Blog

  • Kenya: Yasezeye akazi ka leta ashaka umwanya muri politiki birangira abaye umuyedi #rwanda #RwOT

    Umugore w'imyaka 30 wahoze ari umukozi wa leta, ahembwa amashilingi ibihumbi 40 agasezera akazi ashaka umwanya wa politiki, byarangiye abaye umuyedi aho bubaka.

    Ikinyamakuru Daily Nation, cyanditse ko uyu mugore Agnes Nkanya, utuye mu ntara ya Tharaka Nithi, yasezeye akazi muri ministeri y'ubuhinzi yari amazemo imyaka 10, kamuhembaga ibihumbi 40 ajya guhatanira umwanya w'umujyanama w'intara, umwanya washoboraga kumuhemba ibihumbi 140 by'amashilingi buri kwezi, iyo aza gutambuka.

    Uyu mugore urera umwana w'umukobwa ngo akzi ka ministeri yataye yari afite amasezerano yari kumugeza muri 2065, iyo ataza gushaka ibyinshi nabyo by'igihe gito, kuko umujyanama agira manda y'imyaka itanu.

    Umunyarwanda ati 'Ingwije yishe Mutamu'

    Uyu mugore ntiyahiriwe mu matora, inzara imurembeje yigiriye inama yo kujya gushaka akazi ko kuba umuhereza aho bubaka inzu, ibizwi nk'ubuyedi mu Kinyarwanda gitomoye.

    Abaganirije ikinyamakuru Daily Nation, bavuga ko madamu Agnes, ubushobozi yari afite yabukoresheje yiyamamaza, asigara nta n'urwara rwo kwishima.

    Agnes Nkanya avuga ko yaretse akazi k'ibihumbi 40 ku kwezi kandi kiyubashye, ubu ahembwa amashilingi 500 nk'umuyede aho bubaka inzu, kandi yanavunitse bikabije.

    Aho akora akazi k'ubuyedi no koza imodoka madamu Agnes Nkanya, avuga ko byabanje kumutera ipfunwe kuba umuyedi aho abantu bari bamuzi nk'umuntu wiyubashye ukorera leta, cyane ko yari yaratangiye aka kazi afite imyaka 20, mu mvugo ye ati 'Nta kundi byagenda umwana yakwicwa n'inzara ntiriwe nshukura imisingi nanavangavanga amasima.'

    Uretse kuba ari umuyede kandi ngo anoza imodoka mu binamba ashaka ubuzima, kubera  imibereho itoroshye arimo.

    Uyu mugore wahirimbaniye perezida William Ruto, yasabye ko yaba we ndetse na guverineri bamwibuka ko yari umurwanashyaka w'imena, bakamushakira akazi katari ukwirirwa acukura imisingi kuko yabaye inkingi ya mwamba mu ishyaka UDA, rifite ubutegetsi nubwo bwose atahiriwe ngo abone intebe.

    Abamukoresha mu buyede bavuga ko batamuhaye akazi bazi ko yahoze akomeye byamenyekanye nyuma, ariko igikomeye bamufasha ni ukumuha akazi kugeza abonye agahuye n'ubuzima yahozemo mbere.

    The post <strong>Kenya: Yasezeye akazi ka leta ashaka umwanya muri politiki birangira abaye umuyedi</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/17/kenya-yasezeye-akazi-ka-leta-ashaka-umwanya-muri-politiki-birangira-abaye-umuyedi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kenya-yasezeye-akazi-ka-leta-ashaka-umwanya-muri-politiki-birangira-abaye-umuyedi

  • Nyabihu: Batatu bafatanywe udupfunyika tw'urumogi turenga 4000 – #rwanda #RwOT

    Uru rumogi mu muhanda Nyabihu-Ngororero, mu Murenge wa Mukamira rutwawe kuri moto n'umwe muri bo ufite imyaka 35 y'amavuko, ubwo yari arushyiriye abakiriya, bagenzi be nabo baza gufatirwa mu Mudugudu wa Bikingi, Akagari ka Kijote mu Murenge wa Bigogwe ari naho batuye.

