Blog

  • Mu mukino wa mbere w’umuhungu wa Perezida Kagame muri APR batsinze REG (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    APR BBC yaraye itsinze REG BBC muri shampiyona mu mukino umuhungu wa Perezida Kagame, 2nd Lt. Kigenza Ian Kagame usanzwe ukinira APR BBC yakinnye.

    Muri shampiyona y’uyu mwaka ni bwo ikipe ya APR BBC yagaragaje ko 2nd Lt. Ian Kagame ari umukinnyi wa yo cyane ko yagiye imugaragaza ku rutonde rw’abakinnyi iba iri bwifashishe nubwo yari ataragirirwa amahirwe yo gukina.

    Mu ijoro ryakeye ubwo APR BBC yatsindaga REG BBC mu mukino wabereye muri LDK, 2nd Lt. Kigenza Ian Kagame yakinnye umukino we wa mbere muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

    Iminota mike yahawe, yitwaye neza ubwo ikipe ye yatsindaga REG BBC amanota 77 kuri 75.

    APR BBC yayoboye uduce tubiri tubanza aho aka mbere yagatsinze ku manota 19-17, aka kabiri igatsinda ku manota 19 kuri 18 ya REG BBC. Bagiye kuruhuka ari 37 ya APR BBC kuri 34 ya REG BBC.

    REG BBC yaje mu gace ka gatatu n’imbaraga nyinshi biyifasha kugatsinda ku manota 21 kuri 16, aha yari yanamaze kujya imbere ya APR iyirusha amanota 2, byari 55-53.

    APR BBC ibifashijwemo n’abarimo Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson wakoze itandukaniro mu gace ka nyuma, APR yaje kugatsinda REG amanota 24-20 umukino warangiye APR BBC yegukanye intsinzi y’amanota 77 kuri 75 ya REG BBC.

    2nd Lt. Kigenza Ian Kagame yakinnye umukino we wa mbere muri APR BBC

    Iminota yahawe yitwaye neza

    APR BBC yarushije inatsinda REG BBC

    Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson yagoye REG BBC yahozemo

    Wari umukino utoroshye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-mukino-wa-mbere-w-umuhungu-wa-perezida-kagame-muri-apr-batsinze-reg-amafoto

  • Eric Nshimiyimana yabonye intsinzi ya mbere kuva agizwe umutoza mukuru wa Bugesera FC #rwanda #RwOT

    Ubwo hakinwaga imikino y'umunsi wa 20 wa shampiyona y'u Rwanda, umutoza wa Bugesera FC yabonye amanota atatu ye ya mbere imbumbe nyuma yo gutsinda ikipe ya Rutsiro ibitego 3-0.

    Muri uyu mukino wabaye kuri uyu wa gatanu, ubera mu karere ka Bugesera iyi  kipe niyo yatangiye neza uyu mukino aho ubwo hari ku munota wa cyenda gusa nibwo rutahizamu Sadick Sulley yatsinze igitego cya mbere.

    Ntabwo byaje gutinda kuko ubwo hari ku munota wa 21 iyi kipe yongeye kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ruhinda Faruk bityo amakipe yombi ajya kuruhuka ari ibitego bibiri bya Bugesera ku busa bwa Rutsiro.

    Mu gice cya kabiri kandi, Bugesera FC yongeye kwitwara neza iniyongerera amahirwe yo kuzamuka ku rutonde rwa shampiyona aho ku munota 65, Sadick Sulley yongeye kubona igitego ya gatatu cy'ikipe ye bityo umukino urangira ari 3-0.

    Kuva umutoza Eric Nshimiyimana yahabwa gutoza iyi kipe ya Bugesera FC yari amaze gukina imikino itatu atarabona intsinzi kuko yanganyije na Gorilla FC 0-0, Espoir FC 1-1 na Musanze FC 1-1.

    Gutsinda uyu mukino kw'ikipe ya Bugesera FC byatumye yisanga ku mwanya wa 9 aho yahise igeza amanota 25 mu mikino 20 ya Primus National League imaze gukina muri uyu mwaka w'imikino 2022-2023.

    Uko indi mikino y'umunsi wa 20 ikinwa:

    Gorilla FC vs Espoir FC

    Gasogi United vs Rayon Sports

    Mukura VS vs Rwamagana FC

    Kiyovu SC vs Marines FC

    Police FC vs Musanze FC

    APR FC va Etincelles

    The post Eric Nshimiyimana yabonye intsinzi ya mbere kuva agizwe umutoza mukuru wa Bugesera FC appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/eric-nshimiyimana-yabonye-intsinzi-ya-mbere-kuva-agizwe-umutoza-mukuru-wa-bugesera-fc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=eric-nshimiyimana-yabonye-intsinzi-ya-mbere-kuva-agizwe-umutoza-mukuru-wa-bugesera-fc

  • RDC yasabwe gucyura impunzi zayo zose ziri mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yabereye Addis Abeba muri Ethiopia yitabiriwe n'abakuru b'ibihugu by'akarere barimo João Lourenço wa Angola, Felix Tshisekedi wa RDC, Paul Kagame w'u Rwanda, Evariste Ndayishimiye w'u Burundi, William Ruto wa Kenya na Samia Suluhu wa Tanzania.

    Mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama yigaga ku mutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo, harimo gusaba imitwe yose yitwaje intwaro guhagarika imirwano bitarenze tariki 30 Werurwe 2023 no kuva mu duce twose igenzura.

    Impande zihanganye kandi muri RDC zasabwe guhagarika imirwano mu maguru mashya no gusubiza mu byabo abahunze kubera imirwano imaze iminsi.

