatesha agaciro izina bise uyu mudugudu ariryo Shimwa Paul.

    Ati 'Twanabibukije ko amahitamo yabo yo kuvuga ngo shimwa Paul, ni ugushima umukuru w'igihugu cyacu, birumvikana ariko nino kugira ngo iryo zina rye, bataritesha agaciro. Bageendere ku izina rye, bitume baharanira kuhabungabunga no kwitabira gahund zose zirimo kurengera umwana, kutagira icyaha, kugira mituelle, isuku n'isukura n'ibindi.'

    Uyu mudugudu wubatswe ahitwa Shimwa Paul, uzakurikirwa n'iyindi yamaze kuzura nayo izatuzwamo abaturage bimuwe aho umushinga Gabiro Agro business Hub uzakorera, harimo uwa Rwabiharamba n'Akayange, nayo iri mu Murenge wa Karangazi.

    Buri mudugudu biteganyijwe ko ukazatuzwamo imiryango 120.

    KWIGIRA Issa

    The post Karangazi:Abatuye mu mudugudu wiswe shimwa Paul baravuga imyato inzu batujwemo appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/16/karangaziabatuye-mu-mudugudu-wiswe-shimwa-paul-baravuga-imyato-inzu-batujwemo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=karangaziabatuye-mu-mudugudu-wiswe-shimwa-paul-baravuga-imyato-inzu-batujwemo

  • Perezida Kagame yasoje manda ye ku buyobozi bwa AUDA-NEPAD – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yabanje kuyobora Inama ya 40 y'Akanama k'abakuru b'ibihugu kuri uyu wa 15 Gashyantare 2023, yanitabiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Espagne na Ambasaderi Nkengasong nk'abafatanyabikorwa.

    Umukuru w'igihugu yashimye imikoranire ya hafi ya AUDA-NEPAD n'imiryango y'ubukungu ku rwego rw'akarere n'ibihugu binyamuryango mu guteza imbere urwego rw'ubuzima.

    Nk'uko byagaragajwe mu nama iheruka kubera muri Senegal yayobowe na Perezida Mack Sall, Perezida Kagame yongeye gushimangira ko ibikorwaremezo by'ubuvuzi muri Afurika bikiri ku rwego rwo hasi mu gihe mu mwaka ushize isi yari ikomeje guhangana n'ibibazo biyikomereye ndetse ngo biri mu byo yasobanuye ubwo yitabiraga inama zirimo iya G20 mu izina rya AUDA-NEPAD.

    Ati 'Icya mbere nagaragaje ko ubwinshi bw'inguzanyo buri kubera Afurika umutwaro nyamara hari uburyo bwakoreshwa mu gusubiza ku murongo ubukungu bwacu.'

    Ikindi ni uko ngo Afurika ikomeje kuba inyuma mu bijyanye no gukora imiti n'ibikoresho byo kwa muganga bituma imbaraga z'umugabane wa Afurika mu kuziba iki cyuho ziba ingenzi ku mutekano mu by'ubuzima.

    Umukuru w'Igihugu yongeyeho ko mu gihe hirya no hino hakomeje kugaragara ibibazo by'umutekano muke, icyo Afurika ikeneye ari amahoro. Yanagarutse ku buryo umugabane wa Afurika wagizweho ingaruka n'izamuka ry'ibiciro by'ibiribwa n'inyongeramusaruro.

    Perezida Kagame yavuze ko mu gushyira mu bikorwa porogaramu za AUDA-NEPAD ari ngombwa ko uru rwego rugira ingengo y'imari mu buryo burambye dore ko muri iki gihe yaguye cyane ku buryo abaterankunga ari bo rukesha amaramuko.

    Ati 'Ibi bibazo bikwiye gushakirwa umuti. Nibitaba ibyo bizaba bimeze nko kuvuga ko tudashaka ibyo AUDA-NEPAD igamije kutugezaho. Ndangije manda yanjye nk'umuyobozi, ndashaka kubashimira mwese, hamwe n'abafatanyabikorwa bacu, ku bushake bwo guteza imbere umugabane wa Afurika mwagaragaje. Mureke dukomeze gufatanya kugera ku ntego zacu.'

    Perezida Kagame ni Umuyobozi w'Akanama k'abakuru b'ibihugu kiga ku cyerekezo cy'urwego rw'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rushinzwe iterambere (AUDA-NEPAD) kuva mu 2020.

    Perezida Kagame yayoboye Inama ya 40 y'Akanama k'abakuru b'ibihugu muri AUDA-NEPAD kuri uyu wa 15 Gashyantare 2023


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yasoje-manda-ye-ku-buyobozi-bwa-auda-nepad

  • Komisiyo y'Amatora yatanze icyifuzo cyo guhuza amatora y'Abadepite n'aya Perezida – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe n'Umuyobozi Mushya wa Komisiyo y'Amatora, Oda Gasinzigwa, nyuma yo kugeza indahiro ye kuri Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Ntezilyayo Faustin.