    CIP Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage mu Ntara y'Iburengerazuba, yavuze ko uwabanje gufatawa, yafashwe ahagana ku isaha ya saa tanu z'amanywa, biturutse ku makuru yatanzwe n'umuturage.

    Ati 'Twamenye amakuru aturutse ku muturage ko hari umugabo utwaye ibiyobyabwenge kuri Moto mu muhanda wa kaburimbo werekeza mu Ngororero. Hahise hategurwa igikorwa cyo kumufata, iyo moto irahagarikwa, basatse mu gikapu uyitwaye yari ahetseho bagisangamo udupfunyika tw'urumogi 4,134.'

    Akimara gufatanwa urwo rumogi, yavuze ko asanzwe akora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, urumogi yaruhawe n'umucuruzi utuye mu Murenge wa Bigogwe ngo arushyire umukiriya we mu Karere ka Muhanga ndetse ko yamwemereye kumuhemba ibihumbi 100Frw.

    CIP Rukundo yakomeje agira ati 'Ahagana ku isaha ya saa munani z'amanywa nibwo uwo mucuruzi nawe yaje gufatwa, afatanwa n'undi mugabo ukekwaho gukorana na we, ubwo Polisi yabasangaga mu kabari basangira inzoga, abapolisi bajya gusaka mu ngo zabo bakahasanga impapuro zikoreshwa mu gupfunyika urumogi.'

    Yashimiye umuturage watanze amakuru yatumye ibi biyobyabwenge bifatwa bitarakwirakwizwa mu gihugu n'abacyekwaho kugira uruhare muri ibyo bikorwa bagafatwa.

    Yaburiye kandi abakomeje kwishora mu bucuruzi bw'ibiyobyabwenge, ko Polisi izakomeza ibikorwa byo kubafata.

    Bose uko ari batatu bashyikirijwe Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Jenda kugira ngo bakorerwe dosiye.

    Iteka rya Minisitiri rigena urutonde rw'ibiyobyabwenge n'ibyiciro byabyo rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 263, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30 ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Aba bagabo uko ari batatu bafatanywe udupfunyika tw'urumogi turenga 4000 mu Karere ka Nyabihu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyabihu-batatu-bafatanywe-udupfunyika-tw-urumogi-turenga-4000

  • Musanze-Nyange: Abagabo barikugurisha imyaka abagore batabizi #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Nyange, Umudugudu wa Kamicaca, baravuga ko babangamiwe n'abagabo babo babaca ruhinga nyuma, bakajya kugurisha umusaruro w'ibishyimbo amafaranga avuyemo bakayanywera.

    Bamwe mu bagore batuye muri uyu murenge uri mu ntanzi za parike y'igihugu y'ibirunga, baganiriye n'ibitangazamakuru bya Flash by'umwihariko abo mu mudugudu wa Kamicaca, Akagari ka Kamwumba, bavuga ko babangamiwe na bamwe mu bagabo babo bahengera ibishyimbo bahinganye bimaze kwera bakajya kubigurisha amafaranga avuyemo bakayanywera.

    Umwe yagize ati 'Nyine arabyiba ukajya kurega, warega se byo byafata iki' ko batamuniga! Baramufunga bakongera bakamufungura.'

    Undi ati 'Urumva mu rugo niba hari ikintu, ugasanga yakijyanye, yagiye kukinywera.'

    Aba bagore ngo iyo bagerageje gucyaha abagabo babo bababuza kugurisha umusaruro baba barahinganye, nyamara batabigiyeho inama, ngo usanga biba intandaro y'amakimbirane mu miryango, kuko umugabo aba yumva atagomba kuvugirwamo.

    Ati 'Hari igihe wagira umuntu inama, akaba yanagukubita. Nonese ugira ngo abagabo bose barahuje?'

    Ku ruhande rwa bamwe mu bagabo bo muri uyu murenge, bo baracyaha bagenzi babo usanga bafite iyi mico itari myiza.

    Ati 'Umugabo ufite uwo muco agomba kuwureka, ahubwo agakura amaboko mu mufuka. Niba ashaka icyo gihumbi cyo kujya aho abandi bari, akagikorera akajyayo ariko adafashe ibyabo mu rugo.'