    Guverinoma ya RDC yasabwe gucyura impunzi zayo zose ziri muri Uganda n'u Rwanda, zirimo n'izihamaze imyaka isaga 26 zahunze ubugizi bwa nabi bumaze igihe muri icyo gihugu, kubera imitwe yitwaje intwaro.

    RDC ibarizwamo imitwe yitwaje intwaro isaga 130 irimo uwa FDLR washinzwe n'abasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu 1994.

    Kugeza ubu u Rwanda rucumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 80 zikomoka muri RDC by'umwihariko abo mu duce dutuwemo n'abavuga Ikinyarwanda, bamaze igihe bibasirwa haba imitwe yitwaje intwaro ndetse n'abaturage bagenzi babo, byenyegejwe n'abayobozi muri Guverinoma.

    Ikibazo gikomeye ni uko Congo yakunze kumvikanisha ko itemera impunzi zayo ziri muri ibi bihugu. Urugero ni aho mu kwezi gushize, Minisitiri w'Amashuri makuru muri RDC, Muhindo Nzangi Butondo yabwiye abanyamakuru ko nta munye-Congo w'ukuri wahungira mu Rwanda asize amahoro n'ubwisanzure biri iwabo.

    Mu myanzuro yatangajwe n'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC), nta na hamwe batunga agatoki gusa umutwe wa M23 nk'uko Leta ya Congo imaze igihe igaragaza ko ari wo muzi w'umutekano muke muri icyo gihugu, ahubwo hasabwe muri rusange imitwe itandukanye irimo n'ishinjwa gukorana n'igisirikare cya Leta mu kurwana na M23.

    Inama y'Abakuru b'Ibihugu ije ikurikira iyabereye i Bujumbura tariki 4 Gashyantare uyu mwaka, yasabye impande zombi guhagarika imirwano, igategeka umutwe wa M23 gusubira inyuma kugira ngo uganire na Leta ya Congo ndetse no kongera ingabo z'uwo muryango zishinzwe guhosha imirwano hagati y'impande zombi.

    Abagaba bakuru b'ingabo z'ibihugu bigize EAC bateraniye i Nairobi tariki 9 Gashyantare bemeza uduce buri ngabo z'ibihugu zizajyamo mu Burasirazuba bwa Congo ndetse n'igihe M23 igomba kuba yashyiriye intwaro hasi.

    Ingabo z'uwo muryango kandi zahawe inshingano zo gushakisha amakuru ku mutwe wa FDLR mu duce zigenzura, kugira ngo azifashishwe mu bitero byo guhashya uwo mutwe nuramuka udashyize intwaro hasi.

    Imyanzuro yafatiwe Addis Abeba ije yunganira iyafatiwe mu zindi nama zabanje, nubwo Guverinoma ya Congo yagiye igaragaza ko irajwe ishinga no guhashya M23 kurusha kubahiriza indi myanzuro.

    Tshisekedi na Guverinoma ye basabwe gucyura impunzi z’abanye-Congo ziri mu Rwanda na Uganda

    Perezida Paul Kagame yitabiriye iyi nama yigaga ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo

    Perezida Evariste Ndayishimiye ni we uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba

    Samia Suluhu ni umwe mu bakuru b’ibihugu bitabiriye

    William Ruto uyobora Kenya yitabiriye iyi nama yabereye Addis Abeba

    Perezida wa Angola, João Lourenço niwe muhuza washyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdc-yasabwe-gucyura-impunzi-zayo-zose-ziri-mu-rwanda

  • Ibihano bikakaye ku mupolisi watorotse akazi: Ibikubiye mu itegeko rishya ryatowe na Sena – #rwanda #RwOT

    Ni ukuvuga ko nyuma yo kuri uyu wa 16 Gashyantare 2023, iri tegeko rizashyikirizwa Guverinoma ikaryemeza rikazasohoka mu igazeti ya Leta ari na bwo rizahita ritangira gukurikizwa.

    Polisi y'u Rwanda isanzwe igengwa n'Itegeko no 46/2010 ryo kuwa 14/12/2010 rigena ububasha, inshingano, imitunganyirize n'imikorere ya Polisi y'u Rwanda nk'uko ryahinduwe muri 2017.

    Perezida wa Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Umutekano, Murangwa Hadija Ndangiza yabwiye Inteko Rusange ko uyu mushinga w'itegeko wari washyikirijwe Sena wari ufite ingingo 73, ariko imwe ivanwamo, aho hasigaye 72 ari nazo zizaba zigize iri tegeko.

    Muri rusange ni itegeko rizazana impinduka eshatu z'ingenzi zirimo guteganya mu itegeko rya Polisi, ibyaha n'ibihano byerekeye gutoroka Polisi.

    Harimo kandi guha Polisi y'u Rwanda, ububasha bwo gufata umuntu ukekwaho icyaha, ushakishwa, uwacitse inzego z'umutekano cyangwa iz'ubutabera ibyibwirije cyangwa ibisabwe n'urwego rubifitiye ububasha ikamushyikiriza Ubugenzacyaha.

    Hari kandi guha Polisi ububasha bwuzuye bw'ubugenzacyaha ku byaha by'impanuka zo mu muhanda.

    Impamvu y'itegeko

    Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu wari uhagarariye Guverinoma ku wa 25 Mutarama 2023, yasobanuriye Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Umutekano ishingiro ry'uyu mushinga.

    Yasobanuye ko impamvu zatumye hategurwa uyu mushinga w'itegeko ari uguha Polisi ububasha bushingiye ku mategeko bwo gukora ibikorwa by'ibanze byerekeye iperereza.

