Blog

  • Serivisi za noteri zishobora kujya zitangirwa ku ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Ku wa Kane tariki 16 Gashyantare 2023, ni bwo Guverinoma yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko Umushinga w'Itegeko rihindura Itegeko no13bis/2014 ryo ku wa 21/05/2014 rigenga umurimo w'ubunoteri.

    Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n'andi mategeko muri Minisiteri y'Ubutabera, Amb. Nyirahabimana Solina yabwiye Abadepite ko impamvu y'ingenzi yatumye uyu mushinga w'itegeko utegurwa ari uguteganya ko serivisi za noteri zishobora gutangwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Itegeko rya mbere ryagenaga ko usaba serivisi za noteri agomba kuba ari kumwe na Noteri ariko irishya ryemera ko gukoresha ikoranabuhanga bishoboka kandi ngo bifite umutekano ukomeye kurusha kuzitanga ridakoreshejwe.

    Impamvu ni uko nka serivisi hafi ya zose zitangwa na Leta zashyizwe mu ikoranabuhanga aho zitangwa binyuze ku rubuga rwa Irembo, bityo bikaba bifasha kuba umuntu yamenya amakuru yose yerekeye ugiye gusaba serivisi.

    Ati 'Ku Irembo harimo serivisi nyinshi ku buryo iyo wazihuje ubasha kubona ukuri kurusha ibyo umuntu ukuje imbere yakwereka. Nibaza ko umutekano ukomeye cyane ni ikoranabuhanga twubatse, guhuza amakuru bituma haboneka umutekano urenze uwo twabona mu guhuza abantu imbonankubone.'

    Ku rundi ruhande ariko Abadepite bagaragaje impungenge ndetse basaba ko ikiguzi cya serivisi zitangwa na Noteri cyagabanywa ubwo iri tegeko rishya rizaba ryemejwe.

    Depite Frank Habineza ati 'Nko mu bihugu by'i Burayi hari ikoranabuhanga bakoresha aho iyo urifite ushobora gusinya ku nyandiko ku buryo nta muntu ushobora gutekereza ko wabeshye kuko biba bifite ikoranabuhanga binyuramo[…] . Izi sinya twajyaga dukoresha hari igihe umuntu atapfaga kubyizera ko ari byo.'

    Depite Uwanyirigira Gloriose ati 'Tuzi ko hari igihe byajyaga bibamo amakosa cyangwa amanyanga abantu barebana imbona nkubone noneho ubu ngubu abantu bashobora kuba bakorana kuri internet […] twagira ngo batumare impungenge z'uko hatazabamo amanyanga.'

    Kuri ubu ibiciro bisanzwe bya serivisi za Noteri ni 1950Frw ku gusinyisha urupapuro rumwe, igiciro abadepite basabye ko gikwiye kugabanywa.

    Depite Uwanyirigira ati 'Hari ukugira ngo serivisi za noteri zoroshywe kuzibona ariko n'ibiciro bikwiye kujyanirana, bikaba bihendutse.'

    Ikindi kigaragara muri uyu mushinga w'itegeko ni uko umuntu usaba kuba Noteri agomba kuba ari inyangamugayo ndetse agasabwa gutsinda ikizamini kizajya gitangwa na Minisiteri y'Ubutabera, mu rwego rwo kongera ubunyamwuga muri uyu murimo ngo abawukora babe ari abantu bujuje ibisabwa.

    Minisitiri Nyirahabimana yavuze ko uyu mushinga w'itegeko uzagabanya guhura kw'abantu bitari ngombwa, byihutishe itangwa rya serivisi binajyane n'icyerekezo cy'igihugu binyuze muri gahunda ya NST1, ivuga ko muri 2024, serivisi zose za Leta zizaba zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Nyuma yo kwemezwa n'Inteko Rusange, biteganyijwe ko uyu mushinga uzoherezwa muri Komisiyo ibifite mu nshingano kugira ngo iwusuzume.

    Inteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite yemeje ishingiro ry'Umushinga w'Itegeko rigenga umwuga wa ba noteri

    Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n'andi mategeko muri Minisiteri y'Ubutabera, Amb. Nyirahabimana Solina


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverinoma-yagejeje-ku-nteko-itegeko-rizashyira-umucyo-mu-mitangire-ya-serivisi

  • Gicumbi: Umugore akurikiranyweho kwica umwana we w' amezi atanu – #rwanda #RwOT

    Byabaye kuri uyu wa Kane tariki 16 Gashyantare 2023.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Gashirira, Mukarubayiza Dancille aganira n'umunyamakuru wa IGIHE yavuze ko iby' urupfu rw'uyu mwana yabimenye.

    Ati 'Byabaye ejo mu ma saa Sita, nanjye ni umuyobozi dukorana wabimbwiye. Nagiyeyo kubafata mu mugongo, bambwiye ko basanze mu nzu harimo igiti ndetse n'umwana yari afite utugozi twa mushipiri ku maguru.'

    Uyu muyobozi yongeyeho ko umubyeyi bikekwa ko yaba yishe umwana we yari asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe

    Ati 'umugabo we yaratashye avuye guhinga asanga umwana aryamye yoroshe mu maso, amutwikuye asanga umwana ururimi rwasohotse, afite mushipiri ku maguru.'

    Uyu mubyeyi bikekwa ko yishe umwana we inzego z'umutekano zahise zimuta muri yombi.

    Umurambo w'umwana wajyanywe ku bitaro bya Byumba kugira ngo ukorerwe isuzuma.

    Uyu mugore ukekwaho ubwicanyi ngo nta makimbirane yari asanzwe afitanye n'umugabo we, gusa abaturage bavuga ko yari amaze igihe acecetse cyane.

    Abahageze mbere bavuga ko bamubajije ibyabaye ku rupfu rw'umwana we, asobanura ko yakoroye ahita apfa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-umugore-akurikiranyweho-kwica-umwana-we-w-amezi-atanu

  • EALA yavuze kuba Badepite ba RDC batajya bitabira imirimo y'inteko #rwanda #RwOT

    Inteko Ishinga Amategeko y'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba EALA, yatangaje ko imirimo yayo idashobora gukomwa mu nkokora no  kuba abadepite ba Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, batari kwitabira ibikorwa  by'Iyi nteko. 

    Byatangajwe na Perezida w'Inteko ishingamategeko y'Umuryango wa Afurika y'iburasirazuba EALA kuri uyu wa 17 Gashyantare 2023, nyuma y'ibiganiro yagiranye n'abayobora Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda.

    Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko y'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba EALA, Umurundi Ntakirutimana Joseph, ari mu Rwanda aho yagiranye ibiganiro n'abayobora Inteko ishingamategeko y'u Rwanda imitwe yombi.

    Ni ibiganiro byabereye mu muhezo ariko nyuma yabyo, Bwana Ntakirutimana Joseph, yabwiye itangazamakuru ko nk'umuyobozi mushya wa EALA ari mu Rwanda, mu rwego gushaka ibitekerezo by'uburyo Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba wagira amategeko ahuriweho, kandi abereye abaturage.

    Abajijwe ku kibazo cy'Abadepite ba RDC batajya bitabira ibikorwa bya EALA, kubera ibibazo bya Potiki biri hagati y'igihugu cyabo n'u Rwanda, Bwana Joseph Ntakirutimana, yavuze ko inteko aya EALA itajya yivanga mu bibazo bya Politiki bivutse hagati y'ibihugu bigize umuryango, bityo ko kuba intumwa za rubanda za RDC zititabira imirimo ya EALA, bitatuma abahari badakomeza imirimo.

    Ati 'Mu muryango wa Afurika y'iburasirazuba, ntabwo ari ubwa mbere ibibazo nk'ibyo bije tukabisohokamo neza. Mu bihe bishize hari ikibazo nk'icyo cyabaye  aho u Rwanda  n'u Burundi bari bafitanye ibibazo kuva muri 2015, hari Uganda n'u Rwanda nabo bagiranye ibibazo nk'ibyo, ariko ntibyabujije EALA gukomeza imirimo yayo kuko muri EALA ntidukemura amakimbirane, ahubwo akemurwa n'inzego nyubahiriza tegeko nk'akanama k'abaminisitiri, ndetse n'inama y'abakuru b'ibihugu.'