    Undi ati 'Abagabo nabagira inama yo gukura amaboko mu mufuka bagakora, barangiza bakiteza imbere.'

    Ubuyobozi bw'Umurenge wa Nyange, arinawo ugaragaramo iki kibazo, buvuga ko bugiye gutegura inteko y'abaturage ikazabera muri uyu mudugudu wa Kamicaca, mu rwego rwo kuvugutira umuti iki kibazo.

    Ati 'Icyakorwa ni uko twakorayo ubukangurambaga, tukumva uko ikibazo kimeze.  Twarangiza tukabagira inama tumaze kumva uko giteye, ubu inteko y'abaturage kuwa kabiri niho izabera.'

    Bamwe mu bagabo ngo usanga bafite iyi myumvire yo kugurisha umusaruro w'ibishyimbo, nyamara batabigiyeho inama nabo bashakanye, ari abakiyumvamo ko ari abatware b'ingo ntawababuza gukora icyo bashaka mu ngo zabo.

    UMUHOZA Honore

    The post Musanze-Nyange: Abagabo barikugurisha imyaka abagore batabizi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/17/musanze-nyange-abagabo-baravugwaho-kugurisha-imyaka-abagore-batabizi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=musanze-nyange-abagabo-baravugwaho-kugurisha-imyaka-abagore-batabizi

  • Perezida Kagame yageze i Addis Ababa mu nama ya AU – #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha Village Urugwiro avuga ko Perezida Kagame yageze muri Ethiopie kuri uyu wa Kane tariki 16 Gashyantare mu 2023.

    Biteganyijwe ko iyi nama izatangira ku wa 18-19 Gashyantare mu 2023. Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma bazayitabira bazarebera hamwe ingamba za poltike zafasha mu kurushaho kuzamura imibereho myiza y'abaturage b'uyu mugabane.

    Indi ngingo izagarukwaho ni ijyanye no kurebera hamwe uko gahunda y'ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'Isoko Rusange rya Afurika yakwihutishwa.

    Biteganyijwe kandi ko Perezida Kagame azitabira Inama z'Abakuru b'Ibihugu iziga ku bibazo by'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zirimo n'into izitabirwa n'impande zirebwa n'ibiganiro bya Nairobi n'ibya Luanda.

    Iyi nama izaba nyuma y'indi yaherukaga guhuza Abakuru b'Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, i Bujumbura mu Burundi yiga ku bibazo bya Congo tariki 4 Gashyantare 2023.

    Mu byemerejwe muri iyo nama y'abakuru b'ibihugu harimo guhagarika imirwano no kugana inzira y'ibiganiro hagati ya Leta ya Congo n'imitwe iyirwanya irimo na M23, uwo mutwe usabwa gusubira inyuma ukava mu duce wari warigaruriye kugira ngo ibiganiro bishoboke.

    Inama kandi yasabye ko indi mitwe yitwaje intwaro mvamahanga irimo FDLR isubira iwabo, itabikoze ikarwanywa.

    Iyi nama y'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika iteranye mu gihe Perezida Kagame, yasoje manda ye nk'Umuyobozi w'Akanama k'Abakuru b'ibihugu kiga ku cyerekezo cy'urwego rw'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rushinzwe iterambere (AUDA-NEPAD). Biteganyijwe ko azageza kuri bagenzi be ibyagezweho ubwo yari muri izi nshingano.

    Iyi nama kandi ni na yo izemerezwamo Perezida w'Ibirwa bya Comores, Azali Assoumani nk'Umuyobozi mushya wa Afurika Yunze Ubumwe, asimbura mugenzi we wa Sénégal, Macky Sall.