    Hari kandi kunoza imiterere n'imikoranire y'inzego bigamije kongera imbaraga mu nzego z'ubuyobozi bwa Polisi y'Igihugu.

    Minisitiri Gasana yavuze ko uyu mushinga w'itegeko rigamije gukemura bimwe mu bibazo n'imbogamizi Polisi y'Igihugu yahuraga na byo ndetse n'Abanyarwanda muri rusange.

    Iya mbere ni ukutagira ububasha bwo gusaka ahakekwako habereye icyaha, byari mu bubasha bwa RIB.

    Ku bijyanye na polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda, Minisitiri Gasana yavuze ko kutagira ububasha byatumaga icyaha gitinda gukurikiranwa mu gihe RIB yabaga yatinze kuhagera.

    Ati 'Bikaba byagiraga ingaruka kuko byinshi mu bimenyetso byarigiswaga, RIB ikahagera byamaze kurigiswa. Iri tegeko rizaza rije gukemura icyo kibazo kandi muri rusange haba uwakorewe icyaha, abagenzacyaha, cyari ikibazo bafite.'

    Minisitiri Gasana kandi yavuze ko itegeko ryari risanzweho ritateganyaga inshingano z'abayobozi bungurije ba Polisi. Ibi na byo bikaba ari ibizakemurwa n'itegeko rishya.

    Igihe umupolisi ashobora gufata icyemezo cyo kurasa umuntu

    Imwe mu ngingo zakuruye impaka ubwo Minisitiri Gasana yagezaga ku Basenateri umushinga w'iri tegeko, ni ivuga igihe umupolisi ashobora gukoresha imbaraga zishobora gutera ibura ry'ubuzima.

    Ati 'Itegeko ntabwo ryagaragazaga igihe umupolisi ashobora gukoresha imbaraga zashobora gutera ibura ry'ubuzima. Uburyo byakorwaga ntabwo wabisangaga mu itegeko mu buryo busobanuye neza.'

    Senateri Uwizeyimana yagaragaje impungenge ku buryo iyo ngingo isobanurwa n'abateguye umushinga w'itegeko, avuga ko igihe cyose hakoreshejwe imbaraga bidakwiye kugambirira ko hagira umuntu upfa.

    Ati ''Noneho uko iriya ngingo yanditse irasa n'ivuga ko intego, cyangwa ikigambiriwe mu gukoresha imbaraga ari uko hagira umuntu upfa, kuko ni byo byanditse, ushobora gusanga atari byo mushaka kuvuga ariko ni byo byanditse.''

    Yakomeje agira ati ''Gukoresha imbaraga igihe bibaye ngombwa uretse na polisi ku nzego z'umutekano yewe n'Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB,[mu itegeko ryarwo] hari aho biba ngombwa bakoresha imbaraga.''

    Senateri Uwizeyimana avuga ko hari Abapolisi baba bashobora gukoresha ububasha bahabwa n'amategeko mu nyungu zabo bwite ari na yo mpamvu hakwiriye no kujya habaho iperereza.

    Minisitiri w'Umutekano imbere mu Gihugu, Gasana Alfred yavuze ko itegeko risobanura neza ko iyo umupolisi uri mu kazi yakoresheje imbaraga zitera ibura ry'ubuzima bw'umuntu hakorwa iperereza ryemeza niba ari ko byagombaga gukorwa cyangwa se habayeho kunyuranya n'amategeko.

    Ibihano bikakaye ku bapolisi batoroka akazi

    Ikindi giteganywa n'iri tegeko ni ibijyanye n'ibyaha n'ibihano byerekeranye no gutoroka Polisi y'u Rwanda, cyangwa gutoroka akazi ku mpamvu runaka.

    Minisitiri Gasana avuga ko nk'umupolisi wari uri ku burinzi agata akazi, bifuza ko atazajya ahanwa gusa mu rwego rw'akazi ahubwo yajya anashyikirizwa ubutabera, agakurikiranwa mu rwego rw'amategeko ahana ibyaha.

    Ati 'Ubundi ni icyaha kitakagombye guhanwa gusa mu rwego rw'ubuyobozi cyangwa rw'akazi ariko turashaka ko twabaza bikaba byanamugiraho ingaruka mu rwego rw'ibyaha bihanwa n'amategeko.”

    Visi Perezida wa Komisiyo, Prof Dusingizemungu Jean Pierre yavuze ko iri tegeko ari ngombwa by'umwihariko ku ngingo ijyanye n'ibihano bifatirwa abapolisi bataye akazi.

    Ati ''Nk'umuntu waba ari umusenateri wasiba ibyumweru bibiri, cyaba ari ikintu gikomeye noneho nabishyira ku muntu uri mu rwego rw'umutekano numva icyo kintu yaba yakoze gifite uburemere, kubyita ikosa risanzwe ry'akazi numva atari byo.''

    Senateri Uwizeyimana Evode yavuze ko umupolisi uta akazi cyangwa utoroka adakwiye kwihanganirwa kuko ibijyanye n'umutekano w'igihugu ari ibintu biba bigomba kwitondera.

    Ati ''Icyo kintu rero kuvuga ngo ni ikintu gikwiye kuba cyihanganirwa […] ndatekereza ko dukwiye kuba twumva uburemere bwabyo kuko ikintu cyerekeye umutekano w'igihugu ni ukukitondera.''

    Minisitiri Gasana yavuze ko kuba umupolisi yasaba kuva mu kazi ka Polisi ari ibintu bisanzwe bikorwa binyuze mu nzira zemewe kandi ababisaba barabihabwa.