    Abayabora Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda imitwe yombi, bagaragaje ko ibiganiro bagiranye na Perezida wa EALA, byibanze ku bufatanye bw'inteko zishinga Amategeko z'ibihugu na EALa, mu gushaka umuti w'ibibazo bihari.

    Mukabalisa Donatile Ni Perezida w'umutwe w'Abadepite naho Dr. François Xavier Kalinda Ni Perezida wa Sena.

    Mukabalisa ati 'Twaganiriye kubirebana n'imikorere, imikoranire, uruhare rwa buri gihugu ndetse n'inteko ishinga amategako ya buri gihugu, kubirebana n'inshingano zacu. Inshingano zo gushyiraho amategeko, ishingano zo kugenzura ibikorwa bya guverinoma.'

    Perezida wa Sena ati ' Uwo mubano ufite n'aho ugaragarira mu masezerano ashyiraho umuryango wa afurika y'iburasirazuba, bateganya y'uko inteko ya EALA igirana imishyikirano n'inteko zishinga mategeko z'ibihugu .'

     Kuri ubu Abadepite b'Inteko Ishinga Amategeko y'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, bari mu mwiherero i Kampala muri Uganda, ariko abahagariye RDC banze kuwitabira kubera impungenge ngo z'umutekano wabo.

    Bavuze kandi ko bataza mu Rwanda mu nama ya komite ya EALA, iri kuhabera nabwo kubw'impamvu ngo z'umutekano.

    Daniel Hakizimana

    The post EALA yavuze kuba Badepite ba RDC batajya bitabira imirimo y'inteko appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/17/eala-yavuze-kuba-badepite-ba-rdc-batajya-bitabira-imirimo-yinteko/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=eala-yavuze-kuba-badepite-ba-rdc-batajya-bitabira-imirimo-yinteko

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Guterres ku bibazo by'umutekano mu karere #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yahuye n'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye Antonio Guterres, baganira ku bibazo by'umutekano mu Karere ndetse n'ibisubizo byafasha inzira zo gucyemura ibi bibazo zashyizweho n'ibihugu byo mu karere, Kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gashyantare 2023.

    Banaganiriye kandi ku ruhare rw'u Rwanda mu butumwa bw'amahoro bw'Umuryango w'Abibumbye, ndetse no kugera ku ntego z'iterambere rirambye SDGs.

    The post <strong>Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Guterres ku bibazo by'umutekano mu karere</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/17/perezida-kagame-yagiranye-ibiganiro-na-guterres-ku-bibazo-byumutekano-mu-karere/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yagiranye-ibiganiro-na-guterres-ku-bibazo-byumutekano-mu-karere

  • Rayon Sports yashyiriweho uduhimbazamusyi twihariye #rwanda #RwOT

    Umuterankunga wa Rayon Sports, Skol yamaze gushyiriraho iyi kipe yaba mu cyiciro cy’abagore n’abagabo uduhimbazamusyi twihariye mu gihe zakwegukana ibikombe bya shampiyona n’icy’Amahoro.

    Ibi uru ruganda rwabikoze mu rwego rwo gutera akanyabugabo iyi kipe kugira ngo yitware neza cyane ko atari ubwa mbere ibikoze isanzwe ibikora.

    Umunyamabanga wa Rayon Sports, Patrick Namenye yemereye ISIMBI ko umuterankunga wa bo mukuru yashyiriyeho abakinnyi agahimbazamusyi kihariye bitewe n’uko bazitwara mu gikombe cy’Amahoro na Shampiyona.

    Ikipe y’abagore ikina mu cyiciro cya kabiri, mu gihe yakwegukana igikombe cya shampiyona ndetse n’icy’Amahoro yashyiriweho agahimbazamusyi ka miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Mu gihe bagera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro ntibacyegukane bahabwa miliyoni 3 nk’agahimbazamusyi mu gihe bakwegukana igikombe cy’Amahoro ni miliyoni 5. Rayon Sports y’abagore niyegukanye shampiyona ikabura igikombe cy’Amahoro ntinagere ku mukino wa nyuma wa cyo yazahabwa miliyoni 5.