    Perezida Kagame yageze i Addis Ababa mu nama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yageze-i-addis-ababa-mu-nama-ya-au

  • Kayonza: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho gusambanya abahungu batanu – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yatawe muri yombi ku wa Gatatu tariki ya 15 Gashyantare 2023, mu Mudugudu wa Rwabarema mu Kagari ka Cyarubare mu Murenge wa Kabare.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko aba bahungu uko ari batanu barimo ufite imyaka 17,13,19,15 n'undi w'imyaka 15. Aba bose batanga ubuhamya ko yagiye abashuka akabasambanya mu bihe bitandukanye ndetse ngo akanabatera ubwoba ko uzabivuga azamugirira nabi.

    Ibi byatumye bamwe bibagiraho ingaruka zirimo gucibwamo, kurwara mu nda ndetse n'ibindi bibazo byinshi byatumye bimenyekana nyuma y'amezi atandatu agenda abasambanya.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabare, Gatanazi Longin, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo koko yatawe muri yombi akekwaho gusambanya aba bahungu.

    Yagize ati ' Ni umugabo w'imyaka 34 wari uhamaze amezi atandatu akora akazi k'ubufundi aho yahageze avuye mu Majyaruguru, twabashije kumenya ko rero yari amaze amezi atandatu asambanya abana b'abahungu abashukishije amasambusa,ibisheke, amafaranga n'ibindi byinshi, kugira ngo bimenyekanye umwana umwe yatangiye kubabara mu kibuno atangira kunanirwa kwicara ari nako acibwamo abibwira umubyeyi we na we abigeza ku buyobozi.'

    Gitifu Gatanazi yavuze ko ejo umubyeyi umwe yatanze iki kibazo mu nama abandi na bo baboneraho bagaragaza ko hari umugabo uri gusambanya abana babo basaba ko yakurikiranywa, gusa ngo ubwo uyu mugabo yatabwaga muri yombi yarabihakanye.

    Uyu muyobozi yasabye ababyeyi kuba hafi y'abana babo bakamenya ko abahungu na bo basambanywa aho kumva ko umwana w'umuhungu afite ubwigenge ndetse ngo nta cyamubaho.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-umugabo-yatawe-muri-yombi-akekwaho-gusambanya-abahungu-batanu

  • RDF yohereje ingabo mu myitozo itegurwa n'igisirikare cya Amerika – #rwanda #RwOT

    Iyi myitozo yatangiye ku wa 13 ikazarangira ku wa 24 Gashyantare 2023; ibera ahitwa Isiolo muri Kenya ariko hari n'indi ibera muri Djibouti, u Rwanda, Somalia na Uganda.

    Nk'uko tubikesha ubutumwa RDF yanyujije kuri Twitter, u Rwanda rwakiriye abasirikare b'abaganga bagera ku 150 barimo 126 b'Abanyarwanda na 24 bo muri Armenie, Repubulika ya Tchèque, Kenya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Aba basirikare bakorera mu Kigo cya gisirikare cya Gako mu Bugesera bikaba biteganyijwe ko mu myitozo bazakora harimo n'iyo gutabara abarwayi hakoreshejwe indege.

    Ingabo z'u Rwanda kandi zohereje irindi tsinda ry'abasirikare 44 muri Kenya.

    Imyitozo ya JA23 ihuza ishami ry'igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rishinzwe Afurika (US Army Southern European Task Force, Africa (SETAF-AF), Afurika n'ibindi bihugu bigera kuri 18 akitabirwa n'abagera kuri 800 baturutse ku migabane ine.

    Ikiba kigamijwe ni ukongera ubushobozi bwo kwitegura kujya mu butumwa bw'amahoro, kwitabira ibikorwa byo gutabara abari mu kaga no gufasha abababaye.

    RDF ifite abasririkare mu myitozo ibera mu Rwanda n’ibera muri Kenya

    Mu myitozo y’ingabo z’u Rwanda hateganyijwemo n’iyo kwita ku barwayi

    Muri iyi myitozo ikiba kigamijwe ni ugufasha abayitabira kwitegura ibikorwa by’ubutumwa bw’amahoro no gutabara abari mu kaga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdf-yohereje-ingabo-mu-myitozo-itegurwa-n-igisirikare-cya-amerika

  • Ibigomba gushyirwamo imbaraga ngo urubyiruko rutange umusanzu mu iterambere rya Afurika aho kuyihunga – #rwanda #RwOT

    Imwe mu mpamvu zituma miliyoni z'urubyiruko zirohama mu nyanja zitandukanya Afurika n'indi migabane, abandi bagakurwa mu byabo, ni ubukene n'ubuyobozi bubi bwamunzwe na ruswa, intambara z'urudaca n'ibindi.