    Ati 'Ubundi gutoroka kubifata gusa mu buryo bw'imyitwarire mibi ngira ngo ntabwo byaba ari byo, urebye ingaruka zibiturukaho […] bifite byinshi byabishamikiraho birimo no kuba umutekano w'igihugu ushobora guhungabana.'

    'Ubona utishimiye kuba muri Polisi hari uburyo buteganywa bwo kubisaba kandi hari ababisaba bakabihabwa. Ariko gutoroka byo ni icyaha bigomba kuba bifite n'impamvu byateguwe.'

    Iri tegeko riteganya ko igihe Ofisiye umaze iminsi irenga 15 ikurikiranye ataboneka mu mutwe abarizwamo nta mpamvu yumvikana, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri.

    Ni mu gihe utari ofisiye umaze iminsi irenga 15 ikurikiranye atari mu mutwe abarizwamo nta mpamvu yumvikana, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe.

    Mu bijyanye n'impamvu nkomezacyaha, iyo Ofisiye cyangwa utari Ofisiye wahamijwe n'urukiko gukora icyaha cyo gutoroka yarenze imipaka y'u Rwanda cyangwa yatorokanye imbunda cyangwa ibindi bikoresho bya polisi; ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu.

    Muri iri tegeko rigenga Polisi y'igihugu harimo ingingo ivuga ko 'Polisi ishobora kugota no gusaka ahantu kugira ngo ishobore kubungabunga umutekano rusange, iyo ibona ari ngombwa'.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igihe-umupolisi-yemerewe-kurasa-umuntu-ibiri-mu-itegeko-rishya-ryatowe-na-sena

  • Uruhisho rwa Cogebanque muri Tour du Rwanda 2023 – #rwanda #RwOT

    Tour du Rwanda igiye kwitabirwa n'abakinnyi 100 bibumbiye mu makipe 20 arimo abiri y'u Rwanda; Team Rwanda na May Stars. Iteganyijwe ku wa 19-26 Gashyantare 2023.

    Mu bazaherekeza Tour du Rwanda ku isonga hari Banki y'Ubucuruzi ya Cogebanque, imaze igihe ishyigikira iri rushanwa riri ku ruhembe rwo kumenyekanisha ibyiza by'u Rwanda.

    Usibye kuba umuterankunga w'imena, Cogebanque ni yo ihemba umukinnyi mwiza uzamuka kurusha abandi kuri buri étape ya Tour du Rwanda.

    Iyamuremye Antoine Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque yabwiye IGIHE ko muri Tour du Rwanda iyi banki izarushaho kwegera abakiliya bayo, ibizeza gutekana, kwaguka no gutera imbere.

    Yagize ati 'Muri buri mujyi aho Tour du Rwanda izajya, ahasorezwa buri gace tuzegereza abaturarwanda uburyo bubafasha gufungura konti, kuzigama no gukoresha ikoranabuhanga bagatsindira ibihembo bitandukanye.'

    Muri iki gihe cy'irushanwa rizamara iminsi umunani, hazanakomezwa Ubukangurambaga 'Tugendane' bwatangijwe mu ntangiriro za Gashyantare 2023 mu gufasha abaturarwanda kugera kuri serivisi z'imari nk'inzira igana ku bukungu buhamye.

    Iyamuremye yavuze ko muri ubu bukangurambaga bashyizemo ibihembo by'amagare mu guteza imbere siporo.

    Yakomeje ati 'Mu bihembo harimo amagare ya siporo meza. Icyo twifuriza abakiliya bacu ni ukugira ubuzima bwiza, kuko utakorana na bo batabufite. Impamvu tujya muri Tour du Rwanda ni uguteza imbere siporo tunifuriza abafatanyabikorwa bacu ubuzima bwiza.'

    'Ibi bihembo rero uretse moto harimo n'amagare ya siporo, amafaranga, ibikoresho byo mu rugo twizera ko mu gihe cya Tour du Rwanda hazabaho udushya kuko tuzaba dufitemo n'abahanzi tukazagira n'ishami rya banki tugendana.'

    Ubukangurambaga bwa 'Tugendane' buzamara amezi abiri. Bwifashishwa mu gushishikariza abakiliya kubitsa, kuzigama no kurushaho gukoresha serivisi z'ikoranabuhanga.

    Ku muntu ushaka gukoresha ikoranabuhanga rya Cogebanque afite telefoni ntoya akoresha *505# akabona serivisi yifuza mu gihe abafite izigezweho bakoresha porogaramu ya banki yitwa 'Coge mBank' ishyirwa muri telefoni.

    Igishya muri uyu mwaka ni uko ibihembo byongerewe ndetse bizajya bitangwa buri kwezi, aba-agents ba banki na bo bashyirwa mu bazahembwa ibirimo amafaranga, ibikoresho by'ikoranabuhanga n'ibindi.

    Ibihembo biteganyijwe ku bakiliya birimo moto, amagare ya siporo, ibikoresho byo mu nzu nka televiziyo, frigo, telefoni zigezweho, amafaranga n'ibindi.

    Cogebanque igiye guherekeza Tour du Rwanda ku nshuro ya 12. Ni nyuma y'uko mu Ugushyingo yo n'Ishyirahamwe ry'Umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, FERWACY, byashyize umukono ku masezerano y'imyaka itatu azatuma ikomeza gutera inkunga iri rushanwa.

    Kuva yatangira gukorera mu Rwanda, Cogebanque imaze kuhagira amashami 28 ayifasha kugeza serivisi ku bayigana. Ifite ATM 36, aba-agents barenga 650 bafasha abayigana gufunguza konti, kubitsa no kubikuza.