    Mu bagabo, Rayon Sports itwaye shampiyona n’icy’Amahoro izahabwa agahimbazamusyi ka miliyoni 32.

    Kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro ntibacyegukane bazahabwa miliyoni 5 z’amafarana y’u Rwanda mu gihe bacyegukana bazahabwa miliyoni 12.

    Rayon Sports iri ku mwanya wa 4 n’amanota 36 inganya Gasogi United banafitanye umukino ejo, ikarushwa inota 1 na AS Kigali na APR FC ziyoboye urutonde mu gihe yakwegukana igikombe cya shampiyona ya 2022-23 izahabwa miliyoni 20 y’agahimbazamusyi.

    Rayon Sports yashyiriweho uduhimbazamusyi twihariye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yashyiriweho-uduhimbazamusyi-twihariye

  • Nyarugenge: Bashishikarijwe kwitabira Ejo Heza bahita bizigamira miliyoni 24 Frw – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatatu nibwo mu Murenge wa Nyarugenge, ku bufatanye n'Urugaga rw'Abikorera (PSF) hakozwe ubukangurambaga ku kwizigamira muri Gahunda ya Ejo, ku bacuruzi bakorera muri Nyarugenge.

    Nyuma yo gusobanukirwa ibyiza n'inyungu ya Ejo Heza, muri ako kanya aba bacuruzi bahise bizigamira miliyoni 24,500,000 Frw.

    Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Ejo Heza mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y'Amajyepfo, Rusinga Jacques, yavuze ko bahisemo gukora ubu bukangurambaga kubera ko abacuruzi bakorera mu Muyi wa Kigali, by'umwihariko muri CHIC, babagaragarije ko bafite ubushake bwo kumenya ibijyanye n'iyi gahunda kugira ngo bayitabire.

    Ngo banasabye ubuyobozi kuza kuyibasobanurira kugira ngo bizigamire bo n'imiryango yabo.

    Yagize ati “Navuga ko abantu bikorera, badakorera umushahara, ni kimwe mu cyiciro gikomeye cyane iyi gahunda yashyiriweho kubera ko nubwo ireba umunyarwanda wese n'umunyamahanga uba mu Rwanda, byumvikana ko abatari basanganywe uburyo bwo kuzigama abo irabareba mu buryo bw'umwihariko ari nayo mpamvu twaje aha.”

    Rusinga yakomeje avuga ko kubijyanye n'ubwitabire muri gahunda y'Ejo Heza,Umujyi wa Kigali uhagaze neza kuko uturere tuwugize uko ari dutatu turi mu myanya itanu ya mbere.

    Yakomeje ati “Urebye imibare y'ubwitabire mu Mujyi wa Kigali bahagaze neza kuko iyo ugiye kureba hari imihigo uturere twihaye ubu akarere ka Gasabo gafite miliyoni 400 Frw mu gihe kicukiro na Nyarugenge bari kuri miliyoni 300 Frw, ndetse bigaragaza ko bahagaze neza kuko bari hejuru ya 60% kandi haracyasigaye amezi makeya.”

    Umucuruzi witwa Bayingana Jules, yavuzeko yishimiye kuba nabo barasobanuriwe ibyiza bya Gahunda ya Ejo Heza.

    Ati “Mbere ntabwo twari twagasobanukirwa ibyiza byayo kubera ko tutabonagaumwanya wo kwitabira aho iri gusobanurwa kandi turi muri mu bantu bakora ku mafaranga menshi ku minsi, ariko ubu nanjye nahise nizigamira kugira ngo ayo mafaranga azamfashe ningera mu zabukura cyangwa azafashe abana banjye.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarugenge, Murekatete Patricie, yavuze ko bahisemo gushishikariza aba bacuruzi kwinjira muri gahunda ya Ejo Heza, kuko hari benshi batayitabira bitewe n'uko baba babona bafite amafaranga ntibibuke ko hari igihe ashobora gushira bakabura ikibaramira.