    Nko mu 2020 umubare w'abantu bavuye mu byabo muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara wageze kuri miliyoni 35,9 bangana na 45% by'impunzi zose ziri ku Isi.'

    Muri Kanama 2022 Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe abimukira, IOM wagaragazaga ko kuva uwo mwaka watangira abimukira 216 bamaze gupfa barohamye bashaka kujya i Burayi mu gihe abandi 724 bo baburiwe irengero.

    Byiyongera ku mibare yo mu myaka yabanje aho nko muri Nyakanga raporo ya IOM yagaragazaga ko kuva umwaka wa 2018 watangira abimukira 1500 barohamye mu nyanja ya Méditerranée.

    Umuyobozi w'Urubyiruko rw'abakorerabushake ushinzwe uburinganire mu Karere ka Nyarugenge, Bora Nyirarukundo, avuga ko impamvu y'ibyo byose ari abayobozi batarumva icyo kwigira kwa Afurika byuzuye bisobanuye, bakita ku nyungu zabo bwite iza rusange zikirengeragizwa.

    Ati “Babaye babyumva ntitwagakwiriye kubona izo ntambara zihora zivuza ubuhuha mu bihugu bitandukanye, zigasiga abantu bishwe abandi bakuwe mu byabo ku buryo bw'amaherere, abandi bagahitamo kujya gushaka amaramuko hakurya y'inyanja.”

    Yakomeje avuga ko kugira ngo urubyiruko ndetse n'Abanyafurika bandi bareke guhunga ibihugu byabo, ari uko abayobozi baba intangarugero.

    Umuyobozi w'Urubyiruko mu Muryango uharanira ubumwe, agaciro no kwigira kwa Afurika Ishami ry'u Rwanda, Pan African Movement Rwanda Chapter, Gatabazi Davis avuga ko urubyiruko bagenzi be bagomba kumenya ko ntaheza haruta iwabo w'umuntu kabone n'iyo haba intugunda, bakwiye gufata iya mbere mu kuzihosha.

    Ati “Tugomba gushishikariza bagenzi bacu mu buryo bwose dushaka uko twagarura ubumuntu bwishwe n'imiyoborere mibi ya bamwe no kudaha agaciro ibyacu kandi kugeza ubu dufite ibihagije byadutunga natwe tukagira aho tugera heza.”

    Uku kwiyemeza inshingano ku bakiri bato ku bw'inyungu rusange bizagerwaho kandi nta kurobanura bijyanye n'igitsina kuko buri umwe afite icyo ashoboye ku giti cye bityo biramutse bihurijwe hamwe Afurika yaba igitangaza.

    Nyirarukundo yavuze ko bijyana no kuba umukorerabushake kuko ngo umuyobozi mwiza ari ukorera abandi kuko bisaba kwitanga ku bw'inyungu z'abenshi.

    Gatabazi uvuga ko kugira ngo umuturage atange umusaruro yifuzwaho ari uko aba afite ubuyobozi bwiza afatiraho urugero ndetse bumwereka imirongo migari yo kugera ku Iterambere rirambye nawe akayikurikira.

    Ati “Hamwe barabikora kandi ukabona ko bitanga umusaruro ariko ahandi ugasanga ntacyo bibabwiye ariko igishimishije ni uko ibihugu byinshi bifite ubuyobozi buhamye bushingira k'umuturage nk'uko u Rwanda rubikora.”