    Inatanga izindi serivisi zirimo izifashisha ikoranabuhanga binyuze muri Internet Banking, Mobile Banking, SchoolGEAR Ikarita ya Smart cash ndetse n'amakarita ya MasterCard (Debit, Credit na Prepaid) yifashishwa mu kwishyura no kubikuza ahantu harenga miliyoni 36 ku Isi yose.

    Indi nkuru wasoma: Cogebanque yatangije ubukangurambaga 'Tugendane', ishimira indashyikirwa mu gukoresha ikoranabuhanga

    Antoine Iyamuremye Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque yavuze ko muri Tour du Rwanda 2023 bazarushaho kwegera abakiliya no kubafasha kwaguka mu byo bakora, bakiteza imbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uruhisho-rwa-cogebanque-muri-tour-du-rwanda-2023

  • Gen. Kabarebe yahamirije urubyiruko ko urupfu ntacyo ruba ruvuze ku barwanirira igihugu bagikunze – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gashyantare, mu kiganiro yari yageneye urubyiruko rw'abanyeshuri biga muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya Huye no muri IPRC-Huye cyavugaga ku ruhare rw'urubyiruko mu kwimakaza umuco w'ubutwari.

    Gen. James Kabarebe yagarutse ku ndangagaciro zaranze Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora igihugu zirimo ubwitange, kwigomwa, kwihangana bakemera gusa nk'abahera ku busa ariko ikiruta ibindi bakaba bari bafite umutima ukunda igihugu ndetse babona ko banapfa nk'uko hari abapfuye.

    Yagize ati 'Abatangije urugamba rwo kubohora igihugu babanje kwiyumvamo indangagaciro zirimo mbere na mbere gukunda igihugu kugeza n'aho wumva ko wagipfira. Mu gutangira urugamba nta bushobozi buhagije twari dufite ariko twari dufite umutima w'urukundo rw'igihugu.'

    Yakomeje avuga ko kuri ubu umusanzu ukenewe ku rubyiruko ari uguhangana n'ubukene kuko ibindi hafi ya byose Leta y'Ubumwe yamaze kubishyira mu buryo.

    Ati 'Kuri ubu icyo mukeneweho mwebwe ni uguhangana n'ubukene, mufite umutekano, ikoranabuhanga,…nimubyifashishe muhangane n'ibitero by'ikorananuhanga ku mbuga nkoranyambaga ry'abasebya u Rwanda kuko muzi byinshi ku gihugu kandi murajijutse. Nimudukorera ibyo nta kabuza muzaba muri mu murongo mwiza w'ubutwari”.

    Yaboneyeho no kongera gusaba urubyiruko kwigira ku ntwari z'igihugu kugira ngo na bo bagere ku ntego.

    Mu mwanya bahawe wo kugira uruhare mu kiganiro, ababajije n'abatanze inyunganizi bose bagaragaje inyota cyane yo kurushaho gusobanukirwa amateka y'u Rwanda byaba binyuze mu biganiro nk'ibi ndetse n'ibitabo byakwandikwa ku mateka bakabisoma.

    Umunyeshuri muri Kaminuza y'u Rwanda mu mwaka wa gatatu, Geoffrey Rukimbira, yavuze ko banyuzwe n'iki kiganiro ariko anasaba ko bajya babihabwa kenshi kuko bavomamo indangagaciro n'impanuro nyinshi zibasindagiza.

    Mugenzi we unahagarariye abanyeshuri biga muri UR/Huye, Mugisha Erickson, yavuze ko urubyiruko na rwo ruha agaciro ibikorwa byakozwe n'intwari z'u Rwanda.

    Gen James Kabarebe yabwiye uru rubyiruko ko umuntu wese wiga muri Kaminuza n'amashuri makuru akwiye kumva ko ari umuyobozi hakiri kare kugira ngo nagera hanze azagire icyo amarira abaturage n'igihugu.

    Ati 'Byaba bigayitse ubaye wiga muri Kaminuza ariko ukaba utiyumvamo ubuyobozi kuko igihe utabyumva utyo waba waramaze gutakara mu buzima. Igihe ni mwe gihanze amaso nk'abahanga, mugomba guhagarara muri uwo mwanya neza.'

    Ibi biganiro byitabiriwe n'urubyiruko rusaga 1500 rwiga muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Huye ndetse n'abiga mu ishuri ry'ubumenyingiro rya IPRC Huye.

    Ibi biganiro byitabiriwe n’urubyiruko rw'abanyeshuri biga muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya Huye no muri IPRC-Huye

    Uru rubyiruko rwabwiwe ko umuntu wese wiga muri Kaminuza n'amashuri makuru akwiye kumva ko ari umuyobozi hakiri kare

    Ibi biganiro byitabiriwe n'urubyiruko rusaga 1500

    Gen. Kabarebe yahamirije urubyiruko ko urupfu ntacyo ruba ruvuze ku barwanirira igihugu bagikunze

    Ababajije n'abatanze inyunganizi bose bagaragaje inyota cyane yo kurushaho gusobanukirwa amateka y'u Rwanda byaba binyuze mu biganiro nk'ibi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iyo-urwanira-igihugu-ugikunze-urupfu-ntacyo-ruba-ruvuze-imbere-yawe-gen

  • EALA yavuze ku badepite ba RDC babujijwe gukandagira muri Uganda no mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni ibyatangajwe na Perezida wa EALA, Ntakirutimana Joseph kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gashyantare 2023, mu kiganiro kigufi yagiranye n'itangazamakuru.