    Iyi gahunda ya Ejo Heza yatangijwe na Perezida Paul Kagame mu 2018, igamije kugira ngo abaturage babashe kwizigamira bityo nibagera mu zabukuru bazabashe kubona ikibaramira.

    Imibare igaragaza ko muri rusange abarenga 2,500,000 aribo bayitabira aho bamaze kwizigamira arenga miliyari 40 Frw.

    Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa

    Ubu bukangurambaga bwitabiriwe n’abacuruzi batandukanye

    Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Ejo Heza mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y'Amajyepfo, Rusinga Jacques, avuga ko abarenga miliyoni ebyiri bamaze kuyitabira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-bashishikarijwe-kwitabira-ejo-heza-bahita-bizigamira-miliyoni-24-frw

  • Hari abo byanze! Bamwe mu bakinnyi Nyarwanda barwaniye ishyaka urukundo rwo mu buto kugeza kukunduro (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Urukundo benshi bazarusobanura uko babishaka bitewe n’uko biyumva, gusa akenshi rushingira ku bintu bimwe na bimwe by’ingenzi, kwizerana no guhuza ni bimwe mu bintu bituma ruramba, muri iyi nkuru turagaruka kuri bamwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bemeye kurwanira urukundo rwa bo mu buryo bukomeye kugeza bashyingiranywe n’abo bihebeye.

    Sinjye wazanye imvugo ngo 'Ntazibana zidakomanya amahembe', bitabaye ibyo buri uko zikomanye amahambe nta nka yakongera kurara mu kiraro kimwe n’indi, kuba abantu ari inshuti magara ntibivuze ko nta bibazo bagirana ahubwo baba bagomba kwicarana bakabikemura.

    Si ndi umuhanga mu rukundo ariko benshi bafite ibyo bandusha bavuga ko kugira ngo umuntu ajye guhitamo uwo bazamarana ubuzima bwose ari uko aba yarabonye ko hari byinshi bahuza ku buryo urugo rwa bo ruzaba rutameze nk’urwubatse ku mucanga.

    Muri iki gihe biragoye ko abantu bakundana igihe kirekire mbere y’uko babana hari n’abahura mu mezi 6 bakaba bakoze ubukwe ari na cyo benshi bashingiraho bavuga ko ari ko gusenyuka kw’ingo z’ubu zitamaze kabiri, ingero zo ni nyinshi no mu bakinnyi barimo.

    Muri iyi nkuru turagaruka ku bakinnyi bamwe ndetse bakunzwe mu Rwanda bitangiye urukundo rwa bo barurwanira ishyaka kugeza bashyingiranywe n’abo benshi bafata nk’urukundo rwo mu buto.

    Aba bakinnyi si uko batashwanaga n’abo bakundana, gusa n’iyo bashwanaga ntibihutiraga gushaka abandi ahubwo bashakaga uko bakemura ikibazo ubundi ubuzima bugakomeza.

    Ababikurikirana neza bakubwira ko hagati ya 2015 na 2017 ubwo Usengimana Faustin yari muri APR FC ntabwo urukundo rwe rwari rumeze neza ari na yo mpamvu yatumaga atitwara neza muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu, gusa baje kwiyunga kugeza banakoze ubukwe. Reka turebere bamwe mu bakinnyi bazwi ko barwaniye ishyaka urukundo rwa bo.

    Bashunga Abouba na Cyuzuzo Djamila

    Bashunga Abouba ni umunyezamu wakiniye amakipe atandukanye yo mu Rwanda, yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, yakiniye Musanze FC, Gicumbi ndetse na Rayon Sports zo mu Rwanda.

    Ndetse yanakiniye ikipe ya Bandari FC yo muri Kenya ubu ari Portugal ni ho yagiye gukina.

    Uyu munyezamu w’imyaka 28, Mu mpera za 2017 yakoze ubukwe na Cyuzuzo Djamila bari bamaze imyaka irenga 4 bakundana.

    Bashunga mbere yo gukora ubukwe yavuze ko nubwo atari we mukobwa wa mbere bakundanye ariko we amufata nk’urukundo rwe rwa mbere kuko ari we bakundanye azi icyo ashaka amaze gukura kuko bakundanye amaze kuzuza imyaka 18.