    Hejuru ya 60 % by'abatuye Afurika ni urubyiruko, ari nabyo biha amahirwe uyu mugabane wo kuba waba igihangage kuko ufite amaboko n'umutungo kamere.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibigomba-gushyirwamo-imbaraga-ngo-urubyiruko-rutange-umusanzu-mu-iterambere-rya

  • Muhanga: Ibiryo byibwe n'abatetsi biviramo abanyeshuri koherezwa mu miryango yabo #rwanda #RwOT

    Bamwe mu babyeyi batuye iruhande rw'ikigo cy'Ishuri ribanza rya Bilingaga, baravuga ko umuyobozi w'iri shuri yacikishije umutetsi wagaragaweho ubujura bw' ibyo kurya yagombaga gutekera abanyeshuri. Byafatiwe mu isoko ryo mu kagarama ka Makurungwe. Abanyeshuri boherejwe kujya bajya kurya mu miryango bakomokamo.

    Mu kiganiro bamwe mu babyeyi bahaye umunyamakuru wa intyoza.com bamuhamirije ko 'Umujura yafashwe ntashyikirizwe izindi nzego nyamara yemera ko yibye ibishyimbo akabiha umugore we kuko ngo yarwaje umwana kandi ari ikinyoma kuko byafatiwe ku isoko aho yagiye kubigurisha'.

    Uwimana Pascasie, avuga ko aturanye n'ikigo ndetse ko aba batetsi bajyaga bazana ishoka n'indobo ngo ababikire, ariko kubera amakosa yabonaga bakoraga yabimenyesheje ikigo aho kugira ngo ubuyobozi bugire icyo bukora, aba ariwe ugirwa umujura ndetse ngo yagerageza kubatanga ubuyobozi ntibubyemere.

    Yagize ati' Njyewe nturanye n'ishuri ariko najyaga mbona abatetsi bazana ibintu iwanjye birimo ibikoresho nk'ishoka ndetse n'indobo. Maze kubona amakosa bakoraga nabibwiye umuyobozi amfata nk'umuntu ubabeshyera, ndetse naje kugirwa umujura kubera ko nabivugaga bakavuga ko mbabeshyera'.

    Akomeza yibaza uburyo umuyobozi w'ikigo yafashe igisambo kiyemerera ko kibye ibishyimbo ntibamushyikirize izindi nzego, agakeka ko harimo ibindi dore ko ngo hari n'amakuru avugwa ko baba bafitanye andi mabanga yo guhishira yanatumye acika.

    Mutuyimana Nicodem, avuga ko bibabaje kubona umuntu ahabwa akazi yarangiza akiba agatuma abana batabasha gufatira ifunguro ku ishuri. Asaba ko abayobozi b'iki kigo babibazwa.

    Yagize ati' Birababaje kubona umuntu ahabwa akazi agatuma abana bacu batabasha gufatira ifunguro ku ishuri. Rwose turasaba ubuyobozi ko bugomba gutanga ibisobanuro  ku babyeyi barihiye abana babo bakaba batarya, barahagaritse kubatekera'.

    Uwimana Thierry, Yagize ati' Iki kintu cyabaye kirababaje kuko abagakwiye kureberera umutungo w'Igihugu kugirango utangizwa aribo bagaragaza ko bawutagaguza. Ntabwo wambwira uburyo umukozi yateka ibiryo yabigabanyije rimwe cyangwa kabiri utarabibona uri umuyobozi? Mbona nabo bafite uko bakorana'.

    Umuyobozi w'ikigo cy'ishuri ribanza rya Bilingaga, Kampire Immaculee yemeye ko bahagaritse gutekera abanyeshuri bitewe n'ikibazo cy'ubujura cyakozwe ku wa Gatanu tariki ya 10 Gashyantare 2023, bahita birukana abo bakozi harimo uwitwa Habinshuti Jean Baptiste wemeye ko yahaye umugore we ibishyimbo amaze gucunga mugenzi we, maze bijyanwa mu isoko ari naho byafatiwe.

    Akomeza yemeza ko yatanze raporo mu nzego zimukuriye kugirango uwafatiwe mu cyuho azakurikiranwe hisunzwe amategeko.

    Umuyobozi w'akarere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Gilbert Mugabo yavuze ko iki kibazo koko bakimenye kandi kigiye gukurikiranwa. Yongeraho ko aba bibye ibiryo bagomba kuzabibazwa. Yongeraho ko imiterere y'akazi bakora gashobora gutuma ibibazo nk'ibi bibaho.