    Ntakirutimana n'itsinda ayoboye ry'Abadepite ba EALA barimo Fatuma Ndangiza na Musangabatware Clement ndetse n'abakozi b'iyi Nteko ifite icyicaro i Arusha muri Tanzania, bari mu ruzinduko rw'akazi i Kigali.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu bagiranye ibiganiro n'abayobozi b'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda barimo Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier ndetse na Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatille.

    Mukabalisa yavuze ko mu byo baganiriye n'intumwa za EALA harimo ibibazo byo mu karere ndetse n'uruhare bashobora kugira mu kubishakira umuti cyane ko baba bahagarariye abaturage.

    Ati 'Twaganiriye ku mikorere n'imikoranire mu birebana n'inshingano duhuriyeho zo gushyiraho amategeko, kumenya no kugenzura ibikorwa bya guverinoma ndetse ibyo byose tukabikora duhagarariye abaturage badutoye.'

    Yakomje agira ati 'Ni byo twaganiriye kugira ngo turebe uruhare rwa buri gihugu ndetse n'icyo buri Nteko Ishinga Amategeko yakora ngo imirimo ya EALA igende neza.'

    Abadepite ba EALA baheruka kurahirira inshingano zabo, bakomeje gukora ingendo mu bihugu binyamuryango aho barimo kugenda baganira n'inzego zitandukanye. Baje mu Rwanda baturutse muri Uganda.

    Perezida w'Inteko ya EALA, Ntakirutimana Joseph yavuze ko ibiganiro by'impande zombi bigamije kurebera hamwe uko habaho imikoranire mu nshingano zabo.

    Abadepite ba Congo babujijwe kugera i Kigali n'i Kampala

    Mu minsi ishize, Leta ya RDC yabujije Abadepite bayihagarariye muri EALA, kwitabira umwiherero wabo i Kampala ndetse no mu Rwanda.

    Ni impamvu leta y'icyo gihugu ivuga ko zishingiye ku kuba nta mutekano wabo bizeye ndetse zikanashingira ku bibazo icyo gihugu gifitanye n'u Rwanda.

    Ntakirutimana yavuze ko bibabaje kuba abahagarariye RDC muri EALA bataritabiriye ibikorwa by'iyi nteko haba muri Kampala ndetse na Kigali ariko hari icyizere ko bizagenda bihinduka cyane ko aribwo imirimo yabo igitangira.

    Ati 'Ntabwo bigeze bagera i Kampala n'i Kigali ariko uyu muryango ugira amategeko awugenga. Ibi byakozwe n'abadepite ba Congo ni ibisanzwe, nibwo tugitangira imyaka itanu, buriya gutangira biragora, ubanza kwiga amategeko, ukayamenya […]'

    'Na bo baracyari bashya muri iyi nteko, birashoboka ko gutangira buri gihe biba bigoye ariko nta kindi kibazo gihari, twizeye ko ntacyo bizababuza mu bikorwa bizakurikiraho.'

    Ku rundi ruhande ariko avuga ko mu nshingano za EALA hatarimo gukemura ibibazo by'umutekano cyangwa ibya politiki hagati y'ibihugu.

    Ati ''EALA ntabwo ifite inshingano zo gukemura amakimbirane. Mu 2015, hari ibibazo byari hagati y'u Rwanda n'u Burundi, nyuma hari iby'u Rwanda na Uganda.Ariko EALA yakomeje ibikorwa byayo.'

    Yakomeje agira ati 'Mu mategeko dukurikiza yanditse avuga ko Inteko ya EALA itagomba kwishora mu bibazo bivuka muri aka karere, iyo ibibazo bibayeho hari abashinzwe kubireba barimo ba minisitiri, abakuru b'ibihugu. Twebwe ibitureba ni uguharanira ko ibihugu byunga ubumwe.'

    Uruzinduko rwa Perezida wa EALA mu Rwanda ruje nyuma y'iminsi mike Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda ishyizeho Komisiyo idasanzwe ishinzwe gucukumbura umuzi w'ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ndetse n'ingaruka bikomeje kugira ku mubano w'icyo gihugu n'u Rwanda.

    Ishinzwe gucukumbura mu mizi ikibazo kiri hagati ya RDC n'u Rwanda hagaragazwa umwihariko w'u Burasirazuba bwa Congo n'isano yayo n'u Rwanda hashingiwe ku mateka y'ubukoloni y'ibi bihugu bituranyi.

    Hari kandi kumenya impamvu ibibazo mu mibanire y'u Rwanda na RDC bigenda bigaruka ntibirangire burundu no kureba icyakorwa n'uburyo bwashyirwa mu bikorwa mu kubikemura haba ku rwego mpuzamahanga, ku rwego rw'Akarere cyangwa hagati y'ibihugu byombi.

    Iyi komisiyo kandi izacukumbura imenye impamvu umutwe wa FDLR n'indi mitwe yitwaje intwaro irwanya u Rwanda ikorera mu Burasirazuba bwa Congo itarandurwa burundu no kumenya impamvu iki kibazo gikunze kwirengangizwa na Loni n'indi miryango mpuzamahanga ndetse na bimwe mu bihugu bikomeye.