    Yunzemo ko hari igihe cyageze bagashwana bakamara igihe batavugana ariko bakaza kwiyunga kugeza mu Kuboza 2017 bakoze ubukwe.

    Buteera Andrew na Umulisa Yvonne

    Umukinnyi utuje ariko ubu udafite ikipe, bagenzi be bakinanye bakubwira ko atajya yiyenza akunda gusenga, byagera mu kibuga bakamwita 'teacher' cyangwa se mwalimu bitewe n’ubuhanga bwe.

    Yashakanye na Umulisa Yvonne muri 2017 nyuma y’imyaka 6 bakundana. Yemeye gutegereza umukunzi we wigaga muri Kaminuza ya Saint Lawrence i Kampala.

    Buteera Andrew wakuriye muri Uganda ari n’aho ababyeyi babaga yaje mu Rwanda muri 2011 aje mu ikipe y’igihugu y’abatanrenge imyaka 17 yakinnye igikombe cy’Isi cyabereye muri Mexique muri 2011, 2012 yahise asinyira APR FC baza gutandukana muri 2021 ubwo yamutizaga muri AS Kigali. Ubu nta kipe afite.

    Sibomana Patrick Papy na Uwase Housnat Sultan

    Inkuru y’urukundo rwa bo itangirira muri 2012 ubwo bigaga mu mashuri yisumbuye mu cyiciro rusange(Tronc Commun) muri APE RUGUNGA mu mwaka wa 2, icyo gihe Papy yakiniraga Isonga biga bataha muri FERWAFA.

    2021, Housnat yabwiye ISIMBI ko yasanze Papy afite undi mukunzi aza gutegereza ko batandukana na we ahita afatiraho cyane ko ari na we wabanje gukunda Papy mbere.

    Ati 'n’abanyeshuri bose bo muri APE twiganaga iyo nkuru barayizi ko ari njye wabanje gukunda Papy. Icyo gihe yakundanaga n’umukobwa mwiza cyane hahandi wumva na we nta cyizere wifitiye, nyuma rero baje kurekana tuza gukundana. Ntabwo ari njye watumye batandukana, urumva nanjye nari mpari nk’inshuti ariko hari utuntu nagombaga gukora tumwereka ko nanjye yampa amahirwe.'

    Urukundo rwa bo rwaje kuba ikibazo no ku ishuri bituma n’ababyeyi ba Housnat bajya kwihaniza uyu musore muri FERWAFA bavuga ko badakeneye ko akundana n’umukobwa wa bo kuko amubuza kwiga.

    Bakomeje kurwanira ishyaka urukundo rwabo kugeza muri Gicurasi 2017 ubwo bakoraga ubukwe bemera kumarana igihe cyabo cyose basigaje ku Isi. Tariki ya 2 Gashyantare 2018 Imana yabahaye umugisha w’umwana w’umukobwa, Ubaruta Eleanor Mia.

    Sibomana Patrick yakiniye amakipe arimo APR FC, Mukura VS na Police FC zo mu Rwanda, FC Shakhtyor Soligorsk yo muri Belarus, Yanga yo muri Tanzania ubu ari muri Mozambique mu ikipe ya Ferroviario de Beira.

    Usengimana Faustin na Bayingana Daniella

    Inkuru y’urukundo rwa Usengimana Faustin ukinira Al-Qasim SC muri Qatar na Bayingana Daniella uyumvise ushobora kumva ko ari ibintu bidashaboka.

    Aba bombi bakoze ubukwe tariki ya 16 Ugushyingo 2019 hari nyuma y’imyaka 10 bakundana kuko urukundo rwa bo rwatangiye 2009.

    Muri iyo myaka 10 bagiye bahura na byinshi byashobora gutuma n’urukundo rwa bo ruhagarara burundu ariko bakomeje kururwanira kugeza babanye.

    Avuga kuri Bayingana Daniella muri 2016, Usengimana Faustin yagize ati 'Kuva kera wahoze uri umukobwa w’ikiroto kuri nge. Na mbere y’uko duhura, nahoraga nkubona mu bitekerezo byange. Nkakubona uko uri.'