    Akomeza yibutsa abayobozi b'ibigo ndetse n'Abarimu bashinzwe ibikoni na komite z'ababyeyi ko bakwiye kujya bacungira hafi ibijyanye n'ibikoni kuko amakosa nk'aya ashobora kubangamira imigendekere myiza ya gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri.

    Mu yandi makuru twabashije kumenya twahawe n'abaturiye ikigo ndetse na bamwe mu barimu, bavuga ko mu bigarara byatumye umuyobozi w'ikigo ahitamo gusezerera uyu Habinshuti Jean Baptiste wari umutetsi muri iki kigo byaba bifitanye isano n'ibindi bibazo by'abarimu bafatanyaga nawe kwiba ibiryo by'Ikigo.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/02/16/muhanga-ibiryo-byibwe-nabatetsi-biviramo-abanyeshuri-koherezwa-mu-miryango-yabo/

  • AS Kigali yafashe umwanya wa mbere nyuma yo kunigwa na Sunrise FC #rwanda #RwOT

    AS Kigali yanganyije na Sunrise FC 2-2 mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona ihita ifata umwanya wa mbere.

    AS Kigali yari yakiriye Sunrise FC yaherukaga guhagarika umutoza Seninga Innocent, yari ifite icyizere ko ishobora kuza kuyitsinda byoroshye.

    Yatangiye neza itsinda igitego cya mbere ku munota wa 6 gusa w’umukino cyatsinzwe na Rukundo Denis.

    Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, ku munota wa 44, Babuwa Samson yaje kwishyurira ikipe maze bajya kuruhuka ari 1-1.

    Shabani Hussein Tchabalala yaje gutsindira AS Kigali igitego cya kabiri ku munota wa 61, Babuwa Samson yaje kongera kwishyurira Sunrise FC kuri penaliti ku munota wa 84. Umukino warangiye ari 2-2.

    AS Kigali yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 37 inganya na APR FC ya kabiri ariko ikaba itarakina umunsi wa 20.

    Gahunda y’umunsi wa 20

    Ku wa Kane tariki ya 16 Gashyantare 2023

    AS Kigali 2-2 Sunrise FC

    Ku wa Gatanu tariki ya 17 Gashyantare 2023

    Bugesera FC vs Rutsiro FC

    Ku wa Gatandatu tariki ya 18 Gashyantare 2023

    Gorilla FC vs Espoir FC
    Gasogi United vs Rayon Sports
    Kiyovu Sports vs Marines FC
    Mukura VS vs Rwamagana City

    Ku Cyumweru tariki ya 19 Gashyantare 2023

    Police FC vs Musanze FC
    APR FC vs Etincelles

    AS Kigali yanganyije na Sunrise FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-yafashe-umwanya-wa-mbere-nyuma-yo-kunigwa-na-sunrise-fc

  • Minisitiri  Dr Edouard Ngirente yatashye inyubako ikoreramo I&M Bank #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente, yatashye ku mugaragaro  inyubako y'ubucuruzi ya 'Nine on the Avenue' yuzuye itwaye miliyoni 25 z'amadorari y'Amerika, yubatswe na Banki y'Ubucuruzi ya I&M Bank, mu mujyi wa Kigali rwagati, kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Gashyantare 2023.

    Muri iyi nyubako niho hari icyicaro cya I&M Bank n'icyicaro cya FIFA cyo mu karere (FIFA Regional Development Office), gishinzwe ibihugu byo muri Afurika y'Iburasirazuba.

    Ni inyubako yubatswe mu buryo bufasha mu kurengera ibidukikije, mu gufata imirasire y'izuba ikabyazwamo amashanyarazi, no gufata amazi y'imvura agatunganywa.

    The post <strong>Minisitiri  Dr Edouard Ngirente yatashye inyubako ikoreramo I&M Bank</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/16/minisitiri-dr-edouard-ngirente-yatashye-inyubako-ikoreramo-im-bank/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=minisitiri-dr-edouard-ngirente-yatashye-inyubako-ikoreramo-im-bank