    Gasinzigwa yabwiye abanyamakuru ko Komisiyo y'Amatora imaze igihe mu bikorwa byo kunoza amatora, kandi ko bikorwa hagendewe no kureba uko ahandi akorwa.

    Ubusanzwe mu Rwanda, amatora y'abadepite n'aya Perezida wa Repubulika yabaga mu myaka itandukanye cyane ko na manda zitanganaga. Manda ya Perezida yari imyaka irindwi, iy'abadepite ikaba imyaka itanu.

    Icyakora guhera mu mwaka utaha, manda y'Umukuru w'Igihugu izaba ari imyaka itanu nk'uko byavuguruwe mu Itegeko Nshiga mu 2015, ingana n'iy'abadepite.

    Byaba bivuze ko mbere y'uko bihinduka, amatora y'abadepite yajya aba mu mwaka ubanza nk'uko ateganyijwe muri uyu mwaka, aya Perezida akaba mu mwaka ukurikiyeho.

    Gasinzigwa yabwiye abanyamakuru ati “Ni ikintu gikomeye kuba aya matora yahuzwa […] nyuma yo kwemezwa na Sena, nafashe umwanya negera Komisiyo y'Amatora n'abandi bafatanyabikorwa kugira ngo tuganire ku buryo ibi bikorwa byahuzwa.”

    Imwe mu mpamvu yagaragaje yatumye NEC igira iki cyifuzo, ni ijyanye n'amikoro, cyane ko amatora atwara amafaranga menshi.

    Gasinzigwa ati “Turabona ko ari ikintu cyaba cyiza, abantu bamaze kubiganiraho neza ko hahuzwa amatora y'Abadepite na Perezida wa Repubulika. Ibi bizadufasha cyane kuko mu bihugu byose, ingengo y'imari mu gihe cy'amatora iba ari ikibazo gikomeye cyane, atari ku gihugu gusa ahubwo n'amashyaka ya Politiki.”

    “Muzi ko amashyaka ya politiki akoresha amafaranga menshi mu gihe cyo gutegura amatora. Ibi bihujwe cyane cyane dushyira no mu gaciro ko imigabo n'imigambi y'aya mashyaka iba iganirwa mu gihe cyo gushaka abadepite, kandi ni nako bigenda mu gihe cy'amatora ya Perezida, iyo migabo n'imigambi ni yo isubizwa mu baturage kugira ngo bayumve. Bihujwe, byatugabanyiriza cyane ibijyanye n'ingengo y'imari hamwe n'umwanya.”

    Gasinzigwa yasabye inzego bireba kuba zaganira kuri iyi ngingo kandi ko afite icyizere ko bizakunda.

    Izo mpinduka ziramutse zikozwe, bisobanuye ko manda y'abadepite bariho uyu munsi yakwiyongeraho umwaka umwe ikazarangira mu 2024, hanyuma Inteko Ishinga Amategeko ikavugurura Itegeko Nshinga ku ngingo zijyanye n'amatora. Ibi ntibisaba kamarampaka nk'iyabaye mu 2015.

    Mu bihugu byinshi bya Commonwealth, amatora y'abagize Inteko Ishinga Amategeko n'ay'Umukuru w'Igihugu abera umunsi umwe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Munyaneza Charles, yatangarije abanyamakuru ko amatora aramutse ahujwe, ikibazo cy'ingengo y'imari cyaba gikemutse.

    Ati “Iyo turebye nk'amatora ya Perezida n'ay'Abadepite, usanga itora rimwe ritwaye hafi miliyari zigera kuri 7 Frw. None ubu twavugaga ko tugiye gukora amatora y'abadepite muri uyu mwaka wa 2023, tukagira andi mu 2024.”

    “Ni ukuvuga ngo twakoresha miliyari zigera kuri zirindwi uyu mwaka, tugakenera n'izindi zigera kuri zirindwi umwaka utaha. Ubwo ni miliyari 14 Frw mu myaka ibiri ikurikirana.”

    Munyaneza yasobanuye ko aya matora aramutse ahujwe, hakoreshwa nibura miliyari 8 Frw aramutse akorewe igihe kimwe, hanyuma andi agakoreshwa ibindi.

    Usibye indahiro ya Gasinzigwa yakiriwe kuri uyu wa Gatatu, undi warahiye ni Carine Umwari, Komiseri muri iyi komisiyo.

    Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora, Odda Gasinzigwa yatanze icyifuzo cy’uko amatora y’abadepite n’aya Perezida wa Repubulika yabera rimwe

    Komiseri wa Komisiyo y’amatora Umwari Carine ageza indahiro ye kuri Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga

    Odda Gasinzigwa ashyira umukono ku ndahiro yo kuyobora Komisiyo y’Igihugu y’amatora

    Komiseri Umwari Carine ashyira umukono ku ndahiro yari amaze gukora

    Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr Ntezilyayo Faustin arahiza Odda Gasinzigwa

    Komiseri Umwari na Perezida wa Komisiyo y’amatora, Odda Gasinzigwa bamaze kurahirira inshingano

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/komisiyo-y-amatora-yatanze-icyifuzo-cyo-guhuza-amatora-y-abadepite-n-aya