    Usengimana Faustin mu Rwanda yakiniye APR FC na Rayon Sports, yanakinnye hanze y’u Rwanda muri Buildcon muri Zambia.

    Yannick Mukunzi na Iribagiza Joy

    Yakuriye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC kuva 2009 kugera 2013 ubwo yazamurwaga muri APR FC nkuru yakiniye kuva ubwo kugera mu 2017 ajya muri mukeba wa yo Rayon Sports, muri 2019 yerekeje muri Sandvikens IF yo mu cyiciro cya gatatu muri Suède akinira kugeza uyu munsi.

    Urukundo rwe n’umugore we Iribagiza Joy rwatangiye 2015, kuva icyo gihe ntibahwemye kugaragarizanya urukundo kugeza muri 2019 ubwo basezranaga imbere y’amategeko.

    Urukundo rwa bo rwagiye runakomezwa na byinshi harimo n’umwana Joy yemeye kumubyarira batarabana. Bakoze ubukwe muri Mutarama uyu mwaka.

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/hari-abo-byanze-bamwe-mu-bakinnyi-nyarwanda-barwaniye-ishyaka-urukundo-rwo-mu-buto-kugeza-kukunduro-amafoto

  • Kayonza: Yafashwe acyekwaho gusambanya abahungu Batanu #rwanda #RwOT

    n'inzego z'umutekano, nyuma yo gukekwaho gusambanya abana b'abahungu batanu mu bihe bitandukanye bikabagiraho ingaruka.

    Uyu mugabo yatawe muri yombi ku wa Gatatu tariki ya 15 Gashyantare 2023, mu Mudugudu wa Rwabarema mu Kagari ka Cyarubare mu Murenge wa Kabare.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko aba bahungu uko ari batanu barimo ufite imyaka 17,13,19,15 n'undi w'imyaka 15. Aba bose batanga ubuhamya ko yagiye abashuka akabasambanya mu bihe bitandukanye ndetse ngo akanabatera ubwoba ko uzabivuga azamugirira nabi.

    Ibi byatumye bamwe bibagiraho ingaruka zirimo gucibwamo, kurwara mu nda ndetse n'ibindi bibazo byinshi byatumye bimenyekana nyuma y'amezi atandatu agenda abasambanya.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabare, Gatanazi Longin, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo koko yatawe muri yombi akekwaho gusambanya aba bahungu.

    Yagize ati ' Ni umugabo w'imyaka 34 wari uhamaze amezi atandatu akora akazi k'ubufundi aho yahageze avuye mu Majyaruguru, twabashije kumenya ko rero yari amaze amezi atandatu asambanya abana b'abahungu abashukishije amasambusa,ibisheke, amafaranga n'ibindi byinshi, kugira ngo bimenyekanye umwana umwe yatangiye kubabara mu kibuno atangira kunanirwa kwicara ari nako acibwamo abibwira umubyeyi we na we abigeza ku buyobozi.'

    Gitifu Gatanazi yavuze ko ejo umubyeyi umwe yatanze iki kibazo mu nama abandi na bo baboneraho bagaragaza ko hari umugabo uri gusambanya abana babo basaba ko yakurikiranywa, gusa ngo ubwo uyu mugabo yatabwaga muri yombi yarabihakanye.

    Uyu muyobozi yasabye ababyeyi kuba hafi y'abana babo bakamenya ko abahungu na bo basambanywa aho kumva ko umwana w'umuhungu afite ubwigenge ndetse ngo nta cyamubaho.

    The post <strong>Kayonza: Yafashwe acyekwaho gusambanya abahungu Batanu</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/17/kayonza-yafashwe-acyekwaho-gusambanya-abahungu-batanu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kayonza-yafashwe-acyekwaho-gusambanya-abahungu-batanu

  • Ikipe y’igihugu iri muri Uganda bikomeje kwanga #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’umukino wa Basketball mu bagore iri muri Uganda mu mikino y’Akarere ka 5 ikomeje gutsindwa aho imikino ibiri ibanza yose yayitsinzwe.