    Abagize Biro y’Umutwe w’Abadepite mu ifoto na Perezida wa EALA n’itsinda ayoboye

    Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier na Ntakirutimana Joseph uyobora EALA bafashe ifoto y’urwibutso

    Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier na ba Visi Perezida, bafashe ifoto na Perezida wa EALA wari kumwe na Fatuma Ndangiza ndetse na Musangabatware Clement bahagarariye u Rwanda muri EALA

    Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Mukabalisa Donatille na Perezida wa EALA, Ntakirutimana Joseph


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/eala-yavuze-ku-badepite-ba-rdc-babujijwe-gukandagira-muri-uganda-no-mu-rwanda

  • Hinjira ibuye hagasohoka imikufi n'impeta by'agaciro: Tujyane mu ruganda rutunganya amabuye y'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Muri Mutarama 2022 ubwo u Rwanda rwiteguraga Inama y'abakuru b'ibihugu na za guverinoma bikoresha ururimi rw'Icyongereza (CHOGM), nibwo iyi kompanyi yatangiye gukora imitako yambarwa mu mabuye y'agaciro y'u Rwanda, mu rwego rwo kugira ngo abashyitsi baturutse mu bindi bihugu n'abaturarwanda muri rusange, bazagure imitako yambarwa y'umwimerere ikorwa muri ayo mabuye.

    Uku kuyongerera agaciro biri mu byatumye umusaruro uva mu mabuye y'agaciro yo mu Rwanda wiyongera, dore ko mu mwaka wa 2022, uru rwego rwinjirije u Rwanda milliyoni zisaga 772$, akaba ari nawo mwaka winjijwemo amafaranga menshi avuye muri uru rwego.

    IGIHE yasuye ahakorera Kompanyi ya Ngali Mining, aba umuhamya w'uburyo ibuye ritunganywa rikavamo impeta n'imikufi bishobora kugurishwa miliyoni 30 Frw.

    Iyo aya mabuye avuye mu kirombe, hifashishwa imashini yabugenewe mu kuyakata, nyuma hagakoreshwa indi mashini iyasena, mu koroshya igenwa ry'ishusho (gem cutting shape) ry'ibuye rishyirwa ku mutako wambarwa.

    Hakurikiraho icyiciro cyo gushyira aya mabuye mu yindi mashini iyaha ishusho. Riva aha ryamaze gutungana ku buryo hakurikiraho hagakurikiraho kurifatanya n'icyuma umuguzi yahisemo. Aha niho bumva bavuga impeta ikoze muri zahabu ariko ikagira n'ibuye ry'ibengeza.

    Abaguzi bahitamo ubwoko butandukanye bw'ibyuma nk'ibikoze muri silver cyangwa zahabu, ndetse bakanahitamo amoko atandukanye y'amabuye yashyirwa kuri ibyo byuma bitewe n'umutako bifuza.

    Nyuma hakurikiraho koza umutako watunganyijwe, nabyo bigakorwa n'imashini yabugenewe, ugahita ujyanwa mu cyumba cy'ubucuruzi.

    Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri Ngali Mining Jewelry, Cissy Mucyo, avuga ko abantu bitabira kugura iyi mitako kuko bazi agaciro ko kuba ikoze mu mabuye y'umwimerere.

    Ati ''Abantu barabikunda cyane kandi barabyitabira, kuko aya ni amabuye acukurwa mu Rwanda kandi agatunganyirizwa mu Rwanda''.

    Mucyo avuga ko kugeza ubu iyi mitako yambarwa ikorwa mu mabuye y'agaciro y'u Rwanda ku kigero cya 100%.

    Bitewe n'uko abitabira cyane kugura iyi mitako yambarwa ikozwe mu mabuye y'agaciro ari abanyamahanga, Ngali Mining Jewelry yashyizeho uburyo bwo kugabanyiriza ibiciro Abanyarwanda baza kuyihahiramo, mu rwego rwo kugira ngo na bo bamenye imitako ikorwa mu mabuye y'agaciro y'u Rwanda.

    Nshutinziza Thierry, Impuguke mu mabuye y'agaciro muri Ngali Mining, avuga ko iyi ari intambwe ikomeye u Rwanda rwateye, kuba rutunganyiriza amabuye y'agaciro imbere mu gihugu, kuko biruzanira inyungu nyinshi.

    Ati ''Kuba tubasha kubitunganyiriza hano ni iyindi ntambwe, kuko abantu bajyaga babigura babikuye mu bihugu by'amahanga kandi bikanabahenda cyane''.

    Ugeze muri iyi Kompanyi ya Ngali Mining Ltd ushaka guhaha imitako yambarwa ikozwe mu mabuye y'agaciro, uhasanga ifite guhera ku giciro cy'ibihumbi 35 Frw kugeza kuri miliyoni 30 Frw.

    Haboneka imitako yambarwa ikoze mu mabuye yo mu bwoko, butandukanye, harimo nka Emerald, Citrine, Tanzanite, Sapphire, Tourmaline, Amethyst, Opal, Rose Quartz na Blue Topaz.

    Gusa mu rwego rwo guha abaguzi imitako ikoze mu bwoko bw'amabuye y'agaciro atandukanye bitewe n'ayo bakunda, hari agurwa hanze y'u Rwanda nk'aya Tanzanite, Blue Topaz na Emerald.

    Uduce tw'u Rwanda tugaragaramo cyane amabuye y'agaciro yo mu bwoko bw'amabengeza (Gemstones) , ni Uturere twa Nyamasheke, Rusizi, Ngororero, Rutsiro, Ruhango na Muhanga.

    Ubu bwoko bw'amabuye y'amabengeza bwonyine, bwinjiriza u Rwanda nibura amafaranga agera kuri miliyoni 100 Frw buri mwaka.