    “FIBA ZONE V Afrobasket Women Qualifiers” irimo kubera muri Uganda kuva tariki ya 14 Gashyantare ikazasozwa ku Cyumweru tariki ya 19 Gashyantare 2023.

    Umukino wa mbere u Rwanda rwawukinnye na Sudani y’Epfo ku wa Gatatu tariki ya 15 Gashyantare ndetse ruranawutakaza ku manota 54-40.

    Ejo hashize rwakinnye na Kenya na yo yaje gutsinda ikipe y’igihugu y’u Rwanda amanota 69-58.

    Agace ka mbere Kenya yagatsinze ku manota 17 kuri 5 y’u Rwanda, agace ka kabiri u Rwanda rugatsinda ku manota 20 kuri 12 ya Kenya. Amakipe yombi yagiye kuruhuka Kenya ifite 29 u Rwanda rufite 25.

    U Rwanda rwitwaye neza mu gace 3 aho rwatsinze Kenya ku manota 21 kuri 19, hari hasigayemo ikinyuranyo cy’amanota 2 na yo rwari rufite icyizere ko rushobora gukuramo mu gace ka nyuma, gusa si ko byaje kugenda kuko Kenya yabatsinze 24-12 umukino urangira ari 69 ya Kenya kuri 58 y’u Rwanda.

    Uyu munsi u Rwanda ruragaruka mu kibuga saa 16h00′ rukina n’ikipe y’igihugu ya Misiri.

    Ni imikino u Rwanda rurimo gukoresha nk’imyitozo yo kwitegura igikombe cy’Afurika mu bagore “FIBA Afrobasket 2023” aho rusanzwe rufite itike nk’igihugu kizakira irushanwa aho rizabera mu Rwanda kuva tariki ya 28 Nyakanga kugeza 6 Kanama 2023.

    U Rwanda rukomeje gutsindwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikipe-y-igihugu-iri-muri-uganda-bikomeje-kwanga

  • Perezidfa Kagame ari i Addis Ababa mu nteko rusange ya AU #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari i Addis Ababa muri Ethiopia aho yitabiriye inteko rusange isanzwe ya 36 y'abakuru b'ibibihugu na za guverinoma zigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

    Perezida Kagame yageze muri Ethiopie kuri uyu wa Kane tariki 16 Gashyantare mu 2023.

    Biteganyijwe ko iyi nteko rusange izatangira ku wa 18-19 Gashyantare mu 2023.

    Yahawe intego igira iti 'Umwaka w'Isoko Rusange ry'Umugabane wa Afurika: kwihutisha isoko rusange ry'umugabane wa Afurika.'

    Iyi nteko rusange izaganirirwamo kand ifatirwemo ibyemezo bitandukanye byo mu rwego rwa politiki n'ubukungu bigamije guteza imbere imibereho y'abaturage.

    Indi ngingo izagarukwaho ni ijyanye no kurebera hamwe uko gahunda y'ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'Isoko Rusange rya Afurika yakwihutishwa.

    Biteganijwe ko Perezida Kagame, azitabira ibiganiro bitandukanye bivuga ku mutekano mu Burasiraziba bwa Republika ya Demukarasi ya Congo; birimo iby'Umuryango wa Afurika y'Uburasirazuba, bivuga ku ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano ya Nairobi n'aya Luanda.

    Azanitabira kandi inama yateguwe n'akanama k'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gashinzwe amahoro n'umutekano.

    Mu nteko rusange y'abakuru b'ibihugu na za guverinoma, Umukuru w'Igihugu azagaragaza raporo yakozwe ku mavugurura mu nzego z'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse n'ishoramari mu rwego rw'ubuzima

    Iyi nama kandi ni na yo izemerezwamo Perezida w'Ibirwa bya Comores, Azali Assoumani nk'Umuyobozi mushya wa Afurika Yunze Ubumwe, asimbura mugenzi we wa Sénégal, Macky Sall.

    The post <strong>Perezidfa Kagame ari i Addis Ababa mu nteko rusange ya AU</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/17/perezidfa-kagame-ari-i-addis-ababa-mu-nteko-rusange-ya-au/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezidfa-kagame-ari-i-addis-ababa-mu-nteko-rusange-ya-au