    Amabuye y’amabengeza mbere yo gutunganywa ni uku aba asa

    Aha haba hari gukatwa amabuye y’amabengeza kugira ngo akorwemo imitako yo kwambarwa yagenwe

    Imashini yifashishwa mu koza imitako yamaze gukorwa

    Aha haba hari gukatwa amabuye y’amabengeza kugira ngo akorwemo imitako yo kwambarwa yagenwe

    Amethyst y’umwimerere u Rwanda rucukura ikurwa mu Karere ka Ngororero

    Amabengeza atunganyirizwa hano arimo ayo mu bwoko bwa Emerald, Citrine, Tanzanite, Sapphire, Amethyst, Opal na Rose Quartz

    Ngali Mining hari ubundi bwoko bw’amabuye igura ku ruhande, mu rwego rwo guha abaguzi imitako yambarwa ikozwe nu bwoko butandukanye bw’amabuye y’agaciro

    Impeta zikorwa mu mabuye y’agaciro y’umwimerere y’u Rwanda ntushobora kuzitandukanya n'izavuye mu mahanga

    Inigi zikozwe mu mabuye y’agaciro yo mu Rwanda, zanarukorewemo ziri ku isoko

    Umwe mu mikufi yihagazeho uri kumwe n’impeta ndetse n’amaherena, bigura asaga miliyoni 2 Frw

    Iyo amabuye yamaze gutunganywa neza avamo impeta zitagira uko zisa

    Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri Ngali Mining Jewelry, Cissy Mucyo avuga ko Abanyarwanda batangiye kumenya agaciro k’imitako yambarwa ikoze mu mabuye y’agaciro y’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hinjira-ibuye-hagasohoka-imikufi-n-impeta-by-agaciro-tujyane-mu-ruganda

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yandagajwe na Misiri #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’umukino wa Basketball mu bagore iri muri Uganda mu mikino y’Akarere ka 5 yatsinzwe umukino wa 3 na Misiri.

    Nyuma yo gutsindwa na Sudani y’Epfo ndetse na Kenya, uyu munsi bandagajwe na Misiri ibatsinda amanota 102 kuri 56.

    U Rwanda ntabwo rworohewe n’uyu mukino wo mu itsinda A wabereye kuri MTN Lugogo Arena kuko Misiri yayoboye uduce twose tw’umukino.

    Agace ka mbere Misiri yagatsinze ku manota 26-14, agace ka kabiri igatsinda ku manota 24-14, agace ka gatatu igatsinda ku manota 27-13 ni mu gihe aka nyuma yagatsinze 25-15.

    Ni imikino u Rwanda rurimo gukoresha nk’imyitozo yo kwitegura igikombe cy’Afurika mu bagore “FIBA Afrobasket 2023” aho rusanzwe rufite itike nk’igihugu kizakira irushanwa aho rizabera mu Rwanda kuva tariki ya 28 Nyakanga kugeza 6 Kanama 2023.

    U Rwanda rwatsinzwe na Misiri

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikipe-y-igihugu-y-u-rwanda-rwandagajwe-na-misiri

  • Isomwa ry'urubanza rwa Ntaganzwa ryasubitswe #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'Ubujurire rwasubitse isomwa ry'urubanza rwa Ntaganzwa Ladislas wahamijwe ibyaha bya Jenoside akajuririra igihano cy'igifungo cya burundu yahawe.

    Mu 2020 ni bwo Ntaganzwa Ladislas yakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo gutesha agaciro icyo yari yahawe n'Inkiko Gacaca cyo gufungwa burundu y'umwihariko kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ikinyamakuru igihe dukesha iyi nkuru cyanditse ko iki gihano yagikatiwe n'Urukiko Rukuru, mu Rugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipaka ruherereye i Nyanza, mu rubanza rwuviswemo abatangabuhamya barenze 30.

    Ibyaha yahamijwe n'Urukiko ni ibyo yakoreye mu yahoze ari Komini Nyakizu kuri ubu ni mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Nyagisozi.

    Urukiko rw'Ubujurire rwatangiye kumuburanisha mu Ukuboza 2022, kuko yavugaga ko atishimiye igihano yahawe ndetse akaba atemera n'ibyaha aregwa n'Ubushinjacyaha.

    Mu kuburana kwe Ntaganzwa yavuze ko urukiko rujya kumukatira rwashingiye cyane ku batangabuhamya nyamara banyuranya imvugo.

    Yasobanuriye urukiko ko nta ruhare yagize mu bwicanyi bwakorewe Abatusti bari barahungiye kuri paruwasi ya Cyahinda nubwo Ubushinjacyaha bwagaragaje ko abajandarume yahajyanye ari bo babishe.

    Ntaganzwa yisobanuye avuga ko yari yabajyanye mu rwego rwo gucunga umutekano nubwo baje kurasa ku Batutsi mu cyo yise impanuka.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba abatangabuhamya baranyuranyije ku myambaro Ntaganzwa yari yambaye mu buhamya bwatanzwe bidafite agaciro gakomeye kuko hashiz eigihe kirekire ku buryo abatangabuhamya bataba bakibyibuka cyane ko bamubonye mu bihe bitoroshye.

    Bwasobanuye ko icy'ingenzi ari ibihamya bihagije bishimangira ko Ntaganzwa yagaragaye ahabereye ubwicanyi, harimo no kuba na we ubwe yiyemerera ko yari ahari igihe ubwicanyi bwakorwaga.

    Isomwa ry'urubanza ryari riteganyijwe kuri uyu wa 17 Gashyantare 2023 ryasubitswe ryimurirwa ku itariki ya 3 Werurwe 2023.

    The post <strong>Isomwa ry'urubanza rwa Ntaganzwa ryasubitswe</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/17/isomwa-ryurubanza-rwa-ntaganzwa-ryasubitswe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=isomwa-ryurubanza-rwa-ntaganzwa-ryasubitswe